Oral Testimony of KALISA Emmanuel

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:kmc00131
Title:Oral Testimony of KALISA Emmanuel
Sequence:1 of 1
Abstract:The oral testimony of KALISA Emmanuel, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. It discusses the hard struggle for life as an orphan household, remembrance of parents and family members death during the Genocide and the importance of individuals and NGOs help. The testimony is given in Kinyarwanda.
Contributor: Aegis Trust (UK)
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Interview Date: 12/5/2004
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial, Kigali, Rwanda
Creator: KALISA Emmanuel
Format: mini-DV tape
Dock windowTable of contents
Orphan household residence and property
Introduction
orphan of genocide
Genocide experience
Death of parents and family members
The run for survivor
Sister saved by a house keeper
Starving by hunger
Post Genocide struggle
thrown out from the orphanage
Sisters struggle
Individuals and NGOs support
social support
Financial support
AEGIS TRUST support
Message to AEGIS TRUST
Dock windowview places
Near grand mother house
In the forest
Live in Orphanage
Adopted on different family
In School
Orphan household residence
Dock windowUbuhamya bwanditse
Ahangaha muri icyi cyumba mubona niho mbika ibintu byose nibintu nabashije kugura byokubika mbibikamo hariya,ibintu byo kurya byose mbishyira hano,nkibintu dukoresha murugo nkibyo kwoga,ibido,amasabune ibintu byose mbibikamo hano mucyumba ndetse ninkweto zanjye nzibika hariya zose nzibikamo hano nibindi byose mbibikamo hano kuko nicyo cyumba mubyububiko.
Nitwa Kalisa Emannuel nkaba mfite imyaka cumi n’umunanie ehh nabaye imfubyi mugihe cya genocide,mugihe cya genocide ibya;bayeho ni byinshi cyane ntabwo nabivuga ngo mbirangize ariko nkicyo nabasha kuvuga wenda nuko genocide yabaye ntari kumwe nababyeyi banjye hashobora kuba bari kumwe n’umuryango murugo nkaba taramenye urupfu rwabo,nkaba najye ntaramenye ikaba ari nk’Imana yandokoye muri iyo sale nkaba ntazi ukuntu narokotsemo muri iyo ntambara uko yari imeze;nahisemo kuba nabashiki banjye kuba twari kumwe ariko ntitumenye uburyo bagiye aho bagiye tukaza kubonana nyuma ya genocide ntazi aho bagiye ntazi aho babatwaye
Mugihe nasigaye njyenyine ntabwo byari byiza kuko ntari umuntu mfite unyitaho kuko ndetse nari mutoya cyane mfite nkimyaka umunani,ndetse nkaba nari mfite nabandi ngomba kureba kurebera bari batoya kuri njyewe nkaba ntabushobozi;byari bibabaje ariko ntakundi narabyemeye tubashwa gufatwa tujyana mukigo cy’imfubyi nyuma yahoo tuza kujyanwa mumiryango hanyuma tuza no kwirukanwa kuko batri banatwisimiye benshi!nza no gufata gahunda yo kwibana njyenyine ndetse nkajya njya kuzana na bashiki banjye rimwe na rimwe bakajya bansura mfite ubushobozi ehh imyaka icumi ishize byambayeho nibyinshi cyane ntabwo nabivuga kimwe uko umwaka ushize uko wabanjirije undi nundi waje nudi waje ntabwo nibyinshi cyane ariko ibyambayeho bikabije ntabwo ari byinshi usibye ubwigunge nabaga ndi njyenyine ndetse bibabaje kugirango ubone ubuzima bwa buri munsi kubaho nta muntu wabwira ubuzima bwawe bwaburi munsi byaribibabaje nibyo bintu nareba kuko kuvuga muri rusange kimwe kimwe ntabwo nabirangiza nibyinshi kuba na bashiki bawe bakubona nku muntu mukuru washobora kubafasha ariko kuba ntacyo ubafasha byabaga bibabaje kuba wanarira cyangwa kumbwira ikintu kibabaje ndetse ukakajya unamwihisha kugirango mutabonana ndetse nabyo byabaga bibabaje muri iyo myaka icumi mbese mutabasha kwishimana mutabonana buri munsi;mudashobora kwishimana buri gihe muhora mubibazo bya buri gihe ko bitashiraga ndetse yanabikubwira ukabiubwira ukamwereka ko utanamwumvise nibyo bintu wabonaga bisa nkaho bingarukira buri kanya najye ahondi najye nkasanga akenshi sankaaho nihebye ariko bigenda bishiramo gahoro gahoro.
Nyuma ya genocide nyine bashiki banjye baje gufatwa nimiryango harimo nkaba tentin barabajyana barabarera nabo bose ndetse nundi ajyanwa n’inshuti nziza yababyeyi ararerwa ariko hari hari umwe muribo utarabashije kurerwa simvuga kuba batari bamwishimiye nyine babashije kumwirukana tubasha kubona undi mubyeyi aramufata aramwihanganira kugeza nanubu;ndetse niyo bavuye kwishuri bajya baza no kudusura ariko tukamarana igihe gito kuko ntabushobozi nyine baraza tukirirwana kumugoroba bagataha.
Ubungubu ahantu bari wenda navugako bari kwishuri ko bagiye kwiga ndetse bavuye no muri iyo miryango yabo bajya kwiga hari nigihe bashobora kujya kwiga tutabonanye bitanturutseho nanyjewenda nabo bitewe namasomo menshi nkaba nabasha kujya kubareba;yenda navuga nyuma ya genocide nyuma yimyaka icumi iyingiyi mbona birambabaza kuba ntari kumwe na bashiki banjye nta nigitekerezo mfite cyo kubana nabo,kuko ntabushobozi ;birambabaza kubona babatererana ukagirango wenda hari nkikintu bakoze!kubona bakamwirukana akava hano akagenda acumbika cumbika nk’umuntu urwaye ibibembe wenda navuga akaba ariwe muntu batererana cyane cyangwase ikindi kintu yenda bakiri nabana batanabishimiye ukibaza ikintu nkicyo abana bakora bikambabaza kuba ntari kumwe nabo kandi buri gihe bansanga nkabura ikintu nabamarira biranambabaza kubona banajya no kwishuri tutabashije no kubonana ndetse bakarinda banagaruka bikaba biraho numva ntakintu mbese ntakuntu wabigenza utapfa kumuzanango umushyize murugo ubanye nawe byitwa kubana nawe ntakintu bizamumarira muri rusange ahubwo ikizarushaho kwiyongera no kwicara ikimbabaza muri rusange ubona ntacyizere mfite cyo kubana nabo ndabona kabisa bbitashoboka wenda nkikintu nakwibuka nibuka ababyeyi bacu nkukuntu bapfuye nabi cyane kuko ntabwo bishwe n’inzara kugirango tubimenye cyangwase icyorezo gitunguranye,ubukenese ,cyangwase abagzi banabi barishwe nabi cyane kuko icyo gihe hari iminsi mikuru kandi bari bayirimo naba marume nababyara banjye,na mukuru wanjye na mushiki wanjye icyo gihe twebwe kuko twari batoya cyane bari babashije kudusiga murugo ariko abari baraho babashije gupfa barabica nabi ndetse icyambabaje wenda,icyambabaje nanubu ntanumwe bishe ngo apfe ahubwo babataye mumisarani bagihumeka bagitaka umwana muto baramutwitse bamutwikisha amashara bamta nawe muri toilletteyari hafi yokwa nyogokuru bose barimo barapfuye na papa namurumuna we,nabashikibe babiri baba barabishe nabana bari babashije kujyana nabaturanyi uhh na mama bose babata mumusarani mbese bijya bimbabaza kuko babatayemo kuburyo twavuga ngo hari umuntu wapfuye burundu bose babaga bagitaka yenda numvaga yuka hari uwo batatamo bakaba bamushyira kuruhande yashoboraga kurokoka kuko ntanumwe wari wagapfuye ndetse bishywe n’abaturanyi bitwaga inshuti zabo ugasanga nanjye birambabaza kuko nkibabona wenda ndetse bamwe munahura kenshi duturanye yari inshuti naso kandi uzi ibyo yagukoreye nkicyo gihe wenda nkanjye kuko nari nasigaye murugo ;nijye warusigayemo mukuru nabashiki banjye babiri noneho twari dufite umuntu w’umukozi watureraga babashije gutera murugo kuko bari baziko abantu bagiye ngo baze kwisahurira babonye utwana duto baravuga bati pu turiya mutwihorere ntacyo tuvuze turiya ntacyo tuzimarira abo twashakaga twabarangije twabanje gutorokana nuwo nguwo tumaze kugera hasi munsi y’urugo twaje kubona abantu benshi ubwo njye ngira ubwoba nari nkuze nari mfite imyaka umunani nabashije guhita nirukanka ndamusiga mbasigana nabo nuwo mukozi nyine nuwankurikiraga nawe yabashije kwirukanka kuko nawe yari afite imyaka itanu nawe arirukanka akurikiye igice narindimo ndamusiga kuko nari mfite ubwoba bwinshi cyane kuko bari bamaze kuvugango bapfuye dutandukana dutyo umwana muto baramujyana mushiki wanjye nyine bijya bingarukira kenshi cyane bikanambabaza kuko wenda iyonza kumenyana nabantu icyo gihe bicaga ababyey bacu kuko bo nakenshi baranabaduhishaga ntakibazo banabanye ntacyo ntacyo nabajura akenshi batubeshya kugirango tutiheba bikambabaza kuko iyo baza kumbwiza ukuri kuko ntibyari kuntungura kubyurupfu rwabo ndetse nari kumenye uburyo nari kunganira nabashiki banjye simbate wenda nkamenyako ari ibintu byari bihari byateguwe wenda no kugirango badusige nuko batari bizeye umutekano wabo. 00:15:32:01
Twarahunze nyine ubwo mushiki wanjye umwe yajyanye n’umikozi umukoziwe kuko atahigwaga nyine aramurengera cyane aramujyana ntituzi naho baciye kuko yari n’umwana atazi ibyamubayeho ariko nkanjye nabashaga kugenda njyenyine wenda ukabura icyo kurya ukaba ahongaho mw’ishyamba ugatungwa n’ibyabaga ahongaho mw’ishyamba nk’imyumbati,ibijumba ndetse nibintu utamenyereye n’inzara ikakwica cyane bikanakubabaza tukajya no kungo nyinshi ukajya nko gusaba icyo icyo kurya,kunnywa yenda amazi yo kunnywa bakakubwira nabi bakakubaza bati uri uwo kwande?ukabona na’abana mwabanaga mwakinanaga ntanumwe ukikwishimiye bikakubabaza cyane ukubaza ikintu wakoze nawe ukibaza yuko ababyeyi baba batarabikubwiyeho na rimwe ahubwo bakavugango dore kakana ko kwakanaka kaje ahangaha ugahita ugira ubwoba ugahita wirukanka ukibaza impamvu abana mwakinanaga bakuvugiriza induru ukumva birababaje cyane wenda navuga nko kunkunga natewe nka abantu bo muri AEGIS TRUST tuvugeko aribo bampaye inkunga kuko babashije kunyegera tukabasha kuvugana tukajya tunaganira kuko harimo nabo bakoranaga;abakozi bakoreshaga bagize igitekerezo cyo kutwegerabakatuganiriza wenda. 00:20:31:20
Hari inkunga yamafaranga nyangwa iyiki ariko nayo ninziza kuko ituma wikemurira wenda iki;amafaranga babashije kumpa navuga nko kuri iyi myenda nambaye wenda;nabashije kubona amafaranga ndayigura kuruhare rwanjye biranshimisha no kuruhare rwa bashiki banjye ndetse wenda hari nkibintu byinshi nagiye nguramo:nkibiryo bishobora kuba bihari namafaranaga nayo bampayemo,kuba mbasha kujya kw’ishuri nteze nabyo ni byiza nabyo ni kumafaranaga bampaye;ndetse nyo mvuga ntangiye kugarura icyizere bishobora guhinduka muri iyi myaka izaza wenda nicyo cyizere cya buri munsi kubona hari nk’umuntu unyitaho nibura nabwira ikibazo cyanjye nkumva aracyumva wenda nibura ndumva binshimisha numva ari inkunga nini cyane kuko kugera hariya kuburyo ntabasha kuvuga;navuga nibyinshi cyane kunkunga bantera. 00:21:47:17
Wenda sinzi uko navuga nashima cyane abayobozi ba GEC kungunga baduha mbere nko kujya ku ishuri byarangoraga cyane nabashaga kugenda namaguru kirometero ninshi kuko naravugaga ntise ubuse niguma hano murugo ninde iri bumbwire ati jya kw’ishuri cyangwa akampa iyo ticket wenda uhh;ndetse nabagenzi banjye ubungubu kunkunga yijeje edourd itangiye kuduha icyizere ndetse no kwishima cyane kuko tubona ejo nejo bundi bizahinduka ntitugume babandi ntituzajye nogusa nababandi babagome bamwe duturanye bamwe baduhemukuye kuba babona natwe tugihanyanyaza tutivumbara ngo tuvemo kwiga,tube imbwa dusabirize ndumva nabyo binshimishije nabashimira nkabakozi ba AEGIS nabo baratwegera cyane;kubayobozi ba AEGIS ndabashimira kubera wenda inkunga kuko njyewe mbonako inkunga badufasha baritanga cyane,iva kure;ntabwo ari inkunga n’abantu bose bashobora kugutera inkunga ariko ushobora kugutera inkunga aruko afite urukundo rwo gukunda akagutera inkunga ukabasha kujya kwiga,ugakurikura amasomo nta naririmwe uta rimwe,Wabasha gufata icyo kurya saa sita,ukagaruka ndetse ukabasha no kujya gusura abana bakureba bari ngombwa mbona nabyo nabibashimira cyane nabagenzi babo 00:23:40:09
Kubayobozi ba AEGIS icyo nababwirako ibikorwa bagira,ibikorwa by’urukundo wenda n’ubwitange kandi buzagira inyungu nubwo ubwacu tutabitura byanze bikunze ntabwo ibikorwa byabo bizarangirira hano enda tuvuge Imana yo yaturokoye izabihembera kuko ubwiitange umuntu wese yabugira;nasaba nabantu wenda bajye bagira ubwitange nkubwanyu bakabaho bumvako bibahagije ariko harimo abantu benshi baba babakeneye uwabasanga akabegera,wenda ubayeho wenyine nuburenganzira bwawe ariko ndumva nkamwe abayobozi ba AEGIS wenda mwajya mubegera mukababwirako kubaho wenyine ukabaho wenyine ntakintu byakumarira urebye utuye wenyine ukabaho neza ariko ukabura mugenzi wawe nk’urugero nkatwe nkubu iyo mbayeho neza wenda biranshimisha kuko arijye kugiti cyanjye ariko ntabwo binshimisha nkokubona nkuwo twegeranye nawe abayeho nabi ;niyo mpamvu kunkunga nanjye mpabwa nshobora nko kugira abo mfashamo najye muri rusange ,iyo ngize morale na mugenzi wanjye ashobora kwibaza impamvu ngize morale tuka twabiganiraho 00:25:50:05
Urumva mwajya namwe mwegera nabandi bakagira ubwitange,bakitanga ibi byose byashira wenda n’ubwigunge wenda bwashira biragaragara wenda hari nkumuntu uba yumva nko kubaho ntacyo bimumariye ariko ayo abonye nk’umuntu atazi,ntasano mufitanye ,wenda mutanaturanye mutari no mugihugu kiimwe no mumugabane umwe,ukabona umuntu araje agukuyeho aje kugufasha nawe usanga ari nk’inzozi ukibaza ahantu akuzi icyo yifuza uff usanga ari nkibintu by’indoto wumva kenshi yaba aje kukubeshya ariko iyo ubona ibintu akora bimuvuye kumutima byanze bikunze ntabwo ubwacu tuzamwitura kubera ntabwo twabona uko tumushimira umunti mudafitanye isano kuko twari tumenyereyeko umuntu mufitanye isano ariwe wakugirira akamaro yagufasha ahubwo nibo baturiye,nibo baduhemukuye ndetse nabagizengo barasigara baragaruka ndetse turanabana;ntabwo bagufasha ahubwo baravuga bati kariya kasigariye iki iyo ugasanga bariho baranagutega cyane ahubwo nkiyo banaguhaye nk’inkunga z’ibiryo babikurogeyemo ugasanga urapfuye ariko ukareba nk’umuntu mudafitanye isano agira urukundo muri we akaza akakwegera usanga ahari nawe bigutunguye ariko bikagushimisha cyane kubera kwishima icyambere iyo ugize na morale wenda ibindi byose biraza.
Dock windowView Translation
Dock windowView Topics
Orphanage
Death of Parents and family members
Hardships
Sister saved by house keeper
Starvation
food and eating
Eating Suit potato's and cassava
Asking water for Drink to the neighbors
Economic Life
Support by AEGIS TRUST
Transports cost when i go to School
Dock windowview peples
uncles
cousins
my Brother
my Sister
house keeper
Children
huge number of perpetrators
Friends
AEGIS TRUST STAFF
Dock windowView of Map
Loading Google Maps...