Oral Testimony of MUGENI ISIMBI Isabelle

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:kmc00113/kmc00113_vid1
Title:Oral Testimony of MUGENI ISIMBI Isabelle
Sequence:1 of 1
Abstract:The oral testimony of MUGENI ISIMBI Isabelle, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses on her family before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing killings, surviving the Genocide and the life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial
Creator: MUGENI ISIMBI Isabelle
Format: mini-DV tape
Dock windowTable of Contents
Pre-Genocide Experience
Family Situation
Genocide Experience
Persecution
Flight from Home
Hiding To Gisimba's Orphanage
Hiding And Killings
Protection From The White Man
Flight To St. Michel
Post-Genocide
Thankful To Our Rescuer
Gacaca And Reconciliation
Social Life
Message
Dock windowUbuhamya bwanditse
Mugeni: Nitwa mugeni Mugeni Simbi Isabelle papa yitwa Mugesera Antoine,mama yitwa Mukankubana Genovilleve mbere ya genocide twabaga mu Nyakabanda ubungubu tuba ku Kimironko mbere ya genocide ntabwo twabanaga na papa eh yari yaragiye munkotanyi yaragiye kwiga njyewe maze nk’ukwezi mvutse noneho agezeyo ahita ajya munkotanyi ubwo mbere y’intambara twigeze tubana igihe kinini yakundaga kujya kunsura noneho eh le sepy nibwo twamenyeko nyine indege ya Habyarimana bayirashe noneho ba mama bumviseko ibihe bigiye kuba bibi,icyo gihe le six nijoro twumvaga ari ibintu bisanzwe ko baza mushyingura bikarangira ariko le sept nibwo abantu batangiye guhunga abandi baraye babica batekerezako natwe tugomba gushaka aho duhungira noneho hari hari musaza wa mama nundi murumuna we wabaga Kicukiro bashaka ukuntu twahunga kuko bari bagiye guhunga.
Mugeni: Noneho baza guterefona ahantu twebwe nta terefone twari dufite baterefona ahantu twari duturanye noneho babajije mama ukuntu twagenda ligne irikupa nitwabona ukuntu tuvugana turagenda noneho muri cartie bari batuzi ko papa yagiye munkotanyi avuga ati ntabwo tugomba kuguma ahangaha noneho twabanaga na murumuna wa papa wari bucura iwabo na mama na bakuru banjye babiri na musaza wanjye umwe noneho ba mama bakavuga noneho tuzajye tujye hehe?hari abantu twari duturanye batahigwaaga cyane baravuga bati hariya ntabantu benshi baba bariyo bangako duhita tujyayo Uwomu oncle twabanaga aravuga ati mwebwe mugume hano ntimugire ahomujya mumukore abikapu byanyu ngiye kureba ahantu hari icumbi hano I Nyamirambo twajya.
Mugeni: Agendayo ari mugitondo noneho yari afite imidoka aragenda agiye gushaka ahantu twajya noneho twe dusigara bakora ibikapu aze ahite atujyana noneho azakugaruka arinka nimugoroba nka saa kumi aje aravuga ati nimugire vuba ibyibikapu mubyihorere ibintu byakomeye abantu bose barimo barayihunga mubyihorere wenda ntabwo twari tuziko ari ibintu bizamara igihe twumvagako hashira igihe tukagaruka noneho duhita tugenda narimfite imyaka ine ahita ampeka atubwirako ahantu hose huzuye kuri stade yagiye ahantu henshi ni Inyamirambo asanga huzuye noneho asanga kwa Gisimba niho hasigaye ariko imyanya ariko naho aratubwirango mugire vuba abantu barimo baragenda ari benshi nimutinda murasanga hashize.
Mugeni: Noneho iby’ibikapu turabyihorera mama ahita anshira mumugongo turagenda kwa Gisimba twari duturanye twahagenze namaguru ariko twaciye munzira abantu twari duturanye bari batuzi nyine binterahamwe baratubonye duhunga ariko bari bataratangira kwica ariko bari bari kumuhanda basa nkaho barindiriye ikintu turagenda tugeze kwa Gisimba haza abantu benshi cyan abantu bo muri Nyakabanda hafi yabose tuharara turi benshi abandi barara hanze iryojoro bukeye bwaho iterehamwe ziraza zibwira Gisimba natagabanya ango barabiziko abitsemo abantu natababwirango bagende baraza bacishe hejuru catirpiral ngo nabana yarazi hari muri orherina nabana yarafitemo bapfe.
Mugeni: Noneho Gisimba arababwira,aravuga ibya noneho araza abwira abantu begende bashake ahantu gajya basige abana babo ahongaho azabarerera ariko bose interahamwe zizaze zibice cyangwa kugirango basigarane ninterahamwe kugira,go zizaze zibice noneho kugirango bagende basigere abana bazababarerere ntawuzi wenda bazongera babonane bahitamo kugenda abantu benshi;abana noneho na mama nabo bavandimwe babiri nizindi famille nk’ebyiri baragenda babwira Gisimba ati twebwe urabizi ko tuzwi muri Nyakabanda birazwiko dufite ati mama urabiziko umugabo nyine uri munkotanyi kandi Nyamirambo yose ibizi nta bariere nimwe twarenga aramubwira ati nagerageze arebe ahantu amushyira no mumwobo yahemera noneho arangije Gisimba yarafite aga falmacie mugikari cya orpherina babikagamo imiti yabo arababwirango ni akazu gato ariko bajyamo.
Mugeni: Bajyamo ari abantu nkumunani eh nkumunani noneho barangije mama abwira wamu oncle wagiye kudushakira icumbi witwaga Ignasi ngo yaje nawe akayijyamo aranga ngo ahongaho bazabafata ngo arashaka ahandi ajya kandi tuzongeera kubonana noneho arangije ba mama baragenda bajya aho hantu muri akokazu barangije kugirango batabonako harimo abantu barahafunga n’amarido noneho bashyira akabati imbere y’urugi kuburyo n’interahamwe nizizaaza bazereke ko harimo imiti nyine kukabati kari karimo imiti.
Mugeni: Noneho ba mama bajyamo aho abandi Bantu baragenda hashize noneho hashizi iminszi bakaza bakatubwira nk’abantu bagiye bagenda bakagenda bakabica ariko abana babo bari barasigaye noneho bakuru banjye bazajya njyewe nari umwana ntazi ibyoribyo ariko nabonaga abantu bapfa ariko ntazi ikintu gituma babica noneho bakuru bajye barambwira bati wowe nibagira abantu bakubaza utazi aboribo bose uzajye bakubaza nyine ahantu mama ari uzajye ubabwira ko yapfuye nubabwira ahori kuko jye narimpazi nibakubaza aho ari uzababwire ko yapfuye bataazamubona.
Mugeni: Noneho nyine nkazajya kuko noneho kuko nabwo kuko abana babanaga munzu imwe badasohoka noneho nyewe nkanga gusohoka ngo njye kuzerera hanze noneho bakambwira ahantu hose ujya umuntu uzajya akubaza ujye umubwirako mama yapfuye noneho tuba ahongaho noneho interahamwe zikajyazishaka kuza zikaza zasaze nyine zishaka kutwica barababwirango niho hasigaye abantu batarica kandi barimo bakabaza Gisimba bati turabiziko harimo abantu akababwirango nabana babantu banyu nyine nabana barimo kandi abana ntakintu babatwaye kandi abana mubihorere ati oya turabiziko harimo abantu Gisimba akagenda akabagurira akabaha ibintu bagasubirayo bakabyibagirwa.
Mugeni: Noneho hari hari umuzungu w’umupasitoro womuba diventiste yajyaga aza atuzaniye amazi interahamwe zikamutinya cyane ubundi baza bakaza bakagota abasirikare bakera bo kubwa Habyarimana bakaza bakaza gushaka kuza kutwica bakahagota umuzungua yatuzanira amazi akabirukana baramutinyaga bakagenda noneho tubamo ahonagaho tubaho dutyo noneho rimwe baraza wamu oncle yaragendaga akajya aza kuza kudusura bigeze aho hashize iminsi bakatubwirango yarapfuye baje kuza kumwica hagati aho hari abantu babaga muma plafon muri olpherina twabagamo rimwe interahamwe ziraza ziza ari nijoro zibwira Gisimba ko zije kwica ziraza zimanura abantu muri babaga bari muri plafon babaga ari abagabo babamanuramo barangije barabajyana nyine tubura uko tubigenza kuko twari abana baragenda baarabica hari hari imirima aho hafi y’ibigori n’amasaka abantu bihishe bavuye muri plafon barirukanka ariko ibitara barahamurika barabafata barabica babica tubona.
Mugeni: Noneho hashize iminsi umudamu watuvuraga baraza barabeshyango bafite umurwayi mumodoka utabasha kugenda ngo ari utabasha kugenda ngo naze bagende ajye kubavura aragenda agiye kubavura bamugejejeyo baramwica noneho bikomeza bityo bakomeza kuza gushaka kuza kutwica umuzungu akadukiza Gisimba akababeshya beshya bagasubirayo noneho hashize ighe hashize amezi menshi hashize igihe kiniini genocide irimo iraba umuzungu araza abwira abasirikare ba kera ngo baduhungishe arabishyura abaha amafaranga arababwirango baduhungishe batuvane aho kuko interahamwe zari ziri aho kuri mont-kigali inkotanyi ziri kw’irebero bakarasa nanone amasasu bikatumanukiraho noneho barangije aravugango icyo gihe abasirikare baje kutureba ari le premier juillet badushyira mumodoka batujyana kuri saint-michelle.
Mugeni: Noneho batugejejeyo nibwo nabonanye na mama hashize amezi atatu nabantu tumenya amakuru y’abantu bajee gupfa noneho interahamwe zikajya zishaka ukuntu zaza gutwara abantu kuko byari byarabababaje ukuntu abari kwa Gisimba batabishe ho hari harimo abantu benshsi batabishe bagashaka kuza kubafata uh ngo bajye kubicira ahandi noneho uwo muzungu akanga akavuga ngo abantu nyine yazanye ntawufite uburenganzira bwokuza kubatwara ntactemezo cy’ubuyobozi bafite bajya kureba ubuyobozi bakababura nyine ntabahari.
Mugeni: Noneho biguma gutyo nyine umugambi wao kuza kutwica urabananira hashize igihe haza kuza nyine papa azakumenyako turi muri saint-michelle araza aradutwara nizindi famille twari duturanye tujya I Kanombe twongera kubonanan na papa jyewe nyine ntanubwo nari muzi baramunyereka kuko narinkiri umwaana ubundi tukajya kumusura Kumurindi nkiri muto nyine ntabwo narimuzi neza noneho tuza kubonana duhita tubana nyine.
Aegis: Urakoze kutubwira ubuzima bwawe bwo muri genocide eh utubwiye nibihe binini utubwira nukuntu wabaye kwa Gisimba eh nkahantu hari hateraniye abantu benshi bashakwagwa eh bishoboka koko ko mwabaye mubuzima bushobora kuba ari bubi cyane eh njyewe akabazo nifitiye nakabazo kagenda gutya mwari kwa Gisimba umuntu wari uhishe abantu benshi ese uyu munsi iyo urebye genocide yari ifite umugambi wokwica abantu bakabamaraho ukareba n’umuntu wiriya wari ufite abantu bangana gutyo akabishyira k’umutwe uyu munsi uwufata nkiki wowe?
Mugeni: Uyu munsi Gisimba jye birandenga igihe iyo mbyibutse,ndabyibuka mbonako iyo ataza yarafite ububasha bwo kudutanga kenshi interahamwe zaje zimutwaka ariko ntiyadutanga njyewe mbona abantu bameze gutya nibake cyane bake cyane njywe Gisimba mufata nk’umuntu ukomeye cyane kuri jye mufata nk’intwari.
Aegis:……………..sinumva ……………………
Mugeni: Njewe ntabwo narimbizi kuko yagiye maze nk’ukwezi mvutse narinkiri uruhinja nari muto ntabyo narinzi ariko ntabwo twakuranye ntabwo mbese ntabwo icyo gihe nakuze mubona ukeretseko rimwe na rimwe twajyaga kumusura ariko numvaga ntabayeho nkabandi bana kuko njye ntabwo nabonaga papa buri munsi Ikindi kintu numva cyankozeho yagiye nkiri muto nkiri uruhinja.
Aegis: Mubuzima mwabayeho kwa Gisimba nubuzima butandukanye eh abantu bazaga kubakura imitima,bazaga kubakanga hatabuzemo nabagiraneza ese mubihe byaba byarakuranze kwa Gisimba byaba byaragufashe k’umutima nibihe udashobora kuzibagirwa?
Mugeni: Ibihe ntashobora kuzibagirwa icyambere nukuntu baje kutwicira umu infermier kandi mbere twari abana benshi abo twari turi mukigero cyanjye nabari munsi yanjye n’impinja niwe wabitagaho akabaha amata akagira gute kuko icyo gihe bamaze kumwica mbese niwe mama twari dusigaranye icyo gihe,ba mama bari baragie kwihisha ariko bamaze kumwica twabayeho nabi cyane impinja zimwe zikanapfa icyo numva cyansigayemo cyane.
Aegis: Niba wibuka nuza mama Girbert bamaze kumwica uribuka kwa Gisimba hari hameze gute?
Mugeni: Haje akaduruvayo hari hasigaye abantu bifatira ibintu uko biboneye kandi niwe wajeraga nk’amata y’abana,azi abana barembye cyane eh gufashwa mbere yabandi ariko amaze gupfa buriwese yarwaniraga kubaho kwe ntarebe abandi bana inyuma ye hazaamo akavuyo abantu bensi barapfa ariko nyine abandi barasigara ariko amaze gupfa byabaye bibi kurushaho.
Aegis:………………sinumva…………………
Mugeni: Nabakuru babagamo;babagamo hari harimo n’abakobwa n’abasore ninkumi ariko nabo babagamo bihishe cyane kuko icyo gihe baz gufata abantu batwaye ariko nabo babagamo niho barokokeye bose.
Aegis: Eh uribuka bagiz gutya babemereye kuva kwa Gisimba kubera umutekano muke wari uhari niba wibuka neza uri gusohoka munzu muri kujya muma bus interahamwe mwabonag zimeze gute?
Mugeni: Ahongaho ntanterahamwe zari zihari ariko aho twaciye barabimenye birabababaza cyane tubonye aho twazicagaho munzira birabababaza kuko ntabwo bari baziko harimo abantu bangana gutyo bari baziko harimo abana gusa bagiye kubona babona ama bus atatu ya onatracom atatu cyangwa ane ahise harimo iy’abana nabantu bakuru benshi birababbaza niyo mpamvu bajyaga bashaka kuza kuri saint=michelle kuza kudutwara ariko umuzungu wari waratujyenye akabangira.
Aegis: Kuri saint=michelle mwaba mwarahamaze iminsi inngana iki ?
Mugeni: Ntabwo mbyibuka neza.
Aegis: Mwagiye …….sinumva……….
Mugeni: Twari nijoro ubwo interahamwe zahunze nijoro hashize iminsi mike baza kudutwara papa yaje kwohereza imidoka amenyako twari mujri abobantu aradutwara duhurira i Kanombe.
Aegis:…………….sinumva ………………….
Mugeni: Njewe kubyonibuka ndumva ntacyabaye gusa interahamwe zajyaga ziza kwivuza kuri uwo mudamu zishaka kugeta kugirango zirebe ntabwo yarabavuraga ariko Gisimba ntabwo yajyaga yemerako agira umuntu numwe atwara keretse igihe baje bagatwara abantu bari muri plafon nibwo hagize abantu bapfa ariko muri twebwe ntabantu bashakagako hagira abantu batabaho twese twifuzagako tubaho ntitwagerageje gufashanya kuko harinabandi bantu bajyaga bazana babakuye mubyobo bitandukanye benda gupfa babatemaguye ntabari barimo abantu nkabo.
Aegis:…………..sinumva……………..
Mugeni: Gacaca njywe ntabwo nyemera cyane kuberako abantu bayivuga ntabwo ntabwo bayubahiriza neza kuberako gacaca barayivuga ariko iyo urebye ubona aho ikorwa ari hake baraceceka kandi barangiza bakica naba rescape nabafite ubwo buhamya ariko gacaca igenze neza.
Aegis:……….ntivuga…………
Mugeni: Gacaca nikomeza kuba nkuko iri ntakintu kizagerwaho kubumwe n’ubwiyunge kuko abantu baraceceka abandi bakica ntabwo umuntu yaba afite ubuhamya ngo bamare kumwica uzababarira umuntu ukwiciye kabiri cyangwa karindwi numva ubumwe n’ubwiyunge butoroshye ;kubabarira ntabwo byoroshye nabyo,ntabwo wababarira umuntu utazi ikiri k’umutima we abakubwiza ukuri nibake ;baba bashak kwisohokeera kujya hanze gusa kuko ngo sukubihisha nkajya hanze nkagenda nkasaba imbabazi bikarangira bibe bitamurimo cyane bakatubeshya ngo barasaba imbabazi,abavugisha ukuri nibake.
Aeigs:……………………………ntivuga……………..
Mugeni: Ingaruka nuko abantu barapfa cyane kandi ntihatagira ingamba zindi zifatwa zikomeye abantu bazakomeza gupfa kandi nuko ubuhamya niko buzagenda bugabanyuka bakomeze bidegembye abicanyi bake nizo mbabazi nkaho baba bihaye liberte kungufu kndi niba babikoze gutyo nuzajya ashaka kumuvuguruza wese uzajya ashaka kumurega wese azaca nubundi numva njyewe bikomeje gutya twazashiduka aba rescape bashira cyane.
Aegis:…………..ntiviga………….
Mugeni: Jyewe numva bariya bishe babanza bakavugisha ukuri kandi bakavugisha ukuri batari hanze bakabanza bakabafunga kuko iyo bari hanze nibwo basha kwica abantu bakabanza bakabafunga ubundi bakavuga ibyo bazi bakabwira uzajya asohoka kwo azajya aba yavugishije ukuri nundi muntu wabyemeza wo hanze akemerako yishe ,akemera uwo yiciye agasaba imbabazi zimuvuye k’umutima ubundi bakabona kumurekura.
Aegis: Ese nkawe yego iyo gacaca twemerako bakwirega baka abafite ubushobozi igashobora kuba yabababarira ese wumva koko umuntu wishe ashobora gusaba imbabazi akaba umuntu nya muntu ?
Mugeni: Njyewe ndebye ukuntu yicaga mbona ataba nk’abantu nyabantu ;ntabwo numvako yaba umuntu ngo icyo kintu kimushiremo ngo yumve kuko nubundi yishe yajya yumvako kwica njyewe mbanumva bataba nkabandi bantu.
Aegis: Nukuvuga rero ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yokwongera tukabana niyo societe y’abantu bagize uruhare muri genocide bigoye kuvuko umuntu aziyunga nabo akongera akaba umuntu.
Mugeni: Cyane
Aegis:………….nanjye narimfite akabazo,numva hari akabazo nakwibariza hanyuma umaze kutubwirako bataba ……….nagiragngo wenda ngire kimwe nakwibariza akenshi uanga aba rescape bifuza yuko nkabo bantu bakuru bakurwaho ese nkawe ubivugaho iki,ubonako bakwiye kwica cyangwase bazongera bakaba abantu ?
Mugeni: Bapfuye ntacyo byaba bimaze kuko ubona ntakuntu bakwumva agaciro agaciro bambuye abantu bishe ntabwo babyumva bo ukuntu mbese abapfuye byaba birangiye njyewe numva babanza bagashaka ukundi kuntu babahana kuburyo bumva koko ibyo bakoze atari ibintu.
Aegis:………sinumva…………
Mugeni: Jyewe numva nta sinzi nko kubafungase kubafunga wenda ariko bakanabafunga ariko banigishwa,bakabigisha ariko bafunze
Aegis:………….sinumva0…………………….
Mugeni: Message nabaha gukomeza kubaho kandi neza kugirango nabangaba batwiciye bakomeze baboneko bibeshye ko tutabaye ibigwari ko tutabaye nabi dugakomeza dugaharanira kuba intwari kubaho kandi neza ;isomo nakuyemo nugukomeza guharanira icyo uricyo ntugerageze gushaka kuba nkabandi kandi nube wakumva inama zisenya ;kutumva inama zisenya cyane tukamenya guhitamo ibyiza bituganisha imbere nk’abana babanyarwanda nibibi tukabireka.
Aegis: Genocide yarabaye irarangira mbese ubuzima bwawe bwa mbere ya genocide bwari bumeze gute eh ……..sinumva…….
Mugeni: Uh ubuzima bwanyuma ya genocide twari tubayeho neza ntabwo abantu duturanye ntabwo nabo twari ubundi ntabwo twasubiye i Nyamirambo abantu duturanye rero nabantu nyine tubona gutyo abenshi duturanye bavuye hanze ntabwo ibintu bya genocide baba babyumva cyane.
Aegis: Ikindi nabaza nka message waha urubyiruko ehh urubyiruko rwinshi rwabuze ababyeyi kandi urabibona hanze aha hari icyorezo cya sida ukabona nk’ibintu akeneye ……………ariko akagushyiraho izindi condition akavuga ati urabona ko bigoye mbese akabona ntaho ufite uba ariko ………………
Mugeni: Message nabaha nukwirinda kandi bakibuka iyo bagiye nko muri ibyo byose hari igihe baba baribagiwe aho baciye ntababyeyi afite ariko atibuka,bajye babanza bibuke ubundi birinde sida kuko warahunze warihishe ukabona abyeyi bawe babica kuko usigaye ubayeho nabi ntakintu byaba bimaze sida ije ikakwica ntakintu byaba bimaze baje birinda ubundi bakibuka cyane bagaharanira no kubaho neza.
Aegis: Uh nyuma uri kurangiza njyewe icyo nakwibarizaga wavuze uti hari bamwe duturanye batumva genocide cyaba cyarabaye njyewe kandi nkaba mfite ikintu cyakomerekeje umutima wanjye ese nkawe inshingano ufute mumutima wawe,inshingano wumva ufite nkumu rescape wa genocide wayibayemo doreko wabaye no mubihe bitoroshye ehh waba ufite iye nshingano yokugirango genocide yokuzongera kuba ukundi ariko abantu banayimenye ko yabayeho koko kandi nabayikoze barimo.
Mugeni: Inshingano numva mfite nukubaganiriza nkabibabwira nkababwirako arimbi ariko nanone nibihe guko kuko abantu bavuye hanze hari ukuntu nyine yumva genocide akumva yanze abantu bishe cyane ugasanga nanone bagiye kubica ntaho baba bataniye nukumwumvisha nabo bara nabo ni abantu bakeneye kubaho,nabo dukeneye ubuhamya bwabo kuvuga uko bishe abantu noneho nabaganiriza nkababaza uko genocide yari imeze ?uh
Dock windowView Topics
Introduction Of Isabelle
Family Life
Beginning Of Genocide
Flight To Gisimba Orphanage
Gisimba's Intimidation By Interahamwe
Mother's Hiding
Attempted Killing
Killings
Flight To Saint Michel
Flight To Kanombe And Meeting Father
Rescuer Gisimba
Killings Of Our Nurse
Life After Of Our Nurse's Death
Gacaca courts, Unity And Reconciliation
My View On Gacaca
Reconciliation
Forgiveness
Lessons And Message
To Young Survivors
Social Life After Genocide
Dock windowView People
MUGENI ISIMBI Isabelle
MUGESERA Antoine
MUKANKUBANA Généviève
Habyarimana
Gisimba
Ignace
Maman Gilbert
Dock windowView Places
Nyakabanda
Kimironko
Nyamirambo
Saint-Michel
Kanombe
Onatracom
Mont kigali
Rebero
Dock windowView Map
Loading Google Maps...