Oral Testimony of UWERA Manzi Gaudence

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
  •  Introduction of Uwera Manzi Gaudence 
 
View Topics 
  •  Family life 
 
View People 
  •  UWERA Manzi Gaudence 
  •  RUZINDAZA Emmanuel 
  •  MUKARUBAYIZA Immaculée 
  •  HABYARIMANA 
  •  MASABO 
  •  Emmanuel 
  •  KIWANUKA 
  •  MBAYIHA Paul 
  •  MAGAMBO Zabron 
  •  GENIE 
  •  RUTAYISIRE 
  •  François 
  •  KANYANDEKWE 
  •  MUSIGWA 
  •  Belancilla 
  •  Belancilla's husband 
 
View Places 
  •  Cyahafi 
  •  Kinihira 
  •  Gakinjiro 
  •  Mont Kigali 
  •  Kigali 
  •  Ruhengeri 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  MANZI: Nitwa UWERA MANZI gaudence navukaga ku babyeyi babiri ruzindaza emmanuel na mukarubayiza immacule twari dutuye mu cyahafi navukanaga n'abana babiri ninjye wari mukuru umuto yari afite imyaka ine uwamukurikiraga yari afite itandatu nanjye nari mfite imyaka icumi navukiye mu cyahafi nyine niho n'intambara yabaye turi igihe navukiye navutse mu 1983.  
  •  UBAZA: Tubwire k' ubuzima bwa mbere ya jenocide.  
  •  MANZI: Mbere ya jenocide ndumva ntakintu kinini na kimwe navugaho mbere ya jenocide kuko mbere ya jenocide nabanaga n'ababyeyi banjye babiri n'abavandimwe banjye twari umuryango wishimye mu muryango wacu wari umuryango gusa twari duturanye ntabandi Bantu twari duturanye ariko ni nka famille yari ituye ahantu hamwe ariko hari n'abandi baturanyi nabo twabanaga neza usibye ibyo bintu by'amashyaka byajyaga biza rimwe na rimwe bakaza bagatera hejuru y'amabati ariko ubundi nta kindi kibazo cyabaga mbere y'intambara sinzi niba aruko twe twari abana ariko ntago twe twajyaga tubibona cyane .  
  •  UBAZA: Wajyaga ku ishuri ……………………. 
  •  MANZI: Twari duturiye hafi y'ishuri twajyaga ku ishuri mu nzira twagendaga twagendanaga n'abandi ariko hari igihe twagiraga nkinzitizi zituma tutajya ku ishuri habaye nk'imyigaragambyo bakatubuza guhita no mu mashuri twigagamo bazaga kubaza ibintu bya moko n'ibiki niho ngwe nabashije kumenyera ubwoko bwange babumbaza icyo gihe nigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza nibwo batangiye bakajya baduhagurutsa bakavuga ngo abatutsi ni bahagarare bakiyandikisha n'abahutu bagahagarara bakiyandikisha ariko ukabona mu ishuri ubwoko bw'abatutsi nibwo bwanzwe iyo wagiraga imana wagiraga umwarimu w'umututsi cyangwa w'umututsikazi nibwo wabashaga kumva ko nta kibazo ufite.  
  •  UBAZA: Tubwire muri mirongo cyenda mugihe cy'amashyaka?  
  •  MANZI: Mu gihe cy'amashyaka muri mirongo icyenda byari bikomeye cyane ndibuka ko papa we yari yarafashe amakarita yose yamashyaka ubundi amashyaka yari akomeye yari MRND MDR na PER papa we yari yarayafashe yose kuko uwo ariwe wese iyo hazaga MRND byabaga ngombwa ko yerekana ikarita ya MRND kugirango aprotege umuryango we.  
  •  UBAZA: Ubuzima bwa mbere ya mirongo cyenda wabonaga ari kimwe?  
  •  MANZI: Ntabwo byari kimwe kuko muri mirongo cyenda nibwo byatangiye niho byatangiye gukara abantu bose baza babaza n'abana twari dutangiye kumenya ibintu bya moko dutangiye kumenya ngo nd'umututsi cyangwa nd'umuhutu cyangwa ibintu bitandukanya amacakubiri quoi.  
  •  UBAZA: Jenocide itangira watubwira aho wari uri n'ukuntu wabyitwayemo muri icyo gihe?  
  •  MANZI: Igihe jenocide itangira ndabyibuka byari ni joro turyamye papa twumva musique classique muri radio papa kubera ko twe twari batoya papa abibwira mama ati hashobora kuba hari ikintu cyabaye hanyuma kubera ko twe twari turabana icyo gihe baratubwiye ngo tujye kuryama hanyuma basigara bicaye mu gitondo nibwo twabyutse twumva ababyeyi bacu bari kuvuga ngo habyarimana yapfuye bakibyumva numva bamwe batangiye kuvuga ngo turashize noneho ngo ntabwo turi bubone aho tujya wumva bahangayitse cyane.  
  •  UBAZA: Noneho ubuzima bwo muri genocide bwari bumeze bute?  
  •  MANZI: Ubwo icyo gihe byarakomeje uwomunsi haza itegeko abantu bose bagomba kujya ku mabariyeri bitwaje ibyangombwa byabo icyo gihe papa yaragiye nawe muri abo Bantu abandi twasigaye twifungiranye mu nzu twari turi kumwe na mama n'abandi bana twavukanaga babiri kubera ko twari duturanye no kwabasogokuru nabo baje murugo papa aba ariwe ujyenda bagezeyo batangira kubaka ibyangombwa noneho bajyeze kuri papa atanze indangamuntu mbere y'intambara yari yarayihinduje mbere y'intambara umuntu wese yarahinduzaga indangamuntu bamugezeho hari umwa adventiste witwa masabo aramubwira ngo wowe manuel turakuzi ur'umututsi ntago ukwiye kwiyoberanya mu bandi papa yarabyumvise gutyo bahita bamubwira icyo gihe nibwo itegeko rya hise risohoka ngo abatutsi babice .  
  •  MANZI: Papa noneho abyumvise gutyo bamaze kuvuga ngo abatutsi babice ahita hari umugabo wundi ntago we nibuka izina rye yaramucikishije amugeza ahantu papa abasha kugera murugo ageze mu rugo hari mu ma saa kuminebyiri aza mbona afite agahinda avuga ngo masabo aramutanze ngo masabo aramutanze ubwo mama arangije mu ma saa kumi nebyi nigice bari batangiye kuza mu mago y'abantu baza kureba abatutsi noneho ubwo mama abwira papa ati twihishe papa aramwangira amubwira ko we atagomba kwihisha icyo hari umurima munsi yo murugo bari barateyemo ibishyimbo mama aravuga ngo ngwe nabo bana twavaga inda imwe babiri na murumuna wa mama atujyana muri ibyo bishyimbo durahasinzirira kubera ko twar'abana twaje kwicura turyamye munzu.  
  •  MANZI: Noneho bukeye bwaho birakomeza bakazajya bavuga ko bagomba kwica abatutsi bakazajya baza kubashaka murugo ubwo papa yari afite murumuna we witwagaaaaaaaa twakundaga ku mwita kibanguka ntabwo nge nibuka izina rye icyo gihe yarazamutse ageze kumuhanda baravuga bati dore wa mwana w'umututsi twari twaramushatse twaramubuze baramufata baramwica icyo gihe hari ku itariki cumi nenye zu kwa kane hanyuma hari undi mukuru wa papa witwaga paul abyumvise ko murumuna we bamwishe baramurashe ntiyapfa neza apfa ahamagara abantu noneho yumvise ko murumuna we arimo arapfa nabi ahamagara abantu agenda agiye kumureba nibwo paul nawe bamufataga baramwica .  
  •  MANZI: Ubwo byarakomeje murugo ntabwo bahasibaga bazaga buri munsi barazaga bakabaha amafaranga bakajyenda ejo bakagaruka bakongera bakaza bakabaha amafaranga bakongera bakajyenda noneho bijyeze aho baza noneho ntakintu bashaka barazaga bakajya babwira papa ngo paul mupfana iki?ubwo papa yari yaravuganyeho na tante wanjye ko bazajya bavuga ko paul bahuje nyina badahuje se ko paul ariwe mututsi ko bo ari abahutu ubwo papa bakazajya bamubaza bati paul mupfana iki bakazajya bavuga kumwe bari baribarumvikanye ko bahuje nyina badahuje se bakajyenda ariko mukunjyenda kwabo barajyendaga ukabona bagarutse ni mugoroba baragendaga ariko burikanya baragarukaga ubwo papa rimwe ajya k'umuhanda hepfo asohotse murugo kubera twari twegereye umuhanda ahura n'interahamwe yitwaga magambo zaburoni.  
  •  MANZI: Noneho amubonye akimubona aramubwira yari umukiga magambo ngo manuel twaragushatse turakubura ngo tuziko ur'umututsi kandi abatutsi bose bagomba gupfa ati kugirango urokoke nuko umpa amafaranga nkaguhisha ubwo abantu bose bazaga murugo bazaga baka amafaranga icyogihe rero papa aramubwira ati magambo nta mafaranga nguhaye ni mushaka kunyica muzanyice papa yamaze kuvuga gutyo ahita agaruka murugo akigaruka murugo magambo nawe yahise ashaka igitero kiza murugo kiraza nibwo papa sinzi ahantu yanyuze aragenda magambo araza asaka munzu amuburamo arangije arababwira ngo icyo nari ndi mu muryango aravuga ngo il faut kureba umututsi munsi y'igitanda ngo no munsi y'intebe nti muhasige icyo gihe baramushatse baramushatse baramubura icyo gihe bwo bashakaga abagabo gusa abagore n'abana ntabwo bari babitayeho.  
  •  MANZI: Ubwo bamubuze magambo aragenda hashize nk'iminsi ibiri magambo yaragarutse noneho bohereza interahamwe umusirikari witwaga jeni icyo gihe baje njye nari nkiryamye baraza babona papa na mama barababwira ngo nimwicare hamwe baricara noneho njyewe nari nabyumvise mu cyumba aho nari ndi numva batandiye kugira imbunda noneho ntekereza ukuntu ba papa bagiye gupfa ndaho ngaho mpita nsohoka nsohotse interahamwe ikimbona irambwira ngo ngiye hehe ndamubeshya ngo ngiye kuri toilette icyo gihe nari nambaye ishapure ngisoka arambwira ngo kuramo iyo shapure ngo yizane natwe tuzajya tuyambara tujye tubona uko tujya kwica abantu twasenze nayikuyemo ndayimuha ubwo mama aho yari ari akajya ancira amarenga ngo jyende k'umugabo twari duturanye witwaga rutayisire sinzi niba yarishe ariko nawe yajyaga ajya no ku bariyeri njyewe ntabwo nagiye kwa rutayisire nahise nkomeza jya kureba tante kubera ko twari duturanye.  
  •  MANZI: Ndagenda mubwira uko ibintu bimeze ndamubwira ngo nsize papa na mama bagiye kubica nsize babicaje tante yaraje we yari afite impanga ebyiri bakiri bato cyane yarabasize azahirukanka bakimubona baramubwira ngo nawe twari twakubuze ngo icara hariya tubicane wowe na musaza wawe ubwo rutayisire yaradufashije cyane yahise ajyenda ajya kubwira chef w'interahamwe rutayisire yarabimenye njyewe ntabyo namumbwiye ahita ajyenda ajya kubwira chef w'interahamwe ko baje kwica murugo nyuma uwo mu chef kubera rutayisire bari baziranye niba ari urwiyerurutso araza yohereza abasikirakare arababwira ngo nibarekure abo Bantu ariko abo basirikare baravuze ngo turabarekura aruko baduhaye amafaranga icyo gihe amafaranga yose yari ari muzi barayabahaye.  
  •   MANZI: Ubwo barabareka ubwo hari mu ma saa kumi nebyiri n'igice baza saa moya n'igice bari bagarutse batwara papa icyo gihe cyo mama we baramusize batwara papa baramujyana bamujyejeje ahantu biciraga abantu bitaga ikinihira ho baricukuriraga bamubwira ngo ni yicukurire hanyuma aracukura waricukuriraga bakakubwira ukigera niba ukwirwamo aho hantu yigeramo amaze kuryama mo sinzi umuntu waturutse hirya arababwira ngo ahita abwira izo nterahamwe ati niko sha kuki mugiye kwica umwana wa kanyandekwe kanyandekwe yari sogokuru kanyandekwe n'umusaza mwiza cyane nta muntu numwe bajya bashwana kuki mugiye kumuhemukira ubwo interahamwe ubwo interahamwe zabyumvise gutyo ngo oya n'abatusi bose kandi abatutsi bose bagomba gupfa.  
  •  MANZI: Ubwo zirababwira ziti muramuka murashe uwo mwana wa kanyandekwe natwe turabica ubwo interahamwe ziramurekura zamurekuye nko mu ma saa saba icyo ntiyongera kuva murugo bucyeye ubwo ariko niko interahamwe zakomezaga kuza ziza zikajyenda zikaza zibarishwa ibintu zikajyenda noneho nyuma papa bucyeye papa arasoka asohotse agwa mu gikundi cy'interamwe baramufashe baramubwira ngo twari twagushatse twakubuze.  
  •  MANZI: Baramukubise baramukubita cyane kuburyo kujyenda ntabwo yabashaga kujyenda icyo yaje ari umugabo w'umuturanyi wari umutwaye araza amujyeza murugo ageze murugo mama ashyushya amazi aramukanda ariko nta kintu byari bivuze kuko nubundi bari bamubwiye ngo baragaruka ni mugoroba icyo gihe mama yarambwiye ati wowe njyenda ujye kurara kwa rutayisire rutayisire akurarane kuko rutayisire we yari afite umugore w'umututsi basi wowe uzarokoke ubwo njyewe naragiye jya kwa rutayisire papa arara aho ngaho iryo joro ntabwo baje noneho baje bukeye icyo gihe baza bijyeze nko mu ma saa kumi nebyiri k'umunsi ukurikiyeho papa yaje kundeba aho ngaho nari ndi kwa rutayisire ninjye wari imfura y'iwacu arambwira ngo mwana wanjye ngwino tujyende ndumva umunsi ntari buramuke ngwino tujye kurarana.  
  •  MANZI: Ndamubwira ngo oya ntago naza mama yambwiye ngo ndare hano kwa rutayisire papa yaragiye akimara kwinjira munzu interamwe nazo zari zimujyezeho ziraza zirakomanga arafungura amaze gufungura barababwira ngo nibicare mu ntebe ariko izo nterahamwe abatubwiye baratubwiye ngo zaje ziturutse k'umuhanda ziravuga ngo zirarasa amasasu ane kuko n'abantu bane zigiye ku ica noneho ubwo baraje barafungura babicaza mu ntebe ba papa na mama aba aribo bicara noneho ubwo barabicaje noneho barababwira ngo uyu munsi nta mbabazi tubagirira uyu munsi turabica papa arabwira ati ntakundi kuntu byagenda nubundi kuva kera kose noneho ni mundangirize kuko mu maze kujya buri gihe mu naza munyica urubozo.  
  •  MANZI: Ubwo papa baramurashe bamurasa isasu hano mu mutwe arataka atatse bamutera icyuma ntiyapfa neza barongera baramurasa mama yarabibonye arababwira ati njyewe ni mumbabarire mu nyegere mbereke ahantu mundasa bamugiriye neza baramwegera arababwira ati ngwe ni mumbabarire mu ndase mugutwi abereka mugutwi baramurasa nawe bamurashe amasasu abiri nawe arapfa bucyeye mu gitondo hari murumuna wa papa wundi witwaga musigo araza aza aje kubwira uwo rutayisire nyine aramubwira ngo kwa manuel baraye babishe nari ndyamye mpita numva bavuze izina rya papa narabyutse ngenda nirukanka nkinjira munzu kubera ko bari bicaye mu muryango bari………..batumbye kubera imbeho n'iki nkibakubita amaso navugije induru mvuza induru nini cyane .  
  •  MANZI: Noneho interamwe zari ziri hafi aho ziraza zifite ibyuma zimbonye zimbaza ariko ni joro babica babwiye barumuna banjye ngo turajyiye ariko turagaruka ziza zimbaza ngo niki kuvuza induru ariko ndaceceka kubera nari mbonye ibyuma niki ngira ubwoba bwinshi cyane ndahagarara icyo gihe imvura yari irimo no kugwa ubwo murumuna wa papa yarakomeje ajya no kubibwira kwa tante noneho baraza abantu bo mu muryango bari bapfuye ari benshi kubera ko twebwe twari duturanye tur'umuryango baregerana barabacukurira babataba aho hafi hari ku itariki 15/05.  
  •  MANZI: Ubwo twirirwa aho twirirwa dutegeje ko interahamwe natwe ziza kutwica ntizaza ariko bigeze ni mugoroba ubwo hari kuri cumi n'esheshatu ni mugoroba nibwo zaje ziraza zijya kwa tante zigezeyo ziramubwirango yitwaga berancila wowe berancila durakurambiwe n'agasuzuguro kawe ngo n'ubushizi bw'isoni bwawe ubwo bakimubwira gutyo baba binjije umugabo we munzu baramutema hanyuma tante abibonye ubwo abana barabibonye bahita bajya kwihisha tante abibonye arababwira ati ariko kuki mutwica urubozo akivuga gutyo baramurashe agwa imbere y'umuryango noneho basigara bahiga abana bari bari munzu ubwo bose bari bihishe munsi y'igitanda bakurura umwe wari uri hafi nawe baramurasa bagishaka abandi bumva induru ziravuze ruguru.  
  •  MANZI: Basohoka birukanka bageze k'umuryango bakubitana na muramu wa tante nawe baramurasa ariko abandi ntibitaho kubashaka bumvaga ko ntabandi basigaye ko abandi bose bagiye bahita bajyenda icyo gihe twebwe twahise tuva mu rugo tujya kubana no kwa sogokuru tugezeyo icyo gihe n'ahantu twari dutuye twarahimutse tujya mu nzu yimbere ahantu habaga murumuna wa papa nawe yari yarapfuye noneho tugezeyo baratubwira ngo twebwe abana twari dusigaye turabana hari ngwe na murumuna wange na musaza wange na murumuna wa mama hanyuma baratubwira ngo tuve aho ngaho hanyuma tujye kubana na musaza wa mama we yari atuye mu gakinjiro ruguru .  
  •  MANZI: Twari duturanye ariko ntabwo twari duturanye neza ubwo twaragiye tujya mu gakinjiro tuhageze noneho ho hari hagati y'interahamwe gusa gusa inzu twabagamo twabaga hagati y'interahamwe noneho tuhageze buri munsi interahamwe zazaga gukomanga kurugi ngo dusohoke tugasohoka zikavuga ibyo zivuga zikarasa hejuru twarangiza bakadusubiza munzu tubaho gutyo iminsi yose yari isigaye mbere yuko bavuga ngo inkotanyi zateye kugirango bahunge twagumye aho ngaho none ho interahamwe twari dutuye hagati y'interahamwe nyinshi cyane badushyira hagati baravuga ngo abatutsi bateye ngo ni bene wacu ngo tujy'imbere ngo wenda nitugera aho bari turabakiza badushyira imbere turajyenda tujyeze muri mont Kigali inkotanyi ubwo zari zageze muri Kigali ziratangira zitera ibisasu ariko interahamwe nyine zigakomeza twebwe zidufashe ngo abandi nibaza nyine turabakiza.  
  •  MANZI: Twaragiye bakomeza ibisasu biba byinshi cyane none ho turatandukana dutandukanye njye narakomeje ndagenda nabarumuna banjye nabo bagenda ukwabo barajyenda bo bakomezanyije nizo nterahamwe barajyenda bageze muruhengeri barabafata hari undi mudamu twari duturanye witwaga sinibuka izina rye neza arabakurura arababwira ngo muze tujyende twihishe tujyende ziriya nterahamwe zitaza zikongera zikadufata baragiye bageze muri taxi sinzi numvise bambwira ngo ama modoka yarasirikiraga nta kibazo cyari gihari. 
  •  MANZI: Bayigezemo bageze imbere hari interamwe twari duturanye zari zakoze bariyeri aho ngaho babakuyemo barabatwara barabatemagura bo babishe babatemye babakubita ubuhiri ubwo njyewe nakomeje kujyenda njyenyine ntawundi muntu wo muri famille nigeze nongera kubona nongeye kubona abantu bo muri famille tugarutse bavugako intambara yarangiye nyuma yaho twaraje nsanga muri famille yacu abenshi bari barapfuye kuburyo wababara ubwo nagiye kuba kuri nyogokuru ariko ntabwo yari nyogokuru neza yari mukase wa papa niho nagiye kuba nkomeza kwiga nigaga nabi ntabwo nigaga neza cyane kuko igihe cyose nahoraga ntekereza ko ari njyewe njyenyine usigaye nkumva nta n'ikintu nshaka nkumva nta n'ubuzima nkifuza ubwo nabayeyo yari umuntu uri severe cyane none ho mvayo njya kumu tante wundi ari naho ubu ngubu mba. 
  •  MANZI: Niho nyine nakomereje ndiga ndakomeza ubu ngeze muri univeriste ngeze mu wakabiri 
  •  UBAZA: Niki utekereza kubumwe n'ubwiyunge? 
  •  MANZI: Ubumwe n'ubwiyunge sinzi ukuntu nabivuga ngewe uko mbitekereza hari igihe uvuga ngo uriyunze ariko hari n'igihe bikunanira hari igihe uba wumva wababarira ariko nanone hari aho ugera ukumva ucitse intege ukumva utekereje ibyo wabayemo utekereje ko wowe nta mpuhwe bigeze bakugirira utekereje ko ubuzima ufite ubungubu ataribyo wenda wari kuba ufite hari igihe wumva utababarira ariko ubundi ubumwe n'ubwiyunge numva bukwiye kuza nubwo butunanira ariko numva bukwiye kubaho. 
  •  UBAZA: Hari ikizere wumva ufite cy'ejo hazaza?  
  •  MANZI: Cyejo hazaza ntabwo mbizi ntago navuga ngo ejo hazaza bizamera gute ntago mbizi.  
  •  UBAZA: Niki wifuza?  
  •  MANZI: Ngewe nifuza kwiga nkarangiza nka kora ubuzima byanjye nkuko nkakora ubuzima bwange nkuko numva mbishaka. 
  •  UBAZA: Tuvuge abazagukomokaho n'ubuhe buzima ubifuriza? 
  •  MANZI: Abazankomokaho ntabwo nabifuriza kubaho nkibyo twabayemo mbifuriza ko bazabana neza kandi bagakundana urebye usanga ibya tubayeho ari urukundo rwa buze.  
  •  UBAZA: Ntakindi wakongeraho igitekerezo ;ikibazo? 
  •  MANZI: Ikibazo nakwibaza nk'abana badafite aho baba b'imfubyi kandi babizi neza leta itari kwitaho babateganyiriza ubuhe buzima bumva bazabaho gute cyangwa nk'abantu babaye ibimuga kubera jenocide bumva ntago babavuza bihagije leta yumva yabakorera iki njyewe numva ari nk'ikibazo nabaza abantu bose.  
  •  UBAZA: Turagushimiye merci. 
 

Identifier mike:kmc00091/kmc00091
Title:Oral Testimony of UWERA Manzi Gaudence
Description:The oral testimony of UWERA Manzi Gaudence, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Media format:mini-DV tape
Language:kin

BACK TO