Oral Testimony of NSHIMIYIMANA Claude

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
  •  Views on reconciliation and justice 
  •  Message for the future generations 
  •  Vision of the country. 
 
View Topics 
  •  Message to generations 
  •  Future of the country 
 
View Places 
  •  ARUSHA 
  •  Gikondo 
  •  Remera 
  •  Muhima 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
English Translation 
  •  Nshimiyimana Claude: I believe reconciling all Rwandans would be a very big step forward. When you consider where we are at, there is no longer time for conflicts. It is time for every Rwandan wherever he or she may be, to love his or her country. They should love each other as Rwandans. Rwandans should unite and put hands together in the development of their country. Conflicts and rivalry only make us move backwards, which result into fights within the nation.  
  •  Nshimiyimana Claude: There is no interest in conflicts. Instead, I believe reconciliation based on principles for developing the country would be a big step forward for a better life. I believe they should first understand clearly how important reconciliation is and what an important step it is. 
  •  FREDDY: In your opinion, do you find it possible for Rwandans to reconcile? And if it is impossible why is that? 
  •  Nshimiyimana Claude: In my opinion, reconciliation among Rwandans … well, it is possible but it will be a long process. But in the end it will happen. It is even taking place nowadays. Today people do interact yet they belong to different ethnic groups. They talk with no problem. They visit each other. And when it's time to share, they share. 
  •  Nshimiyimana Claude: But it is possible it is on its way... And personally, I think those who don't want to move forward and make that step are fools. Because there is no way one will live alone in this world; there is no way one can decide to live with only one ethnic group. It is impossible. 
  •  Nshimiyimana Claude: If you feel like living with only one group of people, then even governing this country will become a problem. That means that all Rwandans wouldn't be able to live with each other. It would be like going back to the time of conflicts when people would kill others without any reason or because of what you own or because of your ethnic group. It was said that due to your ethnic group, you were not allowed to pass in school. To me, that is nonsense. It cannot contribute to the development of the country. 
  •  FREDDY: Some people would always put forward the issue of ethnicity. I have just understood that your parents were from different ethnics groups. How do you feel about it?  
  •  Nshimiyimana Claude: To me I don't feel anything… saying that so and so is from this or that ethnic group… even the genocidaires killed some people who did not belong to the ethnic group that was hunted. They were victimized because they had positive ideas and they didn't believe they should hack the mother of their children just because she is of a different ethnic group. Some did it in the name of taking up a challenge. They would say, "so and so has killed somebody's family, therefore I also have to kill a certain family." Just because somebody killed they also had to kill, which is so stupid. 
  •  Nshimiyimana Claude: Actually, it can never … it doesn't constitute a factor of development. Some people say, mostly the survivors, "The Hutu exterminated my family." Umh? He or she has no family left, not a single relative and he or she believes a certain ethnic group killed his or her people. In order for such a person to forget and start thinking differently, important lessons need to be taught. Otherwise, the country will move forward and he or she will be left behind. 
  •  Nshimiyimana Claude: Such a person will live a lonely life, in anxiety. At the end of the day, all this does not really matter. The best thing I would advice such a person is to concentrate on life … to look for a way to improve his or her life. They should say, "Since this happened, let me be the first one to fight against it. I saw this with my own eyes. I saw how someone from one ethnic group hacked someone else from another ethnic group or someone who did not share their political beliefs." Therefore, I believe the best thing is to first of all get it out of one's mind, to forget it. Well, there is a way you can forget something in the head but it is still in your heart. And there is also a way one can completely forget; truly believing that to keep on remembering is a waste of time. 
  •  FREDDY: You just mentioned survivors who say that, "Hutu killed my people." Do you personally believe it were the Hutu who did you wrong or do you believe it were the Tutsi? Which of both sides do you blame? 
  •  Nshimiyimana Claude: I believe it was the Hutu who did me wrong because no Tutsi would have come to kill me. First of all, there was no way Tutsi would come to kill me since we had no problems with each other. Secondly there was no way they would find the courage to kill us yet they were also hunted. I guess you understand that they had no possibility of killing me. But since the Hutus had the power and the ability to do anything they wanted, they are the ones who killed. 
  •  FREDDY: There is a certain program for Gacaca courts, which is meant for punishing the criminals. What can you say about it? In the name of revealing the truth about the genocide and bringing reconciliation among Rwandans, what is your view about Gacaca courts or how do you understand it? What do you think about it? 
  •  Nshimiyimana Claude: The way I consider the issue of Gacaca… well, something I always thank this government for is the way they took all the people who did the propaganda to Arusha. It was important to let the other perpetrators be judgeded from their local courts where the local people have access. Because… for example if someone killed in Gikondo or Remera and he is imprisoned in Muhima; there is no way someone from Muhima would accuse him without knowing him. 
  •  Nshimiyimana Claude: Therefore, it is better to keep people in the prisons located in their areas of origin so that they get convicted. I believe it was a very good idea. Because if they had not simplified it in that way, maybe it would be more difficult to judge them. But when they take the prisoners in their respective provinces, communes and cells, it facilitates the judges who examine their cases. And it becomes easy for the witnesses to have access to the courts. 
  •  Nshimiyimana Claude: There is no way you can witness someone whose trials are taking place in Nyamirambo when you are from Gikongoro. It is hard to get means of transport or accommodation… I guess the idea was good. So that the defendant are judged and punished for their crimes. 
  •  Nshimiyimana Claude: It is unbelievable that a neighbour could actually have the courage to kill his or her neighbour… That someone would come to your place and kill your whole family when you used to go to the same school with his children or when your families intermarried, or when they used to pay you a visit when you threw parties at home. I believe Gacaca is very good idea. 
  •  Nshimiyimana Claude: It is unbelievable that a neighbour could actually have the courage to kill his or her neighbour… That someone would come to your place and kill your whole family when you used to go to the same school with his children or when your families intermarried, or when they used to pay you a visit when you threw parties at home. I believe Gacaca is very good idea. 
  •  FREDDY: What do you think of the program of getting prisoners to say the truth about people's death and ask for forgiveness? 
  •  Nshimiyimana Claude: Yes… that is very good because before I forgive you, you first need to come to me and tell me … "Deep in my heart I feel guilty. I did this or that to so and so and the best witness is my conscience." If your conscience accuses you of what you did, then ask for forgiveness. It is true that those you offended can only forgive you and it still doesn't clear away the crime you committed. But if you just admit it, it brings about some change as it lightens the burden they were carrying. 
  •  FREDDY: This testimony we are getting from you is going to be kept in a special way. People may see it after… when you are very old. Even your kids may see it or your grandchildren because it will be kept in the safest possible way. What message can you give to people in general, but more specifically to your future children, in relation to what happened.  
  •  Nshimiyimana Claude: What I can begin with is … the message I'd like to give is: when we were young, we used to talk to our grandfathers and they would tell us about the 1959 war, the 1962 war and what took place there. Now in our case… the 1994 war particularly terrible. People were killed in an extremely horrible way. I used to hear that in the past they would kill women and children… I am not sure but it was something like that. But this time the whole family with its offsprings would be killed and completely finished… such things...  
  •  Nshimiyimana Claude: It seems like what happened will never be forgotten. Because even my children will one day ask me, "Dad where is our grandfather or our grandmother?" In that case what I would tell them is "your grandparents died at this period, when conflicts rose in the country and some people hated others based on their ethnic belonging or on their honesty about their [political] opinion. Others were victimized because of their families… It went to an extent of families killing each other because of grudges already existing within them. 
  •  Nshimiyimana Claude: I would explain to him how things were, how people hated each other in 1994. I would tell him how they killed his relatives simply because of their ethnic belonging or to their honesty about their [political] opinion. Then I would advise him not to ever follow such ideologies especially when based on people's ethnic groups and never to give importance to such ideas. That is the first thing I would warn him about. I would explain to him that the reason he doesn't have grandparents, is because of the hatred somepeople developed towards others. I would tell him how there once were conflicts between two ethnic groups and as a result, people hated one another and killed each other. 
  •  Nshimiyimana Claude: I would want to try and teach him the truth. So that he may never be affected in his life as grown up. I would encourage him never to believe in such ideas. I would tell him that his grandparents were killed either because of the ethnic group they belonged to or because they were supporting a certain ethnic group. I would tell him so that he grows up knowing what happened. And the point would be to avoid him wasting his time doing the same thing. 
  •  FREDDY: In the past while you were still with your parents, you saw the government, the political parties and the development that were in the country then. What do you think is the future of this country when you consider its past?  
  •  Nshimiyimana Claude: Our country's future… well the first thing I am thankful for is the government of unity; it is trying to bring back Rwandans into transparency. They also try to find a way of punishing those Interahamwe who did those things [killed] so that it all comes in the open … in the future there would be no more bad spirit among Rwandans. Things like hacking one another or killing one another. 
  •  Nshimiyimana Claude: Therefore, I believe the government played a great role and now the country is developing; new houses are being built, there is a change in the governance. Generally, things are changing for the better. According to me, as years go by, the country will farther develop.  
  •  FREDDY: Is there anything you would like to add on the testimony that you are giving us? It could be a message or anything you would wish to say as a conclusion. 
  •  Nshimiyimana Claude: The additional information to what I said is… I would like to thank so much all the people who are looking after the Rwandan orphans. Especially Rwandans who understood how needy those orphans are. All those who give out a hundred francs of fifty or anything… be it an advice… I believe so many orphans go to school; others try to look for a living. Personally this messes me. Another thing I would like to talk about is the way things are changing as time goes by. Many good things are happening, the way people interact with each other, the country's security, which is very good. 
  •  FREDDY: Anything else you would like to add? 
  •  Nshimiyimana Claude: I think that is all. 
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Nshimiyimana Claude: Njyewe uko mbona ubwiyunge bw'abanyarwanda numvishije byakabaye kuba intabwe ndende cyane. Kuko iki gihe tugezemo ntabwo ari igihe cy'imyiryane. Ni igihe cyo kugira ngo buri munyarwanda wese aho ari yumve ko akunze igihugu cye, yumve ko akunze umunyarwanda mugenzi we, bumve ko bagomba ku kunga ubumwe bagafatanya bakubaka igihugu cyabo. Naho ubundi ibintu by'imyiryane mbona ntacyo byabagezaho, kuko ni ibisubiza igihugu inyuma bikirirwa biteza imvururu, imyiryane mu bantu. 
  •  Nshimiyimana Claude: Ugasanga hagati ahongaho njye mba ndeba ugasanga nta imyiryane nta nyungu irimo. Ahubwo nkareba ngasanga ubumwe bushingiye ku bitekerezo bizima mu kubaka igihugu, numva aribyo bishobora kuba byaba intambwe ndende cyane. Kugira kigira ngo abanyarwanda babashe kubaho neza, cyangwa se babashe kugira ubuzima bwiza. Numva aricyo kintu bakagobye kubanza kujijukirwa cyane cyane bakamenya ko aricyo kintu gifite intabwe ndende cyane. 
  •  FREDDY: Wowe kubwawe ubona bishoboka? Yuko abanyarwanda biyunga. Niba bidashoboka wowe ubona ni izihe mbogamizi…? 
  •  Nshimiyimana Claude: Kugira ngo…ukuntu njyewe mbibona mbona kwiyunga kw'abanyarwanda byo… Ok, byashoboka buretse ko bishobora gutwara igihe kirekire, ariko bizashoboka. Kuko n'ubu byaranatangiye kuko urabona ko ibyo aribyo byose umwe abasha kumvikana n'undi niyo yaba ari ubwoko runaka n'undi ari ubundi runaka. Ariko ukabona ko babasha kuvugana, niba ari ugusangira bagasangira, niba ari ukugenderana bakagenderana. 
  •  Nshimiyimana Claude: Ariko mbona ko bizashoboka. Kuko mbona ko niyo ntabwe yatangiye… kuko ibyo aribyo byose, numva n'uzasubira inyuma akaba yakwanga wenda iyo ntabwe, ndumva ibyo aribyo byose njye ku giti cyanjye namwita nk'Injiji. Kubera yuko ntazibana wenyine se, ntabwo azavuga ngo: "nzabana n'ubwoko runaka gusa," ntibishoboka. 
  •  Nshimiyimana Claude: Kuko niba wumva ukeneye kugira ngo uzabane n'abantu runaka gusa, icyo gihe ndumva no kuyobora igihugu byagorana cyane. N'umunyarwanda uwo ari we wese bya ntabwo yabasha kubana n'undi. Ubwo twaba dusubiye nko muri ya Période n'ubundi nk'uko imyiryane yagiye iba, abantu bica abandi babaziza ubusa, umuntu akuziza ibyawe. Ngo: "umuntu uri ubwoko runaka ntabwo ashobora kujya mu ishuli ngo atsinde!" Ibyo nkumva ko ibyo aribyo byose ari nta kintu bishobora kugeza igihugu imbere habe na gatoya, Umh. 
  •  FREDDY: Hari nk'abantu bagishyira ikintu cy'ubwoko imbere. Hakaba n'ikindi kibazo kiba gihari, ubu nibwo nkimara kumva y'uko wavutse ku babyeyi batandukanyije ubwoko.Wowe ku bwawe wumva ubyakiriye ute? 
  •  Nshimiyimana Claude: Njyewe kuri njye numva kuri njye nta... ibyongibyo byo kuvuga ngo uyu ni bwoko runaka, uyu ni bwoko runaka, kuko n'uwagiye gukora jenoside hari abo yagiye yica kandi batari ubwo bwoko. Kandi kubera ko bo bashyigikiye noneho ibitekerezo bizima, no kumva ko adashobora gufata umuntu babyaranye ngo amuteme nk'uko uriya abikora. Kuko hari n'abagiye babikora ngo babyita ngo ni uguca agahigo. Ngo njyewe… ngo…ngo: "uyu yishe kwa kanaka, noneho nanjye ngiye kwica uyunguyu." Ngo kuberako kanaka yabikoze. Ugasanga ibyo ari ubujiji cyane. 
  •  Nshimiyimana Claude: Usanga rero hagati aho ibyo nta kintu bishobora ku…ku… nta terambere ryaba ririmo. Kuko kugeza ubwo hagati ahongaho ubwo umuntu avuga ati, nk'ubu cyane cyane nko ku barescapés hari nk'abavuga bati: "abahutu baratwiciye kabisa." Umh? Ugasanga umuntu nta muryango afite ntaki… ugasanga nta hepfo nta ruguru. Ariko kubera ko icyo kintu kimurimo cy'uko ubwoko runaka ari bwo bwamugiriye icyo kintu. Kugirango nawe ajye kubyumva urumva biba bisaba inyigisho zihagije, kugirango icyo kintu arebe uko yakibagirwa, abone ko igihugu gitera imbere. kuko nawe nakomeza kukishyiramo azasanga yarasigaye inyuma. 
  •  Nshimiyimana Claude: Azaguma muri bwa bwigunge bwe, agume muri ka kababaro ke, kandi nyuma usange nta nyungu. Ibyiza rero n'uko namubwira nti: nawe ashakishe ahubwo ubundi buzima. Nawe abashe… atere imbere avuge ati: "noneho nanjye niba ibingibi byarabaye, reka mbe uwa mbere mu kubirwanya. Kuko ari njye wabyiboneye n'amaso yanjye, umh! Mbona uko uw'ubwoko runaka atema uyunguyu kandi amuziza uyu; cyangwa uyu aziza uyu kubera ibitekerezo bye." Nkumva rero ibyiza icyo kintu nabo bakabashije kukibagirwa, bagasa nkaho ba… bakikuramo. Bakibagirwa mbega, ok hari ukwibagirwa ikintu ukakibagirwa hano [yerekana mu mutwe] ariko wenda mu mutima kikurimo, hari noneho no kukibagirwa pe! Ukumva ko Atari ikintu cyagutwarira umwanya muremure, wo kugira ngo ukomeze kugitekereza cyane. Umh. 
  •  FREDDY: Ibyo ari byo byose wari utubwiye ngo nk'umu rescapé ajya yicara akavuga ati: "abahutu baranyiciye," kuri wowe wumva ari abahutu bakugiriye nabi cyangwa ari abatutsi bakugiriye nabi? Mbese wumva ari bande wagiriza ibintu byakubayeho hagati y'umuhutu n'umututsi? 
  •   Nshimiyimana Claude: Njyewe umuhutu mbona ariwe wabikoze kubera ko nta ibyo aribyo byose nta mututsi wari kuza kunyica. Icya mbere cyo ndumva nta n'ahantu yari no guhera kubera ko ntacyo napfaga nawe. Ikindi cya kabili. Nawe ntiyari gutinyuka kuza kunyica kandi nawe ahigwa; icyo nicyo kintu cya kabili, urumva rero ntahantu yari guhera. Ariko kubera ko uriya ariwe wari ufite Power [ubushobozi] ari nawe wumvaga ko afite ubushobozi bwo gukora buri kimwe cyose, niwe waje kubikora. 
  •   FREDDY: Hari gahunda iriho yo guhana ibyaha bita "inkiko gacaca." Yo uyivugaho iki, mu rwego rwo kuza gushaka ukuri kuri jenoside no kunga Abanyarwanda. Uyibona ute? Uyumva gute? Uyivugaho iki? 
  •  Nshimiyimana Claude: Ubundi njyewe ukuntu mbona ibintu bya jenoside…bya Gacaca. Kuko wa mugani ikintu gusa njye nashimiyeho leta yakoze gusa yacu, nyishimiraho ku kintu kimwe cyo kuba barafashe bamwe…abari…donc abakoze propagande babajyana Arusha. Noneho abandi biba ngombwa ko bazajya baburanirwa mu nzego zaho zo hasi nyine ahari abaturage. Kuko ntabwo ibyo aribyo byose niba umuntu yariciye muri Gikondo, cyangwa muri Remera, agafungirwa tuvuge muri… ku Muhima. Ntabwo azajya gushinjwa n'uwo ku Muhima kuko uwo ku Muhima ntamuzi. 
  •  Nshimiyimana Claude: Azaza hahandi kavukire ke, aho yari atuye n'ubundi. Kugirango babashe kubona ko ibyo byaha koko bimukurikirana cyangwa bimuhama. Ibyo rero so numva ari byiza cyane, kubera y'uko iyo bataza no kubyoroshya ngo babikore kuriya numvaga byari kuzagorana cyane. Kubacira imanza byari kujya bigorana cyane. Ariko kuko bagenda bakabazana mu maselire bavukamo, amakomine bavukamo amaprefecture. Bituma na n'abangaba b'aba avocat bababuranisha nabo biborohera, n'ikigega kikadu…kikaborohera, n'abo bantu nabo babasha kujya kubashinja bikaborohera. 
  •  Nshimiyimana Claude: Kuko ntabwo uzajya kuburana n'umuntu waje gushinjirizwa ku rukiko i Nyamirambo uvuka ku Gikongoro. Icya mbere bizakugora amatike kugira gute…aho kurara. Eh! Gusa njye numva biriya…igitekerezo bafashe biriya aribyo byiza, kugira ngo abacirwa imanza bamenyekane ko baciriwe imanza kandi n'ibyo byaha babihanirwe. 
  •  Nshimiyimana Claude: Kuko ni Agahomamunwa cyane kubona umuntu mwaturanye atinyuka akica umuntu w'umuturanyi, nka gutya nkaza iwawe…akica umuryango wawe wose akawurangiza. Abana be mwariganye se, cyangwa se mwarashyingiranywe cyangwa se warakoreshaga imisi iminsi mikuru akagusura. Nkumva ko ibyo aribyo byose ibya gacaca ari ibintu byiza cyane. 
  •  FREDDY: Iriya gahunda yo kwihana no kwirega ibyaha by'abantu bari muri Gereza, yo uyivugaho iki? 
  •  Nshimiyimana Claude: Yee, biriya byo ni byiza. Kubera y'uko burya, wowe ubwa mbere njyewe sinzaza kuguha imbabazi, umh! Wowe utaraziha wowe ku giti cyawe. Ngo wicare hamwe uvuge uti: "umutima wanjye kweri narahemutse, kanaka namukoreye icyaha iki n'iki, kandi koko témoin [umuhamya] ni umutima wanjye." Yee, ninjye wemereye…umutima ukakwemerera ko wabikoze koko; icyo cyaha uzakihana. Kandi n'uriya wiciye, nawe…ok n'iyo yanakubabarira yego ntibizahanagura icyaha wakoze, ariko byibura nawe n'unamwemerera ko wanabikoze nawe ndumva hari icyo kizagabanukaho ibyo aribyo byose kuri we, ku mutwaro azaba umuremereye ndumva hari ikizaba kigabanutseho. 
  •  FREDDY: Eh, iyi cassette rero tugufashe, ni ubuhamya bwawe bufite uko buzabikwa. Buzabikwa bushobora no kuzabonwa nyuma y'i…umaze no gusaza cyangwa n'abana bawe bakabubona, ndetse n'abuzukuru bashobora kububona, kuko buzabikwa neza ku buryo bushobotse bwose. Ni iki wumva…ubutumwa waha abantu muri rusange ariko kubw'umwihariko abana bawe. Ukurikije ibyabaye? 
  •  Nshimiyimana Claude: Gusa njyewe icyo naheraho n'uko…ubutumwa natanga ni nk'uko natwe cyera nyine wajyaga uganira na ba Sogokuru bakakubwira intambara z'itanu n'icyenda [1959], bakakubwira iby'itandatu na kabiri[1962] uko byagiye bigenda, ariko noneho twebwe cyane cyane ku mwihariko icyenda na kane ho byabaye ni birebire cyane. Kuko ukuntu bagiye bica byo byari ibintu bikabije cyane. Kuko numva ko kera ngo bicaga bakica niba ari abagore n'abana, sinzi ibintu nk'ibyo. Ariko noneho byabaye ku miryango yose ku buryo ntacyo basigaga n'ikikuvukaho n'iki… ibintu nk'ibyo. 
  •  Nshimiyimana Claude: Gusa numva ibi bintu byo ntibiteze kwibagirana, kuko n'umwana nzabyara, azagerageza ibyo aribyo byose kumbaza ati: "se Papa ko ntagira Sogokuru ko ntagira Nyogokuru bite?" Umh. Icyo gihe nawe ubuhamya uzamuha uzamubwira uti: "Sogokuru yapfuye igihe iki n'iki na Nyogokuru wawe kubera ibibazo byabaye by'imyiryane mu gihugu, abantu banga abandi. Babaziza ubwoko, babaziza ko bavugisha ukuri; abandi na ndetse bakanazira y'uko bafite ni wenda amafamiye [imiryango] mu bintu nk'ibyongibyo. Kubera y'uko cyane cyane hari n'ibyi… kuko no mu kwica hari ibintu byagiye bigera n'imiryango bagezeho kubera n'amafamille bikarenga cyane noneho. 
  •  Nshimiyimana Claude: Nkamusobanurira uko ibibazo bimeze nkamubwira ukuntu icyenda na kane [1994] abantu banganye, ukuntu bishe umubyeyi wawe bamuziza ubwoko ubu, cyangwa se bamuziza kuvugisha ukuri kwe. Kandi noneho nkana mu considera [yashatse kuvuga gukonseya cg kujya inama] mubwira y'uko we mu gukura kwe ibyo bintu atagomba kubigenderaho. Ngo yumve ko hari ibyo azakomeza gutera imbere, cyane cyane nko kugendera ku bwoko, akaba aricyo kintu cya mbere ngomba kumukuramo. Ahubwo nkamubwira ko mu gihe atabafite ubwo ari icyo kibazo cyabiteye ko abantu bari banze abandi, ko habaye ibibazo hagati y'ubwoko ubu n'ubu. Abantu barangana baricana bigira gute. ‘Niyo mpamvu ubona udafite Sogokuru wawe,' n'iki. 
  •  Nshimiyimana Claude: Ariko nawe byibuze nkagerageza kumwumvisha ko… aho ukuri kuri. Ku buryo nawe bitazamubangamira mu buzima bwe nakura, ngo yumve ko icyo kintu azakigenderaho. Wenda ko bishe wenda ba Sekuru kubera ubwoko ubu n'ubu cyangwa se kubera bari bashyigikiye abantu aba n'aba. Gusa nawe agakura azi ko byabaye ariko atari ikintu mbega cyatuma… kimutesha umwanya we nawe ngo abe yagira. 
  •  FREDDY: Iyo umaze kureba… ubona hari ibyo wabayemo, ibyo ukiri kumwe n'ababyeyi bawe ibyo wabayemo, ubuyobozi bwari buriho bw'amashyaka uko iterambere ryari rimeze mu gihugu. Ubona kugeza ubungubu wowe urabona avenir [ejo hazaza] y'i gihugu cyacu ari iyihe, nyuma y'ibyabaye byose? 
  •  Nshimiyimana Claude: Avenir [ejo hazaza] y'i gihugu cyacu…gusa ikintu cya mbere wenda nshimira wenda leta y'Ubumwe, n'uko bagerageje kugira uruhare rw'ukuntu byibuze abanyarwanda bakongera bagasubira mu mucyo. Bakabasha wenda no kugira ngo wenda izo nterahamwe nazo zakoze ibyo bintu zibashe guhanwa. Kugira ngo byerekane…bitange urugero, kugira ngo n'ikindi gihe hatazongera kuba hagira ikindi kintu cy'umwuka mubi kiza mu banyarwanda, usange batangiye kongera gutemana, batangiye kongera ku kwicana. 
  •  Nshimiyimana Claude: So, nkaba numva ibyo aribyo byose nabo baragizemo ba yaragizemo intabwe ndende cyane. Kuko i gihugu ndabona gitera imbere, ndabona hari imyubakire se, n'imiyoborere se, ndabona intambwe… birimo bigenda biza. Nkabona ibyo aribyo byose nizera ko ibyo aribyo byose no mu myaka iza ariko bizagenda igihugu kirushaho gutera imbere. 
  •   FREDDY: Kuri ubu buhamya uduhaye nta kindi kintu ushobora kongeraho? Yaba ari ubutumwa cyangwa se mbese icyo wifuza kongera kuri ubu buhamya bwawe mu rwego rwo kubusoza. 
  •  Nshimiyimana Claude: Gusa njyewe gusa ikintu cyo nakongeraho, ibyo aribyo byose ndashima cyane cyane abantu babashije kwita cyane ku mfubyi z'u Rwanda. Cyane cyane abanyarwanda ubwabo babashije kwitanga bakumva ko izo mfubyi nazo zibabaye.Yaba se uwatanga iryo jana yaba se uwatanga izo mirongo itanu se yaba wagira gute… yaba se hari uwagira igitekerezo kizima yabungura. Byose…ndumva ibyo aribyo byose imfubyi nyinshi, bamwe bariga abandi batangiye gushaka ubuzima. Nkaba numva ibyo aribyo byose nanjye ari ibintu binshimishije. Ikindi kindi nakongeraho n'uko ndeba ngasanga ibyo aribyo byose uko imyaka ishize uko yashize, n'uko iyingiyi igenda nkabona hari ibigenda bihi… bihindagurika byinshi ngasanga hari ibyiza birimo bigenda biza yaba hagati y'imibanire y'abantu se, yaba hagati y'uko i gihugu wenda amahoro gifite. Nabyo ugasanga ari ibintu byiza cyane. 
  •  FREDDY: Nta kindi wongeraho? 
  •  Nshimiyimana Claude: Ndumva ari ibyongibyo. 
 
French Translation 
  •  Claude: La réconciliation des Rwandais, moi personnellement, je trouve que c'est un grand pas à faire…parce que le temps actuel n'est pas un temps de conflit, c'est le moment où chacun devrait avoir l'amour de sa patrie, de son prochain ; comprendre que les gens doivent s'unir et reconstruire leur pays ensemble. Parce que les conflits et les rivalités n'avancent à rien. Au contraire, ils ne font que faire regresser. 
  •  Claude: Je trouve que les conflits ne servent à rien mais que l'unité basée sur les principes de développement est le grand pas à faire pour que les Rwandais aient une vie meilleure. Je crois que c'est la chose qu'ils devraient comprendre en premier et surtout savoir que c'est un grand pas. 
  •  Freddy: Est-ce que tu crois que les Rwandais peuvent vraiment être unis ? Si non, quels en sont les obstacles ? 
  •  Claude: Les Rwandais… s'unir, je ne sais pas…c'est possible. ça prendra longtemps, mais ce sera quand même possible puisque ça a déjà commencé. Aujourd'hui les gens s'entendent bien même s'ils sont d'ethnies différentes. Ils discutent sans problème, se rendent visite mutuellement et quand il faut partager, ils partagent. 
  •  Claude: Mais ce sera possible. D'ailleurs c'et un processus…et puis je me dis que celui qui voudra retourner en arrière en rejetant ce processus, personnellement je dirais que cette personne est stupide, parce que je ne peux pas dire que je resterai seul ou que je vivrai seulement avec telle ethnie. 
  •  Claude: Parce que si on se dit qu'on veut vivre avec un groupe particulier… je crois que cela serait difficile pour la bonne gouvernance d'un pays. Et même qu'aucun Rwandais ne saurait vivre sans son prochain, ce serait revenir aux mêmes conflits qui ont fait que des gens ont été tué sans cause. On disait que tel est de telle ethnie, il ne doit pas réussir à l'école. Il faut donc comprendre que cela ne mène nulle part la nation. 
  •  Freddy: Il y a des gens qui mettaient toujours de l'avant la cause ethnique, c'est tout à l'heure que je viens de comprendre que tu es né de parents de différente ethnie, comment approches-tu cela ? 
  •  Claude: Une chose est de dire que tel est de telle ethnie, même que les gens qui ont fait le Génocide ont tué des gens qui ne sont pas de cette ethnie là mais qui avaient de bonnes idées, qui ne pouvaient pas tuer quelqu'un avec qui ils avaient eu des enfants comme d'autres le faisaient… Il y a même ceux qui le faisaient juste pour battre le record en disant que puisque tel a tué tel, moi aussi je vais tuer tel…parce que tel l'a fait. C'est vraiment stupide ça ! 
  •  Claude: Et à y voir clair, il n'y a aucun développement dans tout ça. Parce qu'on se dit que…surtout les rescapés, ils disent : « Les Hutu ont exterminé les miens. » Il n'a plus personne dans la famille, il n'a que cette conception dans sa tête. Pour qu'il cesse de penser ainsi, ça demande une instruction assez poussée pour qu'il oublie cela. Parce que s'il continue à penser ainsi, il va rester derrière alors que le pays avance. 
  •  Claude: Cette personne restera dans la solitude, dans l'angoisse. A la fin, tout ça n'a aucune importance. Le mieux que je puisse lui dire est de se chercher un autre mode de vie. Qu'il évolue jusqu'au point de dire : c'est arrivé [le Génocide] certes mais je dois chercher un moyen de le combattre d'autant plus que je l'ai vu de mes propres yeux être perpétré. Je trouve que le fait qu'une personne de telle ethnie prenne la machette et tue celle de l'autre ou tuer tel à cause de ses principes…Le mieux est de se sortir ça de la tête et oublier. Mais il y a le fait d'oublier quelque chose dans sa tête mais pas du fond du cœur, une chose qui ne te prend pas beaucoup de temps. 
  •   Freddy: Tu viens de nous dire que certains rescapés disent : « les Hutu ont tué ma famille » A ton avis est-ce les Hutu ou les Tutsi qui ont effacé les tiens ? Si tu généralises.. 
  •  Claude: Je trouve que c'est les Hutu qui ont fait ça parce que aucun Tutsi ne pouvait venir me tuer [tuer les miens]. D'ailleurs premièrement il [Tutsi] ne le pouvait pas puisque je n'avais rien contre lui. Deuxièmement, il ne pouvait pas venir me tuer alors qu'il était poursuivi lui aussi. Il n'avait donc aucun moyen. Mais le Hutu puisque c'est lui qui avait le pouvoir, j'entendais dire qu'il avait la possibilité de faire tout ce qu'il voulait, c'est lui qui a finalement fait ça [le Génocide]. 
  •   Freddy: Il y a un programme de juridiction Gacaca dont le but est de punir les criminels dans le cadre d'unité nationale et de chercher à savoir la vérité sur le Génocide. Qu'en penses-tu et qu'en dis-tu ? 
  •  Claude: Ces choses concernant Gacaca…il y a une chose dont je suis fier que le Gouvernement a fait, c'est le fait de prendre ceux qui ont fait la propagande et les emmener à Arusha. Il a été nécessaire que les autres soient jugés par la justice local, parce que si je prend l'exemple d'un criminel qui a tué à Gikondo et qui est aujourd'hui emprisonné à Muhima, il ne pourra pas être jugé à Muhima parce qu'on le connait pas là bas. 
  •  Claude: Il devra rentrer dans sa zone natale, là où il vivait avant pour qu'on sache réellement s'il est innocent ou coupable. Je trouve donc que ce processus est une bonne chose parce que si on ne l'avait pas fait ainsi, les juger aurait été plus difficile. Mais puisqu'on les ramène dans leurs préfectures, leurs communes, leurs cellules d'origine, ça devient plus facile même pour les juges et le fond…et même pour ceux qui doivent porter plaintes contre les accusés. 
  •  Claude: ça n'a aucun sens de juger un natif de Gikongoro à Nyamirambo. Il y aura tout d'abord des problèmes de transport, de logement …. Seulement je trouve que cette initiative est bonne pour que les accusés soient jugés et qu'ils soient punis pour leurs crimes. 
  •  Claude: C'est abominable que quelqu'un tue son voisin…aller chez quelqu'un puis exterminer toute sa famille alors que vos enfants ont étudié ensemble ou encore que vous les avez intermariés ou alors qu'il venait chez toi lors des fêtes…franchement je trouve que ces juridictions Gacaca sont une bonne chose. 
  •   Freddy: Que dis-tu de ce programme des prisonniers qui plaident coupables et demandent pardon dans les prisons ? 
  •  Claude: Euh ! c'est bien parceque avant que je te pardonne, il faut bien que tu te repentes, que tu dises dans ton cœur : « mon cœur a vraiment péché contre tel, je l'ai offensé de telle manière et le seul témoin qui était présent c'est mon cœur ! » si vraiment ton cœur est sincère, tu seras affranchi. Et même celui que tu as offensé, même si pardonner n'efface pas le crime, mais quand même si tu lui dis que tu as fait ça, je me dis que de toute évidence, il y aura un changement, le fardeau qu'il portais ne sera plus aussi lourd qu'avant ! 
  •  Freddy: Ce témoignage que tu viens de livrer sera bien conservé de sorte qu'il pourra être lu par tes enfants et même tes petits-fils. Quel message voudrais-tu transmettre, en particulier à tes enfants ? 
  •  Claude: Je dirais… c'est comme nous aussi, nos grands-parents nous racontaient les guerres de 1959, de 1962 ; mais nous en particulier, il y a eu celle de 1994 qui est inexplicable parce que les massacres qui ont été perpétrés sont innommables. Des familles étaient complètement décimées, il ne restait plus personne…des trucs comme ça… 
  •  Claude: Seulement, ce n'est pas à oublier. Parce que mon enfant me demandera : « Papa, comment se fait-il que je n'ai ni grand-père ni grand-mère ? » Dans ce cas, je lui dirais que grand-père et grand-mère sont morts pendant la guerre dans le pays à un moment ou il y avait des conflits qui ont fait que certains haïssent les autres à cause de leur ethnie ou parce qu'ils disent la vérité ou alors parce qu'ils ont des familles…mais dans ces massacres, ils ont tué jusqu'à atteindre un niveau de famille très…. 
  •  Claude: Je l'expliquerais ce qui s'est passé en 1994, comment les gens ont été caractérisé par la haine. Comment ils ont tué des parents à cause de leur ethnie ou parcequ'ils disaient la vérité ! je le conseillerais de ne pas grandir dans ce sens là et croire qu'il pourra évoluer dans le concept ethnique. C'est cela que je le ferai sortir de la tête : l'ethnie et lui expliquer que ce qui est arrivé a été un problème d'ordre ethnique, les gens ont été remplis de haine puis ils ont tué les autres, je lui dirai que c'est la raison pour laquelle son grand-père n'est plus en vie ! 
  •  Claude: Mais je le dirai de sorte qu'il ne puisse pas avoir de problème dans sa croissance en se disant qu'il peut évoluer dans ces principes là ! ses grands-parents avaient été tués à cause de leur ethnie ou parcequ'ils étaient pour tel ou tel…il doit seulement comprendre que ce qui s'est passé ne doit pas lui faire perdre son temps au point de… 
  •   Freddy: Quand tu considère la vie que tu as vécu avec tes parents, il y avait un leadership de multipartisme, le développement qu'il y avait…quand tu considère tout ça, comment trouves-tu l'avenir du pays vu tout ce qui est arrivé ! 
  •  Claude: L'avenir du pays…tout d'abord je dois saluer le Gouvernement d'unité nationale d'avoir fait de son mieux pour que les Rwandais revivent dans la transparence, aussi de pouvoir punir ces Interahamwe qui ont commis des atrocités…Ceci est un exemple pour que de mauvaises idées ne soient plus propagées au sein de la population, ce qui pourrait les ramener aux massacres, aux tueries…  
  •  Claude: Ainsi donc, je dirais qu'il a fait un grand pas dans ce sens, le pays évolue, il y a la reconstruction, la bonne gouvernance…ça vient petit à petit. Je vois que de toute évidence, dans les années à venir, le pays progressera de plus en plus. 
  •  Freddy: Aurais-tu quelque chose d'autre à ajouter à ce témoignage ? 
  •  Claude: Mon ajout est un remerciement pour tous ceux qui soutiennent les orphelins du Rwanda. Les Rwandais devraient surtout prendre conscience de la vie pénible que mènent ces orphelins, qu'en donnant 100Frw, 50Frw ou en leur donnant une idée édifiante…Je me dis que de toute façon, parmi ces orphelins, certains étudient, d'autres se débrouillent dans la vie…cela me fait plaisir. Autre chose c'est que, quand je compare tout ce temps passé à celui que nous vivons, il y a des choses qui changent beaucoup, que ce soit sur le plan social, la paix dans le pays… Je trouve que c'est très bien tout ça ! 
  •   Freddy: Autre chose ? 
  •  Freddy: Autre chose ? 
 

Identifier mike:kmc00143/kmc00143_vid2
Title:Oral Testimony of NSHIMIYIMANA Claude
Description:The oral testimony of NSHIMIYIMANA Claude, a survivor of the Genocide Against the Tutsi, recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony is given in Kinyarwanda, with English transcript and subtitles available.
Language:kin

BACK TO

 

Continues from Part 1 of the Oral History Testimony of NSHIMIYIMANA Claude.