Twasezereye Ingoma Ya Cyami

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Transcript 
  •  Twasezereye ingoma ya cyami, Ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana,  Tubona demukarasi itwizihiye Muze twishimire ubwigenge,  Iterero rwose inyuma munyarwanda yee Ibuka ikiboko, wibuke shiku Wibuke iminsi wamaraga Ukorera umutware ntanaguhembe Maze wishimire ubwigenge Twasezereye ingoma ya cyami Ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana Tubona demukarasi itwizihiye Muze twishimire ubwigenge 
  •  Ibuka imitaga wirirwaga ugenda , Amajoro menshi urara rubunda, Utuye i butware cyangwa se i bwami , Ukabikoma abawe babikeneye, Kandi aho ubijyanye ukabigezayo, Byaragushenguye ntibanagushime ,Maze uze twishimire ubwigenge ,Twasezereye ingoma ya cyami , Ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana , Tubona demukarasi itwizihiye, Muze twishimire ubwigenge “icyivugo.......”Ndi muto cyane ibyo sinabibonye , Narabibwiwe ndanabisoma , Maze kubyumva ndamya Rurema, Yo yandinze uwo muruho , Ngiyo impamvu itumye by’umwihariko, Njyewe nishimira ubwigenge 
  •  Twasezereye ingoma ya cyami , Ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana, Tubona demukarasi itwizihiye , Muze twishimire ubwigenge Ndashimira rwose byimazeyo  Abarwanashyaka batubohoye, Uwari ku isonga akaba Kayibanda, Nkazirikana cyane Mbonyumutwa, N’izindi ntwari bari kumwe, Aribo dukesha ubu bwigenge, Twasezereye ingoma ya cyami, Ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana,Tubona demukarasi itwizihiye, Muze twishimire ubwigenge. 
  •  Uzaba intwari ntibabara imyaka yeee, Habyarimana muri icyo gihe, Yari ku isonga ayoboye ingabo, Yakunze amahoro kuva mu mavuko, Na n’ubu akiyaharanira, Tuguhaye impundu shema ry’abato, Ukomeze umurego uyobore ingabo, Twasezereye ingoma ya cyami, Ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana, Tubona demukarasi itwizihiye, Muze twishimire ubwigenge, Muvoma twiganjembe banyarwanda, Makumyabiri n’itanu, Muvoma twiganjembe banyarwanda, Makumyabiri n’itanu, Rubyiruko rw’u Rwanda aho murayizi?  
  •  Makumyabiri n’itanu, Yemwe bahungu aho murayizi? Makumyabiri n’itanu Yemwe bakobwa aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Yemwe bahungu aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Rubyiruko rw’u Rwanda aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Imaze ingahe mbe banyarwanda?Makumyabiri n’itanu, Bagabo b’ibikwerere murayizi? Makumyabiri n’itanu, Bagore b’amajigija aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Murayibabwire yemwe basaza, Makumyabiri n’itanu, Bakecuru namwe murayibabwire, Makumyabiri n’itanu, Nimwe mwaraye ayo majoro, Makumyabiri n’itanu, Yemwe bakobwa aho murayizi? 
  •  Makumyabiri n’itanu, Yemwe bakobwa aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Bagabo b’ibikwerere murayizi? Makumyabiri n’itanu, Bagore b’amajigija aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Abangavu, ingimbi aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Abangavu, ingimbi aho murayizi?Makumyabiri n’itanu, Yemwe bahungu aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Yemwe bakobwa aho murayizi? Makumyabiri n’itanu, Rubyiruko rw’u Rwanda aho murayizi? 
  •  Makumyabiri n’itanu, Imigaga nk’iyo ntimukayitunge, Makumyabiri n’itanu, Amajoro nk’ayo ntimukayarare, Makumyabiri n’itanu, Imigaga nk’iyo ntimukayitunge, Makumyabiri n’itanu, Amajoro nk’ayo ntimukayarare, Makumyabiri n’itanu, Ibihe nk’ibyo ntimukabihunge, Dusezereye ingoma ya cyami, Ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyanaTubona demukarasi itwizihiye, Muze twishimire ubwigenge 
     
 

Title:Twasezereye Ingoma Ya Cyami
Description:Audio song by Simon Bikindi mainly advocating ethnic nationalism, Hutu Power and continuation of the 1959 Revolution.
Source:ORINFOR
Language:eng
Time period:Rwanda 1973 (5 July) - 1994 (6 April)
Repository:Genocide Archive Rwanda

BACK TO Songs