Oral Testimony of MUHIRE Eugène And UWANTEGE Diane

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:kmc00072/kmc00072_vid1
Title:Oral Testimony of MUHIRE Eugène And UWANTEGE Diane
Sequence:1 of 1
Abstract:The oral testimony of MUHIRE Eugène and UWANTEGE Diane survivors of the Genocide Against the Tutsi, recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before the genocide, the worst atrocities during the genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the genocide, and life after the genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Contributor: Aegis Trust (UK)
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial
Subject Headings: Genocide--Rwanda--History--20th century
Genocide-Rwanda--Survivor
Testimony--Rwanda
Tutsi (African people)--Interviews
Tutsi (African people)--Crimes against--Rwanda
Rwanda--Ethnic Relations--History--20th Century
Rwanda--History--Civil War, 1994--Atrocities
Creator: MUHIRE Eugène and UWANTEGE Diane, Kigali Genocide Memorial
Format: mini-DV tape
Dock windowView Kinyarwanda Transcript
Muhire:Nitwa Muhire Eugenée; mfite imyaka cumi n’icyenda; intambara yabaye mfite imyaka umunani; nkaba niga muri deuxieme secondaire. Aegis:Ushobora kutubwira aho wari utuye; aho mwari mutuye mbere ya Genocide? Muhire:Mbere ya Genocide twari dutuye I Bugesera muri Secteur ya Ntarama . Aegis :Noneho abo mwabanaga nabo mu rugo; Famille yawe uko yari iteye. Muhire:Eeeeh; nari mfite Famille; nabanaga na papa na mama; na bakuru banjye babiri; n’abandi barumuna banjye babiri. Aegis:Donc ushobora kunsubiza noneho? Muhire:Eee; nta kibazo. Aegis:Nari nkubajije nti iriya famille mwari mufite mu rugo ese mwari; wari ufite barumuna bawe bangahe? Bakuru bawe bangahe? Ese ubu ngubu; ubu ngubu wasigaye gute nyuma ya Genocide? Muhire :Nari mfite nyine bakuru banjye; mfite musaza; mushiki wanjye mukuru; niwe wari mukuru; n’undi mukuru wanjye nyine wamukurikiraga; akaba ari njye ukurikiraho, hari n’abandi ba petit frere babiri; ariko bose barapfuye nyine; nasigaranye n’uwo mukuru wanjye umwe; n’ababyeyi banjye barapfuye. Aegis:Ushobora kumbwira nyine muri make ubuzima bwawe bwa mbere ya Genocide? Uko wabanaga na maman na papa na bakuru bawe; ese ubona ........... Muhire:Ubuzima bwanje mbere y’intambara; mbere ya Genocide bwari bwiza; kuko nta kintu kibaho cyiza nk’iyo ubana n’umubyeyi wawe; kandi uba wumva ufite amahoro; kuko iyo wabonaga turi kumwe wabonaga habaho kwishimana twese; mbese nta n’umwe wagirira undi ikibazo; n’abo ngabo bakuru banjye nyine na barumuna banjye. Aegis:Ugerageze kundeba mu maso; tuganire; sibyo? Muhire:Nta kibazo. Aegis : Ntabwo amajwi yumvikana neza. Muhire:Wari wambwiye ngo ndebe; ngo umuntu arebe aho ashaka ariko. Aegis:Uuuuh; ariko undebe. Muhire:Nta kibazo niba ari ukukureba byo. Aegis:Ongera usubiremo ibyo wari umaze ku mbwira unandeba wishimye utubitse umutwe; uzi ko wagira ngo kabaye.Sinzi nari nkubajije nti wakongera ukansubiriramo uko wari umeze mbere; ibyishimo wari ufite mu rugo; na Famille Muhire:Nyine mbere y’intambara; mbere y’intambara nari mfite ibyishimo kuko nabanaga n’ababyeyi banjye na bakuru banjye na barumuna banjye.Kandi nyine ntabwo najyaga ngirana ikibazo nabo kubera yuko abantu muva inda imwe ntabwo mushobora kugirana ikibazo; kandi twahoraga twumva ko twese turi bamwe; nta kibazo. Aegis:Nk’iyo wibutse Famille yawe ni iki cya mbere wibuka ukiri umwana? Ni iki wajyaga ubwira mama wawe cyangwa se papa wawe; ubu ngubu wumva wibuka cyane iyo watekereje cyangwa se bakuru bawe na barumuna bawe? Muhire:Iyo nabibutse; ubundi ikintu cya mbere iyo binjemo kubibuka cyane; uretse ko nyine umuntu atajya asiba no kubibuka; niyo ugenda urabibuka byo; kuko nta mubyeyi uba ufite.Ariko iyo ngerageje kubibuka mpita ntekereza ukuntu bapfuye; kuko bapfuye njyewe mbareba.Kuko intambara yabaye tuba nko guhungira ahantu mu kiriziya cy’i Ntarama kuno; ababyeyi banje bose babishe mbareba; n’ababishe gutya nagiye mbabona; hamwe na barumuna banjye mbese; bose bapfiriye mo aho muri ico kiriziya nanjye nari ndi mo. Aegis:Harya ubwo wari muri icyo kiriziya cy’i Ntarama ubwo wari ufite imyaka ingahe? Mbese ubwo urimo wumvaga utekereza iki ko wumva wari ukiri umwana? Muhire:Mbamo nari mfite imyaka umunani; ariko kubera ko natekerezaga; numvaga ko nkiri kumwe n’umubyeyi wanjye; ariko nkumva ko saha ni saha hagomba kuza umuntu ugomba kutugirira nabi; kuko ntabwo byatinze byarabaye; umubyeyi; ababyeyi banjye nyine; kuko twabaga twicaye nk’ahantu hamwe par famille yabaga iri ahantu yicaye nko ku ntebe gutya; nibwo batangiye kubica; mbona abantu nyine nibwo baje ahita akubita intuza; ishoka papa mu mutwe na mama bamukubita icumu mwo hano mwene aha ngaha.Ibyo ngibyo ndabyibuka ariko nkagerageza kwihangana; na barumuna banjye nabo bagiye babica gutyo babakubita ubuhiri. Aegis :None se ko wari ukiri umwana muto w’imyaka umunani wigeraga utekereza ko ushobora kwicwa; cyangwa uundi muntu; cyangwa wari warabonye aho umuntu apfa ku buryo wenda wari warabitekereje? Muhire :Kubera ko burya; wumvaga ko utapfa; uri kumwe n’umubyeyi wawe; ariko kuko nagendaga mbona abandi Bantu ba; interahamwe zagiye zica; numvaga ko saha ni saha nanjye nshobora kuzapfa kuko n’ababyeyi banjye bari bamaze gupfa nyine. Aegis :Ese nyuma ababyeyi bawe bamaze kwicwa byagenze gute; wowe ko wasigaye uri umwana ubwo buzima wabushoboye ute? Muhire :Nyine ababyeyi banjye bamaze; kubica nabanje kubonana n’abandi Bantu gutya bo muri Famille; nanjye ba; muri icyo kiriziya namazemo iminsi itatu mu mirambo gutya; ndimo; nanjye bari barankubise ubuhiri mbese mu mutwe; ariko nagize Imana mbona abantu bo muri Famille aje kureba ko hari abantu baba bari mo; nanjye amvanamo gutyo nari maze mo iminsi itatu; ariko ubuzima bwagiye bukomeza; nkajya nivuza gahoro gahoro; ariko hari hakiri mu ntambara; mbona ubuzima bugenda bukomeza; kugeza n’ubu ngubu. Aegis :Ese watubwira ubuzima bwawe bwa nyuma y’intambara? Muhire :Ubuzima bwanjye bwa nyuma y’intambara ntabwo bwabaye bwiza; ubundi ntabwo ushobora kugira; kumva ufite amahoro muri wowe utabonye umubyeyi wawe; kandi habaho n’ikibazo cyo gutekereza umubyeyi wawe; bika; bikaba ngombwa ko utekereza ibintu byinshi; wakwibuka ko nta mubyeyi ufite ugasanga bimwe birakubangamiye; wakwibuka uburyobapfuye ugasanga mbese nabwo biguteye akandi gahinda; na Decision wafashe ugasanga hivanzemo ibindi bintu; niba wari wabihaye nk’igihe gitoya kubera ibyo ngibyo biba bya kwivangiyemo; biba byarakugiyemo ugasanga birabyishe; bigutwaye igihe kinini cyane. Aegis :Ese ubu; ubu bwonibura waduha nk’urugero rw’imbogamizi wagize cyane nyuma; nyuma ya Genocide? Muhire :Nk’imbogamizi nagizes cyane; nk’iyo ndyamye nkunda nko gutekereza hanyuma ibitotsi bikabura nkabyuka sa cyenda nkaba ndi maso; ubwo rero iyo ibitotsi bibuze ntangira gutekereza Famille yanjye; ese nzabaho nte? Ese; uriya wenda uriya afite Famille we; se azagira we yenda ikintu yamugenera; ariko njye nakwibuka ko ntacyo nkumva mbese mfite agahinda; gusinzira bikanga; mbese nicyo kibazo nkunda kugira. Aegis :None se ni iki ukora kugirango ubashe kwiga? Wambwiye ko wiga.Ubigenza ute kugirango ubashe kwiga ; ubashe no kubaho birenze ho ? Muhire :Urumva ko ibintu nk’ibyo biza ari nimugoroba akenshi na kenshi; ariko nyuma yaho uratekereza nawe nk’umuntu wu; ufite avenir yawe uteganya imbere hazaza ukavuga uti ese ni ntiga ngomba kuzabaho nte? Ari byo nakubwiraga nti umuntu aba afite Famille ye we igira ikintu yamugenera; ariko wowe uravuga uti ni ntiga ni njyewe uzaba winjiye mu buzima bubi ntazigera nikuramo; nkemera nkihangana; nkiga muri Cas itari nziza cyane, narangiza nkemera nkihangana ariko byanga bikunda bikagomba kuza; Aegis :Ubu se wumva; ko utangiye kwiga wumva; wumva mu buzima bwawe bw’ejo hazaza; wumva ufite ngamba ki? Wumva uzaba umuntu umeze ute? Wumva; ese hari icyizere cy’ejo hazaza ufite? Cyangwa nta kigenda? Muhire:Njyewe icyizere ndacyiha; kuba ntarapfuye numva yuko imbere yanjye hari ikintu cyiza kandi mparanira numva ko nzageraho kandi kizanshimisha; kizashimisha n’abandi Bantu bazaba banzi;kimwe n’abandi Bantu batanzi nabo bazambonaho; ko uyu muntu icyo yigiye cyamugirira akamaro mbese. Aegis :Ese ni iyihe Message waha abandi abana bagenzi bawe . Muhire :Nka message naha abo bana bagenzi banjye ni ugutekereza yuko nta wundi muntu ugomba kukwinjirira mu buzima cyane; ni wowe ugomba kumenya uburyo utwara ubuzima bwawe kandi ukamenya yuko ari wowe ugomba gufata umwanzuro nyawe; kuko burya iyo umuntu agufatiye umwanzuro atari wowe ubishatse ntabwo; hari igihe bikunanira. Ndumva njyewe bashyiraho ingufu wakumva yuko nta handi; nta wundi muntu uzaza ngo amubwire ngo uri umwana wanjye; ibintu nk’ibyo ngibyo mbese; kubera ko mu Rwanda ntabwo; ntabwo tukigira urukundo nka byo; nka kera mbese.Ubwo ni ukuziga bashyizeho umwete kugirango bazagire avenir nziza. Aegis:Ese ababyeyi babuze abana babo bahari; noneho bo wababwira iki? Muhire :Ababyeyi babuze abana ni ukwihangana.Kubera yuko nanone natwe twabuze ababyeyi bacu kandi twarabakundaga kuko bakundaga abana babo. Nk’inama nabagira nabo bakumva yuko byo nk’abandi bana nabo bagize ikibazo bagira Imana ntibabice.
Dock windowTable Of Contents
Pre-Genocide
Introduction of MUHIRE Eugene
Family life
Genocide experience
Ntarama church experience
Death of members of family
Post Genocide
Life after Genocide
Hope for future
Message of orphans
Messages for the parents survivors
Vision in education
Pre-Genocide
Introduction of UWANTEGE Diane
Family life
Genocide experience
Keeling of my family
Death of my mather and my and aunt
Flight to our neighbor
Looting
Dock windowView Topics
Family Life
Remembrance of loved ones
Death of loved ones
Flight to church
Hope for the future
My message
Killing of my family
Death of my mather and aunt
Flight at neighbors
Looting
Dock windowView People
MUHIRE Eugene
UWANTEGE Diane
MUHAWENIMANA Claude
UWAYEZU Jean Claude
Dock windowView Places
Bugesera
Ntarama
Kimihurura
Dock windowView Map
Loading Google Maps...