Oral Testimony of UMULISA Marie Claire

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
View Topics 
  •  My Future Plan 
 
Table of Contents 
  •  Future Plan 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya Bwanditse 
  •  Pothin: Eeh, urabona iyi cassette izarebwa n'abantu benshi, izarebwa n'abana bawe n'abuzukuru kuko ni ikintu kizabikwa. Nonese nta zindi…mu kirundi ho bazita impanuro. Inama cyangwa se ubutumwa watanga kuri iyi cassette yawe ? icyo ushaka kuvuga icyo aricyo cyose ku banyarwanda bose, ku bacitse ku icumu muri rusange. Ushobora kugira icyo uvuga. 
  •  Umulisa M.Claire: Ubutumwa bugamije iki ? 
  •  Pothin: Bugamije kutibagirwa, bugamije ku byabaye cyane cyane ko hariho tendance [ikintu]yo gushaka kwubyibagiza. N'icyo wa…inama yose wagira nk'umuntu wacitse ku icumu, ndetse byanashoboka ukagira icyo ubwira abakoze ibi bintu. 
  •  Umulisa M.Claire: Jyewe ikintu nagira nk'inama abantu bacitse ku icumu, ni uko tuvuge nk'abantu bakoze Jenoside, bakayikorera nk'umuntu. Yego ugerageza uburyo bwose bubaho kugirango muvugane, ariko niyo mwavuga , muvugana nawe umutima wawe utari normal [udasanzwe]. Kuko nta untu umuntu yaba yarakwiciye ababyeyi , ngo akwicire famille [umuryango] usigare umeze nk'igiti, wa muntu uzamuvugishe neza. Uramuvugisha ariko umutima wawe uba wumva ari ibuye. Yego… …njyewe inama nagira nk'umuntu wacitse ku icumu, ni uko atakomeza ngo yikorere umutwaro, akomeze avunike hejuru y'abantu bamwiciye, ahubwo yagerageza ibyo bintu akabyikuramo, akongera umutima we ukaba mushyashya . Umutima w'ibuye nyine, wumva yuko abantu bamugiriye nabi, akagerageza kuwikuramo, ndetse akagerageza akanabegera nawe, akumva igitekerezo kibavamo. Kuko burya iyo umuntu yakugiriye nabi akabona utamufitiye uburakari, ahubwo akabona umwegera ugerageza kumuvugisha, nawe ntabwo yishima, ahubwo ubwoba niho bumwica . Njye niyo nama nagira abacitse ku icumu. 
  •  Pothin: Nk'abana bato ? 
  •  Umulisa M.Claire: Abana bato bo, ntabwo…njyewe inama nagira nk'abana batoya nabumvisha yuko, intambara n'ubwo yabaye, ariko imbere hari ubundi buzima bushyashya. Kuko nk'umutwe w'umwana umushyizemo ngo intambara yarabaye, ukagenda umushyiramo ibintu bibi, we yakura nta n'ikiza azi. Yakura yumva ko mu mutwe we, imbere ye, inyume ye , ibyamubayeho bizaba prolongé [bizakomeza gutyo]. Ariko namugira inama y'uko ibintu byose byabaye, bizagira iherezo, imbere ye hari ubundi buzima bwiza butameze nk'ubwo yanyuzemo. Ni iyo nagira abana batoya 
  •  Pothin: Ukurikije noneho n'ikibazo cy'ukuntu amahanga uzi yaba yaritwaye ku byabaye mu Rwanda…kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, yo wumva nta kintu wayabwira ? 
  •  Umulisa M.Claire: Amahanga ? Ni uko akenshi amahanga yumva yuko nta Jenoside yabaye mu Rwanda. Kereka ahari mbonye… nk'umuyobozi w'igihugu runaka utajya wemera ko hari Jenoside yabaye mu Rwanda. Nkamwumvisha uburyo Jenoside yabaye mu Rwanda, byaba ngombwa nkamwereka n'ahantu hagiye hagwa inzirakarengane, bashyinguwe, ayo magufwa yabo akagerageza kuyabona. Ndetse umuntu akajya amwereka n'abantu bamugaye ku buryo bwa Jenoside. Akagera aho…ubwo yumva ko Jenoside yabayeho mu Rwanda. Kuko amahanga menshi, ntabwo ajya yiyumvisha uburyo umuntu yafashe umuhoro agatema undi. 
  •  Pothin: Nonese wowe wumva mu buzima bwawe buri imbere uteganya iki? Ufite iyihe gahunda mu buzima bwawe? 
  •  Umulisa M.Claire: Njyewe ubuzima bwanjye uko mbuteganya, nubwo nabayeho nabi mu buzima bwashize, ariko njya ngira ikizere yuko uko biri atari ko bizahora . Numva ko hari igihe ibingibi ndimo binzahaza, ibibazo iki… kutagira uwo mbwira…Yego n'ubundi nzarinda mpfa ntawe mbonye mbwira ikibazo, ariko burya umuntu yibuka ikibazo cyane iyo ahuye n'ubuzima bubi. Ugerageje rero ukabona ubuzima bubi ubuvuyemo n'ibibazo rero hari igihe byagenda bigabanuka nabyo ukabyibagirwa. Yego ntibigenda burundu , ariko hari ikintu kivungukaho, kubyo waba warahuye nabyo. Kandi njye mu kizere cyanjye mfite nziko avénir[ejo hazaza] yanjye izaba nziza. 
  •  Pothin: Nta kindi kintu wakongera kuri ubu buhamya bwawe ? 
  •  Umulisa M.Claire: Ntacyo. 
  •  Pothin: Urakoze. 
 
French Translation 
  •  Pothin: Tu vois, ce témoignage sera bien conservé, de sorte qu'il sera lu par tes enfants et tes petits-enfants. Alors je voudrais te demander si tu as un message ou un conseil à l'égard de tous les rescapés en général. 
  •  Marie-Claire: Un message dans quel but ? 
  •  Pothin: Dans le but de garder la mémoire parce qu'il y a une tendance à faire oublier ce qui s'est passé. C'est donc un conseil à tous les rescapés et si possible à ceux qui ont fait ces choses [ceux qui ont commis ces massacres]. 
  •  Marie-Claire: Ce que je peux dire aux rescapés c'est…si l'on considère d'abord ceux qui ont commis le Génocide de ta famille, tu t'arranges à ce que vous discutiez ; et quand vous discutez, son cœur n'est pas tranquille. Et puis comment bien parler avec quelqu'un qui a tué toute ta famille et qui t'a laissé seul comme un arbre. Certes tu peux lui parler mais tu sens ton cœur s'endurcir comme une pierre. Les rescapés ne doivent donc pas continuer à souffrir à cause de ces criminels, ils doivent essayer de se sortir cela de la tête, essayer de se débarrasser du cœur de pierre, avoir un nouveau cœur. Essayer d'approcher ces criminels et même leur prêter oreille. Je me dis que quand quelqu'un t'a offensé et qu'au lieu de réagir avec colère, tu essaies de lui parler, cette personne ne sera jamais heureuse, au contraire, elle aura toujours peur de toi. C'est ça mon conseil. 
  •  Pothin: Et les enfants ? 
  •  Marie-Claire: Ce que je peux dire aux enfants est que malgré qu'il y ait eu la guerre, l'avenir nous réserve une vie nouvelle parce que si tu ne fais que parler de mauvaises choses à un enfant, lui dire que la guerre…en grandissant, cet enfant n'a aucun goût à la vie. Parce qu'il se dit que ce qui lui est arrivé dans le passé continuera. Mais je puis lui dire que toutes les peines qu'il endure prendront bientôt fin et que l'avenir réserve une vie bien différente et meilleure que celle qu'il a vécue. C'est ce que j'ai à dire aux enfants. 
  •  Pothin: Si on considère la réaction de la communauté internationale vis à vis du Génocide qui a eu lieu, as-tu quelque chose à dire à ce sujet ? 
  •  Marie-Claire: La communauté internationale ? Souvent, elle n'admet pas qu'il y a eu Génocide au Rwanda. A moins que j'aie l'occasion de rencontrer un président qui nie le Génocide, de n'importe quel pays, pour lui faire comprendre qu'il a eu lieu. Je pourrais lui faire visiter les endroits où des innocents ont été tués, lui montrer où ils sont enterrés, lui montrer leurs ossements…j'irais même jusqu'à lui montrer des gens devenus handicapés à cause du Génocide jusqu'à ce qu'il comprenne que le Génocide a eu lieu au Rwanda. Les nations ne comprennent pas comment quelqu'un peut prendre une machette et tuer son prochain. 
  •  Pothin: J'aimerais que tu nous dises ce que tu comptes faire dans ta vie. 
  •  Marie-Claire: Même si j'ai passé des moments difficiles dans ma vie, j'ai quand même l'espoir que les choses ne continueront pas comme elles sont. Je me dis qu'il arrivera un moment où tout ça, ces problèmes, ne pas avoir quelqu'un en qui me confier…certes je mourrais sans trouver quelqu'un en qui me confier … mais dans la vie on se souvient avoir souffert quand on se retrouve dans la détresse. Si on essaie donc de sortir de cette vie pénible, il se pourrait qu'on oublie. Les problèmes ne finissent jamais complètement mais il y a quand même une portion qui diminue. Je me dis avec espoir que j'ai un avenir meilleur. 
  •  Pothin: Y a t-il autre chose que tu veux ajouter à ton témoignage ? 
  •  Marie-Claire: Non rien. 
  •  Pothin: Merci. 
 
English Translation 
  •  Pothin: You know this tape is going to be watched by many people. Your own kids or even grandchildren might one day watch it because it is going to be well kept. Don't you have more advice or a message to add to this testimony? Anything you may need to talk about to Rwandans at large or survivors in general. You can say anything… 
  •  Umulisa M. Claire: A message about what? 
  •  Pothin: A message related to memory. A message about what took place especially in these days where there is a tendency of forgetting what happened. Any advice you can give to a genocide survivor and if possible, you can tell something to those who did those things [killings]. 
  •  Umulisa M.Claire: The advice I can give to the genocide survivors… Let's talk about the genocide perpetrators… Well, we try our best to talk to them but however much you may try to talk to them, their hearts seems no to be at ease [abnormal]. There is no way one can kill your parents, kill you entire family and you remain like a tree [indifferent], and then expect to talk to him or her nicely. Well you talk to him or her but your heart feels like a stone. The advice I would give the genocide survivors is… they shouldn't always carry that burden. They shouldn't let themselves be stressed by the killers. Instead they should try and ignore those feelings and kind of renew their hearts, I mean they should have a heart of stone. They should try to ignore what happened to them. In fact they should try to talk to those who hurt them and listen to their opinion. I believe when someone hurts you and do not react with anger and you talk to them instead, the person will never be at peace, they will always fear you. That's my advice. 
  •  Pothin: What about children? 
  •  Umulisa M.Claire: Well, concerning children, I cannot… the advice I can give them is, though there was a war, the future will make life new. Because if you tell them the History of the war, or tell them those bad stories, they may grow up without enjoying anything in life. They may mature up with a belief that what will happens in the future will be the continuation of what happened in the past. Therefore, I would reassure them that what happened will end. The future will be very good, unlike what they went through in the past. That is the advice I would give children. 
  •  Pothin: Considering the problem of foreign countries that deny that there was genocide in Rwanda, don't you have any message to give them? 
  •  Umulisa M.Claire: Foreign countries? The problem is foreign countries believe that there wasn't genocide in Rwanda. Unless I get… a leader from a particular country that denies that there was genocide in Rwanda. Then I would convince him or her that genocide did take place in Rwanda. And if necessary, I would take him or her to those places where they exhumed and reburried those innocent people who died. I would make sure he or she gets to see those remains of people and show him or her all those who were handicaped due to the genocide until when he or she…understands that genocide actually took place in Rwanda. Because most countries cannot imagine how someone can hold a machete and hack his or her equal. 
  •  Pothin: What do you plan for your future? What is your plan for the future? 
  •  Umulisa M.Claire: What I plan for life, though I experienced a bad life in the past, I still have hope that things will change. I believe that all this that brings me down, problems… living wthout someone to confide in… Yes I know I will die without ever getting someone to tell my problems but remember, we only remember our problems when we get into hardships. Therefore, if one tries to get ride of hardships, slowly by slowly the problems will also reduce and finally one will forget about them. I know you can never completely forget but the burden is lighter. And I believe my future will be very nice. 
  •  Pothin: Do you have any additional message to add to your testimony? 
  •  Umulisa M. Claire: That's all. 
  •  Pothin: Thank you. 
 

Identifier mike:kmc00063/kmc00063_vid2
Title:Oral Testimony of UMULISA Marie Claire
Description:The oral testimony of UMULISA Marie Claire, a survivor of the Genocide Against the Tutsi, recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda with translations available in English and French.
Media format:mini-DV tape
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral Testimony of UMULISA Marie Claire.