Oral Testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of contents 
 
View of Topics 
 
View People 
  •  MUKAYIRANGA Marie Rose 
  •  Jeanne 
  •  Chrisostome 
  •  John 
  •  Kigingi 
  •  Antoine 
  •  Mpazimpaka 
  •  Innocent 
  •  Rose 
  •  Deo 
  •  Baoba 
  •  Bosco Iyakaremye 
  •  Rwigema 
  •  Théophile 
  •  Mujara 
 
View Places 
  •  Kibagabaga 
  •  Mumena 
  •  Chapelle 
  •  CND 
  •  Kabuye 
  •  Byumba 
  •  Bugesera 
  •  Zaire 
  •  C.H.K 
  •  Kinyinya 
  •  Ruhengeri 
  •  ESI Ruhengeri 
  •  Saint André 
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Martin Makumyabiri na gatatu z'ukwezi kwa kabiri, turi Kibagabaga aho tugiye kuganira na MUKAYIRANGA Marie Rose aho agiye kutubwira amateka y'ibyamubayeho muri Genocide. Ngirango madamu MUKAYIRANGA Marie Rose, mwatangira mutwibwira? 
  •  Rose Ehh nitwa MUKAYIRANGA Marie Rose nkuko mum u mubwimvise, nkaba ubu ndi umudamu; nkaba mfite abana 3 eh nkaba mfite umugabo tukaba twaravutse mu bana b'umulyango mu bana batandatu nkaba arinjye wari bucura muri abo bana batandatu. Ariko ubu kubera ibibazo by'intambara namwe mutayobewe dusigaye turi abana babiri. Hari mukuru wanjye witwa Jeanne nanjye witwa Mukayiranga Marie Rose. Nitwe dusigaye twenyine gusa. 
  •  Martin Eh none se mwatubwira Genocide itari yatangira ese mbere y'intambara mwari mubanye mute n'abavandimwe banyu ndetse n'ababyeyi banyu, mwa mudusobanurire ukuntu umulyango wanyu mwari mwibanye mbere y'uko Genocide itangira…… 
  •  Rose Twebwe famille yacu uko twari tubayeho, twari famille nziza famille ikundana, famille zisangira akabisi n'agahiye, tujya mu bitaramo ababyeyi bacu baturera neza cyane, batwigisha gukundana, turi abantu twumva ko nta kintu cyaduhungabanya mu buzima. Nkanjye kuko mu mulyango wacu arinjye wari bucura, numvaga kubura ababyeyi mu bugingo bwanjye ari ikintu cyaba kinkomereye. Twabayeho neza kuburyo tutigeze tugira ibintu by'amacakubiri, tu kuburyo rero n'ubungubu kubyakira n'ibintu bitanyorohera mu buzima kuba nitwa ko nsigaye njyenyine kandi nari mfite famille yandeze gutyo. 
  •  Martin Bon ese Genocide ijya gutangira yatangiye ku itariki ngira ngo esheshatu cyangwa zirindwi z'ukwezi kwa kane 1994. mbere ho gato muri za mirongo cyenda na gatatu uziko hari ibintu by'amashyaka, hari ibintu bivumbagatana, ubona ko bitutumbamo Genocide. Ibyo aribyo byose wari ukuri mutoya ariko bitavuze ko hari ibintu bimwe na bimwe wabonaga. Ese hari ibintu waba warabonaga bishobora kuba byagaragaza koko Genocide ishobora kuzaba? 
  •  Rose Ehh narabibonye cyane nkanjye ndiheraho nk'urugero, icyo gihe nigaga mu muri ESI Ruhengeri, nari umwana mutoya ariko nashoboye gutotezwa ntazi icyo nzira. Papa yari umuganga yakoze Ruhengeri, papa yarafashwe arakubitwa, afungwa mu byityo. Nanjye ndatotezwa abanyeshuli kw'ishuli bakankuramo ubu ndi n'umuntu wikoreye umutumba wa Rwigema kandi ntazi uwo umuntu nikorereye uwo ariwe. Icyo gihe urumva ko ibihe byose naciyemo n'ibintu byanyerekaga ko harimo hatutumba ikintu kibi. Kw'ishuli bakatuvana muwa mbere primaire bakatugeza muri huitieme, batwigiraho batwigisha uko Umututsi asa batu berekana imbavu z'Umututsi, ibyo n'ibintu njye byambayeho nko kubugingo bwanjye kandi nari muto ntashoboye kuba namenya ikintu bashaka kuvuga; ariko ukabona ko ari ibintu bidasanzwe. Papa arafungwa Mukuru wanjye arafungwa mu byitso kugeza igihe twabaye menacé. Biba ngobwa ko tuva muri ako gace ka zone Ruhengeri aribwo Papa bamumenashije akimukira ino I Kinyinya, arinaho yanapfiriye. Urumva rero n'ubwo nari muto ndi umunyeshuli kubona mu ishuli utotezwa ukicara wenyine uri umunyeshuli kimwe n'abandi uri umuntu kimwe n'abandi n'ibintu byose byagiye bingaragariza ko hari ibintu bibi bishobora kuba ariko kubera ko twari tuzi ko bidashobora kugeza kuri iyi cas n'ibintu byadutunguye cyane ariko nanjye nkurikije uko nabibonye icyo gihe nabonye ari ibintu bidasanzwe mu buzi ku bugingo bwanjye no kuri famille. Ehh 
  •  Martin N'uko rero ibyo abantu bibwiraga cyangwa se babonaga bishobora kuba byagiraga ikintu gishobora kuba cyagirira nabi abantu nkuko byaje kugaragara kuko ku itariki ya 06,1994 mu kwezi kwa kane nibwo Genocide yatangiye ku mugaragaro abantu batangira kwicwa, abantu bava mungo zabo bicwa n'abantu bagenzi babo bari banaturanye. Ese mwebwe Genocide itangira byabagendekeye bite? Eh mu karere mwari mutuyemo Genocide yatangiye ite? mwabyitwayemo mute? 
  •  Rose Genocide itangira nari ku Mumena, nari naje gusura musaza wanjye wari imfura yo mu rugo. Genocide ikimara gutangira n'ijoro tumaze kumva ko indege ya Habyarimana iguye, twaravuze tuti agahuru k'imbwa karashobotse. Ubwo twashoboye kuguma ahongaho amaradiyo avuga ko nta muntu ushobora gusohoka munzu. Ubwo turara ahongaho dufite ubwoba bwinshi cyane ubona abantu benshi batangiye gupfa hirya no hino; ku Mumena bimeze nabi hari ikintu cy'umwuka mubi cyane. Bukeye mu gitondo dushobora guhaguruka tuva mu rugo duhungira mu kigo cya Saint André hariya cyayoborwaga na padiri Chrisostome. Yakira impunzi nyinshi twese turaza turahakira niho twashoboye kuba twari turi muri Chapelle. 
  •  Martin Twagirango rero mudusobanurire mu buryo burambuye ubuzima mwabayeho hariya muri Saint André. 
  •  Rose Twabayeho mu buzima butari bwiza, twabayeho mu buzima bubabaje, harimo abana batoya, harimo impinja icyo gihe ntibashoboraga kubona amata, I icyo gihe kubona ibiryo byabaga bikomeye, kwi deplaca kugira ngo ugere mu rugo byabaga ari ikintu gikomeye, twabayeho mu buzima bubi cyane kugeza naho bajyaga baza Interahamwe zigashaka kwinjira, padiri Chrisostome agasa naho abasabye imbabazi, ababwira ati nimumbabarire impunzi ziri hano mube muzihoreye bahungiye mu kigo cy'abapadiri, mube mumbabariye rwose impunzi ziri hano ntihagire ikintu muzitwara. Ariko siko byaje kugenda twari muri Chapelle, barabanza bica abantu mu kiliziya cya ruguru batazi ko muri Chapelle harimo abantu, dukomeza twebwe kwihisha muri chapelle, mu kiliziya baraza harimo impunzi nyinshi cyane barazica, bamaze kuzica basa naho bongeye baduhaye agahenge gatoya tuguma ahongaho twebwe abakobwa n'abagore ntabwo twashoboraga kuba twasohoka ngo twi deplacé ariko abagabo bo babaga bari mu mashyamba hirya no hino ntibashobore kuba bakwihishanya natwe amasaha yose. Ariko mu ijoro ryo kuwa 12 habayeho misa isa naho yatweretse ko dushobora kuba tugiye gupfa. Habayeho misa igitambo cya misa harimo n'umwana wa musaza wanjye icyo gihe abatirizwamo eh umudamu wa Théophile aba ariwe umubyara muri batisimu Mujara, tubona ko ari nk'igitambo cya misa cyacu twasezeranagaho. Padiri chrisostome icyo gihe aratubwira ati ibintu birakomeye natwaye abantu ngiye kubavuza barabanyaka barabica, barimo baranyandikira ama letters bavuga ko najye nshobora kuba ndi ikitso mpishe impunzi nyinshi, ko ntakintu mbamariye ko nanjye ndimo ndi ikitso kigenda kibinjiramo. Ati none nagirango mbasomere misa, misa y'igitambo cya misa, niba munapfuye mupfe mwizey'Imana, niba munapfuye mupfe munihannye. Muby'ukuri iyo misa yabaye le 12 yari misa iteye agahinda twese twagiyemo aradusengera, haba misa ikomeye turahazwa, tumaze guhazwa twese, twumva ko dushobora kuba tugiye gupfa. Ibyo aribyo byose n'uwari mutoya wabibonaga yabonaga ko ari ikintu ari nka signe ya nyuma ibayeho muby'ukuri ntakuntu padiri Chrisostome ntako Atari yashoboye kugererageza, yashoboye kujya aduha ii uturyo, abana bafite ikibazo akabaha amata ariko abonye nawe ku munota wa nyuma nk'abantu twari duhari twageze aho tubona ko ananiwe, tubona ko ageze kuri signe ya nyuma yo kuba yadutanga kuko nawe ntibyari bimworoheye.Abasirikare baramubwiraga isaha n'isaha bati nawe turakwica kubera izi mpunzi ubitse. Iyo misa ya le 12 rero ni misa ntashobora kuzibagirwa mu buzima yabereye muri chapelle kandi koko ni nayo yanyuma. Abo twari kumwe bose nk'abantu babagabo harimo abana babasore ku Mumena bitwaga ba Vianne, harimo abana benshi cyane. Iyo misa niyo twashoboye kubonaniraho twese bwa nyuma, tunasezeranaho tunayisohotsemo, umuntu yabaga afite ubwoba cyane turongera dusubira mu mubyumba byacu aho twari twihishe. Tumaze kugera mu byumba padiri Chrisostome aza kudusaba umwirondoro wacu. Tu dutanga umwirondoro nk'uko tu buri chambre yose, buri chambre buri muntu wese yabaga ari famille twese tukandika ku rupapuro uko turimo. Ariko adusaba uwo umwirondoro yatubwiraga ko agirango amenye impunzi afite hanyuma ashobore kuza kuduha ibyo kurya niba turengeje iyo tariki. Siko byagenze amaze kudusaba uwo mwirondoro twarayitanze twese buri chambre itanga amazina y'abantu barimo. Bukeye mu gitondo le 13 hari igihe cy'isaa cyenda twicaye, twese tumaze gusenga kuko twahoraga mu masengesho umuntu yumvaga isaha n'isaha ugomba gupfa. Tugeze igihe cy'isaa cyenda le 13 tugiye kumva twumva amafirimbi aravuze, twumva ibintu biracitse, tugiye kubona tubona igitero kirisutse harimo Interahamwe zifite ama grenades, imihoro imbu imbunda baherekejwe n'abasirikare. Barinjira batera ama grenade harimo abana b'abasore; basho bageregeza kurwana nabo birananirana batera ama grenade biranga. Bigeza igihe intege zacu zicikiye baratwinjirana bamaze kutwinjirana baradusohora baravuga ngo nidusohoke, twese turasohoka baturyamisha hasi, bamaze kuturyamisha hasi bakuramo abana b'abasore, bamaze gukuramo abana b'abasore barabarobanura. Ndabyibuka icyo gihe naranahagurutse mbona ukuntu batangiye gutema abantu mbwira umusirikare nti wambabariye ko mfite amafaranga menshi aho kugira ngo banteme ukanyicisha isasu. Umusirikare arandeba yikanga ko nshobora kuba naba mfite amafaranga menshi koko kandi muby'ukuri nt'amafaranga nari mfite, nabivuze nshaka kugirango mutere nk'umujinya agire umujinya ahite andasa. Nari mfite amafa nari mfite igiceri cya mirongo itanu mu mufuka w'ijinsi nari nambaye. Mushyize ku ruhande mubwiye ngo ndashaka kumuha amafaranga a tsuu yumva agize idée yo kumenya amafaranga mfite ayo ariyo. Ndamubwira nti rero mfite amafaranga menshi aho kugira ngo banteme, nabonaga hasi hari imiborogo bamaze gukubita Musaza wanjye, Iii umutwe wasamye, arahindukira aratureba aho twari turi aradupepera, numva n'ibintu kuri njyewe bidasanzwe mu bugingo bwanjye. Nin'ubwa mbere nari mbonye ho umuntu upfuye. Mfata umusirikare, maze kumufata ndamubwira nti mfite amafaranga menshi reka nyaguhe. Ati ufite amafaranga angahe? Nkora mu ijinsi mu by'ukuri sina sinari nkibuka ko mfite n'amafaranga. Nkoze mu ijinsi nkuramo igiceri cya 50. ndacyimuha ehhh ahita andeba ngo ehhh ng'urabona ngo ngo za Nyenzi ng'ukuntu zikidusuzugura ahamagara mugenzi we ng'urabona ngw'iki gikobwa ngo kirafata ngo kiransuzugura aka kageni ngo kikavuga ngo ni ngo kigiye kumpa amafaranga menshi ngo akaba ampaye igiceri cya 50. Afata impunda ye hari ahantu haha bagira ikintu cy'inkota ku mbunda. Arayinshinga hano n'ubungubu ngira inkovu ngira agakovu kayo nti sikagaragara cyane ariko karahari, arayinshinga ngo genda ng'uyu munsi ngo ngo chef wacu ngo yaduhaye gahunda yo kwica ngo abagabo gusa, ngo wowe genda uzagwa ku bandi ngo cyangwa niba utanapfuye n'uyu munsi ngo n'ejo uzapfa urundi rupfu. Aransunika ndagenda turongera turyama hasi baguma badukandagira hejuru hari musaza wanjye bitaga John ntabwo nshobara kumwibagirwa yarai imfura yo murugo. Barangije harimo abasirikari bari bamuzi, bamubonye baravuga ngo ehh ngo John ngo uracyariho? Ngo Inkotanyi nkawe ngo ikomeye gutyo ngo uracyariho? Abasirikare baramubwira noneho uwari ugiye kumwica aramuhamagara mw'izina. Musaza wanjye aramubwira ati kana ni wowe ugiye kunyica? Undi ngo ehh ehh ngo wari watinze ahubwo. Ahita afata I imbunda aramurasa amurasa mu kuguru, ukuguru kurashwanyuka, isasu risohokamo riragenda ryii rifata munsi y'igitanda umwana w'umukozi wadukoreraga nawe arashwanyuka. Arangije John barangije bamusubiza mu mu nzu, ngo nabereke ngo imbunda afite arabambwira ati nta mbunda mfite hano ndi umunyarwanda nk'abandi nti nahaje, ngo wahunze iki se? undi ati ati ntacyo nahunze naje kuba ndi kumwe n'abandi banyarwanda hano turi kumwe. Bahita bafata a hari interahamwe ifata intuza akantu yari ifite k'akanyundo irakamukubita mu mutwe, tugiye kubona tubona intuza tubona umutwe we urasamye. Arahindukira ma umugore we yari aryamye hasi, atwite inda nkuru cyane, arahindukira aradupepera. Barongera bamuducishaho yari yambaye amasogisi agenda avirirana, baragenda babicira hakurya. Urumva rero ibintu byabaye icyo gihe n'ibintu bitoroshye kuburyo kubyibagirwa nari nari mutoya ntabwo nari muto cyane, nari 3éme secondaire. Ariko ibintu byabaye, ingaruka za Genocide n'ubungubu ntabwo tuzazibagirwa mu mateka. Ubwo rero bigeze icyo gihe turara mu ntumbi, turara mu buzima bubi bamaze kwica abantu bose babamaze aba abasore abatarahuhuka barara bavuza induru, muduhe amazi, turashaka amazi kandi tudashoboye kuba twamanuka ngo tuyabahe. Imbwa zitangira kwi kutwinjirana zitangira gukurura abatari bashiramo imyuka, turara turwana n'imbwa. Abari bakuru muri twebwe barara bazirukana barara borosa imirambo, kugeza aho twa twa bwagiye nko gucya mu rucyerera n'utari wagashizemo umwuka wese yari amaze gushiramo umwuka, wumva ari ahantu hacecetse cyane. Kugeza icyo gihe ntabwo twongeye kubona padiri Chrisostoma, mu gitondo wenda ngo aze arebe uko bimeze. Cyakoze twebwe twakomeje gusenga, twari dusigaye turi abagore harimo abagore n'abana, n'impinja ntacyo dushobora kwimarira. Mu gitondo bucyeye mw'ijoro ryo kuwa 14 bucyeye interahamwe ziraza ziza kurobonura abasigayemo , bashaka kugira ngo barebe abo bazagira abagore. Baraza baratureba basanga turi abakobwa gusa n'aba n'abagore bari basigayemo, barangije baravuga ngo baraza kugaruka nimugoroba gufata abo bashaka. Imana rero iyo itakuvanyeho amaboko ntabwo isaaha iyo itaragera burya umunsi uba utaragera. Bagiye kuza, tuza kugira ikindi gitambo cyabayeho inka bagiye kuza kutwica, bagiye kongera kwinjira ngo baze noneho guhanagura burundu burundu, haza kuza inka bari bashonje baravuga ngo reka twice iriya nka; ngo nitumara kuyica ngo tu tu tujye kwica ngo biriya BITUTSI ngo duhaze. Baragenda bica inka, bamaze kwica inka, ngirango numva ahari barahaze baguye ivutu. Barangije naho n'Imana yacu yagirango turokoke iryo joro. Bamaze kugenda bimaze kuba mu ma saa mbiri z'ijoro tugiye kumva twumva Inkotanyi zirinjiye. Kugira ngo bahadukure byabaye n'ikibazo tujya impaka nabo tuti mugiye kongera kutwica, bati tuje kubakiza. Bigeze aho baduhagurutsa ku ngufu turahaguruka ku ngufu, ariko nyuma duhita tubona ko harimo difference y'Inkotanyi n'Interahamwe, tubona abantu binjiye batubwira neza. Turahaguruka turagenda tugenda mu nzira mbi, n'inzira y'umusaraba niko nayita iryo joro. Tugenda hari ibibazo byinshi bagenda barwana n'interahamwe, turazamuka kw'Irebero hejuru turaza tugwa hano Kicukiro hasi. Twa twaciye mu nzira mbi cyane kuburyo n'ubu kuba ngejeje aya masaha numva nkibishimiye Imana. Turaza inkotanyi zishobora ku ku kuturokora ziratuzana zituzana hano kuri si kuri CND hariya. Tuhamara igihe kinini tu noneho dusa n'aho tubona ko tubonye agahenge, Inkotanyi zirahatugeza batangira kutwondora, kuduha ibyo kurya kuduha ibyo kunnywa ariko icyo gihe muri famille yanjye nari njye njyenyine ntawundi muntu nari kumwe nawe. Ntabwo narinzi ko hari n'undi muntu warokotse yari njye njyenyine. Nyuma rero Inkotanyi ziza kuhatuvana, tuza naho biza kuba zone mbi haza kuba intambara nabwo batangira kurasa CND. Inkotanyi ziza kuhatuvana zitujyana I Kabuye, Kabuye tuza kuhava naho tuhma tuharara ijoro rimwe ziza kutujyana I Byumba. Navuga ko tugeze I Byumba aribwo twashoboye kugira noneho umutekano, ukumva ko uruhutse, ukumva ko aribwo ubuzima noneho ugiye kongera kubusubirana. Ariko ninjye wari njyenyine muri famille yanjye. Mama na Papa ngiye kumva numva, turi mu nzira gato u u hari igihe radio yari ikivuga, twumva RTRM ivuze ko hari musaza wanjye wundi witeye icyuma, wiyahuye ngo bari bamufashe yitera icyuma arapfa. Nashoboye kugera I Byumba muri famille yanjye n'umulyango wanjye ninjye njyenyine wari urimo. Kuburyo numvaga ari ibintu ntumvu, nkumva nkanjye iwacu wari bucura, ibyo bintu kubyakira ari ibintu bitanyoroheye. Nyuma rero haza kuza Mukuru wanjye nawe yarahungiye I bugesera, aza kuza nawe aransanga. N'ukuvuga ngo ubu dusigaye turi abana babiri mu mulyango wacu. 
  •  Martin Ehh hariya kuri Saint André watubwiye ko igitero cyaje cyikica abantu. Ugereranyije igitero kitari cyaza mwari abantu bangana iki? 
  •  Rose Igitero kiza twari impunzi nyinshi cyanee kuko ntumva ntibuka umubare wazo ariko urabo Saint André uko iteye, hari amashuri, hari na chapelle hari na Kiliziya. Aho hose niko twari twuzuyemo. Njye mbona twarageraga nko mu nk'ibihumbi bibiri dushobora kuba twari turimo tunabirenga, kuko twari benshi hakirimo abasore benshi, hakirimo abagore bafite abana. Nukuvuga ngo ngo padiri Chrisostoma yageze aho abona tunabaye na benshi, bisa naho bimutesha umutwe kutwakira. Twari benshi cyane kuburyo bamwe banashoboye kutaha kuta kutaza ngo twuzuremo abandi bagerageza kugenda bihisha mu ma famille, ariko twari benshi cyane. 
  •  Martin Hanyuma interahamwe zimaze kuza, zaza zaje zirabica. Zabishe mwica ese baraje bararasa gusa? Ese bakoreshaga n'imipanga, bakoreshaga n'imihoro? Wagerageza kudusobanurira tukumva neza uburyo zicaga. Nurangiza unatubwire, ese zimaze kwica habashije gusigara nibura ugereranyije abantu bangana iki? 
  •  Rose Barinjiye bakimara kwinjira, hinjiye ba ba bashorewe n'abasirikari bari bafite imbunda, ariko ugereranyije imbunda ntabwo arizo zakoze. Basaga imbunda zo akamaro zari zifite wagi bashakaga ngo barebe uri bwiruke kugira ngo bamurase ariko muby'ukuri imbunda ntabwo arizo zakoze, uwashoboye kwiruka niwe barasaga. Kandi nta n'uwashoboye kwiruka kuko Saint André ni ahantu hegeranye. Babasohoye mu mazu, barabashorera, bamaze kubashorera abenshi nka musaza wanjye ndabyibuka baguye kuri portaille ya Saint André, barabicishije I ii interahamwe zakoresheje bari bafite utunyundo, bari bafite imihoro, nta mbunda yigeze ikora. Hakoze imihoro, hakoze inyundo, hakoze iii ibintu bari bafite by'ibishongo nibyo byicishije abana b'abasore. Kereka nk'abana nka batatu bashoboye gutera ama grenade, nibo bagize umujinya bahita barasira ahongaho. Ariko muri rusange nta mbunda yigeze ikoreshwa kuko icyo gihe isasu ryaragurwaga. Nk'uwo musirikari urumva nari muhaye amafaranga ngirango andase ariko ntiyabikora. Habayeho kwicishwa impiri, ii imipanga nta mbunda yakoreshejwe icyo gihe. Hanyuma bakimara kubica, bishe abasore benshi cyanee twasigaye turi abaa abakobwa n'abagore ntabwo twasigaye turi abantu tutagera ku ijana. Twasigaye turi bake kuburyo na n'ijoro Inkotanyi zije kudutwara twari bake cyane. Kuburyo banatubazaga bati ntabandi basigaye? Batubaza tugaturika tukarira kuko baranabyiboneraga, bagendaga barenga intumbi, imirambo. Twasohotsemo turi abantu bake cyane batagera mu ijana, kandi b'abadamu b'abana b'impinja. Babantu udashobora kuba wanabara ngo uyu n'umuntu. 
  •  Martin Hanyuma abantu baje muri icyo gitero murizo nterahamwe, wenda n'ubwo ku Mumena Atari ahantu wari umenyereye cyanej, ntabwo wigeze ubasha kumenya, kugira abantu umenyam? 
  •  Rose Mu abantu nashoboye kumenyamo kuko hinjiyemo hinjiyemo abasirikare benshi kandi tunafite n'ubwoba nibuka Interahamwe imwe bitaga Kigingi. Kigingi niwe wari uyoboye a icyo gitero. Kigingi niwe muntu washoboye kwinjira niwe muntu twashoboye kumenya twese nk' interahamwe nkuru. Harimo n'umwana w'umuhungu ari nawe wari unatuzi muri famille yacu umwana wu wu asho ngo yanaguye no muri Zaire kuko narabikurikiranye nyuma barambwira ngo yaguye muri Zaire. Ise yari umuganga hariya C.H.K. Isee ndaza kwibuka izina rye ise iko bamwitaga ndaza ku ku, Ise bamwitaga Antoine. Ehh Ise w'uwo mwana. Ni nk'abantu nka babiri nashoboye kumenyamo Kigingi hamwe n'uwo mwana w'Umuhungu kuko we yari asanzwe azi no mu rugo. Kuko ana anatubonye yarasetse cyane aravuga ngo ehh namwe mura muracyariho? Ehh abo nibo Bantu nashoboye kumenya. Kandi ku Mumena hari famille nyinshi cyane, nta famille n'ubu ikiriho, hariya kwa Mpazimpaka, Mpazimpaka nawe u hapfu Mpazimpaka we yapfuye nyuma y'intambara n'umwana we. Hari ama famille menshi cyane hariya menshi kandi yari yari ya ya hari ahantu twese dukunda zari famille zimwe wasangaga ziziranye kuburyo inyinshi nta n'imwe ikiriho. Amazu menshi yarasenyutse mwarabibonye, ama famille menshi yaratandukanye ubungubu. 
  •  Martin Ehh ikibazo nari mfite. Kuba abantu baragushizeho, bagushizeho n'ibintu bigaragara kandi n'ibintu bibabaje. Noneho ehh by'umwihariko Musaza wawe mukuru wari wanaje no gusura, yaje no gupfira muri abo Bantu biciwe ahangaha. None nagirango utubwire no kuri Musaza wawe. Musaza wawe n'umuntu wari umeze ute? N'iki kintu umwibukiraho kidashobora gupfa kukuvamo. Urabona ukuntu abana iyo uri muto cyangwa se iyo unari mukuru, umuntu mwabanye mu mulyango kuburyo uvuga uti uyu ntabwo napfa kumwibagirwa. Ngirango utubwireho gato turi Musaza wawe. 
  •  Rose Kuri Musaza wanjye uko icyo namubabwiraho urabona navutse ndi umwana wa bucura, ubundi muri famille muzi cadette ukuntu aba ari umuntu ufashwe muri famille. N'ukuvuga ngo Basaza banjye bose Atari n'uwo wapfuye mureba, naa Basaza banjye batatu bose bari abantu bankunda, urumva nari muto cyane, bankunda bantetesha, kuburyo nka musaza wanjye wapfuye turi kumwe, ikintu ntashobora, hari signe ya nyuma yankoreye mu buzima kuburyo n'ubungubu ntajya nyibagirwa. Turi twihishe muri Saint André ahongaho atarapfa, aho kugira ngo atekereze abandi bose, umugore we yari ahongaho ariko wasangaga iteka amfitiye impungenge cyane. Akavuga akandeba, ukabona afite ubwoba ko hari nk'ikintu yakoze arambwira ngo tsuu ngo Cadette yanyi yanyitaga Cadette. Ngo Cadette ngo ngo gerageza ujye kwihisha mu yindi chambre ngo utaza gupfa nkureba ngo cyangwa se bakaza ngo kugutwara ngo bakagukorera ibintu bibi ngo nkureba. Ngo gerageza dutandukane ngo ujye mu yindi chambre ngo yo hepfo ngo bekuza kukwica nkureba. Urumva ko n'ikintu,kugirango wibagirwe umuntu nk'uwo nguwo mu mateka n'ikintu ki nta n'undi wanaza ngo amukurutire. Yahoraga amfitiye igishyika.Basaza banjye barankundaga murugo bose ninjye babaga bareba, kuburyo nitwa ko nsigaye rero ntaa muntu n'umwe mfite,n'ikintu mu buzima ntashobora kwibagirwa. Nka Musaza wanjye nk'uwo nguwo ajya no gupfa yarahindukiye abonye ko tukiriho aradupepera. Iyo ni signe ntazibagirwa mu mateka n'aho ari. N'ubungubu hari ibintu bajya bacishaho kuri television yo mu kwa kane, aranagaragara kuri Saint André. Urumva ko image ye ihora inzamo iteka ryose. 
  •  Martin A iriya image hee cyangwa se iriya signe yagukoreye yo kugupepera kandi yanakomeretse cyane, watubwiye ko bari bamaze kumukubita ubuhiri mu mutwe hasamye, banamurashe no mu kuguru. Sinzi tsuuu. 
  •  Martin Ok noneho ndagira ngo dutangire noneho mwongere mutangire mudusobanurire. Ese n'ikihe kintu kibafitiye image ye? Ariko tsuuu n'ibintu bidakunze ntabwo abantu benshi bakunda kubyihanganira cyangwa kubya kubyakira, cyane cyane nk'umuntu wakundanaga na Musaza wawe noneho ukamubona muri ubwo buryo, umutwe wakomeretse, kuburyo ubona ari ibintu bibabaje cyane. Ugire ikintu wabitubwiraho. 
  •  Rose Ii kwakira ibyo bintu n'ibintu bitanyorohera mu buzima kuburyo n'ubungubu kuba nicaye hano mbivuga, ashobora kuba arindi mpano nahawe nshobora kuba ntazi. Ubundi iyo mbivuze iteka numva ha hari ikintu gihungabanye mu bugingo bwanjye. Kuburyo mu kwezi kwashize mu kwezi kwa kane, twari turimo tureba film eh y'icyunamo nk'uko bisanzwe. Noneho aza gucaho kuri portaille ya saint andré aranagaragara ariho. Noneho mbonye ko ari aryamye hasi yapfuye kandi urabona imyaka ishize ni myinshi cyane. Bintera ikibazo icyo gihe nari natwite n'inda y'amezi abiri, nda avorta. Nda avorta kubera icyo kibazo. Ariko ubungubu numva ntangiye kubyakira kuko ngenda mbona hirya no hino hari abana babaye batari njyewe. Njyewe nshobora kuba ubungubu wenda ubuzima ndimo ari ubuzima bwiza. Hari abana bandi b'imfubyi bandi bafite ibibazo, hari hari impinja zakuriye muri ibyo ngibyo. Nkagenda ndushaho kubyakira ariko ubungubu ntangiye kubimenyera. Ntangiye kumva ko ari ikibazo cyabaye ku banyarwanda bose, atari ikibazo cyanjye bwite. 
  •  martin Noneho twagiraga ngo utubwire, watubwiye ko Genocide yabaye utari kumwe n'umulyango wawe wari wagiye gusura mukuru, Musaza wawe. Ese kubyerekeye umulyango wawe mu rugo, ababyeyi n'abandi bantu mwavukanaga. Nagiragango nabo ubatubwireho wenda ntabwo wari uhari ariko hari ibyo bakoze cyangwa se ibyo wamenye. Ese bo aho bari bari byabagendekeye bite ? 
  •  Rose Ndabyibuka Papa , iii intambara kansubiremo nk'inyuma gatoya. Pasika iri bugufi kuba iki n'ibwo bwa nyuma mperukana n'ababyeyi banjye, ni nayo signe ya nyuma mperukana nayo. Twari i Kinyinya tujya mu misa yo kuri Pasika na Musaza wanjye nakundaga cyane, nawe ntashobora kwibagirwa uwo Musaza wanjye bitaga Innocent. Yari Musaza wanjye nkunda cyane kuko naramukurikiraga dusa naho tungana turi aba Jeune. Yari ageze cinquieme secondaire yigaga Ishyogwe. Yari Musaza wanjye ntashobora kwibagirwa. Icyo gihe ni nayo yari signe ya nyuma mperuka n'ababyeyi banjye mu rugo, tuvuye kumva misa ari kuri Pasika I Kinyinya. Noneho batangiye gutwara abana b'abasore banjye kubakubitira I Kami, Papa na Mama ehh nanjye wari bucura na Innocent ariwe Musaza wanjye nakurikiraga, hamwe na Mukuru wanjye bitaga Jeanne. Baratwicaza tuvuye mu misa turi mu rugo. Mama aratubwira ati bana banjye ubu birakomeye ati n'ubwo muri abana ati ariko tugiye kubabwiza ukuri. Nimuhaguruke mugende ati ba bakunda guca umugani, aducira umugani ati NDAMWEMEYE YISHE BENSHI. Ati njyewe ntabwo nshobora gusiga iso uh ati kuko niwe mugabo wanjye twashakanye, ati ariko mwebwe bana nabyaye ati ntabwo mushobora gusigara hano, ngo baze kubanyicira mu maso mbareba. Ati none murabona i Kinyinya batangiye gutwara abana n'abasore kubica. Ati mureke dusangire bwa nyuma nitumara gusangira muhaguruke mugende. Wowe Rose kuko ari wowe bucura mu rugo. Ujyende ujye kwa Musaza wawe Mukuru ku Mumena, hanyuma wowe Innocent ujyende usange Mukuru wawe. Hari Musaza wanjye wundi bitaga Déo yari atuye I Nyamirambo ninaho yapfiriye. Yapfiriye hariya munsi ya Baobab, ati wowe usange Mukuru wawe kuri Baobab. Ati wowe Jeanne ujyende ujye hari umugangakazi witwaga Angelique wari utuye i Kinyinya yari amaze kwimuka. Ati wowe ujye kwa Angelique ati uzashobore kumwimura. Ati mwese mutandukane mwekujya ahantu hamwe batazabicira hamwe. Icyo gihe mukuru wanjye we yagiye kwa Bosco IYAKAREMYE. Bosco IYAKAREMYE n'umuntu wahungiye hanze yagi yagiye hanze ariko agiye agenda adahunze. Turatandukana gutyo, iyo mage ya nyuma ababyeyi badukoreye ni signe yerekanye ko muby'ukuri dutandukanye n'umulyango. Twarahagurutse koko tubasezeraho, tumaze kubasezeraho twurira taxi koko nk'uko babidutegetse niko twabikoze. Ariko njye kuko bankundaga cyane, ngiye gutandukana na Musaza wanjye wundi arambwira ati Rosa ndumva kugusiga ati binaniye ati reka nguherekeze nkugeze ku Mumena kwa Musaza wacu mukuru. Anjyezayo amaze kunjyezayo nawe turatandukana. N'ukuvuga ngo iyo signe yabaye ni signe yatweretse ko ibintu bikomeye dutandu. Gutandukana na famille yawe nta cyaha wakoze, bakagusezeraho ababyeyi bawe gutyo bakubwira gutyo n'ikintu mu by'ukuri cyatweretse ko birangiye. Kandi Papa yari umuntu watwitangiraga, yari umuganga, abantu baramuzi yari umuntu wakundaga abana be cyane. Kubona yari adukuyeho amaboko akavuga ngo dutandukane, ni signe yanyuma yabaye ku kuri famille yanjye ntazibagirwa. Ninabwo mperuka n'ijwi ryabo kugeza aho ubungubu ntakibabona. 
  •  Martin None se eh ngirango wenda utubwire nko kuri Papa, eh nyuma wenda uze kuza utubwire no kuri Mama. Papa burya ababyeyi bitewe n'ukuntu bagiye bakurera bajyenda baguhindura hari igihe umubyeyi wawe agukorera akantu ukumva utabasha kukibagirwa, n'igihe cyose aba utakibasha no kumubona ku buryo, n'ubu ukavuga uti Papa yankundaga mubu buryo, yankoreye akantu aka n'aka kazatuma ntamwibagirwa. N'iki kintu watubwira kuri Papa wawe, noneho by'umwihariko kuri Mama, abana b'abakobwa bakunze kuganira na ba nyina. Mama wawe yajyaga akubwira gute ? yego se yakugiraga inama se uyu munsi ukaba utakimufite ubigenza ute ? ubyitwaramo ute ? ugire ikintu ubitubwiraho. 
  •  Rose Cyane ndahera kuri Papa kuko Papa naramukundaga cyane n'ubwo na Mama namukundaga. Papa hari ikintu mu buzima ntajya mwibagirwaho. Papa yarafashwe arakubitwa afungwa mu byityo, nari umwana mutoya icyo gihe ndangije twize ibintu bya 7éme hari 7éme na 8éme icyo gihe. Njye narangije muri promotion icyo gihe ya 7éme. Icyo gihe papa ari ari mu muri muri gereza bamufunze ari muri gereza ya Ruhengeri Papa, icyo gihe yashoboye kwandika aka lettre, yandika aka lettre agaha uwari oncle arakamuha ngo akanzanire. Muri ako ka lettre hari handitsemo ngo mwana wanjye ngo ni wowe bucura bwanjye ngo nagusabaga ko muri section uri buhitemo kuko Papa yari yarize infirmiere ngo nagusabaga ko muri section uri buhitemo, ngo uri buhitemo section y'ubuganga. N'ukuvuga ngo Papa iteka ryose ya yahoraga antekereza, yahoraga atekereza ko nshobora kuzamugirira akamaro abona ndi umwana mutoya ahora anyibuka ibihe byose. Reba kuba umuntu ari muri gereza afunzwe ari mu bihe bibi ariko akibuka ko umwana we ari bukore examen ya Ex.Etat(examen d'Etat) yandika aka lettre arambwira ngo nzahitemo ngo ngo section ya infirmiere. Koko niko byagenze nahisemo section ya infirmiere ni nayo nize icyo gihe mu Ruhengeri narayitsindiye njya muri ESI. Ariko Papa icyo kintu mu buzima sinshobora kukimwibagirirwaho, kuko yahoraga angira inama, agahora anyigisha kubana n'abandi, agahora tsuuu aampa uburere n'ubungubu ni nabwo nkigenderaho ndi umudamu ubungubu mfite abana batatu, nibwo burere nkigenderaho kuko bahora bambaga hafi cyane, bagahora banyigisha, agahora anyigisha gukundana, agahora anyigisha kuba nakora umwuga yakoze. Kuko Papa yari amaze kuba mukuru yari amaze igihe cyo kuba Passionné ariko intambara ikimara kurangira naramutengushye gato kuko nabonye ukuntu yapfumye yambaye itaburiya, bamwishe yambaye itaburiya Papa ; avura interahamwe kandi zimaze kumwicira umugore, kuko umugore Mama yapfuye le sept, umurambo we bamu barawuzana bawumujugunya imbere. Akomeza kwihangana, akomeza avura areba umurambo w'umugore we. Urumva baramubabaje bikomeye cyane kugeza igihe yinginze akavuga ati mwambabariye koko mugacukura na centimetre imwe mugashyiramo umugore wanjye aho kugira ngo, ko mubona ndimo mbavura, mwambabariye mukambikora. Kugeza igihe interahamwa zavuze ngo reka tubikore. Baramuhamba bacukura centimetero nk' 
 

Identifier mike:Kmc00176/kmc00176_vid1
Title:Oral Testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose
Description:The oral testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before the Genocide, the worst atrocities during the genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, and life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Language:kin

BACK TO

 

Continues with Part 2 of the Oral History Testimony of MUKAYIRANGA Marie Rose.