|
|
Oral Testimony of KARANGWA Theopiste
Metadata |
| Id: | kmc00112_vid1 |
| Title: | Oral Testimony of KARANGWA Theopiste |
| Sequence: | 1 of 1 |
| Abstract: | The oral testimony of KARANGWA Theopiste,
a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses the worst atrocities during
Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda. |
|
| Publisher: | Kigali Genocide Memorial |
|
| Language: | kin |
| Rights: | Kigali genocide Memorial |
|
|
Creator:
| KARANGWA Theopiste |
|
 Ubuhamya Bwanditse
 | karangwa: Nitwa Karangwa Theopiste papa yitwaga Karangwa Theophile,mama yitwa Umutesi Claire,navutse muri mirongo icyenda na rimwe,mbere ya
genocide nta ntago twabaga mu Rwanda,twabaga muri Melandi mu gihugu cy’ uButariyani.ubwo mbere gato yuko genocide itangira nibwo twari twari twaraje tuje gusura aba aba grand mere ubwo
intambara,yaa genocide ijya gutangira je suis Habyarimana yapfuye aribwo tukijya ibu twagiye iButare ari nka le quatre,Habyarimana sinzi nimba yarapfuye le seth, ubanza ari le seth twari turi
iButare nyine kwa grand pere. |
 | Karangwa: Ubwo tugezeyo rero twa twamazeyo twaraye nka kabiri aba aribwo Habyarimana nyine apfa,ku ubwo amaze gupfa kwa grand
pere hahise haza abantu mu rugo nyine b’interahamwe baje kureba uko murugo byifashe kera harimo abantu benshi batumvikanaga no muri famille ba bahutu nyine bashakaga,bahoraga baza murugo mbere
yuko ibyo byose biba ,bahoraga bakundaga no gutera nyine kwa Grand pere bashaka nko kwiba ubundi bakavuga ngo n’ibyitso by’inkotanyi,ubwo nyine baraje Habyarimana amaze gupfa basanga
abantu bose bari murugo baza nyine kwisurisha ariko mu byukuri ubona barasaga nkaho bashaka amakuru y’imvaho,baraza baricara hashira akanya ,bageze aho barongera basubira iwabo,bigeze nk’ejo
tante arambwira ngo ninze tujyane muri Kaminuza y’uRwanda,kubera hariyo umutantine wanjye,na tonto ngo tujye kubareba,ubwo ngubwo turajyana abandi basigara murugo na papa na mama. |
 | Karangwa: Ubwo twaragiye nyine turabasura, tugarutse tugeze murugo dusanga murugo nta abantu bahari.tu dusanga bamaze ba bari bahateye bombe
barahatwika ubwo tuhageze biratubora ,twibaza abantu ahantu bagiye ubwo duhita tujya kureba mu baturanyi ubwo tugezeyo ahantu twagiye bitaga kwa n’umusaza bitaga Fatikaramu sinzi mujya mu
mwunva cyane mu ndirimbo za Munyanshoza,twageyeyo dusanga niho bari,ariko ubona mbese bashaka guhunga naho kuko naho barimo kuhatera cyane nuko twarahagiye tu tubaturabonanye ,baravuga
bati n’uguhunga,ubwo ngubwo turagenda tujya ahantu kuri kiriziya nyine yari hafi aho nagho,turaharara,tumaze kuharara,papa we aravuga ati ntabwo twakomeza kuba ahangaha nugushaka ahantu
tujya kuba handi tukagerageza nimba twashobora kujya iBurundi,byakwanga tukajya Ikigali. |
 | Karangwa: Ubwo ngubwo papa yahise agenda aterefona umkapiteni wari inshuti ye w’interahamwe ariko amaze kumuterefona aramubwira ati twagize
ikibazo none sinzi niba ushobora kuza iButare ukadutora tukajya iKigali,ubwo ngubwo rero uwo mukapiteni yahise amubwira ngo nta mwanya yabona ngo kuko ngo ari mukazi ngo ntabwo yabona ukuntu
yagera iButare ngo ahubwo ngo dushake uburyodushobora kuba twamugerahao,ubwo papa byahise bimuyobera aravuga ngo nta kundi turashaka ukundi twabigenza twebwe twirwaneho.twagumye aho
ngaho nyuma ariko hai abntu yavuze bo muri famille nabo hari harimo umwe w’umucamanza bene bari bene wabo na papa nyine babaga iNgoma,aravuga ngo nituge ngo tureke tujyeyo nyine ubwo
ngubwo turagenda,na grand pere na grand mere nabandi naba tantine nyine twari turi kumwe,tugezeyo dusanga nabo ntabahari habaye amatongo birabayobera ba bahita bagaruka nyine tuza iNyanza
,tujya kureba abandi Bantu bo muri famille tuge dusanga bo barahari ariko nabo ubona nta mahoro bafite babuze naho bajya ubwo turahajya turahirirwa,kera rero bari baziko nyine abantu rero
ubundi mbere niho ba grand pere bari batuye ariko tuza kugira ikibazo cyuko yari umucamanza nyine baza kumujyana iButare ariko mbere yari atuye iNyanza. |
 | Karangwa: Ubwo ngubwo rero tuvu tugenda tujya iNyanza nyine hari n’amazu yacu ariko habamo abantu bo muri famille yari yara yarabahaye
aribo bayabamo,turabana,twaharaye rimwe nimugoroba interahamwe ziraza,bareba murugo nyine bareba abantu bahari barangije ntibagira ikintu batubwira barikomereza,baragenda noneho ubwoba
ubwo bigeze nka nijoro nka sambiri nibwo ba nyine interahamwe zahise ziza mu rugo,baradushorera twese turagenda batujyana ahantu iNyanza nyine ahantu hari igare ubwo tuhageze dusanga hari
n’abandi bari bafashe barangije baravuga bati aba Bantu tugomba kubica,ubwo hari harimo umusirikare umwe aravuga ngo ariko n’ubwo mwa mubica ngo ntihagire umuntu n’umwe mwicisha
amasasu ngo bose mugomba kubatemagura,aravuga ngo cyakora umuntu ngo ufite ngo utanga amafaranga ibihumbi maganatandatu we ngo barapfa kumurasa ngo ubwo n’imbabazi baba bamuhaye. |
 | Karangwa: Ubwo nyine papa yahise ababwira ati jyewe mumbabarire ntimunteme mundase,barangije baravuga aravuga ati ngaho zana
amafaranga ufite nyine turakurasa.aravuga ati ngo jyewe na famille yanjye yose muturase amafaranga ndayabaha.arangije ubwo ngubwo ara ubwo nyine amaze kubaha aravuga ati ntacyo twebwe
muturase amafaranga jye ndayishyura ariko famille yacu twese muraturasa ntihagire umuntu mutema,ubwo ngubwo nyine amafaranga yarayafashe arayabaha,bamaze kuyakira baravuga ngo
ngo oya nako twisubiyeho ngo mwese tugomba kubatema,amafaranga barayatwara nyine bemeza yuko bari bunabateme ,ariko baravuga ngo ntago bari butwice ako kanya ngo bararindira ngo tabanze tube
benshi ngo babone kutwica,ubwo nyine twagumye aho ngaho bura turahirirwa burongera buracya,bigeze nk’ejo nibwo baje nyine bafata grand mere baravuga ngo ntakuntu ngo abantu
babakire baravuga ngo tugomba kureba ngo ukuntu abatutsi ngo bateye ,ubwo nyine bahise bafata grand mere bamwambura imyenda yose bamaze kuyimwambura nyine bamujyana mu muhanda yambaye ubusa
nyine bakazajya bahamagara interahamwe ngo muze murebe ukuntu abatutsi bari bateye,ubwo nyine baragumye bamuzengurutsa aho ngaho nyuma rero niho baje kumuzana,bamugarura aho ngaho nyine we
bahita banamwica,baramutemagura nyine. |
 | Karangwa: Ubwo dusigarana naba naba tantine ,na tante grand pere we icyo gihe ntabwo yari ahari kuko we ntago twahunganye yari yasigaye ku kazi
we ntituzi ukuntu yahunze,ubwo bamaze kumwica,ubwo baravuga ati n’abamukomokaho bose mugomba guhita mubica,ubwo nyine tu bahise papa yahise abona umuntu wari nimba yari commanda waho
ngaho nyine aravuga ngo we ntimumwice,ngo jyewe ngo ndamwiyicira ubwo ngubwo ahita amufata aramubwira ngo zana na famille yawe nyine ,ubwo aratujyana atujyana iwe turara nka kabiri tu tu
ku munsi wa gatatu papa aravuga ngo ni hahandi nubundi tuzapfa,dushake uburyo twakwigendera tuve ahangaha n’ubundii icyo ashaka n’ukutwica,ubwo nyine papa yahise atubwira ati mureke tugende
tujye iKigali dushobora gusanga yenda hari aba ho bidakomeye cyane,ubwo turaza tugera ahantu bita igi iGitarama ,tuhageze nyine interahamwe ziradufata,ubwo bahise nyine bafata papa n’abandi
bavukana bahita babica,bo niho baguye ariko ubwo twagendaga nyine hari igitero nacyo cyavuye iNyanza cyari kidukurikiye ,ba baje kutwica nyine ubwo ngubwo aho bari baduhagaritse dushi hashize
akanya nabo ngabo b’ iButare nyine baba barageze,baravuga ngo aba n’abatutsi bo mu rwego rwo hejuru ngo mugomba kubica ngo kandi mukabica nabi,ubwo hahise haza umuhungu umwe w’interahamwe papa
yari yarabyaye muri batisimu ahita avuga ngo mureke uyu nguyu n’ubwo yambyaye ngo ariko ni jyewe uri bumwiyicire nyine. |
 | Karangwa: Ubwo ngubwo yabanje nyine amunywesha inkari yari yaa anyaye arazimunywesha ,arngije amuca n’ukuboko ubundi baramuhondagura nyine mpaka
bamwishe,twebwe ubwo ngubwo mama kubera hari n’undi mutariyani twari twarazanye witwaga Daniella nawe twari turi kumwe jyewe nawe na mama nyine yahise atubwi atunyereza sinzi
ukuntu twabavuyemo nyine twebwe duhita twikomereza,turagenda ariko ba tantine bo barahasigara kuko bari babafashe na ba tonto ubwo nabo tujya ahantu turihisha mu gihuru tureba nyine tuza kureba
uko babica bose nyine ubwo barabica,hasigara ubwo na tonto umwe nawe yahise anyerera yihisha ahantu ajyana na tante umwe nawe ,abandi bose barabica aba aritwe dusigara aho twihishe ariko bari
babonye ahantu twihishe ,nabo bihisha hafi yacu,interahamwe rero ntizadukurikirana cyane tugumamo. |
 | Karangwa: Bigeze nka nijoro,baravuga bati muze dukomeze nyine,baradu turagenda tujya iKigali nyine ,ubwo ariko tutaragera iKigali,twageze hafi
ahantu ngo bita ku Kamonyi ,tuhageze twagenze buhoro nyine bwacyeye baravuga bati ntago twagenda kumanywa n’ubundi batwica,bajya nyine tujya ahantu mu gihuru tugumamo,dutegereza ko nanone biba
nijoro ,ubwo ngubwo bigeze nijoro nyine nka satatu cg satatu n’igice,nibwo twongeye nyine turagenda,tugeze hariya Nyabugogo niba hari Nyabugogo dusanga hari hari igitero nyine bahita
badufata ubwo bari bagiye kutwica nabwo mu gihe bari bamaze kudushyira hamwe bavuga ngo bagiye kutwica hahita haturuka undi mukobwa wirukankaga nawe bamuvumbuye ubwo bamubonye bahita bavuga
bamwirukankana twe ntibadufata ,ubwo ngubwo rero mu gihe bariho bamwirukankana natwe twahise twirukanka ,duhita tugenda tujya ahantu hari ibi ibizu bishaje nyine twihishamo hari harmo
n’ibintu nyine by’amabati barabi ,barabitwikira nyine ubwo nyuma rero ,twaje kongera kuvamo kubera umugabo wari warakoranye na mama aramuterefona aramubwira ngo turi hano Nyabugogo
ngo sinzi niba wabona ukuntu utugeraho bagiye kutwica ,usho niba ubona uburyo waduhungisha ushobora ku kuduhungisha ,ubwo rero uwo mugabo niwe waje ahita ahadukura ,aratujyana nyine
atujyana iwe. |
 | Karangwa: Turaharara,turanahirirwa,nyuma interahamwe zaje kumenya ko ariho turi ubwo ngubwo ziza kudushaka ubwa mbere uwo mugabo aravuga ati nta
muntu uri bukure umuntu n’umwe hano kuko we yari afite n’imbunda,yicara ku gipangu cyiwe aravuga ati umuntu winjiramo hano ndamurasa, ubwo nyine barahirirwa bashaka uburyo bajyamo babura
uburyo baza kudutora barataha baravuga ngo ni hahandi n’ubundi tuzabica,ubwo ngubwo rero twararyamye byageraga nijoro bakadushyira ahantu mu cyobo ,ubundi baka tworosa nyine amabati,twirirwaga
mu nzu ku manywa nijoro akaba aribwo tujya muri icyo cyobo tukararamo nyine,ubwo nyuma rero ,bagahora buri munsi baza nyine bashaka kutwica ariko akaturwanaho,bigeze aho rero bakajya
batuma umuntu w’umwana aza kuneka aho ngaho ubwo asanga mama yari atetse igikoma nyine agirango tunywe igikoma,araza arasuhuza,baramukingurira araza,akimara kwinjira
rero nyuma yari yavuganye n’igitero bihishe ukuntu nyine igihe bakivugana nawe tubona bahise binjira aho ngaho nyine barangije,bahita bavuga ngo turashaka abatutsi bose barimo hano?ubwo
nyine umudamu wuwo mugabo ahita agira ubwoba aravuga ngo nta batutsi dufite ,ngo turabizi barahari ngo kandi mugomba kubaduha?ubwo nyine nibwo yahise avuga ati nta kundi nabigenza
barabasohora nyine tante na mama nibo basohotse twe ntago bari batubonye nyine na tonto twebwe turagumya turisha barabasohora,ubwo barabanza bica tante,noneho bagiye kwica mama nibwo
hahise haza umuntu aravuga ati uyu mu mama ntimumwice ndamuzi ati ntago ari umututsi. |
 | Karangwa: Baravuga Ngo kandi tuzi neza ko ari umututsi?ngo jye noneho ndabizi twarareranywe ntago ari umututsi,ubwo nyine baravuga bati turagiye
ariko ni hahandi ntago azabaho kuko turabizi ko ari umututsi nubwo utubeshye,ubwo kubera yuko yari interahamwe ikomeye baramwumvira ,ntibamwica,agaruka murugo nyine.tugiye kugenda uwo mugabo
waho ngaho aravuga ngo mugume ahangaha ngo nzabarinda ngo nta kintu muzaba,ubwo turahaba nyine dukomeza kwihisha uko twihishaga ha uwo mugabo akaba yari afite n’undi w’inteahamwe nyine akaba
yari umusirikare ukomeye,akajya agenda akajya nimba yarajyaga kwica ntabyo nzi ubwo akaza nimugoroba ,bakaba aho ngaho ariko natwe tukarara dufite ubwoba tuti nihahandi n’ubundi
bazatwica,ariko tuzagwe hano,noneho uwo nguwo akagenda bakatuzanira ibyo kurya bakadutekera,tukarya nyine nk’ibisanzwe ako umuntu afite ubwoba,ubwo nyuma rero nibwo baje na none uwo
mugabo sinzi nimba yari yagiye kwica nawe wari uduhishe ,bahita re baza rero baradufata noneho twese tonto,nanjye na mama nyine na tante nuwo muzungu,turagenda rero noneho bahise bakubita
mama ishoka bamaze kuyimukubita ,nyine arapfa jye ndasigara ubwo nanjye bahita bashaka kunyica nyine tante we bari bataramwica,ubwo noneho baravuga bati ntago dushobora gusiga umwana we
nawe agomba gupfa noneho uwo muzungu twari turi kumwe arababwira ngo uyu nguyu ntago ari umwana we n’uwanjye mbaravuga ngo nta kuntu waba uri umuzungu ngo ubyare umwana usa gutya ngo
uratubeshya ngo ngo nuwe,umuzungu ararira cyane arababwira ngo umwana n’uwanjye ntago mbabeshya ngo nuko namubyaranye n’umwirabura,ubwo nyine baravuga ngo ntago tubyemera ngoturamwica ngo
n’umwana we |
 | Karangwa: Ubwo ngubwo nyine Bahise bamfata nanjye nyine bankubita si nimba ari inyundo ntago nzi sinzi icyo bankubise icyo aricyo ,ubwo
bankubita nyine gutya mu itako ,noneho uwo muzungu babona agumye gutaka cyane arira bageze aho baravuga ngo mutware ngo n’ubundi se ko twamwishe ko atazabaho,ngo mutware umuntu wawe nyine
,ubwo bahita bamumpa ,tante we hari umugabo w’interahamwe wahise amufata aravuga ngo jyewe ngo uyu nguyu ndamugira umugore wanjye ,nuko tante ahita amubwira ngo aho kugirango njyewe
ngo ndongorwe n’umuhutu ngo birutwa nuko nanjye mwanyica ngo n’ubundi ngo ntacyo naba nsigariye,uwo nguwo wari ugiye kumugira umugore we ahita arakara aravuga ngo puu ngo n’ubundi
wowe ngo waba uwo kuntera umwaku ngo jyenda ngo uzagwe ahandi ngo ntungweho,ubwo nyine bahita batureka na tante turajyana,ubwo tonto nawe sinzi nawe ahantu yari ari yashakaga uburyo nawe ari
bugere iKigali,ubwo bahise batureka nyine turazamuka tujya iGikondo kubera twari dufiteyo famille ubwo tugezeyo dusanga barahunze,ubwo uwundi muhu muhungu wari wariganye na tante nyine
wari inshuti ye ,tujyayo,tugezeyo turaharara,turahaba igihe kinini,bigeze aho baravuga ngo abasirikare baje interahamwe ziza zifata abantu bose bari baraho ngo bajye kurwana bahita bafata
tontobaramubwira ngo nutajyayo ngo turakwica,nyine ubwo baragenda bageze munzira bashaka kumwi baramurasa,interahamwe ziramurasa zimaze kumurasa bahise yahise agaruka aho
ngaho nyine aza avirirana tujya ahantu hari umuzungu sinzi icyo yari ashinzwe,ngo wavuraga bakomeretse ,ubwo tujyayo nyine tujya ku mureba kugirango amuvuretugezeyo nyine aratubaza ngo none se
ngo yabaye iki? Yari azi n’ikinyarwanda, turangije turamubwira ngo n’interahamwe zamurashe ubwo ahita atubwira ngo yewe ngo n’interahamwe zamurashe? Turavuga ngo iii ahita atubwira ngo ngo
bamwishe nabi ngo ubundi umuntu iyo yica inzoka ngo ayihonda mu mutwe. |
 | Karangwa: Ubwo ngubwo twahise nyine tuhava turamukomezanya turajyana ariko wabonaga ko bamurashe cyane are nyine ubona yenda no gupfa,ubwo
twahise dusubirayo tubona nta kundi twabigenza turavuga tuti n’ubundi nawe apfe nta kundi byagenda,turagenda tumushyira aho ngaho nyine ariko arembye cyane ,nyuma niho yaje gupfa
nyine,turakomeza turagenda tante nawe bari bamutenye nyine ku kaguru kenda kuvaho ari ukujyana nyine ubona ari nko guterura turagenda,duhita tujya iKanombe,tugezeyo ubwo nyine
twashakaga uburyo twarebe ukuntu twamujyana ngo bamuvure ,twahasanze abantu nyine bo muri LONU bavugana nyine n’uwo muzungu twari turi kumwe barangije baravuga ngo ntakundi byagenda rero
muraguma hano mureba ukuntu mushobora kuba mwajya Kenya,ubwo nyine turahaba,tubana nbo basirikare ba LONU nyine banamuvura ariko ka nanjye ubwo ngubwo nari naratangiye kujya ndibwa cyane
nkarara ndira cyane ,bageze aho baravuga ngo nta kintu twabafasha nuko twabashakira uburyo mugera muri Kenya nyine bakareba ibibazo mufite kuko mu Rwanda ho nta kintu babamarira ubwo nyine
badushakiye uburyo tugenda tugera Kenya ,tante ubwo yari yamaze kujya kubera igisebe cyari kimaze kubora ubona hazamo n’inyo nyine ibintu byinshi,duhita tugenda tujya kwa muganga nyine
muri Kenya tugezeyo nyine twasanze hariyo umuganga w’umunyarwanda w’umukobwa niwe watwakiriye, ariko kujya muri Kenya nyine byaravugaga ngo nugenda urajyana n’ibigutunga ,kandi twebwe nta
n’ikintu na kimwe twari tugifite ubwo ngubwo turagenda nta kintu cyo kudutunga dufite,tubayo uwo muforomo bari baduhaye w’umukobwa nyine umuforomokazi,niwe yatwisharijeho ibintu byose dukenera
akabiduha,kuko wumvaga akeneye kumenya n’amakuru nyine ari mu Rwanda. |
 | Karangwa: Ubwo araturwaza aba ari we utuvuza,ubwo turaha ariko jyewe tante we yaje koroherwa ,ariko jywewe biranga ,tu twahamaze ahari nk’ukwezi
n’igice tuba tumaze kubona ibyangombwa twashakiye ibyangobwa nyine bitujyana mu Butariyani ubwo duhita nyine tugenda tujy amu Butariyani.jyewe ariko ndakomeza ndaremba cyane njye banshakira
uburyo nivuza ndagenda nkajya nivuza,ariko ntibigire icyo bitanga ,baravuga ati ntacyo ariko turagumya tugeragese ubwo ngdagerageza ndakomeza ndivuza,ubwo bigeze aho naje kugira ikibazo
cy’umuganga wamvuraga aza kujya muri Amerika biba ngombwa ko bampindurira docteur ,bampa undi ariko bamumpaye ari umunyarwanda,ubwo nyine turakorana ,ariko yari umuntu nyine ufite isura
ikanganye cyane nkareba nkavuga ngo byanga bikunda uyu muntu n’umuhutu,kandi nimubwira nimubwira ko jyewe ari interahamwe zangize gutya nawe azashaka uburyo ahubwo anyica,ubwo rero jye
niho nahise kubera nyine uwo Mutariyani twajyanaga nta kinyarwanda yari azi ubwo nyine uwo mugabo arambaza ndamubwira ngo nduwo mu Rwanda ,nuko arangije arambwira ngo none se
ngo wabaye iki? Njye nagize ibibazo bya geno nyine byo mu intambara, ubwo arambaza ngo none se ngo ufite ababyeyi? Ndamubwira ngo ndabafite, arangije arambwira ngo none se ngo nibande bakugize
gutya? Ndareba narabanje mbyibazaho cyane, nti nimubwira ko ari interahamwe, aranyica, cg kubera ko numvaga mfite ubwoba ko ashobora no kuba yanyica. |
 | Karangwa: Ubwo nyine nahise mubwira nti jyewe nti n ’abasirikare bangize gutya, ngo abasirikare bahe se? Nti nyine n’abasirikare, arambaza
ngo n’inkotanyi se ngo cg n’interahamwe? Nti ubanza ari inkotanyi nti ntago mbizi, ubwo ubona agumye ambaza ibintu byinshi nyine arambwira ngo none se ngo papa wawe ngo murabana? Kubera
ndamubwira ngo oya ngo ntago tubana arambwira ngo none se ngo abahe hehe? Ubwo nyine ndamubwira nti arafunze, ye ubwo nyine ariyumvira ngo mbese ngo arafunze? Ndavuga ngo iii,ngo uri mwene wacu
burya,ndavuga nti ntacyo,ubwo nyine arambwira ngo none se ngo ubona mu Rwanda byifashe gute?ndamubwira nti mu Rwanda nta kibazo nti nyine n’ibisanzwe nti intambara yaragabanutse,ngo none
se ngo iyo urebye nkawe ngo ndabona utari umwana cyane ngo kuburyo utazi kureba ngo ijisho rikwanga n’irigukunda,arambwira ngo ubona nyine ngo nk’abantu ngo babahutu ngo mu mbese ngo ndavuga
interahamwe ngo ubona bafashwe gute?ndavuga rero jyewe mbona ari ibisanzwe bafashwe kimwe,ngo ubwo ubona ,none se ngo ntago ujya ubona yenda ngo nk’abantu ngo bishyize hamwe yenda
nk’abarescapes ngo ubone bishyize hamwe ,ngo ubona ngo nk’abantu nyine ngo bakoze genocide,nta tuntu tw’udushyirahamwe bagira?ndamubwira nti mbona nyine abantu bose bagira aho babarizwa,nti
ubwo hari nabo abagiye bafite ama ama amagroupe,ubwo noneho arambaza ngo none se ngo uriga?ndamubwira ngo ndiga ,ibyo byabaye ntago ari kera cyane ko nari naratangiye kwiga hano st Andre
aribwo nje mu wambere,ubwo nyine ndabimubwira,arambaza ngo se wiga he? Mbona nanga kumubwira ko niga st Andre ndamubwira ngo niga muri notre dame de citaux,arangije arambwira ngo none se ngo
ubona mushobora nko kwishyira hamwe ngo nyine muka ,ndamubwira iii nti birashoboka,arambwira ngo rero ngo muzishyire hamwe ngo abana b’abahutu ngo namwe mugire aho mubarizwa ngo kuburyo
umuntu yagira ngo icyo abafasha nyine akabafasha. |
 | Karangwa: Arambaza ngo none se ngo papa wawe ngo ubona hari ukuntu twamufashiriza muri gereza?ndavuga nti birashoboka,arambwira ngo rero ngo ubu
ngubu ko kubera yari yambwiye nyine umwa najyagayo kuri fin d’annne arambwira ngo ubu rero ngo nta gihe kinini nabona tuvuga ku bintu nk’ibyo ngo ariko nugaruka ngo uzaze unzaniye adresse ngo
z’ukuntu tubona ngo twafasha papa wawe ngo nyine ngo akabaho neza mu munyurur,ndamubwira ngo sawa,nti wowe mvura gusa nti ibindi tuzabikomeza ningaruka,ubwo nyine ndangije rero aramvura
,nditahira ,ariko ntaha mfite ubwoba nyine nageze mu rugo nta n’umuntu nigeze mbibwira naricecekeye gusa nkazajya mpora mbitekerezaho,nageraho nkavuga nti none yaba ari n’umuntu wenda
w’umurescape nabwiye biriya bintu bita bikaba byangiraho ingaruka,ariko nanone nkavuga ni oya nti nta muntu w’umurescape usa kuriya kubera yari afite isura ikanganye
nkahita nishyiramo ko ari umuhutu kandi koko naje gusanga aribyo ,ubwo nyine tugumya nyine kubana kuri ayo mayeri nyine mubeshya aramvura ngize Imana mbona turarangizanyije nyine
ariko arambwira ngo nyine ngo nitumara kwishyira hamwe ngo abo bana nyine ba bahutu ngo tuzamubwire ,ngo ajye adutera inkunga natwe tuzagire icyo twigezaho,ubwo bwa kbiri nasubiyeyo na
none aragumya abimbazaho cyane ariko ukabona ko ankeka ariko nkirinda kubimweraka nyine ubwo nyine arambwi hashize iminsi niho nagiye mbibwira tante mbimubwira ubundi nari
narabimuhishe,mpita mubwira uko byagenze, arambwira ngo none se ngo wazaretse tukamufata?ndavuga nti oya nti uzabanze umwihorere nyine tubanze turebe n’icyo abitekerezaho ,turebe ukuntu
twazabigenza ubwo twaragumye turakorana nyuma tante arambwira ngo ibyo aribyo byose tugomba kubivuga,ndagije nsubiyeyo rero niho nagiye nsanga yahise ahava si ngo niba yaragiye muri
Amerika ubwo sinongera kumenya amakuru ye ubwo nanjye ndivuza nyine ariko ubungubu narakize ni nkaho nakize kuko ntago nkigira ntago nkibabara cyane,mbese numva mu ubuzima ari
ibisanzwe. |
 | Karangwa: Ariko nyuma ya genocide nyine nakomeje kujya ngira ibibazo byo ku si ukuvuga ngo nariho nabi gusa nuko njyewe kubaho ntafite papa na
mama kandi nakundaga no kubyumva cyane kubera twari dufite na cassette uwo muzungu ibintu yagiye afata noneho nabyumva nakumva nukuntu bababaye nanjye nkajya ngira ibibazo cyane igihe
cyose bikaba bimbabaje,mbese nkumva ntashaka no kuvuga igihe kinini nabaga numva nigunze gusa nka nka nakundaga guhora ntekereza kuri papa na mama cyane bigatuma ntishima no mubandi bana
ariko ubungubu numva bya uko naje st Andre nagiye ngenda bigabanuka ubu nsigaye numva ari ibisanzwe nyine mu buzima ko bigomaba kubaho,ikintu rero navugaga genocide yanyigishije,nyuma
kugeza ubu nuko numva ngomba kubaho kandi ntategereje ko ari kanaka uzambeshaho,kuva maze kubura mama nanjye byampaye isomo ko ngomba gukura nkareka ku yego ndi umwana ariko ntago ngomba
kubyinjiramo cyane ko ndi umwana nanjye mba numva ko hari icyo nagerageza kwikorera,jyewe rero ikintu numva nasaba nk’abantu ba ba rescapes icya mbere n’ukumenya ubwenge ,akamenya gushishoza
ukareba niba ibyo ugiye gukora nta ngaruka bigufiteho ukabikora nta kibazo,ikintu kikujemo ukagikora utavuze ngo urajya kugisha inama ,nyine hari n’igihe yenda abantu baba babona ko ari
kibi ariko kuri wowe ari ikintu kiza,numva rero umuntu atagira ubwoba bwo gukora icyo yatekereje,ikindi kandi bakamenya kubana neza nabagenzi babo kuko twese twanyuze mu bibazo
bimwe,ntitukaryane nimba hari icyo umuntu arusha undi akamufasha,hari n’igihe uba utabuze ibyagutunga mu buzima ariko ubuze inama ,nabyo byaba byiza tugiye tugirana inama cyane ,ubundi rero jye
nko ku ikintu mbona kitajajya kinshi kitajya jyewe gacaca ntabwo ijya inshimisha na gato,jye sinjya nanabyemera .ahanini muri gacaca nkiyo urebye urareba ugasanga wenda nk’umuntu bagize
pri wenda nk’umuntu uri muri ibyo ashobora kuba nawe yarakoze genocide cyakora yenda hari aho najyaga numva ngo barabikosoye ariko sinzi niba ari hose. |
 | Karangwa: Bakajya bareba n’abantu bashyize mu nteko nimba babona ari abantu koko babishoboye kuko ntiwajya kubwira umuntu ngo nanjye gucira
urubanza umuntu wishe kandi nawe yarishe? Ibyo byose ashobora kuba yamubera,ikindi nk’abantu ba barescapesa bagomba kujya bagira icyo bavuga muri gacaca ntibakagende ngo bumve gusa ngo
baceceke,hari nk’ukuntu hari nk’ahantu njyaga muri gacaca wasanga nk’umuntu agiye kuvuga bakamucecekesha,uka ukabona ahise aceceka ,ntago ari ngombwa ugomba kubivuga naho bakwica wavuze
ntacyo,uretse ko nta n’umuntu bazongera bakwica,gusa nicyo kintu mbona cyangombwa,biriya rero bavuga ngo abantu ngo barireze,kumva ngo umuntu arakubwiye ngo jye nemeye icyaha nishe
abangaba,nkubu hariho nk’abantu bafunguye kandi yamara kugenda yagera hanze yaremeye icyaha bakamubabarira,ariko yagera hanze akongera akica abandi,jye numva nka leta sinzi nimba bajya
yego yakwirega ariko ntibamufungure,kuko n’ubundi azagera hanze ko abona bamuhaye imbabazi yongere yice ko babimenyereye ,sinzi rero nimba babona uburyo nk’umuntu akirega ariko ntibavuge ngo
atahe,akaguma muri gereza,uwo icyaha gihamye n’ubundi ntago ari ngombwa ngo atahe ,kuko n’ubundi nubwo barimo ntago ibintu byo kwica byababayemo nyine n’ubundi ahora yumva
yakwica,jye rero sinzi uko, baza bazikosore nyine nabo bajye bamenya ko bagomba kubafunga,kandi hariho naba hari nk’ukuntu bavuga ngo ngo abana ,ngo muri genocide yari umwana yari umwana ariko
yarishe!niyo mpamvu agomaba kubibazwa nawe! Kimwe nuko hariho abantu bakuru batishe ariko n’umwana wishe ntiyavuga ngo nubwo nari wenda ushobora kuba ufite imyaka cumi n’ibiri ariko umuntu
w’imyaka cumi n’ibiri aba azi icyo gukora, ntago umuntu yakubwira ngo jya kwica utabitekereje ngo ubikore? Jye numva nabo bazabihanirwa. |
 | Karangwa: Atari uko bavuga ngo yari afite imyaka iyi niyi, none se bo ko bica btavugaga ngouyu afite umwaka umwe ngo reka tumureke nta bwenge
azi? Niyo mpamvu rero no kubaburanisha batagombye kuvuga ngo kanaka yari umwana agahanirwa ibyo yakoze, jye numva aribyo navuga, murakoze. |

 Table Contents
 | Pre Genocide experience
|
 | Family life |
 | Genocide Experience
|
 | Beginning of Genocide |
 | Flight
|
 | To the church |
 | To Kenya |
 | To Gikondo |
 | To Italy |
 | Death of the family |
 | Hiding |
 | Rescue by United Nations Assistance Mission in Rwanda |
 | Post-Genocide Experience
|
 | Health care |
 | Hope for the future |
 | Reflection on Justice |
 View Topics
 | Discrimination and Persecution
|
 | Attack at Home |
 | A House Burnt |
 | Displacement
|
 | To Nyanza |
 | To Kigali |
 | Beaten by a Hammer |
 | Death threats
|
 | Death March |
 | Humiliation of My Grandmother
|
 | Death of My Grandmother |
 | Death of My Father |
 | Death of Aunt |
 | Death of My Mother |
 | Shooting of my Uncle
|
 | Denied Medical Care |
 | Death of My Uncle |
 | Hiding
|
 | By a Friend |
 | Helth and Health care
|
 | Medical Treatment |
 | Life and Living
|
 | Live Without Parents |
 View Poeple
 | KARANGWA Theopiste |
 | KARANGWA Theophile |
 | MUTESI Claire |
 | HABYARIMANA |
 | FATIKARAMU |
 | MUNYANSHOZA |
 | DANIELLA |
 View Places
 | Rwanda |
 | Milano |
 | Ubutariani(Italie) |
 | Butare |
 | Burundi |
 | Kigali |
 | Ingoma |
 | Nyanza |
 | Gitarama |
 | Kamonyi |
 | Nyabugogo |
 | Gikondo |
 | Kanombe |
 | Kenya |
 | America |
 View Map
|
|
|
|
|
|
|
|
|