Oral Testimony of MUKANEZA Antoinette

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:Kmc00165/kmc00165_vid1
Title:Oral Testimony of MUKANEZA Antoinette
Sequence:1 of 1
Abstract:The oral testimony of MUKANEZA Antoinette, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Language:kin
Rights:KIgali Genocide Memorial
Creator: MUKANEZA Antoinette
Dock windowubuhamya bwanditse
X Watubwira umwirondoro wawe?
Antoinette Nitwa Mukaneza Antoinette.
X Wavutse ryari?
Antoinette Igihumbi kimwe Magana cyenda na mirongo itandatu na kane [1964].
X Utuye hehe?
Antoinette Ntuye i Gasaka.
X Watubwira muri make uko Jenoside yatangiye, n’uko mwayibayemo?
Antoinette Muri make, twagiye kubona tubona ingo zo hakurya y’aho twa… ubundi njyewe nari ntuye i Remera niho nari narashatse. Ngiye kubona mbona ahantu mu rwuya ingo zirimo zirashya, bariho baratwika. Hashize akanya gatoya, ngiye Kubona, mbona ibitero birimo biradusatira bije imuhira. Baraza baratwirukankana baratwika, ubwo natwe duhita duhunga. Nibwo naje mpungira hano i Murambi nzanye n’umugabo wanjye nari mfite n’abana batanu. Ubwo turaza tugeze hano mu Kabeza dusanga hari Bariyeli bateze, bariho barakubita abantu babica. Njyewe ubwo narakinagiye nsubira ku ga centre ka hariya i Nzega. Umugabo wanjye yarakomeje araza, aza hano i Murambi niho yaguye. Ubwo naragiye ngeze i Nzega mpamara igihe ku musaza witwa Karabudiyani…Kanyarubira Karabudiyani. Mpamara igihe gitoya, n’abo bana mbafite. Hashize… mu kwezi kwa gatanu, niho baje barahankura n’abo bana, batujyana kutwica.
Antoinette Baragenda baramfata abahungu batatu baramfata barambohoza [kumufata ku ngufu]. Hari uwitwaga Nzamurambaho Hamuduni, n’uwitwa Yusufu n’uwitwa Nkurunziza. Ubwo abandi icyo gitero kindi cyajyanye abo abana bajya kubica. Babicira mu masaka mu muringoti, munsi y’urusengero rwa Abapentecôte. Umwana umwe yitwaga Niyonkuru Thégène, undi yitwa Habyalimana Phirbert. Ubwo niko nabayeho mbega mu ntambara, ubwo aho nari ndi sinahasubiye, kubera ko nanjye bampigaga. Ubwo narahavuye nya ku musaza witwa Bakundukize.
Mpamara iminsi mikeya aranyirukana. Arambwira ati: “umuhungu wanjye witwa Rucakumuyange, niwe uyoboye ibitero, kandi arica nabi nagusanga hano arakwica. None mvira hano atagutsinda muri uru rugo. Ubwo nari ntwite inda nkuru mfite n’umwana mpetse mu mugongo, mfite n’utundi twana tubiri, ariko two tukaba twarasigaye ahongaho kwa Kanyarubira Kalabudiyani. Ubwo ndagiye, njya ku Gasaka mu nzu ihari y’umurangara bari barakuyeho inzugi, nsanga iwacu ariho bari. Mama na data niho bari bari muri icyo kizu cy’umurangara. Turahabana, tuhaba igihe gitoya. Tumaze kuhaba, baza kuhadukura nabwo bagirango batwice. Hari umusaza w’i Nzega bitaga Narcisse araza ati: “ariko bano bantu, ko abahungu babo mwabishe… [basaza banjye bari bamaze kubica]. …ko mwabishe, uyu musaza n’uyu mukecuru n’uyu mugore mwabihoreye, ko bazicwa n’abandi.” Ubwo baratureka. Turongera dusubira muri icyo kizu.Twaje kurokokera mbega muri icyo kizu, Imana n’iyo yaturinze urebye.
X Mwahabaye kugeza ryari?
Antoinette Twahabaye kugeza igihe abafaransa bazaga.
X Baje? Baje mwagiye kubana nabo?
Antoinette Abafaransa baraje batuzana hano i Murambi, aho bari bamaze kwicira bacu. Turaza tuhamara igihe gitoya, tuhava tujya i Maraba.
X Ubundi wari ufite abavandimwe bangahe mu muryango ukomokamo?
Antoinette Mu muryango nkomokamo, nari mfite benshi.
Apollon Abo muvukana ku babyeyi bawe.
Antoinette Abo tuvukana ku babyeyi banjye bari abantu batandatu.
Apollon Ubu muri bangahe?
Antoinette Ubu duhari turi abantu bane, hapfuye babiri.
Apollon Nabo baba barazize Jenoside?
Antoinette Yego.
X Muri abo bana batanu wigeze kutubwira, nabo bazanye na se ahangaha cyangwa mwarajyanye?
Antoinette Muri abo batanu nari mfite twari turi kumwe. Babiri rero nibo bapfuye b’abahungu, uw’imfura n’umukurikira nibo bishe.
X Nabo baguye hano i Murambi?
Antoinette Baguye i Nzega, uretse ko nabataburuje, bakaba baraje hano i Murambi. Hano i Murambi niho haguye se.
X Icyo gihe muri mirongo cyenda na kane [1994] wari ufite imyaka ingahe?
Antoinette Nari mfite mirongo itatu n’ibiri.
X Mirongo itatu n’ibiri?
Antoinette Yego.
X Mbere ya Jenoside wumvaga umeze ute?
Antoinette Mbere ya Jenoside twari turiho neza. Nari ndi kumwe n’umugabo wanjye, twubatse twifashije dutunze.
X Hari ibimenyetso bya Jenoside wabonye mbere y’uko iba?
Antoinette Mbere y’uko Jenoside iba, nakunze kujya nsoma nk’Imvaho, ibinyamateka byanditsemo imyiteguro y’intambara, ukabona ko intambara igiye kuba.
X Nibyo wasomaga gusa, aho wari utuye, cyangwa ibyo wabonaga… Atari ugusoma nta kinti wabonaga?
Antointette Ni ibinyamateka nasomaga, naho ubundi aho nari ntuye… abo twari duturanye, twasabanaga amazi, tugasaba umunyu, ukabona nta kibazo.
X Wibuka iki se ku byabaye nyuma y’urupfu rwa Habyalimana?
Antoinette Nyuma y’urupfu rwa Habyalimana se ko twahise duhura nyine nibyo ibibazo by’intambara. Umunsi apfa ko bavuze ngo ntihagire uva mu rugo rwe, intambara igahita iba ubwo!
X Hari amabariyeli wanyuzeho uvuye hano i Murambi usubirayo?
Antoinette Hari bariyeli yari iri hano ku Kabeza, hari na bariyeli yari iri i Nzega.
X Ni iki cyakubayeho kuri ayo ma bariyeli ?
Antoinette Kuri bariyeli yari iri hano ku Kabeza hari abagore twazanye babiri, uwitwa Nyirantibangwa n’umukecuru n’uwitwa Kansilida Nyirabarera, bafashe uwo umukecuru Nyirabarera baramutemagura neza neza bamujugunya mu ikawa… mu karingoti ko munsi y’ikawa zirimo hariya. Uwo mukecuru wundi we baramukubita, bamwambura n’amafaranga yari afite ibihumbi bibiri [2000frw]. Baramureka aza we hano i Murambi. Njye ubwo narakomeje ndazamuka, kuri bariyeri y’i Nzega narayibereretse nyicaho, ahubwo ikibazo naje guhura nacyo, n’icyo gihe baje kuntwara no gutwara abana, kuko nafashwe ku ngufu. Baramfashe barandongora kungufu abo bahungu batatu. Ndi muzima ntari muzima simbizi sinipimishije. Nshobora wenda kuba baransigiye n’indwara.
X Wadusobanurira ubwoba wari ufite muri icyo gihe cya Jenoside, uko wumvaga umeze muri wowe?
Antoinette Muri icyo gihe cya Jenoside, numvaga mfite ubwoba cyane kuko twari turi hagati y’urupfu. Aho ugiye bavuza induru, baguhiga bati: “nguriya wa mututsi…” Aho ugiye bati: “nguriya wa mututsi!”
X Ni izihe ngorane wagize kugira ngo urokoke?
Antoinette Ingorane nagize? Nagize ingorane nyinshi. Ibaze kuba mu masaka uhora unyagirwa, imvura ikaguhitiraho. Imibereho mibi yo kutagira icyo urya, n’inzara n’iki… Mu gihe cya Jenoside twagize ubuzima bubi cyane.
X Ku bwawe wumva bivuze iki kuba umunyarwanda?
Antoinette Kuba umunyarwanda? Ubwanjye kuba umunyarwanda numva ari byiza. Ari ikibazo n’iri subiranamo. Wavutse kimwe n’abandi, Imana yaturemye kimwe, ariko bakaza baduhiga ngo ubwoko ubu n’ubu. Kandi twese turi kimwe.
X Ukurikije ibyakubayeho se, n’ibyabaye ku bantu bawe, wumva ubutaberera wahabwa ari ubuhe?
Antoinette Ubutabera nahabwa, njyewe ndumva kubera ibintu byabaye, ubundi abantu bakoze Jenoside bakwiye gufatwa rwose bagahanwa. Kubera ko bakoze ibitari byo, gufata umuntu ugatemagura ukica…Ntacyo uzira? Azira ubwoko! Njye ndumva abantu bakoze Jenoside bakwiye kujya bahanwa rwose.
Apollon Wumva bakwiye guhanishwa iki?
Antoinette Ubundi urebye uretse ko ntawe ukora uko undi akora, nabo bakwiye gupfa. Kuko bishe abantu…kugomwa umuntu ubuzima yari yifitiye? Nabo bakwiye gupfa…Bakwiye urupfu.
X Ubwiyunge kuri wowe yumva buvuze iki?
Antoinette Ubwiyunge kuri njyewe, numva bwaba aribwo, ariko rero, ntabwo wakwiyunga n’umuntu utakwegera. Uwagukoreye ibibi ntakwegera, arakubona akaguhunga! Wakwiyunga ute se n’umuntu utaje kugusaba imbabazi?
X Utekereza ko bwashoboka, cyangwa butashoboka?
Antoinette Ubwiyunge ari ngombwa bwashoboka, ariko hari aho mbona njyewe butanashoboka. Ubundi wiyunga n’umuntu muvugana ukwegera, akagusaba imbabazi ati: “nagukoreye iki none mbabarira.” None ahubwo n’ubu arahiga ati: “niba nari nongeye nkamuca urwaho namwica.” Ntakwegera. Ubwo se twakwiyunga dute?
X Wowe ntawigeze aza kugusaba imbabazi?
Antoinette Ntawigeze azinsaba.
X Ubundi se abakwiciye urabazi ?
Antoinette Ndabazi bamwe.
Apollon Niba ubazi mubanye mute? Ujya ubabona, ujya… wumva iyo bari…
Antoinette Bamwe barafunze, abandi bagiye Zaïre, ariko hari n’abafunguwe. Abo bafunguwe rero na n’ubu rwose simvugana nabo, ntabwo banyegera. Nanjye mpora mfite impungege y’uko baramutse banciye urwaho banyica.
X Iyo bibaye ngombwa ko muhurira mu nzira se, ubona murebana mute?
Antoinette Ntawe uvugisha undi, umwe arahita n’undi agahita?
X None se ubwo ejo hazaza h’u Rwanda, uhabona ute ?
Antoinette Njyewe Ejo hazaza h’u Rwanda, iyo ndeba, mbona mbega uwatugumishirizaho Président uriho, wenda amahoro yagaruka. Kubera ko ubu dusa n’abafite umutekano, kubera Président dufite.
X Amahanga yo hari cyo wumvaga uyatezeho, haba mu gihe cya Jenoside cyangwa se na nyuma yayo ?
Antoinette Jyewe amahanga iyo narebaga mu gihe cya Jenoside, yari ashyigikiye Jenoside. Kubera ko ibyabaye byose barabirebaga. Bari indorerezi bareba ibintu biriho biba. Ntabwo bigeze baza ngo byibuze babe bahosha batabare. Byibuze iyo ibihugu byose bihaguruka bigahosha, hari kurokoka abantu benshi.
Apollon Ubu se ubona imibereho y’uyu munsi, ugereranije n’icyo gihe, ubona hari ikintu cyaba kigaragaza… cyangwa cyaba kiguteye nk’ubwoba? Uvuga uti: “wenda ibi bintu byazongera bikabaho,” cyangwa ubona bigaragara ko ntabyazongera kubaho na rimwe, ubibona ute ?
Antoinette Ubu tuba dufite impungenge y’uko bishobora kongera kuba. Kuko ntiwakwizera ko ibi bintu bitazongera kuba. Ibi bintu byatangiye kera. Itanu na kangahe… byarabaye; itandatu na kangahe… byarabaye; kandi ari abo bantu bapfa. Ubu rero twe ntabwo dufite ikizere cy’uko dushobora kubaho neza tutazongera gupfa. Kuko buri gihe tubona ari rwo tuzira.
Apollon None, ubona ari iki nk’umuntu yakora kugira ngo yizere ko bitazongera gusubira ? kuko ndumva ari cyo cyifuzo umuntu yari akwiye kugira ubungubu.
Antoinette Kugira ngo twizere yenda ko… kugira ngo twizere ko bitazasubira, ni ugufata abantu bose bakoze Jenoside, bagahanwa. Bagafungwa; bakabakatira urwo gupfa. Ubu hari nk’abantu benshi bakiri mu bihu… bakiri iwabo bataragira… badafunze kandi barakoze Jenoside.
X None se abo bakiri hanze ubona mubanye mute ?
Antoinette Abo bakiri hanze nabo ntabwo tubanye neza. Uhora wikanga uti: “yenda iri joro araza anyice;” cyangwa se “… …tuzahura anyice,” akenshi rero nk’ubu ho hasigaye harateye n’ibintu by’amarozi, ashobora no kukugurira agaha umuntu akakuroga akakwica… ntabwo tubanye neza.
X Ubundi se baba bashinjwe ntibafatwe cyangwa.. nta n’uba yagiye kubashinja ?
Antoinette Hariho abashinjwe badafunze.
X Batigeze bafatwa na rimwe mwabashinje ?
Antoinette Yego.
X Bakabasobanurira ko ari ukubera iki?
Antoinette Simbizi jye hari nk’i dossier narezeho abantu biciye… bishe abo bana, hari umugabo rwose narezeho kandi ntiyigeze afatwa ngo afungwe.
Apollon None tugarutse ahangaha i Murambi, uhagera hari…hari ubwicanyi wigeze uhabona?
Antoinette I Murambi jyewe mpaza, bari batangiye kwica. Ubwo nko mu nzira ku ma bariyeri, bariho bica abantu. Ariko i Murambi hano haguye abantu benshi… banshi cyane, nka hano ikibuga cyari cyuzuye… cyuzuye abantu. Kuko nari ntuye ku gasozi ka hariya, nari nirengeye hano. Nk’imbunda zivuga hano barasa, umunsi bahatera, twarumvaga. Nk’ibitero byamanutse za Mudasomwa, n’ince zose z’ino, zimanukana amafuni, n’inkota n’impiri, twararebaga. Hari abantu bazamukanaga ibyenda… bya matora bijojoba amaraso. Twarababonaga.
Apollon Harya wowe ubwawe wageze hano, mu gihe cya Jenoside bamaze kwica abantu?
Antoinette Twarahaje mu gihe… bamaze kubica.
Apollon Imirambo yabo se mwarayisanze?
Antoinette Imirambo bari bayikuyeho bajugunye mu biroba byari birimo hariya.
Apollon Ibiki ?
Antoinette Mu biroba. Bacukuye ibiroba noneho bakajya barunda mo intumbi. Twe twasanze intumbi barazirunze mu biroba byari birimo hariya, ibiraso ari byo bidendeje hariya, ariko intumbi bari baziroshye mu biroba, mu bisimu bari bacukuye.
Apollon Ayo maraso se ko kuri ubungubu atakigaragara, byaba… ibyo bimenyetso byaba byaragiye he?
Antoinette Amaraso ntabwo yamara imyaka ingahe akiretse ahongaho, imvura igwa ibishora n’ibiki.
X Ayo ku mazu nayo se? Ayari yagiye ku nkuta z’amazu ?
Antoinette Ayo ku nkuta z’amazu nange naherutse ahari, ariko ubu ntayo wahabona. Ntabwo yamara imyaka ingahe akiri aho kuri ayo mazu.
Apollon Icyo gihe muri aha, hari hayobowe nande? Ninde wayoboraga abantu ngo ababwire ati: “bigenze bitya…” Ubuyobozi bwari buri mu maboko yande ? Bwari buri mu maboko y’abafaransa ? Cyangwa mu maboko y’abanyarwanda ?
Antoinette Njyewe ngera hano abafaransa bari baje, nibo bari baturinze. Bwari buri mu maboko y’abafaransa.
Apollon Nibo babayoboraga babakorera ibintu byose.
Antoinette Kuko FPR Nkotanyi bari bamaze kugera i Butare, abafaransa barabimuye bataragera hano, ubwo rero twe twari turihano, abafaransa aribo bari ino.
Apollon None se abafaransa ubwo twavuga ko aribo bahagaritse Jenoside? Baba aribo batumye ubasha kubaho?
Antoinette Jenoside yahagaritswe na FPR Nkotanyi. Njye ahubwo abafaransa iyo ndeba, mbona bashobora kuba banafashije n’abakoze ubwicanyi. Ubundi abafaransa bagera ino babwiye interahamwe… mbega abantu bicanaga ngo bahunge. Abahagaritse ubwicanyi ni FPR Nkotanyi. Naho abandi njyewe nabonaga basa nk’aho nabashyigikiye ubwicanyi.
Apollon Mu gihe se mwari muri ino icyo gihe hari abafaransa mubana nabo, hari abantu baba barishwe?
Antoinette Mpari njye nta bantu bahapfiriye. Ariko rero igituma mvuga ko bashobora kuba bari babashyigikiye, n’uko bamaze kuhagera ntibafashe abo bantu bishe, ahubwo bo barabarekaga bagahunga, bakababwira ngo nibahunge bajye Zaïre !
Apollon Ariko muri icyo gihe nyine abafaransa bari aha namwe muhari, nta muntu wongeye kwica undi.
Antoinette Njyewe mpari nta muntu wahaguye mpari.
Apollon None se icyo gihe muri ahangaha, mwari muhari nk’aba…nk’abahunze kwicwa cyangwa nk’abaa… abicaga ntabwo mwabanaga ?
Antoinette Oya, twe twari duhunze kwicwa.
Apollon Yee! Mukabana n’abafaransa. Ababahigaga ntibabarekaga abafaransa ntibarekaga babageraho ?
Antoinette Hari abaje… hari igitero cya hariya i Nzega cyaje, kije barakimira babasubizayo barabirukana.
Apollon Ni ukuvuga ko abafaransa babarwanyeho rero?
Antoinette Abafaransa turi hano nta muntu wahaguye. Njyewe aho mariye kuhagera hano nta muntu wahaguye, kereka niba barahaguye mbere wenda ntarahaza, ariko maze kuhagera nta muntu nabonye bica.
Apollon Hari ikindi kintu wumva watubwira nyuma y’ibyo tumaze kuganira? Nk’ikintu tuba tutakubajije…
Antoinette Njyewe ndumva nta kindi nshobora kongeraho, uretse ko njyewe nashima FPR Inkotanyi. Kuko FPR Inkotanyi, iyo bataza guhita baza, n’uwarokotse ntabwo yari kuba akirokotse.
Apollon Harya watubwiye ko abana bawe hapfuyemo… babiri nibo bishwe?
Antoinette Yee, na se. Na se wa gatatu.
Apollon Ariko nta n’umwe waguye i Murambi?
Antoinette Murambi haguye se.
Apollon Yari yahungiye hano ?
Antoinette Yego. Twazanye tugeze kuri bariyeri dusanga mbega barimo barica, we acaho ariruka, njyewe nsubira inyuma, nsubira ku ga centre ka Nzega.
Apollon Nyuma rero wamenye ko yabashije kugera hano.
Antoinette Yego.
Apollon Umurambo we hari uwo wigeze ubona?
Antoinette Umurambo we ntawe nabonye. Uretse ko numvise bavuga ko bamurashe bakamurasira hano ku kibuga, ariho yirukanka nyine kuko bararashe hano, abantu bamwe bavamo biruka, ibitero byagose, bakajya babicira mu nzira bamwe bahunga abandi bakabicimo hariya.
X Hari abandi baturanyi bari bahahungiye bashoboye kurokoka?
Antoinette Ntabo uretse abadamu babiri nzi barokotse.
X Ninde wakubwiye amakuru ye?
Antoinette Amakuru ye nayabwiwe n’ witwa Mukaremera warokotse wari urimo hano.
Apollon Mukaremera uwonguwo we arihe?
Antoinette Ari ku Gasaka.
Apollon Utubwiye ko umurambo w’umugabo wawe utigeze uboneka, utekereza ko waba ari umwe muri iriya mirambo iri hariya?
Antoinette Ashobora ku… niho ari. Kubera ko bambwira ko yaguye hano ku kibuga ariho bamwiciye. Ubwo rero barararuzaga bakagenda bakamena hariya mu bisimu, ubwo ari muri iyo mirambo nyine hariya.
Apollon None iriya mirambo ku bwawe wumva yakorerwa iki? Nk’imirambo irimo umugabo wawe?
Antoinette Njye ku bwanjye kubera ko benshi ntibemera ko koko ibintu bya…ko abantu bahuye n’ibibazo mu ntambara. Njyewe iyo ndeba mbona hariya hantu hakubakwa neza…hakubakwa neza. Abantu abaribo bose bakajya baza bakareba ibintu byabereye hano i Murambi.
Apollon Ari ukubahamba cyangwa no kuhubaka neza bakababika, wumva igikwiye ari ikihe?
Antoinette Njyewe ku bwanjye bakubaka neza, abantu baza bakajya bababona aho bari. Ntibashyingurwe rwose bakareba ahantu bari.
Apollon Kuki se wumva batashyingurwa ?
Antoinette Njyewe ni ukugirango…kubera ko hariho abantu bahakana bakavuga ko Jenoside itabaye. Njyewe numva abantu bakubakirwa bakaba ahantu hameze neza, abantu bose bahakana nk’ibyo bintu, bajya baza bakajya babona abo bantu.
Apollon Kuri ibyo bintu byerekeranye no guhakana, hari ubwo wigeze ubibona ku giti cyawe ko hari abantu bahakana ?
Antoinette Hari n’abaturage rwose bavuga ngo ese… ngo… Hariho abantu benshi, b’abaturage bamwe bavuga ngo: “ariko ngo nk’i Murambi koko… ngo baravuga ngo i Murambi ngo hari amagufa ngo n’ibiki…” Hari n’abantu batinya kuza… kuhagera kubera ibyo bahakoze. Hari nk’igihe tuhaza ari nko mugihe cy’icyunamo hari abantu banga kuhakandagira… kureba ibintu bahakoze !
Apollon Bituma wumva ko aricyo… bahaguma?
Antoinette Yego.
Apollon None se nko kubana bakiri batoya, bari mu gukura ubungubu, kuba bazabona ibyongibyo wumva ari ikintu cyiza, cyanga wumva ari ikintu kibi ?
Antoinette Njyewe ku bana batoya bazabona ibyongibyo, njyewe numva bishobora kubabera na byiza, bakabona amarorerwa yabaye. Nabo ubwabo bakaba bakwirinda kubikora. Kuko baba baruzi ko ari bibi.
Apollon Ni ukuvuga y’uko ubona kubabika byabera isomo abandi?
Antoinette Yego, bakareba ibintu byabaye.
Apollon Naho ku bandi njya mbona abanyamahanga benshi baza ino aha, ubona byabamaririki kubona ibintu nk’ibyo?
Antoinette Njyewe mbona byaba byiza, kuko baza bakamenya ibintu byabaye muri mirongo cyenda na kane [1994]… byabaye mu Rwanda. Naho ubundi bashyinguwe, hariho n’abavuga bati: “ni ukubeshya koko.” Ariko nk’uje akareba ariya magufa hariya, hariho uhita yemera ibyabaye koko. Akavuga ko ibyabaye aribyo ukuri.
Apollon Ubona hari icyo byamarira u Rwanda rw’ejo?
Antoinette Mbona njyewe byakimara.
Apollon Nk’iki?
Antoinette Njye nk’u Rwanda rwejo… nk’urubyiruko… mbega nk’abana bavuka ubu, hari umwana ushobora kuzabwira uti: “muri mirongo cyenda [1990] habaye ibi n’ibi,” ati: “reka da!” Akaba yabihakana. Ariko aje akareba biriya bintu, akabyireba n’amaso ye, yahita yemera ibyabaye.
Apollon Bikamufasha iki se kubyemera ?
Antoinette Kubyemera hariho ushobora kuvuga ati… yenda… ibyo bigarutse… nka biriya bisa nk’aho byagarutse, hari uwavuga ati: “ntabwo nzongera gukora biriya byabaye ni bibi.” Akabona ko ari bibi mbega akaba atabikora.
Apollon None urashaka kuvuga ko byadufasha mu buryo bwo kwirinda…
Antoinette Gukora… kongera gukora mbega itsembabwoko.
Apollon None se ubona urwibutso rwakorwaho iki kidahari?
Antoinette Urwibutso njyewe mbona bafata nka hano bakahubaka neza bakahatunganya, amahanga yose akajya aza gusura hano i Murambi, akareba ibintu byahabereye. Bakahatunganya bakahagira neza bakahubaka neza. Kugirango bariya bantu bacu bahari be kuguma kujya banyagirwa ngo babe n’ahantu hameze nabi.
Apollon Ku byerekeranye n’uburezi ahendaga kuzaba ishuli. Ubona bikwiye kuzaba ishuri risanzwe? Cyangwa hakwiye kuba iryo shuri nyine ryigisha ku byerekenye n’ibyo by’itsembabwoko; n’uko ryirirwa; n’ibintu nk’ibyo…?
Antoinette Njyewe numva haba ishuri ryigisha iby’itsembabwoko no kuryirinda.
Apollon Wumva aribyo ushaka?
Antoinette Yego.
Apollon Ubundi se ku bwawe, nk’umuntu wacitse ku icumu. Aha hantu uhabona ute? Ese ujya uza kuhasura nk’ibisazwe…? Aha ni hantu ki? Ku muntu wacitse ku icumu?
Antoinette Aha hantu, njyewe mbona nko k’uwacitse ku icumu, mbona ari urwibutso rw’abantu bacu bahaguye. Kuko ntushobora kwibagirwa abantu baguye hano. Nk’ubu hano hantu haguye abantu benshi bo mu muryango wanjye. Hari nk’umuryango wavaga inda imwe n’umugabo wanjye. Barapfuye barashira. Haguye abantu benshi, aha hantu njyewe mbona ntashobora kwibagirwa ibintu byahabereye!
Apollon Ababyeyi bawe nabo baguye mu itsembabwoko?
Antoinette Ababyeyi banjye bararokotse, data niwe wapfuye, ariko mama we yararokotse ariho.
Apollon Naho abo mwavaga inda imwe?
Antoinette Abo twavaga inda imwe hapfuye babiri.
Apollon Mwari bangahe?
Antoinette Twari batandatu.
Apollon Urakoze cyane, nagirango turekere ahongaho tuganire n’abandi nabo… Ngirango gusa watwibutsa izina ryawe mbere y’uko turangiza.
Antoinette Nitwa Mukaneza Antoinette.
Apollon Urakoze!
Antoinette Namwe.
Dock windowView People
Mukaneza Antoinette.
Kanyarubira Karabudiyani
Nzamurambaho Hamuduni
Yusufu
Nkurunziza
Niyonkuru Thégène
Habyalimana Phirbert
Bakundukize
Rucakumuyange
Narcisse
Habyalimana
Nyirantibangwa
Kansilida Nyirabarera
Mukaremera
Dock windowView Places
Gasaka
Remera
Rwuya
Murambi
Kabeza
Nzega
Maraba
Zaïre
Rwanda
Mudasomwa
Butare
Dock windowTable of contents
Genocide experience
Burning houses and assaults at house
Beatings and killings at the roadblocks
Flight to Gasaka and meet with the family
Flight to Murambi by French's intervention
Life and social situation before genocide
killings
Raping and humiliation
Discrimination and justice
Unity, reconciliation and forgiveness
hope and vision of Rwanda
Killings at Murambi
FPR Intervention at Murambi
negativism
Mass graves contribution to the next generation
my family before and after genocide
Dock windowView of topics
Introduction of Mukaneza Antoinette
The beginning of the genocide
Burning the houses
Assaults at home
Flight to Murambi
Hidden by Kanyarubira Claude
Being raped by three men
Killing my children
Flight to Bakundikize
Meeting my family
The french troupes intervention
About my family members
Life before genocide
genocide signs before 1994
Passing to the roadblocks
Fearless during genocide
Being a Rwandan
Justice
reconciliation and forgiveness
Social life
The future of Rwanda
International community
Worries today
Justice and living with perpetrators
About Murambi site
Murambi's administration during genocide
Stopping genocide and french contribution
Acknowledgment
About my children and husband killed
The mass graves/sites maintainable
maintainability of Murambi site
School of genocide and prevention
Visiting memorial site
about my parents, brother and sisters
Dock window
Loading Google Maps...