Oral Testimony Of KARENZI Théonèste

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:Kmc00124/kmc00124_vid1.mp4
Title:Oral Testimony Of KARENZI Théonèste
Sequence:1 of 4
Abstract:The oral testimony of KARENZI Théonèste, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Contributor: Aegis Trust (UK)
Publisher:Kigali Memorial
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial, Kigali, Rwanda
Subject Headings: Genocide--Rwanda--History--20th century
Genocide-Rwanda--Survivor
Testimony--Rwanda
Tutsi (African people)--Interviews
Tutsi (African people)--Crimes against--Rwanda
Rwanda--Ethnic Relations--History--20th Century
Rwanda--History--Civil War, 1994--Atrocities
Creator: KARENZI Théonèste
Format: mini-DV tape


Continues with Part 2 of the Oral Testimony of Karenzi Théoneste.

Dock windowTable Of Contents
Genocide Experience
The Killings
At Home St Jean And The Parish
In Gatwaro Stadium
In Gatwaro Forest
Hiding Among Corpses
Mass-Participation Of Peasants In Killings
Killers
Prisoners
Teenagers
Old Men
Flight In Groups
Dock windowUbuhamya Bwanditse
KARENZI:... ;twebwe twari muri Stade.ni inyuma y’umusozi hagati ya Paruwasi na;na Stade aho twari turi,hanyuzemo umusozi witwa Gatwaro,ari nawo ngirango bitiriye iyo Stade twari turimo.Bagumye kurasa,bahe;bahereye nka saa saba saa munani barasa;bararasa twumva induru,tukajya tubona interahamwe ziruka zigenda mu modoka zirukanka,ariko twebwe tutazi icyo bakora;abakuru bashobora kuba bari babizi abarebaga kure;ariko njyewe numva ku bwanjye;uko nibuka numva ko;ndetse hari ibintu bajyaga bavuga ngo barimo kurasa ibitoryijyewe nibyo numvaga ngo bararasa ibitoryi,ntabwo nari nzi ibyo ari byo.Sinumvaga ko bari kwica abantu;kuko numvaga ko abantu bangana gutyo njyewe kubwanjye uko nabihaga;numvaga ko nta muntu wabica.Numvaga ko batabona n’amasasu yabica,numvaga;numvaga ko nta muntu wabica.Numvaga ko batabona n’amasasu yabica,numvaga ko batabona n’abantu babica.ku;ku;nkurikije ukuntu nabonaga ari benshi. Niyo mpamvu nta;ntakekaga ko aribo bari kwica
KARENZI: Barabarasa,eeh bigeze nka;icyambwiye ko babarashe bigeze nka saa,saba ba z’ijoro,hagati ya saa,saba na saa sita haje kuvayo umuntu wari umubwirizabutumwa mu;muri Eglise Persepteriene eeh,aza kuvayo,aza asakuza,ariko turi muri Stade,ko;nsubiye inyuma gato,ku italiki ya 17,ntabwo abajandarme bari bakirinze Stade,bari bagiye,kuko nta wundi muntu washoboraga kwinjiramo,nta n’uwashoboraga gusohokamo,interahamwe wari gusohoka zikakwica,zari ziri hafi aho ngaho ya Stade,ntabwo bari ku muryango neza.Ubwo a,a,a,twari twarashyizeho;abantu bari bariyorganije bakuru,bashyiraho ikintu cyifashe nka;nabyita Oppe;niko babyita;babyita Oppe.Abantu bajya gutangira kugirango bamenye Stuation iturutse hirya bayikomunike abandi basize aho ngaho.Ubwo baza kuba;baza;abo Bantu baza gufata uwo muntu nyine wari urimo kwirukanka muri iryo shyamba aza, avuza induru ati rwose mumbabarire;mumbabarire.Uretse ko na ruguru aho habaga hari abasirikare,habaga n’abajandarmebabaga;bari bahafite des Tach.Ubwo ba;ba;afatwa n’abo Bantu bacu nyine.
KARENZI: Bashoboraga gukoresha uburyo bashoboye bwose kugirango,abo barinzi,nakwita abarinzi,baba;babashyire;ari abo mu duce dutandukanye kugirango nihaza kugira umuntu uhagwa wabo;wacu mbese,ab:umuntu wese baze ku mumenya.Bakagerageza gushyiramo abantu b’Imabanza,abo mu tundi duce tundi.Babaga ari abantu b’abasore kugirango baze kumenya umuntu uwo ari we ataza kuza kwivanga mbese.Kuko twari tumaze gufatiramo interahamwe zari za twinjiranye,nk’iminsi;nka babiri cyangwa batatu.
KARENZI: Ubwo bamaze gufata uwo musaza rero niwe waje muri Stade,kuko basanze bamuzi,aza muri Stade atubwira ko abantu bo kuri Kiriziya ariwe uharokotse,no kuri Saint;Homme ya Saint Jean.Koari we uharokotse abandi bose babamaze.Ubwo tura;abantu nyine;urumva nawe ahantu hari abantu bangana gutyo,abantu barabyuka,hari nijoro cyane,abasakuza;cyane ko n’ubundi batabaga baryamye;babaga baryamye mu kibuga hagati,ariko noneho batangira kurema amagurupe ba,abantu batangira kuririra imiryango yari iriyo,uretse ko twumvaga ko natwe ari cyo gisu;ari cyo kizakurikira natwe ari twe bazaza kwica.Ntibyatinze rero koko kuri cumi n’umunani baraje baza muri Stade noneho.Ndibuka twari tuvuye mu misa habaga Misa nk’izi ziba ubungubu,harimo abak catholic,aba Protestent,bakavanga mbese bagasengera hamwe,bagasengera hamwe.Twari turangije rero misa hari nka saa saba,tubona imodoka zimanutse aho ngaho haruguru zirimo interahamwe nyinshi,na hill;na;n’imodoka y’abajandarme hari hari na Prefet KAYISHEMA,ava;ahagarara ku muryango wa Stade,avanamo Pisto,arasa muri Stade,abantu nyine barihinda;twari twamaze no kwihinda ariko kubera abantu bari benshi umuntu nti yabonaga aho ajya,Kwari ukunyeganyega;nda;kwari ukunyeganyega,kuko abantu;abantu bari benshi cyane.
KARENZI: Ubwo baba batangiye kurasa,kuva saa,saba,kugera ;ba ;bagejeje nijoro cyane,nko mu gihe cya saa,mbiri,saa tatu,ari uko imvura iguye,ubwo rero jyewe ndamutse nivuzeho nk’umu;nkanjye;nka;ibyo nababwira icyo gihe muri Stade,nari ninjiranyemo n’umuryango wanjye wose.Ubwo umuryango nshaka kuvuga,na;abana twavukanaga na papa na Maman;eeh n’abandi ba hafi ba;bo mumuryango ba hafi mbese.Eeeh,ndibuka bararashe,dutangira gutera amabuye duturuka mu gihande cyo haruguru cya Stade kidafunze,ari naho nyine twacaga,ari naho nyine izo Oppi zacaga,zijya kwa;aho haruguru mu ishyamba,aho twa;ariho;ariho umuntu yashoboraga kunyura honyine kuko hadafunze.Eeeh icyo gihe dutangira gutera amabuye tuyavana aho haruguru, ni ahantu hari amabuye atsuka ajya mu kibuga;dutera amabuye;dutera amabuye,ariko baturasa,abantu batangira kugwa ari benshi ariko n’abandi bayateraga batangira kugira ubwoba.Ndibuka papa yateye ibuye ari imbere yanjye;ariko nabo hari harimo abadutera amabuye,kuko abashoboraga kurasa;nta muntu bari bakagize uwo batema.Kuko nta washoboraga kwinjiramo kuza gutema.Kwari ukurasa gusa bari inyuma ya Stade nabo ntibinjiragamo,bari ku;kurukuta rwa Stade bagashyiraho imbunda bakarasa.Bakarasa bareba muri Stade n’abandi bari hejuru aho ngaho ku gasozi barasa bareba muri Stade,bacurika imbunda mbese.
KARENZI: Ubwo ndibuka nari ndi kumwe na papa;papa nawe yari arimo;atera amabuye;dutera amabuye,mbona araguye,bamurasa nk’ahangaha mu rutugu mwene aha,eeh;yari yambaye Frali mu ijosi yikubita hasi,araceceka.Eeeh ubwo ara;ahamagara mukuru wanjye nawe twari turi mugace gatoya ahantu;kuko ntabwo widepracagacyane kuko abantu bari bamaze kuba benshi,n’intumbi zimaze kuba nyinshi,aramuhamagara aravuga ngo ndimo gushya cyane,ngo ni tumuzirike Frali.Dufata Frali yari yambaye mu ijosi,izi Frali ndende z’imipira,tuyimuzirika hano mu bitugu;mwene hano.Turimo kuyimuzirika,mukuru wanjye afata ku ruhande rumwe nanjye mfata ku rundi; turahambira;duhambiriye we ngirango ahari ari gutinya amasasu,nawe baramurasa;bamurasa hano mu mutwe;bamurasa aha,we aragwa ngirango yatinye kuzirika,ngiye kureba nsanga yapfuye;nsanga yamaze kuva;mbona ahangaha hari kuvamo amaraso;papa nanjye ntabwo nari kumuzirika njyenyine,kandi nta wundi nari kubibwira,kuko buri wese yari ari mu bye;buri wese yari,nta wakizaga ubuzima bwe,kuko nta wahungaga ngo aho ngaho muri Stade,ariko ntawari kugira icyo agufasha.Maman we yari yicaye muri Turbine n’abandi bana,bicaye aho ngaho,ubwo,papa musiga aho ngaho,ndiruka njya kubwira Maman,mu kibuga hagati ariko ubwo nagendaga nsimbuka intumbi,nabo babarasa;icyo gihe bwo ntawatinyaga amasasu kuko numvaga ko;icyo nasabaga Imana gusa naravugaga ngo Imana imfashe rimfate mu mutwe,rye kumfata ahantu rinzambya.Ngiye kureba nsanga;aranyereka ati dore na so wanyu nawe nguriya;anyere;mbona ni intumbi z’abantu benshi;benshi cyane;benshi utashobora nyine.Abantu benshi nzi;ari intumbi ziryamye,ama grenades;nsanga nawe akikiye umwana arambwira ati”Dore na murumuna wawe nawe bamaze kumurasa”ariko akimukikiye,kuko we ntaho yi;ntabwo yidepracaga.Yashoboraga kwidepraca ariko yari yicaye ahantu hamwe,kuko n’ubundi yabonaga ntaho ari buze kujya.Yicaye ahantu hamwe,bamurashe;umwana nawe bamurashe hano ariko akimukikiye.Ndabimubimubwira nanjye mubwira uko byifashe,ndamubwira nti papa ntiamaze gupfa mubwira ko na;na mukuru wanjye yapfuye.
KARENZI: Arambwira ati “ni ibyo nyine;ati natwe niho tugiye kujya.”Ati”ahubwo ni ugusaba Imana mugapfa neza gusa”Ariko ndibuka batangira kurasa muri Stade,ko twari tuvuye mu misa,bamaze kubatiza abantu benshi;ndibuka buri wese nyine yafataga umuntu akabatiza,bya bindi by’aba Catholic;abamenyereye iby’aba Catholic,bakora ku;ufata amazi ugasuka;ukamena kumuntu,abantu bakomejwe ubundi mu Catholic ngirango barabyemera.Ariko wabatizaga n’uwu;umucaho ukamutera amazi ati”Ndakubatiza mu izina rya Imana Data na Roho mutagatifu”Abantu turababatiza natwe turabatizwa inshuro nyinshi umuntu atashobora no kubara,abantu barapfa aho ngaho,reba kuva saa saba kugera nka saa mbiri z’ijoro,barasa amasasu adashira,Hillux zizana amasasu;ariko nta wabaga ati; wari wakinjiyemo,ubwo abari bahari bose bari bagi;kuko abantu urumva twebwe twirwanagaho,ariko aba;abatwicaga bo bumvaga ahari ari nko kwica inyamaswa.Nambe n’inyamaswa ugiye kuyica ikaza kukurya ngirango wayihunga.Natwe twabateraga amabuye,bagatinya ayo mabuye bakanga kwinjiramo icyatwicaga ni ama;icyicaga icyo gihe ni amasasu gusa.Ubwo nk’abadamu,nk’abantu bari barashatse abagore b’abahutukazi bari bari ahongaho muri Stade,nibo bashoboraga kuzamuka bakajya bavuga bati”Turi abahutu”bazamura amakarita bifashe gutya.Abana bari barahunganye nab a nyina b’abahutu,ubwo bari barashatse bafite ba nyina ba nyina b’abatutsi kazi,ba nyina bagasigaramo bakazamura amakarita,bari bakuze,bakagenda berekana bati ntimudukoreho turi bene wanyu,turi bene wanyu.Uretse ko n’abo batari benshi bari abantu bakeya.Ndumva nabonye nka bane bazamuka ku gasozi basanga abo bajandarume nyine,Nibuka ko hari n’uwazamutse bakamukubita umuhoro nawe bakamwica.Bakamutema agahita amanuka;umuhoro;bawita umuhoro;urunana cyangwa umuhoro w’ikinyarwanda,agahoro kifashe gutya hejuru.Eeh;barakamukubita aramanuka,barongera barakamukubita arahirima arongera agaruka muri Stade.Noneho n’abandi bateganyaga no kuzamuka no kujya kubesha kuko icyo gihe urumva buri wese yashakaga kujya kwirwanaho avuga ati ndi umuhutu;baratinya nyine.
KARENZI: Tu;bararasa;inka zikagwa ku Bantu;hari agapangu kari iruhande rwa;ubu hari,i;irimbi;aho hantu hari hari agapangu sinzi ikintu kari kamaze bari barashyizeyo inka rero,izo nka rero bararashe nazo ziza zirukanka ziza muri Stade zinyuze hahandi ruguru ya Stade hadafunze zizamo;bakazirasa iziguye ku Bantu,hakabaho umuntu inka igwaho atarashwe,yari aryamye gusa byo gukwepa amasasu;yo bakayirasa ikamugwaho akabura n’uyimuvanaho;kuko nta muntu wari no kuyimukuraho.Bataka induru ari nyinshi,uwo unyuzeho agusaba amazi,awo unyuzeho agusaba amazi;Ubwo njyewe narasimbutse.Nanyuze Stade ku ruhande rwa Trubine nini;iyo nita Tribune nini,iri hepfo,abazi muri Stade Gatwaro;hafatanye n’ibitaro.Namanukiye ku itiyo nini ihari imanuka;imanura amazi ava kuri Stade nyimanukiraho nyifata gutya ngwa mu bitaro niruka nzamuka muri Gatwaro
KARENZI: Nyuma;ubwo ariko amasasu yari menshi nyine.N’ubwo hatabonaga ariko bapfaga kurasa kuko bazi ko umuntu uri muri Stade wese;kandi mpamya neza ko n’amasasu yose yinjiraga ryafataga umuntu;harimo n’ayafataga abapfuye,ariko iryinjiraga ryose ryafataga umuntu kuko ahantu hose nta Surface yari Vide ahantu hose hari hari abantu,ahatari umuntu hari intumbi.Ndazamuka njya muri Gatwaro,nza kuvamo nijoro numva amasasu acecetse;kuko haguye imvura nyinshi cyane;baragenda.Abantu basigaye muri Stade,bakata umuhanda ujya i Cyangugu,aribo bagiye za Karongi,bajya mu Bisesero,bazamuka;bazamuka mu;munce za Bisesero,ubwo bakomeje umuhanda ujya i Cyangugu,sinzi aho bakatiye hirya iyongiyo;ariko nabwo bari kubakurikira babarasa n’imodoka,abandi babatangira babarasa.Ngewe nza kuvamo ngaruka,muri Stade nsanga Maman arakicaye hahandi,n’abandi Bantu bo muri famille,nk’umugabo witwa KARARA Manasse nawe twari turi kumwe aho muri Famille,nab a MURARA,n’abandi benshi.Ba;nta;harimo abantu mbese banze kugira aho bajya kuko bari bihebye bavuga bati;Maman arambwira ati,ese ati ugiye hehe?Ati wari wagiye he?Ndamubwira nti nari nagiye mpunga.Ati ese urahungira he?ko ubona byose ari kimwe ahubwo waretse ugapfira ahangaha.Ndamuhakanira ndamubwira nti wapi ndumva ntashaka gupfira ahangaha reka ngende.ati ese urajya hehe ko nugera hanze upfa nabi;ati uretse ko natwe ari cyo dushigaje;abantu bo gutera amabuye bashize,nta muntu wongera gutera amabuye,abari bagifite ingufu b’abasore bagi;birukanse bagiye mu Bisesero,abandi bapfuye,abandi ni Kajorite bari aho ngaho barataka baravuza induru.Ariko bakiri bazima bicaye aho ngaho.Ati;ndababwira nti namwe mu gitondo barabicisha imihoro.Nti njyewe ndagiye,ninshaka nicwe n’umuhoro w’ahandi ariko batansanze aha mu kibuga.Ubwo ngubo arambwira ati”icyakora nanjye ndumva mfite ikibazo cyo gupfira ahangaha,bakazasanga intumbi yanjye aha ngaha,uwagenda ngapfira aho batanzi nkagwa hirya mu ishyamba.Ariko arambwira ngo ntaho ari bujye,ngo arumva igihe cyo Kurangi;cyo kusazi;amagara;cyo kwirukansa ngenda cyarangiye.
KARENZI: Ubwo ngubwo eh,njyewe;bampereza amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitatu,ariko mu,mu;hagati aho ngaho nsubiye inyuma batangiye kuza kurasa muri Stade,baravuga bati ubwo icyo mushaka turakizi,muraza kudusaka,muragira mute,bashyiramo amategeko ngo bace amafaranga,abantu bakavuga bati muce amafaranga abayafite muyace abandi muyatwike.Turayatwika abandi barayaca,ayo ngayo rero sinzi impamvu yari yanayabitse nyinearayampereza,arambwira ati ngaho genda.Hari mushiki wanjye washatse kunkurikira gatoya,eeh,hanyuma ndakabwira nti vayo tugende,maman arakabwira ati nushaka ugume ahangaha we kwirirwa ugenda rwose,kuko ntaho muri bujye.Arasi;nawe arasigara ngwee ndiruka ndagenda njya muri Gatwaro, ubwo mu gitondo barazinduka nka saa kumi n’imwe,baza aho ngaho muri Stade Gatwaro,ubwo njyewe Gatwaro mvuga nagiyemo ni iy’ishyamba,aho bari bari ni muri Stade Gatwaro yitiriwe uwo musozi ahari,ishyamba riteyemo.Ubwo baraza barabica mu gitondo,barongera barasa amasasu makeya,ariko babajyamo barabatema nyine,abandi babi;barabatema koko uh.
KARENZI: Eeh hanyuma; njyewe nguma muri iryo shyamba; bamaze kwica abo ngabo rero; uretse ko nanaharebaga nari ndi ahantu hejuru gato y’iryo shyamba ndeba muri Stade mu kibuga.Nza kwegera hirya kuko numvaga nta;nta sporta kugumya kubireba aho batema abantu nyine hifashe;Sinzi niba mwari mwagera mu gak;nko mu;mu Nyabugogo hahandi batema inka,wumva ibintu bikubita; bikubita.Hanyuma njya aho hirya muri Gatwaro,nihishayo,bava;bava aho ngaho baza noneho n’abaturage n’abana;Ndibuka navanyemo inkweto,nari mfite inkweto za Soupress,nzivanamo nzishyira ahantu ku;kuruhande,kubera iyo mvura yari yaraye iguye,numvaga nazo zinjena,nzishyira ahantu ku ruhande nka hariya ndyama mu gihuru aho ngaho.Umwana w’umukobwa w’imyaka nka; nk’icumi,cumi n’umwe, niwe waje arazifata nawe arimo guhiga abantu.Nibo bavumburaga,n’abandi Bantu ba;mbese umuhutu w’ingeri zose,wese;ba;bose bari bahuruye kuko nabonaga nta muntu wa;abantu nabonaga aho ngaho natekerezaga ko nta muntu wasigaye mu rugo.Baraza barica,bakajya babamanura babatsinda mu muhanda.Uwo bavumburaga baramumanuraga bakamukubita mu muhanda,bari bafite amahiri yitwa Ntampongano,arimo imisumali, isobekeranye;akaba ariyo babamanura bagakubita bagatsinda mu muhanda.Mzee;Ndibuka umudamu bari batemye ukuboko araza anyihisha hafi;eee;baramuvumbura ari haruguru aza kwihisha mu gihuru nari ndi mo,ndamubwira nti ubu nawe urantanze ubu bagiye kuza bagukurikiye,kandi bakubonye.Arambwira ati none se nanjye uragirango mbigenze nte?Ngewe mvamo ndiruka.Mvamo ndiruka akanya gato;ni uwo Imana nyine itashatse gutanga kandi ni ahantu hatari ibiti birebire,ntavuga ngo byari kumpisha.Ubwo ndangije;ngeze hirya baba baraje binjiye muri cya Gihuru baramumanura,yari ari kumwe n’akana,akana baraterura bakubita;baterura amaguru bakubita ku gishyitsi mu muhanda;ku muhanda hepfo gatoya aho narebaga mu muhanda,ndi hejuru y’umuhanda nihishe; umudamu bakubita ubuhiri baba barishe.
KARENZI: Ubwo mu ijoro njya muri Stade;Nsubira muri Stade ijo ;ijoro riraba; bica abantu nta mu;nta munota washiraga batishe umuntu;buri mu nota baricaga ibyo aribyo byose;kun go twavumbuye,twavumbuye nk’uhiga inyamaswa.Nsubira muri Stade njya kureba,nsanga intumbi bakuruye bararunda,ni nk’imiso;ni nk’umisozi,zirasumba Stade,iyo uri hanze ya Stade urazibona.Icyo gihe ubwenge nyine ntabwo bwakoraga,numvaga nifashe nk’umuntu;nk’igishushungwe ahari.Kuburyo nikoragaho nkavuga nti manza ndi kurota,nkishinga inzara nkavuga nti oya ntabwo;ese ibi birashoboka.Nkavuga nti ndi kurota,nkishinga inzara nkibabaza kugirango numve.Nkavuga nti ese;mzee;ku buryo nanjye nashakaga gusohoka ngo banyice,kuko numvaga ndimo kurota;uretse ko hari igihe burya iyo ibintu bikubayeho nyine wumva bidashoboka ukavuga ati ndi kurota;kuko ubwanjye numvaga njyewe naba ndota.
KARENZI: Nza kuvayo nkata;nsubira muri Gatwaro,nahamaze icyumweru,ubwo kuva iyo Dimanche kugera Smedi yayo,Nahamaze icyumweru muri Gatwaro,ariko baza kwica buri Munsi,ari ko bavumburamo abantu.Nza gusohoka aho ngaho ku munsi wa gatandatu,manuka ku Kivu,heju;hejuru y’ikivu.Ngeze ku ki;ariko nkigera ku muhanda hari hari intumbi nyinshi,izo ntumbi zose bamanuraga aho ngaho muri Gatwaro baziciraga aho ngaho ku muhanda;intumbi zifashe nk’amasiteri y’inkwi.Nyinshi zigiye gutya.Hari imodoka zigenda zisirikira baririmba nijoro ziba zirahanyuze imodoka y’i DAIHATSU,igeze nk’iriya ikubita amatara,mba ndayibonye basakuza dore ko nabo batihishiraga,ndyama nabo hagati;ndyama ku ntumbi,barahita.Ndamanuka ndavuga nti ngiye kwiyahura.Noneho ndamanuka,nikubita;ndamanuka njya mu Kivu;njya ku Kivu ku nkombe yacyo.Inkombe y’ikivu yari iriho intumbi nazo zikikije.Negezayo intumbi gutya,ntambuka mu mazi,ngira gutya nsubira inyuma ndasinziriza nikubita mu mazi,noneho nikubise mu mazi,hari ibit;hari igiti cyari cyaraguye kiva ku gasozi cyikubita mu Kivu.Kinyica mu mugongo,ariko nageze mu Kivu hagati;nageze mu kivuNumva ndababaye ndazamuka,nza ku;kuruhande ndicara,noneho aho amazi angera;nari nkiri mugufi nari ntarakura,nari nkiri umwana;aho amazi angera nko mu mavi;ku au bord.Ubwo baramp;mzeee;ndavuga nti,numvaga n’inyota inyishe n’inzara yanyishe.Kuko ubwo icyo gihe cyose namaze aho ngaho,nakimaze ntarya,nta n’ikintu nywa;uretse imvura yagwaga gusa ngakamura umupira,nkanywa amazi y’uwo mupira.Nafataga umupira gutya,nabaga;narawiyamburaga nkawukamura nkajya nywa amazi yawo.
KARENZI: Ubwo ngubwo mbanza kunywa amazi,maze kunywa amazi numva noneho mbuze n’intege zimpagurutsa aho ngaho;nsa;ndyama mu mazi gutya,nisegura intumbi zari ziri aho haruguru.Intumbi zifata hano.Ubwo saa;maze gusubira;numvaga nyine imbaraga zashize numva ndi guhita isereri.Ndavuga ariko reka ne kwiyahura,ndatekereza ibyo ari byo byose kwiyahura ni icyaha.Ndavuga reka ne kwiyahura,nibashaka banyice.Ndahaguruka ndagenda,ngera ahantu hari Trafiporo;hariii Trafiporo,hari;hari Depots ya Brarirwa ubu ngubu.Ndahanyu;ndahagera,nturutse aho hirya nyine nsanga;mpakubitanira n’abandi Bantu bavuye muri Gatwaro.Nka batatu;bane;harimo umudamu,n’umwa;umwa;n’umusore umwe n’abagabo babiri.Turatambikana aho ngaho kwa Mugambira,ku;kuri iyo nzu yo kwa Mugambira,sinzi,I Hotel sinzi uko bayita,niba ari Go;Eden Golf;Eden Golf.Ndaza;dukata imbere y’ikigo cy’abajandarume,cya jandarmerie.Tugeze imbere y’ikigo cya gendarmerie,dusanga nk’umujandarme ahari asinziriye ho gakeya,yikanga tumurenze ho gatoya,araduhagarika,turiruka,araturasa ba bandi,abo Bantu twari turi kumwe babiri bagwa aho ngaho,abandi turiruka dukata mu bintu by’amahwa tumanuka ku Kiriziya,Narahageze mbona intumbi ntigeze mbona ku isi.Nyinshi,nyinshi;intumbi zose za;abavaga muri Saint;Homme Saint Jean,abo bo kwa Padiri bose babatsinze aho ngaho,tuzamukamo tuzikandagira twiruka nyine;tumanuka ahantu mw’iri;tumanuka ahantu mu irimbi,ngwee nkata hirya nsa n’uwerekera munsi ya Komine Gitesi,ubu y’umujyi,we agaruka hino mu nsi ya Homme Saint Jean.Ubwo ngeze aho kuri Homme Saint Jean aaah;Ngeze mu nsi ya Komine,numva imbaraga zirashize.Mu iryo joro ryo ku wa gatandatu nyine ndaryama;ndyama mu gihuru.Bukeye mu gitondo bongera kuza gushaka nk’uko ibyo bitaga,kujya ku murimo,niko bagendaga baririmba;Tujye ku murimo,tujye ku murimo;niko bagendaga baririmba.Noneho ntibajya ku murimo bonyine gusa,bamanura n’abanyururu.Kuko bari batangiye kwinubira abantu babaga bapfiriye aho ngaho,kuko umujyi ahantu hose haranukaga kubera intumbi.
KARENZI: Baza guhamba,abari ba Kajorite batari bahuhuka,bakabahuhura cyangwa bakabahamba ari bazima,barahamba,barahamba;ariko ntabwo ari ukuhamba ni ukurenzaho igitaka,babihaga abanyururu kuko babonaga nta wundi muntu wabikora.abari bari epfo batari kuza;ngo bashyira aho Caterpiral zatwaraga abantu zijya guhamba; kuko bahambwaga na Caterpiral,barenzaga ho agataka aho bari,abantu bakarenzaho agataka;bakacukura akobo bagashyiraho intumbi zikuzura icyobo bagashyiraho ibikuri nka bingahe igitaka gikeya,hejuru,abantu ari bazima.Wa mugabo ndibuka namubonye mu gitondo;namubonye nka saa tatu,baramuvumbuye;uwo mugabo twa;twirukankanye,aramuvumbuye ajya mu mazi;aramanuka yikubita mu Kivu ajya mu mazi aroga,ajya nk’uwambuka,nabo baba bikubisemo baba baroze baramuhamagara ngo niyambuke aranga,bafata akato,akato k’igiti.Baragashya,baragashya,abanyururu,bafata Rato,bari bafite Rato,Rato bakururishaga abantu;bakubitaga mu ntumbi bagakurura bagashyira mu cyobo kuko bangaga kubikora.Bafata Rato baramu; baramukubita ari mu mazi;baramukubita;bamukubita Rato,baramukurura bamuzana igasozi.Rato harya si cya kindi kifashe gutya cy’amenyo?eeh,barakimukubita barakiga;baramugarura bamushyira igasozi baramutema.Ndasinziriza ndavuga nti wapi;nti ubu;ubuima burarangiye,nsaba Imana nti Mana umpe mpfe neza.Hari abantu rero;abantu baje kuragira aho ngaho aho bari baharagiye.Kuko kwa Padiri bari bahasahuye abana bambaye amakanzu yo kwa Padiri nyine.
KARENZI: Barimo kuvuga ukuntu bishe abantu,ibintu ari bibi koko,babaza;abanyururu baraza bashaka intumbi noneho kuko hari n’abantu bashaka abo kwica nyine,ubwo bari bavanze interahamwe zica abantu;abambaye uniforme y’abanyururu n’abo bashumba nanjye ndahaguruka kuko nabonaga birangiye;ndahaguruka kuko numvaga birangiye nyine;nda;ndagira;ndahaguruka nanjye nsa n’uragiye,baragenda manukana nabo gatoya ni;manukana ni;nsa n’ubakurikira gato,mbonye batakindeba ndongera ndaryama.Ndangije;maze kuryama aaba;ubwo abanyururu aho ngaho bari bamaze kuhashaka,batari bwongere kuhagaruka.Nsigara nkwepa;nsigara nkwepa abo bashumba nyine bari baragiye,kuko nabo baravugaga bati,ubu umututsi turabona turamwica tu;bambaye amakanzu,amakanzu y’abahereza abahereza bo kwa Padiri.Bavuga bati”ubu hehe ibintu byose ni iby’abahutu”nibwo bagendaga bavuga bati”Iyi si n’ibirimo byose n’iby’abahutu”bagenda baririmba iyo ndirimbo; baririmba n’indirimbo zo gutsembatsemba nyine;keretse utazi kuvuga ngirango niwe utarabivugaga.Nu;n’uwari uzi kuvuga;n’umwana wigaga kuvuga w’umuhutu icyo gihe ngirango yigaga akomera.Tuba;mba ndahavuye mu iryo joro,Samedi;ubwo ndumva ari ku italiki makumyabiri ne;ne;ni nkesha;makumyabiri n’enye.Ndagenda nca umuhanda wose,nsa nk’ujya kuri Josi,ngeze;ariko umuhanda wose ari intumbi gusa;ubwo nahavuye mu ijoro ryi;ryo ku cyumweru noneho,ubwo bwari bwakeye ari ku cyumweru.Hari ku italiki;ubwo ni iminsi irindwi nyuma yo ku italiki cumi n’umunani,kuko cumi n’umunani ni italiki idashobora kumva mu mutwe,kuko nibwo barashe kuri Stade.Ariko iminsi nabaga nyizi.
KARENZI: Ubwo ndagenda nambuka, uwo muhanda nsa n’usubira iwacu, Mabanza nyine; ndagenda ngeze kuri Josi, ariko umu; umuhanda wose ari intumbi gusa.Intumbi ku muhanda wose, hagiye ari intumbi gusa.Mpasanga Barriere,barampagarika.Nanga guhagarara ndiruka.Nirutse manuka ahantu mu igaba,ahantu hari ikintuza cy’igaba nikubitayo mu;mw’iryo gaba,ngwamo mba;kuko hari nijoro nibaza ko batambonye.Umwe aterura ikibuye kinini cyane,akinkubita hano,mwene ahangaha mu mugongo.Icyo kibuye ngirango ni nacyo cyampaye ingufu zo guhaguruka nyine,mpita mpaguruka ndasimbuka,hari ahantu haruguru y’inzu;haruguru y’urugo rw’umuntu;y’itongo ariko.Ubwo hari habaye itongo aho munsi;aho nasimbukiye.Narasimbutse nikubita mu; mu; mu; ok; bahita mu ruhavu;mu ruhavu rw’itongo,hagati y’umukingo mbese n’icyari inzu,cyari cyabaye itongo ubungubu;nikubitamo,bakata hirya bo bari bahazi,kuko urumva bari abaturanyi b’abo Bantu;abo Bantu bari bashyize Barriere aho ngaho bo bari bahazi;mbura uko mbigenza,ninjira mu nzu,mwi; mwi; nako mu itongo kuko nta; ntabwo yari ikiri inzu,bajya gukata hepfo; nca mu idirishya,ikitari idirishya nanone ubwo nyine ni nk’inzu bakizamura,nca mu idirishya manuka hepfo mu mugezi witwa;ngirango ni Nyaba;aaah;umugezi wo mu Kigezi;bahita mu Kigezi aho hantu;bahita mu Kigezi umugezi uhanyura si nibuka ukuntu bawita,niba bawita Nyabahanga;eeh;eeh; umugezi uha;uha;winjira mu Kivu haga;aho ngaho bahita mu Kigezi uruto; ahantu hari urutoki rwinshi rurambitse usa n’ujya ku Kibuye.
KARENZI: Ubwo mpage;mpageze,hari haguye imvura nyinshi; nyinshi cyane.Baramanuka ariko bankurikiye bataka bahamagara no hakurya ngo “mutangire,mutangire inyenzi ; mutangire inyenzi ; mutangire inyenzi”Ngo hari inyenzi iducitse.Abo hakurya nkumva barabikiriza bati “Turi maso,turi maso”Ubwo mba ndamanutse nsanga wa mugezi wuzuye,bandi inyuma ariko.Ndavuga nti ni hahandi nicwe n’umugezi;ni; umugezi ariko nawo urimo intumbi zimanuka ziruka.Mba nikubise mu mugezi;umugezi uranjugunya unta hakurya;eeh umugezi unjugunya hakurya y’ama; ku; ku yindi Side;hakurya y’umugezi mbese;aba ariho umugezi unjugunya.Ndangije ndaruhuka;kuko bo ntibari gutinyuka kuwambuka.Baraza nabo bagarukira hakuno yawo,baravuga ngo “Ngo; sha ni mumanuke,ngo umugezi twebwe ntitwabona uko tuwambuka”Urumva bo bari bagikunze amagara ariko ngwee ntayo nari ngikunze.Nubwo nahungaga ngirango;ngirango mbone ubuzima ariko ntabwo nari ngikunze amagara byo kwanga kwikubita mu mugezi.Bo batinyaga kwikubita mu mugezi kuko ntacyo basovaga.Ndangije nguma aho hakurya,ndaruhuka;ariko nabo bari hakuno;banamvugisha.Nanjye mbareba ariko nicaye hakurya.Babahamagara bababwira aho bari; nanjye mba ndazamutse.Nsa n’ukata hirya;bashaka kugenda hafi y’umugezi kugirango bagende babarangira neza aho ngeze;nkomeza nzamuka haruguru nca ahantu;nkomeza ahantu;ngra ahantu hari ibigori.Sinzabyibagirwa;ngera ahantu hari ibigori inzara yenda kunyica,ubwo urumva hari hashize icyumweru,ubwo ni nyuma y’iminsi irindwi mvuye muri Stade,kandi ntacyo nari nakariye uretse ayo mazi yo mu Kivu nari nanyoye gusa.Ndavuga nti” ndamutse ndiye ibi bigori naba nkoze icyaha?” Ndavuga nti naba nkoze icyaha,naba nibye noneho bakanyica mfite icyaha kandi numvaga ko ibyo ari byo byose ndi innocent; nta kintu nari na kimwe nari nakoze cyatumaga ndamutse mfuye;numvaga ko;numvaga ko njyewe;nemeraga ijuru cyane;uretse ko nubu ndyemera,numvaga ko ijuru ribaho uretse ko n’ubu ndyemera.
KARENZI: Noneho ndangije; mbigeramo ndicara mbyibazaho ukanya kanini; umutima umwe ukambwira birye: undi wa; rekada.Ndavuga nti reka da ntaza gupfana icyaha.Kuko numvaga ko; gupfa ko numvaga ko ngomba gupfa ariko nkavuga kontari bupfe nibye.Ndazamuka ngera ku muhanda hahandi ho abantu batakiraga;ubwo bo baramanutse ba; turanyurana nyine izo nterahamwe turanyurana.Ndagenda nzamuka haruguru gato ku muhanda;negamira igiti; cyo ku muhanda;ibi biti binini bateye ku muhanda;ndacyegamira ndasinzira.Kubera imbaraga nke ndasinzira;nkangurwa n’abantu bandi bari barimo bahunga nyine,abatutsi icyo gihe,bari bavuye nabo ku Kibuye;bari bahunze nabo bagiye kujya muri Stade basanga abantu baho babishe,bihisha mu bihuru bara;baragaruka.Ubwo nabo bari bagarutse iwabo.
KARENZI: Turazamukana tugerana aho ngaho mw’izo ngo z’aho haruguru, bahita kuri Kibanda ku ngo z’aho ngaho kuri Kibanda.Tumaze kugerana aho ngaho mu ngo zo kuri Kibanda bajya mu rugo; bari batuye hafi aho ngaho.Bajya mu rugo bari baziranye basa; barakomanga basanga umugabo yagiye kwica; ku irondo; kwica mbese; ubwo yari yagiye nawe muri Operation; ni n’abongabo; wasanga yari no mw’abo ngabo bamvugirizaga induru.Umugore waho agira impuhwe icyakoze we, azana ibyo kurya,araza ara;araduha,yari Famille;abo Bantu twari duhuye bari Famille,bari bagifite n’utwana duto.Baraduha;bamaze ku duha ariko utwo twana duto,natwo twari tumaze igihe tutarya,ba;bampa ku rushyi,uwo mugabo nawe afata ku rushyi,n’uwo mu;; na; na; n’umwana wabo mukuru nawe afata ku rushyi ibindi abiha abana nyine babirye.Ndangi;ndangije ndababaza nti ese mwebwe ko mbona muziranye n’abantu b’ino ahangaha,ntimwandangira byibuze inzira yerekera i; i Mabanza?Kuko njyewe nari nzi inzira y’umuhanda,kandi umuhanda nari maze kubona; guhuriramo na Barriere nyinshi,numvaga ntagishoboye kuwuca.Ndavuga;barandangira aho ngomba kunyura.Ariko numva ndaaniwe cyane,sinzi ubwo ni inzara n’ibiki;byinshi bibi.
KARENZI: Numva ndananiwe numva singishoboye gukomeza,njya ahantu ndaryama mu nzu; ikizu nacyo cyasenywe;cy’itongo.Njya mo ndaryam;nshiduka nka saa kumi n’ebyiri.Kandi nareba hafi aho ngaho nkabona nta hantu ndi buze kwihisha.Mpfa kuzamuka ahantu mu masaka;mbona nca ahantu mu abadamu;umukobwa yari arimo akubura,umukobwa;abantu bakuburaga ku rugo rwabo nyine b’abahutu bari batuye aho ngaho,bati”Dore umututsi”Baba baramanutse birukanka bati”Hagarara aho ngaho we;hagarara aho ngaho”Mba ndaje ndiruka.Mfata ikote nari nambaye ndivana ho ndyambika aho bari bamboneye mpagaze nyine,abakobwa bo basigaye bacunga.Kuko amasaka ubwo;nari nkiri mugufiya amasaka yara;twasaga nk’abaresya cyangwa ansumbaho gakeya.Mba ndyambitseho ndirutse;ahageze asanga ni ikote,ati “Ndamubuze ye”Bati “Ari he?” Barankurikirana,baranyirukanka; barashaka hafi aho ngaho barambona.Ya mafaranga rero bari bampaye iwacu niho natangiye kuyakoresha,nari nagiye nyabika mu buryo butandukanye mu mifuka,ndangije mpita mbahereza amafaranga nti rwose mumbabarire;ndayabaha.Rya kote arifite,Sinanatinyuka no kurimwaka;urumva si nari kurimwaka,mbona arandetse.Ndazamutse,namuhaye amafaranga ibihumbi bitatu;ibihumbi bitatu nari nabishyize ukwabyo ndongera ndayacagura nanone,ndongera mfata andi nanone ndongera nyashyira ku ruhande.Ndazamuka ngeze;ngeze hejuru y’ako gasozi,nkubitana n’abasaza.Abasaza n’abantu bari ku;icyo gihe bari bakiri gusahura;bari bakikorera amategura y’abantu,abandi bagitwara ibyo bagiye babitsa mu bahutu ba hafi aho ngaho;ibyo bagiye basahura mbese bakabibitsa abandi bahutu bagenzi babo.
KARENZI: Mba ndazamutse nkubitana n’abo basaza.Nkubitanye nabo bati “Tukakwica”Ndababwira nti “Rwose ntabwo ndi umututsi”Nti “ni abantu naragiriraga, ku Kibuye”Nti nda; Ese ndababeshya.Barangije barambwira bati “Ufite iki? “Ndababwira nti ni am; mfite amafaranga bampembye? Abo batutsi rwose reka nyabahe.”Ndayabaha, mbaha andi nanone bitatu.Ndongera ndazamuka ngera ahantu mu ishyamba hejuru, ishyamba ryitwa; ako gasozi kitwa Sakinnyanga.Noneho aa; nsigara ndeba iwacu hepfo mu ka; mu mataba mbese i Rubengera,mw’ako gace ariho ndeba.Nicara mo;ubwo ni ku; ni kucyu; ni kucyumweru ku manywa.Eeeh;ndumva ari ku cyumeru ku manywa.Ndangije ndahara;ndahirirwa,imvura iragwa nanone nyinshi cyane.Ndamanuka nijoro ijoro ryaho ndamanuka.Kuburyo imivu yaramanuraga, ikankubita ikange;ikamanura ikangeza hepfo ngatangirwa n’ibiti.Kuko nihishaga;nageragezaga kwihisha ahantu hafu;ho mu twobo;n’ubundi mu mivu nyine umuvu urankubita uragenda unjugunya epfo;igiti kiramfata ndongera ndazamuka noneho nihisha ku gasozi.Ku mugaragaro.Bo batinyaga imvura rero njyewe ubwo numvaga imvura;iyo imvura yagwaga ubwo numvaga ari cyo gisubizo nyine ;kuko ntibashakaga mu iyo mvura.
KARENZI: Ndangije ndamanuka mu iryo joro,njya;njya ku ki; njya; nsa n’ujya iwacu nyine Rubengera,Ngeze ahantu mu rutoki ruhari hasi; hasi, nkubitana n’undi mugabo wari wihishe.Nkubitanye n’undi mugabo wari wihishe.Nkubitanye n’undi mugabo wari wihishe nawe;ara; arikanga,ariko arankerereza nyine,yumvise ndi kuvunda ngenda arambaza ati;ara; araceceka,ariko nanjye numva umuntu;Ndavuga nti ubwo ngubwo ni babandi bari guhiga barashaka kunyica,hari nijoro.Nawe ashobora kuba yaratekereje nk’ibyo ngibyo aravuga ati;ati “ubwo nabo nibo nawe arahagarara,kuburyo aho hantu twahahagaze nk’amasaha nk’abiri,atekere;atekereza ko ahari nawe ari abahiga,nanjye bhuuu;Sorry.Numva nabo ari nkabo ba barimo guhiga mbese.Ntinya kugenda nawe atinya kugenda.Ndangije we andusha ubugabo we yari umugabo nyine mukuru;aravuga ngo “Wowe uri nde?”Ndavuga nti “ndi impunzi”Arangije arazamuka.Yari afite ikintu cy’ikibando mu ntoki, aramwira ati “Shahu urataha he?”Mubwira iwacu nsanga aranabazi, arambwira ati “ni ukwihangana”Ambaza aho bari bari turacara turaganira, ampa igisheke kirananira; amenyo yendaga kuvamo nyine.Ampa igisheke kirananira; arambwira ati “Nta kindi kintu mfite; amenyo numvaga ajegajega; ku buryo cyarananiye.Arambwira ati “Shahu rero ubu nyine ni ukwihangana,genda ubu;gusaba kudapfa byo nti bikirimo;ahubwo ni ugusaba gupfa neza.Eeeeh;kuko gupfa byo twumvaga ko ;ngirango ahari umuntu yari abyemeye nk’itegeko cyangwa;cyangwa nkaho ari ikintu umuntu yaremewe.Ubwo arambwira ati;Cyakoze aho hepfo hari inyamaswa ati sinzi niba uri buze;ati uretse ko inyamaswa ugize Imana waribwa nayo.Yashakaga kumbwira igwe.
KARENZI: Ndamanuka ngeze muri meteronke nyine;mpita nkubitana nayo nyine.Uretse ko numvaga ntacyo bimbwiye nyine.Hari hari;ku Kibuye habayo imigezi myinshi;habayo imigezi;ubwo nawo wari wuzuye umugezi wari aho hasi;witwa Musogoro.Wari wuzuye cyane.Nyine amazi agenda akubita ku ntindo y’igiti kimwe;igiti nkiryamaho.Noneho nshyiraho amaguru nyine; ngishyira hano kunda nsa nu;nkiryamaho gutya.Amazi agaku;akankubita,agakubita amaguru y’aha ngaha,amaguru akagenda gutya agasa n’akurikira igiti nkumva ngiye kukimanukaho gutya nka kijya munsi.Ama;amazi yarakubitaga yakubita ahangaha;nakiryamyeho gutya.amazi yakubita ahangaha nkumva ngiye kumanuka ngo njye;njye munsi y’intindo.Ndangije mvanayo amaguru ndyamaho gutya noneho noneho;nshyiraho amaboko.Ndakurura,ndakurura;Kandi ni umugezi muremure ntabwo ari umugezi muto.Amazi akubita Pya,pya, akubita ku ntindo nyine,akubita munsi y’igiti gutya. N’ibintu ahubukanye, n’intumbi byose akubita.Ndambuka mbona ngeze hakurya,si ukukubeshya nkiri umwana numvaga ntinya ibintu by’inyamaswa,ariko ngeze mu icyo gihe; numvaga; ahubwo kubwanjye numvaga yanguma hafi kugirango hataza no;wenda ahari yo indye cyangwa hataza kugira umuntu;kuko nari nzi ko n’abandi Bantu bakuru batinya inge wenda ahari bo;yo ya mproteja.Kandi koko byabaye amahire yaramprotege;yabaye nk’improteja kuko twarazamukanye turaagenda tugera hafi y’agasoko, nkubitana n’umuntu arampagarika;ampagaritse;
Dock window
Dock windowView Topics
Death Of My Family
Father
Brother
Young Brother
Shooting Scenes In The Stadium
Hiding
In Bushes With Others
Death Of A Baby In Hiding
Suicide Attempt
Mass Graves
Burying Alive
Fleeing
Betrayal
Attempted Killing
Dock windowView People
Kayishema
Karara Manassé
Murara
Mugambira
Dock windowView Places
Gatwaro Mountain
Mabanza
Parish
Home St Jean
Gatwaro Stadium
Gatwaro Forest
Kibuye Hospital
Bisesero
Cyangugu
Eden Golf
Gendarmerie Camp
Gitesi Commune
Mabanza
Josi
Kigezi
Nyabahanga River
Kivu Lake
Kibanda
Sakinnyaga
Rubengera
Dock windowView Map
Loading Google Maps...