Oral Testimony of MUZUNGU Bernardini
Search
Table of Contents
- Gacaca as the solution
- Hatred among people
- Lessons from the past
- Teach Unity in schools
View Topics
- Gacaca
- Future generation
- Unity in schools
View People
- Speke
View Places
- Rwanda
View Map
Ubuhamya Bwanditse
- 00 :56 :14 Martin ……. Hari igihe nange nigeze ….. jenocide yarabaye abacitse ku icumu ….. za avega …… abantu bagize ibibazo kumugani wawe tugiye kuvuga kuri ibi bintu by'abantu ….. by'abahutu…….. ntibizongere kubaho ukundi.
- 00 :56 :45 Muzungu Justement nicyo nifuza ngewe……………….. ariko ikibabaza nuko batagira bati ibyo bintu turi abahutu ubu jenocide si ubwoko ubu jenocide…………………………………….. abigenzi bateye kwica ntibabonetse …….. batarafatwa ikindi abariho nubwo ntawashima ko babyitabiriye niki……… u rwanda rusanzwe rusanzwe rw'ingufu nkeye hari abahutu bahise………………………. Hari nubwoba ati nutajya kuri bariyeri urapfa nawe abo nabo barafungwa sinavuga ngo nukurengana ariko ni hafi yo kurengana barabitojwe nako kantu rero cyakora gacaca yabishyizemo iratoranya ……………………. Koroshya burya biba birimo ………. …. Abo rero nibo bakwiye kubabarwa …….. badutoje icyo kwangana cy'amacakubiri cyo kiracyari kure kuko n'ikintu kibi kuko kiri mu mutwe w'umuntu nta kuntu wabona gacaca ….. mu bwonko bw'umuntu ngo umukuremo igitekerezo.
- 01 :00 :11 :20 Muzungu Hariho abantu bitazavamo icyabiteye rero sindakimenya kuki hari abantu umuhutu batoje ko ineza ye ariko umututsi atabaho.
- 01 :00 :31 :00 Muzungu ……..ntacyo bimumariye ntacyo bimwunguye gacaca izamutoza ite izamukosora ite ngo yumve ko bamushyizemo uburozi uwo kuburgora ninde gacaca sinzi ukuntu izarogora abo bantu kuko babatoje ko abantu babi…… inzoka abanyamayeri bavutse babica ….. hari umuntu wavuze ngo kanjogera yajyaga afata inkota agahagurukira kubibondo by'abana babahutu umwamikazi abana babahutu bajyaga ibwami akababyukiraho n'inkota bavuyehe ?bahuriye he ?
- Martin: Mwarimo mutubwira ibintu bya gacaca.
- Padiri: Ibintu bya gacaca mbona bizarushya mubyukuri ibyinshi izabigeraho.
- Padiri: Mubyukuri gacaca niyo navuze ko ariwo muti warushobotse.
- Padiri: Kandi nkeka ko ari nawo mwiza rwose hari ibitazashoboka ngirango bizaruhanya.
- Padiri: Ngirango nayo itazashora ngirango bizashoborwa n'igihe no kugumya kwigisha.
- Padiri: No kuzumva nyine ko ntacyo imaze nababifite bakazabifamo nicyo kintu cy'urwango ubwo burozi.
- Padiri: Buturuka …. Kuri speak bugenda buza buhoro buhoro yuko bashyize mu mitwe y'abahutu bamwe.
- Padiri: Ko umwanzi wabo….. ari umututsi ubwo n'uburozi kumwumvisha rero ko ataribyo nta nukuntu azabikuramo.
- Padiri: Kuko atazamara yasiga ari umwe nta jenocide yumva izabaho icyo kintu kizamuhoramwo.
- Padiri: Uwo muti ngirango niwo gacaca itazabona vuba uzatangwa nibihe n'abantu niki………
- Martin: Noneho rero naringiye nti kumugani nkuko mwabivuze ngo uzatangwa n'ibihe.
- Martin: Izo generation zagiye zihura n'ikibazo cyo kwigishwa ubwicanyi igihe kirekire.
- Martin: Ngirango ziri kugenda zivaho niko navuga kuko ubu abavuka uyu munsi barimo barigishwa ibintu byiza abandi nabo bigishijwe ibintu bibi barimo barasaza.
- Martin: Ubwo noneho mbonereho mbaze ikibazo cya nyuma tunasoza ibyo aribyo byose dukeneyeko nyuma ya jenocide.
- Martin: Y'igihumbi kimwe Magana acyenda na mirongo icyenda na kane buri muntu uwo ari we wese wayibayemo .
- Martin: Kugeza uyu munsi ukiriho yifuza ko yaba murwanda noneho rubanye neza rutarimo amacakubiri.
- Martin: Nta muntu ukeneye kuba mubwicanyi bwindengakamere bumeze kuriya noneho ahangaha.
- Martin: Nkaba numvaga nabasaga nti se u Rwanda rwejo cyangwa abana bari mukuvuka uyu munsi.
- Martin: Kuzubaka cyangwa kuzaba mu Rwanda rumeze neza rutarimo amacakubiri niyihe message mwaha abo bana.
- Martin: Ko aribo Rwanda rwejo kuburyo izabasha kubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri?
- Padiri: Urumva nta messaga yagatangaza naba mfite nawe utazi twese tutazi icyo ndeba nugukurikiza icyo ndeba nugukurikiza inyigisho duhabwa.
- Padiri: N'ubutegetsi buriho ubungubu buvugako tuva inda imwe tugomba gutahiriza kumugozi umwe.
- Padiri: Kandi tukabona ifunguro ridukwiye twese kenshi na kenshi bya bindi byamacakubiri bavuga ngo abasangira ubusa.
- Padiri: Bitana ibisambo bigakubitiraho nyine ko amadiri twayayobotse yose.
- Padiri: Mubyukuri byose nugufiritira ngo tuve inda imwe twaremye n'Imana imwe cyane n'abakirisitu nibo benshi nahoze mbivuga.
- Padiri: Abakosheje benshi barimo nabemera Imana intaho nimwe n'Imana tuzasanga.
- Padiri: Ni ugukundana twese ntayindi message ndeba umuntu yanabona rwose.
- Padiri: Byibura no gukurikiza ibyo byose bidutoza kureba icyerekezo kimwe ……… rero maze kubavuga.
- Padiri: Ni amashuri nirwo ruhongore urebye ni naho abantu bagomba kwigishiriza bakomeje ubumwe.
- Padiri: Hanyuma utambyumva bakamufasha kubyumva, abatabyumva neza ….. nge niko nabyita.
- Martin: Murakoze.
Identifier mike: | kmc00015/kmc00015_vid4 |
Title: | Oral Testimony of MUZUNGU Bernardini |
Description: | The oral testimony of Rwandan Elder MUZUNGU Benardini recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda. |
Language: | kin |