Oral Testimony of HARERIMANA Marcel

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
  •  Leave Kibuye to Goma 
  •  Joining Inkotanyi 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
View of Translation 
  •  Manu: Comment as-tu pu survivre pendant tout ce temps ?  
  •  Marcel: Comment ai-je survécu ? je ne sais pas comment te dire ! ç'est par la grâce de Dieu. Parceque je ne me cachais jamais, j'étais toujours parmi ceux qui allaient au Front parce que lorsqu'on te repérait de ta cachette, on te tuait horriblement ! Je m'étais caché une fois avec la fille de mon oncle paternel, ma cousine, ils nous ont découverts et l'ont tué d'une manière très atroce devant mes yeux. Et depuis lors, je me suis décidé de ne plus jamais me cacher. Le lendemain, ils ont encore tué ma sœur qui s'était cachée également. Ceci a completement rayé en moi l'idée de me cacher. Ils ont tué ma cousine [ la fille de mon oncle] d'une manière inimaginable, ils avaient repéré l'endroit où nous nous étions cachés dans les buissons, ils se sont rapprochés et l'ont brutalement frappée à plusieurs reprises à l'aide des coups de bois[tiges en bois] pointus. Ensuite, ils lui ont coupé les jambes au niveau des cuisses, ont creusé un trou puis y ont placé ses jambes. Ils sont partis en l'abandonnant à cet endroit ! Le lendemain, comme je vous l'ai dit, c'est ma soeur qui a été tuée après avoir été découverte dans le trou où elle s'était cachée. Quand ils l'ont repérée, elle était enceinte, ils lui ont déchiré le ventre, ont sorti le bébé et l'ont mis à côté. L'enfant a pleuré ! depuis ce jour -là, je me suis dit plus jamais dans les buissons ! je me défendais contre les attaques dont nous étions les cibles, que ce soit des militaires ou d'autres ....[individus] je tentais de les agresser avec mes mouvements de Judo mais ils disaient : « ce n'est qu'un gamin ! » puis ils s'en allaient à la recherche des adultes. Et des fois quand ils nous poursuivaient, je me cachais dans un petit buisson jusqu'à ce que la nuit tombe !  
  •  Manu: ??  
  •  Marcel: Un autre adulte dans ma famille, c'est mon grand - frère Nzigira, il est mort lors d'une attaque, il prenait plaisir à faire partie des attaques aux côtés de mon père pour démontrer aux gens qu'ils devaient se défendre. C'était quelqu'un de très sociable pendant le combat, il ne pouvait abandonner quelqu'un à la merci des tueurs. Il pouvait leur[aux interahamwe] lancer des pierres ou les intimider en frottant deux machettes... au fait il est mort au moment où, lors d'une attaque, ils ont pris la fuite mais malheureusement une balle l'a atteint au niveau de la jambe. Il ne pouvait pas courir, ils l'ont attrapé, l'ont massacré, l'ont découpé en plusieurs morceaux et à la fin, ils lui ont coupé le sexe et l'ont emmené avec eux. Nous autres courions encore jusqu'à la tombée de la nuit, mon père était encore vivant mais le lendemain, ils l'ont décapité puis ont emporté sa tête.  
  •  Manu: Qu'est-ce qu'ils en ont fait ? 
  •  Marcel: Je n'en sais rien ! c'était la terreur ! Ils pouvaient décapiter une personne, prendre sa tête et l'accrocher quelque part sans aucune raison. Par exemple, ils avaient décapité un homme appelé Kabanda, puis sont allés accrocher sa tête dans sa boutique soit disant qu'elle soit vendue puisqu'il était commerçant ! ils le faisaient dans le but de.... de se moquer des gens ! Il y a aussi Bisangwa qui avait été décapité. Puis sa tête fut remise au Conseiller Segatarama qui est en prison aujourd'hui. Toutes ces horreurs, ils le faisaient dans le but de se moquer des gens, certaines personnes etaient devenues des jouets ! Ils pouvaient t'ordonner de creuser un trou, tu le creusais, ensuite ils t'ordonnaient de glisser dans le trou pour voir la profondeur, tu y pénétrais et une fois dedans, ils t'inhumaient vif [encore vivant] jusqu'au niveau du coup. Ils prenaient quelques mètres puis ta tête devenait la cible qu'il devait abbatre avec un fusil. Ou ils te lapidaient carrément !  
  •  Manu: ??  
  •  Marcel: C'était un Conseiller, un interahamwe mais lui dirigeait les attaques. Parfois il ne jugeait pas nécessaire d'en venir aux attaques. Cependant, il avait dit qu'il donnerait une prime à quiconque lui apporterait la tête de Bisangwa. Ils l'[Bisangwa]ont cherché, l'ont trouvé, l'ont tué puis l' ont décapité et ont remis la tête au Conseiller. Je ne sais pas s'il[le Conseiller] leur a remis une prime quelconque.  
  •  Manu: Tu ne sais donc pas ce qu'il leur a remis ?  
  •  Marcel: Non je ne sais pas.  
  •  Manu: Qu'est-ce -qui s'est passé après que les Français aient choisi leur camp ?  
  •  Marcel: Après qu'ils aient installé leur camp, ils ont essayé de soigner les blessés mais c'était de l'hypocrisie... ensuite il est arrivé un message en provenance de Kigali, qui nous était adressé, [c'est à dire] à la population de Kibuye. Le message disait : « êtes-vous d'accord pour qu'on vous emmène dans la zone contrôlée par les Inkotanyi[FPR] ou bien vous souhaitez rester protégés ici ? » Tous les habitants de Bisesero étaient d'accord pour s'en aller. Ils ont donc été emmenés dans la zone contrôlée par les Français à Gitarama. Mais ils étaient transportés dans de mauvaises conditions parce qu'on les plaçait dans le véhicule puis on les enfermait d'une manière qu'ils ne pouvaient même pas respirer. Pas mal de gens sont morts, surtout les enfants... mais aussi, leur mort était causée par le fait qu'ils avaient souffert des chocs durant la guerre, ajoutés à ce rude transport, ils ne pouvaient pas survivre !  
  •  Manu: ??  
  •  Marcel: Moi je ne suis pas parti à Gitarama parce que j'étais souffrant, j'avais une plaie au pied mais ce n'était pas causé par une balle. Les Français[soldats français] avaient jugé bon d'emmener les malades à Goma. A Goma, nous avons fait face à certains problèmes. Tu pouvais avoir une plaie au pied, on te coupait le pied ; quand on avait été blessé par une balle au bras, on te coupait la main ! J'étais le patient suivant, puisque mon pied s'était enflé dû à l'éléphantiasis dont je ne connaissais la cause, ils sont venus vers moi et quand ils m'ont dit qu'ils allaient me couper la jambe, j'ai refusé ! Ils ont refusé de me soigner autrement malgré le poids volumineux de mon pied. Une fois, j'ai demandé le couteau à Evariste, un homme qui était près de moi, je me suis découpé à partir du talon d'Achille pour voir si je pouvais atteindre une partie sensible. Quand j'ai enlevé une partie de ma peau, des pus en sont sortis puis les Blancs[hommes blancs] qui étaient présents m'ont blamé. Ils ont ensuite coupé la partie restante de la peau, ils m'ont soigné puis m'ont ensuite dit qu'ils allaient même m'emmener avec eux ! il y avait un médecin avec qui nous étions, il leur a dit : « faites votre travail, soignez-le mais en ce qui concerne son départ, oubliez !Mon fils n'ira nulle part ! »  
  •  Manu: Où voulaient -ils t'emmener ?  
  •  Marcel: Chez eux en France.  
  •  Manu: Y a t-il d'autres qu'ils ont emmenés en France ?  
  •  Marcel: Oui !  
  •  Manu: Pour quelle raison ?  
  •  Marcel: Je ne sais pas pour quelle raison parcequ'ils plaçaient les malades dans un endroit, on se disait qu'ils les soignaient puis s'en allaient avec eux ensuite.  
  •  Manu: ??  
  •  Marcel: Parmi les enfants qu'ils ont emmenés, figurent Jean de Dieu et Didace. Ce sont les seuls que j'ai pu reconnaitre ; et puis je les avais connus là, je ne connaissais pas leur lieu d'habitation parce que Bisesero était un lieu qui avait uni plusieurs personnes. Je les ai connus parce que nos lits étaient rapprochés et nous bavardions de temps en temps. Mais avant qu'ils ne s'en aillent, on nous a d'abord emmenés vers Kituku, puis quand on nous a dit qu'il y avait des gens gravement malades, ces deux là n'étaient pas présents !  
  •  Manu: Vous n'avez rien appris de leur disparition ? 
  •  Marcel: Hélas non !et même jusqu'à présent d'ailleurs.  
  •  Manu: ?? 
  •  Marcel: Excusez-moi !... non je ne sais rien d'autre.  
  •  Manu: ??  
  •  Marcel: Parce que.. C'était dans le cadre de nous placer à l'abri des balles parce que c'était en juillet, les Inkotanyi avaient déjà envahi Gisenyi. Une fois, un obus est tombé à l'aéroport puis les Français[soldats français] nous ont dit qu'on pouvait être atteint [par ces balles] et ont jugé bon de nous emmener à Gituku. Arrivés à Gituku, nous avons encore été l'objet des menaces des interahamwe qui s'y étaient refugiés. Ils demandaient : « qui sont ces gens dans le camp ? » Ils ont appris par la suite que c'étaient des Tutsi qui s'y étaient réfugies. Les interahamwe ont aussitôt pris l'initiative d'entrer dans le camp et nous tuer parce que selon eux nous étions des porte -malheurs. Ils nous mis dans un embargo : aucun individu vivant dans le camp ne pouvait se rendre au marché de Gituku pour s'acheter de quoi manger. Nous sommes donc restés au camp, nous avions faim, mais nous recevions aussi des denrées alimentaires telles que la farine [jaune ou blanche] de mais. Nous avons vite réalisé qu'on pouvait y laisser nos vies d'autant plus que les interahamwe avaient gagné la confiance des zairois, qui disaient aussi que nous étions des porte- malheurs et par conséquent nous n'avions aucun droit d'entrer dans leur marche. Ils disaient ceci parce que les interahamwe leur remettaient de l'argent qu'ils avaient pillé, ils avaient des chèvres, des vaches, tout ! personne n'a donc osé rentré au marché. Vu ceci, les interahamwe ont décidé d'attaquer le camp. Pendant ce temps, nous avions été avertis par un Rwandais, Ntagara Jean Marie, qui y était depuis longtemps ; nous y avions trouvé des gens de Gisenyi, on ne savait pas depuis combien de temps ils y étaient mais ils avaient fui la guerre aussi puisqu'ils étaient des Bagogwe. Nous avons immédiatement quitté le camps, la voiture nous a emmenés jusqu'à la frontière de Gisenyi, nous avons ensuite continué à pied jusqu'à Rubavu où nous avons passé une semaine, on nous a ensuite déplacés jusqu'à Ruhengeri, à Mukamira où nous avons passé la nuit ; le matin, nous on nous a emmenés à Ste Famille, Kigali. En fait, nous nous déplacions dans des voitures appartennant au HCR [Haut Commissariat pour les Réfugiés]. C'était des voitures pour réfugiés. Arrivés à Ste Famille, on nous a appris que les gens de Bisesero étaient à Gitarama et qu'on pouvait aller les rejoindre. Arrivés à Kabgayi, nous avions une belle vie, mais elle n'était pas aussi belle qu'avant puisqu'on avait perdu les nôtres. Mais ce qui était bien, c'était les retrouvailles, aussi nous avions été bien accueillis par des militaires [inkontanyi], ils nous ont apporté du réconfort, nous ont dit que les problèmes ont eu lieu certes, mais que cela ne devait pas nous empêcher de vivre et que nous devrions vivre avec tout le monde. A un certain moment, on nous a dit que la Paix était rétablie à Kibuye, et que les gens pouvaient y rentrer sans problème. Certains y sont repartis, d'autres sont allés à Bugesera dans une zone appelée Buhembe. Arrivés à Buhembe, le climat leur a été insupportable. Ils ont donc décidé de rentrer à Kibuye. Ceux qui étaient restés à Kabgayi se sont décidés à leur tour de rentrer à Kibuye aussi. Quand ils sont arrivés, ils ont vu tous ceux qui les agressaient d'une manière ou d'une autre , ceux qui portaient des lances, des machettes, des armes à feu....ils ont été en mesure de rendre certains à la Justice, ils ont été mis en prison. Mais ce qui fait plus mal encore, c'est de voir que malgré toutes les atrocités perpétuées, c'est comme si le génocide n'a eu aucun effet. La Justice a relâché plusieurs prisonniers présumés de génocide, ils errent dans les quartiers en disant que s'ils ont l'opportunité, d'un moment à l'autre ils nous replongeraient dans la désolation. Ils disent sans crainte qu'ils tueraient encore au moment opportun.  
  •  Manu: Quand vous êtes partis à Goma, combien étiez-vous ?  
  •  Marcel: Je ne saurai pas te donner le chiffre exact mais nous étions entre 50 et 100, parceque nous sommes partis en deux groupes. Le premier avion a embarqué le premier groupe et juste avant le décollage, le deuxième était déjà arrivé. Tu comprends donc que le fait de partir en deux groupes différents sans même être enregistrés, ne me laisse pas te dire le nombre exact. Mais je crois que nous étions à peu près 100 personnes.  
  •  Manu: Aurais- tu été présent lors du meurtre de tes parents ?  
  •  Marcel: Mon père, je vous ai dit qu'il a été décapité, puis sa tête emportée. Tout ce que nous avons pu voir c'est la partie inférieure. Mais avant qu'il ne soit tué, nous étions ensemble nous enfuyant et il m'a dit de le suivre mais puisque les interahamwe se trouvaient à quelques pas de nous, nous avons dû prendre deux chemins différents.  
 
Ubuhamya Bwanditse 
  •   Manu Icyo gihe cyose wagiye urokoka ute? 
  •  Harerimana Marcel Ukuntu nagiye ndokoka? Nanjye ntabwo nakubwira ngo… n'Imana yabikoraga! Kukosinigeze ngeregeza kwihisha kuko nageregezaga kugenda mu bantu bajyaga ku rugamba. Nabonaga kwihisha, hari igihe bagufatiraga mu mwobo bakakwica nabi. Nigeze kwihisha umunsi umwe, nihishana n'umukobwa, wari mushiki wanjye wo kwa data wacu, bamwica nabi ndeba bituma nzinukwa ikintu cyo kuba nakwihisha. Bukeye nanone, barongera bica mushiki wanjye ndeba bituma noneho mbivaho burundu. Mushiki wanjye wo kwa data wacu, basanze aho yari ari, twihishe mu bihuru byegeranye. Baraza bamujomba ibisuti ahantu yari ari, bamuca amaguru, baracukura bafata ibibero barabishinga, baracukura bamusiga aho ngaho. Bukeye mu gitondo, icyakurikiyeho kindi bongeye kwica mushiki wanjye twavukanaga, bamusanga aho yari yihishe atwite, baramusatura bamukuramo umwana, bamushyira hariya, umwana ararira! Kuva icyo gihe, jye numvise ntashobora kujya mu gihuru! Nkajya mbasha kwirukankana n'ibitero baba abasirikare, baba iki… tukajya dukubitana imitego, bakavuga bati kariya n'akana bakishakira abantu bakuru. Hakaba igihe batwirukankana, baba bagiye kudufata, nkabacika nkajya mu gahuru kugeza aho bwije gutyo. 
  •  Manu Abandi bantu bawe bapfuye bate?  
  •  Harerimana Marcel Undi muntu wacu mukuru wanjye na none witwa Nzigira, yaguye mu bitero, yakundaga kuba ari ku rugamba arwana, afatanya na papa kwereka ko abantu bagomba kwirengera, akaba ari umuntu utarakundaga gutererana umuntu ku rugamba, iyo yabona umuntu bagiye kumugeraho bagiye kumwica, yageragezaga kugaruka akamutabara akoresheje amabuye cyangwa se gukangisha nk'imihoro n'iki…Uko baje kumwica rero nuko baje kwirukanka baza kugeraho bamurasa akaguru, bamurashe ananirwa kwiruka, baraza baramwica, baramusonga bamuca ubugabo , bamuca igitsina . Ubwo ngubwo barabitwara, ubundi bagatema buri gice bagishyira ukwacyo. Ubwo turakomeza turiruka, umunsi urira nanone. Bucyeye bwaho, ku wundi munsi, papa yari akiriho nawe baje kumwica bamuca umutwe barawutwara.  
  •  Manu Bawukoresha iki? 
  •  Harerimana Marcel Ibyo, ntabyo nakubwira! n'ubwicanyi bwari buriho, hari n'uwo bafataga umutwe bakawuca bakagenda bakawumanika nk'ahantu gusa.Hari nk'umugabo witwa Kabanda, bamuciye umutwe baragenda bawushyira ahantu yacururizaga bawumanika ku iduka rye , ngo n'ucuruzwe mbese ni murwego rwo kugira ngo… ni nko gushinyagura. Hari n'umugabo witwa Bisangwa nawe barawuciye bawushyira Konseye witwaga Segatarama n'ubu ngubu arafunze. Ibyo ngibyo byose byakorwaga ari mu rwego rwo kugirango bashinyagurire abantu, mbese abantu bari barabaye nk'ibikinisho. Iyo bagufataga hari igihe bakakubwira bati ‘cukura umwobo'ukawucukura wamara kuwucukura, bakakubwira bati igiremo, wamara kwigeramo babona wenda hasigaye umutwe bakagutaba. Bamara kugutaba hagasigara umutwe wonyine noneho bakajya hariya bagafata Target yo kuwurasa uri muzima cyangwa se bakagutera amabuye. 
  •  Manu Uwo mugabo ngo agire ate? 
  •  Harerimana Marcel Uwo mugabo yari Konseye, yari interahamwe ariko we yayoboraga ibitero. Hari igihe byabaga ngombwa ko atazaga rimwe na rimwe. Ubwo ngubwo yari yaravuze ati ‘umuntu uzambonera umugabo witwa Bisangwa, azamuce umutwe awunzanire, njye nzamugororera'. Ubwo ngubwo baramubonye baramwica, bamaze kumwica bamuca umutwe bawushyira uwo mu konseye, sinzi icyo yabagororeye.  
  •  Manu Ntabwo uzi icyo yabahaye? 
  •  Harerimana Marcel Sinzi icyo yabahaye! 
  •  Manu Abafaransa bamaze gushyiraho inkambi byagenze gute? 
  •  Harerimana Marcel Bamaze gushyiraho inkambi, bagerageje gufata abantu barabavura, ariko byari muri rwa rwego rwo kwiyerurutsa… biza kugera aho basaba abo baturage bari bashyize hamwe bakoranyirije hamwe, hari message (ubutumwa) ubwo yari iturutse i Kigali ko bohereza hano ku Kibuye bati ‘muremara yuko tubajyana aho inkotanyi ziri cyangwa ko tubarindira hano?'Abanyabisesero bari aho bose bavuze yuko badashaka kuguma aho bashaka kujya aho inkotanyi ziri. Ubwo ngubwo barabafashe babajyana muri zone yaho inkotanyi ziri muri za Gitarama. Mu kubatwara, babatwaye mu buryo bugayitse cyane kuko bafataga imodoka bakabashyiramo, bagafunga ku buryo batabashaga no guhumeka, ku buryo hapfiriyemo nk' abantu… utwana duto… harimo abana bagiye bapfa kubera kubura umwuka…. ariko na none uko gupfa kwabo, nabyo wenda byaterwaga n'ibintu bimwe na bimwe, nk'imvune bagiye bahura nazo mu ntambara, byakubitiraho nuko kuntu babatwaye bagahita bapfa. 
  •  Manu Nawe waje i Gitarama? 
  •  Harerimana Marcel Njyewe ntabwo icyo gihe nagiye i Gitarama, nari ndwaye mu kirenge ariko nta wari warandashe, ahubwo habaye gufata abantu barwaye, bafata ingamba zo kutujyana i Goma.Tugezeyo, naho tuhahurira n'ibibazo bitari bikeya, wabaga ufite agasebe nko ku kirenge baguca akaguru. Baba barakurashe akaboko, bakagaca. Baza kungeraho, nari ndwaye intongi mu kirenge hari harabyimbye ariko ntazi icyatumye habyimba. Barambwira bati: "tugiye kuguca akaguru," ndabyanga! Maze kubyanga ntibamvura nubwo bubyimba bwanjye nari mfite barabwihorera, hari muntu witwa Evariste natiye icyuma kuko numvaga ikirenge kigiye kunyica, mfata icyuma ngerageza gukeba kuva ku mpera y'ikirenge, ndagikata ngirango wenda nze kugera ahantu handya. Ndagikata maze gukuraho igihu (igipande) mbona havuyemo amashyira, abazungu baraza barantonganya, na cya gishishwa baragikata. Barangije baramvura, baza kumbwira bati turashaka no ku kujyana! Hari umuganga witwa Manase, twari twarajyanye, arababwira ati ntabwo mutujyanira umwana mwebwe nimumukorere igikorwa cyo kumuvura ariko icyo kumutwara cyo, ntabwo mushobora kumutwara!  
  •  Manu Bashakaga kunjyana he?  
  •  Harerimana Marcel Mu bufaransa iwabo. 
  •  Manu Hari abandi bajyanye mu bufaransa ?  
  •  Harerimana Marcel Hari n'abandi bana bajyanye.  
  •  Manu Ku yihe mpamvu?  
  •  Harerimana Marcel Impamvu ntabwo nakubwira ngo niyi kuko barabafataga bakabajyana ahantu tukaba tuzi ko barimo kubavura ariko bagahita babajyana . 
  •  Manu Hari abana uzi baba baratwaye gutyo?  
  •  Harerimana Marcel Abana baba baratwaye harimo uwo bitaga Jean de Dieu, nuwo bitaga Didace. Aba nibo nabashije kumenya, ariko nabo nari narabamenyeye aho ngaho amazina ,ntabwo nari nzi iwabo kuko aho mu bisesero hari harahuriwe n'abantu benshi uretse ko twabaga turi hamwe nabo, nko bitanda byegeranye tukaganira ubwo ngubwo mukubajyana baje kutuvana aho iGoma batujyana i Gituku , tugezeyo baza kutubwira bati harimo abana batwaye dusanga abo bana aribo badahari .  
  •  Manu Ntabwo mwari muzi irengero ryabo?  
  •  Harerimana Marcel Ntabwo twamenye irengero ryabo na nubu ngubu.  
  •  Manu Uzi ayandi mazina yabo?  
  •  Harerimana Marcel Pardon. Oya nta yandi nzi.  
  •  Manu Igoma mwahavuye gute se? 
  •  Harerimana Marcel: I Goma,byari mu rwego rwo kuduhungisha amasasu kuko icyo gihe hari nko mu kwezi kwa karindwi ndumva inkotanyi zimaze gutera ku Gisenyi. Noneho haza kwikubita igisasu ku kibuga kimaze kwikubitaho baravuga bati noneho aba bantu bashobora kuza kubarasa, batujyana aho bita mu Gituku.Tugezeyo, kuva yo nabyo n'uko interahamwe zaje kugera aho ngaho mu Gituku,zibona inkambi, zimaze kuyibona ziravuga ziti bariya bantu bari hariya hepfo, ni bantu ki ? Abandi baza kubabwira y'uko ari abatutsi bahahungiye. Interahamwe zifata umugambi nanone wo kuhadusanga bakatwica kubera y'uko ngo turi abarozi. Isoko ryaho mu Gituku, nta muntu wo muri iyo nkambi,wari ukiririrema ngo agende ajye guhaha ibyo ashaka. Ubwo tubaho ngaho, interahamwe ziradukomanyiriza ntitwahaha, inzara iratwica ariko twabonaga imfashanyo za pate jaune, za pate blanche.Tubonye yuko dushobora kuzahagwa kandi interahamwe zimaze no kudutamika abazayirwa ,abazayirwa nabo basigaye bavuga ngo turi abarozi (kubera ko interahamwe zabahaga amafaranga zari zimaze gusahura, bari barimukanye ibintu byose, bafite inka,ihene…) bakagenda bagaha abazayirwa, noneho bakabaduteranyaho ba kavuga bariya bantu n'abarozi ntibazagere muri iri soko. Isoko turicikamo tumaze kuricikamo interahamwe zifata umugambi wo kuzaza zikatwica.Tuza kuburirwa n'umugabo witwaga Ntagara Jean Marie,ni umunyarwanda nawe twasanzeyo, twasanzeyo icyo gihe n'abantu bo ku Gisenyi, ntabwo tuzi igihe bari barahungiye. Ariko nabo bari baragiye bahunga intambara (b'abagogwe). Ubwo tuvayo n'imodoka iraza itugeza ku mupaka ku Gisenyi, tuza n'amaguru tugera muri za Rubavu,naho tuhamara nk'icyumweru barongera bafata imodoka batujyana mu Ruhengeri aho bita ku Mukamira turaharara bucyeye mu gitondo, baradutwara batugeza i Kigali kuri saint Famille.Ubwo n'imodoka z'impunzi za HCR nizozadutwaraga kuko kuko kugera ku mupaka hari akamodoka kahatugejeje ubundi kisubirirayo. Tukajya dutwarwa n'imodoka z'impunzi.Ubwo ngubwo tugeze hariya kuri saint Famille, baza kuvuga yuko abantu bacu bavuye za Bisesero bari i Gitarama ubwo ngubwo turagenda tubasangayo aba ariho duhurira. Tugeze Kabgayi, duhura n'ubuzima bwiza ariko nanone ntabwo bwari bwiza cyane kuko twari twarabuze abacu nanone kuko twasanze abantu twisangamo, tuhasanga abasirikari batwakira neza, babasha kutwihanganisha, bakatubwira bati mwihangane ibibazo byabayeho ariko niba byaranabayeho ntimugomba kuta gukomeza kwiheba, baratwigisha batubwira ko tugomba kubana n'abantu bose. Tuza kugera ho baravuga bati ku Kibuye umutekano warabonetse mugomba gusubira iwanyu .Ubwo ngubwo bamwe bafashe ingamba yo gusubirayo abandi bajya za Bugesera aho bita ku Buhembe, bagezeyo harabananira ( kubera climat yaho), bafata ingamba zo gusubira ku Kibuye ariko babandi basigaye Kabgayi none ubwo ngubwo nabo baragenda basubira iwabo ku Kibuye.Babona na ba baturage bose babahigaga ari abicanyi b'ingeri zose,ari abitwazaga imbunda,imihoro,inkoni, n' amacumu….bamwe babasha kubashinja barafatwa bamaze gufatwa,barafungwa ariko ikibabaje n'uko byaje kugeraho ugasanga igikorwa cyakozwe cyangwa se ubwicanyi bwakozwe ari nkaho butagira ireme, aho bafashe ba bicanyi bakabarekura n'ubu ngubu bakaba birirwa bidegembya, bakaba bavuga y'uko n'igihe runaka cyose gishoboka,bashobora nokongera bakica (ibyo barabivuga rwose bajya hariya bakabivuga nta n'ubwoba bafite).  
  •  Manu: Mujya igoma mwagiye muri bangahe ?  
  •  Harerimana Marcel: Tujya i Goma, ntabwo nakubwira ngo twari umubare ungana utya ! twari hagati ya mirongo itanu n'ijana kuko twagiye mu byiciro bitandukanye. Indege ya mbere yarazaga igatwara abantu, ikajya guhaguruka indi ihageze.Ubwo rero kugenda mu byiciro bitandukanye kandi batatubaruye ngo bavuge ngo hagiye umubare uyu n'uyu, ntabwo njye byampa umubare ugaragara.Ariko nanone icyo navuga n'uko twari hagati y'abantu mirongo itanu n'ijana .  
  •  Manu: Watubwiye ko wabonye urupfu rwa mushiki wawe wo kwa so wanyu n'uwo muvukana ese urupfu rw'ababyeyi bawe waba wararubonye?uko papa na mama wawe bapfuye waba warabibonye?  
  •  Harerimana Marcel: Urupfu rwa Papa nababwiye ko bamuciye umutwe icyo twabonye n'igihimba cyo hasi( umutwe bawutwaye) ariko mu kwiruka aca ukwe nanjye nca ukwanjye, 
 
View Topics 
  •   Death of my sister
  •  The cut of my sister's legs 
  •  Burying of sister's legs 
  •  
  •   Horrific death of another sister 
  •  Death of my Brother
  •  The cut of brother's sex 
  •  Death of my Father 
  •  Decapitation of my father 
  •  
  •  Mutilation
  •  Decapitation 
  •  Burying alive 
  •  Stoning 
  •  
  •  Installation of refugees camp by French troops
  •  Look after patients 
  •  Choice to joining inkotanyi or stay 
  •  Joining Inkotanyi 
  •  Sick people join Goma
  •  Life in Goma
  •  Emputation
  •  Cut of the legs 
  •  Cut of arms 
  •  
  •  Denial of medical care 
  •  Kidnapping 
  •  
  •  Life in Gituku
  •  Bullied as witches 
  •  Starvation 
  •      
  •  Coming back in the country 
  •  Back to Kibuye
  •  Facing the killers 
  •  Arrest of the Killers 
  •  
  •  Minimization of the sin
  •  Amnesty of killers  
  •  
 
View People 
  •  NZIGIRA 
  •  KABANDA 
  •  BISANGWA 
  •  SEGATARAMA 
  •  EVARISTE 
  •  MANASE 
  •  JEAN DE DIEU 
  •  DIDACE 
  •  NTAGARA Jean Marie 
 
View Places 
  •  Kigali 
  •  Kibuye 
  •  Goma 
  •  Bisesero 
  •  Gituku 
  •  Gisenyi 
  •  Rubavu 
  •  Ruhengeri 
  •  Mukamira 
  •  Saint Famille 
  •  Kabgayi 
  •  Bugesera 
  •  Ubuhembe 
 

Identifier mike:kmc00132_vid2
Title:Oral Testimony of HARERIMANA Marcel
Description:The oral testimony of HARERIMANA Marcel, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsi before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral History Testimony of HARERIMANA Marcel.

Continues with Part 3 of the Oral History Testimony of HARERIMANA Marcel.