Oral Testimony of ISHIMWE Olivier

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:kmc00116/kmc00116_vid1
Title:Oral Testimony of ISHIMWE Olivier
Sequence:1 of 1
Abstract:The oral testimony of ISHIMWE Olivier, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony is given in Kinyarwanda, with English transcript and subtitles available.
Publisher:
Language:kin
Rights:
Creator:
Dock windowUbuhamya bwanditse
Ishimwe : Nitwa Ishimwe Olivier, mbere ya genocide twari dutuye iGikondo aaa papa yitwaga Uwamungu Paul, mama yitwaga Mukandinda Maliam. Mu muryango wacu twahavutse turi abana ba biri,murumuna wanjye akaba yitwa Tuyishime Eric,
Ishimwe ; Muri genocide,twabaye I Gikondo aho twabaga igihe gitoya,nyuma tuba ku Muhima ,nyuma tuza kuba kujya Igitarama nyuma i Butare,genocide irangiye ,nza kubana na nyogokuru wanjye ndetse n’aba oncles,tukaba dutuye ku Muhima nkaba mbana naba oncles,batatu na murumuna wanjye.
Ishimwe :Bon,muri genocide,twavuye eee, mbere ya genocide gatoya ntago ibintu byinshi cyane mbyibuka kuko nari nkiri mutoya, eeh usibye yukko gusa nyine genocide igitangira,ahantu twabaga twari twari duteganye naho bita kuri seegem, eee itangira twumvise induru,turasohoka tureba kuri seegem bamwe bariruka abandi barimo baravuza induru,hje umugabo aratubwira ngo batangiye gutemana,ubwo ngubwo,twaje kuva murugo twahavuye mu rugo dutinze gatoya kuko papa yari yagiye kare ku kazi,amama nawe niwe twari turi kumwe.
Ishimwe :Ubwo twajyanye na mama ,tujya ruguru gatoya hari ahantu hari amashuri ya gardienne,twahabaye iminsi nk’ibiri,nyuma tubona ibintu birakomeye turahava tujya ku Muhima,ku Muhima akaba ariho habaga nyogokuru wanjye na sogokuru babyara mama.naho ibintu byaje gukomeza gukomera biba ngombwa ko tuva muri Kigali tukajya iGitarama,kwa yogokuruza,naho bita ubungubu mu Kabagari, eeh ba hazwi ku Buhanda niryo zina rizwi,aho ngaho twahabaye iminsi igera nko kucyumweru n’igice ahari,ariko hagati aho ngaho kubera ko ibintu bitari bikomeye cyane, mama yaje kudusiga aho ngaho dusigarana n’abandi bo muri famille aho ngaho kwa nyogokuruza,agaruka iKigali aje kureba uko bimeze kuko na papa twari twaramusi yari yagiye ku ka kare ku kazi mu gitondo,ubwo agarutse iKigali guhera icyo gihe ntabwo twigeze twongera kubonana,twaje kuhaba iminsi mike naho ibintu biza gukomera tuza kuhava,twerekeza iya Gikongoro.
Ishimwe : Mu nzira twagiye twumva amasasu, n’induru hirya no hino,ariko ntaa nta bintu bikomeye twabonye cyane nk’abantu a batemana mu nzira ,twaje gukomeza kugenda hantu twagiye tugera ntago nibuka neza amazina yaho gusa hari ahantu twagiye turara tukahava bigakomera tukajya ahandi,eee, gusa hari aho nibuka twageze eee narindi kumwe na nyogokuruza n’abandi bana be ,eee na famille mbega eeeyose yo kwa nyogokuruza babyara mama,aho ngaho eee interahamwe zaradutangiriye bashaka kutwica,ubwo tubonye ko bashaka kutwica hari abana jyewe na murumuna wanjye n’abandi bana bato twari turi kumwe twahise twirukanka tujya guhungira mu nzu tutazi, buri wese yagiye aho abonye jyewe ninjiye mu nzu ntazi ninjira munsi y’igitanda, hashize umwanya mutoya tuza kumva ko bababariye kubera ko harimo umugabo umwe wari ubayoboye ya yari aziranye n’umwe mu bana ba nyogokuruza witwa Rose,Bari baturanye aho babaga.
Ishimwe : Ubwo baje kutugirira imbabazi turakomeza,baza kudushaka aho twari turi baratubwira ngo bababariye turakomeza,turakomeza ubwo tuza kugera ahantu bita ahantu bita eee i Rutongo ni iGikongoro,aho ngaho twahabaye igihe kigera nko ku ku byumweru bibiri ariko nta bibazo byinshi cyane aho ngaho twahuye nabyo,gusa uretse yuko interahamwe zazaga zikadukanga nyuma zigasubirayo, hagati aho ngaho mbere yuko tugera iRutongo,hari ahantu twanyuze baradutangira baravuga ngo bagomba kutwica twari turi benshi,ubwo ngubwo ntabwo bari bafite ibikoresho byuzuye umwe mu bayobozi babo ababwira buhoro ngo baze kuza baze kutuzindukira ,kubera ko twari tugiye kuharara twari twagezeyo ari nimugoroba, ngo baze kutuzindukira sakumi n’imwe batwice,ariko hari umwe mubo twari turi kumwe wabyumvishe arabitubwira, ama amaze kubitubwira ubwo ngubwo byabaye ngombwa ko mu gitondo,mbere yuko baza tuzinduka kare tuka tugahita tugenda.
Ishimwe : Ubwo niko byagenze twabyutse kare mbere yahoo kare cyane,turagenda,ubwo nyuma tugeze ku musozi wirengeye ahagana hirya,niho twabonye hahandi twari turi barimo barica bamwe mu mubari bahasigaye n’imbunda n’amasasu biri kuri ako gasozi twari turiho bari bavuze ko batuzindukira,barimo barica,ubwo twebwe twahise dukomeza turihuta tugera ahandi hantu na none ku mazi,ntabwo nibuka urwo ruzi neza uko barwita ,bari barimo barambutsa abantu,ubwo mwatangaga amafaranga bakabambutsa,bratwambukije tukimara kwambuka neza naho naho bashaka kutwica,baka ama cartes ama identite,ayaba harimo abatutsi bakabica,ubwo basanze natwe mu ma identite yacu harimo abatutsi bashaka kutwica,ariko umwe mu buzukuru ba nyogokuruza witwa Thadee yatanze amafaranga bratubabarira turakomeza.
Ishimwe :Ubwo turagenda,tuza kurara ahantu mu ishyamba naho twahamaze kubera ko ho hasaga nkahatekanye twahamaze iminsi mikeya nta kibazo dufite,usibye wenda ikibazo cy’ibiryo twajyaga tugira rimwe na rimwe,twahabaye iminsi mikeya nibwo twje kuhava na none tujya aho ngaho nari nababwiye bita iRutongo,n’iGikongoro aho ngaho iRutongo naho twahabaye iminsi mikeya ntaa nta byago byinshi twahuye nabyo aho ngaho kukowasangaga urebye interahamwe zarazaga zikadupangira zikongera zigasubirayo,ubwo hashize igihe gitoya aho iRutongo twaje kuhava,eee batujyana iGikongoro mu mugi,aho ngaho iGikongoro mu mugi aho ngaho iGikongoro mu mugi twabayeyo mu gihe kigera hafi nko ku cyumweru kimwe,turahaba,bon intaaa genocide yariri hafi urebye yari iri no mu maherezo, ubwo twahabaye dutekanye nta kibazo,hashize igihe gitoya ubwo inwe urebye ubundi iri hafi kugera kumuhe ku muherezo,nihotwaje kujya iButare aho ingabo za FPR zari zamaze kugera.
Ishimwe : Aho ngaho iButare twahabaye urebye genocide iri hafi kurangira,naho tuhaba igihe gitoya kigera nko kuu minsi nki nk’itanu,ubwo aho nta kibazo nyine twahagiriye cyane cyane ko n’ingabo za FPR zari zamaze kuhagera,ubwo ngubwo genocide urebye isa nkaho irimo irarangira,nibwo umwe mu ba oncles banjye bamenye ko turi iButare akazaza aza kudusura, nyuma noneho rimwe aza kuza jyewe na petit frere adukura aho ngaho twari turi atujyana iKigai ubwo hagati aho ngaho aza yajyaga atubwira amakuru y’abapfuye, abasigaye,ariko kuko twebwe twari tukiri n’abana ntabwo twabashaga kubimenya,baranabiduhishaga,ubwo tugeze ku muhi turaza tuzana nuwo mu oncle, tugeze ku Muhima,tugeze iKigali bahita batujyana ku Muhima aho ngaho kwa nyogokuru, ubwo niho nyine twamenyeye yuko papa bari baramufashe baramubitse,baramuhagaritse ,bakirimo baradushakisha kuko aho ngaho iGikondo twabaga baradushakishije cyane,papa bari bara bari bataramwica kugirango bazatwicire rimwe,nyuma noneho ubwo nyine mama kuko nari nababwiye ko tugeze iGitarama we yaje kugaruka ,nawe baje ku mufata.
Ishimwe : Ubwo noneho bamwe mubo twari duturanye,kugirango ahari wenda badakomeza no kudushakisha cyane bamwe bakababwira ko twahungiye ahantu kure cyane batabasha kutubona,ubwo mama na papa baje kubica kubicira aho ngaho iGikondo,nyuma ubwo nyine twabimenyeye aho kwa nyogokuru aho twari turi ku Muhima ,dukomeza kubana na nyogokuru ndetse numu oncle umwe wari uhari,gusa mu ba ba oncles banjye bose harimo umu oncle umwe wabanzirizaga bucura nawe bamwicanye na sogokuru wanjye aho ngaho ku Muhima,ubwo nyine twakomeje kubana na nyogokuru wari warasigaye n’aba oncles n’umu oncle umwe wari uhari ariko hari n’abandi bari bahari usibye ko bo tutabanaga ,ubwo mu gihumbi kimwe maganacyenda mirongo icyenda na gatandatu na gatanu nibwo natangiye muri gardienne,mpiga umwaka umwe njya muri primaire.
Ishimwe : Ubwo ngubwo twakomeje kuba aho ngaho na n’umu oncle umwe wa bucura ,n’umu oncle umwe wa bucura eeeh nawe wari warasigaye nyuma aza kuza turakomeza turabana, tubana turi ari aba turi aba oncles babiri na nyogokuru, nanjye n amurumuna wanjye ubwo twakomeje amashuri ,mu mu bihumbi bibiri na kabiri twaje kujya muri secondaire,jye na murumuna wanjye. Hagati aho ngaho hari aba onles na none babiri biyongera kuri babandi babiri twabanaga, twaje kubana nabo baje kuza murugo, turakomeza turabana mu bihumbi bibiri na gatatu, nyogokuru wanjye nawe yari afite ikibazo cy’ umutima nawe aza gupfa.
Ishimwe : Amaze gupfa twakomeje kubana n’aba oncles abo ngabo bane ndetse na murumuna wanjye, vuba aha ngaha nibwo oncle wanjye mukuru yaje gushaka, ubu nka tukaba dusigaranye n’aba oncle batatu na murumuna wanjye, tukaba dutuye aho ngaho ku Muhima nyogokuru yabaga.
aegis : Ee, urakoze kuba utubwiye ibihe byaranze, ibya kuranze muri genocide, ese mu bihe byaba byarakuranze muri genocide wumva utazibagirwa byagukoze ku mutima byaba byaragukomekeje byaba ari nk’ibihe?
Ishimwe : Bon, njyewe icyo nabibabwira ko nuko akenshi kuko nari nkiri muto cyane nta bintu byinshi nari nzi ariko, ikintu cya mbere numva cyankomerekeje n’igihe bari bambwiye inkuru yuko mama yapfuyena papa bari hari hashize igihe gitoya badushakisha ngo batwicane, maze kumenya ko papa yapfuye ntari mbizi na mama ndu nicyo kintu cya mbere cyambabaje mu buzima
Aegis : Ese icyo gihe wari uzi ee agacir k’urupfu k’umubyeyi wawe, bamaze kubikubwira ni gute wabyakiriye? Wahise wumva ubuzima bwawe bubaye gute wumvise uzabaho gupfa
Ishimwe : Bon,icyo gihe sinavuga ko agaciro k’urupfu nakumvaga cyane,ariko burya umwana uwo ari wese iyo umubyeyi we apfuye ibyo aribyo byose mu mutima we bimukoraho cyane,ubwo icyo gihe mbyumva nari mfite imyaka a kuko navutse muri mirongo inani n’umunani,nabyumvishe mfite imyaka nk’irindwi, ibyo aribyo byose byankozeho cyane ariko na bwa mbere nkibyumva naba nabanje kumva yuko ubuzima bwanjye nanjye busa nkaho burangiye ariko nyuma gato naje kubitekerezaho numva yuko ibyo ariby,o byose Atari jye jyenyine ubuze ababyeyi hari n’abandi benshi babuze ababyeyi kandi tugomaba kubaho,nkumva yuko nyogokuru wanjye dusigaranye na ba oncles dusigaranye ndetse na murumuna wanjye ,tuzakoresha uko dushoboye kugirango tubashe kubaho.
Aegis :Ee, jye ndashakaga ku kubaza ukuntu, ndashaka kumenya icyo ukora?
Ishimwe : Bon, ubu ngubu nta kazi mfite icyo nkora nuko niga, niga mu mwaka wa gatandatu.
Aegis None se mwaba mwarabashije gushyingura ababyeyi banyu?
Ishimwe : Eeeh, ababyeyi nyuma gatoya genocide imaze kurangira nko muri mirongo icyenda na karindwi, bamwe mu bari batuye iGikondo barokotse badufashije kumenya aho ababyeyi bacu baguye turabashyingura.
Aegis :Ese mbere utarashyingura ababyeyi bawe eeh, umaze no kubabona umaze kubashyingura, ese mu mutima wawe niki cyaba cyarahindutsemo, n’iki cyaba cyariyongereyemo, mu gaciro ka genocide uko uyifata?
Ishimwe : Bon. Ababyeyi nkimara,tukimara kubashyingura,njye kubwanjye nkurikije nibyo nabonaga hanze,kuko eeeh ntago ari jye jyenyine wari warabuze ababyeyi hari n’abandi benshi bagiye babura ababyeyi,numvise ko jyewe ari ikintu kindengakamere cyane,ndumva niko gaciro jyewe numvise,numvaga,numvaga ,numvishe ko ikintu cy’indengakamere byarandenze.
Aegis : Ariko se eee, nk’ababyeyi bawe bahishe udahari, barabikubwira, ugira uko ubifata, nyuma ugira amahirwe yo kubabina? Urababona urabashyingura, uko agahinda akababaro wari ufite utarabashyingura, na nyuma umaze kubashyingura mu cyubahiro niko wakomeje kuba?
Ishimwe : Bon, ntarababona nari mfite agahinda kenshi cyane gaterwa nuko ntari na na nta ntabonye byibuze n’ibisigarizwa byabo kugirango tubashe kubashyingura mu cyubahiro, nari ngifite agahinda kenshi cyane, nyuma yuko tumaze kubashyingura agahinda kagiye kakomeza kagabanuka. Nakomeje kumva yuko nkwiye gushakisha uburyo nabaho kandi kuba barapfuye badashobora kongera kugaruka, nakomeje rero kugenda nshakisha uko nakongera kubaho icyo nababwira nuko gusa. nuko gusa agahinda nari mfite mbere,urebye nyuma bya yuko mara kubashyingura kagiye kagabanuka
Aegis : Uwo nyogokuruza watubwiye aracyariho?
Ishimwe Nyogokuruza nawe hashize nk’ibyumweru bibiri, nyogokuru amaze gupfa muri bibiri na gatatu, nawe yahise apfa kuko yari ashaje cyane ntago akiriho.
Aegis : Eee, murumuna we urumva ko niwe wari muto ntabwo yigeze agira affection y’ababyeyi be bwite, nta ngaruka zikunda ku mubaho kuburyo yenda wabona nta kintu yitaho, mbese utazi ukuntu biba bimeze wowe umufasha iki?
Ishimwe : Bon,murumuna wanjye,niwe mutoya kuri jyewe ariko sinavuga ko na none muruta cyane kuko ndamurusha umwaka umwe kuba ntacyo yitaho nawe arakuze turaganira cyane ibyo aribyo byose ntago navuga ko nta kintu yitaho nawe yari afite agahinda tujya tuganira yari afite agahinda cyane,ariko nawe ubu ngubu navuga yuko ari nta kibazo.
Aegis : Eee, Wagize ibihe binini wabayeho muri genocide, utandukanye n’ababyeyi ubasize, aragiye abasize iGitarama agarutse iKigali, iyo shusho iyo uyibutse ya Mama agarutse iKigali ikakugaruka mu maso arabasize, aragarutse aje Ikagali, iyo shusho ye uheruka yanyuma ese iyo shusho iyo ikugarutsemo, ntacyo igushushanyiriza nyacyo ikuzanira mu buzima bwawe bwa buri munsi?
Ishimwe : Bon, icyo gihe anagaruka, icyo nababwira nuko nkatwe n’abana twashatse kugarukana nawe, ariko mu byukuri twe twari tukiri bato ntabwo twari tuzi impamvu agarutse,aba abakuru bari bahari nibo badufashe,banga yuko tugenda.gusa iyo shusho iyo ingarutsemo birambabaza ariko mukumbabaza nkumva yuko ari ibintu byagombaga kubaho,nkumva yuko ari umugambi w’Imana ,kuba rero yangarukamo birambabaza ariko ntago bimbuza gukomeza gutekereza uburyo nabasha gukomeza kubaho.
Aegis : Genocide rero irarangiye, ubuzima buragarutse, buri gihe duharanira kubaho, nibyo koko tugomba guharanira kubaho, kugirango n’abakoze ibyo ngibyo batazatubona bakajya badukina k’umubyimba? Ariko iyo ubyitegereje biragoye? Ese ubuzima bwa nyuma ya genocide byakoroheye no kubana n’abanyarwanda uko bari boroshye ,kuko harimo bamwe mu bakwiciye bashobora kuba bakiriho,ee hari abo mwari muturanye batagize icyo bakora kugirango ababyeyi bawe babashe gukomeza kubaho,ee,mu buzima bwawe bwa buri munsi nta kibazo ugira cyo kubana n’abantu kubera ibyakubayeho muri genocide?
Ishimwe : Bon,mu buzima bwanjye bwa buri munsi icyo nababwira nuko nta kibazo njya mpura nacyo cyane cyo kubana n’abantu,gusa mubo twabanaga twabanagana mbere ya genocide,mu byukuri abenshi nabo bari barahunze,twaku twabonanye nyuma ya genocide,muri bakeya bari bahari nta bushobozi bari bafite,nabo barihishahishaga cyane nta bushobozi bari bafite bwo kuba bagira icyo bamarira ababyeyi banjye,gusa kereka kutubwira situation uko zari zimeze kuko aho bari bari babaga bihishe,bon nyuma rero ya genocide mu buzima bwanjye bwo guharanira kubaho,nta kibazo ngirana n’abantu cyane,mubo tubana,tubanye neza,mubo tubashije kuba tukiri kumwe,tubanye neza
Aegis : Mpise mboneraho rero umwanya wo kukubaza,ee umbwiye ko ubuzima bukorohera kubaho,ukabana n’abantu neza,ariko witegereje,ntago byoroshye,eee,niyo mpnvumpise mboneraho umwanya wo ujya ku kibzo cya gacaca iriho muri ino minsi,hamwe n’ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge,eee barsaba abacika ku icumu kwitabira gacaca,kuko ari twebwe tuzi amakuru kugirango tugire icyo dutanga,kugirango tugire icyo tugeraho,tugire ubumwe n’ubwiyunge,duhereye kuri gacaca rero, ese wemera ko gacaca koko ari inzira imwe yatujyana mu bumwe n’ubwiyunge,ese wemera gacaca ko hari icyo yamarira abarescapes?muri rusange tukagira icyo tugeraho eee tukamenya abacu aho bari hose,kuko mukibazo cya mbere tugifite nuko tutamenya aho abacu bari,ikibazo cya kabiri kuri gacaca, tukavuga tuti ese ko dutanga amakuru ariko tukaba tubona banga bakabafungura, gacaca waba uyemera waba ufite gahunda yo kuyifasha ikagera ku nshingano yayo kugirango nubwo bumwe n’ubwiyunge uzabugereho niba unabwemera?
Ishimwe.: Bon, murakoze,icyo nababwira kuri gacaca jyewe mu byukuri ndayemera kuko urebye nabimwe mu ,na kimwe bituma aya mahano yaratubayeho,n’umuco wo kudahana,kuba rero gacaca iriho ni byiza kuko abakoze iyo genocide bakwiye guhanwa kugirango bumve ko ibyo bakoze ari bibi,iyo umuntu akoze ikosa arahanwa. Bon, kuba yenda hari icyo nayifashaho kugirango tubashe ku kumenya amakuru ee y’abacu bayizize, mu byukuri ndagerageza ariko ntago ari ibintu binyorohera cyane,kuko njye nta amateka akomeye cyane nahuye nayo kuko nari nkiri mutoya ,rero gacaca jyewe ndayemera kandi nemere yukoari imwe mu nzira zatumma habasha kubaho ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda
Aegis : Bivuga ko noneho n’ubwiyunge ubwemera?
Ishimwe Ubumwe n’ubwiyunge, ndabwemera, ndabwemera kuko n’ikintu kiza, habayeho haba haramutse habayeho ubumwe n’ubwiyunge nta ni nta nta na mahano ya genocide yazongera kubaho, twiyunze tukumva yuko buri muntu wese ari umunyarwanda tukaba bamwe mu byukuri naya mahano yabaye ntago yazongera kubaho.
Aegis Bivuga ko mu mutima wawe ufite ubushake bwo kubabarira uwakugiriye nabi?
Ishimwe : Mu mutima wanjye, mfite ubushake bwo kubabarira uwangiriye nabi,ariko ighe nawe abyemera ,kuko iyo ubabariye uwakugiriye nabi,ejo akazongera akica undi undi muntu mu muryango wawe cg se n’uwundi nukuvuga ko ibyo aribyo byose nizo mababazi ntazo ashaka nubwo bumwe n’ubwiyunge,ariko ku bwange ubwo bumwe n’ubwiyunge ,ndabukeneye ndabushaka ,ariko ndabushaka kubifuza yuko ubwo bumwe n’ubwiyunge babugirana.
Aegis : Wamaze kutubwira uti kugirango ubumwe n’ubwiyunge tubukubunde twumve n’akamaro kabto,nuko genocide itazongera kubaho ukundi,ariko iyo turebye hanze aha niba ukurikira amakuru ,kuva genocide yarangira ntabwo abantu baretse gupfa bakomeza kuzira ubwoko bwabo,uko baremwe n’uko bavutse, kugeza na nubu abantu baracyapfa bakizira icyo bazize muri genocide,ese ubwo bumwe n’ubwiyunge nicyo nkwibariza,we kugeza ubu bumwe n’ubwiyunge urabwemera,cga n’ikintu ubona kigisaba processus ndende kugirango bugerweho?
Ishimwe : Bon,nkuko nabibabwiye, ndabwemera ariko nyine n’ikintu gisaba processus ndende kuko ibintu by’ubwoko n’ibintu abayobozi ba kera ubuyobozi bwa kera mbere ya genocide bagiye bigisha abanyarwanda yuko umututsi ari icyago ari umuha aa ari inyamaswakuko hari nabo mu mashuri babyigishaga kenshi cyane hari abnatu nagiye numva ubuhamya bwabo, bigisha yuko abatutsi ibintu by’ubwoko bitandukanya abanyarwanda,urumva wa musaza wabyigishijwe akaba ariho ubu ngubu akaba ashaje biragoye kubimukuramo, ni ibintu bigoye cyane,ariko ntago twaterera agati mu ryinyo ngo natwe tubyihorere ni processus ndende ,ariko tugomba kuyitangira kugirango tuzabashe kuyigeraho.
Aegis : Ee,umaze kutubwira amateka yaawe yakuranze muri genocide,utubwiye nyuma ya genocide ubuzima ubayeho,utubwiye eee nicyo ubuyobozi budusaba ,ari gacaca ari ubumwe n’ubwiyunge utubwiye icyo ubufata uko ubufata,mu kurangiza,nakwisabira nti n’iyihe message ufite ku banyarwnda, n’iyihe message ufite kub bacika cumu bagenzi bawe ,ni n’iyihe message ufite kuri bagenzi bawe ba banyeshuri babacika ku icumu ?
Ishimwe : Murakoze,message na naha abanyarwanda muri rusange ni ukubumbatira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda,amahano yabaye hano mu Rwanda ntazongere kubaho,tugaharanira ko tugomba kubaho kandi dufatanije twirinda icyo aricyo cyose cyadutandukanya kugirango ayo mahano atazongera kubaho,ku baa rescaspes bagenzi banjye nabo birumvikana yuko genocide yarabashegeshe cyane ,yarabababaje cyane,ndetse bamwe muribo byaranabarenze cyane harina baaa abahahamutse hari n’abagize ibibazo bigiye bitandukanye,ariko kuba byarabayeho, twebwe twagombaga kubereka ubutwari ntitubiture inabi batugiriye ahubwo tubiture ineza,kugirango duharanire iterambere no kubaho neza muri rusange.murakoze
AEGIS : Message ku banyeshuri bagenzi bawe ntacyo,
Ishimwe : Murakoze,Abanyeshuri bagenzi banjye bo boo bacice ku icumu ,nabo nka banyeshuri koko biga, nabo bacitse ku icumu birumvikana ,nabo message nabaha n’ugukomeza gukora nkuko mu ishuri biga bakamenya ubwenge ,abe ariko nabo biga bareba Igihugu muri rusange,barebe uburyo igihugu gihagaze kugirango gukomeza tubashe guharanira ubumwe n’ubwiyunge bwa banyarwanda mbese n’iterambere kugirango ibyabaye bitazongera kubaho,dufatanirize hamwe twubake igihugu cyacu.
Dock windowTable of contents
Avant le genocide
Présentation
La vie familial
Pendant le Genocide
Debut des tueries
La fuite vers Gitarama
La fuite vers Gikongoro
La fusillade
La liberation par Inkotanyi
La mort de mes parents
Après le genocide
La vie scolaire
Les blessures
Reconciliation avec les genocidaires
Mom message pour les Rwandais
Dock windowView Topics
Debut de tueries
La fuite
Disparution
La fuite
La fusillade
La liberation
La mort des parents
Mes blessures
Enterrement des restes humains
Reconciliation
Gacaca
Message pour les Rwandais.
Message pour les elèves réscapes
Dock windowView People
Ishimwe Olivier
Uwamungu Paul
Mukandinda Mariamu
Tuyishime Eric
Rose
Thadée
Dock windowView Places
Gikondo
Muhima
Gitarama
Butare
Segem
Mukabagari
Kubuhanda
Kigali
Gikongoro
Munzu
Rutongo
Kuruzi
Kigali
Dock window
Loading Google Maps...