Oral Testimony of UWIMPUHWE Alice

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of contents 
 
View Topics 
  •  Orphanage 
  •  Hope of the future 
  •  Eduction 
  •  Reconciliation 
  •  My message 
 
View People 
  •  Papa Alice 
 
 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  UWIMPUHWE : Nanone ndesida kuhava nibwo nagiye kuri wa mugabo bita papa Alisa, mbese tumubwira mbese ibyo bibazo yemera kuducumbikira, ubwo ndangije mbese wa mugabo namusezeyaho. Twebwe turagiye njyewe nigaga mu wa mbere sécondaire njyewe niho nigaga. Ubwo tudecida mbese kujya kwibana turagenda tubaye ahongaho umugabo akajya avuga ngo twarananiranye twagize gute, Nti nta kibazo ariko muri twese uzacunge uzarebe ko hari uzagira gute? Ko hari uziyandarika. Tubaye ahongaho tutakigera mu rugo rwiwe tutakigira gute? Igihe kiza kugera, ubwo wenda yabonye ko tudasa nabi cyane cyangwa nta na mavunja twarwaye nta ki! Tukazajya tubona n'agasabune tukamesa akabona ntidusa nabi! Ubwo arangije mbese nanone aravuga ati: "noneho ubwo, mwagiye muza mu rugo kudusura, kugira gute?" Njyewe muby'ukuri iyo babimbwiye njyewe ntabobinshimisha, ushobora kubimbwira nkakugayira mu mutima ariko nkikiriza. Ubwo ndangije mbese bikomeza kugenda gutyoo… ndumva ari uko byagenze. 
  •   Freddy : Iyo ubundi wicaranye na barumuna bawe ibyo ari byo byose hari ukuntu muganira ku buzima. Ubaha inama ki? Mbese ikiganiro mugirana kerekeye ku buzima murimo kiba giteye gite? 
  •  UMWIMPUHWE : Mbese nkanjye mukuru, njyewe icyo nkoresha bwa mbere mbanza kubakaruma (kubarema agatima). Nkababwira nti: ‘ibingibi siko bizahora.' Mbese nkabizeza ko imbere hari ibyiza. Njyewe mbizeza ko imbere hari ibyiza nkababwira ko tuzabaho neza ko tuzagira gute, yuko nyuma y'ubu buzima mbese hazaza iki? Hazaza ubundi. Nkababwira nti dore rero impamvu twebwe dufite avenir, n'uko nta kazi kakibaho twebwe turi kwiga, kandi n'ubwo twiga tuzagira gute tuzarangiza. Kandi ndumva y'uko Imana itagize gute? Itaduteranye. Natwe nitwifata neza, tuzagira gute? Nkeka ko imbere tuzagira avenir nziza. Mbese natwe tukagira dute? Tukiha morale, twaba twanaburaye tukagira dute? Tukiha morale. Mbese ugasanga mbese twifitiye izo za morale, ariko hariho igihe kazamo mbese, burya wa mugani iyo ubwiraje uvuga uti ndarya, burya uba wumva nta kibazo, ariko iyo uburaye uvuga uti nta n'akantu, n'aka nagakeya usanga umuntu yahangayitse. Bakavuga bati Alisa tubigenze dute? Nanjye ubwanjye Alisa ntakundi nabigenza, mu by'ukuri noneho namwe muri bakuru, sibyo, murabibona njyende njye hehe? Ku isambu nta kintu gihari, namwe murabibona. Ari njyewe ntabwo najya gufata isuka ngo ngiye guhinga sinabishobora, namwe n'uko, ubwo tugire gute dutegereze uko bizagenda, muby'ukuri ndababwiza ukuri, urumva turya ari nk'umuntu utugiriye impuhe nk'uku nguku. Mbese akikora ukajya kubona ukabona akuzaniye nk'agafu nk'iki, tukagafata kuko mu Ruhango muzi ko haba imyumbati cyane, hari n'utuzanira ibiro 5 . Niba dutetse ikilo k'ibishyimbo, tuzajya nyine duteka utuboga dukeya ubundi duteke ubugari bwinshi wenda, utuboga tuturye nk'icyumweru, ukareba ugasanga mbese umuntu akarondereza. N'uko urebye bimeze. 
  •  Freddy : Nagirango nkubaze nk'ubuzima bwawe, n'ikibazo wenda gisa n'ikigoye kukibaza… kugisubiza ukigerageze. Wumva mu buzima bwawe, abantu bagiye bagukorera bibi bakubabaje wumva ubibuka ushobora kubavuga? N'icyo bagiye bagukorera ngo kanaka yagiye ankorera iki; uti kandi yari afite n'ubushobozi bwo kugira ikindi akora kizima? 
  •  UWIMPUHWE : Mu ntambara se, cyangwa nyuma yayo mbese irangiye ? 
  •  Freddy : Mu buzima bwawe. 
  •  UWIMPUHWE : Mu buzima ? Rero mu by'ukuri, njyewe nta muryango nasigaranye, njyewe ntawe nshobora kuveba. Umuntu wese agira gute ? Yirebera mbese famille yiwe. Kuri iki gihe abanyarwanda twarahindutse. N'uwakagize icyo akumarira, uvuga uti: wenda tuvuge ndi umurescapé nawe uri umurescapé, njyewe nzaza nkubwire ikibazo nurangiza umbwire ngo ibyo bigize gute? Ngo ibyo bibaho. Kuko ibyo ngibyo narabikoze, sibyo? ndagenda ndeba umuntu, kandi nzi y'uko afite ko hari icyo yanamarira. Yagize gute? Yangiriye inama aravuga ati: " natwe twize gutyo, turushye urumva, nawe ugomba kugira gute? Ugomba kujyenda ukiga ukaruha ukagira gute? Ariko nyuma ubuzima buzaza." Mu by'ukuri arabimbwiye. Noneho nanjye ndamubwira muby'ukuri ko unzi, urumva? Ko ntaho ngukinze, ko famille yanjye wari uyizi, urumva? Wakagombye kumbwira ngo njyende nige, noneho nta karamu nta n'iki, mbese ndamubwira umuntu ajya guhinga nta n'isuka afite? Ese ungiriye impuhwe ukampa bic ya 50 cyangwa ukampa na kasuku, urumva? Ntabwo nagira? Arangije uzi ukuntu yambwiye, ngo ndumva uje kuntura ibibazo nanjye n'ibyanjye ntabishoboye. Kuva icyo gihe njyewe ndabyibuka nabimubwiye 98. Kuva icyo gihe, ntabwo yigeze, ntabwo nongeye kuvaga ngo njyewe ngo ngiye kugira uwo mbwira ibibazo. Njyewe naricaye ndavuga nti nzasenga Imana, Imana nibona ko ari ngombwa izajya ibikora. Kandi nibona ko atari ngombwa, nayo izi icyo yadushigarije, ijya kudusiga kugirango abandi tugiye gupfa ntabwo twabarushaga ubwiza cyangwa ntitwabarushaga gukiranuka? Noneho ngenda nda, noneho nkazajya ngira icyizere cy'iki? Nti Imana iratuzi, iratureba, aho kugira ngo ubwire umwana w'umuntu aguseke, agire gute? Akuvebe, agire gute, nkicecekera. Nkagira nko muri cas mbi (ibihe bigoye) nkavuga nti: ubuse Alisa ngende noneho njye gusaba akazi wenda nk'ahantu wenda tuvuge, jye nk'ahantu nshakishe n'umuntu nti: nsabira akazi wenda ngende mbe umuboyi ko nduzi nak'ubuplanto ntawakampa cyangwa iki! Nkabireba noneho nkicara ngatekereza, njyewe nzajya mbyuka saa cumi n'imwe ngende njye gukora jye kugira gute nti wapi, nti ibyo sinabishobora nti nanjye twari tubatunze ariko sinshobora kujya gukira dute, jye kujya kuba umuboyi w'ahantu. Ubwo biba byagenze gute? Byageze muri bwa buzima, bwabundi noneho ntazi ukuntu bumeze. Ubwo arangije… ndangije ubwo mbese nkabigenza gutyo, nanone ba bana bakaza bakabwira ati: "ubuse Alisa turabigenze gute?" Nanjye nkababwira nti: mwikarume, imbere hari ibyiza, mbese aho kugira ngo ugende ubwire ikibazo umuntu runaka uyu n'uyu, ahubwo gira gute mwihorere reka twiryamire, tukiryamira. Bugacya ubwo ugasanga ubuzima bugize gute? Ufite ikibazo cy'inki? s'ukuvuga ngo n'ikibazo cy'imirire gusa. Uba ukeneye n'urukwi rwo gucana. Ubwo n'iki? N'amakara, urabyumva neza, ijerekani igura 20, ugasanga ari imivomere ari iki, byose ugasanga n'iki? N'ibibazo. Ukibaza. 
  •  Freddy :Urumva ikikugoye, wambwiye uti: kurya birakugora, icyo nicya mbere. Nta kindi wakongeraho? 
  •  UWIMPUHWE: Mbese urebye, ku, mbese, icyo kimibereho kiratugoye, ari ikibazo cy'imyigire nacyo kiratugoye. Uti se gute? Nagusobanurira impamvu. Uzahaguruka ujye ku ishuri, iwanyu musaza wawe cyangwa mukuru wawe azaba yagupangiye. Urumva? Ariko nkanjye Alisa, ndabunza imitima. Ndagiye ngiye ku ishuri, ntwaye n'akantu kadafashije, urumva? Noneho njyewe ndagenda nka… njyewe nko ku ishuri rwose bikunze kungora cyane, urumva? Noneho ngira gutya nkajya mu ishuri; nk'abandi bana tukiga, twamara kwiga ariko ugasanga bo bishimiye gutaha. Ariko njyewe ho ngira gute? Mba nibaza ukuntu tuzataha noneho nkibaza n'uburyo tugiye gute? Kubaho noneho. Noneho nkavuga se nti ubuse ko ndi hano, icyambere cyo nta cumbi tugira nk' abandi, urumva? Ngo tuvuge wenda ngo dufite inzu yacu bwite, n'ukugenda ducumbika. Ubwo mbese ugasanga n'iki? Ni ibibazo. Yee, nkajye nkibaza nkanjye rero mukuru nkabireba, nkasanga noneho biri ku ntusha nkabura ukuntu mbigenza. 
  •  Freddy :Noneho ukurikije ibyo bibazo byose ufite, wumva hari ubwiyunge bushobora kwiyunga n'abagiye bateye ibi bibazo byose, ndavuga mbese bariya bicanyi batwaye ababyeyi bawe, bagatuma uba résponsable w'ibintu, wumva ushobora kubyihanganira ukiyunga nabo? 
  •  UWIMPUHWE :Jyewe rero icyo kibazo cy'ubwiyunge, nk'umuntu koko, waba uzi yuko yaba yarakoze icyo cyaha. Wenda tuvuge jyewe nk'uwaza akavuga ati: jyewe nishe so, nishe nyoko cyangwa nica n'abo muvukana. Jyewe mu by'ukuri aje kunsaba imbabazi kandi yitwa ko azikuye ku mutima, urumva? Jyewe imbabazi nagira gute? Jyewe nazimuha. Ariko mu by'ukuri, nk'uko nguko, wenda tuvuge ntawe nzi; njyewe narangije kumubabarira kera. Urumva? Kuko, wenda nta n'ukiriho cyangwa n'ugize. Ntiwambaza jye uwabishe ngo mukubwire, simbazi, singize gute. Ariko kuko njya mbabona abahe? Abo mumuryango gutya, urumva? Bakabivuga, nk'ubu urugero ntanga, nk'uwishe se w'abo bana tuvukana kwa Data wacu, yaraje arampamagara. Amaze kumpamagara noneho, kuko jyewe n'ibyo gushinja sinigeze, mbese wabonaga nta n 'ikintu binambwiye njyewe. Kuko icyo gihe njyewe nabonaga wapi, nkabona ari uguta igihe. Urumva? Yarampamagaye arambaza: « ese Alice ko ari wowe mukuru, ibintu bimeze gutya ». We aranyihamagarira jyewe njya aho afungiye. Naramubwiye nti: muby 'ukuri, nti yego nanjye wankoreye icyaha, ariko ntabwo ari njyewe ugomba kukubabarira, mbere y'abo wiciye ababyeyi babo. Ba aribo uhamagara, we kuba ari jye ugira gute? Uhamagara ngo ninze mbe natanga imbabazi cyangwa nagira gute. Noneho kubera ko duturanye, noneho umugore niwe waje arabimbwira. Ndangije naramubwiye nti: ariko ndumva ibyo ngibyo njyewe bidashoboka. Nti urumva? Nti njyewe nadecida (nafata icyemezo) ari uko barumuna banjye nabo bagize icyo bavuga. Urumva? Ubwo bahamagaye umukuru, umukuru aravuga ati, ntabwo bishoboka. Urumva? Jyewe urumva ko ntari kumubabarira kandi n'abandi bagize gute? Abo yakoreye icyaha bari ahongaho. Jyewe umuntu wankoreye icyaha, aje akansaba imbabazi, kandi azikuye ku mutima, namubabarira. Ariko mugihe ntawe nzi, ndi hagati. Ese, namubabarira, nabigenza gute? Ariko jyewe muzi, yansaba imbabazi akazihabwa cyangwa se atazisaba agakomeza agahanwa. Kuko ubundi bajya bavuga ngo ubundi "uwicishijwe icyuma nawe agomba kwicishwa ikindi". Sibyo? Iki gihe ababyeyi banjye baba bakiriho wenda banagize. Ariko nawe, kuko ntavuga ngo bagende bamwice n'ubundi ntabwo biriho, namubabarira. 
  •  Freddy :Ubundi se, nagira ngo nkubaze akandi kabazo. Ubona, ni iyihe nama, urabona y'uko, ufite ikibazo, yego n'ubwo ugifite kandi gikomeye, ariko nka babandi muba muri kumwe nabo, urabizi nka hariya mu bana ba PNUD nabo bahura n'ibyo bibazo bikomeye, abo muhuje ibibazo ni benshi, ibyo ari byo byose nkamwe mufite icyo kibazo cyo kuba murera imfubyi kandi namwe murizo mufite imyaka mikeya, mukiri aba mineur. Ibyo aribyo byose hari ubuzima uzi wumva ndetse n'ukuntu ugenda ubwigobotora ubwigobotora, ni iyihe nama waha abantu bafite nk'ibyo bibazo ? 
  •  UWIMPUHWE Nk'abana b'imfubyi bibana? Cyangwa umuntu uwo ari we wese waba wumva afite ikibazo? 
  •  Freddy :Nk'abana b'imfubyi bibana, ni nk' iyihe nama wabagira kugira ngo barebe ukuntu bagenda bigobotora amagorane n'imisaraba barimo? 
  •  UWIMPUHWE :Mbese ubundi jyewe, icyo nagira inama mbese nk'abana b'imfubyi mbese birera cyane cyane, ababyeyi babo bazize itsembatsemba n'itsembabwoko, icyo nababwira cyo. Mbere na mbere bazajye babanza banyurwe. Sibyo? Bazajye babanza banyurwe. Noneho wumve yuko ubuzima urimo bugushimishije, ntibuba ari bwiza, ariko mbese wumve unyuzwe n'ukuri. Urumva? Utwo ufite twose wumve unyuzwe. Kandi wumve y'uko ufite umutima mwiza mbese, wumve ko utwo tukunyuze, wumve y'uko ibyo bintu byo hanze bitaguhangayitse bitagize gute, wowe ukagira gute? Wowe ukareba imbere gusa. Ukavuga tuvuge nkanjye ndi umunyeshuri, nyuzwe y'uko ndi umunyeshuri, nkanyurwa y'uko nanaburaye.kuko iyo nza kuba ntanyuzwe wenda n'uko ndi cyangwa n'iki? Abana benshi murabizi, bajya mu muhanda bakagenda bakiyandarika bakagira gute. Kubera iki? Ntabwo baba banyuzwe. Baravuga bati njyewe ndi mpfubyi, urumva, ntawe ngira mbwira noneho reka njyewe ngire gute, ngende jye kwiyandarika. Ugasanga aragiye ariyandaritse ntanyuzwe n'uko ari, akuyemo n'iki? Akuyemo na SIDA. Kuri iki gihe noneho uzi yuko nicyo cyorezo noneho cyateye. Ariko uyo unyuzwe ukanyura n'ukuri ukanyurwa n'ubuzima bwawe, kuko byose byose biza buhoro. 
  •  Freddy : Mu rwego rwo kwanzura, wumva icyagirira abanyarwanda, kuko urabona y'uko ubuhamya bwawe buzabikwa twakubwiye ko buzajyanwa muri Archive National. Buzabikwa uzabureba nunagira amahirwe yo kuzagira abana, n'abana bawe baburebe n'abo urera baburebe, bumve inama n'impanuro ubahaye, ukurikije ibyo wanyuzemo n'inyigisho mbese wagiye ukuramo nawe kuburyo byatumye nawe utanga inama zihagije. Wumva hari ikindi kintu wakongeraho, gishobora kuzagirira akamaro ku bazabureba? 
  •  UWIMPUHWE : Cyagirira mbese…mbese ubundi njyewe icyo nakongeraho. Mu by'ukuri n'uko abanyarwanda twese mbese dushyize hamwe. Ni uko twareba ukuntu génocide itazongera kugaruka mbese mu Rwanda. Tugashyira hamwe mbese tugashakisha nk'urukundo hagati yacu, tugakundana, twarangiza mbese urareba mbese intambara zikunze kugenda ziza, abacengezi, cyangwa iki? Ariko murareba ko byatangiye kugenda bigira gute? Byoroha. Ariko muby'ukuri, ndebye mbona amahoro nta kibazo. Ubungubu, ikibazo twebwe ubundi tuba twifitiye, jyewe nkanjye, nkanjye Alisa, cyangwa nk'abandi, ikibazo umuntu afite muri iki gihe tugezemo n'ikimibereho mbese twebwe, ubundi ibyo kuvuga ngo intambara izaba, umuntu ajya kuvuga ngo niyo ntambara izaba, ariko yagize gute? Ariko yahaze, yagize gute. Nkanjye Alisa niba izajya ku, njyewe se nabibwirwa n'iki se? Mba nibereye ku kibazo cy'imibereho nyine. Ariko mu by'ukuri numva nk'abanyarwanda bashyize hamwe baba bajijutse mbese bitwa ko badukuriye, badukuriye. Bareba ukuntu mbese iyi ntambara itazongera ngo igaruke mbese tukiberaho mu bukene bwacu no mu bupfubyi bwacu, wenda Uwiteka yazagira gute? Yazatwibuka. Ariko icyo ngicyo cyo kuvuga ngo intambara, rwose bagashakisha uburyo byava mu bantu, yego ntabwo umuntu yakwibagirwa ko ibyo byabayeho, ariko ibyo gutekereza gutegura izindi ntambara mbese bikajyenda bivamo mbese mu banyarwanda hose bikavamo. 
  •  Freddy : Urumva nta kindi wakongeraho? 
  •  UWIMPUHWE : Ndumva nta kindi. 
 
Traduction 
  •  Alice :C'est alors que je me suis décidée à partir. Je suis alors allée chez papa Alice pour lui demander de nous héberger. Je lui ai expliqué tous les problèmes que nous avions puis il a accepté. Je suis rentrée dire au revoir au monsieur chez qui j'habitais. Nous nous sommes alors décidées d'aller vivre seules, pendant ce temps j'étais en 1ère année secondaire. Il [celui qui nous hébergeait avant] disait que nous étions des enfants difficiles. On se foutait de ce qu'il disait et même qu'on lui avait dit : « Tu parles ainsi mais aucune d'entre nous ne sera une voyelle ! » C'est sûrement parce qu'il nous voyait que nous étions toujours propres, on n'avait pas de chiques et quand on trouvait du savon, on se lavait, on était bien. Puis une fois il a dit : « vous êtes venues nous rendre visite mais je ne vois pas le but de votre visite » Au fait, quand on me demande cela, je suis très contrariée, cela me fait mal au cœur mais sans toutefois te le montrer, je te réponds juste que tout va bien. Et puis…je crois que c'est en fait ce qui s'est passé. 
  •  Freddy :Quand tu te retrouves avec tes cousines, je pense que de toutes les manières, vous parlez de la vie courante, qu'est-ce que vous vous dites, quel conseil leur prodigues-tu ? 
  •  Alice :Etant la plus âgée, la première des choses a été de leur dire que les choses ne demeureront pas ainsi. Je leur promets que notre avenir sera bien meilleur, je leur dis qu'après cette vie viendra une autre. Puis je leur dis que ce qui fait que nous ayons un avenir meilleur, malgré qu'il n'y ait plus d'opportunités de travail, est le fait que nous étudiions et nous avons donc une chance de réussir. Et puis si Dieu ne nous abandonne pas et si nous prenons soin de nous, je suppose qu'on aura un avenir meilleur. Nous avions toujours de l'enthousiasme même quand nous avions passé des nuits sans manger. Nous avions toujours le morale…sauf que lorsque tu t'empêches de manger sachant que demain tu vas manger, cela n'est pas très grave. Mais lorsqu'il n'y a rien du tout [de quoi manger] dans la maison, et qu'elles[mes cousines] posent la question de savoir : « Alice, qu'allons - nous faire ? » . Je leur réponds: « vous êtes des adultes aussi, je ne sais pas moi ! » Personnellement, je ne suis pas en mesure d'aller chercher une houe et cultiver, vous non plus, donc il ne reste plus qu'à attendre pour voir ce qui va nous arriver. En vérité, nous mangeons lorsque quelqu'un a eu pitié de nous ainsi et nous apporte de la farine de manioc ; vous savez bien qu'à Ruhango l'on y cultive une grande quantité de manioc. [alors lorsque cette personne a pitié de nous], il nous offre 5 kilos de farine par exemple. Si nous avons préparé un kilo de haricot aussi, il nous faudrait varier avec un peu de légumes, préparer une grosse pâte de manioc, juste pour économiser. C'est en fait un peu ça ! 
  •  Freddy :Je voudrais te poser une question sur ta vie privée, si tu as un problème particulier, c'est un peu difficile de te le demander mais…est-ce que les gens qui t'on fait du mal et dont tu t'en souviens, peux-tu les dénoncer ? ou dire que tel ou tel m'a fait ceci, ou qu'il avait la possibilité de faire mieux.  
  •  Alice ;Pendant la guerre ou après ? 
  •  Freddy : Dans ta vie. 
  •  Alice :Dans ma vie ? Je n'ai plus un seul membre de ma famille encore en vie, je n'ai donc personne à qui m'adresser pour parler de mes problèmes. Chacun prend soin de sa famille. Aujourd'hui les Rwandais ont beaucoup changé, tu peux rendre visite à une personne et lui raconter tes problèmes, en lui disant par exemple « je suis une rescapée comme toi, mais après[t'avoir entendu] il te répond que cela est normal. Il peut te répondre qu'il a eu les mêmes problèmes également. Il m'a conseillée en ces mots : « nous avons souffert également durant nos études, tu dois rentrer à l'école quoi qu'il arrive mais après tout ira bien. » c'est ainsi qu'il m'a répondu, mais moi aussi je lui ai dit : « Tu me connais bien, tu connaissais bien ma famille, tu sais bien que je n'ai plus personne sur qui m'appuyer. Tu me demandes de rentrer à l'école alors que je ne possède rien[aucun matériel], même pas un stylo. Comment est-ce que quelqu'un peut aller cultiver sans houe ? S'il te plaît, achète-moi au moins un stylo de 50 Frw ou un petit cahier ! » Sais-tu ce qu'il m'a répondu ? « Je vois que tu me racontes tes problèmes alors que je ne parviens pas à résoudre les miens. » Depuis ce jour -là, je me souviens que c'était en 1998, je me suis décidée à ne plus jamais raconter mes problèmes à qui que ce soi Je me suis décidée de me calmer , de prier le Seigneur et que lorsqu' Il le jugera bon, Il le fera. Et s'Il ne le juge pas bon…de toute façon c'est Lui qui nous a laissés en vie, Il sait pourquoi, car nous, qui étions sur le point de mourir, nous ne sommes pas plus beaux que ceux qui sont morts ou encore plus justes[qu'eux] ! le seul espoir que j'avais, était de me dire qu'Il nous voyait, au lieu de raconter[ses problèmes] à un humain et que ce dernier se moque de toi…le mieux était de se calmer. Parfois lorsque la situation s'aggravait, je me demandais s'il fallait que je me cherche du travail ou que je demande aux gens de m'en chercher même si je devais travailler comme planton mais je ne supportais jamais l'idée de pouvoir me lever à 5 heures du matin pour travailler, je ne serai jamais en mesure de faire cela. Nous avons eu des domestiques à la maison quand même, je ne peux pas en être une. Mais je pensais à tout ceci uniquement parce que je me trouvais dans une situation très compliquée. C'était ainsi…ensuite les enfants me demandaient : « qu'allons-nous faire à présent Alice ? » je leur ai répondu en leur disant de ne pas s'inquiéter…que nous aurons un bel avenir . Et puis je pense qu'au lieu de courir derrière telle ou telle personne, il serait mieux de se calmer et de se coucher calmement. Nous allions nous coucher et le matin, il y avait un problème de…cela ne veut pas dire qu'il s'agissait pas uniquement de problèmes d'ordre psychologique, mais aussi tu peux manquer de bois pour du feu, tu comprends ? Ou encore un bidon d'eau qui coûte 20 Frw…mais tous les jours, il y avait des problèmes et puis l'on se posait des questions. 
  •   Freddy :En tant qu'orpheline vivant seule, tu as pris des responsabilités très tôt, ceci n'est pas causé par le fait que tu n'aies pas d'autres moyens[de survie] et surtout plus de parents. Alors, je souhaiterai que tu m'exposes les plus grands problèmes que tu rencontres dans ta vie en tant qu'orpheline et surtout responsable. 
  •  Alice :Les plus grandes difficultés ? au fait…en principe aujourd'hui ma famille est censée prendre soin de moi, n'est-ce pas ? Personne ne me demanderait du sel ou du savon…Lorsque j'observe personnellement tout ceci, j'apprends à me contrôler ! je passe la majorité de mon temps à réfléchir et même que je passe souvent des nuits blanches, je ne ferme l'œil qu'au petit matin. Toute la nuit, je me perds dans des réflexions personnelles, il m'arrive souvent de…mais après j'ai quand même ce cœur qui…au fait l'homme a deux cœurs, je ne sais pas. L'un qui lui dit de faire ceci et l'autre qui lui dit de ne pas le faire. Après je faisais quoi ?… j'essayais de ne pas y penser, de faire semblant parce que si je me mets à y penser, cela peut devenir un autre problème. En plus de cela les gens…c'est vrai que nous devons craindre les gens. Pourquoi ? Car ils se moqueront de toi. Dans ce cas qu'est-ce- que je fais ? je me calme, je prends conscience…c'est ainsi que je vois la vie. 
  •  Freddy :Tu nous as dit que même trouver de quoi manger est un problème, ajouterais-tu quelque chose à ceci ? 
  •  Alice :Au fait,ceci est un grand problème pour nous. Il y en a un autre, le problème des études. Je t'explique. Tu prépares ton sac, tu vas à l'école, [mais si cela était possible, j'aurai eu] un grand -frère ou une grande sœur qui aurait déjà tout organisé pour moi. Mais moi Alice, je suis très instable, je vais à l'école sans grande chose…c'est même souvent très dur à l'école, tu vois ? Nous entrons en classe avec les autres, nous étudions mais quand il s'agit de rentrer[à la maison], les autres sont contents de rentrer mais moi, je ne le suis pas car je deviens perturbée par la question de savoir de quoi nous vivrons. Et puis je me dis que nous sommes ici mais normalement nous y sommes sans abri, c'est vraiment un problème ! j'observe tout ceci, cela me fatigue mais il n'y a pas d'autre solution ! 
  •  Freddy :Par rapport à tous ces problèmes, j'aimerai te poser la question de savoir si tu peux te réconcilier avec ceux qui sont à la base de tous ces problèmes, je veux dire ceux qui ont tué tes parents. Serais-tu d'accord de te réconcilier avec eux ? 
  •  Alice :A cette question, je pense que celui qui sait qu'il a tué…par exemple si quelqu'un vient me dire : « j'ai tué ton père, ta mère ou tes frères/sœurs » si aujourd'hui il vient me présebter ses excuses, je lui pardonnerai ! Mais franchement, admettons que je ne le connais pas puisque j'ai cherché à le connaître depuis longtemps, peut-être qu'il n'est même pas en vie ou que…je ne sais vraiment pas qui les ont tués. Mais par contre j'entends dire que certains tueurs sont de ma famille, par exemple celui qui a tué mon oncle [le père de mes cousines], est un cousin à moi. Il m'avait appelée une fois, je suis venu…mais au fait en ce qui concerne les juridictions, cela m'était indifférent, je les considérais que c'était un passe-temps. Il m'a personnellement demandé de me rendre là où il est détenu en prison puis m'a demandé : « Alice, puisque tu es la plus grande, comment se présente la situation ? » je lui ai répondu : « Il est vrai que tu m'as aussi offensée mais tu ne devrais pas me demander pardon avant de t'adresser auprès de ceux dont tu as tué les parents ! Tu devrais donc leur demander de venir mais pas ne pas t'adresser à moi pour te pardonner. Au fait, c'est sa femme qui est venue me le dire, je lui ai répondu que c'était complètement impossible, je ne pouvais pas prendre une quelconque décision avant que mes cousines ne le fassent. Ils ont donc demandé à la plus grande de venir, mais elle leur a répondu que c'était impossible. Tu comprends bien que je ne puisse pas lui pardonner alors que les personnes dont il a tué les parents étaient là !  
  •  Freddy :Une autre petite question, quel conseil prodiguerais-tu…c'est vrai que tu as des sérieux problèmes avec ceux qui vivent avec toi mais tu sais il y a d'autres enfants qui rencontrent de sérieux problèmes comme ceux du PNUD, il y a beaucoup de gens qui ont des problèmes semblables au tien… des enfants ( comme toi) qui sont responsables de l'éducation des autres orphelins alors que tu l'es aussi et en plus que tu es mineure, tu sais sûrement comment t'en sortir…alors quel conseil prodiguerais-tu aux individus qui souffrent des problèmes semblables au tien ? 
  •  Alice :Aux orphelins vivant seuls ou bien à toute personne qui a un problème ? 
  •   Freddy :Aux orphelins vivant seuls. Quel conseil leur offrirais-tu pour qu'ils puissent résoudre les problèmes dont ils souffrent ? 
  •  Alice :Ce que je dirais aux orphelins vivant seuls, dont les parents ont été tués lors du Génocide, c'est d'être reconnaissant avant tout, qu'ils se félicitent de ce qu'ils peuvent avoir. Qu'ils soient satisfaits de la vie qu'ils mènent, elle n'est pas agréable bien sûr mais qu'ils se réjouissent de la vérité. D'accord ? Contente-toi de ce que tu as, d'avoir un bon cœur, que cela te réjouisse et aussi que tu t'éloignes de la convoitise des choses du monde extérieur et au contraire, concentre-toi sur ton avenir. Par exemple, personnellement, je suis élève, si cela me réjouit et que passer une nuit sans manger me réjouisse aussi…car si je ne suis pas satisfaite de ce que je suis, vous savez bien qu'il y a d'autres filles qui se méconduisent en faisant du trottoir et ou du n'importe quoi. Tout ceci pourquoi ? tout simplement parce qu'elles ne sont jamais satisfaites, elles se disent que vu qu'elles sont orphelines et qu'il n'y ait pas d'autre moyen[de survie], elles n'ont qu'à se laisser faire. Elles se laissent aller et à la fin qu'est-ce qu'elles en tirent ? le Sida puisque vous savez que c'et un fléau qui se répand. Mais il faut se réjouir de la vérité, de la vie…car l'on ne peut obtenir tout ce que l'on souhaite à l'immédiat. 
  •  Freddy : Comme conclusion quel est le message que tu souhaiterais transmettre aux rwandais parce que nous t'avons bien dit que ton témoignage sera conservé dans les archives du pays ! si quelqu'un le lit ou si tu as la chance d'avoir des enfants, qu'ils le lisent ou encore que ceux qui sont sous ta tutelle lisent les conseils que tu transmets à partir de ton expérience ou encore des leçons que tu en auras tirés te permettant de donner des conseils importants. Qu'est-ce que tu dirais de plus pour que celui qui le lira, en tire profit !  
  •  Alice : Ce que j'ajouterais, c'est que si nous, rwandais, nous devons nous entraider pour éviter qu'un autre génocide se produise. Que nous soyons unis, que nous cherchions la charité, que nous nous aimions puis ensuite nous devrions nous concentrer sur…tu vois bien que notre pays est un peu victime des guerres, il y a des interahamwe qui essaient de s'infiltrer[dans le pays] mais vous observez que la tension baisse progressivement. Franchement je trouve qu'en ce qui concerne la paix, il n'y a vraiment pas de problème. Mais le problème que nous rencontrons tous et surtout moi personnellement, c'est celui du quotidien…puisqu'il n'y aura plus de guerre…au fait celui qui y pense , ne le devrait même pas , et même si il y a la guerre…je ne le saurai même pas puisque mon esprit est toujours focalisé sur mes problèmes de la vie quotidienne. Franchement je pense que si les rwandais s'unissent, ceux qui sont instruits, ceux se disent être responsables, devraient penser à envisager un moyen pour qu'aucune guerre telle que la précédente ne se reproduise plus jamais…que nous resterons orphelins dans notre pauvreté, peut-être qu'un jour le seigneur se souviendra de nous. Mais au sujet de la guerre, réellement, elles [les autorités] doivent trouver un moyen pour que cette idée n'effleure pas l'esprit des individus. Bien sûr on ne peut pas oublier ce qui est arrivé mais quand même l'idée de planifier d'autre guerres dans l'avenir devrait être exclue des mentalités des citoyens Rwandais . 
  •  Freddy :As-tu autre chose à dire ? 
  •  Alice :Non. 
 

Identifier mike:kmcc00092/kmc00092_vid2.mp4
Title:Oral Testimony of UWIMPUHWE Alice
Description:The oral testimony of UWIMPUHWE Alice, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony is given in Kinyarwanda, with English transcript and subtitles available.
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral History Testimony of UWIMPUHWE Alice.