Oral Testimony Of KABANO Jules

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:kmc00118/kmc00118_vid3
Title:Oral Testimony Of KABANO Jules
Sequence:3 of 3
Abstract:The oral testimony of KABANO Jules, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony is given in Kinyarwanda.
Contributor: Aegis Trust (UK)
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Interview Date:
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial
Subject Headings: Genocide--Rwanda--History--20th century
Genocide-Rwanda--Survivor
Testimony--Rwanda
Tutsi (African people)--Interviewss
Tutsi (African people)--Crimes against--Rwanda
Rwanda--Ethnic Relations--History--20th Century
Rwanda--History--Civil War, 1994--Atrocities
Creator: KABANO Jules
Format: mini-DV tape
Dock windowKinyarwanda Transcript
Kabano:Nitwa Kabano Gilles papa yitwaga Nitera Gaheta mama yitwa Mukakibibi Eugenie mfite imyaka cumi n’irindwi uyu mwaka nzuzuza cumi n’umunani nkaba niga muri saint-andre sieuxieme biochimie. Mbere yagenocide twari dutuye I Remera hafi yo kuri stade imbere yaho Bacar yakoreraga mbere ya genocide. Nigaga icyo gihe narimaze iminsi ntangiye muri maternelle ngiye muwa kabiri,icyo gihe najyaga mbona ibintu mbese birantangaje eh abantu babasirikare barimo baraca munzira n’amamodoka yabo ngo habaye meeting kuri stade president akaza abaturage bakirukankirayo bajyayo. Iyo meeting zabaga zihari mu rugo baraduhishaga bakaduhisha nko mu nzu icyo gihe hari nigihe twavaga I Kigali tukajya kwihisha I butare kwa mukuru wa mama ariko harinigihe twajyaga kuri chez Rando. Noneho nk’ibindi bintu byantunguye njye twiga muri maternelle habaye akavuyo noneho baraza bati barashaka abana ba murumuna wa Rando babice, bace utuzuru ibyo byaratuyobeye cyane kuko twari tuziko aritwe bari barigushaka turihisha nyine aarik biza gushira. Hari n'igihe nanone habaye ibintu by'akavuyo turi aho kwa Randon turi m umunsi mukuru bashaka kuduhohotera ariko biba calme, mbese icyo gihe mbere ye genocide hari ibintu twabonaga byari mbese bitwerekako tudafite umutekano. Kuko mu rugo baratubuzaga ngo ntitujye gutembera kuko bashobora kubica cyangwase bakabaroga; twabaga aho ngaho mu rugo tukajya kwiga tugataha hari n'akandi kantu mu rugo bari barakoze akantu kaga cilene kuryo yenda turamutse tugize akantu k'akabazo twasona papa akaza cyangwa mama akaza. Noneho muri genocide njyewe ubwambere hari twari turyamye ari nijoro nko muma saa mbiri gutyo. Martin:Nagirango mbere rero yuko winjira muri genocide ukuntu babibazagaho cyane ndagirango utubwire muri detaille utubwire mbere ya genocide na nyuma ya genocide itari yatangira ukiri umwana muri famille yababyeyi papa na mama n'abavandimwe bawe, uko mwari mubayeho? uko ababyeyi bawe mwabanaga? wenda habagaho ibindi bibazo by’umutekano uterubamereye neza? ese mubuzima busanzwe mwari mubayeho mute? Ibyo mvuga aha ngaha ni ukudusobanurira uburyo mwari mubayeho mu buzima busanzwe mu rugo mubaho hari aka anniversaire? aga fete? hari igihe muri famille mwasuranaga mu rugo nkamwe nk’abana n’ababyeyi ibintu nkibyo ninde wari ubitayeho? Kabano: Mbere ya genocide ntakibazo twari dufite murugo twabagaho neza tugakora iminsi mikuru ndabyibukako hari iminsi mikuru yajyaga idushimisha hari iminsi mikuru yajyaga iba kwa Randon tukajyayo. Ikindi kintu cyanshimishaga ni grand-mere wabaga I Kabuye turi kumwe n'abana bose bo muri famille nabyo ni ibintu byanshimishaga cyane mbese mu rugo twari tubayeho neza nta kibazo twari dufite ababyeyi badukunda. Ikindi kintu icyanshimishaga cyane cyane ni kureba macrh cyane turi kwicunda numvaga binshimishije cyane mbese mbere ya genocide ntakibazo twari dufite twabanaga neza noneho twinjiye mu buzima bwa genocide. Mbere ari nijoro nyine ababyeyi barikumva radio mbona batishimye noneho ari mugitondo twari ku ishuri noneho umukozi ari hanze ari guteka icyayi tubona umuntu w’umusirikare, hanyuze tata ya gisirikare iraza iraparika imbere y’igipangu cyo mu rugo umusirikare iramudepoza imbere y’urugo tumubona ariko we atari kutubona batangira kwikanga. Ikindi noneho tujya kubona muri kaburimbo tubona batwitse ipine hari nindi generateur yabaga kwa Randon kuko papa yari manager wungirije oncle barayitwitse bahita batubwirango duhunge.Yafashe umuhoro araza atema imiyenzi yabo kubaturanyi duhita tugenda twihisha aho mu baturanyi, noneho njyewe na mushiki wanjye nkurikira undusha umwaka umwe na petit frere wari ufite amezi icyenda, badushyira muri garde-robe petit frere bamuryamisha ahongaho na mama ari aho ngaho nyine, papa ariko we twari tumusize mu rugo. Noneho tugeze aho ngaho petit frere ararira turikanga ngo bagiye kudufata noneho aho twari turi hari umwana warebye mu idirishya aravuga ati abonye papa bari kumwirukansa ariko ntabwo twabikurikiranye neza. Umuturanyi nyine waduhishe yafashe telefone aratelefona kuri gendarmerie ari guhuruza ati I remera habaye ibintu by'akavuyo baradutabara ariko ubwo ngubwo twagiye kubona tubona abasirikare baje mu modoka baravuga bati turabizi neza ko muri iyo nzu hari abatutsi mubavanemo tubice cyangwa inzu yose tuyigwishwe. Noneho turavuga tuti aho kugirango tubatange reka tuvemo batwice naho aho twari turi barakanira ngo turapfana nsinzi uburyo byagenze tubona abasirikare baragiye dukomeza kuba aho ngaho ntakibazso duhura naho noneho baribafite umukozi w’interahamwe aravuga ati jyewe ndashaka kugenda rwose baramukanira iyo agenda yari kugenda akadutanga.N'uko nguko tubahongaho tuba muri urwo rugo tukabona inkotanyi zinyuzeho zituzaniye icyo kurya zikatko aho hantu baduhishe nyuma niho baje bakatubwirango tugomba kujya muri stade kuko abaturage b’I remera aribo bari bari muri stade. Twaragiye tujya muri twa tuzu two muri stade hari harimo abantu bo muri cartier, kuko aribo twabanaga nta kintu twari dufite kizima. Abandi twari twajyanye barimutse twari turi aho ngaho hari abantu twari turi kumwe bari bishoboye bari bimukanye utuntu twose akaba aribo badutiza. Noneho aho muri nyine stade niho na papa yari yaragezeyo turabonana ariko ntabwo twabashije kubana, tukajya tuba nyine muri turiya tuzu tukajya gusaba ama bonbon abantu b'abaminwari bakaziduha amasasu agakubita bakikanga ariko ntigishobore kumwica abantu byarabakubitaga bikabanura. Twahabaye iminsi noneho baza kutubwirango abashaka bajye I Byumba inkotanyi zarahageze hari na mushiki wanjye; hari umuntu wakoranaga na papa yadushakiyee rift nyine hari abantu bakoraga muri stade bari bafite imidoka baradutwara papa na mama ahetse umwana bo bakomeza ijya I Byumba. Bagenda baca I Kabuye nyine babasha no kunyura ahongaho iwabo wa papa basanga bapfuye nyine bari baharaye tuza guhurira I Byumba. I Byumba tugezeyo twabaye aho bita muri groupe tubayo mu buzima budashimishije nibwo twaje kwimukira tujya noneho aho bitaga muri social. Tuhamara iminsi mike noneho tukajya tubona imfashanyo zitwa ngo ni iz'abagande ariko nta ntambara yari ihari mbese muri social naje kuharwarira bikomeye cyane icyo gihe na murumuna wanjye urushinge rwari rwaramuvunikiye mw’itako nawe arwaye bikabije. Noneho ubwo ngubwo baza kunjyana ahantu kwivurizayo hari hariyo n'undi mubyara wanjye nahasanze arwaye yari amaze kumenyako iwabo babishe tukajya tubana. Tukajya dutemberana akajya ambwira ati:yarasaze agenda amena ibirahuri by’imodoka ariko nawe byageze aho biza gushira nyine ko I Byumba nta ntambara yari ihari tuza duhura n’abantu badusahuye bakatubwira ati wapi ibi n’ibintu byacu twiguriye. Nta kuntu twari kubigenza nyine tuguma aho ngaho abantu b’inkotanyi bakajya baza bakaduha ibyo kurya nyine,tuza noneho mugihe cyo gucyura impunzi duza gucyurwa n’imodoka za minwari. Gutaha twaragiye tujya nyine kuri zanzu yari yararangiye ariko ibintu by’ibirahuri byari birimo dukinguye imiryango yanga gukinguka twongera gusubira hahandi twari twihishe genocide igitangira tuhaba nk’umunsi umwe tuza gusubira muri yanzu twari turimo naho ngaho nicyo nababwira mubya genocide. Nyuma ahongaho turacyatuye I Remera dutuye munsi ya police mbana na mama nabashiki bajye na petit-frere hamwe nundi mubyara wanjye w’umukobwa wokwa mama. Martin:None watubwira wenda mukuru wa papa wawe ntabwo wigeze umutubwira waba waramenye aho yaba yaragiye cyangwa se yarapfuye? Kabano: Urupfu rwa papa twabaye I Byumba mbona nyine yararwaye kuko nyine tutabanaga sinarinzi neza ariko bavugagako yageze muri stade amaze nabi nsinzi ikibazo yari yagize noneho ko njyewe nari ndwariye ahandi hantu baje kuntwari bati yapfuye. Turagenda turamuhamba kujya kumuhamba hari umuntu wadutwaye mu modoka aratubwira ati yakoze genocide akajya agenda atugirira nabi, aduparika akavugango tuvemo, tugera aho duhamba nyine birarangira nicyo nakubwira kurupfu rwabo. Martin:Ubuzima ngirango mumaze kurangiza intambara nkuko muhurira I Byumba ese I Byumba mwahageze mute mwadusobanuriye ukuntu mwahageeze? Kabano: Njyewe nagiye I Byumba ndi kumwe na mushiki wanjye hari umuntu waduhaye transport nyine hari abantu bari bafite imodoka muri stade umwe yamusabye rift aradutwara atugezayo tuba abambere. Martin: Genocide rero irarangiye mugiye I Byumba mugarurtse mu rugo mwatubwira ni buzima ki mwabayemo? ibintu byo bari barabisahuye ariko mukiyubaka bundi bushya, umubyeyi wanyu amaze kwitaba Imana ese mwabayeho mute? ibyaribyo byose wari umaze kumenya ubwenge ku buryo ubuzima butari bworoshye mama wawe bwamugoraga mukiri abana? Kabano: Icyo nakubwiye nuko aho ngaho iyonzu twagiye kubamo bari kuyirangiza mu imbere harimo intebe nizo twicaragamo nta kibazo zari zarabaye, hari n’umuntu w’umusirikare waje aradufasha akajya atuzanira ibintu by’imyenda kuko nta bintu by’imyenda twagiraga,akadushakira ibyo kurya, ubwo nyine mama ashaka akazi ageraho aza kukabona Martin:Reka nkubaze ibibazo nka bibiri yenda tunarangize none nyuma ya genocide wabayeho ibyaribyo byose muri genocide nkuko ntiwari wabiteguye wari ukuri n’umwana wagiye kubona ubona ibintu biraje utanabizi ariko nyuma uza kumenyako genocide yaririmo irahiga abatutsi ahariho hose kugirango babice hanyuma Imana iza kubihagarika irarangira ……sinumva………haricyo uvuga nk’umuntu w’umujeni cyangwa se mugutegura mubuzima bwiza nabana bazagukomokoho; Ni iki se wabwira mama wawe ubuzima bw’uyu munsi mu gihe ushobora no kubona umushinga ukavuga uti yapfuye tukiri bato ariko mama yagerageje kunkorera ibintu byiza haraho yenda mama wawe mutari mumworoheye niyihe message watanga wenda kubana bawe bazagukomokaho cyangwase no kubana mubuzi bwa genocide noneho imibereho ishatse yabaho nomuri rusange,muri rusange kuba rescape ibyaribyo byose ubungubu ugeze muri sixieme;hari abana mwigana badafite imyitwarire idahwitse nyuma ya genocide yaba rescape hari abandi mujya mubona mumihanda ahari n’ishuri ryarabananiye,hari n’abandi bana bahahamutse kubera ibibazo bya genocide,hari aba rescape benshi hari abadamu bafashwe kungufu barwaye ubuzima nimvi ukobisanzwe none wowe nk’umuntu ubibona wabaha butumwa ki kugirango wivane muri ziriya ngorane niyihe mssage wumva waba ufite muri abo bantu bose? Kabano: Nka message natanga; ubundi ababyeyi bacu ba mbere benshi ntibari baragize amahirwe yo kwiga kuko barigaga bakabatoteza yakora n'ikizamini ntibamwemerere ko akomeza muri secondaire. Ubungubu hariho nk’ikigega cya leta gifasha abana bacitse ku icumu; nagira inama abana bacitse ku icumu niba ugize amahirwe wiyapfusha ubusa ngo witware nabi, kuko ugomba kwitwara neza ukiga ntiwiyibagize ko abantu bateguye genocide ari abantu bari barize basobanukiwe ariko twebwe tugomba kwiga kuko tugahindura amateka noneho tukayobora abaturage neza. Kuko aritwe turi abayobozi b'ejo hazaza, ikindi nagiramo inama nk’abantu b'abarescape bajye bareka kuba abantu ba nyamwigendaho bakore amashyirahamwe abahuza, bahure bacoce ibibazo byabo kuko umuntu umwe ntabwo yakwishoboza ibintu byose kuko nkanyuma ya genocide hariho abantu batitaga kuri bagenzi babo ugasanga umuntu afite ikibazo umuntu arinka mukuru we ntamwiteho,nabagira inama yuko bakwishyira mumashyirahwamwe kugirango bitware neza. Ikindi nashimira ntabwo nakwibagirwa gushimira n'abandi babigerageza kwitwara neza bagafasha abantu bo mu miryango yabo. Indi nama nagira urubyiruko ni inama yo kwirinda ibiyobya bwenge, ntibakishimire kubona niba umuntu akoze kiriya ngo nanjye ngomba kugikora wowe ubuzima bwawe butandukanye n'ubwe, afite byose nta kibazo yigeze ahura nacyo ariko wowe ufite ibibazo byinshi cyane ugomba kwirinda ukarinda umuntu wakuyobya kujya mu biyobyabwenge cyangwa se kujya mu bintu byo kujya mu busambanyi wiharabike niyo nama natanga. Martin:Wowe uri umunyeshiri kandi ku ishuri haba hari abantu benshi twebwe turavuga hano kubantu baba rescape nkuko bababaye muri genocide,impamvu tuba tunabavuga tukanabisubiraho nkanabitsindagiraho nuko ninabo banyeshuri cyangwase abana batabasha kubona ababyeyi babagira inama nkuko benshi barapfuye barashize,n'abandi bantu babavandimwe babashizeho niyo mpamvu rero ushobora gusanga rero ari ibintu byamakosa cyangwa akadushyira inzira yibiyobyabwenge kubera yuko atabasha kubona umuntu umugira inama kigirango amwerekeko urwo ruhande ari rubi ashobora kuba yagenda mururu ok Ku rundi ruhande rwo bagiye bafite imiryango yabo bafite ababyeyi barabagira inama,barabasura kw’ishuri hari nigihe ushobora gusnga hari umunyeshuri mwigana cyangwase uba hari kw’ishuri utajya unataha ahubwo wibera kw’ishuri kuberako ntahantu afite ataha mukubaho mubuzima bwa buri munsi ukabana nabob a rescape bagenzi bawe ufite amahirwe kuberako ufite umubyeyi umwe ugaregeza kukugira inama no kukwereka umurongo ushobora kugendamo mugihe utari wabasha kwiha umurongo runaka. Ni uwuhe musanzu ujya utanga mubanyeshuri bagenzi bawe ubona bari mumurongo udasobantse bitewe nibibazo byinshi bashobora kuba bafite burya akenhi n kenshi harinundi muntu ashobora kujya mubintu runaka kubera impamvu kubera ibibazo byinshi umuntu abakora cyangwase kubera imyaka kuko ubabona buri munsi hari nigihe ushobora kuba utitwara neza noneho nizihe ngamba wowe ufite cyangwase nizihe nama wagira bagenzi bawe kugirango ugerageze kureba aho muvuye abahise neza mujye mubasha kureba neza imbere? Kabano: Ikintu jyewe inama ngira abantu nkabo baba rescape bitara nabi njyewe ndagufata nkiyo unyegereye cyane ndagufata nkakugira inama nka kubwira inama nti ibintu ukora ntabwo aribyo ntabwo ari ibintu byomurugero rwawe,ikindi nagira inam nukwishyira hamwe abanyeshuri nyine nabo bagakora umuryango uhuza abanyeshuri naba rescape kuburyo nibyo bibazo iyo bikemurika niba hari nundi mwana utishoboye uzanko ku ishuri adafite nk’igikoresho mukishyira hamwe nyine muka niba wazanye ibikoresho byinshi ukamuherezaho gutyo mbese nkumvako ariko ibibazo byakemuka discipline igakemuka,nibibazo biri social bigakemuka nicyo natangaga. Martin:Erega ntabwo narangiza ntakubajije ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge,nkakubaza ikibazo kuri gacaca ngirango ugire icyo ubivugaho uvuga niba wemera gacaca kugiti cyawe nubwo ari gahunda ya reta,ubumwe n’ubwiyunge icyo wabuvugaho nabwo nacyo nikintu kiri kuri gahunda za reta ariko ushobora kugitangaho message ushobora no kuvuga ati njyewe ubumwe n’ubwiyunge ntabwo mbwemera kubera impamvu runaka hari nigihe umuntu ashobora kuza kugusaba imbabazi ukazitanga cyangwa ukazimwima biterwa n’umuntu kuko reta ifite pilitique ivugango abantu biyunge ntabwo yigeza itegekango umuntu nazitange kungufu kuko buri muntu wese afite uburyo agomba kubiboneramo cyangwase ari ku giti cyawe Gilles wowe ubyumva ute? Kabano: Mpereyo kuri ibyo by’ubumwe n’ubwiyunge numva nta kibazo umuntu yabugiraho kuko ntabwo mu baana nk’ibiti cyangwa se inyamaswa mutabana mutanavugana ikibazo kimwe gihari nuko ubwiyunge uwakwiciye ntabwo ashobora kuzango akwiyungeho ukaba ahongaho ataragira ikintu akubwira. Mbese ubu ikintu mbona abantu bashakaga mbese ubumwe n’ubwiyunge ikintu mbona bashaka kubishyira kubantu baba rescape cyane aho kugirango babishyire kubantu babiciye mbabona ahubwo wenda abitwaye nabi muri genocide aribo bari bakwiye gutangira naawe wenda wabona agusabye imbabazi abikuye kumutima akaba aribwo umubabarira. Ikibazo cya gacaca; gacaca yo nabyo ni ibintu byashyizweho na leta tugomba kubyubaha ariko nyine gacaca abantu babikomeza kubizambya ni abantu bakoze genocide kuko nta n'ubwo ajya atanga amakuru kugirango wenda umenye wenda aho abantu bawe babashyize cyangwa n'abantu b'abaturage barabitinya ariko ubona umuntu atatinya gushyira ukuri aho kuri ahubwo yagenda akabivuga bityo abantu babo bakagenda bamenya aho bari ubwiyunge bwashoboka gacaca ikagenda n’ubumwe n’ubwiyunge ubumwe n’ubwiyunge nibwo bwakunda.
Dock windowTable Of Contents
Avant Le Génocide
Présentation
La Vie Familiale
Les Réunions Et Les Manifestations Des Partis Politiques
L'Expérience Du Génocide
Le Début Du Génocide
Le Refuge Chez Les Voisins
La Vie Au Stade Remera
Le Refuge A Byumba
Après Le Génocide
La vie Après Le Génocide
Message Aux Elèves Rescapés Du Génocide
La Réconciliation Entre Les Rescapés Et Les Génocidaires
Dock windowView Topics
Les Réunions Et Les Partis Politiques
L'Arrivée D'un Militaire
La Fuite
Intimidation
Le Refuge
Mon Message
La Réconciliation Et Les Juridictions Gacaca
Dock windowView People
Kabano Jules
Gatera Gaëthan
Mukakibibi Eugénie
Lando
Dock windowView Places
St Andrée
Remera
Stade
Kigali
Butare
Chez Lando
A La Gendarmerie
Byumba
Kabuye
Au Groupe
A La sociale
Dock window
Loading Google Maps...