Oral Testimony of UFITINEMA Boyi Evode

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:Kmc00115/kmc00115_vid1
Title:Oral Testimony of UFITINEMA Boyi Evode
Sequence:1 of 1
Abstract:The oral testimony of UFITINEMA Boyi Evode, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial
Subject Headings: Genocide--Rwanda--History--20th century
Testimony--Rwanda
Tutsi (African people)--Crimes against--Rwanda
Rwanda--History--Civil War, 1994--Atrocities
Genocide-Rwanda--Survivor
Tutsi (African people)--Interviews
Rwanda--Ethnic Relations--History--20th Century
Creator: UFITINEMA Boyi Evode, Kigali Genocide Memorial
Dock windowUbuhamya Bwanditse
Evode: Nitwa Ufitinema Boyiboyi Evode, eeh papa akaba yaritwaga Ufitinema Francois, Mama yitwaga Mukandamage Jacqueline. Genocide yabaye dutuye eeh ahahoze muri Gitarama ahahoze ari Nyamabuye eeh iShyogwe aho bita i Mbari,twari twaravutse turi abana bane twese twari abahungu , ba nari mfite barumuna banjye babiri bose bapfanye na mama ,nsigarana na mukuru wanjye umwe na papa aza kugenda nyine aza gupfa aho ngaho nyine.
Evode: Genocide, mbere ya genocide twari tubayeho neza nyine kuko twaaa,ababyeyi bacu baradukundaga, ndibuka ko iyo yenda papa iyo yatahaga yarazaga akanterura akankikira akaba ariyo mpamvu yari yaranyise Boyiboyi ryari izina rya Sogokuru ,navutse papa yari yarahungiye muri Zaire itanu n’icyenda muri mirongo inani na karindwi,inani na gatanu nibwo yahungutse, inani na karindwi ndavuka,maze kuvuka ahita anyitirira zina rya rya papa we ariwe sogokuru wanjye, bitewe n’ukuntu yankundaga nyine akadutetesha jye na ba mukuru wanjye na barumuna banjye, eeeh ntabwo nibuka amateka yaa mbere ya genocide neza kuko nari nkiri mutoya ,ari icyo nibuka nuko iyotwajyaga dukina n’abandi bana najyaga kumva nkumva baratubwiye ngo aba abatutsi dukunda iyororzi ariko ntabwo narinzi ibyo aribyo,maje kubimenya nyuma nari ntaramenya kuganira na papa kuko nari mutoya ,wenda aba yarambwiye byinshi.
Evode: Ariko hagati aho ngaho sogokuru we yapfuye itanu n’icyenda,we yari umuntu ukomeye wari uzwi cyane,hari hasigaye grand mere wa papa,ubyara papa niwe wari usigaye,nagize imyaka itandatu bahita bamumpa ngo njye njya kumuraza kuko yari ashaje yapfuye muri genocide yari afite imyaka mirongo inani n’icyenda,ariko pafa bamwishe,yarankundaga nawe kuko icyo gihe niwe wankarabyaga akansiga kandi yarashaje,naka muraza,nkamufasha no gusenga kuko yakundaga gusenga cyane, ubwo ngubwo bijya kugera kuri genocide,ndibuka ko nari ngiye gutangira kuko natangiye mfite six ans nari ngiye gutangira primaire ,ntago nari namenya Ibyo aribyo ariko nagiye kubona icyo nibuka nuko nta ntacyo nibukamo cyane,ahubwo najyga nibuka ko hari aba grand frere bo muri famille bari baragiye I Bugande ko bagiye mu nkotanyi,ariko ibyo byo nta kintu ni niyumviragamo na kimwe narindi umwana wibereye aho ngaho nyine,papa akajya atubwira ko kera umuryango wabo wari wari uzwi sogokuru akaba yari nshuti iii ya nyina wa Rudahigwa,atubwira ko inka zabo baziriye itanu n’icyenda bagahungira Zaire bamaze guhunga baragarutse basanga naho bari batuye barahajyanye,ariko baza kuhamusubiza
Evode: Eeeh,akatubwira ko inka zabo baziriye ata batari bakibona amata nyine,bijya gutangira ndibuka ko hari nko ku gihe he cyaa nko mu ma saa munani, twe twarimo dukina n’abandi bana mama yatubwiye kuza kurya ,twabyanze kuko twari tukirimo gukina n’abandi bana , tugiye kubona tubona igitero kimanutse kirukanka kiza murugo bari bafite nu n’ubuhiri,mama ahita aza yirukanka adusanga aho twarimo gukinira eeh a na karumuna kanjye kari ku ibere bari bahetse,baratujyana batujyana ahantu ku baturanyi twari twegeranye,turahaba bigejeje nko mu masakumi baza kutubwira ko hari umuntu ko aho hantu wamenye ko aho hantu turi tuhihishe ubwo jyewe nahise njyana na mama wanjye ,na mukuru wanjye na turumuna twanjye,ariko grand mere wanjye yasigaye aho ngaho si nuko twabonanye sinongeye kubonana na grand mere kugeza apfuye.
Evode: Icyo gihe bamaze kumenya ko twihishe aho ngaho ku baturanyi,baratujyanye batujyana ahandi hantu hafi yo mu Byimana,ndabyibuka hari ku nshuti zo murugo nibo baje kudutwara batujyana yo aba ariho twihisha,hagati ahongaho papa nawe yahise ahungira I Kabwayi,grand mere kuko Atari akibasha kugenda,baraje baramufata bamusohora mu nzu baramusahura bamwambura n’imyambaro yari afite ,ako icyo gihe nkaba nari mfite ba tante ba umwe yari atuye iButare,umwe ni umwe yari atuye iButare akaba ari nawe,mfite ba tante banjye batatu nibo bari basigaye ba mama bo kwaa papa , kwa mama we yari asigaranye musaza we umwe bitaga Rwagaju,uuh mama we nta nta se yagiraga nta na nta na nyina yagiraga mbese nta grand me nta grand pere wa mama nzi nta nu wa grand mere nzi nta grand mere we nzi ,ubwo ngubwo grand mere wa papa yasigaye aho ngaho twe baduhunganye, mama yaduhunganye ubwo ngubwo papa guterefona ba tante,tante umwe wanjye ni yari atuye iButare ariko we yari amaze guhunga muri icyenda na gatatu, kuko umugabo we bamwishe muri mirongo icyenda bamuziza ko yari ikitso cy’inkotanyi,tante amaze gusigara bigeje icyenda hafi icyenda na kane,ni nawe nyiri iriya Hoteri Faucon y’ I Butare yumva umusazi bitaga Nyirabishangara araje aramubwira ngo hoteri Ibus n’iy umubirigi kazi naho Faucon ni iyu umututsikazi, amaze kubyumva yumva ko hari ahantu abitoraguye mu nama barimo babivuga wenda,ahita ata ahita yihungira ubwo ngubwo.
Evode: Abazungu bakoraga muri croix rouge baramuhungana ,bamujyana mu Budage,papa yaterefonnye undi mu tante wanjye wabaga hano iKigali,yari afite umugabo w’umu docteu witwaga Kayihigi we bamwishe mu ntambara,amaze kumuterefona bafata umusirikare wa kera baraza bamujyana bamujyana ahantu ku ku Gikongoro kumuhishayo,ari naho bamwiciye n’abandi bakecuru,papa nawe ubwo yagiye iKabwayi amaze kujya iKabwayi akajya aza agatoro ka nka nijoro akaza kureba aho mama yari yaratujyanye akatuzanira nk’udufaranga two guhahisha kuko nta kindi cyari kidutunze kuko hari n’igihe twaburaraga ndibuka ko naho twari twihishe ku biryo bari badutekeye turi burye nijoro murumuna wanjye yari yasinziriye abyutse tugiye kurya arabimena turaburara icyo gihe,papa akajya aza kutureba nyine akaza yihishe rimwe yaraje agenda bamwambura imyenda munzira aza yambaye ubusa mama amuha agatenge aba ariko asubiranayo iKabwayi.
Evode: Twarakomeje turihisha,ku nshuro ya kane aje kutureba mu kugaruka nibwo yanyuze kuri bariyeri ahantu bita iRwamaraba barahamwicira,twakomeje inkotanyi zigiye kuza bamaze kubohoza iKabwayi,turi turi mu Byimana nibwo mama interahamwe yaraje idusanga ahantu mu nzu turi munsi y’igitanda irahaduturuturumbura ,mama asohoka yirukanka na karumuna kanjye kari kakiri ku ibere nundi wankurikiraga ari we yara yaramaze kuba mukuru,uwo wari umaze kuba mukuru aramubwira ngo nasigare tugume twihishe munsi y’igitanda aranga agenda arira nsigamwo aho ngaho,iyo nterahamwe yitwaga Gatete irabakurikira yari ifite imbunda agenda ubwo ngubwo bamwicira kuri bariyeri yari iri aho mu Bimana dusigara twenyine ,ariko aho twari twihishe twari kumwe n’abandi twabashije kurokokanamo nibo twahunganye inkotanyi zirinda ubwo ziza,turagenda tugera mu Byimana dusangayo n’abandi bavuye iKabwayi duhurirayo na bashiki bacu bo kwa data wacu umwe yakoraga iKabwayi nubu niho genocide irangiye yarongeye abonayo akazi nubu niho agikora niwe tubana ubu ngubu.
Evode: Twarahunganye, tugerana za Bugesera. Ku Bugesera tura tuba impunzi nk’izi tuba impunzi nk’abandi turakubitika nyine tugera aho bita ku Ruhuha,ku Ruhuha niho twagarukiye,kugeza ubwo amahoro yagarutse inkota abasirikare b’inkotanyi abo bashiki banjye bajyaga baza kubasura nyine bakatuzanira ibyo kurya ninazo zatuvanye aho ngaho ziducyura iwacu iKabwayi hariya iShyogwe nyine aba ariho ziducyura twaraje dusanga murugo barahasenye uretse ko na n’ubu murugo ari amatongo ntabwo barahubaka haracyari ibitongo ariko wenda nimbi Imana nibishaka jye nzahiyubakira. twaraje dusanze ari amatongo hari umugabo wari ufite inzu abana babo ba batakihaba bamwaka icumbi araritwima ngo yacumbikira abatutsikazi amaze kuritwima ,tujya iKabwayi hari hakiri inkotanyi na MINUAR icyo gihe yari ihari tubwira izo nkotanyi icyo gihe zatuzanye tubabwira ko batwimye inzu umusirikare umwe araza abwira uwo mugabo ngo nakingure iyo nzu tuyibemo niyanga arayirasa,abona kudukingurira inzu arayiduha tuyibamo kugera icyenda karindwi nibwo twabashije kwiyubakira inzu tuyimikiramo muri icyenda karindwi mu kwezi kwa karindwi,turahatura ari naho ubu ngubu tumaze kubaka nyine.
Evode: Tura turahaba, turahakurira nyine ,tuhakurira turi imfubyi tuhakurira ndi kumwe na mukuru wanjye n’undi mwana w’imfubyi w’umukobwa nundi wundi w’umukobwa wa mushiki wacu nyine nawe,turabana dutangira ubuzima bwa nyuma ya genocide ubuzima butari bworoshye cyane cyane ko nta n’ikintu twari dusiranye,ariko twagize amahirwe mushiki wacu uwo wakoraga iKabwayi aza kongera kubona akazi ku bitaro by’i Kabwayi nubu niho akora n’umuganga nicyo cyatumye dushobora kuba twakongera kubaho,nara twaraje nyuma yaho dusanga batubwira ko grand mere yapfuye njye mperukana nawe ubwo ngubwo mama aza kutujyana na mama sinongeye kumubona papa nawe bambwira ko yapfuye,ariko papa we twaje kubona umurambo we icyenda,bibiri ndibuka ku rwibutso rw’iKabwayi niho twaje kuwushyingura twagiye dusanga aho bari bara bari baramu bamubambye ku giti ngo bamu nyuma bamujugunya muri toillette ,tujya kumuzanayo tumushyira iKabwayi hariya ku rwibutso n’abandi mama we ntabwo twamubonye nta nubwo tuzi naho bamuhambye na barumuna bacu bacu.
Evode: Dukomeza gutyo nabandi ba ba oncles babaga hano iKigali bo baguye hariya ku Muhima,ntago twababonye,dusigara aho ngaho ubu murugo turi imfubyi, enye nuwo mushiki wacu umwe hakabamo n’umukecuru grand mere wacu,uwo twita grand mere kuko ariwe udukuriye muri famille yahoo tubana nyine,ubuzima bwa nyuma y’intambara bwo sinzi ko hari icyo nabuvugaho kuko n’ubuzima bwo kubabara nyine njye byanshizemo,byanshizemo,ntabwo byanshizemo cyane kubera ko najyaga ntekereza mama ,nkatekereza papa natekereza mama uburyo yaturwanyeho n’uburyo yaje gupfa kuri urugamba rusa nkaho rwari rutangiye kurangira ,nkumva birambabaje nkumva ko nta na affection nabona kuba umwana agejeje mu igihe cyo kuba yaratangiye igihe cyo kwishimira ababyeyi be akababura nagize imyaka iri irindwi umunani nta nitwa imfubyi,ntabona umubyeyi ushobora kuba yanyitaho cg naririra ariko kubwa amahirwe narakuze igitumye mbashije kugera ahangaha nyuma y’intambara nibwo naje gutangira primaire hariya iKabwayi ndakomeza ngeze mu wa gatandatu nkora exeta irananira kubera ibibazo nari narahuye nabyo kandi n’ubundi nari nsanzwe ngeragea mu ishuri,ariko nza kugira amahirwe mfite umu tante umwe wari utye hano iNyamirambo,eeh we yabashije kurokokana n’umugabo we barokokeye muri mille colline n’ubu baracyariho.
Evode: Umugabo akora muri BK nawe ariho,bahise banshakira ishuri muri leta hariya St Andre nyine ii ntangira leta nk’abandi nubwo nari natsinzwe ariko ba nabashije kuyibona,sinabaye injiji nahise menya iyo gukora ndiga nyine ibyo bituma ndangije ubu nkaba ndangije muwa sixieme nkaba nabwo niteguye kuzajya muri universite kandi nbwo nziko bizashoboka,kandi nkaba niteguye kuzafasha abo bana b’imfubyi twareranywe n’abandi ba bahuye n’ibibazo nk’ibyacu nyine.uuh,kubirebana wenda n’ubuzima bw’ubungubu bw’umurescape nka nyuma ya genocide si jyewe icyo mbona cyo nuko mu ubungubu buri wese asa nkaho yimenya niko nabivuga kubera ko n’uwitwa ngo nimu nuwo muhuje ibibazo hari ugera nk’ahantu akagutaba mu nama ugasanga ikintu cya mbere umuntu w’umurescape yagombye kumenya nuko agomba kumenya icyo aricyo kandi agomba kumenya ko ariwe wifite ko nta wundi umufite kuko hari igihe wiringira umuntu byagera hirya akagutenguha nyine ubwo rero umu umuntu agomba kumenya kubaho nyine tukagumya no kwakira iyi vie nshyanshya nyine twagezemo n’ubuzima butugoye ariko n’ubuzima tugomba kubamo kuko n’ibintu,twavutse dusanga igihugu cyacu gifite amateka mabi nyine tuyavukiramo tuyakuriramo nyine niko bigomba kugenda.
Evode: Umuntu agomba kubyakira ndetse akanabi akanabimenyera ahubwo umuntu akaba yabishakira igisubizo,nkaba ndeba rero nkasanga jye nk’umurescape numva mba numva niteguye kuba nafasha bagenzi banjye ariko nkaba nkaba nabafasha mu buryo bwo kubamenyesha ko nabo bafite ubushobozi muribo nubwo ubushobozi ari bukeya ,bwo kuba babasha no kuba nabo hari ikintu bashobora kwigezaho, akumva ko muriwe nubwo abe bagiye ariko akumva ko ashobora kuba yakwigezaho nawe ubwe,biragoye cyane n’ibintu bigoye ariko tugomba kubyakira nyine kuko niko byagenze,nyine amateka yabigenje nta kundi twabigenza, urajya muri gacaca nkubu muri gacaca mpora njya muyo gutanga nkibi umutungo wo murugo ibintu basahuye mu rugo n’iki ako ugasanga baribanda nko kumutungo ntibibanda ku Bantu bagiye bica, bitihise ugasanga nbayo barabihishira ugasanga nazo nta kintu zivuze nu n’ukurangiza nyine umugenzo bikarangira nyine nibyo byabindi navugaga ko umuntu agomba kwimenya akamenya icyo agomba kwifashaho nyine gacaca nyine n’ukuzabitegereza nta kindi nabivugaho nyine,uuh ndumva ubuzima bwa bwa nyuma y’intambara jye ndabona aho ngejeje ubungubu nabasha kuba hari byinshi Imana inkomeje ikampa ubuzima hari byinshi nzigezaho kuko naratangiye deja kandi ubuzima bwanjye nziko Imana izabunkomereza kuko ari nayo imbeshejejeho,nta babyeyi ngira nyine ni niyo mfite gusa nt kindi. Sawa
Aegis: Mfite ikibazo,ubuzima bwa genocide mbere ya genocide,nyuma ya genocide,hari ibintu byinshi byagiye bihinduka,bijyanye n’amateka twabayemo niyo mpamvu, watanga nama ki ku Bantu ba barescapes abantu basigaye ,bariho ubungubu n’iyihe nama wabagira kwitwara ,uko bagomab kumera nkawe ukurikije n’ubuzima wabayemo,nuko nabo ari abarescape
Evode: Inama nabagira nko kubahungu nyine,ndavuga ku bahungu,ku bakobwa,kuba kubahungu bo n’ukumenya ko inama namugira nk’umurescape nuko uri umurescape wa genocide ako hari n’ibindi bintu bitu bitubogamiyeho muri iki gihe muri ubu buzima turimo,nabyo bishobora kuguhi kuguhindura bigatuma vie yawe yangirika nkaba nakugi nk’umuhungu mugenzi wanjye nanjye ubwanjye nifuzaga inama namugira nukoyakwimenya nyine,akareka nk’uburara,bitihise kwishora mu mu busambanyi kuko icyo gihe uba ubabaza ababyeyi bawe batabarutse nko kuba baragusize yego ntibagusize babishaka ariko nko kuba warasigaye nk’umuhungu, byibuze baba bavuga bati kwa kanaka hasigaye akana agahungu aka naka niwe usigaye uhagararaiye umuryango wabo,niba rero uri wa muhungu ujya mu busambanyi ukagira ute ugahinduka indaya nyine ,ntibazaba bakivuga bati umuhungu ka kanaka bazaba bakivuga bati ya ndaya y’umuhungu,ugasanga izina ry’ababyeyi bawe uraryangije n’amateka yabo ko kera bari bariabantu bubashywe, ugasanga urabasebeje nyine,nkumva reo nk’umuhungu w’umurescape ahubwo ariwe wagakwiye guhagararira uwo umuryango wawe watabarutse bakajya bavuga ko hatasigaye imbwa hasigaye umugabo,nicyo navuga nko ku muhungu.
Evode: K’umukobwa nawe n’ukumenya ko niba uri umukobwa warokotse ukaba wararokokanye na musaza wawe ,kandi ukaba uziko ni n’izo nkaza baraziriye niki byose n’amazu barasenya ariko hari ikintu ushobora gushyira hamwe mukubaka nk’umukobwa ukaba wamufasha ntumubere ikirumbo ngo umubere umwana mubi, aka akazakura akagushyingira aka gukwa umuryango ukazagarura nizo nka niwowe wazigaruramo,mukongera mugakora undi muryango aho ushatse ukabyara nawe agasigara neza mukubaka undi muryango mushyashya nyine, nk’umukobwa rero nkaba nakugira inama yo kwifata yo kuba umukobwa mwiza nyine,ukiga ukazibeshaho,ko tugira n’amahirwe ko no mugihugu cyacu abakobwa basigaye batezwa imbere ntago ari nka kera basigaraga murugo, ukamenya ko niba ugiye mu ishuri utagiye kwicara ku ntebe y’ishuri gusa ahubwo ugiye gushakayo ubwenge buzagutunga hirya y’ejo hazaza nk’umurescape. Nicyo numva byine navuga.
Aegis: Kubyerekeye gacaca, utekereza iki kuri gacaca ubona hari ikintu izatugezaho? Ese gacaca ubona mu byukuri ari ikibazo dufite nk’abarescape?
Evode: Gacaca navuga ibyiza byayo ariko maze kubona wenda nk’uwanyiciye babyeyi aje akansaba imbabazi, cg se uwa uwAdusenyeye akaza akatwubakira nibwo navuga ibyiza,ubundi gacaca ni gacaca nyine nta ibyiza byayo nta sinabikubwira ntacyo nabivugaho jyewe,ako nyine ‘ugutegereza zikazarangira nyine nibwo umuntu yatangaho comments nyine nta kindi,ko ntayo ndabona nta nta ubanza ntaho iragera.
Aegis: Ubumwe n’ubwiyunge, wowe ku giti cyawe nka Evode? Wemera ubumwe n’ubwiyunge? Ese wemera ko umuntu wiciwe nuwo biciye bashobora kwiyunga? Ubona se hari igihe bizagerwaho?
Evode: Jye nemera ko abanyarwanda dushobora kubana ariko kwiyunga byo n’uburenganzira bw’umuntu, ushobora kunkorera ikosa ukansaba imbabazi nkakubabarira cg sinkubabarire, ibyo n’uburenganzira bwanjye? Ariko ndi oblige yo kuba nabana nawe, tukabana mugihugu kimwe kuko twakivukiyemo nyine .nkakwemera nk’umunyarwanda nawe ukanyemera nk’umunyarwanda, naho kubyerekeranye no ku kunkosereza cg kumpemukira nakubabarira bitewe n’uburyo waje witwaye bi icyo nibwo twakwiyunga nyine bitewe n’uburyo wabisabyemo cg, nuko witwaye n’ibikorwa byawe n’imihindukirire yawe, nicyo nakubwiraho nta kindi.
Aegis: Kuri wowe wemera ko ushobora gutanga imbabazi ku bawe bapfuye?
Evode: Nazitanga ariko se nazitanga kuzinga bitewe n’uburyo wazinsabyemo, kandi sinanazikwima ngo bazagaruke nyine, nshobora kuzikwima Imana ikaziguha ugasanga bibaye ikibazo,u byaterwa n’uburyo waje witwayemo nyine,kandi ndumva nta n’ kintu bi imbababazi zo imbabazi ntacyo nahinduraho na kimwe.
Aegis: Mu buzima bwawe bwose, waba ufite, n’ikihe kintu kigutusha cyane muri wowe?
Evode: Kintusha cyane?
Aegis: Ok ,reka mwunganire ku kibazo,yari abajije muri genocide
Evode: uuuh
Aegis: Muri ubu buzima bwose birunvikana ko ubuzima buzi bwose bwakubayeho
Evode: uuuh
Aegis: N’ikihe kintu cyagutushije cyane cg kikakubabaza kurusha ibindi, kuburyo udashobora gupfa ku kibagirwa?
Evode: Ikintu cyantushije cyambabaje cyane nuko nukubona papa aje adusanga ahantu twari twaragiye kwihisha akaza bamwambuye imyenda yambaye ubwambure bwe aza nta kintu yambaye nyine aza yanyagiwe,mama amuha agatenge yari afite, ee ibindi ni ubundi buzima bumbabaza cyane nuko hari ahantu twageze na mama tugenda kuko icyo gihe imvura ,ndabyibuka imvura yari yaguye tugenda ari nijoro, tugeze ahantu aranyerera yari ahetse murumuna wanjye aragwa ibyo bintu nibyo bintu ntashobora kwibagirwa.ubundi buzima ibindi bintu ntashobora kwibuka nuko nta ngira mu wambere mu wambere bara umwana aba agitangira,ariko nara nasanze abana batari beza nyine bakajya bampohotera ibyo nibyo byatumye nanjye nshobora kuba nahinduka,umuntu avuka hari igihe umuntu avuka ari umwana mwiza ariko agahinduka bitewe n’uburyo na milieu yakuriyemo,byahise numva nanjye nshobora guhinduka kuburyo uwajya ashaka kuntekerezaho nabi twagayana,twahangana nyine,abo bana ntabwo twakiranye neza nyine nibo babi mba mvuga ,ubwo buzima bubi n’ubwo nyine.
Evode: Ikindi ntakwibagirwa nuko mbere y’inta ya genocide papa yatahaga yenda yiviriye kwakundi umubyeyi avuye kwiyakira nko mukabari yenda akaza agataha nka nimugoroba,akaza akatwigisha igiswayire,cg akanterura akankikira akambwira ngo wowe uri data ko nitiranwaga na sogokuru ati ni wowe papa ndeba ,ibyo bintu byose narabitekereje inta genocide irangiye nabitekereza nkabibura ,nkareba data watahaga,akanterura akanyita se, nawe nkamubura ,nkabura undi muntu uzajya abinkorera ubwo nibwo buzima ibyo ubwo nibwo buzima ibintu bidashobora kumvamo mu buzima bwanjye.
Aegis: Ndashaka, ndashaka kukubaza?
Evode: uuuh
Aegis: Kera ukiri umwana babyeyi bari bagufashe ,en faite urabona iyo umuntu ari umwana mu rugo hari uburyo ababyeyi baba bafashe umwana wabo neza,nibintu bikinze kuba mu ma famille menshi ababyeyi bitewe n’ibibazo byinshi bitandukanye batabasha ………bakakurera neza bakagukorera ibintu byinshi cyane ku buryo iyo ubabuze ushobora kugira ikibazo
Evode: uuh
Aegis: Hari ibintu ababyeyi baba baragiye bagukorera kuburyo utakibasha kubabona, ntubashe no kubona umuntu ubigukorera mu mwanya wabo babyeyi, ushobora kugira ikibazo gikomeye?
Evode: uuuh
Aegis: Ukongeraho, jye hagati aha nashakaga kugirango, nyuma ya genocide ababyeyi wari ufite warababuze n’abavandimwe bawe, urababura, benshi mu muryango wawe nabo baragucitse?
Evode: Uuuh
Aegis: Urangije uhita utangira ubuzima bugoye cyane, kandi uki umwana?
Evode: Uuuh
Aegis: Ndibaza ko wahuye n’ingorane nyinshi cyane nyuma ya genocide, urifuza ko ……….bwa buzima bwiza wari ubayemo ababyeyi ukibafite ukaza kubabura mu buryo bugaragara kandi nawe warebaga, warangiza ukaza guhura n’ikindi kibazo cyo gutangira ubuzima bubi cyane, bushobora kuba bunagoye ndashaka ungereranyirize ubwo buzima, mbere ugifite ababyeyi? Na nyuma ya genocide utangiye ubuzima bubi cyane,
Evode: Sasa, mbere mbere ya genocide, wenda hari ikintu nakora ikintu ababyeyi bankoreraga wenda nari nizihizaga nk’itariki y’amavuko yanjye. Ariko nageze mu myaka irindwi, umunani? Icyo kintu nta kikibuka, genocide irangiye, ibyo sinari nkibasha kubibona sinanabitekerezaga kuko ibyo ubundi bikorwa n’abantu ba n’ababyeyi bawe nibo bagukorera ako ga surprise ukabona barabigokoreye, ibyo rero n’ibintu nasezeyeho genocide irangiye. Ibindi nuko hari ibintu byinshi nshobora kugira ,ku bwanjye,ku bwanjye ku mubiri wanjye cg muri jyewe, nkaba nashakisha uburyo mbyikemurira ubwanje nta wundi muntu mbibwiye,kubera ko nta muntu, nta muntu ubasha ku kwereka ko ashobora gusimbura ababyeyi bawe neza,ngo ikibazo wabwiraga ababyeyi bawe ube wakimubwira acyakire neza,ashobora no kucyakira ako abantu bahinduka vuba,nka nyuma ugasanga ntukimwisanzuraho nkuko wamwisanzuragaho,so, ndumva rero,ikinyuranyo kirimo buzima bwa nyuma ya genocide bwanyigishije byinshi,bwanyigishije kubabara bunyigisha guton,bunyigisha gukora neza no gukora nabi byose,kandi ntago ariko nari naravutse.
Evode: Nari naravutse ndi umwana uri aho ngaho umwana utamikwa nubwo mbere ya genocide kera ubundi mu mumuryango,data yatubwiraga ko mu muryango w’iwabo batari barigeze bakamisha nk’amata ariko jye navutse nta amata tugira ari nko gukamisha kuko inka zari zisigaye zari nkeya nyine noneho bikubitiyeho na nyuma ya genocide biranabura,ugasnga bibaye n’ikibazo umuntu agakura adakura, agakura nabi ,akagira bya bintu bibi yanyuzemo muri genocideakagira n’ubundi buzima ugiye kwakira ntawuganyira ,ntawe uririra cyane cyane nk’umuntu w’umwana,ugasanga n’ikibazo.
Aegis: Hanyuma, hanyuma, mukuru wawe haba hari ikintu cg se ubwo buryo ababyeyi bawe bapfuyemo yaba mama wawe cg papa wawe, yewe n’abandi bavandimwe waba warigeze umenya uburyo bapfuye cg se n’ababishe uburyo babishemo?
Evode: Uuh,uwo maze kumenya,uwo namenye ni papa,papa niwe bishe nyine bamushyira ku giti barangije baramuta mu musarane nyine ,niwe namenye uburyo bamwishe ,ariko nabamwishe maze kubamenya ,kuko barafunze,niwe nabashije kumenya,mama we ntago nzi nziko yaguye kuri bariyeri mu Byimana ariko sinzi ahantu bamuhambye sinzi n’uburyo yapfuyemo, na barumuna banjye,grand mere nawe bamwiciye ku Gikongoro aho yari bari baramuhungishirije n’abandi bakecuru,abandi namenye ni onle wanjye wabaga hano iKigali hariya ku Muhima niwe babwiye mugenzi we barai kumwe bamaze kubafata babavumbuye,baramubwira ngo nibacukure,baracukura,barangije barammubwira ngo niyice uwo mugenzi we bari kumwe yanga kumwica,babwiye mugenzi we ahita amwica, aramubanza kandi namugenzi we baje kumwica nyuma nyine,niwe namenye uburyo yapfuyemo,abandi ntago nijyeze menya uko bahereyeho nyine bapfa.
Aegis: Akenshi na kenshi ntago bikunda ko ……….cyane cyane iyo babicaga Mu buryo bwa gashinyaguro, twabonye ko abantu bamwe bafunze, abishe ababyeyi bawe nabi, none bamwe nyine barafunze, kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe mu bakwiciye wari Wabasha no kugusaba imbabazi mu bakwiciye ababyeyi?
Evode: Nta numwe, uretse no kuba mvuga ngo barafunze ndabizi ko bafunze ariko na n’amasura yabo ubwabo ntago nyazi.
Aegis: Iyo gacaca, navuga ko uburyo budanzwe, ari urwego rwashyizweho na leta mu rwego rwo kugirango ruce imanza za genocide?
Evode: Uuu
Aegis: Ari gacaca, hari n’ubumwe n’ubwiyunge? N’ukuvuga ngo ubumwe n’ubwiyunge gacaca niyo igomba gutanga igisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge, none mu Bantu bakwiciye nta numwe uraza kugusaba imbabazi ko yakwiciye? Kandi uravuga ko uretse koari nako binameze yuko gacaca igomba gutanga igisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge, umuntu wakwiciye akaza kugusaba imbabazi, hanyuma washobora kumubabarira ukaba wamubabarira n’uburenzira bw’umuntu? Wowe ku giti cyawe nkawe,nkaweEvode
Evode: iiyaa
Aegis: Witeguye kubabarira abo Bantu baramutse bagusabye imbabazi? Aha njyewe ndagirango unsobanurire kuko iyo umuntu agiye atekereza ukuntu bamwiciye ababyeyi kandi bakabica nabi ntago byoroha gutanga imbabazi?
Evode: Uuh
Aegis: Noneho ku gerageza umbwire hagati umusaruro uzava muri gacaca noneho bikaza kugera k’ubumwe n’ubwiyunge no kuza gusaba imbabazi hagati yabo Bantu, urabyumva ute?
Evode: Jye kubabarira nta ntago nababarira kubera ko imyaka ishize ni cumi n’itatu kandi nta numwe ndabona.ikindi gacaca n’uburyo bwashizweho na leta,nyine ubwo ngubwo leta yabushyizeho avuga ko bizatanga ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya gacaca kuko ariwo muti w’ibibazo ubwo nyine na leta niyo izazana ubwo bumwe n’ubwiyunge nyuma ya gacaca kuko gacaca yazanywe na leta kandi gacaca niwo muti w’ibibazo!ubumwe n’ubwiyunge ni ni leta izababarira kuko ni nayo ubu ngubu idu ari nayo itureba nyine ari nayo itwishingiye nyine,naho kuri jyewe ibyo ntaa
Aegis: Wigeze kutubwira ko muri genocide n’ibintu byose wabayemo byaba byaraturutse ku mateka mabi n’ibintu byose mwabayemo byaba byaraturutse ku mateka mabi mwasanze?
Evode: iyaa
Aegis: Nubwo bwose wagize ibyago ababyeye bawe ……………….abantu ba basore bashobora kuba barimo gutegura avenir yabo mu buryo bubashobokeye yaba nziza,nagira ngo njyewe umbwire hari abana bazagukomokaho,bazabona n’ubu buhamya watanze, buvuga ukuntu wabayeho muri genocide,na experience wabonye muri genocide,donc uvuga uvuga ukuntu wahuye n’umusaruso mubi waturutse ku mateka mabi,yabibwe na bamwe mu bakurambere?
Evode: iiii
Aegis: None se nkawe nkawe nk’umuntu ushaka kugirango utegure ubuzima bwiza buri imbere,wumva witeguye gukora iki kugirango societe nyarwanda izaza izabe itagendera ku mateka nkayo wabonye cg se nkayabanjirije ari nayo yaje kutugeza no kuri genocide,abana se bo uzabyara ntabwo bo bazaba barahuye na genocide ariko bashobora kuzahura na zimwe mu ngaruka za genocide nk’umubyeyi wabo yazibayemo afite byinshi bigomab kubageraho byanze bikunze?urategura buryo ki wumva nk’umuntu biramutse bishobotse nkabagenzi bawe mukagira ubumwe mugashaka gutegura amateka meza wumva wakora iki? Noneho nyuma y’icyo ngicyo uraza kumbwira message n’iyihe message watanga ku bana bawe bazagukomokaho n’abandi Bantu bose bazagukomokaho batabashije kuba mu buzima bubi bwa genocide
Evode: Ii duhereye kuri icyo ngicyo kuko eee,bgirango ubu aho igihugu cyacu kigeze kiragendera ku ngufu z’urubyiruko,ariko urugamba rw’amasasu ru rwararangiye,rwararangiye ngirango ubu ngubu ikintu kigezweho nk’inkunga twe nkanjye natanga urugamba najyamo n’urugamba rw’ibitekerezo,kandi ibitekerezo byanjye nu byahera ku bumenyi ubwanjye naba mfite navukanye cg nubwo nzavana ahandi no mu ishuri,numva ko ikintu nafashaho kugirango abana na abazankomokaho bazareba na bazumva naya mateka cga bakayareba twanyuzemo nabo bazabashe kuza baza mu gihugu kitakigendera kuri ya ya ngengabitekerezo ya kera ya genocide cg n’indi ya kera ,ahubwo bazagendera ku bindi bitekerezo bishobora kuzateza igihugu cyacu imbere nyine, bakazaza bavukira mu mahoro nkuko kera byabagaho mbere ya yo kuza kwibi bihe bibi nyine,bakavukira mu mate mu mateka meza kuko n’umwana wavukiye ahantu heza akura neza kandi akura akurana ibitekerezo bizima,nakurira rero muri izo ngengabitekerezo nawe akura byarivanze mu mutwe,nkuko natwe dukura mu mutwe kubera n’ibintu byinshi umuntu aba yarabonye muri genocide ugasanga kugirango nabo bazavuke bavukire mu mateka meza nyine. Nkaba numva rero nk’umwanzuro natanga cg inama na natanga nk’urubyiruko bagenzi banjye bafite amateka nka yanjye ari uguhuriza hamwe ibitekerezo byacu cyane cyane ko dufite n’abayobozi beza tukagendera ku bitekerezo byaba bayobozi bacu tukategura future nyine y’abana yacu n’iya abana bacu ukazasanga ari uRwanda rwiza rwa Gasbo rwo kwa Gihanga ,tukavukira,bakazasanga twarabavaniyeho,bimwe bibi twavukiyemo bityo uRwanda rwacu rukazatera imbere,bakazatwibagiza ibibi twanyuzemo,kandi tugaharanira iteka no kuzibeshaho tudategereje iyo nku uko kuza kw’abazungu iyo nkunga yabo cyane cyane ko baza badushyiraho pressing yabo nyine bashaka ko dukora ibyo bashaka kandi natwe dufite ibyo gukora byaduteza imbere ugasanga n’icyo gituma tutabasha kuba twakwivugira mu ruhando rw’abandi rw’ibindi bihugu,nkeka ko nituba twarateguye neza amate kuza kw’abana bacu ,abo bana bacu bazatuvaniraho ibyo byose,ndumva ariwo mugambi,inama natanga nk’urubyiruko tugashyira hamwe nyine tukarwanya ingenga bitekerezo tugaharanira kwibeshaho no kurwanya abo badashaka ko tubaho kuko kugeza ubu ngubu ingufu turazifite,kandi na bakuru bacu barwa batubohoje, batubohoje nta buryo dufite ariko ubu ngubu turabareba ni nabo banadufasha ,nt mpamvu rero yo kuba twagira ubwoba,numva tugomba kubaho tukazabeshaho n’abo bana bacu bakazasanga amateka mazima nyine,nicyo navuga nyine.nkararangiza rero nsaba bagenzi banjye gushyira hwmwe tugashyira hamwe tukabaho kuko nta kundi byagenda nyine ,niko twavutse.
Aegis: Murakoze
Evode: Sawa.
Dock windowTable of Contents
Pre-Genocide Experience
Family Life
Discrimination
Life With Grand Mother
Flight To Congo
Seizure And Destruction Of Property
Genocide Experience
Raids At Home
Assaults And Hiding
Death Of My Dad
Post Genocide Experience
Schooling
Life As Survivor
Gacaca
Reflection on Gacaca
Reflection On Unity, Reconciliation And Forgiveness
Lessons Learnt From Genocide
Message
To survivors
Dock windowView of Topics
Introduction
Family Life
Harassment And Humiliation
Displacement
The beginning Of The Genocide
Flights
To The Neighbor
To Byimana
To Kabyayi
Humiliation And Killings
Death Of My Mother
Hidings
Flight To Bugesera
Going Back To Homeland
Destruction Of Property
Life After Genocide
Disappearance
Orphanage Life
Being Survivor
Advice To The Young Survivors
Gacaca
Unity And Reconciliation
Forgiveness
Sad Memories
Current Life
Death Of My family
Future Plan And Message
Dock windowView People
Ufitinema boyi evode
Ufitinema francois
Mukandamage jacqueline
Rudahigwa
Rwagaju
Nyirabishangara
Kayihigi
Gatete
Dock windowView Places
Gitarama
Nyamabuye
Shogwe
Mbari
Zaire
Ibugande
Mubyimana
Kabwayi
Butare
Hoteri faucon
Hoteri ibus
Mubudage
Kigali
Gikongoro
Rwamaraba
Bugesera
Ruhuha
Muhima
Nyamirambo
Mille colline
Bank de Kigali
St Andre
Rwanda
Gasabo
Gihanga
Dock windowView of Map
Loading Google Maps...