Kinazi Memorial
The Abantu biciwe i Kinazi mu ijoro ry’uwa 21 rishyira 22 mata 1994. Imirambo yaje kwegeranywa n’abarokotse bafatanyije na Burugumesteri Bitereye Venanti muri Mata 1995. Nicyo gikorwa cya mbere cyo gushyingura mu cyubahiro no kwibukira i Kinazi. Hashyinguye abantu barenga 6O.108 ubungubu.

Location
Urwibutso rwa Kinazi ruhererye mu Umudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.
History

Izina ry' Urwibutso:

Uru rwibutso bavuga ko rwitwa Urwibutso rw’Akarere ka Ruhango, ariko ntibirandikwaho kubera ahari ko rutaruzura.

Amateka yishyirwaho ry’uwibutso: Muri 1995, uwari Burugumestri Bitereye Venant, afatanije n’Abarokotse bo ku Mayaga batangije igikorwa cyo kwegeranya imibiri y’abishwe no kuyishyingura. Abishyize hamwe bakomoka ku Mayaga biyise “Communauté y’abanyamayaga “ nibo bakomeje gutunganya aho imva zari ziri, bakora n’ubuvugizi kugirango haboneke amikoro yo kubaka urwibutso no kwimura imibiri ngo ijye ahantu hatunganye. Umushinga wabo uriho urashyirwa mu bikorwa utunganywa mu byiciro bitandukanye, ubu ikiciro cya mbere kikaba cyaruzuye. Muri ibyo bafatanya n’Akarere ka Ruhango ari nako gatanga amafaranga.

Imibiri yakuwe mu byobo biri ku mashuri ya Rutabo indi ikomeje kuvanwa no ngo z’abaturage.

Buri mwaka, ku  itariki yo kwibuka i Kinazi kuwa 22 Mata, habaga ubuvugizi, abacitse ku icumu basaba ko abiciwe i Kinazi bakubakirwa urwibutso rubakwiriye, abantu bakavanwa mu byobo rusange kuko ibyabereye i Kinazi bikabije urebye umubare w’abahaguye n’ubugome ubwicanyi bwakoranywe, bikozwe ahanini n’impunzi z’Abarundi bari muri Ntongwe. N’ubwo hari intambwe nini yatewe mu gushyira mu bikorwa iki cyifuzo, haracyari ibindi byobo bitaravanwamo abantu.

Urwibutso rushya rwatangiye ku buvugizi bw’Abacitse ku icumu rushyingurwamo bwa mbere muri 2014. Nkuko bigaragara  kandi ntabwo ruruzura, ikiciro cya mbere cyo kubaka imva zirimo imibiri cyarakozwe, biteganijwe ko muri 2016 hazakurikiraho igice cyo gusakara izo mva, gukora ubusitani no kubaka uruzitiro. Ibi rero bikorwa n’abishyize hamwe b’abanyamayaga bahagarariye abandi bagizweho ingaruka na Jenoside(Communauté y’abanyamayaga), bakabifashwamo n’Akarere ka Ruhango. Ni nabo bagize uruhare rwo kwanga ko abaguye i Kinazi bubakirwa urwibutso mu Ruhango bakimurirwayo kure yaho baguye nkuko bamwe mu bayobozi bifuzaga ko urwibutso rw’Akarere rwajya hafi yako.

Amateka magufi y'aho Urwibutsi ruri: Mbere ya 1959

Kinazi iherereye mu cyahoze ari Teritwari ya Nyanza, Sheferi y’Amayaga yatwarwaga na Shefu Celestini Mukarage. Nyuma ya Mukarage, hagabanywe na Shefu Kimonyo ndetse na Sushefu Nkusi. Imvururu zo muri 1959, aribyo bise revolusiyo yo muri 1959, nizo zamenesheje abo batware kimwe n’abandi batutsi bamwe bo ku Mayaga. Shefu Kimonyo azwiho kuba yari umuntu wegera ingabo ze, akazikoresha kandi agashimwa.

Amayaga ni ahantu hashahse, h’udusozi tugufi, h’umukenke n’uduhuru dutoya; hagati y’agasozi n’akandi hakaba amazi(savane). Iyo miterere rero yatumye Amayaga aba igihugu cy’ubworozi bw’inka, hazwi cyane kuba inzuri z’Inyambo; abashumba bazo bazwi n’ubu bavugwa ku Mayaga ni nka Kanuma, Semagugu na Gafuku bene Sevara. Uretse inyambo z’Umwami, uwashakaga kworora wese yiyiziraga ku Mayaga kubera ubwatsi buryohera inka n’amariba atagira inenge. Uwazaga ari umworo nawe, ntiyasubizwaga inyuma yarazaga akagabirwa nawe ntibitinde akaba umworozi. Udatunze n’imwe, kuko nabo babagaho babitewe ahanini no kudakunda uwo mwuga, yakamirwaga n’abaturanyi. Ibi bigaragza imibanire myiza abanyamayaga bari bafitanye.

Amayaga kandi kari agace k’ubworozi bw’inzuki. Nta kibazo cy’amoko cyaharangwaga muri ibyo bihe bya mbere ya 1959. Abanyamayaga uretse guhurira kuri uwo mwuga w’ubworozi, bari banahujwe n’umwuga w’ubuhigi. Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakundaga guhigira ku Mayaga, agashyikirana n’abanyamayaga bakamukunda akabakunda. Bari abagabo b’abarashi, kurashisha umuheto bigatwozwa n’abakiri bato, bamara gukura, bikaba umwuga kuko muri savane habaga inyamaswa z’inkazi: nk’intare n’ingwe, buri wese yari afite inshingano zo kurinda no kurengera amatungo ye. Mu mihango yo kumurikira Umwami inka n’umuhigo habaga imyiyereko yo kurashisha umuheto, bityo kurasa bihinduka n’umwe mu mikino y’abanyarwanda. Mu birori byose iyo “parade” niyo yasozaga.

Amayaga hari ahantu hakunze kwimukirwa n’abantu baturutse ahandi mu duce tw’u Rwanda, cyane cyane aho amashyaka ya politiki yadukiye mu Rwanda agateza umuryane mu Banyarwanda muri 1959-1961; ahari hizewe umuntu yabona imbaraga zo kwirwanaho no gufatanya n’abandi ni ku Mayaga. Abahindutse abatindi kubera kunyagwa imitungo yabo na Parmehutu,bagannye ku Mayaga gushaka amasambu mashya n’inzuri, kuko uretse ubworozi, Amayaga aranarumbuka cyane ku bihingwa bitunga abanyarwanda: amasaka ibishyimbo.

Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi: 1959-1962

Abanyamayaga kubisukira utari umurashi, kwari ukwiyahura. Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byatangijwe n’abasilikare b’Ababiligi, inkambi zabaparakomando ba Colonel Guy Logiest zari i Kinazi nyirizina. Ku musozi wa Rubona bahashinze imbunda irasa abanyamayaga; kubegera no kurwana ingwatira mubiri, abazungu babitinyaga cyane. Nubwo bari bafite imbunda irasa kure, abazungu batunguwe n’imyambi iriho uburozi baroshye mu ba parakomando umwe muribo ahita apfa.

Mu gihe  intagondwa zo muri MDR-Parmehutu zajyaga muri mitingi ku mayaga kuwa 15/8/1961, Venuste Kayuku, umudepite wa MDR watowe muri Kongre yo 28/01/1961 yabereye i Gitarama,  yagiye ataraguje abanyamayaga ntibamurebera izuba ahasiga ubuzima. Abanyamayaga bari barabaye ibyamamare, kuko mbere yuko Colonel Logiest ahururira kwimika ingoma ya Kayibanda, abanyamayaga nibo batumye imihango yo kwimika umwami Kigeri wa V Ndahindurwa ishoboka, Kuko umuzungu Harroy n’abambari be  bari bateguye ko Ubwami bujyana na Rudahigwa wari umaze kwicirwa i Bujumbura.

Abanyamayaga bazamutse bagana i Mwima biteguye kwimika umwami byanze bikunze, nuko bazamutse n’amacumu yabo, imiheto n’imyambi babihetse mu ngobyi ngo badakengesha, maze bazunguruka agasozi ka Mwima, abasirikare bacye b’ababiligi bashiduka babagose, umugambi wabo bawuburizamo imihango yo kwimika irakunda iraba.

Umugambi wo gushinga inkambi z’Ababiligi i Kinazi ukomoka aho. Umusozi w’i Nyakabungo urazwi  mu mateka y’amayaga ko baharwaniye n’abazungu. Kugirango gutwika Amayaga bishoboke, Ababiligi bahagarikiye ibitero byaje bituruka mu Marangara na Ndiza. Ababiligi barashe abatutsi n’imbunda barabakurikirana babageza ku mariba y’inka zabo, igikuba kiracika abatutsi bagira ubwoba bwo guhangana n’abazungu. Bya bitero rero birakunda biratwika, Amayaga barayigarurira, abaparmehutu bamwe ntibasubiye iwabo ahubwo bagumye aho bafata ubutegetsi, bamara ubwoba abahutu bo ku Mayaga nabo barakunda bakora nk’abandi.Abahutu bo ku Mayaga bene wabo babitaga imbwa ngo ahandi bakuyeho umwanda bo bakirebera; umwanda bavugaga ni abatutsi.

Mu baje muri ubwo bukangurambaga, harimo Biseruka (Burgumestri watwaye Ntongwe, umututsi wahinduje ubwoko aturuka ku Ndiza azi ko ntawe uzamumenya), harimo Rukemanganizi nawe yategetse Ntongwe, Rusizana wategetse Mbuye, haza aba Konseye: Serubyogo na Aloys Nyabyenda. Abo bose baje baturutse ahandi ari nabo bakomeje gukwirakwiza ibikorwa by’urugomo. Abatutsi rero baratwikiwe, barameneshwa, abahutu bo ku Mayaga, nubwo byari bigenze gutyo bwose bakomeje kwigengesera, basigarana ibintu by’impunzi z’abatutsi ushoboye kugaruka bakamusubiza ibye.

Imyaka ya 1959-1962 ni imyaka y’ubuhunzi. Abayoboke benshi ba UNAR barimo abahutu n’abatutsi, barafashwe barafungwa n’Ababiligi, mu gihe Abaparmehutu bari bakoze ibyaha ku mugaragaro: gutwika, kurya inka no kwica abatutsi nta gihano bahawe, ahubwo abasilikre ba Colonel Logiest barabaherekezaga. Nyuma  y’amatora ya Komini yo kuwa 27/6/1960 kugeza kuwa 30/7/1960, n’ay’abadepite na referendum yabaye kuwa 25/9/1961; abo barwanashyaka b’abicanyi bagororerwa imyanya y’ubutegetsi mu nzego zitandukanye. Logiest avuga ati: « De toute évidence, les Hutu ne cherchaient pas à tuer mais seulement à chasser les Tutsi »p.39. Ubu ni uburyo bw’inyoroshya cyaha.

Propaganda ya Parmehutu yashyigikiwe n’Ububiligi, Résident Spécial Guy Logiest ntiyihishiraga mu matangazo yakwirakwizaga mu baturage, programme ya Parmehutu niyo yamamazaga.

More Info

Mu gihe cya Repubulika ya mbere: 1962-1973

Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byafashe indi ntera muri 1963 ubwo inyenzi zateraga ziturutse mu Bugesera. Hatangijwe mu gace k’Amayaga ibyo bise amarondo, bashishikariza abatutsi kwitabira amarondo kugirango binagaragare ko badashyigikiye inyenzi, nyamara umututsi wajyaga ku irondo ntiyagarukaga. Burugumestri Biseruka yanyuzagamo akarengera abatutsi nabo bakibwiriza bakamugorera inka. Bacye cyane nibo bari bazi ko yahinduje ubwoko; abo bahuje ishyaka kandi nabo akabereka ko atari ikigwari, akababwira ko inyenzi zashize abasigaye bose muri Ntongwe ari Parmehutu, ndetse yiha ikivugo cya Mitumbitabarika kandi yibeshyera kugirango bamwemere; kandi koko muri 1963 nta bwicanyi ku mugaragaro bwabaye ku Mayaga uretse abarigiswaga ku marondo.

Kayibanda Grégoire wari Perezida muri iki gihe yakomeje kugabira abaturutse mu Marangara na Ndiza akaba aribo usanga mu butegetsi bwa Perefegitura, bwa Komini ndetse n’Abajyanama mu mirenge, izo nizo nzego zariho icyo gihe. Perefegitura Gitarama niyo Ntongwe ibarirwamo.

Abanyamayaga ntibigeze bagirirwa ikizere, ku Mayaga hafatwaga nk’indiri ya UNAR; n’abahutu baho byabaye ngombwa ko babazanamo abandi barushaho kwizerwa, cyane cyane urubyiruko rw’abahutu rwimuwe mu tundi duce twa Gitarama ndetse n’ahandi, bagabirwa amasambu y’abatutsi ku Mayaga. Kugirango babatinyure, abategetsi bo hejuru bafashe nabo amasambu ku Mayaga barahubaka batanga amakamyo yo kwimura abo basore, babaha n’akazi ko gukora mu masambu yabo.  Ingero zifatika: Prezida Grégoire Kayibanda ubwe yafashe amasambu ku ka Kirenzi muri Ntongwe, afata n’indi mu Ijenda muri Mugina.

Max Niyonzima afata i Mbuye kwa Nyirakigwene; Minani Froduard afata i Mukinga; Rwasibo Yohani Baptista afata i Kibanda; Omar Kanakuze atura i Gisali.

Ikiswe” Groupement” y’i Mukinga bacyubakiyemo urubyiruko rw’abahutu ngo batinyuke bature ku Mayaga kandi bimenyereze abatutsi baho.

Iyo politiki yari igamije gutwara amasambu y’abatutsi no kubakenesha, gusiba amariba y’inka zabo hagahingwa ibijumba, bityo babona nta kigenda bakaba banakwimuka. Nta busabane, nta gushyikirana byigeze birangwa muri abo bimukira ba politiki y’ivangura n’abo basanze ku Mayaga.

Muri 1972-1973 Leta ya Kayibanda na Parmehutu nk’ishyaka bari bifitiye ibibazo by’urudaca, gusubiranamo, kurwanira imbehe n’abakiga; umuti babonye uba uwo kwibutsa ko umwanzi wabo ari umwe: umututsi bityo kurangarira ibindi bikaba byamuha icyuho. Ibyo nibyo byavuyemo kwirukana abatutsi mu mashuri no mu kazi, gutwikira abatutsi byarabaye ku Mayaga. Abatutsi rero babaye ibitambo by’ubwumvikane bucye bw’Abaparmehutu

Igihe cya Repubulika ya kabiri: Nyakanga 1973 - Mata 1994

Aha hari ku Ngoma ya Prezida Habyarimana Yuvenali. Mu nzego za Leta, ubutegetsi bwari bushingiye kuri Prefegitura, Suprefegitura, Komini, Segiteri na Selire. Habyarimana afata ubutegetsi, Prefe wa Gitarama yari Karuta T., aho Suprefegitura zigiriyeho, Kinazi yari muri S/Prefegitura ya Ruhango, Komini Ntongwe, Segiteri Kinazi.

Kubera itotezwa n’imeneshwa byanabyaye ubuhunzi, abatutsi bakorewe muri 1973, ingoma ya Habyarimana yakiriwe neza n’abatutsi kubera akarimi keza n’imvugo y’ikinyoma byaranze Habyarimana, abeshya ko atanze ihumure, ko abatutsi ari abanyarwanda nk’abandi. Yamagana ubwicanyi bwakozwe muri 1973 nubwo we ubwe n’abo bafatanije gukora Coup d’état bari babifitemo uruhare. Yego Kayibanda yari afite uwo mugambi kandi ntiyigeze yihishira, umugambi wo gushishikariza urubyiruko gukomeza « révolution » ngo barangiza ibyananiye abakuru. Mu gitabo cye Antoine Mugesera avuga iyirukanwa ry’abatutsi mu kazi no mu mashuri agira ati :

« Uwari ku isonga ni Prezida Kayibanda ubwe. Ndetse F.Reyntjens avuga ko abari bahagarariye abanyeshuri bo mu Byimana n’Ishyogwe ho mu Marangara bakoreraga inama kwa Kayibanda nyirizina mu rugo rwe rw’i Kavumu, i Gitarama. Hafi aho kandi niho hari ikicaro gikuru cya MDR-Parmehutu, niho hacuriwe umugambi wo kwirukana abatutsi. » (p.225)

Uguhinduka kw’ingoma yari imaze imyaka irenga 13 umututsi atotezwa, atungwa agatoki, ari mpamvu y’ibyago byose bigwiririye u Rwanda ; birumvikana ko ihinduka ry’iyo ngoma byagombaga kuba impamvu y’ibyishimo abantu bakiruhutsa. Ni nayo mpamvu abanyamayaga bakwirakwije impuha bavuga ko Habyarimana mu by’ukuri atari umuhutu ko umwami Rwabugiri yamubyaranye n’umuhutukazi wo mu Kingongo. Birumvikana ko ari ikinyoma gikabije unarebye imyaka ye n’igihe Rwabugiri yatabarukiye.  Ntibari bazi ikibategereje ku ngoma ye. Ingoma ye yaranzwe n’ivangura rikomeye, rikoranye ubuhanga n’ubugome : ituzwa ku Mayaga ry’abahutu baturutse i Bufundu, Bunyambiriri, Kibuye n’ahandi bafite ubunararibonye mu kwica abatutsi nkuko abo ba nya Gikongoro babikoze muri 1963.

Bibwiye ko Parmehutu ivuyeho, nyamara idéologie yayo niyo yakomeje kuyobora politiki ya Repubulika ya kabiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Politiki yari iriho ni iy’ivangura rikorerwa abatutsi mu nzego zose, mu kazi no mu mashuri. Ku Mayaga iyo politiki y’ivangura yatumye bakanguka yatumye aba Nyamayaga bahindura imibereho, bahindura imirimo bari basanwe bamenyereye. Nguko uko ku Mayaga batangiye ubuhinzi bwa kijyambere, bahinga imyumbati ku buryo bwa kijyambere, bahinga urutoki ndetse n’umuceli ndetse bagana n’ubucuruzi. Agace k’amayaga ni agace kera cyane imyaka yose ibyo rero byatumye batera imbere. Iyo mirimo kandi yatumye nabo batanga akazi, abapagasi baturutse hirya no hino mu tundi duce tw’igihugu, cyane cyane abanya Gikongoro berekeza ku Mayaga. Utarapfuye rero ntiyabaye umutindi kandi n’imibanire yarongeye iragaruka buhoro buhoro.

Mu gihe cya Jenoside 1994

Nubwo ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira uwa 22 mata 1994, abanyamayaga bavuga ko guhera muri 1993 ibikorwa bya Jenoside ariho byatangiye. Abateguye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994, bari barashyize inkambi z’impunzi z’Abarundi ahitwa Nyagahama muri Ntongwe. Aho i Nyagahama nta mututsi wahacaga ngo abeho. Ikindi gikorwa cyagaragazaga umugambi wo kuzamara abatutsi, uwajyaga kubikuza amafaranga ye muri banki kandi ayafite barayamwimaga. Guhera muri 1993 umututsi ntiyabikuzaga, wanashaka amakuru kuri konti yawe bakakugaragariza ayo wabikuje ayo wabikije ntuyabone.

Nyuma y’ihanuka ry’indege ya Habyarimana byabaye guhuhura. Mu gitondo cy’itariki ya 7/4/1994 abantu bahungiye ku biro bya Komini Ntongwe. Aho ku biro bya Komini, abatutsi bihagazeho uko bashoboye bakumira ibitero byinshi byazaga bibasanga,  abategetsi baho bacura umugambi wo kubavana yo babagira inama yo kujya ku biro bya S/Prefegitura Ruhango byari byubatse nabyo i Kinazi, babamanura i Nyamakumba basanga impunzi z’Abarundi zibategereje mu itaba rihari ziri kumwe n’interahamwe zibamarira aho.

Ku Rutabo ku mashuri, uwari Diregiteri w’ikigo Nsabimana Jacques, akaba anahagarariye CDR mu rwego rw’umurenge, yari yaracukuje ibyobo byinshi kandi birebire, aba aribyo barundamo imirambo. Uwo Jacques ninawe wagiye kuzana interahamwe z’i Bugesera ziza kubafasha. Abandi bayoboye ibitero ni Sous Prefet Placide Koroni ari nawe washishikarizaga abantu kuva ku mashuri ngo bamusange kuri S/Prefegitura niho umutekano wabo urindirwa. Hari kandi Kagaba Karori wari Burugumestri wa Ntongwe, Ndahimana w’umucuruzi, Hodali Job w’umucuruzi n’abari ba Konseye bose.

I Kinazi haguye abantu barenga ibihumbi mirongo itandatu, uretse abanya Ntongwe ubwabo bari bahungiye ku biro bya Komini, hari hanahungiye abatutsi bavuye i Bugesera, abavuye ku Mugina, n’abavuye muri Muyira. Abantu babaye benshi kandi bakomeje kugaragaza ubutwari barwana n’interahamwe, S/Prefet Koroni nibwo yize amayeri yo kubazana ku biro bya S/Prefegitura aho Abajandurume n’abapolisi ba Komini bari biteguye ninabo bari inyuma y’impunzi zAbarundi n’interahamwe. Abarundi bamaze abantu hirya no hino aho inkambi zabo zari, kandi kugeza ubu ntawe urakurikiranwa kubera icyo cyaha ndengakamere (Reba ku mugereka urutonde rw’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda).

Inkotanyi zageze i Kinazi kuwa 26/5/1994. Zakomereje I Kabgayi kuwa 2/6/94 aribwo abicanyi na Leta yabo yabaga i Gitarama bamenenganye.

SPACE