Umurangi N° 033 cover.jpg

Title:Umurangi N° 033
Author:Rédacteur en Chef: NTAWUYIRUSHINTEGE Boniface
Date: 1993-11-09
Genre:Serial
Description:Nyuma y'uko amashyaka menshi yemerewe gukorera mu Rwanda mu 1991,havutse ibinyamakuru bitandukanye, bimwe byaje bishingiye ku mashyaka yari amaze kuvuka icyo gihe, ibindi nabyo byari bishyigikiye Leta yariho y'akazu muri icyo gihe. Ikinyamakuru Umurangi cyavutse gishingiye ku ishyaka rya MDR Parmehutu rimwe mu mashyaka ya rwanyaga Leta ya Habyarimana juvenal, uko iminsi yagiye itambuka ikinyamakuru umurangi cyaje guhindura umurongo w'ibitekerezo gitangira kujya mu murongo wa MDR Power yamamazaga amacakubiri nka ya MRND na CDR. Umurangi N° 033 ugizwe n'impapuro 7 zifite imirongo migari ikurikira:
- Uko Leta ya MDR Parmehutu yabonaga ubutegetsi bw'abatutsi b'i Burundi muri Gashyantare 1973.
- Perefe Habyarimana ni umuti w'amenyo.
-Ibimenyetso bigaragaza ko Twagiramungu ari inkotanyi.
- Ese ko bishe Perezida Ndadaye baba barishe n'icyatumye atsinda amatora?
Language: Kinyarwanda
Pages:7
Repository:IWACU
Call Number/Shelving Location: unknown
Identifier: Iwacu_pub_Umurangi_no033

View Document