The oral testimony of KARANGWA Janvier, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories
of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide,
life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Karangwa: Nitwa KARANGWA janvier navutse ku itariki ya 20/05/1986 navukiye ibutare muri komini ya runyinya umurenge wari buhoro akagari ka nyamikawa
iwacu twari abana batandatu n’ababyeyi papa yitwaga munyentwari evaliste mama akitwa ……….nari mfite abavandimwe umukuru yitwaga immaculee hakaza na beatha wamukurikiraga na kalisa na
gaspard na egide karinijabo nijyewe wari bucura mbere ya jenocide twabaga aho ngaho muri uwo murenge hari ahantu higiturage sinavuga ko twari abakire ariko twari abantu bibeshejeho dufite inka
nkeya n’imirima nubushobozi bwo gukora twitunze muri abo bose beatha niwe wenyine wabashije kwiga amashuri yisumbuye bakuru banjye nuwo mushiki wanjye wimfura barigaga barangiza amashuri abanza
bagakora ikizamini cya leta ariko twibabafate mubajya muri secondaire kuko bafataga bakeya kandi akenshi ugasanga ni n’abahutu gusa ariko mushiki wanjye uwo beatha we yari umuhanga cyane nawe
ubwambere yarakoze kuko yari yasabye kuziga section scientifique muri sccondaire ntibamufata.
Karangwa: Umwarimu wabigishaga niwe wamugiriye inama ati ibyo bintu ntabwo bisabwa nubonetse wese ati ibyo ntabwo ari ibyanyu ati wowe uzashake section usaba
itagezweho cyane ati wenda baza kwemerera yaje gusa normal primaire arasibira uwo mwaka barongera bakora aratsinda aho kukigo babafashe ari abantu babiri gusa we nundi wundi w’umuhutu ariko
ubwo ngubwo yaragiye ariga natwe dusigara aho ngaho mushiki wanjye na bakuru banjye bamwe biga serayi nyine baguma aho murugo twabanaga nabaturanyi bose uko nabibonaga nabonaga ntakibazo
dufitanye abenshi turi inshuti tujyayo tugakina n’abana babo iwabo nabo bakaza iwacu ubona ntakibazo twagiranaga nabaturanyi kereka ahubwo umugabo umwe wari umusinzi niwe najyaga mbona
atumvikana n’abaturanyi yewe na papa nawe ntibumvikanaga kubera imyifatire ye yazaga yasinze atukana ugasanga aratuka uwo abonye wese.
Karangwa: Ariko icyantangaje nuko nasanze uwo nguwo yari umututsi ahubwo hanyuma babandi twumvikanaga akaba aribo babahutu akaba aribo baduhemukiye ubwo rero
twabaga muri ubwo buzima twari dufite undi muryango kugasozi hakurya hari kwa sogokuru ubyara mama yari aturanye n’umuhungu we ubwo ni marume ndetse jenocide yanatangiye naratangiye
ishuri ahantu hitwa ikarama hari centre iriho paruwasi iriho komini niho yari iri hari na secondaire ari aga centre kagomeye aho rero niho nigaga mu mwaka wa mbere jenocide yabaye mpamaze
kuhiga ibihembye bibiri kandi naratsindaga neza ibyo bihembwe byombi nabaga uwambere niganaga rero n’abana bo kwamarume hirya kumuyange.
Karangwa: Iyo navaga aho ku ishuri ngiye murugo hari umugezi wari urimo iyo imvura yabaga yaguye ukuzura najyaga kwirarira aho kwa sogokuru nyogokuru we yari
yarapfuye najyayo nkararana na sogokuru ari umuntu mwiza cyane ukunda kuganiriza abantu bose kandi abantu benshi bamukunda jenocide ijya kuba hari hari muri vacance ndibuka nabonye abantu
benshi bahita imbere yo murugo noneho tukibaza aho bajya noneho tukumva ngo ko ar ‘impunzi babantu babaga mu iramba muyindi komini ariko bacaga hafi murugo bavuga ngo barahunze ngo abahutu bo
kugikongoro ngo bari kubica bari kubasenyera turabibona nk’iminsi itatu hashize igihe nyine uwo mushiki wanjye beatha niwe waje aratubwira ati reka reka byabaye nabi ati abahu bigikongoro
barimo barica abantu ati bahereye mu iramba ati none na nubu bagiye kutugeraho ati duhunge papa aramwangira ati ntaho tujya ntacyo tubaye ati umuhutu uri budusange aha ninde ati
turirwanaho.
Karangwa: Barangije mushiki wanjye we yanga kuva ku izima apakira imyenda n’iki turajyenda njyewe nakandi kana hari akandi kana kari kari murugo kahamaze
igihe gito kabaga Uganda habagayo data wacu wari warahunze kera arakohereza aravuga ati wowe jyenda usange bene wanyu kuko bo bari barabuze uko baza bari barabahejeje hanze ario umwana we
yashoboye kuza turabana jenocide rero imusanga aho ntanigihe kinini aramara ataramenya yewe n’ikinyarwanda ubwo rero njyewe nako kana kitwaga hariette yaradufashe tumanuka tujya ikarama tujyeze
munzira papa abimenye ko twagiye yohereza uwo kalisa aramubwira ati jyenda unzanire abana niba uwo mukobwa ashaka kujyenda umureke ajyende ati arahunga ahunga iki ko hano ntakibazo dufite
turi kugaruka rero twahuye nabo baza bati batugezemo barimo baratwika amazu kabaye nuguhunga nyine turamanuka icyo gihe ntabwo twahise tujya ikarama twaraye ahantu bita inyarusange hari akabari
kuwo marume wari utuye aho kumuyange.
Karangwa: Turarayo hari n’abantu benshi ariko bucya dukomeza turi kumanuka hari ahantu twageze hasa nahegutse dusubiza amaso inyuma dusanga n’inzu yo murugo
bari kuyitwika ubwo nyine tubona ko kabaye turamanuka tujya ikarama twageze ikarama tukihajyera ariko ntago twahise tugira amazu tujyamo neza ngo twumve turuhutse kuko hakomeje kuza ibihuha ko
bari budusange aho ubwo bamwe muri twe twagiye mu ishyamba ryari riri hafi aho tujya kwihishamo twumva nta mutekano dufite aho icyo gihe twagiye yo ndetse hari n’abahutu bamanutse abagabo bacu
nabasore bacu bari kujyenda barwana nabo hari n’umugabo witwa silivina yanahapfiriye ijisho barimurashemo umwambi nawe yari ariho arwana afite n’umuheto ndamwibuka ubwo ngubwo tujya muri iryo
shyamba twihishamo.
Karangwa: Bigeze nimugoroba imvura irangwa itunyagiriramo ijoro ryose bucyeye tubona ubwo buzima ntitwabushobora dusubira ikarama dusanga noneho hageze
abantu benshi tujya mu mashuri noneho beatha we kubera ko tutari twazanye yari yagiye mukibikira ubwo jya mu ishuri n’abavandimwe na papa na mama noneho tuguma aho twavuye murugo ari nko ku
itariki cumi n’eshatu arik o sinibuka neza ariko hari hakiri kare icyo gihe bahuraga inka hafi aho ngaho tukarya ibiryo tuguze aho ngaho kuko hari hari centre hari hari ibintu umuceri
ibiki tukagura ibindi abo basore bakajya bajya mungo bakajya kureba niba hari icyo basanga murugo ibyo munzu byo ibitari byarahiye bari babisahuye mbere ubwo twabayeho gutyo ariko ku itariki
makumyabiri muri butare bari bataratangira kwica cyane kugeza kuri iyo tariki byo nabimenye nyuma ya jenocide nyine ko ngo baje kwica prefe waho kuko ngo niwe wari warababujije kwicana.
Karangwa: Ninacyo cyerekana ko jenocide Atari uburakari bw’abahutu ngo babuze umubyeyi wabo kuko nko muri butare ntabwo bicaga kuko ntabo bishe bari
baturutse muri gikongoro ariko prefe waho yari yagerageje kubabuza kwica baraza barabanza baramwica kuri iyo tariki nyine nibwo haje ikamyo yuzuye abajandarume baratubwira ngo nije kuturinda
turabyishimira bucyeye kuri makumyabiri nimwe mu ma saa tanu ashyira saa sita bamwe batetse abandi bahuye inka natwe abana turi hanze turimo dukina urumva narimfite imyaka hafi umunani urumva
naburaga ukwezi kumwe turigukina n’abandi bana twumva baturikije amashashi ako kanya n’imbunda ziratangira babajandarume nta nuwamenye ahantu interahamwe ziturutse zahise ziba nyinshi
ahantu kandi utababonaga.
Karangwa: Ziza zambaye ibintu by’amashara bamwe ku mitwe abandi kuri ceinture ubona kandi aribenshi ubona ari ibintu bari bapanze ubona Atari ibintu bapfuye
kugwirira abantu ubwo twarahungabanye bamwe dusubira mu mashuri twari turimo abandi bigumira hanze bati twogupfira munzu basigara barwana abari bahuye inka bazitereza birukanka barazizana ubwo
twagumye aho twikingiranye hanze intambara irakomeza amasasu iki imipanga abacu nabo bari guterana amabuye noneho twagiye kubona tubona ishuri twari turimo haje interahamwe nyinshi nk’eshanu
cyangwa esheshatu papa akizibona ahita ahaguru arajyenda yegamira urugi ahita ahamagara abandi baraza bararutsikamira baraza bagakubitaho ikintu hakanga gufunguka babonye byanze bafata ipata
ryari riri inyuma bararikinga bashyiramo igiti bati aba turabikuza babivuga twumva hanze ngo bari bahari nuwo kalisa niho yari ari yewe na gaspard nari ndi munzu ndi kumwe na hariette na papa
na mama nabo muri famille ariko abo bandi bo bari hanze bakuru banjye ngo barajyendaga bagatora amabuye bakayazana.
Karangwa: Bakajya batera izo nterahamwe yewe hari naho bajyeze bakajya burira amazu bagakuraho amatafari bakayamanura ngo bajye gutera abantu noneho nka saa
cyenda twagiye kumva twumva amasasu aracecetse tumenya ngo ko ari ngo amasasu abashiranye ubwo abagabo bari bari hanze birukankanye interahamwe zikajya ziva munzira zikajya zihagarara hariya
zikabarerebera zabuze icyo gukora noneho umuntu wari uri hanze papa ararunguruka gutya mukadirishya aramuhamagara araza ati dufungurire arafungura dusohokamo twiruka ubwo nasohotse ndi kumwe na
mama na hariette turasohoka twiruka nyine ubwo turajyenda tutazi aho tujya dushoreye mama dukururana turajyenda papa wentibonanye urebye ninicyo gihe muherukira ubwo twaragiye tugeze imbere
yikibikira ahita asesera munsi yasenyenge araza atugera turakomezanya noneho tujyeze imbere gato mama aramubwira kuko twarimo tujyenda gahoro abanza kumubwira ati se wafashe umwana umwe
mukihuta ko ubona jyewe ntabashije yarwaraga ibintu by’imitsi beatha aranga ati oya tujyane sinagusiga turakomezanya tugera ahantu mugishanga cya gatobwe turikugenda gahoro abantu benshi
badusize tubona nko ku musozi hagiye kumanuka igitero gihari kirimo kimanuka noneho mama aramwinginga ati kiriya gitero nikibatanga kugera mugishanga muraba mukabonye ati mbabarira ufate umwana
umwe mwihute.
Karangwa: Ati nanjye kuko ari babiri bari kundushya ati fata umwe nsigarane undi mugende beatha wenda bamwe bapfa abandi bagasigara ati cyangwa se tugakira
ntawamenya ati ariko two gupfira hamwe ubwo beatha yageze aho aremera amfata ukuboko turajyenda ubwo hariette na mama nabo mbaheruka ubwo ngubwo ubwo twaragiye tujyeze muri cya gishanga
dusakirana n’igitero kirimo umusirikari umwe arimo kujyenda arasa isasu rimwe rimwe ariko noneho n’interahamwe nyinshi ubwo neza neza twahageze dukubitana uwo musirikari ari imbere yacu beatha
rero sinzi aho yari yarabikuye ahita andyamisha andyama hejuru umusirikare asakuza ngo muhagarare ararasa arashe niba yararashe mubitaka numvise utuntu twudutaka bitungwa inyuma ku maguru
arakomeza ari gutera intambwe yigira imbere akirasa araturenga akimara kuturenga beatha yahise ahaguruka arampagurutsa turiruka noneho tukiruka gutyo interahamwe imwe ihita imubwira ngo zana
amafaranga iramufata yari afite agashakoshi yambaye mu ijosi yabikagamo bibiriya bibiliya yo yari ayifite mu ntoki ahita akamushikuza gutya na bibiliya irangwa akamushikuje beatha ahita
yirukanka arakomeza aramucika noneho tugeze imbere ubwo muri uko kumushikuza twahise tuba nka batandukanye ageze imbere undi amwambura ikoti nawe yari yambaye nawe aramucika asigarana ikoti
gusa ariko ahita amutera n’ikibuye.