Oral testimony of UMUHOZAWASE Fidela

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
 
View Topics 
  •  Extrajudicial executions,the meeting and torture 
  •  Flight 
  •  Killings 
  •  Burning of the death body 
  •  AERG life 
  •  The orphans 
  •  My feeling 
  •  Vision of future 
  •  Remembering my siblings 
  •  The survivors 
 
View People 
  •  Umuhozawase Marie Fidela 
  •  Buhingo Fidel 
  •  Cyaruhanga Marie Chantal 
  •  ALEXIS 
  •  Nyiramasuhuko 
  •  Papa Titi 
  •  Kayirebwa 
  •  Macuho and Kalimu 
  •  Mapengu 
 
View Pllaces 
  •  Rwampara 
  •  KIGALI 
  •  Butare 
  •  Gitarama 
  •  BYUMBA 
  •  Musee 
  •  Kwibuye rya Shandi 
  •  COMMUNE 
  •  Barrièrre 
  •  Gikongoro 
  •  ZONE TURQUOISE 
  •  Murambi 
  •  Saint Andree 
  •  Shyorongi 
  •  Rwanda 
  •  Ruhabgo ,Gitisi 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya Bwanditse 
  •  Umuhozawase: Nitwa Umuhozawase Fidela nkaba,nitwa Umuhozawase Marie-Fidela papa wanjye yitwaga Bugingo Fidele,mama wanjye yitwa Cyabahanga Marie Chantal,mbere ya genocide twabaga mu Rwampara nubu akaba ariho tukiba uh nkaba mvuka mumuryango w'abana batatu nkaba ndimo hagati. 
  •  Martin: Hanyuma nuko gerageza utubwire genocide itaratangira mumuryango wanyu wabana batatu na mama wanyu mwari mubanye mute mbere ya genocide ? 
  •  Umuhozawase: Mbere ya genocide murugo habaga abantu benshi habaga abana bavukanaga na mama kuko bavuka mu Mutara muri mirongo icyenda ntabwo bari bafite ubuzima bwiza kuko ntabwo hari hari amahoro kugeza muri mirongo icyenda na kabiri kuba murugo ;baba murugo grand-mere na grand-pere naba tentin naba oncle benshi eh nigaga muri maternelle grand-frere yiga muwambere bo kuko bajyaga bababaza nubwoko bwabo ariko twebwe ntabwo bajyaga batubaza ;kubaho twabagaho nkuko bisanzwe ntabibazo byinshi twagiraga.  
  •  Martin: Nagirango udusobanurire niba ijyaga kuba hari abantu bamwe n bamwe bajyaga babona ibimenyetso byayo nubwo bwose wari umwana ariko se hari abantu bigeze baza kuba menacant mumuryango wanyu mwari mufite umutekano mubanye neza ntakibazo,ntabantu bigeze babatera cyangwase bagire ikintu babahindura mubuzima busanzwe ? 
  •  Umuhozawase: Twebwe mbere ya genocide muri nenonti nibwo hari harimo musaza wa mama wafunzwe mubyitso ariko nyuma nyuma nabonaga ibintu by'imyigaragambyo mama yavaga kukazi hari igihe bigeze kubatangirira kuri onatracom barabakubitango nibajye gushaka Bunyenyezi ngo ari i Nyamirambo ibintu nkibyo imyigaragambyo niyo twabonaga buri gihe cyangwa na meeting twarayumvaga. 
  •  Aegis: Hanyuma rero ubwo genocide izagutangira genocide aho wari uri byagenze gute watunyuriramo mumagambo arambuye. 
  •  Umuhozawase: Uh mbere ya genocide nka une semaine mama hari abantu bakoranaga nawe baramubwirango hari ibintu bibi bigiye kuba muri Kigali mama ahita atwohereza aduha umugabo umwe witwaga Alex ngo natujyane i Butare hariyo mukuruwe wari marie aba arihobatujyana ;genocide nyine yatangiye turi i Butare tumazeyo une semaine eh twagezeyo ariko ndibuka hari ibintu bibi bizaba kuko harina murumununa we wari kuzaza ntiyaza avugango hazaba ibintu bibi nkibyo umuntu wese yarabyumvako hazaba ibintu bibi hano muri kigali. 
  •  Aegis: Hanyuma ukomeze udusobanurire ukuntu genocide irangiye byagenze,genocide yabaye i Butare udusobanurire ukuntu byagenze ese mwagumye murugo bigenda gute kugeza igihe genocide yarangiye ? 
  •  Umuhozawase: Ahantu twari turi twari turi i Butare Kumukoni turi kuri mukuru wa mama witwaga Lorance niwe wari imfura iwabo eh yari njyewe na grand-frere nundimu cousine umwe na demi-souer wa mama nundi mwana mama yari abereye maraine twavanye murugo tujyanayo ninjye muto wari muri bose,uwomu tentin yari afite umwana umwe muto kurijye tubahongaho habagamo undi muhungu wigaga muri universite ari umwana wa maraine wa mama wabaga mutu annexe hepfo yaho noneho twari dufite hari hari umuzamu rerowe yabaye n'interamwe nokuri urwo rugo bari baturanye no kwa Nyiramasubuko je crois kwa Nyiramasubuko ubwo abajepe kuko nyine kuko bari bazi umugabo wa tentin bari baziko ari umuhutu ntabwo baje kudushaka cyane kuko aritwe byagaragaragaho cyane duhita tujya kuba kumugabo witwaga papa titi.  
  •  Umuhozawase: Eh tuba ahongaho umwana wigaga muri campus wari waraje baramwica bamwaicira munzu bamukuye muri plafon twebwe twagumye ahongaho jyewe nuwo mu tentin tuba mucyumba cyari ba mama bo barino aha nyuma bamaze kubicira abandi bana babanaga nyine basazabe babona ntakundi byagenda kandi abagore nibo bashoboraga kubona uko barokoka mama na barumuna nabe babiri,n'umugore wa musaza we batanga ibintu bari bafite ikamyo ngo kibajyane nyine bambuke kibajyane i Gitarama kuko hari mukuru we wagombaga kuhahemberwa wakoraga muri BCR ;bagezeyo nyine kuko bari bafite umu cousine wabo wabagayo wari ufite umugabo w'umuhutu wabaye n'interahamwe uwo mugabo wabo niwe wabafashije kwambuka i Gitarama baraza bagera i Butare twebwe twari tumaze igihe gito ntabwo bari baziko duhari ntabwo bari baziko tuhaba kuko twari duturanye no kwa Nyiramasubuko kuko ibintu byahazaga by'ibitero byibiki. 
  •  Umuhozawase: Noneho bahageze ba mama mukwinjira barababona nyine baravuga bati abatutsi bajemo aha icyo gihe hari hatangiye nokuba imirwano myinshi cyane bibangombwa ko twashaka ukuntu twahunga harinigihe bigeze gshaka ukuntu rimwe badutera ari nijoro ba mama baraje uwahoze ari ministre Habyarimana araza kuko yabaye i Byumba na grand-pere yarahakoze araza aje kuhareba asanga bagose urugo rwose aradukiza ariko ntiyabitubwira arikomereza ahita arigendera. 
  •  Umuhozawase: Twebwe rero nyuma nibwo baje nyine nibwo hari hari amasasu menshi cyane na mukuru wa mama yakkoraga muri musee ashinzwe ibintu by'imico,agenda ajya kuri musee na muni-bus adushyiramo aha umujepe umwe wo kwa Nyiramasumbuko amafaranga ngo batwambutse uwo mujepe aradutwara atugeza ku ibuye rya Shandi turaharara bucyeye dushaka kwambuka ngo tujye i Burundi uwo mugabo wumsu tentin aravuga ati oya ntabwo bambuka ntabwo nabarenza abarundi bari hariya duhita dukata dufata iya Nyakizu noneho tugeze ahantu kuri bariere imwe imbere yacu hari hari imodoka imwe ya muni-bus ya jaune yari irimo ababikira na abapadiri,ababikira n'abapadiri bo bahise banabica bo twebwe rero ko twari dufite umushoferi w'umuhutu cyane ariko bigaragara umugore we n'umukozi we nakana kabo bari badutwaye. 
  •  Umuhozawase: Twebwe nyine abatari bafite indangamuntu zanditseho abahutu bo bari barazijugunye byo ntawazigendanaga noneho ubwo tugera kuri bariere baradusaka wamu tentin wari ushinzwe ibintu byu'umuco ubanza ahari yarashakaga kwandika ibintu by'igitabo kubuntu by'u rwanda simbizi neza yari afite akamarete kari karimo ama cassette menshi yafashe ibintu byose yajyagamo yafataga noneho bafatamo par hazard bafatamo cassette bashyizemo bumva n'indirimbo za Kayirebwa noneho bahita bavuga bati ntakundi byagenda noneho izizo n'inyenzi zatugezemo atujyana kuri commune yaho jyewe kuko genocide yabaye ndi munzu cyane nabwo nabonaga bantu bari ntazi ukuntu bameze. 
  •  Umuhozawase: Haza chef wabo yari yarabanye n'umugabo wa murumuna wa mama niba ari mubintu byamashyaka PSD niba ari mubintu nkibyo arangije aregenda aramwinginga aramusobanurira noneho ati munsigarane jyewe ariko bano bantu mubareke arangije uwo mugabo abura uko abigenza arabangira ageze aho aravuga ati ngaho sawa mugende ariko abwira bariere yari imbere ngo abo bantu nibabacike bafite ama cassette ni inyenzi ibintu byinshi,mukugenda munzira hari harimo abantu benshi bagendaga abantu bahungaga tugenda tujugunya ama cassette mubantu kuburyo twageze kuri bariere nta cassette nimwe dusigaranye tugeezeyo bahita batuvanamo baradusaka ;badusatse babura ikintu babura ama cassette baratubwirango ntabwo ari mwebwe bahagarikishije mufite ama cassette turavuga ngo oya nindi muni-bus yumuhondo nabari barimo barangije kubica kubera muni-bus yari irimo ababikira twari twayibonye barangije kubica. 
  •   Umuhozawase: Baratwihorera turakomeza turagenda tugera ku Gikongoro ku Gikongoro ho wabonaga ubwicanyi bwanashize ntabwo wabonaga ko barimo barica wabonaga bwanashize kugenda twaciye kuba faransa ahantu hari hari bariere yabafaransa turagenda tujya i Murambi tura ahantu gutya ahantu hari hari ikizu cyari gihari bahita ngwiki tuhamara iminsi ibiri,uwa kabiri abantu bari baraho bari bamaze kutumenya noneho uwomunsi tutari buwurenze bari buze bakatwica bari bamaze no kutumenya mbere,kuko bajyaga baza bakinjiramo bakaza bakatwibarisha ibintu bagasubirayo ;umugabo wa murumuna wa mama arabyuka arinijoro n'umugorewe ntabwo yarazi aho agiye tugiye kubona tubona haje igikamyo cyabafaransa baraza batwuriza igikamyo batujyana muri zone turqoise. 
  •  Umuhozawase: Twagezemo inzu zabo zose zuzuyemo amaraso mwarakoropaga mugakoropa amaraso gusa bakajya bafata ninzu bakayitwika yuzuyemo imirambo mwajya gucukura toillete mugacukura un metre mugasangayo imirambo inzu iteye ubwoba tuhamara iminsi tuhamara igihe, 
  •  Martin: Izonzu zabaga ari izabafaransa. 
  •  Umuhozawase: Nihariya eh zabaga ziri munkambi yabafaransa niho zari zari ko icyo gihe byari biteye ubwoba hari hari ibikuta byose byuzuyemo amaraso yahantu hose,tuhamara igihe genocide iza kurangira ahongaho Imurambi tuvuyeyo nyuma haza kuza umushinga sinzi umushinga bavuga nyine ngo batahura abantu ibiki batwiriza ibikamyo batugarura i Butare tujya kuba i Butare naho bari barashize munzira mwajya nogushaka amazi mwagera imbere mugahita mugahita muhura n'umuntu wapfuye hakiri ibintu biteye ubwobwa tugumayo ariko twari tuziko ba grand-mere bapfuye abiwabo wa mama twasize i Kigali twari tuziko bapfuye ubundi twebwe ba mama batugezeho twari tuziko bapfuye baratubwiragango babteye amastrimu yo mubiki barazibateye babateye sisrtimu nubwo ariko heureusement nubwo bayibateye ntiturike ikaza ikamenagura amadisha gusa nishwanyagurike neza ba mama,mama numu demi-souer we nundi murumuna we bava ahongaho twari turi baza i kigali aho twari turi nyine badusizeyo kugirango ntabwo twari kuza ngo dukubitane n'imirambo imbere y'umuryango kimwe nkuko bumvagako baje kubanza kuhatunqganya ubundi tukazaza 
  •  Umuhozawase: Bahageze baraza basanga grand-mere na grand-pere bariho nabasazabe babiri inkotanyi zari zarabajyanye muri saint-andre basanga bo baracyariho nyuma ya genocide tugiye kubaza kwa papa ho hasigaye nk'abana bake cyane na mushiki wa papa umwe yarafite umugabo w'umuhutu abandi bose bavukanaga na papa bari barabishe n'abagore babo ubu hasigaye umugore umwe wa mukuru wa papa na mushiki wa papa bonyine na grand-pere wa papa baramwishe ;kwa mama ho hapfuye basaze be babiri basanze murugo baje bagakora murugo umwe yitwaga Macuho nundi witwaga Kalim nibo babishe barabatwara undi bamwicira i Cyangugu,undi murumuna wa mama bamwicira i Shyorongi kuko yakoraga i Byumba yavaga i Byumba ahunga nyine muri genocide bamwicira i Shyorongi. 
  •  Martin: Hanyuma i Murambi ho yaharangiye buryo ki ?urabona zone turquoise interahamwe zahunze zijya muri congo,inkotanyi nazo zahageze zibanza kurwana ho gato kuberako hari hagikambitse interahamwe igihe ahandi hose hari hari harafashwe ese igihe interahamwae zagiriye muri congo mwarazibonye,igihe inkotanyi zazaga mwarazibonye mwatubwira sinzi ukuntu genocide yahariya yarangiye ? 
  •  Umuhozawase: Twebwe turi muri zone turquoise twahageze par que hari abandi bantu bahaje mbere interahamwe ngo nyuma abafaransa niba barashwanye n'interahamwe baba baragiye bakaza bakabica ubanza iyomirambo twahasanze mbere abobantu bari barabiciye aho kwariko nyuma baza kudutwara babazaga abagenda sinzi njyewe ntabwo nabyumvaga abashaka kuguma murwanda cyangwa abashaka gukurikira abandi bahungaga nyine interahamwe zahungaga hari ababakurikiraga hari nabandi basigaraga mu Rwanda ntabwo nakubwirango intambara yarangiye gutya i Murambi twabaga turi munkambi ntabwo twamenyaga uko ibintu byagenze kuko barahadusize. 
  •  Martin: Ariko i Murambi nahagane hehe i Murambi hari ahantu hari urwibutso ahohantu mwari muri hari inkambi hari hakiri imirambo yabantu bari barahaguye cyangwa bari barayihakuye ? 
  •  Umuhozawase: Yarihari barayifataga bakayirunda munzu imwe cyangwa barabatabye baragize iki.  
  •  Martin: Nukuvugango mwebwe mwabagamo mwabanaga n'imirambo  
  •  Umuhozawase: Hari partie imwe batubuzaga kujyamo hari umufaransa umwe bakundaga kumwita mapengu niwe wakundaga gutwika izonzu zabaga zirimo imirambo ibiki babaga eheh  
  •  Martin: Hanyuma cyagihe mwatubwiragango bajyaga babatwara mumodokari hanyuma mwebwe ntabana mwari muzi uwo mwanya utumye babahungisha cyangwa barawutwaye gusa 
  •  Umuhozawase: Njyewe narinziko ngiye muri vacance icyakora ubundi mama yaratubwiraga ngo tugiye kujya mu Ruhango aho papa akomoka aho bita i Gitisi kwa grand-pere wa papa nyine ubyara papa tugezeyo bwari bwije uwomu tonto ahita atubwira ngo oya reka tugende nzabagarura dutashye turakomeza twigira i Butare kuko uwomu tentin kuko yari nawe maraine wajye numvaga nyine twigira muri vacance kubera tentin nyine ibiki ntanubwo ibyo narimbizi byo kureba umuntu ngo ni umuhutu n'umututsi bajyaga babishwanira harsi umugabo umwe bajyaga babishwanira yari umusirikare kungoma ya Habyarimana igihe niba inkotanyi zivanga ninani barabishwanira cyane aranamubwirango nzakwica muri genocide bagiye guhungira iwabo umugore arababaza ati abasanze aha nuguhita abica mwe barongera baragaruka ariko mubiryogoho iyo tuhaguma twarikuba twarapfuye. 
  •   Martin: Hanyuma watubwirako iyo mujya i Butare mwari muziko mwigiriye muri vacance nonese waje kumenyako uri muri genocide ryari ? 
  •  Umuhozawase: Twihishe kuri uwo mugabo papa titi yitwa Jean-Marie niho twari tuhihishe noneho haza umu cousin wa mama nshaka guturumbuka ahantu bari banshizengo jye kumusuhuza ubwo njewe nibwo bankubise barabimbwira barabinsobanurira neza barambwirango barimo kwica hanze ibiki ndabyumva ariko hari nabandi bana twarinze murugo batazi ibyaribyo baziko tugiye muri voyage ati karabaye tubyuke twiryamire twikomereze voyage ntabyo babaga bazi 
  •  Martin: Nukuvugango mwebwe nk'abana mwari muziko mwibereye muri voyage ntabwo mwigeze mumenya ibyaribyo.  
  •  Umuhozawase: Usibye nyine ukabura ibyurya nk'umuntu utari muri voyage ariko ndumva rwose warigira gutembera bisanzwe. 
  •  Martin: Hanyumase hari ikintu nshaka kumenya hanyumase iyo asohokaga ukabura ibyurya nubwo ibyari byose nubwo wari umwana ufite imyaka itandatu ibyaribyose ntabwo ari imyaka mike cyane ese kuki utabashaga kumenya impamvu ibyo kurya bitabonetse ? 
  •  Umuhozawase: Njyewe nari narabimenye ahantu narindi naraba ndaho bari bafite abana nkirirwa nywa amata yabo,amata nyine yo mubigozi byabana tuka nyine we kuko nyine njyewe nabimenyeye ahongaho twari turi nyuma njyewe nari naramaze kumenya icyo aricyo muri genocide nyine ko abantu bari kwicana ntazi ibyo baburana ibintu nkibyo. 
  •  Martin: Hanyuma umaze kumenyako abantu bari kwicana ibyari byose wabashije kugira washatse kumenyango nibande bari kwica abandi nubundi nibintu byumvikana ? 
  •  Umuhozawase: Ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko ubwanjye nanjye ntabwo nigeza menya icyondicyo sinigeze nanatekereza kumenya icyo bari kwicana nyine bari kwicna gusa 
  •  Martin: Hanyuma waje kumenyako ari abahutu bicaga abatutsi ? 
  •  Umuhozawase: Narabikmenye. 
  •  Martin: Hanyuma ugereranyije icyo gihe warurimo utazi ibyaribyo wari ufite risque zo gushobora gupfa kuko waruri mubwoko bw'abantu bagombwa kwicwa cyangwase bagombaga kwica ubungubu urabwizi warabimenye ese aho umaze kubimenyera ati burya koko bimeze gutya wumvise umeze gute ?  
  •  Umuhozawase: Wowese wari kubyifatamo ute umuntu yarabanzaga agatekereza kubera iki aritwe batangiraga bashaka kwica washaka no kubimenya byari ibibazo byinshi cyane ntakuntu wari bukibaze nurangizango unacyisubize. 
  •  Martin: Washoboraga no kukibaza ababyeyi ariko ? 
  •   Umuhozawase: Uyo urebye niyo unabajije ntabwo wamenya igisobanuro cyabyo abantuko bari abagome ibintu nkibyo 
  •  Martin: Nonese wabaye mumuryango wase wa ARG hano muri saint-andre muri saint-andre mwabaga muri arg,arg ngirango numuryango umwe uhuza abantu bacitse kw'icumu ry'abana bari mumashuri,wagiye uhura nabandi banyeshuri bagiye bagira ibibazo bitandukanye wenda kuberako genocide yabaye ahantu ntabwo ari hamwe gusa hirya no hirya kuko yabaye ino aha muri Kigali none rero nagirango nkubaze ese mumaze guhura navugako ari nkoguhozanya kuko bamwe babaga bafite ibibazo byinshi ubwo buryo bwo guhura nabo babamariye iki kuba muhuriye muri ARG kuko hari n'umuntu ujyamo akumvako ari muri ARG gusa arikose mwebwe haricyho byabamariyo ndagirango twebwe utubwire nk'ikintu byabamariye nk'umuryango wa arg byakumariye kuba uwurimo. 
  •  Umuhozawase: Umuryango wa arg utumariye ikintu kinini cyane bararerana,baragufasha ntabwo erega ibibazo ibyaribyo byose kandi ibibazo byinshi babasha kugufasha nibiri morale ikibazo cyose ugize niyo wicaye ukumva ubundi bubabare bw'abandi nibwo ubasha kwakira ubwawe wowe uhita usanga ubwawe ntakintu buvuze ibiki ukumva undi niwe ubabaye ukagira tendance yo kumufasha ubwawe ukaba ubwirengagijeho gato kandi biranakuze kujsya muri arg uba uri responsable w'ibintu byinshi bikagusaba gukura nawe mubwenge nawe ugafunguka arg irafasha;jyewe yaramfashije cyane narafungutse mumutwe kurusha mbere ntarayijyamo.  
  •  Martin: Watubwira uburyo wafungutse mumutwe nukuntu yagufashije wadusobanuriye? 
  •  Umuhozawase: Ubwo mbere ntabwo nashoboraga kujya mu bantu umuntu kuba agire kuba yambwira ikintu ngo ngire icyo namufasha yaravugaga nkamureba,icyo namufasha wenda namufasha ibintu bidafite rikmwe na kabiri ariko ubu yabasha kuvuga nkamwumva,nabasha no kugira inama namugira ariko mbere numvaga bitanandeba. 
  •  Umuhozawase: Ubwo mbere ntabwo nashoboraga kujya mu bantu umuntu kuba agire kuba yambwira ikintu ngo ngire icyo namufasha yaravugaga nkamureba,icyo namufasha wenda namufasha ibintu bidafite rikmwe na kabiri ariko ubu yabasha kuvuga nkamwumva,nabasha no kugira inama namugira ariko mbere numvaga bitanandeba. 
  •  Martin: Hanyuma arg yigeze ibafasha gusesengura no kumenya neza mubyukuri aho genocide yavuye ningaruka zayo kuko byose nibintu bigomba kugendana? 
  •  Umuhozawase: Usibye no kudufasha namwe ubwanyu usangamo abazi ingaruka zabyo banatekereza no kuba babimenya icyabiteye icyo aricyo ugasanga muhuze n'ibitekerezo buri wese akungura inama natwe tuba turi abana turerana nicyo gituma tugenda dufashanya buri wese akazana inama ye undi iye mukagera kugisubizo kizima. 
  •  Martin: Akenshi iyo abantu bari mubibazo barabivuga bakanabishakira n'umuti nk'abana nkamwe mwahuriye ahantu muri arg mwabaye muri genocide niki kintu mwicaranye mukavuga muti twagize ibibazo bimeze bitya none dusigaye tumeze gutya mureke dukore dutya kugirango bizamere bitya,mwakoze iki nk'abana mwahuriye nk'ahantu mufite nk'ibibazo bitandukanye aha ndashaka kuvuga mushobora gufata ingamba mwabayemo cyangwase mushobora gufata ingamba kugirango muzajye mwifata mutya ibyo mwabayemo byari bimeze bitya? 
  •  Umuhozawase: Ubundi muri arg twebwe twafataga ikintu cyo kurerana eh inshingano zayo zo kurerana harimo,noneho muruko kurerana kugirango umwana asubire agufate nkuko harimo abana benshi babuze ababyeyi ukamwumvishako nawe akwita mama cyangwa akakwita papa kandi munganya imyaka kenshi na kenshi aba akuruta kumushyiramo icyo rero hari nk'umwana ubumaze imyaka ibiri atumva n'umuntu umukunze rero ukamwumvishako wowe uhari wowe ushobora kumufasha ibibazo ukaba uko ubashije kubikemura cyangwase byakunanira ukamushakira ababimukemurira byumvikanako nawe kuba yarasigaranye nundi muntu umwitayeho bikamugabanyiriza agahinda agakomeza akumva kandi tugaharanira kubaho kandi neza,bigatuma byanagufasha nokumvako wumva nawe ushaka kubaho kandi ari wowe biturutseho bikagusaba nawe gukoresha imbaraga zawe nawe ukazabaho neza.  
  •  Martin: Hanyuma kugirango abantu bokwa papa wanyu barabishe waba waramenye uburyo bishwemo abantu babishe? 
  •  Umuhozawase: Hapfuye benshi bo bari batuye ahantu bita I Gitisi ehh babaga muri cartie imwe ari benshi kuburyo rero baza kuza kwica bo bari babazi nabantu babishi bembere ho bari babanje no kurwana iyo tugiye no kwibuka niko bavuga nyine babanje kurwana nyuma noneho haza kuza interahamwe ziturutse mu Ruhango nyine ziza zihera kumurongo zirabica nyine hasigayemo,hasigayemo abana gusa nuwo mushiki wa papa ntabwo, yabaga mu Ruhango mumujyi habagamo abana ariko nabo bakuru;harimo nabandi bana ariko bajyiye bapfa ntabwo ari benshi cyane nkabantu bakuru hari n'urwibitso rwabo gusa. 
  •  Martin: Ngarutse ku arg niho nshaka kwibandaho umuryango wa arg wawubayemo ubona niki cyantumye arg ishingwa. 
  •  Umuhozawase : Nka arg yashinzwe kuberako hari hari abana benshi bacitse kw'icumu kandi bataranakira batarakira ibyabo yashinzwe kugirango abana bisungane kugirango nabo bafashanye babashe nabwo gusohoka nabo muri ubwo bwigunge bwabo bari bafite 
  •  Martin: Hanyuma muri genocide nubwo abana benshi,abana benshi ntabwo bari bazi mubuykuri ibintu barimo ibyaribyo koko nkuko umaze kubivuga abantu benshi bari bameze nkabaabandi babaga bakurikiye bame cyangwa se bakagenda bakurikiye ba nyina ntabwo babaga bazi ko bari muri genocide kuko urabiziko iyo umwana utazo ubwenge ntabwo abaziko bari kumwica cyangwa atazi ubwoko bwe kandi bagiye bicwa nabo bana bagiye babakubita kunkuta muburyo bukabije;nk'umuntu w'umwana nkawe wabaye muri genocide ukabasha no kurokoka kuko bamwe ntabwo barokotse bamwe nabamwe bagiye banapfa sinzi turagirango uduhe nkakantu kameze nka message waha abana barokotse wavuga no kubapfuye bagenzi bawe wowe dore uyu munsi uracyariho kandi wabaye muri genicide niki wavuga kuri ibyo bintu.  
  •  Umuhozawase: Message naha abana barokotse nuko bo kuri bo ntabwo bazi genocide nuko yabaye ngo bayujmve neza nk'abantu bakuru nkuko bayumvishije bayigizeho ingaruka icyo nababwira nukwihangana,bihangane byose birashoboka ntampamvu yokugira niba barabuze iki kugirango bumveko ubuzima bwabo bwarangiye eh ntabwo burarangira nibihangane bazabaho kandi bazaho neza igihe nigihe cyacyo.  
  •  Martin: Ubwo Reka nkubaze ikintu hariya hantu hose wagiye ugiye muri vacance urangije uva hariya muragenda mujya za Murambi muca iyongiyo hose muhura n'ibibazo buriya ujya wibaza cyangwa ujya wumvako aabantu abantu ndashaka kuvuga abaturanyi cynagwase abandi bantu muziranye soit baba abantu bubwoko bwahemuwe cyangwase abahutu barimo bica burya ujya wibaza nezako bashobora kuba bazi ibyo wanyuzemo? 
  •  Umuhozawase: Eh baba babizi,barabizi baba nkabantu cartie yahariya tuba rero ninkingo nk'ebyeri gusa abandibo bakaba barafunzwe abandi bagira ikira bo barabiezi kuko barabikoze bazi uko babagaho nabandi barabiziko bahunze bazi uko ubuzima bwari bumeze,bazi uko bahunze ,bazi uko ubuzima bwari bumeze,bazi uko abo bahungishaga uko bari bameze ntanumwe utabizi 
  •  Martin: Hanyuma wavuzeko mbere y'intambara wagiye ugiye gusura ba sogokuru wa grand-mere ukibukako bamwe batakiriho kandi kuba batakiriho siwowe wabiteye ntabwo ari wowe wabiteye nabo ntabwo aribo babiteye kuko bapfuye ninkuko bisanzwe haraho ushobora kuba wagera unomunsi kandi warahajyaga kuko ntamuntu n'umwe uri buhasange niki kintu ubivugaho ese wumva bigushimishije wumva byarakujbabaje twagirango ugire ibintu ubitubwiraho nkuburyho wabashaga kujyayo kera?  
  •  Umuhozawase: Birababaje nonese kwicara vacance yose wayi partage kwinshi uvuga uti ngiye aha ubu uricara aho ugiye naho ntabwo uribujye kujarajara ngo uvujyengo ngiye kwa grand-mere ibi nibi nibake cyane basigaye nko kwa papa ho gutekereza vacance ubu nuku mfite aba cousine bagiye bi marie naho mbere ho ntabwo najyaga ntkereza vacance ngiye aha ngiye gukora iki;ubu muri famille yo kwa papa aho bari batuye tujyayo le sept zukwa kane gusa tugataha ntaninzu nimwe ihari hasigaye amatongo gusa. njyewe  
  •  Martin: Ariko ndagirango unsobanurire ibyo bintu ubundi byo kuba hari amatongo gusa ntakintu wumva byagutwaye. 
  •  Umuhozawase: Nonese ubundi twajyagayo tugiye kwishima kugenda ugiye kwibuka ntacyo ntakindi kintu ushobora kujyana ugiye kuhakora.  
  •  Martin: Mwajyagayo mugiye kwishima noneho? 
  •  Umuhozawase: Ubwo nyine ugenda ugiye kubibuka. 
  •  Martin: Ubwo ibyo bintu ubzo warabyakiriye wowe nkawe Fidela? 
  •  Umuhozawase: Uh narabyakiriye barabivuga ukarira bisanzwe ariko biba byarashize ntakundi wagira ugomba kubyakira. 
  •  Martin: Nonesebu uzagira umuryango nubwo genocide yabaye uri umwana ariko wayibayemo nukuvugango abana ushobora kuzabyara bashobora kugira ingaruka za genocide kuberako bazaba batakibona umuryango wawe,abo bana uzababwira iki. 
  •  Umuhozawase: Nyine uzababwira genocide yo ntabwo utuvamo uzicara ubasobanurire barapfuye habaye iki niki abahutu bica abatutsi bene wanyu bagenderamo,naho byahereye kugirango umuryango ube muto babyumve bagira bate. 
  •  Martin: Hari igihe bashobora kubyumva bakakubaza ibibazo byinshi? 
  •  Umuhozawase: Bazambaze nzabasubiza nabasobanurira batabyumva nkagira ahantu mbajyana bakajya kujya kubyirebera. 
  •  Martin: Ahantu wabajyana nukuvuga iki? 
  •  Umuhozawase: Hari inzibutso wabajyanamo ukababwira uti dore ngaba muzabashakire aha. 
  •  Martin: Ikibazo ntakindi wakongeraho kubyo twari tumaze kuganira ? 
  •  Umuhozawase: Ibyo byose nubwo biba nibibazo bya genocide ariko byo ntabwo tuzongera kubiibamo byo byarabaye ntibizasubira kandi bnubwo byasubira ntabwo ari kuri twe. 
  •  Martin: Hanyuma iyo witegereje ubona itazasubira? 
  •  Umuhozawase: Ariko ntabwo yakongera ngo utege ijosi.nubwo yasubira ntabwo yasubirango utege akajosi. 
  •  Martin: Niki cyerekana ko utazatega akajosi?hari uburyo redka nkwereke werekana ibintu icyo kibazo wenda two kugitindaho arikose nizihe ngufu uri mugushyira wowe nkawe nka Fidela kuko ingufu zikora ikintu nuko ziba zabaye nyinshi zigakaba buri wese aba afite vision yo kugira ibi kigora nibi bizabyare ibi bitafatanyije nibayabandi bari mugukora genocide ntizongere nkawe kugiti cyawe niki kintu ukora kuburyo genocide itazongera ? 
  •  Umuhozawase: Nuko buri wese yaba abishe cyangwase abishwe buri wese burya buri wese iyo amenye ikibi kizava muricyo ninabwo ucyihorera kuko abanyicaga umenya batari baziko batazafungwa cyangwa ngo bagire iki kuko nyuma yo kwica bazabona amahoro ubungubu bari kwicara bakabona inagruka zabyo,twarazibonye ingaruka za genocide ko twabuze abacu ninayo mpamvu rero ntamuntu numwe ushobora kwemerako bizongera gutyo ntibishoboka byo. 
  •  Martin: Hanyuma ndagaruka kukintu cya message ntoye abana muri genocide nibo bahuye nibibazo bikomeye cyane kandi ntabwo bari bazi ibyo bazira bararengannyijwe cyane namba no kwica umuntu aziko ari umututsi akabaziko yakoze ikosa runaka akabipfira abana bo bara nukuvuga ngo ntabyo bari bazi kubwanjye umuntu yari kuza akakwica akaba arakurenganyije bariya bana wumva bakwibukwa bate twibuke bariya bana gute bapfuye muri genocide nurwanda rwejo bagombaga kuba bungana barimo barababakuta qbari mungero nyinshi zitandukanye ugereranyije nigihe genocide imaze irangiye? 
  •  Umuhozawase : Birababaje kuba umuntu yarafataga umwana atazi nuwo mwana atazi icyo aricyo kubibuka abana sinzi uko umuntu yabibuka guhora wibuka umwana ahubwo byaba ngombwa ko twanabibuka buri giihe kuko ntibari bazi icyo banazira kuberako ntanubwo bari nokubasha kwihisha ntabwo yarazi niba ariwe ugomba kwihisha cyangwa atariwe ugomba kwihisha ahubwo ababishe bo bagombaga guhanwa bihagije. 
  •  Martin: Wumva bahanwa bate nugufungwa bisanzwe cyangwa wumva hari ikindi gihano waba? 
  •  Umuhozawase: Oya gufungwase birahagije ntabwo bihagije,sinzi icyo umuntu yabakorera nabo bazacyihitiremo. 
  •  Martin: Nta muntu wakwihitiramo igihano kuko iyo acyihitiyemo aracyoroshya. 
 

Identifier mike:kmc00107_vid1
Title:Oral testimony of UMUHOZAWASE Fidela
Description:The oral testimony of UMUHOZAWASE Fidela, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before the Genocide, the worst atrocities during the Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the genocide, and life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Media format:mini-DV tape
Language:kin

BACK TO Survivor Testimonies