Oral History Testimony of KALISA Rugano

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
 
View Topics 
 
View People 
  •  KALISA Rugano 
  •  MUJEGERI RUKAKA Azalias 
  •  NYIRAMONDO Marianne 
  •  Nyiringango 
  •  King RUDAHIGWA 
  •  Nazel 
  •  Rutazana 
  •  Gasura 
  •  Narcisse KABEZA 
  •  Munyeshyaka 
  •  Munyakazi 
  •  kayibanda 
  •  Rumumba 
  •  Hilt 
  •  Deprimose 
  •  Leon classe 
  •  Perodin 
  •  Ntihinyurwa 
  •  Missago 
  •  Nsengiyumva 
 
View Places  
  •  I Bulisa 
  •  Rutongo 
  •  I Butebezacumu 
  •  Bwanacyambwe 
  •  Buyoga 
  •  Byumba 
  •  Nyamata 
  •  Ntarama 
  •  Uganda  
  •  Rwanda 
  •  Kigali  
  •  St Famille  
  •  Busumbura  
  •  Bufundu 
  •  Nyamirambo 
  •  Burundi, Tanzania and Congo 
  •  Berlin  
  •  Africa  
  •  Gisaka 
  •  Jomba 
  •  Bufumbira  
  •  Buvira 
  •  Ngara and Karagwe  
  •  Kabare, Ntungamo and Kigende 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Rugano: Nitwa Kalisa Rugano, data ni Mujegeri Rukaka Azalias na mama ni Nyiramondo  Mariyana bapfiriye mu buhunzi.  Eh Navukiye iburiza hano hakurya ahantu hitwa I rutongo , narerewe kwa sogokuru Rutebezacumu ni hakuno mu bwanacyambwe  kugeza kumyaka cumi n'itatu,imyaa  eh nukuvuga k' ubungubu mfite eeh navutse muri mirongo ine nagatandatu itariki ya makumyabiri na kane y' ukwezi kwa gatanu, ngiye kugira imyaka mirongo itandatu. navuye mu Rwanda mfite mfite imyaka cumi n'itatu ndugarukamo mfite mirongo ine n'umunani, nukuvuga ko eeh  ibibi byabaye mu Rwanda byankozeho. 
  •  Namaze imyaka mirongo itatu n' itanu ndi mumahanga, niga mu mahanga, nkorera amahanga eeh pfuu eeeh uu  batabinshima! Byarambabaje! Ikindi nacyo n'ukoo iyo nsubije amaso inyuma ubungubu nkuze eh nunva ntarigeze ngira ubusore nk' abandi basore, ntabwo mfite. ntabwo mfite kuko iyo umuntu ari impunzi ntabwo aba ariho nari kumwe n' abandi benshi abenshi bapfiriye mu mahanga, 
  •  Abagarutse nabo bagarutse ari nk' ibimuga mu mutwe, mu mubiri  guhunga biragatsindwa! Icyindi nacyo nuko muri mirongoo itanu n'icyenda bitangira ari nabo twasize muri icyi gihugu nabo batabayeho! Nari mfite abavandimwe,nari mfite ba  mama ba wa wacu,nari mfite ba data wacu banyoko ba marume , akenshi ngaruka si, iyo ngira Imana nkabasanga sinabasanze, nukuvuga ko ibyankozeho byankoze no munda kuko nasanze abanjye barashize. 
  •  Nagize ibyago   abantu banjye benshi bankunze  bavagaa iwacu dukomoka ahantu hitwa iBuyoga muri Byumba twahavuye Nyiringango sogokuru az' iburiza  ariko benshi barahasigara , muri mirongo itanu n'icyenda nibo batangiriyeho  bahungiye iwacu  bageza iwacu iburiza nabo  n' ibwanacyambwe  turabagabagabana  nabo barongera baragenda, bagiye  nyamata abenshi uduhanga nadusanze I ntarama. Nibyo, nibwo buzima bwanjye, 
  •  navugaga ko ntigeze ngira najyaga njahagurika cyane  navaga kuri centre culturel yabafaransa njya kuri centre culturel y' abanyamerika  kwari ukwambuka I Bujumbura kwari ukwambuka kaburimbo  nkunvaa nari nkiri umusore ariko nkunva nsa n' udakandagiye ,  ubusore bwanjye simbuzi! Abana banjye bose nababyariye mu mahanga bose,yewe n'abuzukuruza bambere  baje ndi mu mahanga, ababyeyi banjye nabahambye aha na nyogokuru   nibo twageranyeyo,abandi bacu  abagiye muri yuganda mara imyaka mirongo itatu n' itanu ntababona .ngarutse eh nsaa nuu ni mbura byose, mbura abo nasize mu rwanda ,mbura abo najyanye nabo  tu dutaha tudatahanye eh  biravunana cyane eh ariko rero ibyo byose uwabyumva  yabaza ati? niki cyabaye? 
  •  Nanjye bijya binsiga, abanyarwanda bari abantu bunze ubumwe, ubumwe bwabo buturuka  ku rurimi, buturuka ku mico, buturuka ku gihugu basangiye , buturuka kugutabaranaa hanyumaa biracurama, jye ndibuka umwami Rudahigwa atanga,  nyogokuru yari mu murima nabandi Bantu bahingaga  ah yishingikirije icu isuka ayicuritse aravuga ngo karabaye niryo jambo nibuka, nari umwana nkina iruhande rwe mu kiruhuko dore ko yapfuye mu biruhuko byaa ukwezi kwa karindwi ku mpeshyi. 
  •  Iyo karabaye ntabwo nayibagiwe ariko icyo gihe sinumvaga icyo ari cyo! Nabyumvise aba abaturanyi bacu baje mu rugo n' ibihiri ngo baje kutwambura imirima bwa mbere.  nyogokuru we yasaga yasaga n' ubizi  Rutebezacumu we yari amaze ku  kwitaba Imana  yara yarababwiye ati imirima niyanyu  nubundi nti ntimwari muyisanganywe? Bitangira bityo, 
  •  Ba kumunsi   wo kuu kwitwirukana ba baramuteruye bamukubita ku rusyo akubitaho agatuza  ni imaje ntashobora kwibagirwa n' ishusho ntashoshobora kwibagirwa kubona nyogokuru ukunda cyane baterura bagakubita kurusyo,  nana hari umugabo witwa Nazeri eh sekuru wa Rutazana umukobwa uri hariya w' umurescape yakoraga yari ho fonctinnaire hano ikigali baramutabaza bati biracitse, ubwo nari kwa sogokuru  ibwanacyambwe  yaraje ee  amaze kwambuka mine z' igasura hari mine za gasegereti, abantu baramubona baramwakira we akababwira ati niki cyabaye? Ntiyabyumvaga?bamuhagaritse hagati nari nihishe mugihuru na murumuna wanjye witwa narisisi kabeza, ba  ah baramukubita bakajya bamusukuma  akagenda abangaba bakamukubita hariya  bakongera bakamugarura  bakamuhirika bamukita inkoni zo hagati kuburyo  yapfuye zo mumbavu, kuburyo yapfuye  bagakomeza kumukubita cyane  ahagaze, nabo ubwabo bata basa nabatwawe bane banezerewe no kumubita kuburyo batigeze bamenya ko yapfuye,kandi yapfuye kare, ni niyo shusho yakabiri nabonye,  urusyo nizo nkoni . je compris, ubwo twarahunze abantu baratatana, 
  •  Twagiye mu mu kiriziya ya sainte famille hano hepfo, sainte famille buri nibyayo bya kera ntabwo aribyo kwaa eeh waa wa mupadiri  ninde? Munyeshyaka ntabwo ari ibya Munyeshyaka wenyine eeh  na Munyakazi eeh ni bandi byatubanjirijeho, twarahahungiye hakoreraga amashuri yitwa, st Andre  ayagiye  hirya ahangaha inyamirambo yabanje hariya, hari mu kiruhuko tujya muri ayo mashuri tujya  mu giha dusiga kiriziya gusa. 
  •  Ndibuka ko bajya gutangira gukora  referendom ubwo impunzi za mbere zari zarabaye  irukumberi mbe zaragiye I nyamata hari des refugies interieure n' ikintu gikomeye cyane!donc kuba impunzi mu gihugu cyawe. Nyuma byarakomeje noneho ukaba impunzi mu mutima kuko eh abatutsi gu guhezwa,bicwa, undi araza  kubigarukaho, 
  •  Kayibanda haa la garde natinale yari ivuye kwiga  ibuj ibisumbura niko hitwaga, abarundi n'abanyarwanda bize abanyekongo  bamaze gutaha  iwabo,  Lumumba amaze gutsinda , bavuga ko  turi tugiye kwinjira muri otonomie, tugiye kwinjira muri otonomie.iyo referendum oh oh twari eh eh  eh twari  icyo gihe twari ngo abantu barezwe, kurerwa na nations unies .twari abantu ba loni, urwanda uburundi, twari sous tutelle mu mubyumve! Twari Sous tutelle,hanyuma ngo onu iravuga ngo ntabwo yashobora guzakora referendum impunzi ziri hirya no hino zitabanje gusubira mu byazo. 
  •  Biriya nabyo nibya onu nibyazo bya kera, nibyabo bya kera,ndibuka ko Kayibanda yazanye n' umuzungu  w' umusirikare  bakaza agafata megaphone bakatubwira ngo , icyo gihe yari ataraba president,yari ministiri w' intebe w' agateganyo.batubwira ko duu dusubira mu byacu,icyo gihe igacuriro hariya, ikagugu,ii hakurya ikaruruma ii ishyorongi amazu yarashyaga  abantu baza bava amaraso, kukubwira ngo usubire mu byanyu twebwe twambuke izo ntumbi nayo maraso atemba,dusubire iburiza ,cg  ibwanacyambwe  nayo maraso atemba, ntabwo twabyunvaga ,ubwo hari hamaze kuza abantu bo mu bufundu  byacitse bashize, 
  •  Afata megaphone aratubwira two badushyira mu kibuga  abasirikare baratuzunguruka,eeh aratubwira ati  nimusubire mu byanyu u nibitaba kandi  babarase niko byagenze, barashe abantu barapfa barashira koko icyo yashakaga kwari ukugirango onu itazaza igasanga hari impunzi ibihumbi n' ibihumbagiza biri muri st famille hariya, abantu baratatanye koko baragenda  bamwe bajya inyamirambo abandi bajyii abandi barapfa, abandi noneho barahunga nuko twagiye abandi bajya iburundi , bandi bajya yuganda abandi bajya tanzaniya, abandi bajya ikongo nuko. 
  •  Ubundi hariya hari abantu bageze nko kubihumbi miroo ngo itanu,eh  ko abantu kuhashirira bya batutsi ni bya kera, guhunga no guhunguka byo umuntu ashobora  kubivuga bukira  bugacya.ndatekereza ko Ataricyo cyaa bazanye Atari nacyo mumbaza ahubwo murabaza ibi byabaye bite? Byabaye  mu mitwe y' abanyarwanda n' iki cyatumye haba masacre kuva muri mirongo itanu n' icyenda, zigakomezaaa  abantu bikoreye ubuhiri ku rutugu  bakubita bakubita mu mitwe y' abatutsi ntibigire icyo bitwara, babyita impunite ariko impunite iyo umuntu abivuze yumva byoroshye, 
  •  Nababivuga siinziko bajya bumva uburemere bwabyo, eh eh impunite n' ikintu giteye ubwoba nukuvuga ngo umuntu araje araguhohoteye agukubise ubuhiri mu mutwe   bwuzuye imisumali ntihagire ukorora , ntihagire uvuga ati reka reka, ntihagire utabara?kandi arababikoze ari nababikorewe byaramaze kujya mu mitwe cyane kuburyo bumva ko ariko bigomba kumera . eh eh naho.  bakumva ko kuva muri mirongo itanu n' icyenda kugeza muri mirongo icyenda na kane umututsi agomba gukubitwa, ubuhiri, agomba guterwa icumu agomba gusogotwa imbugita,agomba kubuzwa gutwikirwa amazu , agomba kwamburwa ibye inka ze bagomba kuzirya bakabaa  bikemerwa nawe akabyemera, akabyentegra dans sens d' subcontient 
  •  Ababimukorera  nabo bakabimukorera babyemera ko ariko bigomba kumera , ntihagire numwe utekereza atariko ibi bintu dukora n' ibiki?ntihagire nutekereza ngo none byazatugiraho ingaruka?nuko byagenze iyo myaka yose, ariko kugirango bigende bito bityo niki cyabaye? Nii  Nukuvuga ko bita ntabwo bwakeye ngo  eeh abantu bakubite abandi , babatwikire babasenyere, babambure   inka zabo n' imilima. Babangaze birukanke imisozi bayimare bambuke akanyaru, bambuke muvumba, bambuke rusizi? Bambuke iki? no!ntabwo ari uko bya bigomba kuba bifite aho byatangiriye?eeh iyaa ikintu cyose eh, hari umuntu uherutse ku  ku gupfa ngo nukwitaba Imana, Imana  ihamagara abantu ityo,witwa a Ndayihurume. yari afite ikiganiro kitwa imvo n' imvano, nanjye navuga imvo n' imvano y' ibyo bintu.du jour landemain ntabwo abantu bashobora kuza ngo base abandi u  hanyuma banabikomeze babigire akamenyero, 
  •  Ndibuka mubukoroni u ababiligi nibo nzi abadage bagiye ntaravuka, ariko ababiligi bo narababonye, ntabwo washoboraga   kwica umuntu ngo ubeho?  baragukurikiranaga donc bakoraga  enquete, bakagukukurikirana ndibuka abantu bajyaga bajya gutaburura mu musarani, umuntu  baramwishe bamwa  bamuziza amafaranga ye bamuziza ibye, bamuziza inzangano z' abantu abantu, abantu baturanye bagirana inzangano niko bimeze ngo ntazibana zidakubitana amahembe niko bimeze bagakurikirana kugeza igihe bazafata abantu, babikoze.  
  •  Yewe nuwakubitaga undi niko byagendaga, icyo nibazaga rero jyewe aho ntangiriye kugirira ubwenge no kugira analyse kuki batabikoze icyo gihe ko aribo bari bahari?uko bakurikiranaga umuntu wakubise undi, wishe undi, wambuye undi, wibye, kuki batabikoze noneho  toutes une masse yadukiriye abantu ikabamara?nuko bifite impamvu, ngoo umukiga umuntu yate yaratambutse abana bari kumwe nuwo mukiga bamutera amabuye, hanyuma batariko  wa muntu we ko uri  umuntu mukuru ko abana  nkaba mbona muri kumwe  ko bantera amabuye ukaba utababuza?  Undi ati ndababuze kandi arijye uri kubosha! Ni   ni nkuko nguko eeh eeh eeh ninkuko rero, natekerezaga ko abazungu bashobora gukora nkuko bakoraga enquete  umuntu yapfuye, yibye cg yaa  naho nibo baboshyaga c'est tout a fait ca. 
  •  Ni  ni nka wa mukiga ati mbabuze mboshya? Alors nabyo rero bifite imvo n'imvano.umuntu ujya koshya undi ngo ah agire nabi abanza kubiryamana igihe kirekire akabitekereza ntabwo biza c'est pas spontané ca ne pousse pas comme des champignons,  non non,  c'est en ne fait de long terme urabanza ugatekereza uti uyu muntu ningenda   nkamukubita  urushyi  none yazarunsubiza? kandi ko afite ibigango? None se ko jyewe anshoboye? tugiye turi batanu yadushobora?hanyuma se abana be ko bariho bakura ?none bazakura nshaje bakantikura ?ibyo byose urabitekereza iyo ugiye kugira ibintu nabi, ariko rero aho kugirango ugire nabi sans consequences ubiplanifiant plus long temps encore! Nibyo byabaye.hariho abantu bajya bavuga ngo ababiligi batugiriye nabi , ntibabizi, Bagize nabi cyane, abafaransa bagize nabi cyane, abadage bagize nabi cyane, abongereza batugiriye nabi bikabije? Abazungu bose baraduhemukiye. 
  •  Ndageregeza kubibabwira mu magambo make, I Berlin bagira la conference de Berlin ba bagabagabana Afurika?ko barayitanyaguje? Baduhaye abadage? Abadage baraza bararwana, baratsindwa, baratsindwa, batsindirwa iwabo ? sinzi ko abantu bajya babitekereza?batsindiwe iwabo ariko hano twari twatsinze,abadage barwana n' babirigi n' abanyekongo bari bafite abasirikare babanyarwanda bitwaga Indugaruga, abanyarwanda bari abarwanyi pe! Bararwana hariya kuri mukungwa  bya byarahacikiye, ntabwo abadage bigeze batsindwa, ahubwo ababiligi nibo bahoraga bavuga ngo abanyarwanda  ko barwana badakuraho ibyitwa c'est ce le fait, ntabwo twari tubizi.  
  •  Abadage bagiye kuduhemukira, bagira le mistice iwabo basinya amahoro, batsinzwe, bagenda batadusezeyeho,  kuburyo twasigaye turwana n' ababiligi tutabizi ko bagiye. Tekereza umuntu wagushoye kurugamba? hanyuma akarugusigaho,atanakubwiye ati sauve toi! Nawe igendere!icyo kintu ntabwo tuzakibagirwa!  Umuntu w' amateka ntabwo ashobora kwibagirwa  ko badukoreye icyo kintu. Nibo baduhamagaye, nibo badutegekaga , nibo badushoye ku rugamba, turabarwanirira badusiga kurugamba barigendera, n'ikintu giteye ubwoba !ni trahison ! n' ubugambanyi! Icyo ni kimwe. muri mille neuf cent dix ,abadage badutegeka, nibwo bwa mbere badutwaye ibinyeta by' igihugu cyacu.bafashe igihugu kingana n' umusozi wose barajyana. muri mille neuf cent vingt trois, batwara ahasigaye noneho baragenda babigiraa babigira akamenyero, batwara n' igisaka bari bagitwaye cyagarutse nyuma,Musinga yahaga ati noneho iki cyo ntimugitwara!ariko batwaye za Jomba ziriya bariho batujombaguraho, Ubufumbira buriya bwatururutseho Habyarimana aza kutumara bwari ubwacu, 
  •  Eeh pfuu kongo yose kugenda ukagera I wuvila, ahangaha mubitugu byacu za Ngara na Karagwe, hariya nko ibice bya Nkore byose Kabare kugera i Ntungamo na Kidende, uRwanda rwari igihugu.nta  ki nta muntu ushobora kukugirira nabi nk' umuntu ugutwara igihugu!Abadage barabikoze bararutanga,Ababiligi baje noneho bararutanga cyane, aba  Abongereza bararwakira.iyo njya numva  bavugaa ko bagomba kugira reparation kuba nya Parestina batwaye za territoires,abaa ese si nibaza igihe bazagirira reparation ku Rwanda?kuko ni ni nibirebire , kuva mu gihumbi kimwe  naa badukoroniza, badutwara igihugu, badutwara igi  ba bazagira reparation ryari? Noneho tunagaruke rero,bagira reparation ryari ? kubo baciye amaboko, kubo baciye amatwi kubo baciye imitwe ,ku bana bagize impfubyi, ku  babyeyi ba bagize inshike,  bari barabyaye,ibyo byose tuzabigarukaho. 
  •  Ku  umunyarwanda w' ukuri agomba kubaza ati? Tuzagire vendetta ? tuzihorere  bi bishyire kera?cg se tuzagire icyo duhuriraho, noneho natwe nibura, mutume abasigaye bacitse ku icumu baba devellope nk' abandi?kuko mwabambuye byose kugera kuri kamere?ndagaruka ku byaa Ababiligi baraza baza basa bavuga ko turi abarwanyi,bati abatutsi nibo b' administrateurs gusa ntihazagire ukora intwaro, 
  •  Batubuza kwitwaza icumu, batubuza kwitwaza imiheto n' imyambi, batubaza,  batubuza kugira kwambara umugara no kwitwaza inkota birarangira. abanyarwanda bamaze igihe bibaza niba ari abanyarwanda ? kuko kugenda imbokoboko uri umugabo ni ibintu bitabaho? Abanyarwanda bari bafite buri myaka ijana  bagiraga ingoma yitwa Rwagurantara , ntabwo washoboraga kumara  siècle utaraguye intara? Ntibishoboka, 
  •  Baraza baba abasirikare baduteza abanyekongo bariya mureba,abanyekongo ont viole nos filles, ont viole nos mères, ont viole tous les monde ,mu mibyuko y'amasaka , badukubita ibiboko baturyamishije ikiboko kinjira mu Rwanda nta muntu wigeze aryamisha undi mu Rwanda ngo amukubite, nuwakubitwaga na na yagize icyo akora bamukubitaga ahagaze,abandi baraza baraturyamisha , haza kura impuzu ati nimuzamure. 
  •  Ibyo byose yari plan ya degradation humaine, kubanza ku kugukura mu  bu buntu bwawe muri kamere yawe,kugukubita  wambuye uri imbere y' abana bawe, n' umugore wawe n' abantu utegeka utwara bakakubwira ngo zamura imyenda uyigeze ku mubiri ugakubitwa ku kibuno inkoni umunani, cumi n'ebyiri cumi n' enye. Aho hose bari batangiye kugira degradation humaine, baravuga ngo abatutsi nibo bakubitaga abahutu? Ntabwo ari byo.ababiligi nibo bafata ukuboko bagakubita kuko iyo utanze itegeko, barakubwiraga ngo kubita, utamukubita,bakakuryamisha ugakubitwa wowe! 
  •  Hari abanyarwanda benshi abagore babo bajyaga batwara inzoga mu ijoro, bakazijyana ku muturanyi kujya kumusaba imbabazi, bati burya siwe wagukubise ni wa wundi wari ukuri hejuru utegeka.umubiligi iyo atinjira ntabwo twajyaga kumenya ikiboko ?hari ikintu kibi cyabaye rero mutajya mutekereza cg mutekereza kikamera nkaya impunite, ntibayihe toute la quentesence, toute  la valeur,la  la solidité de la chose. N' ikintu bise reforme, tuvuze reforme ahari ubwo abantu babyunva vuba kuko turiho turakora   reforme nyinshi cyane, la reforme  morteant baraje mbere na mbere bati umututsi niwe ukwiye gutwara, ariko umututsi ukwiye gutwara nuwo hejuru, nuwegereye ibwami, nuwegereye ibikomangoma,nu wa n' abatware. 
  •  Ntihagire umuhutu wongera gutwara ntabishoboye,hari abatwa abatware ijana na mirongo ba bahutu, babirukana bose, ntabwo ari umututsi wabirukanye ?birukanywe n' umuzungu, hari abatwa morteant biruka birukanywe mu munsi umwe abatwa mirongo itatu bari abatware b' umwami uuh barahanagura. abatutsi bagufi bagufi bose, bati nimwigizeyo ! nimushake ibikomangoma  nimushake ibi  nta nka nta mututsi wigeze yanga ko umuhutu atwara ?ntawigeze abuza umutwa gutwara,  aba basanze umwami afite  ibyariho abantu bamutwarira kandi bariho ubwoko bwose,la premiere reforme iri planification du genocide batekerezaga ntibazakubeshye ngo ntibigeze babitekereza, barabitekerezaga. 
  •  bamaze kwirukana abatware ba bahutu n' abatutsi n'abatutsi bagufi n' abatwa bumva bakomeza noneho basa naba tatonaga baa bati se  birashobotse ? reka tugerageze turebe iruhande rwo kubatiza bati nimuvaneho biriya by' umutware w' umukenke, muvaneho iby' umutware w' ubutaka, muvaneho iby' umutware w' ingabo, mubiveho, kuko ntibazongera kurwana, ntibafate intwaro umutware w' ingabo avuyeho.ba  wa mutware w' umukenke avuyeho, umutware w' ubutaka avuyeho,kera icyo kintu mugomba kucyunva, 
  •  Eeh iyoo wabaga wowe wowe wowe eeh, wumva  urengana ku mutware wawe,wahungiraga ku mutware wundi ukabimubwira uti  ukava ku mutware w' unukenke,ukajya ku mutware w' ubutaka cga vice versa, ukagenda ukamubwira uti nyakugira Imana ubu uzabaze uti  ntabwo nibye,sinatukanye, si nishe, sinasuzuguye databuja,ariko baramfata nabi nje kuguhakwaho ? protege moi !ndinda abangirira nabi,icyo kintu cyariho byerekana ko les trois pouvoirs zari equilibre !babishyiriragaho kugirango haa abanyarwanda hatagira  abatware barenganya abandi cyane, wumva urengana ukaba ufite naho uhungira, kandi wahahungira ukarindwa, nibwo buhake bavuga bwaciye ibintu bw'abanyarwanda,ntabwo byari byo ! c'est etait les trois pouvoirs equilibre ntahandi byabaye.barabihanagura, a la place bashyiraho abadministrateurs  umuntu akadministra gusa, ibintu bitagira ka equilibre na gato akica, agakiza ,agakubita ibiboko,akanyaga, akakirukana, abantu niho batangiye kujya imanamba, niho batangiye kujya yuganda,bajya guhinga ikawa n' ipamba nibisi ni ni nimigwegwe, ibintu nkibyo ? u rwanda rurabura ? 
  •  bumva bagize imbaraga bati turakomeye,bamaze guhanagura ibyo ngibyo babonye bishobotse,kandi babikoreshaga imbaraga nyinshi cyane bari bafite imbunda tutazifite,bamaze kubyunva noneho batii ; ubundi umuhutu ni nde ? umututsi ni nde ? umutwa n' iki ?abatware abangaba twatinyaga baturwanyaga, tubagire bake, kugira abantu bake n' ikintu planifier n' abantu tutazi uko bangana ariko tubagire minorites.nibwo bavugaga bati ; umuntu ufite inka zirenze icumi kuva ku icumi kujyana hejuru ubwo ni umututsi,utazifite wese  n' umuhutu, utagira na busa we utagira na nke n' umutwa. 
  •  Ibintu byari element sociale ,abantu bari bahuriye kuri categories sociale,bari bahuriye kubitewe n' imirimo bakora babigira ubwoko,ku eeh eeh kuvuga ngo eeh,ngo umuntu ufite inka icumi abaye umututsi ?n' ikintu kitumvikana, hanyuma se uwavutse  ari umututsi ? araba iki ?utazifite aba umuhutu.habaye ibintu bisekeje cyane kandi biteye agahinda ?bibabaje nashakaga ko mwumva ?wasangaga abana babiri bavuka munda imwe kwa se na nyina bavukana, umwe akaba umuhutu undi akaba umututsi kuko umwe afite inka icumi zirenze undi atazifite.n'ikintu giteye ubwoba ! 
  •  Nigeze kubabwira ko kuba umututsi  kuba umuhutu,  kuba umutwa  ari categorie sociale. bitewe n'imirimo abantu bakora, akenshi umutware w' umukenke akaba akaba  umututsi kuko ari ukorora nibo bororaga cyane cyane,abandi bagahinga baga  kandi bikaba byuzuzanya  akaba umutware w' ubutaka, umutware w' ingabo akaba  agatorwa  mu ntwari zi  za  bombi babikuyeho ariko hari ikintu mutajya mutekereza ngo mushimangire mwo  abantu ba nifuzaga ko nka ba rescapes cyane cyane,abatutsi bagowe batyo, abantu bahu bahunze,babyumva kuko ni n' urubanza rukomeye. 
  •  Niba izo categories sociales zari dynamique,ushobora kuva muri categorie sociale iyi yo y'abakene,watunga wakora wagira icyo wunguka ukajya muri categorie y' abakire, bamaze kuvuga ko ufite inka icumi n'izirenga ari umututsi, ufite inka iziri munsi y'icumi ari umuhutu, utagira na nkeya ari umutwa ! babyanditse mu ibuku !n' ikintu giteye ubwoba ! barabyanditse !c'est a dire ils ont fuge ca !ils ont fuge la situation, barandika mu ibuku bati ;uyu n' umuhutu, uyu n' umututsi, uyu n' umutwa. Bamaze kubyandika nukuvuga iki ? nukuvuga ko ya dynamisme yo kuva muri categorie sociale ujya mu yindi bayihagaritse.c'est termine ! wowe wanditswe mu ibuku nk' umututsi, uzabyara umututsi !naho wazabura za nka icumi ukongera ukaba umukene ntabwo ugihinduye  ubwoko kuko byanditswe !  eeh, aho murunva iryo pfundo ? eeh eeh, n'ibintu biteye ubwoba ! donc  biranditse noneho ntushobora kwihutura ? naho wakira ukazana ibya mirenge,uza  wanditse ko uri umuhutu, uri umuhutu. 
  •  donc umuhutu azabyara umuhutu, ariko uwo muhutu ntabwo ashobora kuzaba muri categorie y' abatutsi,nkuko ushobora kuvuga uti ; uyu yarihutuye abyara abatutsi cg se bamushyingira umwana w' umwami  umwana w' igikomangoma aza kubyara  kubera ko yagize itunga, yagize imari, yarakize ,bira bimugira imfura,hose no mu bufaransa iwabo ! umuntu yaa yaguraga particule ukitwa deux,virille, deux ikagurwa, ukaba uvuye muri categorie sociale yo hasi ukaba ugiye muri categorie  sociale yo hejuru, meme maintenant la reine de l'Engleterre aracya noblisa abantu !abagira imfura !bakava muri muri categorie sociale yabo ya la returie ya bantu ba rubanda akaba akajya mu mfura ? twe icyo gihe barabihagaritse !a partir de mille neuf cent vingt six, vingt neuf, trente ! byandikwa mu ibuku ko uri umuhutu termine !wa mwana w'umututsi wabuze inka cumi bakamugira umuhutu, abaye umuhutu pour debut !pour temp avukana n'undi w'umututsi wa ,wawundi w' inka icumi umunsi zizamushiraho cg inkuba ikazikubita ?hagasira imwe aah aah ntashobora kuba umuhutu !kuko ni eh byarangiye ni fugee aranditse mu ibuku c'est termine. 
  •  voil le mal  naho bituruka !abatagira inka bari benshi cyane ! abahutu baba benshi ubwo !eh mais oui, la majorite est nee, abari bafite inka cumi n'ibirenga icyo gihe babaye bake ?la minorite iravuka !abatutsi ko ari bake kuki bavuga ? abahutu ko ari benshi  kuki batagira democratie ?irivuzwe na benshi ni mu bateme, ni niba nimubakubite ubuhiri,biravuka naho le mal est nee c'est jour la ! le jour ou on n'a fugee la situation ntiha , ya dinamisme culturelle ,socio  culturelle,dinamique yari mu mateka,igahagarara, 
  •  ababikoze ntabwo ushaka kumbwira ko batari babizi ?ntabwo ushobora kumbwira ko batari babizi se ?barakoze iyo plan yose igaturuka ku eh  kuntu bagiye banyaga, abantu, babavana kubutware bavana ku, hanyuma bakabavana  ku bwoko bakabashyira mu bundi ubundi twari tuziko  umuntu ari umwega,ari umubanda ari umusindi,arii umukongori arii,donc ari umunyiginya, ari umusinga ariiumwenengwe eh niko twari tubizi ?ya  moko yose muzi y' umuzirankende, y' umuzigaba, y'umugesera ? niyo tuzi ! bafige aubwoko bwa hutu tutsi. 
  •  ikintu cyari les categories  sociles bakigira ubwoko,umuntu  ubungubu aba  umuhutu majoritaire, undi aba umututsi ufite inka nyinshi ni bake minorite, termine. Inkurikizi murayizi ? le plan etait la !bamaze kubigeraho noneho icyari gisigaye n' iki ?nukuvuga ngo turakorana nuwemera icyo bita alegence nuwemera kuba umugaragu wacu pour debut !eh abantu bitwa ko bategeka abatutsi  bita bategetse ryari ?ko administrateur yari umuzungu,resident ari umuzungu,abagronome ari abazungu,abaveternaire ari abazungu amafrang a akorerwa iwabo ? aribo bayafite ? umunyarwanda yategetse ryari kugirango bavuge ngo umututsi yatsikamiye umuhutu aramurembya ? ryari ? quand ?hanyuma abantu batse independance nkuko nahandi babikoraga bati aah nibyo ngibyo ?noneho wawundi  minorite aravuze reka tuzamure noneho ya majorite twaremye,bagira batya  noneho bati ariko nubwo  twe tukiri ba tutelle banyu aritwe tucyiba turacyari ababyeyi, twemereye koumwa umwana umwe wacu  ufite majorite kuko ariwe ufite ijambo ashobora gukubita ubuhiri undi akamusatura , tukirebera hirya ! ndetse hagira nabafa nabamurwanya tukabafasha twe tukazana abaparakomando bacu bakabafasha. 
  •  bati bahutu rero mufite uruhusa rwo gukubita umututsi mukamwica, mukamuvana mubye mukamuvana mu rwanda s'urwe yitwa inyangarwanda.byakozwe nabo ? ntabwo ushobora kuvuga ko bitari planifie ?je vous driez vous dire quelque chose tres important !aba aba navuze ko abafaransa baduhemukiye, toutes les eglises catorique qui etait la depitation nibo bari abadepite boherejwe muri ibi bihugu !byacu bari ba maneko l' eglise catorique il souffit yo kureba dieres uko batangaga rap  rapport,n' ibintu byunvikana bigaragara. l'eglise etait  francaise !Musenyeri wa mbere Musenyeri Hiliti yari umufaransa ? stonarisatien ? Musenyeri wa kabiri Deprimos yari  umufaransa ?Musenyeri wa gatatu Lionclasse yari umufaransa ?Musenyeri wa kane ni mon seigneur Perode nabakiri bato muzi ?yari en suisse valesans donc le valle  c'est la France.donc l' eglise francaise catorique  apostorique romaine, niyo yakoze ibiiii kugera kuri ba Ntihinyurwa naa baa wa wundi ninde ? nana   wa wundi wo ku Gikongoro !  na Misago nuruhererekane rw' abantu nkabo !hanyuma baha Nsengiyunva Nsengiyunva aha abandi abandi  baha abandibaca ibintu ! n' uruhererekane rwabo, ababiligi bategeka territoire abandi bategeka  les consciences l'ame ! bamwe bacontrola ubwonko abandi bakontrola imibirine   tuuu,eh, kuki uwakoze ibi ati ahubwo kuki mumfunga mwebwe ? 
  •  mwarandekuriye imyaka mirongo itatu n' itanu sogokuru arica ,data arica, hanyuma uu ndicaaa  nooo  murambwira ngoo mugiye  ku kumpana ?sii imwe n' ubutegetsi bwandekuriye eh li raison ?mwarandekuriye ngo nice umututsi kwica umututsi s'icyaha n' inzoka tugomba gukandagira tukayimena umutwe none mutangiye kuku kumbwira ngo  muramfunga ?nanubungubu hari benshi batarabyunva ?exactement jye iyoo ntekereza dans le subconscient de ma petite  personne, ntekereza ko mbere yo kugira reparation ku batutsi, abazungu bari bakwiye gupfukama bagasaba  imbabazi abahutu barabahemukiye cyane, 
  •  kwigisha abantu kwica  kuva mugitondo kugera ni mugoroba bugacya ukaramukira kwica ukagera ni mugoraba, ukarya ibyo wambuye , ugatwika amazu y' abantu ,ugatwara inka zabo, do ukunva ko ari apparage nkuko babikugabiye uti ; mfite ingabirano ? nuguhemukira abo ubibwira. Urabashuka cyane !ubashuka cyane warababwiye ngo n' abantu babi, hanyuma noneho ngo basuzuguwe n' abatutsi ni mubice ! bari bakwiye kubasa imbabazi kuko babahemukiye, ils resons meprise ! abatutsi bara barabishe, bashobora kuba barabatinye, bashobora kuba baranze ko bafite un ame peut etre yo gasaba iyo independance,ariko bahemukiye abahutu ?nti  ntibajya babitekereza ? jye ndi umuhutu nabarega cyane devant l' histore ! urambwira aa uranyigisha   untegeka ngo ni nice kuva mu mugitondo kugera ni mugoroba  n' ejo mbiramukiremo ? 
  •  hanyuma ukanambwira ko nta byaha atari gicumuro ? ejo byampindukirana ukanjugunya ukigendera ? ntibibaye kabiri se ? badushoye ku rugamba abadage barudusigaho,ababiligi barabitwangira, ababiligi na abafaransa bashora aba abahutu ku rugamba  hanyuma babonye bimeze nabi abantu birwanyeho ba bafata inzira baromoka ?  abantu basigara ari bonyine ? ba urwo rubanza umuhutu  waruburana abazungu bamukira ? tugaruke noneho kuri twe ! 
  •  ninde mu bana bariho ubungubu mwebwe mubyiruka, jyewe ndabyina nvamo,uzabaza abazungu,igituma badutereranye ? kandi bitwa ko bari badushinzwe !cette eux ! nos etions sous tutelle !kugeza muri mirongo itanu ni icyenda mirongo itandatu,itandatu narimwe itandatu na kabiri, le premier juillet nibo batureraga !kandi byacitse bikomeye ,byacitse icyo gihe !onu ihari, ababiligi bahari, abapadiri bahari,bitwa ko aribo baturera ?bateranya abana bararyana ?none baratinyuka ngo ntihagire uvuga, ntihagire uwaka  na na devellopement nibura  ngo nibura abana bacu bazashobore kwiga ?bazasu  bazasubize umutima mu gitereko ? baratinyuka bakabivuka ?icyo ni kimwe. 
  •  Icya kabiri,  muri mirongo urwenda na kane onu yari yagarutse ! nous etions encore sous tutelle !ntabwo abatutsi aribo bahamagaye !baravuze bati ibi bintu bijyiye gucika reka turebe uko twakiza ibingibi !hanyumabakije umuriro watse ugurumanye bati pyo !basubiye kwa kundi ! c'est cruminaire ! ibyo babyita forfeture !forfeture mu mu mu munsobanuro yabyo ni crime de haut fonctionnaire,ni crime des parents en vers l'  enfants !ni abandont, ni aneantisment,nuku nugusenya kamere y' umuntu  warangiza kuyisenya ntu ukajugunya ukigendera.ibyo bintu byose rero nashakaga kubivuga nvuga ko ntacyabaye spontannement !ntacyabaye eeh kitarateguwe !nta cyabaye eeh atari sur plan,Machiavelgue, Machiavelli ni umuntu baku wagumanye politique ariwe wari umugome ngo yagiraga plan z'ubugome ziteye ubwoba !nabo rero barazi baramwize rwose baramumenya ,baramumira 
  •  je pense que le genocide est le mal absolu ! c'est le plus grand mal !c'est c'est le sommet kuko l'aneantissent ni eradication, ni ni ni extermination ,ni degradation humaine, n' ibintu byose bimanura umuntu bikamugeza ku buce nk'ingwate ,ibyo rero iyo abantu babikoreye abandi, baranashikama, bakabasaba imbabazi ,banatinye gusaba imbabazi, kubera ipfunwe birirwa bandika kuko bazi kwandika mama wanjye, birirwa bandika ibintu byose bibeshyera abantu !ngo uwo umututsi yakoze iki, nguwo ubutegetsi bw'i rwanda bwakoze iki,ngiyo FPR yakoze iki,  ngiyo PL yakoze iki, ngiyo ngiyo nibyo..kubera ko bafite ipfunwe ridashira.  
  •  icyo nabwira abana  bariho babyiruka nibige amateka kugirango urubanza bazaburana nibura imbere y'Imana ntidushobora kuburana imbere y' abantu, bazarutsinde,bazabe bafite tous les arguments necesaire, zuko bazi amateka yabo avec une maitrise totale baziko ntawuzahaguruka ngo yongere kubagirira nabi, hari ikindi rero,ingengabitekerezo ya genocide  isa nishaka  kutanga uburenganzira bwuko  abantu baguma kwicwa  nkabatagira kivurira ? il faut guhaguruka mukabyanga ?ntabwo mbabwira ngo mugire violence ariko je me poses une question simple,bagiye bica bariya, bakicira ikaduha ,umuntu akagenda akica abi kaduha bishe abantu,ariko akica na na n' abantu hano ba bayoboye ba babohereza akicamo babiri babiceceka !ubu rero aho byari bigeze nta nyagupfa  ngo abandi bakire. le rescape ntacyo bamumariye ariko il a pulse a lui la force morale enorme des strategies de resistance ! nta muntu ndabona  qui a resiste nk' umututsi ! c'est une riale ! n'inkoni y' umukeja !niyo uvuna  ukayijyana ugahuza imitwe yombi ntivunike !iyo capacite de resistance jye ndanayemera kurusha ibindi !le meilleur moyens zo gushimisha les boulots abagize nabi ! nukuversa dans le miserbalisme, uhora uvuga ngo twarapfuye, twarashize ,turanuka,iyo ubigize abagize plan d'extremination baranezerwa ! 
 

Identifier mike:Kmc00062/kmc00062_vid1
Title:Oral History Testimony of KALISA Rugano
Description:The oral testimony of Rwandan elder  KALISA Rugano recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda, with the assistance of the National Museum of Butare, Rwanda. In two separate recordings, the testimony describes the political and cultural history of ethnicity in Rwanda. It is given in Kinyarwanda.
Media format:mini-DV tape
Language:kin

BACK TO

 

 

Continues with Part 2 of the Oral History Testimony of Kalisa RUGANO.