Oral Testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
View people 
  •  Narcisse 
  •  Tambwe 
 
View Places 
  •  Kigali 
  •  Ruhengeri 
  •  Kinyinya 
  •  Kami 
  •  Kimironko 
 
Table of contents 
 
View Topics 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Ehh nari nkibabwira ko ari Musaza wanjye twakundanaga cyane kuburyo hari n'igihe bigeze gushaka kumufunga, bagiye kumutwara ariko ntibyashoboka ahita yirukankira kuyundi musirikare, wari mukuru icyo gihe. Yari general bakundaga kubita ngo mon Major. Icyo gihe n'iko abasirikare bo kwa Habyarimana ubahaye icyubahiro wavugaga ngo mon, ukoresheje mon ariko icyo gihe tugira Nyagasani uwo musirikare amwaka ibyangombwa, amwatse ibyangombwa aramubwira ati barashaka kumpohotera abantu, bansanze hano nje gusura umurwayi, bashaka kuntwara bavuga ngo nayoboye igitero cyo kuya munani ; kandi ataribyo. Ati rwose dore ibyangombwa byanjye, dore ikarita y'ishuli, dore ibintu byose barambeshyera sinigeze njya mu gitero. Umusirikare areba abari bamufashe arababwira ngo sha kuki mushaka guhohotera ngo uyu mwana ngo usa gutya. Ngo mugende ngo niba yaragiye no mu gitero ngo byaramunaniye aragaruka ngo mwimwiyenzaho. Innocent ashobora gukira urwo rupfu. Arahava aragenda ako kanya ahita aza mu rugo araza ansanga mu cyumba ninjye wabaga umufitiye amabanga ye yose, inshuti ze zose, ama album ye yose ninjye wabaga nyabitse.Urumva kubura umuvandimwe nk'uwo nguwo, ukabura famille nk'iyo ngiyo. Usibye ko ngarutse inyuma gato, famille yacu twe twaratotejwe cyane kuburyo nageze aho mbaza ababyeyi banjye, ndababwira nti nimubwize ukuri. UMUTUTSI n'iki yakoreyi iki, yakoze iki muri uru Rwanda ? kugeza aho twe twaratotejwe cyanee ku mashuli, urumva nababwiye ku mashuli, ubu hano mfite n'inkovu natewe n'abanyeshuli bo muri ESI banteye icyuma kw'itariki ya munani. Bantera icyuma bashaka kunyica ariko Imana ntiyabikunda inkovu ndayifite. N'ukuvuga ngo twaratotejwe umu mu bugingo bwacu bwose twebwe twaratotejwe. Kugeza n'aho twageze iki i kigari ababyeyi bacu bavuye Ruhengeli tuvuga ngo tuje i Kigali noneho nabwo tuvuga ngo niho tugiye gukirira ariko ntibyabaye twakomeje gutotezwa kugeza aho Musaza wanjye uwonguwo mbabwira nakundaga nawe yigendeye. 
  •  Martin Aba bantu bakwiciye ababyeyi bakwicira abavandimwe wakundaga. Ese abantu bishe ababyeyi bawe nta ntabwo wigeze umenya, ntabwo wigeze umenya ngo ni bande babishe ? 
  •  Rose Kuko icyo gihe ababyeyi banjye ababishe bo I I Kinyinya, a urumva ko Mama yarashwe n'abasirikare bari baturutse I Kami. Ariko hari oo nk'ama nk'ama famille amwe yari atuzi, harimo umugabo witwa Ntarcisse n'ubu arafunzwe, afungiwe ku kimironko, afungiwe muri Gereza ya kimironko. Ari mu bantu bayoboye ibitero ari no mu bantu bashoboye no kwerekana Mama baramurasa, avuga ngo dore ng'uriya Mugore wa muganga yinjiye hariya baramurasa. Ntariscisse Tarcisse arahari arafungiwe hariya Kimironko, ari mu bantu nabo bayoboye I gitero. Abandi nabo bari interahamwe bitaga ba Tambwe, abo bashoboye ngo gupfa bo nyuma. Hari abandi benshi, abasirikare benshi b'ikami n'ukuvuga ngo uriho uwo ubungubu, uwo tuzi uriho n'uwo ufungiwe muri Gereza ya Kimironko, niwe.. 
  •  Martin Uriya muntu ufungiwe muri Gereza ya Kimironko, wakwiciye ababyeyi. Uyu munsi muhuye cyangwa umubonye byagenda bite? Wumva byagenda bite? 
  •  Rose Nti hiii, kuko iii ni tsuuu iyo uvuze ngo muhuye,guhura n'ibintu byoroshye ukanamubona kandi noneho n'umulyango wawe ntiwagaruka. Gusa kuba byonyine nawe yicaye hariya yambaye iroze adashobora gusohoka ngo nawe abe yaganira n'abandi. Numva nacyo ari igihano gikomeye ku ku buzima bwe. Cyangwa se kuba yahura nanjye wenda ashobora kuba atakinanyibuka, nari mutoya nti wenda a baka yananyoberwa. Njye numva kuko narababaye cyane ntabwo narinzi ko nshobora kubura umulyango ngo nsigare njyenyine. Numva rero kubw'iryo maze kubabara bigeze ahongaho, nawe numva namuha imbabazi kuko nawe ntiyari azi ibyo akora. 
  •  Martin N'ukuvuga ngo witeguye cyangwa se ushobora kuba wamubabarira igihe agu ashoboye kuza kugusaba imbabazi? 
  •  Rose Ansabye imbabazi nazimuha kuko nte ntanazimuhaye ninjye waba wibabariza umutima cyangwa arinjye waba wiyaturiraho ukuzimu nk'uko yaba arimo. Ntazimuhaye nanjye ntaho naba ntandukaniye nawe. Numva niteguye ku azinsa, yeruye aka akazinsaba nazimuha kuko n'ubundi nzimwimye ntabwo nagarura Mama nakundaga cyangwa Papa nakundaga cyangwa basaza banjye nakundaga. Ntabwo nabagarura. 
  •  Martin Ahangaha turashaka noneho ngo utubwire ikintu cyerekeranye n'ubutabera. Abantu bakwiciye umulyango kugeza ubungubu usigaye uri umuntu w'imfubyi, ntugira Papa wawe ntugira Mama wawe ntugira abavandimwe. Ese wumva nk'uwonguwo cyangwa se n'abandi baboneka bagize uruhare mu kwica umulyango wawe, uburyo bahanywemo wumva bukubereye, wumva wumva ubutabera bwarakozwe nk'uko bwagombaga gukorwa? 
  •  Rose Tsuu icyo kibazo kukimbaza ki kiranankomereye cyane kuko ugiye nkanjye nko kuba mvuga ngo famille yanjye yarapfuye, kandi n'ababishe wenda bamwe bakinahari, wenda abo n'abo nshoboye kubanzi hari n'abandi hirya no hino wenda ba baba bahari. Njye nko kuba narabuze famille yanjye mvuze ngo ubutabera, ntabwo igihugu cyacu barimo baremeza ko itegeko rigomba kugenderwaho, ko kwica bigomba kuvaho tsuuu njye kuvuga ngo umuntu bamushyire hariya bamurase tsuuu numva ari ikintu, sinzi. Kubera image nabonye mbi y'abantu bapfa, ukuntu twagiye dupfa, ukuntu bagiye batwica, tsuuu numva kubona nk'umuntu wanyiciye famille mu by'ukuri birangora cyane. Kuburyo nshobora no kuba nasara nkanirukanka cyangwa nkanavuga ngo nawe bamuhe igihano cyo cyo gupfa ariko numva, mbere numvaga nasaba ngo aa nkuwonguwo ufunzwe bamwice. Ariko uko njyenda nkura njyenda ndushaho gusobanukirwa nkumva gupfa ataricyo gi gihano cya nyuma kw'isi cyabaho nubwo yanabaho kuriya nabwo nabwo akajya atureba nabwo ni remord yindi. Numva njye rero icyo nakora ari ukubasabira ku Mana, gusa bakiberaho kuko baratwishe nta ntabwo famille zizagaruka ngo zongere zibahorere. Numva njye ntabifuriza igihano cyo gupfa bakaguma aho bagafungwa ariko gufungurwa njye biramvuna cyane n'ubu ntabwo byakira. 
  •  Martin Hari abantu babuze icyubahiro cyabo mu buryo bu burenze urugero, noneho by'umwihariko bigeze ku gitsina gore ho ngirango abantu bagiye bigiza nkana cyane, kuko aho urabona aho bafata umuntu w'umubyeyi utwite bakamusatura bakamuvanamo umwana. Bagafata abagore ku ngufu, ngirango abagore barahazahariye cyane mu buryo bukomeye kuko hari abagiye banduzwa Sida buri munsi, abarwayi bameze nabi, igitsina gore cyahuye n'ibibazo bikomeye cyane muri Genocide. Muri ehh mu kwezi kwa kane mu 2007, turumva twitegura kwibuka abagore bakorewe ibya mfura mbi muri Genocide. Ndagirango rero utubwire ku kintu cyo guhohotera igitsina gore muri Genocide niba hari uko hari ibyo wabashije kugenda ubona, ubyo wumvise se bwo wabivugaho iki? 
  •  Rose Cyane ntanubwo ndibujye ku rugero rwa kure. Nka Mama bakimara kumurasa habaye impaka nyinshi cyane ngo I kinyinya baravuga ngo kuki ng'uriya muntu bamwishe kuriya? Mama yari umuntu uteye nk'aba bantu bakera, yari umuntu hejuru muto cyane hasi ariko akaba munini. Ngo bajya impaka baravuga bati kuki ngo batabanje no kumushinyagurira ngo bamwambike ubusa ngo bamuzengurutse Kinyinya yose barebe uko ateye, ariko Imana ntiyabikunze kuko yarasengaga cyane kandi agasaba ngo azapfe neza. Ikintu cyo guhohoterwa rero abantu barahohotewe, abana bara vioyé inkumi, abana batoye baricwa, bicwa ba babafata ku ngufu. Icyo kintu n'ikintu kimbabaza mu buzima nkaba nsaba ko bita bi binashobotse kitazongera no kubaho ariko kubera umutima w'umuntu nd'umuntu tsuuu gufatwa ku ngufu k'umwana. Umwana iyo afashwe nge birantusha cyane kuburyo mba numva cya gihano bagenda banga ko kibaho, umuntu uba uhohoteye umwana akamwicira ubuzima bumeze gutyo numva ngiye gutandukira kw'itegeko nkumva nasaba ngo umuntu nkuwo ukoze nk'icyo anahanywe bamushyire hariya nibiba na ngombwa bamurase ni n'igihugu kimenye ko umuntu yakoze ikintu kibi, umuntu uba ufashe umwana amwiciye ubuzima burya aba ari umuntu ukoze ikintu kibi cyane. Ariko ubwo kubera ko itegeko ritemezwa kandi ko atari bi ari ibintu binakomeye, urupfu burya n'ikintu gikomeye. Tuzajya tubyakira buhoro buhoro tubyemere. 
  •  Martin Ubu rero numvaga nifuza ko waduha message, uha abagore bagiye bahura n'ibyo bibazo mu ntambara bikomeye kuko hari abandujwe Sida, uyu munsi noneho bari mungaruka zikomeye cyane za Genocide. Abacitse ku icumu muri rusange bafite ibibazo bahura nabyo by'ingaruka z'uko baba barabaye muri Genocide, ariko noneho nk'abantu b'abategarugori bandujwe Sida, uyu munsi bararembye,ubona rwose ari abantu bababaye. Usibye n'iki kibazo cy'ubukene cyo kubaho nabi, hiyongeraho n'icyo kintu cy'idwara itazanakira, cyiyongeraho n'ibintu by'inkovu zikomeye cyane kuburyo ubona umuntu ariho kandi atariho. Ese wabwira iki bariya bantu? 
  •  Rose Tsuu ikintu nabwira bariya bantu bandujwe mu ntambara, bandujwe mu by'ukuri n'ibintu byabagwiririye n'ibintu batari bazi ko bishobora kubaho. Kubihanganisha n'ibintu bikomeye ariko ndagira ngo aka kanya nk'umu nk'umwana warokotse icyo gihe nk'umuntu iki gihe uriho ntabwo narinzi ko naba ngejeje iki gihe ngo mbe mfite urugo, mfite abana. Nanjye noneho mbe mfite abana kiriya gihe narebaga hari abandi bafite abana nkumva ngiye urwo rwego ntazarugeraho. Ariko ikintu nababwira n'ukubabwira ngo nibihangane kandi bakomere kandi gu Sida n'ikintu ubu imiti yarabonetse, koroherezwa byarabonetse, umuntu atanga temoignage, akajya hariya akerura akavuga ibyamubayeho, igihugu cyikamufasha twagize amahirwe yo kubona i Gihugu gifasha abantu bitanze. Nkaba nshimira cyane na Leta? 
  •  Nkaba nshimira ingabo za FPR Inkotanyi zashoboye kuturokora, zigashobora kuba zitugejeje amagingo ayangaya, zigashobora kuba zikinahugurira abanyarwanda muby'ukuri bariya bantu barishe n'ubu zikibingingira kubaza ngo birege basabe n' imbabazi. Nkaba nzishimira nkaba nabwira abantu bandujwe kuri kiriya gihe, gukomeza kwihangana kandi bakarushaho gukorera igihugu nti yumve tsuuu buriya iyo ucitse intege n'uwakugiriye nabi arishima, ariko iyo ukomeje uka ugatera intambwe ukannywa imiti ukabaho, ukarwana ishyaka, abana wasigaranye ukabarera. Ndizera ko ari ikintu k'igikorwa gikomeye cyane. Ariko kubyakira n'ibintu biba bitoroshye ariko nabasabaga kugira ngo bihangane, kuko hari n'abana babikorewe ari batoya ari impinja batabizi. Kugeza ubungubu hari abana barimo bakurana Sida ariko nabasabaga kugirango bihangane babyakire kugeza igihe Nyagasani azakorera icyo agomba gukora kandi bako bakanabaho, bakanabereka na babandi niba hari n'abakiriho. Buriya umuntu iyo yakwiciye n'iyo akubonye agira remord nabwo akumva yanasara, yakwiruka. Ikintu na temoignage nababwira n'ukubabwira ngo bihangane kandi bashobore kuzakomeza ba gutera imbere bazamura i Gihugu cyabo.  
  •  Martin Ibyo ari byo byose nk'umuntu wacitse kw'icumu, ndagirango noneho nk'umuntu wacitse kw'icumu, ibyo aribyo byose nyuma ya Genocide, nyuma yo gupfusha abantu bangana gutyo, ubuzima burakomeza. Ariko n'ubwo bukomeza umuntu agenda ahura n'ibintu bi uyu munsi tukita ingaruka kuko na zimwe mugaruka za Genocide, no kubana n'abantu bakwiciye ukemera kubana nabo nacyo n'ikindi kibazo. N'ikindi kibazo icyo nacyo kiri mu bintu twe twita ingaruka za Genocide. Kwihanganira kugenda ubana mu buzima bwa buri munsi n'umuntu wakwiciye. Buri munsi Leta irimo irafata icyemezo cyo gufungura abantu, abantu bamara kugera hanze barireze bakemera icyaha,u u uracyumva ku ma Radio hirya no hino ko abacitse ku icumu barimo bicwa. Sinzi rero wowe ikintu wabitubwiraho. Ese wumva ute imibanire hanze ahangaha, Le abantu bakitse ku icumu bazabanamo n'abantu bafunguwe kandi bagakomeza kubica. Sinzi ikintu cyo wabitubwiraho? 
  •  Rose Tsuuu icyo kibazo umbajije n'ikibazo natwe twibazaho ubungubu tsuu n'ikibazo kiremereye cyane. Kubona baratubwira ngo twi ngo dutange imbabazi ariko wasubiza amaso inyuma wareba ukuntu umuntu yarakwiciye, akwicira famille, a a yica abantu bose arabamara noneho ugasanga n'ubwo baba birega basaba n'imbabazi, ugasanga wowe ubahaye n'imbabazi ntibanyuzwe baracyafite wa mujinya wo kugira ngo uracyariho.Bamara gusohoka bamara kugera hanze mugiye kubana uzi ngo babantu baraje noneho n'ubwo bakwiciye utangiye kubakira, bakongera bagasubira inyuma noneho n'akasigaye bakongera bakakica. Muzi uriya mu ririmbyi waririmbaga bishe bakagenda bakamujugunya mu ruzi. N'ukuvuga ngo bari bagifite umujinya ko ashobora kuba yanavuga n'abandi. Njye rero nkaba nsanga tsuu bi bi bitoroshye mu by'ukuri tubifata nk'ibintu byoroshye ariko biranakomeye. N'icyemezo gikomeye cyane bariya bantu barimo bafungurwa tsuuu n'umva kubyakira ntabwo byoroshye tugomba kubyakira tukanabyemera kuko ntabwo bashirira mu munyururu na Gereza ima zimaze kuba nkeya kubera ubwinshi bwabo. Baratubeshya bakirega, bakemera n'ibyaha ariko iyo bageze hanze ntabwo ariko babigenza. Ahubwo iyo ageze hanze arakureba umujinya ukongera ukabyuka akavuga ati uriya we kuki yasigaye uwakongera nka nka nka nkamwica akavaho noneho umulyango ukazima. Numva ngewe icyo kintu ku bugingo bwanjye, kucyakira n'ubungubu birandemerera cyane kubona bariya bantu barimo bafungurwa bagera hanze bakongera baka bakatwica. N'ibintu bitanyoroheye, kuba nagira n'icyo mbikubwiraho birangoye cyane. 
  •  Martin Hanyuma twe tuzi y'uko wamaze watubwiye ko ubungubu uri umu Mama ufite abana batatu. Reka tuvuge tuti uzabona n'abandi cyangwa se abazakomoka kuri abo bana bawe ndetse umulyango uzagukomokaho, bazakubaza uu ntabwo mbizi wenda muri iyi minsi bashobora kuba abana babikubaza bati se Sogokuru arihe? Cyangwa se Nyogokuru arihe? Ubungubu uri umuntu ufite umulyango. Ese wumvaa n'iki kintu uzabwira abana bazagukomokaho? Ku bintu byerekeranye n'ubuzima bwa Genocide wabayemo, umulyango uwo uzagukomokaho wumva witeguye kuba wawuraga kuba mu gihugu kimeze gite? 
  •  Rose Tsuuu ikintu nkunda kuganira n'abana banjye cyane kuko mu by'ukuri nshimira Imana ko nanabyaye kuko iyo ntagira umulyango, nshobora kuba ubu mba narasaze cyangwa nkaba ndi Indera ariko kubera ubu ukuntu twabayeho, tukaba muri Leta mbi yigisha amacakubiri, bakatwigisha ibintu bibi. Nkunda kwicarana n'abana banjye, umwana wanjye mukuru ubungubu agiye 6éme primaire eh ni umuhungu umukurikira n'umukobwa ari 3éme, ukurikiraho ni aka bébé gatoya. Ariko abongabo nkunda kwicarana nabo nkababwira kuko u u tsuu umwana wanjye mukuru akunda kumbaza cyane ijambo, nk'iyo tugiye gusura Nyirakuru akambaza ngo ese Mama wowe kuki tutajya gusura Mama wawe ngo cyangwa tujye gusura Papa wawe? Wowe ababyeyi bawe bari hehe? Tugakunda kwicara mu kwa kane mu cyunamo; urabona kureba Film ku mwana ubundi n'ibintu bibi. Ariko njye njyerageza, turayireba nkanabibereka, nkabereka n'ibyabayeho nkamwereka na Musaza wanjye, nkanamu umwana wanjye nka nkamwegera cyane nkanamubwiza n'ukuri, nkanamubwiza n'ibyabaye nkamubwira nti twabaye mu Rwanda rubi tugira ubutegetsi bubi, haza abantu bica abandi, haza ABAHUTU bica ABATUTSI babaziza ubwoko. Umwana nkamwigisha nkamubwira byose uko byagenze, nkamubwira ko kuba ndi ahangaha ntafite famille bayishe kandi ntacyo yakoze ari uko yazize ubwoko gusa. Umwana akagerageza tsuuu kugeza n'aho byamuteye n'ubwoba arebye Film. Arambwira ngo Mama ngo iyo ngo iyebabawe ngo iyo mba ndi umuhungu icyo gihe nanjye baba baranyishe kuko yabonaga barimo bica abantu b'abahungu cyane, areba uruzi rutwara abana. Ku buryo numva abana banjye umurage nabaha, nabaha umurage wozakundana, nabaha umurage wo ku, nk'uko narezwe nanjye muri Famille, uko yandeze numva abana banjye ngomba kubereka ejo hazaza. Bagakura ari ba bana bafite umuco, bagakura ari muri wa mulyango kandi bagakura ari ba bana batazi gutoranya. Noneho kuko twagize amahirwe turi muri Leta y'ubumwe n'ubwiyunge, tu nkereka abana banjye ko bagomba gukundana, ko biriya byabayeho kubera ubutegetsi bubi bw'icyo gihe, ko ariko babigishaga ngo bice abandi. Ariko ubungubu dufite chance ko abana bacu barimo bakura kuri iki gihe, ari abana bazakurana urukundo kandi bagakura batarigeze bahura n'ibibazo twahuye nabyo. 
  •  Martin Noneho dusoza, turagirango utubwire abantu bacu bapfuye muri 1994, muri Genocide by'umwihariko. Bapfuye tukibakeneye kandi bapfuye batazize irwara cyangwa ngo bazire accident. Hirya no hino mu milyango abantu bakunda kwibuka abantu babo. Wibuka ko umuntu wese ubishoboye ashoboye kuba yakwibuka aba abantu be igihe cyose gishoboka. Narinjyeze ahantu ho nakubazaga, nkakubaza nti nonese wumva abantu bacu, by'umwihariko abantu bacu bapfuye muri Genocide wumva bakwibuka gute? 
  •  Rose Wumva?? 
  •  Martin Narindimo nkubaza nti abantu bacu bapfuye, bapfa mu buryo butandukanye, baha bakwa icyubahiro, bagenda bajugunywa hirya no hino. Ngirango abagiye bagira amahirwe barabishoboye, ababishe bara barababereka cyangwa se barababona noneho bashyingurwa mu nzibutso hirya no hino. Ariko by'umwihariko wowe wumva abantu bapfuye bakwibukwa gute? 
  •  Rose Tsuu mu muby'ukuri na navuga ko nashimira iyi Leta yacu ko byibuze bashoboye no kuduha agahenge ko kuba muru mu kwa kane tubibuka. Nacyo n'ikintu twatera intambwe wenda ababishe bashakaga n'ubungubu hirya no hino baba bavuga ko iyo icyunamo kigeze ntabwo baba bashaka ko icyunamo kiba. Ariko nkumva tsuu abantu bacu bapfuye, reba nka Papa bamujugunye mu Musarane, Papa bari bamujugunye mu Musarane wa Kimironko. Niho twamutaburuye. Ukareba Umubyeyi wawe kumujugunya mu musarane n'ikintu gikomeye cyane. Numva uburyo bw'umwihariko ukuntu twakwibuka nk'abantu bacu bapfuye tsuu kubisaba n'ibintu bitoroshye tu dukora ikiriyo, tukarira; tukabibuka; tu tuka tukajya kubareba; tugashyiraho indabyo tsuu tukabibuka mu buryo butandukanye, bamwe bakarira abandi bakavuza induru. Aba muri icyo gihe abantu benshi barahahamuka kubera icyo kibazo. Ariko numva uburyo bwanjye njye numva cyane nkunda kubibuka mu buryo bwanjye bw'umwihariko. Biriya dukora mu kwa kane byo kujya kuvuga ama temoignages n'iki, njye ubundi ntabwo ariko nkunda kubibuka. Njye nkunda kugenda ngafata nk'amafoto namara kuyafata, iteka mu kwa kane ndabikora ibyo bintu. N'ibintu ndimo mbabwira nkora, ngafata amafoto namara kuyafata yose ngahe nagize chance y'uko nahunganye album nari nyifite mu mufuka kuvana kuwi kuw'imfura kugeza kuri Papa bose ndabafite. Namara kubareba bose maze nkabashyira hamwe, nshobora kuba mbyita ko ari nk'ihahamuka wenda, nshobora kuba niyemera ngo sinahahamutse wenda ni naryo hahamuka njye mfite nkaba ntabizi. Nkabafata nkaba nkaba nkabashyira ku meza, abana bakabareba bamarakubareba nkabereka nti uyu yari Mama, uyu yari Papa. Nkagenda nereka abana banjye umulyango wose. Noneho namara kubareba bose nkajya, nkasenga namara gusenga nkabasabira, namarakubasabira noneho nkabona ubuza ubuza gutanga temoignage. Numva rero ikintu nabwira abanyarwanda bose ko kiriya cyunamo ari ikintu gikomeye. Twari dukwiye kugiha ingufu mu buryo budasanzwe tsuu sinzi ukuntu numva twazakora nk'ikintu gikomeye n'uko Abanyarwanda bapfuye hirya no hino ni benshi cyane nta n'ubwo byanashoboka ko buri muntu amafoto yajya aca nko kuri Télevision nk'uko umuntu aba abyifuza, ariko njye numva arinacyo nacyo kintu cyajya kimfasha mu buzima. Numva rero cyakoze n'uko tubibuka nabyo ni byiza kandi ndabishima, nabyo iriya chance kuba twarayibonye ni chance nziza mu buzima tutazapfa twibagiwe.  
  •  Martin Murakoze!! 
  •  Rose Namwe murakoze kuba mwashoboye kuza ku ku kumpitamo, mukaba mushoboye kuza ku kunsaba iyi temoignage biri mu bintu bishoboye kumpa imbaraga zo kubivuga no kwibuka abanjye. Murakoze cyane ndabashimiye. 
 

Identifier mike:Kmc00176/kmc00176_vid2
Title:Oral Testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose
Description:The oral testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before the Genocide, the worst atrocities during the Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, and life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral History Testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose.