Oral Testimony of MUZUNGU Bernardini

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
View Topics 
  •  Hatred for colonists 
  •  Involvement of catholic priests 
  •  Replacement of Belgians 
  •  Origin of Kayibanda 
  •  Gacaca 
  •  Forgiveness 
 
Table of Contents 
  •  Gacaca 
 
View People 
  •  Rudahigwa 
  •  Leopordi 
  •  Kayibanda 
  •  Pelode 
  •  Pages 
  •  Anorld 
  •  Shanoine de lacger 
  •  Classe 
  •  Kankazi 
  •  Habyarimana 
  •  Faucasse 
  •  Nikwigize 
  •  Bigirumwami 
  •  Nkangura 
  •  Rwagasana 
  •  Musinga 
  •  Birasabyakanyera 
  •  Rubanda 
  •  Speke 
 
View Places 
  •  Nyanza 
  •  Buganda 
  •  Bufumbira 
  •  Arusha 
  •  Rwanda 
  •  Burundi 
  •  Congo 
  •  Bukavu 
  •  Kamonyi 
  •  Mushi 
  •  Nyamirambo 
  •  Kinshasa 
  •  Ethiopia 
  •  Kabwayi 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya Bwanditse 
  •  Muzungu: Yee tuvuge ibyo bise Muyaga yo muri mirongo itanu n'icyenda ubwo navuze icyayiteye impamvu y'ingenzi n'uko abazungu bangaga kubi gutanga ubwigenge kandi abari ku butegetsi icyo gihe babusaba Umwami n'abo bari barashyizeho bitwaga ngo ni Abatutsi. Aho kugira ngo bibe naba abari barabuhawe babategetsi byiyitirirwa Abatutsi bose kandi basanga ntakundi babwimana badateranyije abanyarwanda kandi basanga no kubateranya ari gukoresha ubwoko byo bise ubwoko nyine ABAHUTU ABATUTSI n'ABATWA babyise ubwoko butandukanye kandi buzirana. Ndetse bavuga y'uko ibyago byose byabayeho mu Rwanda cyane cyane icyo gihe cyabo byatewe n'Abatutsi byabu kakazi za nkoni cya gifungo. Byabindi byose mbese byabayeho bitewe n'abakoroni babyitirira Abatutsi. 
  •  Muzungu: Kandi ubundi nyine twabonye y'uko niyo byaba ba tuvuge niyo bavuga ko Abatutsi bari bafite ubutegetsi bubi bari baba barabukuyeho. Ikigaragaza n'uko bakuyeho Umwami, umwami bashyizeho RUDAHIGWA nibo bamwishyiriyeho ntibamushyizeho bakurikije ubutegetsi bwa kinyarwanda. Ntiyari umwami utegeka yari umukozi nk'abandi yategekwaga n'ab'Administrateur n'izina ry'ubwami bamwise MWAMI, hakabaho UMWAMI na MWAMI ndetse n'aba na nkatwe twasengaga mu Kiliziya twavugaga twasengaga dusabire umwami wacu Leoporidi. 
  •  Muzungu: Ntitwavuga ngo dusabire Umwami wacu Rudahigwa, twaravugaga dusabire Umwami wacu Leoporidi ii urumva rero igihe rero ubutegetsi buhindukiye kubera y'uko nyine abategetsi bashakaga ubwigenge babuhaye utabusabaga PARMEHUTU biva rero kuby'amatora, bahimba amatora amashyaka y'amatora baratora, baratora bahi bakubaka rero Répuburika Kayibanda yaka Répubulika. Leta ya mbere Gouvernement ya mbere yashyizeho yari ya nkuko nabivugaga mu kanya yari igizwe n'abahu n'abatutsi na na n'Abazungu n'aba Parmehutu. Ngira ngo ndebye mu by'ingenzi cyane by'icyo gihe ni nk'ibyo icyari gisigaye n'uko ibizakurikira ni Leta zikurikiye zagiye zifite uwo murage w'uko igihugu kibaye icy'abantu bamwe bita aba Parmehutu eeh n'ababakurikiza bose. 
  •  Muzungu: Bibyaye y'uko Abatutsi babaye babi babaye abakoroni baciwe. Aba abashoboye guhunga bagahunga murabizi ni niho impunzi zatangiriye, gutwika niho byatangiriye, kwica niho byatangiriye, mbese kuvuga ko Umututsi atari igihugu atarike rwose ari Kavantara ar'umunyamahanga. Ehh birakurikirana mu mashuli, birakurikirana mu mirimo mbese hose Umututsi usanga atakiri atakiri iwe. Ubwo rero umuntu akaba yavuga ko nta naho byagejeje wenda umuntu yaza na subira na kurikizaho izi Leta za mbere za Répubulika niba mushaka ko dukomeza. 
  •  Emery: ………..kuri ayo mateka mutubwiye, kuri ayo mateka mutubwiye yo muri za mirongo itanu n'icyenda, umu hari undi mugabo ujya ukunda kuvugwamo cyane wabaye ngo ashobora kuba yaragizemo uruhare aah umugabo witwa Pelode. 
  •  Muzungu: Pelodé yari umusenyeri wanjye nabaye Padiri kwa niwe wampaye ubumuseseridoti Padili Pelodé yari yabaye na Padiri mukuru wanjye Munyakibanda, ndamuzi rero nicyo bishaka kuvuga. Ehh ndetse nekuvuga Pelodé wenyine reka mvuge nagure ikibazo mvuge ukuntu bavuga Kiliziya Gatorika. Uruhare rwa Kiliziya Gatorika muri ibyo bintu byose by'ibikubara byabaye cyane cyane by'amacakubiri, by'inzangano zabaye mu Banyarwanda bise Amoko, ngira ngo nibyo byiza kuko kuvuga si Pélodé wenyine ni kwaba ari gukabya ukavuga ngo ni Pélodé wenyine. Ngira ngo navuze mu kanya ukuntu igitekerezo cy'uko hari amoko atatu atandukanye cyane byanditswe mu bitabo byanditswe n'Abapadiri ba mbere. Nabiberetse kimwe n'icya Pages nakivuze ikindi n'icya Arnold. 
  •  Muzungu: ikindi n'icy'arasha n'icya ………de l'axge. Ikindi navuze ni musenyeri Classe uruhare yagize cyane cyane mu mu kuvuga kogeza ko Abatutsi bazi ubutegetsi no kuba yari yegereye ibyo musenye Umwami Rudahigwa. Ndetse niwe watumye amuta niwe wamutandukanyije na n'Umwamikazi KANKAZI. RUDAHIGWA aguma i Nyanza ariko kugirango Umwamikazi atazamugumisha mu bintu by'imitegekere by'iki by'umugabo we, bamuza bamwubakira Ishyogwe hafi ya Musenyeri Classe ngo amuragire amubuze kujya kwanduza umuhungu we, ibyo bitekerezo bishaje ehh. Musenyeri Classe rero bakavuga kera bavugaga ndetse ko ari inshuti y'Abatutsi. Bigasa nkaho ari nkaho ehh aho bihindukiye rero abenshi bakavuga ngo Pélodé yabaye umwami yabaye mbese Musenyeri w'Abahutu niko bavuga cyane cyane. 
  •  Muzungu: Bagahera cyane cyane kw'ibaruwa yigeze kwandika yo ku y'igisibo yavugaga ngo ……………….ngo ibiganiro byose, urukundo ehh bakavuga n'ibindi byinshi ariko noneho iyo umuntu ajya kuvuga uruhare rw'umuntu agomba kuvuga ibintu byumvikana kandi by'ukuri iii ibintu nk'ibyo. Njye icyo navuga muby'ukuri Pélodé ehh bamushyize muri urwo ruhande y'uko yagiye mugipa asa nkaho mbese yagiye mu gipande kidahuje n'icya Musenyeri Classe. Habayeho Musenyeri w'Abatutsi habaho Musenyeri w'Abahutu niko bavuga ariko bakoze uko babyumvaga niko navuga na buri gihe. Ngira ngo igihe cya Musenyeri Pélodé niko numvise bavuga ngo baramubwiye Abakoroni bati wowe wa mugabo we dore hagiye kuba ubwigenge kandi Abatutsi twabaciye, urabibona byarangiye hitamo ufashe abatutsi nako ufashe Abahutu kandi u u ufashe hasi Abatutsi, 
  •  Muzungu: fasha hasi Abatutsi ufashe Abahutu wime ingoma ya Gihutu utegeke u Rwanda bikunde bi bigutunganire. Bamwe bakavu ngo ya yahisemo ibigezweho wa mugani w'ikinyarwanda cyateye, icy'ingoma yimana. Ubwo rero hagati y'uko yabyemeye n'ibyo yakoze n'ibyo yakoze kumucira urubanza s'indi Imana. Cyakora icyo mbona cy'ukuri rero navuga ntavugiye Pélodé wenyine, n'uko byabaye koko hari abapadiri benshi bakoze bafatanyije n'abakoroni bibwira bati nidutanga ubwi nihabaho ubwigenge bazirukana abakoroni ndetse bazirukana n'abapadiri ba missionnaire, urebye icyo gitekerezo barakigize buretse ko n'icyo gihe baranabivuze na henshi biranditse. 
  •  Muzungu: Bi bigera igihe rero aba aba RUNAR abo bitaga aba RUNAR ndetse n'ab'Abatutsi umuntu abishyize nkaho umuntu yabishyira hamwe bitwaga ko ehh banga kiliziya, banga abazungu, banga abakoroni, banga kiliziya n'aba Communiste, habaye igihe ibyo bivugwa ehh abapadiri babigizemo uruhare bamwe baravuzwe ariko urumva bose si Pélodé cyangwa se sinavuga ngo niwe wabohereje. Ariko hari abantu koko eh babigi babigizemo uruhare ngirango. Iyo bavuga ariko Kiliziya Gatorika muri rusange ngirango umuntu ya yakwibuka, yabyibuka ku buryo bubiri nibyo byiza. Iyo tuvuga Kiliziya Gatorika mwese murabizi ; Kiliziya Gatorika n'umulyango w'ababatijwe bemera Yezu Christu kandi bakurikiza Ivanjiri, bagategekwa na Papa wasimbuye Petero n'izindi n'abandi Bapisikopi basimbuye intumwa cumi n'ebyiri(12) za Yezu. 
  •  Muzungu: Kiliziya Gatorika n'ababatijwe bose, iyo bavuze rero cyane cyane turaza kubiganisha turaza kubisubiramo wenda mu kanya gatoya ariko byahereye ahongaho kuko Genocide yaturutse aho hose kwanganisha abantu ba Genocide ntiyavutse 94 yatangiye icyo gihe, yatangiye muri mirongo urwenda mirongo itanu n'icyenda (59) muby'ukuri bagenda babyitoza bino ku mwisho. Aho hose rero eh bagiye ba ba batanduka bavuga ibyo bintu hariho abantu ba Kiliziya koko ba bayikosereje. Noneho mvuge Kiliziya muri rusange ki reka mbagushyiriremo abantu tuzi nyine, tuvuge nk'aba tuvuge Abategetsi, umu uwitwa umukristu wese wabatijwe ujya mu Misa, uwo namwita ko ari umuntu wa Kiliziya ; muri abo bantu bakosheje uko bigaragara. Mub'ikubitiro hera kuri KAYIBANDA twe kuvunika. 
  •  Muzungu: Kayibanda uretse no kuba umukristu yari n'Umufratiri ye, yagiye yi yaragiye no ku yageze hafi yo kuba Padiri. Ubwo rero nabo wabashyira mu mu bantu bana ba Kiliziya bakosheje. Kayi, HABYARIMANA nawe yabaye Umuseminari ndetse yari afite na afite bashiki be ba babenebikira, Ise, Ise yari ari umu Catessiste yavuye, yavuye mu Buganda i Bufumbira azana n'abapadiri b'I Rwaza baza no gushimira Paroise ya Rambura hanyuma aza mw'Iseminari. Rero tuvuze ushyizemo Kiliziya ko ye zu yagize ibintu bibi biri nawe arimo kuri urwo ruhande. Ndashaka kuvuga y'uko hari abana ba Kiliziya rero babi koko bakoze ibintu by'amacakubiri ndetse bageza no muri Genocide barabiteguye. Eh urumva rero mu gipande cya cy'abaraique barimo n'abapadiri rero barimo. 
  •  Muzungu: tuvuge nkubwiye nk'urugero nkubu wenda ntanuwabitandukanya rwose n'ibi bya Genocide ibi byari byaratangiye Genocide yari yaratangiye. Ubungubu muzi ko hariho abapadiri nyine ba baciriwe n'urubanza by'ukuri ARUSHA mwarabumvise bahamye n'icyaha cy'uko babigize. Ndagirango mvuge amazina kuko sinavuga amazina y'abantu batagize ruhamya kuko byaba ari ugukosa. Urumva na Pélodé nanze kwerura rwose n'abapadiri ndabazi, ndabazi rwose nanjye ubwanjye nzi rwose ariko ntawe navuga nta nta kintu cya garagaye ndavuga nk'ubu nyine nka ARUSHA yemeje ko yaje akasenya Kiliziya ye ari Padiri mukuru akazana……………….akagira ate. Mwumvise hariho ababikira bafungiye mu Bubirigi iii, hari abandi bafunzwe, hari Abapadiri bafunzwe sinamuhamya ariko hari abo nzi nanjye ubwanjye hari naba uwari ugiye kunyicasha, kunyicisha njyewe ubwanjye. 
  •  Muzungu: Ariko sinavuga ngo muvuge kuko ntawaciye urubanza mwavuga muti urabeshya uhh. Kuvuga rero y'uko ikindi rero tuvuge nko mu mu masengero mu kiliziya, uruhare rwa kiliziya mbabwira ru rugaragara ru ru runambabaza njya nabivuga rwose, nshi mumbwire n'uwabivuga akabisubiramo kandi nigeze kubivuga narabasobanuriye no muri kuri Radio. Tuvuge ibyabaye mu Rwanda ahangaha tuvuge nk'igihe amategeko ya PARMEHUTU yavugaga kubyo bumvikana ko yanganisha abantu. Tuvuge nk'igihe Radio yavugaga igahamya y'uko hari umwanzi ufite izina. Tuvuge nk'uko hari umusenyeri Faucasse, mwaramwumvise NIKWIGIZE yavuze ngo mutu Umututsi ni ni mubi muri kamere kandi azi ko kamere yaremye n'Imana, akaba nta muntu wigeze amuvuguruza muri abo basenyeri bose ngo agire ati wo dusangiye Imana ntidusangiye ijambo ati ibyo birakabije. 
  •  Muzungu: Eh kumva ko bashyizeho hariho nk'abanye hariho nk'impunzi zabayeho imyaka nanjye nabayeho imya impunzi imyaka makumyabiri n'irindwi. Bakandika Abasenyeri mu mategeko baka hari ibitabo bajya bandika bakavuga y'uko koko bemeza ko mu Rwanda nta nta mwanya usigaye eh abagiye bakwiye kubashakira imyanya hanze kandi urazi y'uko umuntu wese aba afite uburenganzira mu Gihugu cye ahubwo iyo i Gihugu kibuze aho gituza abantu kibashakira uko kibigenza. Nko kumva mbese nka Radio RTLM yavugaga abantu bayumva. 
  •  Muzungu: ku mannya umupadiri agasoma missa baraye bayumvise mubyo yigishije ntagire ati biriya bintu nta nibishobotse nimuze duhaguruke tugende tujye kugira ee imyigaragambyo tubibwire Leta tuyibwire ko ibyo bintu ataribyo. Kubera ko tu twemera Imana ibyo turabibujije cyangwa se habe haragize ikintu abasenyeri bakeya ngo bandike bati biriya Kangura yanditse tu mubi tura mubivuguruze, twandikire se ha president bati iriya Radio iriya mvugo yayo n'amacacubiri mukwiriye kuyizibya. Ibyo bintu ntibyigeze bibaho, ntibyigeze bibaho. Nkanjye rero nkavuga nti icyo ni ni ni n'ikintu kibi cyane kandi kirabahama. Bande ? abantu ba Kiliziya, abantu Kiliziya, abantu ba Kiliziya. Ariko urumva ntabwo navuze ngo Kiliziya Gatorika gusa navuze abantu ba kiliziya mvuga ; abayivugira baba bakwiye kuba barageze igihe bavuga bati ibi sibyo. 
  •  Muzungu: Iyo ubigenzuye rero n'ukwandika udupapurooo tuta ariko nta kintu cyumvikana gihamya kigira kiti twebwe aa Kiliziya Gatorika cyangwa se tuvuge mbese n'abakirisitu ngo tuvuge ngo ni Missionni iyi n'iyi cyangwa se n'abapadiri bakoze inama, cyangwa se n'abakristu bakoze inama bageze uru uru mubya haru bwo bajya ba nka nka nka nk'ingendo zo kwamagana ikintu ngo wumve ko abapadiri n'abakristu n'abantu bagize bandi bagize mani manifeste, bagize ikintu cyo kujya kwamagana ahagaragara ibintu baraye bumvise muri Radio, ntibyigeze bibaho. Ni bene nk'icyo kintu nicyo. Naho nganisha rero y'uko Kiliziya Gaturika wenda muri rusange na no kubategetsi bayo. Aho hantu habuze ikintu cy'ubutwari, cyo kwerura. Yezu ya ya ya yajyaga yaya yasangaga baba banduza Hekaru agafata, agafata imigozi agakubita abantu ati insengero ry'Imana ; ahubwo biciye abantu mu masengero eh turaceceka turiruka gusa. Uh turiruka gusa. 
  •  Muzungu: Simvuga ngo nt'abantu ba Kiliziya babaya abatagatifu, simvuga ngo nt'abantu ba Kilizi; mbese bariho no mu basenyeri bariho, bariho babizize no mu byo nandika birimo. Hari abavuze neza nka musenyeri BIGIRUMWAMI turamuzi n'abandi benshi ariko muri rusange nicyo nagaya; tuvuge nko muri kiliziya gaturika ikindi na hari abakosheje by'ukuri ariko bo n'abantu, n'abantu. Aho rero hari ikintu nyine urebye tuba twarebye mpora mbivuga twananiwe. Twebwe ndishyiramo kuko nanjye ndi umuntu wa Gaturika kandi ndi Umusaseridoti. 
  •  Muzungu: Uh twananiwe; tuba twaragize nka Petero Mutagatifi tuti tukarira tuti twananiwe umwanya wacu uh. Nigeze kuvuga muri Radio hambere batubaza, ndavuga nti umva rero umuntu agushinze ubushyo ndavuga kiliziya gaturika, wishi agushinze ubushyo ikirura kikaza kikaburya, ikirura ni ni n'iki cyabaye nyine. Abo bose bishe abantu tureba tugira dute. Iyo unaniwe kukirwanya wenda ngo kinakwice wa wundi wagusize inka iyo ukibonye ukirukira nta nta zindi yongera kukushinga. Nibura avuga ko uri ikigwari twekuvuga ko, twekuvuga ibindi bikabije. Aho niho navuga ko yenda uruhare rwa kiliziya rwabaye kandi hari ikintu cyagayitse mu by'ukuri biragaragara. Sinzi niba hari iki si ndakeka ko nta kintu nakongera kirenze ibyo. 
  •  Emery: Eh amateka y'u Rwanda nta ni nk'umugezi usuma huhuhu. Icyo gihe nyine nyuma y'izo mvururu za mirongo itanu n'icyenda twavuze, byaraje bigera byatanze ibintu byinshi cyane; byatanze; haje ku mu bintu byatanze havuyemo na za Repuburika, havuyemo za Repubulika. Tuzi Repubulika ya mbere tuzi na Repubulika ya kabiri. Izo Repubulika zo zombi za zikaba zarabayeho kuva muri icyo gihe cya miro za mirongo kuva muri mirongo itandatu na rimwe tugeze nibura muri mirongo cyenda na kane. Muri Repubulika ya mbere niya kabiri. Twagira ngo nabyo mubitubwire mu buryo nk'abantu noneho mwa amateka mutayasomye, mwayirebeye n'amaso. 
  •  Muzungu: Njye ndavuga mu magambo make kuko twese tubizi ubungubu. Eh ndavuga ko ubigenzuye Repubulika ya mbere n'iya kabiri byasaga naho bikomeza umujya umwe ya porogaramu y'abakoroni mu by'ukuri. Eh iya mbere icyo tuvuge kuri Kayibanda yaa yashyizeho ibyo by'amacakubiri yo gutandukanya abanyarwanda irabihamya bibyara impunzi nabivuze, bibyara irondakoko mu mashuri no mu mirimo ehh ndetse bikaza igi ho gatoya muri mirongo irindwi na kabiri, igihe nyine Habyarimana yashyakaga guha guhirika Kayibanda a a ahimba ko ari abanyarwa ari Abatutsi bongeye kubyiva kuzana imvururu. Ariko mu by'ukuri niwe wari wabihimbye kugira ngo abone uko amuhirika. Habyari Habyarimana aho aziye icyo yongeyeho n'uko ibyari irondakoko ngirango yongeyeho irondakarere ehh. Ehh ikindi rero, ikindi rero yongeyeho navuga n'uko eh yatangiye imyitozo y'ibiza y'ibyabaye Génocide. Ndavuga mu magambo make rwose nihuta. Ehh atangira ku ibyo nita imyitozo ya Génocide ni byabintu byikora. 
  •  Muzungu: byagendaga bica abantu hirya no hino bihurirana n'ukuntu ndaza kubivuga no mu kanya nyine; iby'inyenzi zaraje n'iki. Batangira kwica abantu hirya no hino ubona ko harimo kwimenyereza kugira ngo barebe niba ba byakunda niba hari uwabitinyuka, niba ntacyo byatwara, niba byafata. Uko navuga mu magambo make rero, Repubulika za mbere zombi zakurikije gahunda y'abakoroni ziranazuzuza zigenda ziganisha muri Génocide. Bivuga kuvangura k'umunya, Umututsi atari umunyarwanda kandi ko akwiye gupfa. Kandi rero babishyiraho rero uburyo bamuvuga uko ameze, ko ari mubi, ku buryo bwose bamushyiraho ukuntu ari umuntu mubi cyane barabyigisha bijya mu nyigisho zose tuzi ariko zikaza zikaza zikaza zikaza zumvisha ko adakwiye kubaho. Mbese navuga ko ari aho byageze mu magambo mvuze mu magambo make cyane. 
  •  Martin: Eh aho kuri za Repubulika mpafite ikibazo. Iyo urebye Repubulika ya mbere n'iya Kayibanda. Kayibana yahawe ubutegetsi urebye n'ababirigi b'abakoroni. Kayibanda ntabwo yamazeho igihe Habyarimana aramuhirika. Noneho njye ikintu ahangaha nshaka gusa nk'umuntu wahoze ariko ndebye n'ibi n'ubuzima muri Génocide icyenda na kane, hari ukuntu Kayibanda yahawe ubutegetsi n'ababirigi akayoborana n'ababirigi ariko Habyarimana aje ageze ku butegetsi, aho abuhirikiye we wabayeho umuntu ubanye n'abafaransa. N'ibintu bibiri; ababirigi nibo basa n'abantu ba crée ikintu cyo cy'urwangano mu banyarwanda hazamo amacacubiri abantu batangira kuryana. 
  •  Martin: Noneho nyuma ya Repubulika ya Kayibanda hari ukuntu byanacecetse ubona ko rwose Ububiligi busa nkaho nta kintu bwakoze mu Rwanda ahubwo noneho Habyarimana azana ubutegetsi nabwo burimo ibintu by'amayobera n'ubugome bwinshi ariko abanye n'Abafaransa ari nabo baje kugira uruhare mu mu myiteguro ya Génocide muri mirongo cyenda na kane(94). Kuburyo n'uyu munsi ubona ikintu cy'ubufaransa aricyo cyahawe ubugome bwabo cyangwa se no gufatanya n'abantu gutegura Génocide nibyo byahawe intebe cyane kurusha Ababiligi kandi aribo bazanye ikintu navuga ko aribo bazanye biriya bintu. Ibyo nta kintu wabitubwiraho. 
  •  Muzungu: Eh icyo n'iki n'ikibazo cyiza rwose kuko najyaga mbitekereza cyane. Koko Ababiligi bamaze gutsindwa kubu ku bukoroni nyine babwambuwe, abazungu bagiye b'abategetsi. Abafaransa barabi bashaka kubiganzura. Mbese bashaka ku kutabutanga bwose. 
  •  Muzungu: Ababiligi bari bashushe nkaho batsinzwe niko mbyumva. Ariko abafaransa bafatanya na Habyarimana ndetse n'abandi mu by'ukuri abafaransa uko bimeze n'abanyabwenge batanga, Ababiligi batanze independence basa nkaho bayitanze birangiye Naho abafaransa bafite amayeri y'uko na ibihugu byose bagiye ba bakoroniza, bayitanga batayitanze. Barayitanga ariko rero bashyiraho ikintu gisa nk'ikityo cyabo, gisa nk'ikiganza cyabo batajya gihora; bagasanga nyine akomo. Urabona ibihugu byose byakoronijwe n'abafaransa, barayitanga kandi bakayitanga batayitanze. Bagashaka ikintu kizatuma bahora bahari, bazayikoresha abategetsi b'abirabura cyangwa se bo muri Asia kuko naho hari abategetsi ariko bahari. Hano rero mu Rwanda no mu Burundi no muri Congo ndetse. Ababiligi kuko ari agahugu gatoye bayitanze bayitanze ariko abafaransa bati a non non hoya ntabwo ushobora ku kugira ngo bagende birangire kandi Congo irimo ibi irimo amafunguro. 
  •  Muzungu: Baraza barabasimbura rero, abafaransa rero bashaka ukuntu basimbura Ababiligi ahari ururimi rw'igifaransa kugira ngo babomeke ku bindi bihugu by'abafaransa nyine. Noneho rero noneho dusubire nyine mu duse nk'aho dusanze n'abakoroni na n'ibihugu byo bya koronijwe n'abafaransa bya kera. Urumva nu ni nk'akantu kuko basimbuye Ababiligi ariko kugira ngo bekutureka ngo tugende. Ni nk'aho mbese basimbuye kandi ntibabyumvikanyeho uuhh pardon!! Ntibabyumvikanyeho n'ubungubu ndetse baracyahigitse. Iteka n'iyo tutumvikana n'abafaransa burya ababiligi ntibabyanze cyane, bituma bagaruka bati mwadutwaye imbehe. Ngirango niko njye mbyumva sinabitekereje cyane. Ababiligi baragiye ariko Abafaransa banga ku nk'uko batigeze bagira iyo bajya rwose ariko bagira bati noneho ubwo ababiligi bagiye reka na kariya kantu tugasubize mu mufuka wacu. w'aba Francophone mbese. Babwira Habyarimana bati uu icya mbere wowe uri umwana muto, n'igifaransa wa mugabo we. 
  •  Muzungu: Baramwiyegereza baramuryoshyaryoshya baraza baramuha bati ngwino. Ikindi rero humura ni n'ubwenge bugiye kuza rero bagira bati ikindi rero n'ukurwanya Abatutsi nibo bari kwanga gutanga Independence nta kindi, byari byoroshye. Habyarimana nawe ya ya ntacyo yabarwanyagaho kuko yagiraga ati muri abantu beza, tuvuga igifaransa. Ngirango n'uko abafaransa basimbuye ababiligi kugira kandi bakadutwara muri abo ba francophone Habyarimana akabyishimira bakamuha amata ngira ngo niko mbyumva. Uhh 
  •  Emery: Hari ikindi kintu bakunda abantu bakunda kuvuga kuri Kayibanda cyane kuba yarafatanyije n'abazungu ko we atari umunyarwanda akaba kwica aba abanyarwanda ntacyo byari bimubwiye. Noneho yitwaza icyo kintu cyo guteranya Abahutu n'Abatutsi afatanyije n'abazungu. Kayibanda koko ntabwo yari umunyarwanda? 
  •  Muzungu: Bon byose ni bibiri kuvuga ko cy'uko atari umunyandarwa ndabisubiza ariko kuvuga ko yari yahimbye ko ngira ngo maze kuvuga, tumaze kumva aho byaturutse by'uko atari abanyarwanda atari iki, siwe wabibyaye. Siwe wabibyaye Kayibanda yasanze babivuga nawe arabyemera ko abanyarwa Abatutsi atari abantu. Kayibanda n'uwa nu ngirango niba ntibeshya Ise yitwaga Nkangura wavuye I Bukavu azana ndetse na mwene se wabo; mbese hari abagabo babiri uwitwa Nkangura na na mwene nyina se wa Rwagasana. Baje ino kuri Musinga bahakwa ino ndetse Nkangura se wa Kayibanda ahakwa ku mugabo witwaga Birasabyakanyemera, Chef Birasa yari akiri umusore. Ara muhakwa ndetse amuhakwaho, ajya ku muhakwaho ari mw'ishuli ry'Inyanza. Birasa amaze kugabana hano ku Kamonyi azana na Kayi azana na Nkangura hariya. Ngirango Kayibanda nibwo noneho yavutse. 
  •  Muzungu: Hanyuma rero igihe Birasa agiye gutwara mu Bunyambiriri nibwo nyine uwo se wa Kayibanda yagiye nawe kuri Ndiza ajyana na Kayibanda nibwo nyine bijyanye n'uko Kayibanda yagiye mw'iseminari. Ariko rero iby'ihame mvuze n'uko Ise wa Kayibanda ubwe yavuye mu i i yavaga hariya I Mushi, I Mushi. Eh kuvuga rero ngo yarwanyije yanga Abatutsi ko atari umunyarwanda, ya yavugaga ko ahubwo ataru ataru atar'Umututsi ahari, ko atari Umunyarwa, 
  •  Emery: Ntiyari Umututsi ntiyari n'Umuhutu kuko atari Umunyarwanda. Kubateranya rero akabaryamishya afatanyije n'abazungu, we numva ntacyo byaba bimutwaye. 
  •  Muzungu: Ntacyo byari bimutwaye ariko urumva nti ntiyari kuvuga ko ntibyari byoroshye kugira ngo avuge ngo nd'umunyamahanga nje guteranya wenda we niwe warikugira ati nawe nturi umunyarwanda ibyo byo, yagombaga kubihisha ngirango. Wenda nti ntiyarabyanze nti yara ariko sinzi niba kuba yaravuye I Bukavu aribyo byari bimuhimbaje. 
  •  Emery: Eh siho mvuga. Ndavuga ko we yumvaga ko icya mbere ntiyari Umuhutu ntiyari n'Umututsi. Guteranya abanyarwanda afatanyije n'abazungu, kuri we yumvaga abanyarwanda bamaranye ntacyo bimutwaye. Byaba… 
  •  Muzungu: Oya si wewe ushatse wabivuga ariko ngirango sicyo cy'ingenzi muby'ukuri, sicyo cy'ingenzi, sicyo cy'ingenzi. Ngirango abatutsi, hinga nkubwire impamvu cyane cyane Abatutsi icyo yabangiye. Ise yaraje ahakwa kwa Birasa, wenda bamufashe nabi, birashoboka ko afite ikintu cyo kuvuga ko Abatutsi bamusuzuguye. Vuga uwo Mututsi wenda wamutwaye cyangwa se wamuhatse simbizi. Ikindi rero hari ikintu mu by'ukuri Kayibanda yatumye yanga Abatutsi n'uko mutabizi yarwaye ikintu, ndabizi yagize amateka mabi mw'ishuli yarwaraga isundwe urumva. Kayiba ndabizi byo Kayibanda yarwaraga isundwe. Ibyo kwanga Abatutsi byo bifite ikintu biturukaho. Yarwaraga isundwe, hanyuma rero isundwe ku mw'ishuli ariko ibyo sinzi si byo si ntibyari bikwiriye kuvugwa ahangaha. Yarwaraga isundwe hanyuma baba bityo ntabwo ari byiza cyane. 
  •  Muzungu: Icyo nzi n'uko mw'ishuli padiri, ba musenyeri Pélodé ndi Padiri ii ndamuzi nsa nkaho namutegetse nanjye kera. Ikintu cyo gusuzugura yaracyangaga rero. Kuvuga rero ng'Abatutsi barasuzugura n'ikintu igihe cy'ubukoroni cyari cyarakwiye, baragikwije ngo Abatutsi barasuzura, icyo kintu yaracyangaga rero. Kuvuga rero ngo yarabateranyije ngo ni ni bene rubanda, awa n'ubundi sibene mama baragashira. Erega nago na Habyarimana ubishatse wabivuga ibyo kibazo barakivuga. Erega nawe n'umunyamahanga nimba utabizi, nawe n'Umufumbira. Ese wari uziko a aba ijambo Ubufumbira, a uziko abakozi bo mu gikoni b'abatetsi babita abafumbira. Byatuuruutseee(araseka) kuri Se wa Habyarimana. Yavuye I Bufumbira aza ari umukozi wo mu gikoni cy'abapadiri eh bi b'irambura ba babita Abafumbira batyo ni ba bakozi bitwa abafuuumbiiira(araseka) bib'ufumbira. Wa ushatse wavuga nawe ngo ngo yateranyije abanyarwanda kuko atari umunyarwanda ariko ibyo n'ugukabya, n'ugukabya. Yarabateranyije mu by'ukuri kugirango abone ubutegetsi, nta ntawabivuga ngo yabigize kuko ntiyanze ko abanyarwanda bicana. Njye sinamenya ko iyo ariyo mpamvu y'ukuri. Njye simbyemeza rwose. Eh 
  •  Martin: Ngirango mwakomeza mutubwira ku bitero by'impunzi abazize kwitwa ibyitso byazo ese byo baje kugenda bite? Ngirango nabyo byaba biri mubyukuri jenocide nyirizina ya mirongo icyenda na kane …. 
  •  Muzungu: Yeeeeeeeeee mu mpamvu zateye nyine jenocide uretse nyine kuruhande rw'abazungu kuko ari ikintu umuntu yashyiramo ariko bisa naho ari imbarutso n'ibitero by'impunzi,ibitero by'impunzi byatangiriye mu nyenzi ngirango zaje nkincuro cyane cyane izo muri mirongo itandatu nagatatu zaje zigera mu kanzenze zitera ubwoba rero abaturage bahano batangira ….. umututsi wese ibyo nibintu birebire ngirango kubisubiramo byavuna ngirango izindi mpunzi zateye za …..zikomeye n'inkotanyi ndabyihutisha kuko turabisubiramo byose. 
  •  Muzungu: Aho inkotanyi ziziye rero ho rero bitera ubwoba cyane abaturage bino byabindi byo kurwana ku mipaka bazishubijesho ngirango ubwambere muri mirongo cyenda ngirango haza nibyibyitso umututsi wese akitwa ikitso hagira nigihe hagera bya bindi byo kubarunda hariya I nyamirambo ibyo byose ukabona yuko umuntu yavuga yuko jenocide yabonye imbarutso cyangwa yakajijwe n'ikintu cyubwoba ndibuka hari umupadiri wigeze kunsanga ikinshasa sinkibuka umwaka ariko n'imbere ya jenocide ariko n'inyuma ya mirongo urwenda nyine arambwira ati mbwira benewanyu nkaho mbategeka ati bwira benewanyu be gutera kuko nibatera nta gatutsi na kamwe bazasanga mu rwanda noneho ndavuga nti abari hanze bazareka gushaka gutaha kugirango abemeye kuguma mu gihugu badapfa. 
  •  Muzungu: Ati nuko rero ukabona ariko ko mubyukuri abategetsi bahano bumvise ko ubundi ni nabyo navugaga cyari icyaha gikomeye ko impunzi zizahera nta kundi abari hano mugihugu bazabapfukirana ariko baranakosa noneho nti babapfukirana neza ngo bareke birire utwabo wenda bo kujya mubutegetsi barabakurikina hose mubyukuri iyo babasangizaho gato bakabareka bakirira ntibyari kuba impunzi rero za shushe nkaho ziteye ubwoba abo bategetsi ba MRND n'amashyaka yazifashaga ndetse kuberako kuberako bari bazanye n'ikintu kironda karere bya byaye amashyaka menshi. 
  •  Muzungu: Ashaka mbese ubutegetsi bushingiye ku mashyaka menshi nabyo rero bitera ubwoba MRND icyo nacyo n'ikintu umuntu yakongeramo amashyaka menshi afatanya nazampunzi zari impunzi nshya z'inkotanyi. 
  •  Muzungu: Kurwanya nibura ibyirondakarere bisa urugamba rw'inkotanyi n'amashyaka yandi na MRND n'icyana cyayo SDR ehh bagize ubwoba basanze rero nta kundi ari ukwiguza bakikiza abo bose batavuga kimwe ngirango icyo nacyo umuntu wenda yagishyiramo……. Bya arusha icyo gihe inkotanyi zabonye byanze banze kudohora bakomeza kwica hirya no hino barakataza bagera hakurya aha ngaha niko tubizi hanyuma rero abazungu bagiraga bati ee ubwo ziriya nkotanyi mutagishoboye kuzirukana muribeshya dore zigeze kumu ku irembo rya kigali noneho mureke mwumvikane. 
  •  Muzungu: Ngirango naho rero habyarimana nabambari be n'amashyaka yandi bahuje umugambi wuko basangira ubutegetsi baciye mu mishyikirano ya arusha ngirango nuko arusha yaje ngirango nuko ibintu byo gutegura jenocide byaje kuza nyine gato gato imbarutso yabyo kuko byagize igihe habyarimana yemera ariko ukabona yuko atemeye bakabivuga nawe akabivuga akora ibipapuro abandi bakagenda bakabivuga bati tugiye gutegura jenocide ukabona barasinye ariko badasinye. 
  •  Muzungu: Bagasinya badasinye usanga arusha mbese mubyukuri ariyo yasukumye imbarutso………… indege ya habyarimana bahanuye urebye rero simbizi urebye sinzi uwayihanuye niba yagaragara ariko nagirango aho kwanga tuvuze za mpunzi zashatse gusubira mugihugu bikananira zigashyiraho ingufu bagashaka ukuntu ingufu zitakora bagashyiraho imishyikirano nayo bikagera igihe imishyikirano bayanze bagira bati nti twasangira n'impunzi nti twasangira n'inkotanyi reka noneho dushake ukuntu tuzinesha …. Nabazifasha ibyitso byazo biri ariko imbarutso yabyo rero nuku nabazifasha bandi naya mashyaka. 
  •  Muzungu: Tudahuje…… ariko imbarutso yabyo ni ugutikuramo iturufu y'indege ya habyarimana uwayigize rero simuzi ariko uwo muntu agombe kuba ariwe washakaga yuko guturitsa isasu rya mbere rya jenocide yeeeeeeeeeeee. 
  •  Muzungu: Ngirango aho ngaho niba hari ikindi kibazo ngirango naho umuntu yaba ahiniye niyo mpamvu ngirango ya jenocide yikubitiro wenda ukaza kuvuga abayishakaga nabatayishakaga niki abayishakaga rero murabumva abayishakaga nibande? Abayishakaga hehehe ni MRND n'abantu be abantu be ni bande? Ni ba SDR mubyukuri nibo bashatse ibyo byose mubihe byose abari bamuri inyuma bamufashije nyine abakoroni. 
  •  Muzungu: Ari abakera wenda bakeya bamufashishe ariko cyane cyane abanyuma nyine babafaransa twavuze bari barabisomye kuva kuri kayibandi kugirango bakomeze bwa bukoroni bwabo niki nibo babafashije barabishakaga biragaragara abatabishakaga nabo barumvikana nyine hari nababizize ni abatutsi muri rusange bose kandi ndetse umuntu akaba yashyiramo nabayirwanyaga muri icyo gihe cyo gushakira ubutegetsi abatware ba mashayaka nibo ……… urebye mu ijoro rya mbere nibo babanje bahereyeho bariya ba agata nibo bapfuye ba mbere. 
  •  Muzungu: Ubwo rero ngirango…………. 
  •  Martin: Nasa nk'umuntu ukubaza nk'akantu ushobora kugira icyo watubwiraho cyangwa se wenda nk'umuntu waba warakozeho analyse ukareba itandukanirizo rya jenocide ukareba nizindi zagiye ziyibanziriza kuko iyo ugiye kwitegereza usanga nk'ubwicanyi bwagiye buba muri za mirongo itandatu na kabiri muri za mirongo itanu n'icyenda butandukanye cyane nubwabaye muri mirongo icyenda na kane kuko abantu bagiraga batya bagahungira ahari ibigo by'ubutegetsi bagahungira ahari za kiriziya abantu bakavuga bati reka tujya ahantu hari ubutegets ntacyo tuzaba kandi nibyo koko abantu bagiye bahungira aho ubutegetsi buri na za kiriziya harimo abantu bapfaga kurokoka. 
  •  Martin: Ejo bundi rero mirongo icyenda na kane ibaye abantu bibwirako aho bahungiye bashobora kuhahungira wenda bakarokoka ariko siko byagenze wenda urugero natanga nka hantu hari hagiye hari za kiriziya ndavuga abakirisitu bazo kuko abantu bagiye babahungira kuberako banahasengeraga noneho ahubwo rimwe na rimwe ugasanga bafashe icyemezo cyo kuyisenya abantu bakanayigwamo ibi bintu byo mwabivugaho iki? 
  •  Muzungu: Icyo nabivugaho kiroroshye rwose niko bimera iyo umuntu atangira ikintu mbere navuzeko…… kuva muri mirongo itanu n'icyenda habayeho imyitozo yaganishaga aho ntahandi byaganishaga nk'umuntu uzi kureba mu bwenge naho byaganishaga nta handi umuntu yari aziko ari aho bizagera nta handi ariho bizagera biva kuri speek byose yari amaze kuvugako umututsi ariwe mwanzi w'igihugu umwepisikopi akavuga ati umututsi ni mubi muri kamere kandi aziko umuntu yaremwe n'Imana. 
  •  Muzungu: Bakavuga bati ni umu ethiopia bati inzira y'ubusamo ni nyabarongo ntihagire induru ivuga bati ibyo bintu biragatsindwa igisigaye nukureba niba byashoboka koko. 
  •  Muzungu: ……. Bagerageza bagakozaho ngo barebe koko niba byanga ubwa mbere barabanje kayibanda agitangira babakuye barabimuye ….. yatangiye agirango agire zone tutsirande …na huturande ntiyari aziko byakunda kubica kandi koko ntibyari gukunda iyo logista ataza n'abazungu ngo bahaguruke kuko bari baziko bishoboka bagiye rero bakora imyitozo buhoro buhoro n'abantu bari baziko bizira barabitinyuka burya niko bigenda icyo umuntu yatinye akagenda agitinyuka ukagirango ahari nugikora inkuba iragukubita ntigukubite. 
  •  Muzungu: Buhoro buhoro bica abantu bikamenyera muri mirongo irindwi na gatatu niho abantu bihaye Imana bahunze muburyo bugaragara nka seminari ya nyundo barayirukana yose irahunga nibwo bwa mbere cyaraziraga ababikira bahunga barirukana nibwo bwambere batema batinyuka gutema mu ngo hari abafurere biciwe I kabwayi kayibanda na musenyeri perode bari mu iseminari ntoya ehh urumva nibintu bigiye biza buhoro buhoro bimenyerwa icyo watinyaga ukagitinyukaa yee buhoro buhoro bigera noneho rero niyo umaze gukora ikintu kibi rero niyo umaze gukora ikintu kiba uti wa mugani ……. Bigize atya. 
  •  Muzungu: Agizwe no kurangiza wa mugani mubi uko bagenda bakora amaraso bamenyera batinyuka iyo umuntu rero amaze kumenyera kwica amaraso ageraho akayamenyera akamera nk'igisimba bageze igihe………. 
  •  Martin: .. nifuzaga kukubaza ikibazo tugana k'umusozo jenocide irabaye irarangiye birumvikanako mu muryango nyarwanda hacitsemo ibice hari ababiciye hari abarokotse habayeho ikibazo gikomeye kubantu bari basanzwe babana noneho uyu munsi hari gacaca y'ubumwe n'ubwiyunge gacaca ishobora gutanga ngirango nk'ikintu cyatuma abantu biyunga kuko haba habayeho kubwizanya ukuri ariko nge ikibazo narimfite ahangaha navugaga nti kera nkamwe mwabayeho ku myaka irimbereho kuruta iyacu yubu … abanyarwanda bayikoraga noneho nkaba nagirango mungereranyirize gacaca yicyo gihe n'iyubu ese mubona koko mubyukuri gacaca ari igisubizo cy'abanyarwanda ku kibazo nka kiriya bashobora kongera bakabana nk'umuryango nyarwanda? 
  •  Muzungu: Eeeeeeeeehhh gacaca ya kera ni yubu ntibishobora kuba kimwe kuberako ikintu cya jenocide nti kigeze kibaho kera ibyabagaho ibijya gusa nka gacaca habaga inama ….. tuvuge nk'urubanza rw'imiryango. 
  •  Muzungu: Kare nigeze kubabwira ko kera abanyarwanda babagaho bari mu muryango inzu ubwoko n'igihugu kandi muri buri muryango habaga harimo umutware n'abanyamuryango bakuru bawo icyo gihe habaga hari nk'ikintu cy'icyaha cyabayeho iyari mu muryango barateranaga uwakoze icyaha bakamushyira mu ruhame akirega cyangwa se bakamurega hakaba urubanza akatirwa urubanza rukwiye iyo habaga ari icyaha cyakozwe nundi muryango tuvuge bishe umuntu niwo henda gusa na gacaca yubu byitwaga inzigo icyo gihe rero barahoraga niryo ryari itegeko umuryango wiciwe warahoraga niryo tegeko. 
  •  Muzungu: Umuntu k'umuntu ariko habaga iyo bagira imbabazi bagahora insina ni ukuvuga …………. Bakayitema ikaba isimbuye umuntu ariko umuryango wabishe wasabaga imbabazi ugatanga ikiru n'impongano hanyuma rero rya tegeko ryo guhora ryo kwica umuryango wishe bahorera uwabo bagahora insina urumva rero kera harimo ibyo bintu byinshi guhana icyaha nuwakoze icyaha n'imbabazi byabagaho ari ibyo ngibyo bibiri urebye no mubyubungubu nabyo birimo byombi birimo gacaca ifitemo icyambere cyuko batagomba korohera tuvuge mbese nukogeza nkuko babigiraga hambere. 
  •  Muzungu: Abagizi ba nabi ikibi kigomba guhanwa niyo mpamvu numvako gacaca kubihana ni ngombwa rwose kuba rero itagomba igomba no guhana umutumba kwica umutumba kutica abantu mbese ikagira imbabazi mbese gukuraho igihano cyo kwica bakaza kugikuraho kikavaho rwose muri senat se cyavuyeho? Nibyo mvuga nyine kirimo kiravaho ……… ntibirarangira ariko biri munzira zo kuvaho rwose mubyukuri …. No guhora umutumba nibyo byo kubabarira rero ubigenzuye rero impamvu njye ndeba abanyarwanda bapfuye ari miriyoni irenga bakurikije rero icyo cyo kuvuga ngo umuntu arahora itegeko ryo kuvuga ko iyo umuntu yiciwe undi wundi muryango nawe yica agahora ………. Miriyoni zigeze kuri ebyiri cyangwa eshatu. 
  •  Muzungu: Abanyarwanda rero ukumvako baba bahashiriye ningombwa rero byanze bikunze ko bashaka ikintu gisimbura guhora rero nta kundi ndetse ugasanga ahubwo ariwo muti ukwiye ninawo unashoboka kuko ntago wavuga ngo ugiye kubica ntibagukundi ntiwababona bya bindi intambara ikongera ikarota ukica nabarenze babandi bambere nta nubwo binakwiye rwose ahubwo wenda umuntu yavuga ati uburyo ikorwa ntibwuzuye. 
  •  Muzungu: Cyangwa se mu bihano batanga rero ndumwe mu bantu bagize igitekerezo cyangwa ijambo kera bagitekereza uko byagenda cyane cyane ……. Hari nakanyamateka nandika kabigiyemo impaka birananditse niba bose ari kimwe ukibuka no kubishyira mu nzego urwego rwa mbere ……bintu bakabishyira mu mutwe bakabyiyemeza bashaka ukuntu noneho bakoresha rubanda nutabifite bakushyiraho ingufu bakabimutongera twari twigeze kuvuga ukuntu abantu bashoboye kubivuga bakabyemera ukuntu ari abakirisitu cyangwa se basanganywe impuhwe abantu kumvako abantu bemeye gutemagurira abandi mu masengero. 
  •  Muzungu: Mbese nabihaye Imana bakabijyamo ibintu bidakwiye kuba byanatekerezwa navuze rero kandi ko cyane cyane byatewe no gutozwa ubwoba bwajemo byageze n'igihe abantu biheba,bigeze kumbwirako hari umuntu wigeze kuvuga ngo baratanzwe ngo burya bwose baratanzwe …… ngo bazapfa ngo nuguta igihe …… mwaratanzwe muzapfa baratanzwe byararangiye nkuko kera umwami yatangaga umuntu nuwamubyaye akamwica ngo umwami yamutanze bose bakamwica nabenewabo bkamwica . 
  •  Muzungu: Byarangiye bigeze igihe rero bavugako umututsi byarangiye agomba gupfa ariko nibagiwe….. harya twavugaga iki? 
  •  Martin: Twari turi kuri gacaca turimo tuyigereranya na gacaca yahozeho niyubu niba koko mubyukuri gacaca ishobora kuzabyara umusaro ushobora gutuma umuryango nyarwanda wiyubaka nkuko byari biri? 
  •  Muzungu: Eeeeeeeehhhh naho ……… urumva nyine ibya kera si kimwe ubu noneho twavuga tuti ubu se bizakunda?kunga noneho tuvuge no guhana icyambere no guhana ubwabyo birimo bariya Bantu mujya mubyumva harimo guhana no kunga …….. hari abantu bafite icyo kintu cyo kuvuga ngo gacaca nti ihana ababiteye ntibahanwe nicyo kibazo kumva rero navugaga iby'inzego nibyo byari binshitse ko nari ndi no muba…… inzego niko kantu kari kanshitse mu kanya ndavuga nti ababiteye nicyo gacaca iruhijeho …… abenshi ntibibageraho abahanwa cyane ni abakoreshejwe. 
  •  Muzungu: Ngo ababiteye ni bande nabo hejuru nyine …. Habyarimana uwamuhannye ninde wenda uwamuhanuye niwe wamuhannye ariko hari benshi babicunze tuvuge ababafashije simbavuga amazina simvuga ngo ndabavumba ntacyo mbavumbaho ariko …… ababafashije murabazi baravugwa mu binyamateka niki. 
  •  Muzungu: Abafashije interahamwe na bishe bose kwica baravugwa abenshi ntibahanwa bari kure bafite amaboko ujya wumva arusha abenshi abo irega ntibaboneka bakabuga n'abandi bari mubufaransa ntibashyikirwa nibo babizanye kandi bigishije ya madini hari abo nahoze mvuga…..ababyigishije nanabavuze bamwe babyanditse mubitabo babitoje abana mu mashuri bavuga ko umututsi ari mubi abo bose nibo bakwiye guhanwa kurusha abandi bazabakura he ? nicyo urumva rero biraruhije ariko rero ibyo aribyo byose ibibi birarutana. 
  •  Muzungu: Gacaca niwo muti ushobotse kandi mwiza nako kunga byo birumvikana ……. Kuvuga rero ni ukuvuga ngo iyo uvuze ngo abahutu bose barishe nange rimwe na rimwe hari ubwo mbivuga nkekako ari nkibyo ukagira uti …… twe tugiye hariya turahagurutse turemezako turi abahutu kandi turanzeko badusiga icyaha twebwe tugiye kugiye kugira agatsiko kabahutu kemezako ibyo tutabyemera tubyitandukanije kandi turabirwanya abantu baduhemukiye banduza izina ryacu……. 
 

Identifier mike:kmc00015/kmc00015_vid3
Title:Oral Testimony of MUZUNGU Bernardini
Description:The oral testimony of Rwandan Elder MUZUNGU Benardini recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Language:kin

BACK TO

 

Continues from Part 2 of the Oral Testimony of MUZUNGU Bernardini.

Continues with Part 4 of the Oral Testimony of MUZUNGU Bernardini.