Oral Testimony of RUBERANZIZA Leonard

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
 
View Topics 
 
View Places 
  •  Nyarutovu 
  •  Ruhengeri 
  •  Byumba 
  •  Bungwe 
  •  Bisiniya (Abyssinia) 
  •  Buberuka 
  •  Rwasa 
  •  Bugesera 
  •  Nyamata 
  •  Burundi 
  •  Rukora 
  •  Mayange 
  •  Rurindo 
  •  Gitagata 
  •  Kibungo 
  •  Kayumba 
  •  Cyugaro 
  •  Kayenzi 
  •  Ntarama 
  •  Musenyi 
 
View People 
  •  Ruberanziza Leonard 
  •  Karyabwite 
  •  Kimenyi 
  •  Mureganshuro 
  •  Mungarurire 
  •  Boniface Bashakira 
  •  Emmanuel Bigumirabagabo 
  •  Habyarimana 
  •  Mugenzi 
  •  Gahima 
  •  Rwambuka 
  •  Bizimungu 
  •  Kabano 
  •  Sebuhindo 
  •  Nyabenda 
  •  Yobu 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Ruberanziza: Jyewe nitwa Ruberanziza Leonard, navukiye muri komini Nyarutovu, muri Perefegiture ya Ruhengeri, navutse muri mirongo itatu na karindwi.nyuma naje kwimukira iByumba n'ababyeyi banjye, ubwo ngubwo ibyumba naho mu buzima bwanjye uko natangiye kubaho maze kumenya ubwenge, nakoze muri paruwasi ya Bungwe, ndi umwanditsi wiyo paruwasi, nabwo bayitaga misiyoni,ndahaba mpaba imyaka igera kuri itandatu nyuma nza no kuhigisha muri primaire nvuye muri secretaria ya paruwasi,hanyuma ukuntu iyi genocide jyewe nayibonye, yatangiye cyera twajyaga twunva abantu bavuga kuburyo bunyuranye ! bamwe batangira bavuga bati abatutsi baturutse muri bisiniya, bagomba kuzajyayo ibintu nkibyo. Haje kubaho rero igihe cyo gutangira kwabo,banyaze abashefu bari bariho bakaze,hariho shefu Karyabwite afite sheforiye we Muberuka,shefu Karyabwite afitwe n'umuhungu we witwa Kimenyi,hariho n'uwitwa Mureganshuro nawe yaje gusimburwa n'umuhungu we Mungarurire,kuko icyo gihe habayeho politike yo kuvanaho abo basaza kugirango hageho abantu bato.ariko ubwo ngubwo noneho kwa Karyabwite ho nta muhungu we wamusimbuye ku bushefu haje kujyaho,undi wari Bonifasi Bashakiraho wari umwarimu wacu,niwe bagize umusimbura we, bityo rero Bashakira amaze kujyaho,ubwo ngubwo niwe wagabanye iyo shiferi, yatangiye gutambagira mu misozi yigisha uburyo bw'itsembatsemba mu buryo tu tutaramenya !ubwo rero utunama twagiye tuza buhoro buhoro,kuburyo bagiye babikora mu ibanga ukunva ngo inama yabaye y'abaturage,ariko icyo gihe ikaba inama y'abamwe,abandi bagasigara. 
  •  Ruberanziza: Eeh,ndabyibuka nigisha ahantu ki ishuri ryaho ngaho iwacu , iRwasa, nabajije abandi twari duturanye nti ese mwari mwagiye hehe ?barambwira bati twari twagiye mu nama,nti ese iyo nama ko abantu batayimenye ?yavuze iki ?bati yavuze ibintuuu by'ingarandi,ibintu byaa amaterasi,ibintu byo kubaka imisaraniiy'isuku n'ibiki ! ugasanga ari inama ihishe ? bityo rero bayarakomejeee,aho ngaho iwacu nta kintu twari tuzi.nyumaa haje kubaho utuntu tw ‘utunama nama ariko noneho uagasanga harimo n'ibintu abapadiri nabo bacaga n'amarenga,ugasanga bavuga bati ;hari ikintu kibaza kikibazo gikomeye ? hari umupadiri witwa Emmanuel Bigumirabagabo , we yajyaga yigisha avuga ati mbabajwe na bano bana bato !tukayoberwa ibintu avuga ! ariko jyewe ikintu nvuga kuri ubu buhamya,twagiye kubona noneho bigiyee mu mu bikorwa,territoire niko twayitaga icyo gihe ,ya Ruhengeri niyo yatangiye gushya, nuko twajya tubona imyotsi tukavuga tuti ariko biriya bintu n'iki ?abantu bashaka kujya kubireba ugasanga abndi bababuza bati ni mubyihorere, nta mazu ashya, ni ibintu by'ibihu ,wabona bamwe bahurura ngo wenda ko hari bantu bene wabo batuye aho ngaho bajya kujyayo bakababuza bati nimubyihorere n'amazu y'abatutsi ashya !bityo dutangira kujya tubimenya buhoro buhoro.nyuma rero kuri uwo murenge w'iwacu hatangira kujya hashya inzu imwe,mu buryo tutazi,ejo hagashya indi ,mu buryo tutazi,ariko muri izo nama bajyaga ugasanga barajyiraga abahutu inama bati muzajye muburira ab ‘inshuti zanyu ,kandi mubaburira mutababurira muzajye mubabwira muti dore ibintu byacitse kwa kanakaejo hahiye none zana ibintu nguhishire ahubwo nibatwika inzu uzasigarane ibintu n'abana !kandi ndabizi neza inzu yawe izashya ejo. 
  •  Ruberanziza: Icyo gihe abantu bagatangira kujya babyunvikanaho kuko bunvikanaga, ubwo rero wawundi wamushutse na wawundi ushukwa akabwira abana n'umugore ati ngaho nimuze dusahure, umuntu agatangira akisahura, akisahura kandi kubera mugenzi we !akagenda akabimushyira umugore yabitunze n'abana be, ariko byahe birakajya, koko ejo inzu bwacya igashya ,ariko ubwo byari intandaro yo kugirango ibintu bitazahiramo ! izashye ariko biboneye ibintu ! kuva ubwo ngubwo bya bintu nabwo yabimusubizaga ! bityo amazu akomeza gushya,abantu bakomeza gukora amayeri nkuko nguko, ndetse n'uwagushutse akaba ariwe wongera kuguhamagarira abantu baza kugufata,ati dore amazu y'abatutsi arashya ariko noneho dore kugeza ubungubu nibo babanza bakisahura,bamara kwisahura bakitwikira , barangiza bavuga ko ari abahutu babatwikira ?baza gukora enquete koko bagasanga nta kintu cyahiriye mu nzu,cyaba ibishyimbo,cyaba ikindi kintu,bakavuga bati wa muntu koko niwe wabikoze !bityo mbese muri make.nagirango noneho tugere muriii ne kubiirondora cyane,noneho turebe ibya hano i Bugesera .twaje muri mirongo itandatu tuvuye i Byumba,hanyuma tujya hariya i Nyamata turahaba mu macumbi,bityo mbese twabaye abantu b'impunzi, dufite n'abayobozi bityo biza kugeza igie tujyiye mu masambu !aho twagiye gufata amasambu twabanye n'abaturage neza !abanyabugesera twasanze ino bari bake ariko badutungishije byi, bikeya bari bafite.natwe dutangira kwicira inshuro,tubaho,turabyara,turororoka twunva ni byiza,ubwo ngubwo rero noneho,aho iyi ntambara yaba yaraatangiriye cyane ntagiye mu by' uko bamwe bacitse bakajya i Burundi ,baracitse bajya iBurundi bitwa inyenzi,abandi dusigara hano,ariko na none abasigaraga hano ntabwo twasigaraga dufite umutima mwiza !umuntu yabaga yavuye iBurundi yaza raporo zigatangwa ngo kwa kanaka haraye umuntu kandi yenda ataharaye bagafata abntu bakabakubita ,bagafata abantu bakabafunga ! 
  •  Ruberanziza: Ibyo turabyemera nyuma yaho mbese haza umutekano,ariko umutekano na none waje kuba ariko babanje kutugegeza,bajya kudutemesha hariya ahantu hitwa iRukora muri Mayange, ngo niho ngo izo nyenzi zihishaga,ngo nimugende mujye gutema ibihuru bene wanyu bihishamo,muri mirongo itandatu na gatandatu habaye umuganda ukomeye cyane ,uwasibaga baravugaga bati uriya asiba ariko agirango inyenzi zizabone aho zihisha.bityo ee ubwo rero byarakomeje noneho tuza kubona ubuyobozi muri mirongo irindwi na gatatu ,bwaa MRND Habyarimana, biba byiza, aka akajya acuranga amahoro kandi acuraa n'ibi n'indi migambi,haje kubaho rero ibintu by'amatora noneho tukajya dutora umuntu umwe !byagaragaye ko nta demokarasi yariho ?wagombaga gutora nyine uwagombaga kuba yari yamamaje ! tukemera tukaza ahangaha tugatora, tukabyemera !bityo rero Habyarimana turanamwishimira tuti koko rwose n' umubyeyi mwiza, mbese jyewe nabonaga ari ibintu byiza arikoniba aruko yenda byari ibintu by'ubujiji ? abarebaga kure cyane yenda babonaga ko atari byiza, nyuma noneho rero kugeza ubwo ngubwo, 
  •  Ruberanziza: Birakomeza,birakomeza,buhoro buhoro, biza kugeza igihe noneho haza kubaho ibyerekeye amashyaka,habayeho amashyaka ahantu nabiboneye cyane ahantu byahindukiye hano muri Nyamata nuko habayeho ee,ee,ishyaka ryaa ee,ee,ishyaka ryaa aeee hariho aaMRND,hariho,PSD,ii hariho,amaCDR, ii,amashyaka mbese na PL ,nuko muri PL yo abantu bii inahangaha twayunvaga neza kuko twunvaga ari ishyaka ryageza abntu kuri demokarasi,haza kuza umuntu witwa Mugenzi aza hariya Nyamata,ahakorera akanama inama ikomeye.hari umuntu witwa Gahima nawe wari umuyoboke wiryo shyaka,twaranamwemeraga,abantu binaha twari PL,Gahima yigeze kudukoreshereza inama hano tuvuye muri uru rusengero nyine,atubwira ibyerekeye PL,ariko tukunva ari byiza.nyuma rero Gahima na Mugenzi bakoreshereje hariya inama i Nyamata abantu bose bajyayo kuko Gahima yari yarakoze za propagande zunvikana ko yayamamazaga,bageze hariya Gahima atangira gutuka Bourgmestre wari uhari ,amutukira ku mugaragaro anavuga ko atanamushaka, ko azaza agasanga,agasanga, twa tu ngo Gahima ngo yarashatse undi mu bourgumestre,abana baraza barabimbwira bambwira ukuntu bajugunye amakarita ya MRND,bambwira ukuntu babishwanyaguje,bambwiraa ukuntu Rwambuka bamujujubije,nabwiye abana nti mwa bana mwe ibyo bintu mwakoze ntabwo ari byiza gutuka umuyobozi kandi mumutukishwa n'umuntu,nti nyamara buriya muzabibona.kubera iki ?kubera ko jyewe nari inararibonye.haciyeho icyumweru kimwe,Mayange irashya,Rurindo irashya,bantu b'iRurindo baza gucumbika ahangaha kuri centrale nababwiye ko nari umwe mu bayobozi b'iyi centrale ubu ngubu ni nanjye warokotse,twabacumbikiye hano kuri ririya shuri ryo haruguru,abandi tubacumbikira kuri segiteri. 
  •  Ruberanziza: Bityo rero Rwambuka aragakora biba birahindutse,muri miro mirongo urwenda na kabiri abantu baba hano bageze aho barataha ,bageze aho basubirayo, bageza ahoo abandi bakajya bahungira hariya i ku Nyamata,b'iGitagata,bahehe bakongera bagasubirayo bityo,bityo.nagirengo rero noneho mbabwire aho bya byagereye rero umugambi umaze gukomera,muri mirongo urenda na kane twari hano mu muhimbazo wa mbere,twakoraga imihimbazo ibiri ubwo uwa mbere ni nanjye wari waa wuyobeye, wawuyoboye,ubwo noneho rero, tugiye kubona tukajya tubona abantu baza, baza, baturuka ku Kibungo,baza baturuka ku Kibungo,baza baturuka hirya no hino,baza batu baturuka ikayu iKayumba, baza baturuka hirya no hino,tukababaza tuti ni bite ? bati reka ibintu byacitse, murahunga se iki ?nta n'ikintu twari tuzi,bati ibintu byacitse,dore abantu baratwika ,abantu bara barahiga abandi,ariko babikora mu bintu by' amayeri, mu bintu tutunva neza,ubwo hari ku itariki ya cumi ? nibwo abantu batangiye kuza muri iyi centrale,baza kuhihisha baza kuhacumbika,ubwo ndataha,ntashye ngeze iwange murugo hariya,nsanga abantu bo ku Kibungo bagezeyo,ii ibyo ibyo navanye hano bambwiye, ngeze no murugo nsanga n'abantu niko babimbwira,bityo noneho amazu akomeza gushya gutyo.ubwo rero ii intambara iba iraa iba irakomeye,ibintu biba birakomeye, buhoro buhoro,nanjye ndetse nashatse kuza kwihisha hano muri centrale,kubera ko jye nari mfite n' urufunguzo rwiriya aho nigishizaga,hano muri catesheze hariya haruguru nari umukateshiste,nuko nshatse kuza kuhafungura umuntu arambwira ati reka da ! ati huzuye,ati no muri kiliziya huzuye,ati nomuri rya cumbi rya padiri huzuye,nuko mbese irokoka ryanjye ni naho ryatangiriye,kuva ubwo ngubwo rero ndekera aho ngaho noneho nihisha nk'abandi, ubwo ngubwo noneho turagenda tujya hariya ku mashuri,abandi bajya mu mfunzo,ibintu nk'ibyo ngibyo. 
  •  Ruberanziza: Nyuma kuri cumi na gatanu nibwo ngo ahangaha,ahangaha koko kuri cumi na gatanu nibwo bahateye abo bajepe,ee,nibwo bahateye bamena ino kiliziya, bicira abantu hano intumbi zari zigaramye ahangaha zose twazibonye nyuma,bityo tuza kunva bo ko babishe,ariko hariya ku mashuri abantu baraharwaniye cyane,baharwaniye igihe kinini nyuma rero baragenda baratabaza,kubera ko bajyaga babaka n'imbuka babirukana ku buryo bugaragara ,nuko noneho haza amabisi rero atwawe n'abantu harimo n'abasirikare,harimo n'abandi bantu,nibwo bagiye hariya,noneho baraturasa urufaya, n'icyo gihe haguye imvura nyinshi,abantu barahagwa, ha ha hariya iriya mpinga yose buriya n'amarimbi gusa,bamwe twarabobonye ,abandi ntitwababonye,ubwo rero noneho nibwo twagamburuye, nibwo twagamburuye bamwe baratangira bajya mu rufunzo, bityo barashwiragira nuko,ubwo ngubwo kuri iyo ntambara yo muri iyo mvura ,nibwo habanje kugwa umwana wanjye w'umukobwa,wa gatatu mu bana banjye dutahutse turareba du dusanga bamushyi bamukubise inyundo,inkota hano mu mutwe.bityo mbese ubwo nubwo dutangira kujya murufunzo turihisha. ,twihishayo igihe kirekire nako turatangira turihisha,turihisha,turihisha,iteka sayine bakaza satanu,bakaza,bagezaho basumbanya n'amasaha kugirango,bazagirengo,tuzagirengo ntibakije,twavamo nk'isaa munani bakaba bahageze,bityo,ubwo ngubwo haguyemo abuzukuru banjye babiri, umugore wanjye bamutema ijosi,bongera kunyicira umwana w,umuhungu,wanjye w'imfura bamurashe ahagaze hariya i Kayenzi uwamurashe yamurashe ahagaze hano i Cyugaro.hano rero hakoraga abantu batatu,e e bane !hakoraga abantu batatu ku mbunda ,umupolisi witwaga Bizimungu,umuntu witwa ee uu ka undi ngo witwa Kabano w'i Musenyi, nundi witwa Sebuhindo, nundi witwa Nyabenda wano muri Ntarama,ubwo ngubwo muby'ukuri uwo mwana wanjye yishwe n'isasu nta kindi cyamwishenyuma rero umugore wanjye nawe baje kumusubiraho,baramwica,mbese mu by'ukuri napfushije abantu mu rugo,abantu cumi n'umwe 
  •  Ruberanziza: Ubu rero mu mibereho yanjye ndi umupfakazi,mba jyenyine mu rugo ? nta mwana ngira wundi,abana narokotse ,narokoye bakeya abandi barapfuye nabo bagiye kwishakira imibereho ubu ngaho nadaho ndi umuntu w'umupfakazi !nyuma rero ubwo ngubwo twaje kubohoka ku itariki ya cumi nakane z'ukwezi kwa gatanu tujya iNyamata ariko jye sinaha sinahise njya i Nyamata naraye aho ngaho uwo mugore wanjye yari atararekana bari bamusubiyeho kabiri bamukubita za nta mpongano,na namwicaye iruhande kuburyo yarekanye mugitondo ku cyumweru saamoya nibwo yarekanye.mfunga inzu ndagenda nsanga abasirikare hariya iKayenzi,bambaza ukuntu nasigaye,bambaza aho njya, nyuma ndagenda njya i Nyamata nsaba uruhusa rwo kuza kumushyingura,barampakanira bati tugiye kujya guhiga interahamwe ntabwo tuza kuzamenya interahamwe namwe,byihorere, ndekerahongaho.twabaye iNyamata mu kwezi kwa karindwi nibwo navuyeyo , nsanga abasirikare hariya iKayenzi,bambaza ukuntu nasigaye,bambaza aho njya, nyuma ndagenda njya i Nyamata nsaba uruhusa rwo kuza kumushyingura,barampakanira bati tugiye kujya guhiga interahamwe ntabwo tuza kuzamenya interahamwe namwe,byihorere, ndekerahongaho.twabaye iNyamata mu kwezi kwa karindwi nibwo navuyeyo ,nsanga niba ari interahamwe zaje zafunguye ya nzu nuko imbwa zijyamo ziramurya,nkajya mbona amagufa hirya no hino,navuye iNyamata nkajya mbona amagufa aterereye hirya no hino hirya no hino bityo ayo nashoboye gutoragura narayatoraguye ndayahamba.eeh bityo rero jyewe ikintu navuga kuri uyu munsi mumbajije,nuko mu cyifuzo cyanjye hano abavandimwe twari turi hamwe,tuyoborana iyi centrale,bose bose barapfuyeninjye warokotse,nka wawundi wo kwa Yubu,noneho rerontabwo tugira aho dusengera,niba bishoboka baba ari abaterankunga,baba ari ikigega,baba ari abagiraneza bandi ubungubu dufite abakristu bakeya cyane ndetse n'abandi batari abaa,batakomeje kuba abakristu neza,ni wa mujinya bagifite wa rwa rwango bafite mu mutima , bati ;abantu baguye mu kiliziya,ntabwo tuzongera gusenga,abantu barinuba,nanjye kandi nabagenderera nkasanga bafite intimba cyane !ariko noneho ikibazo rero cy'icyifuzo navuga cy'uyu mwanya nuko biramutse bishobotse,twaa twasaba Imana namwe mukadusabira kugirango tuzabone urusengero.dore kiriya kibanza gisigaye cyari icyi sambu yacu,twari dufite hegitari ebyiri nk'abandi ?twari dufite imiturire ?ariko dore akabanza dusigaranye ni kariya ?kariya rero tugaba dufite igitekerezo cyo kuza kubaka,dore twatangiye no kurunda amabuye, 
  •  Ruberanziza: ubwo rero tukaba twasabaga ko haramutse habonetse inkunga yaturuka hirya mu bagiraneza ahariho hose muzadushakire abo bantu bakeya,batemwe amajosi,batemwe ibikanu,batemwe imitwe,bacitse amaboko,tuzasabe Imana kugirango tuzabone urusengero rwegereye kuri uru rwibutso rwacu.ikindi gihe nitugira uko uko tubaho tujye tuhakorera urwibutso,tujye tuhahurira na Ibuka, tuhahurira n' urwego rw'igihugu,tuhahurira n'inzego zose,zitakambira abapfuye bitabye Imana ndetse zigatakambira n‘ibimuga byasigaye bityo ngewe icyifuzo cyanjye akaba ari icyo ngicyo.eeh nkaba rero nagirango ndangize mbashimira ko ibyo byose n'ubwo nabiciye hejuru ibyinshi nago nakomeje kubivuga mwarimu yabivuze ariko njyewe nk'ubuhamya bwanjye natanga nubwuko twashaka ukuntu igihugu cyasurana,tugashaka ukuntu noneho twacyubaka twese !naho ubundi ibi bintu bya byabaye agahomamunwa ntabwo umuntu yavuga ngo bizakomeze bibe mu gihugu,uretse ko bibaje ! hariho benshi kandi batabyunva,hariho benshi bacyi batanabishaka ,twabonye n'abantu baza hano ngoo mu byerekeye amafilime n'ibiki byose,biriya bintu benshi na benshi byagiye bibakomeretsa ugasanga batabyishimiye,ugasanga bamwe wenda barajyanwa n'irari ry'amafaranga,ibyo bintu nabyo muri iki gihe cy'icyunamo mukazajya mudusabira kugirango ibyo bintu mujye bubitugezaho,muduhugure,mutumare ubwoba,mutubwire muti inzira mwanyuramo niyi ngiyi,noneho tukayigendanamo mu bwiyoroshye. 
  •  Ruberanziza: eeh intambara yarakomeje,ariko noneho intambara iri imbere cyane cyane n'intambara y'aba bantu bafungurwa.eh,ubuhamya natanga nubwuko paruwasi na leta bifite gahunda yo kubaka igihugu.twagiye rero dukora amahugurwa muri paruwasi,y'isanamitima mu mu muryango,mu muryango waa mu muryango wii ivugabutumwa AEE twagiye tujya mu manama kenshi,batubwira bati bayobozi nimukore uko mushoboye mwegeranye abantu,mwigishe isanamitima,mwigishe inkiko gacaca,kandi gacaca nkirisitu ,gacaca itabeshya gacaca itabeshyera,gacaca kandi idaca ku ruhande ?ubu rero ubutumwa dufite mu ma centrale ,muri paruwasi,n' ubutumwa bw'inkiko gacaca,n'ubutumwa bw'ubutabera n'amahoro ,ubwo butumwa rero nkanjye uhagarariye abavandimwe banjye bo muri iyi centrale nibwo dukora muri iki igihe,turashaka inkiko gacaca kugirango zinjire,mu gihe zizinjira ,igihe leta izazifungurira ,ariko twumve ko twebwe nk'abakristu nk'abaturage,twabanza tukiyubaka mu mitima yacu,tukikuramo inkiko gacaca za nkirisitu,ikindi tukaba twatanga n'imbabazi,ku bazidusaba !ku bazidusa,twarabihuguriwe,abazasaba imbabazi gacaca nkirisitu izabakira kandi ni baba ari abantu bavugisha ukuri,badaca ku ruhande. Hanyuma rero ikindi twavuga eeh by' ubumwe n'ubutabera,nako ubutabera n'amahoro nuko ubungubu muri paruwase yacu cg se no muzindi paruwase,iyi gahunda wenda ni ya diyoseze,nuko kugeza ubungubu turi muri za turune zo kugendera za centrale kugirango twumvishe abantu ubutabera n'amahoro,maze noneho twese tukaba abakristu,tukaba abaturage bazima,tkaba abakristu bazima.eeh kubyerekeye rero abafunguwe nabo eeh inahangaha cg se n'ahandi simbizi,nabonye barakomeze ba ba barakoze komite komite i i ngoo y' ukuri ku hu ?kuganza,ibyo ngibyo nabyo biri hano muri centrale nii duhagazemo cg se centrale zose za paruwase ya Nyamata ,mbese muri Nyamata hose,ndake ndatekereza ko no mu rwanda hose ariko bimeze simbizi ?ariko rero iyo porogarama irahari yuko tugomba gukurikirana kiriya kibazo,abakoze ibyaha bakabyemera,baka bakirega abandi tukabaha imbabazi,hatowe komite izagera iyi turune yose mu ma centarale cg no no mu mirenge bityo.eh bishotse rero nagarukira ahangaho kugirango wenda bitabarambira gusa icyo dushaka ubutumwa muba mushaka ngo tubagezeho cg se ubu ubu buhamya navuko bwaba ari ubuhamya bushaka kubaka igihugu,tukagisana twese hamwe,ari abacitse ku icumu ari n'abandi basigaye,hanyuma ibuka rero ngaba nyisaba kugirango izatwibuke muri iki kibazo kii iyi centrale yacu ukuntu tuzajya dusenga,nibishoboka bazadusubiza nibidashoboka bazatubwira cg se ati tuzategereza cg se bazareba ahandi hantu batubariza.kandi rero ntabwo narangiza mba nta nta ntababwiye ko iki kibazo na none nacyo nagihaye diyoseze ,nagihaye diyoseze nayo iragitekerezaho. 
  •  Ruberanziza: Paruwasi ya Nyamata nayo ntirabona kiliziya niramuka ibonye kiliziya wenda hano natwe tuzatahirwa, ariko rero tugize amahirwe hakagira abavandimwe babanza kudutera inkunga tugashyiraho ka shapele byarushaho kuba byiza, mbyite byiza kubera iki ? kubera ko iteka ryose tuzaajya twibuka uru rwibutso rwacu,iteka ku cyumweru cyaa ku itariki ya kabiri y'ukwezi kwaa kwa cumi na kumwe ku munsi w'abatagatifu bose tugira itariki ya mbere y'abatagatifu bose ,ku itariki ya kabiri iteka tuza hano,ku itariki ya kabiri iteka tuza hano nkuko muhaza ,ariko se bikambabaza tuti ese tuzajya tuza aha hantu ducumbitse hariya mu mashuri ? abarimu baratwirukana, abanyeshuri nabo ni bensh iabarimu nabo bafite akandi kazi,tukaza tukicara muri aka katsi,tukahavugira amasengesho,tukahibuka leta eeh nako akarere kategereza katekereza kuza kubikorera hano kakabihakorera, hano tuhakoreye ndetse urwibutso ngirangoo Bosco urabyibuka ?hano tuhakoreye urwibutso gatatu,ibyo byose rero turamutse tuhakoreye urwibutso hari iyo Bushapele,hari iyo shapele,byaba byiza kurushaho ?icyifuzo cya centrale ya Ntarama cg icyifuzo cyanyu namwe mwatu mwatugezahomnanjye nazakigeza kubo nshinzwe ! 
  •  Pothin: Eeh, ndumva ntakubaza ibibazo byinshi ndumva usa nuwasobanukiwe gusaaa ikibazoo ikintu nagusaba nukugira ubutumwa uha abantu bakiri batoya uri ianararibonye, kandi wabonye ibintu byinshi, ubu buhamya bwawe buzarebwa n'abana batoya n'abantu bakiri bato, bakeneye gukuraa no kujya imbere 
  •  Ruberanziza: Eeh, murakoze, eeh jyewe ndabi, ubungubu ibyo mvuga ubungubu ,ndabivuga nk'umuyo mumwanya w'umuyobozi w'iyi centrale,ubungubu inama dukora muri iki gihe nukwita k' urubyiruko ? kwita k'rubyiruko ndetse nurwo rubyiruko dufite bamwe ntibabizi,nta bwenge bari bafite,abandi ntibari bariho,abandi baturutse inyuma y'igihugu,ntabwo babonye n'amarorerwa yabereye ahangaha ariko rero turagerageza guhuza urubyiruko,hari inama z'urubyiruko nyinshi,kugirango tubacengezemo ko bagomba kubana n'abandi bana batitaye ku bibazo by'ababyeyi babo bagiranye,izo nama z'urubyiruko rwose turazishishikariza cyane kandi turabona ari nayo nzira twanyuramo cyane cyane kuko urubyiruko nirumara ku byumva neza twebwe abashaje ,tuzaba tuvuga tuti wenda mu cya mu myaka izaza abana wenda bazabana.urugero ; nko mu mashuri usanga bana baganira,usanga abana nta nta kibazo,hamaze kuvamo imyuka mibi ibyo rero tukaba twabibashishikariza kugirango batazakura nyine baku baba bafite ibyo bintu by'inzangano n'ibindi,inzika,turanazibujijwe rwose no mu buzima bw'abantu uretse n'ubuzima bw' abakristu, ubuzima bw'abantu bashaka kubaka igihugu, ntabwo bahora mu nzangano, ntabwo bahora mu bintu nkibyo ngibyo,ariko rero bitavuga ko uwapfushije ? atavuga ko yapfushije ? niba yapfushije yarapfushije, ariko kandi na none ubuzima bugomba gukomeza.ubuzima bw'umuntu bugomba gukomeza,ntabwo ubuzima bw'umuntu ariwe ubutegeka ahubwo ubuzima n'ubw'Imana ,igihe Imana ikigufashije nawe uremera ugakora aho ubuzima bwawe buki bukugereje,eeh ku magambo rero navuze y'ubu buhamya ndumva nabivuze mu mpande nyinshi zabwo,ariko rero bitavuze ko nasobanuye mu buryo burambuye bikabije ! nagirango icyifuzo cyanjye nakongeraho ariko mwajya mutwegera mukaduhugura, mukaduhugura, natwe tukazajya turushaho guhugura abandi mugihe tugifite iyi nzira y'ubutumwa tugomba kugeza ku bandi, muzajye mutwegera kugirango twese dufatanye.murakoze. 
 

Identifier mike:Kmc00059/kmc00059_vid1
Title:Oral Testimony of RUBERANZIZA Leonard
Description:The oral testimony of RUBERANZIZA Leonard, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before the Genocide, the worst atrocities during the Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, and life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Language:kin

BACK TO