Oral Testimony of UMUTONI Jeannine

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:Kmc00118/kmc00118_vid1
Title:Oral Testimony of UMUTONI Jeannine
Sequence:1 of 2
Abstract:The oral testimony of UMUTONI Jeannine, a survivor of the Genocide Against the Tutsi, recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial
Subject Headings: Genocide--Rwanda--History--20th century
Genocide-Rwanda--Survivor
Testimony--Rwanda
Tutsi (African people)--Interviews
Tutsi (African people)--Crimes against--Rwanda
Rwanda--Ethnic Relations--History--20th Century
Rwanda--History--Civil War, 1994--Atrocities
Creator: UMUTONI Jeannine
Format: mini-DV tape


Continues with Part 2 of the Oral Testimony of UMUTONI Jeannine.

Dock windowUbuhamya Bwanditse
Umutoni: Nitwa Umutoni Jeannine papa yitwaga Kalisa Kamile naho mama we yitwaga Kamuhoza navutse muri quatre vingt cept twabaga ku Gisenyi hitwaga muri Mutura ;papa yari veterinaire yari yarahaje kubera akazi ninaho twe twavukiye twavutse turi abana barindwi.
Umutoni: Twabanaga neza na papa na mama hama muri mirongo icyenda na rimwe habaye genocide y’abagogwe papa nibo bamwishe hari le cinq fevrier muri icyenda na rimwe haje kwanza le quatre kwanza barabanje baraza hari habyutse yubona nta mutekano uhari tubona abagogwe bahunga papa nawe yari yagiye kukazi nkibisanzwe ahita agaruka abonyeko ntamutekano uhari nuko aza murugo aza kutureba adussanga murugo yirirwana natwe kugirango tugumane ok hari le quatre fevrier icyenda na rimwe kumugoroba niho byatangiye aho abagoyi baje baje mujrugo kutwica ariko ntibabishobora kuko papa yagerageje kwirwanaho bagira ubwoba nabo baje batyaza twari dutuye kumuhanda baraza bageze murugo batangira gutyaza imipanga muhanda bahamagara papa bavugango ake kashobotse hama papa arasohoka ntiyatinye ahita asohoka ajya kureba abona haje abantu benshi baje bafite imipanga,amacumu nawe ahita abwira musaza wanjye mukuru waruhari amuzanira umupanga yari afite n’inkota,icumu sinzi hama ahita ahagarara mumuryango arababwirango baze barwane baratinya bose basiganira kuza kuberako nawe yihagazeho batinye batangira nabo gutera amabuye kunzu papa aterana nabo amabuye.
Umutoni: Uwo mugoroba eh papa yakoraga kuri komine haza aba police bakoragayo baje gutabara baraza barabirukana babakanga nkaho bagiye kubarasa barabirukana uwo mugoroba basubirayo hama haza umuntu niba ari nyumbakumi araza ibyoribyo byose numwe nubayobozi baraza baje ari babiri kubaza ibyabaye papa ababaza icyo baje ;baje bavugango nicyitso cy’inkotanyi ngo afite imbunda hama abo bantu babwira papa ngo ejo mugitondo bazaza kureba basake barebe niba ibivugwa ari ukuri ?papa arababwirango bazaze baranatubwira turanaryama bucyeye twiteguyeko baza gusaka nko muma saa sangapi ?saa mbiri saa tatu niho hongeye kuza iigitero abo bantu nibwo bagombaga kuza gusaka ntibaje nanone haje babagoyi baje kwica.
Umutoni: Noneho basanze narimpagaze kumuhanda barambwirango mumwanya muto nko muma saa yine baraza mbwireko papa ko abe yitegurako bagiye kuza kutwica mpita ngenda mbibwira papa ;bari bagiye kwica undi mugabo wari inshuti na papa wari umugogwe baragenda baramwica bahita bagaruka ntani minota itanu ngirango ishize papa amaze kumenyako bamanutse yaravuze ati reka duhunge tujya mubaturanyi umwe twari duturanye nawe ni abantu bahngaga murugo araduhisha,aduhisha njyewe na mama na petit fere nabakozi bari bari murugo.
Umutoni: Eh hanyuma baraduhisha baduhisha munsi y’igitanda tugumamo hashize akanya tukajya twumva urusaku baza bavugango fungura ahangaha twamenyeko abantu bokwa Kalisa uwo mugore aranga kandi ntaho mfite nimuguma hano ndavuza induru mvugeko mwanteye bagatinya nabo bagasubirayo hanyuma tuguma ahongaho hashize akanya twamenyaga ibiri kubera murugo nyine intambara yari ikomeye nabaturanyi bari bashyigikiya papa bashakaga kumurwanirira bararwanaga nyuma umu grand-fere nkurikira yariyihishe mungunguru eh yihishe mungunguru ntoya areba hanze abo bantu abagoyi bari gusahura.
Aegis: Nukuvugako grand-frere wawe yakurikiranaga uko intambara yaberaga ahangaha ?
Umutoni: Yari yihishe mungunguru aziko nyine yihishe abona baciyeho uh bafite inkota n’amacumu eh ababonye agira ubwoba abasohokamo yiruka bahita bamubona bamwirukaho bashaka kumwica naho papa yari kurwana nawe akebutse abonako bagiye kwica umwana we aramukurikira ;uwomu grand-frere yirukaga aza ahantu twihishe abari bamukurikiye babonye papa bahita bamureka batangira kwiruka kujri papa kuko bari bamubonye hama papa nawe ariruka bamwirukaho bamufashe ageze munsi yaho twari turi ninaho bamwiciye bon twagiye kumva twumva bariho baravuza induru ati bamugote hashize akanya gato twumva aratatse ariko sinamenyeko ari papa bishe hashize akanya abantu bakoraga kuri komine baza gutabara kuko hari hari umuburugumesitiri wari umutetsi yari inshuti ya papa yohereza abaza kumutabara asanga byarangiye eh turagenda tujya murujgo dusanga ibintu byose eh basahuye ntakintu gisigaye munzu ariko ntanubwo twaharaye twashyinguye papa gusa hama uwo muburugumesitiri aduha aba police tujyana nabo baduhungisha batujyana ku Gisenyi mumujyi hanyuma turagenda aboba police bahageze nibwo twabonye nabandi bose twavukanaga.
Umutoni: Twari twatatanye buriwese yahunze ukwe,hari musaza wanjye mukuru ukurikira imfura bari bamukubisqe ibuye yakomeretse afite inkovu mugahanga arinokuva amaraso twamujyanye arembye cyane tugeze munzira twari turi muga hilux sinzi dufite aba police baducunze eh jyewe na mama na petit frere nuwonguwo urwaye wari inyuma arembye,hari n’umukobwa wabaga murugo mamawe yavukanaga na mama yari yaraje yarari murugo hanyuma duhunze aboba police sinzi barabafashe hanyuma tugeze kuri bariere baramubona afite imbunda baradufata ;baradufata bakajya bagira mwinjire musohoke mwinjire musohoke batubaza injira sohoka.
Umutoni: Uwomu grand-frere wari yakomeretse ntambaraga yari afite baramukubita barangije baravugango bagiye kutujyana kudufunga,baratujyana dusubira inyuma tujya aho bari bagiye kutujyna tuhageze sinzi niba twarabuze directeur wa prison sinzi icyabaye babwirako uwo muntu baribamubwiyeko adufunga aratureka turakomeza turagenda batugezayo aho twagombaga kujya.
Umutoni: Aho twari tugiye mumujyi tugezeyo baratwakira twahasanze grand-frere mukuru imfura yomorugo kuko we yigaga mumujyi kuri E.S yatahaga ahongaho muri famille twagiyemo hanyuma ahongaho twarahabaye ngirango amezi make mama arakodesha nawe inzu dutangira ubuzima bushyashya hashize igihe,uguhe nanone nk’umwaka yongera agura indinzu noneho turongera turatura ariko ntamahoro yigeze agira igihe cyose ahantu hose yacaga bamutungaga urutoki ati dore wamugore wa Kalisa Munyakazi igihe cyose ahantu hose bakaza bakagira ama tracte ntamahoro.
Umutoni: Eh bigeze muri icyenda na gatatu na kane nyine twari turyamye mujoro rya le sept tubyutse dusanga mama yicaye yihebye abwira nyine aboba grand-frere bakuru ngo Habyarimana yapfuye bose tubona bagize ubwoba hama mama ahita avuga ati byarangiye natwe turapfuye tuyoberwa impamvu baratubwirango ntidusohoke murugo batwiriza mugipangu dufungiranye ntitumenye impamvu ariko mama twe nari naramenye ubwoba kubarak ighe cyose nabonaga bamugira maltraite mubinyamakuru bamud nkabona noeneho mama nkamubaza kubera guhorana na mama cyane ahantu hose twaba tujri kugenda nkabona abantu baje bamwirukahoa bose ariko ati uyu ni umugore wa Kalisa babimubaza nkabona mama agize ubwoba nkamubaza impamvu mama nukubera iki ?bahora bakubaza papa kandi yarapfuye.
Umutoni: Akambwira impamvu ati natwe barashaka kutwica icyogihe byageze tumaze kumenya ubwenge tuzi aboturibo tuziko tugombako nyine turi ahantu batadushaka hantuma nyine le sept mugitondo batubujije gusohoka twiriwe twasohotse mama nyine twiriwe murugo tudasohoka uh hama hageze nko muma saa yine twabonye umuhungu umwe waciye murugo yiruka ava amaraso ngo bari bamutemye sinzi ;bari bamutemye we yavuye aho yari ari atazi ibyabaye ageze munzira ahura ninterahamwe ziramutema azayirujka tubona aciye murugo duhita tumenyako batangiye no kwica.
Umutoni: Tuguma murugo ariko twari twabuze ukundi kuntu tubigenza ntanzira hama nka saa saba niho ibintu byakomeye cyane mama aradufata duhungira mubantu twari duturanye turagenda tubayo ;hari abana bamukuru wa papa bo babaga i Burundi bari baraje murugo babiri abongabo bihishe ahabo nabo tuvukana bose bakurikira mama turagenda twihisha ahantu hamwe uh hanyuma nyine twihisha igihe kinini twihishe munzu,twihisha igihe kinini hari igihe kikmwe cyageraga bakaza bakadusohora munzu batubwirako babimenyeko ari ahangaha turi bagiye kuza kutwica kutureba hanyuma ba mama bakajya kurara hanze ariko twebwe twari abana njyewe na petit-frere tukaguma munzu uwo mukecuru wari uduhishe akatubwirango nihagira abaza bakatubaza papa na mama tuvuga abana be nibagiwe amazina tuvuga hama biguma gutyo hashize igihe mukwa gatanu mama yashatse uko twakwambuka tukajya muri zaire.
Umutoni: Yandikira abantu babaga muri zaire bari baziranye nawe ababwirako bazaza kudufata ahongaho nyine yari tumaze kwambuka twari twamaze kumenya uko twakwambuka hanyuma aha i lettre umuhungu wuwo mukecuru wari uduhishe aragenda ageze ahantu hitwa mubyahi agiye kwambuka baramufata yarafite isura yabatutsi nawe baramufata bamwibeshyeho batangira kumukubita bamubaza ati uruwawe igihe bamukububita babona iyo lettre abarayisoma uh bakavuga bakavuga bati uyu ni umugore wa Kalisa ati ih ubungubu twari twarababuze none tubwire ahwari,tubwire ahwari wowe uraba ukuze ntanubwo twongera kugukubita.
Umutoni: Arahavuga ariko asanga ntabwo ahazi abarangira undi muntu wari nyumbakumi wari uwaho hantu twari twihishe aramubwira uwo mugabo witwaga Mwarimubonde aramubwirango nahagera kwa Mwarimubonde abwire Mwarimubonde amujyane ahantu twari twihishe kuko yari ahazi,twagiye kumva ari mwijoro twumva abantu bageze murugo bari bari mukimodoka batwaragamo abantu bagiye kubica ku Gisenyi ntibiciraga abantu mumihanda sinzi aho babajyanaga mwirimbi ryabo bitaga kuri komine rouge binjira murugo.
Aegis: Niho biciraga abantu ?
Umutoni: Niho biciraga abantu gusa hama baraza uwo mugabo nyine yarabayoboye barahagera,bahageze basanga umugabo wuwo mukecuru yarafite inzu ye kuruhande ninayo twari turikmo we yararaga muri salon yaraduhebeye ibyumba bye byose kuko twari benshi hama basanga inzu ifunguye barinjirfa,binjiye bahise bakubitana na mama kuko yatindaga kuryama cyane kubera ubwoba yabaga afite bamukubita urushyi baramubwira bati wowe ntabwo uri umugore wa Kalisa aravuga ati ye ndiwe hama binjira mucyumba mama yaryamagamo arikumwe na grande-souer nundi mwana wari waraje kudusura mama yari abereye marraine barinjira bababonamo nabo barabasohora babashyira muri salon eh hama bagiye kubajyana bonyine iyonzu twari turimo yari iy’umuyisiramu kwica no kwicira mubayisiramu bahita bivanja bagiye kubatwara bonyine uwari konsey wo Mubyahi ;haje abakonseye babiri konseye wa Gisenyi nuwa byahi nabandi basirikare uwa Byahi aravuga ati buretse twinjire muri kiriya cyumba kindi wasanga harimo abantu.
Umutoni: Ubwongubwo binjira no muri icyocyumba kindi eh basanga twese niho twari turi naba grand-frere bari bane uh bari ba grand-frere bane na petit frere twese twari turyamya ahongaho hama bagenda bahitamo twebwe twari dusinzziriye twebwe bahitamo babyutsa umwe umwe njyewe barandeka na petit frere baramureka na grand-frere nkurikira baramureka ariko batwara abandi kubera ukuntu bababyutsaga babakubita twahise dukanguka tubona abantu basa nabi cyane badutera ubwoba bati natwe turabyuka tubakurikire turabakurikira dusanga bose dusanga mama naba grand-sœur bose babyutse ahagaze muri salon uh hama batangira kuvugango mwebwe mujye hariya abandi musubire kuryama tugiye kubatwara ;mama asaba imbabazi atangira kubasaba imbabazi baramubwirango ntabwo dushobora kubabarira ngo ntibishoboka.
Umutoni: Hama bahagaze munzu nyine mama arikubasaba imbabazi bamubwiyeko bidashoboka badashobora kumubabarira baravugango twaretse abangaba ariko mwebwe ntabwo dushobora kubareka ariko uzanye amafaranga wowe twakubabarira oya mama aravuga ati mumbabarire munyake ayomushaka yose ariko mundeke nabana banjye bose baravugango oya abahungu bawe ntidushobora kubareka kuko nibo barikuturwanya nabo bazaturwanya ejobundi ngo ntabwo dushobora.
Umutoni: Byanze mama abura icyo akora baramubwirango nawe turagutwara arangie nyine nawe nyine aremera ntakundi yari kibigenza aratubwirango dusubire kuryama ndanga njye na petit frere ati turajyana njye nawe twanga kumurekura hama mukuru wanjye nyine aratugira aradukurura atujyana kuryama barabatwara muri iryo joro ntitwamenye uko bapfuye ;barabajyanye ntitwamye suite bucyeye twaryamye nyine turira ariko bigeze aho birashira turaryama turasinzira mugitondo tukajya twumva abantu baza babaza uwo mukecuru ngo burya mama Claude yarari hano uwomu grand-frere yitwaga Claude ngo yarari hano tukaba tutari tubizi bafise ba commentant cyane nyine bavuga ngo uwamuhishe igihe cyose ntihagire umuntu umenyako arihano umukecuru yari yababaye kuberako byageze aho numwanawe baramwica.
Umutoni: Hama Bukeye mugitondo haza umugabo wari uturanye na mama i Butare wishuti yabo arik w’umuuhutu wabaga nawe ahongaho ku Gisenyi wari ufite mukuruwe w’umukoroneri araza aradufata atujyana iwe kuko bukeye uwo munsi baragarutse kudushaka ngo batujyane natwe kutwica ubwamahirwe yari yahadukuye ubanza yari abizi adutwara iwe turarayo ijoro rimwe arangije atujyana ahantu hitwaga centre saint-pierre hari mubabikira icyo gihe bari bamaze kuhicira abantu benshi cyane.
Umutoni: Harimo Felicite,felicite yari afite musazawe w’umukoroneri barangije kumwica hase nkahari agahenge gake uwo mukoroneri yararakaye aravugango abantu bishe uwo musiki we interahamwe zamwashe zari zikuriye izindi zari zahunze baduha agahenge abaradutwara baragenda baduhisha muri centre saint-pierre tubayo,tubayo igihe kinini usibyeko ntwazi uko kingana hama hageze igihe muri messe baje gusabira uwo mubikira bahiciye,baje ari benshi nyine uwo mukoroneri haje abasirikare benshi ariko muri icyo gitondo hari habyutse ibihuha sinzi ngo bagiye kuza kutwica bari mumazu bari kuza bareba ahantu hihishe abatutsi muri plafon.
Umutoni: Basiga petit frere mutoya wari cade wacu asigara hongaho hageze nko muma saa yine saa tanu yabonye abasirikare bari bazanye nawa mukoroneri muri messe yo gusabira mushiki we bagira ubwoba bagirango baje kutwica yaje ariwenyine kuko yari yabonye ahantu bari baduhishe aza avuza induru cyane ngo baramwishe yahamagaraga bakuru banjye njye ntabwo yampamagaraga kuko yarazi sinzi ko ntamutabara ;arahamagarango baje kumwica byarangiye ngo binjiye bakuru bajye bari batwinjije batwurije urwego tubura urwego tumanukiraho ngo tumusange kandi nubundi yari yahageze avuga atureba tubura ukuntu tubigenza turamubwira tuti nonese ko ntarwego ruhari ati mumanuke muze munsange baze batwicane mukuru wanjye babura ukuntu babigenza noneho reka njyewe manuke ndasimbuka simbitse ngwa muri ravabeau ukuguru kumwe kuri hejuru ukundi kuri hasi ndangije ndabyuka nsangango batwicane mbwira bakuru bajye bo bagumeyo ntakibazo njye kureba izo nterahamwwe zaje kutwica.
Umutoni: Hama turasohoka bakuru banjye nabo baravugango mugende mushake rwa rwego mwinjiriyeho hanyuma muruzane tumanuke hanyuma turagenda tugeze hanze twahasanze abakozi baho uh baratangara bamabaza ukuntu manutse ndababwirango turashaka urwego baravugango urwego ntarwo sinzzi ahantu barushize abari barushizemo bari bagiye muri messe hama turagenda tubabwirako urwego twarubuze naho bashaka ukuntu bamanuka kurugi bakandagiraho barasimbuka hama uwo mukobwa twari twihishanye nuwo wundi wari waraje muri vacance yari umunyabwoba cyane bimunanira kugira kumanuka aratitira cyane mubwira nabi kugirango ni calme arangije nyine aramanuka dusubira ahantu mucyumba twihishaga twicaramo abari baduhishe bucyeye baraza basanga twimanuye baradutonganya ariko umubikira wundi wari wasigaye ahongaho.
Umutoni: Wari warasigaye Felicite amaze gupfa ashaka ukuntu twakwambuka tukajya muri congo hama aradushakira nyine abwira aba croix-rouge baraza,baraza kutureba baradutwara batujyana i Goma muri orpherina tubayo tubayo igihe kinini cyane ariko muriyo orpherina bakuru bacu,abakuru kuritwe nabo bari bafashwe nabi kuko bakundaga kubabwirango ubanza inkotanyi zarahise zigera ku Gisenyi ntibabagaburiraga bati muzahaga mugeze iwanyu bamaze kugera kubonana n’inkotanyi zanyu hama hari tentin wabaga i burundi yamenyeko twarokotse aza kudushaka aza ahongaho kutureba ko asaba abakuru ba orpherina ko adutwara ariko hagati ahongaho babana papa wabo avukana na papa bari bamaze kwambuka umwe yaragiye mugisirikkare undi yaragiye i burundi yarasanze mama we ;we yrakiriho yarahageze hama tentin araza aradusaba nyine aramuduha tugenda i burundi tubonana nawe nyine tubonana niyo famille ya papa yabaga i burundi.
Umutoni: Hageze igihe turongera turagaruka tugaruka mu rwanada numu tentin wundi wimfura yo kwa papa mushiki we mukuru niwe twabanaga i butare nyuma y’intambara tubana nawe nyine kugeza tuba i butare igihe kinini dusubira ku gisenyi aho twabaga muri icyenda na kane nanone igihe abacengezi bakundaga kugira kuko bashakaga kutwica kandi tuza ino i kigali neneho turahaba hama wamu grand-frere ba papa bavukana wari umusirikare nawe araza aza kuri uwomu tentin ashakako tubana nubu niwe tubana urebye.
Aegis: Ubwose wigeze umenya abo bavandimwe bawe ……….sinumva………….
Umutoni: Oya Ntabwo nigeze mbimenya
Aegis: …………….sinumva…………………
Umutoni: Kubata byo,Kubashyingura ntabwo twigeze tubashyingura ariko kuberako babicira ahantu hamwe barashyinguwe twibazako bashyinguye twibazako bashyingurwanye hamwe nabandi kuko biciwe ahantu ahongaho kuri komine rouge.
Aegis: ……….sinumva……….
Umutoni: Uh tujyayo
Aegis: …………….sinumva……….
Umutoni: Mbere yo kuvuga abantu twabanaga njyewe kuva menye ubwenge nko muri icyenda na rimwe narintangiye kumenya ubwenge mbona papa ntanarimwe nigeze numva mbona sinzi abo twabanye mbona nabo twari duhuje ibibazo ninazo zari inshuti zo murugo abo bandi ntabwo twigeze tubana kuburyo byantangaza mbona baduhindutse;mumibanire yacu ntabwo nayibonaga nibyabaye ntabwo byantunguye kuko nari naramaze kubimenyera ubwo buzima bwo nsangaho narimaze kubumenyera bwo kuva icyenda na rimwe kugeza icyenda na kane twese tugira amahoro.
Umutoni: Kubana nabo ubungubu byo tubana bisanzwe mbanumva ntamishyikirano myinshi twagirana.
Aegis: Ibyaribyo byose ababyeyi bawe ……………sinumva …………………ubungubu ababyeyi bawe barigendeye cyangwase bicwa nabantu mwari muziranye;abavandimwe bawe musabana mukiri kumwe nk’abantu muvukana none barapfuye ibyaribyo byose birababaje ariko……………………..sinumva ………..
Dock windowView People
UMUTONI Jeannine
Kalisa Kamile
Kamuhoza
Claude
Mwarimubande
Felicite
Dock windowView Places
Gisenyi
Mutura
Burundi
Zaire
Mubyahi
Komine rouge
Butare
Centre saint pierre
Congo
Goma
Dock windowView Topics
introduction
The Bagogwe Genocide In 1991
Death Of The Father
Assaults At Home
Extrajudicial Execution
Escape In The Neighborhood
Hiding Under Beds
Commune Agents' Intervention
My Father's Burial
Flight To Gisenyi Town
Stoning Of My Brother
Arrest At The Roadblock
Arrival In Gisenyi Town
Life In Gisenyi
Harrassment And Humiliation
Death Of Habyarimana
Worries Of My Mother
Killings
Flight To The Neighborhood
Death Of Her Family
Hiding In The Ceiling
Flight To Goma
Coming Back To Rwanda
Flight To Burundi
Life After The Genocide
Burial Of My Family
Social Life After The 1991
Dock window Table of Contents
pre Genocide Experience
Family Life
Genocide Experiment On Bagogwe
Defensive Method
Death Threats
Family Re-union
Life In Gisenyi
Genocide Experience
Habyarimana's Death
Attempted Murder
Killing Family Members
Flights
Post Genocide Experience
Flight Back To Rwanda
Family Burial
Life In Society
Dock windowView Map
Loading Google Maps...