The Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnès

  
  
  
  
Layout:

Get the Flash Player to see this player.

Mark Video Segment:
begin
end
play
[Hide] Copy and paste this link to an email or instant message:
[Hide] Right click this link and add to bookmarks:

Metadata

Id:kmc00053
Title:The Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnès
Sequence:1 of 4
Abstract:The oral testimony of BYUKUSENGE Agnès, a survivor of the Genocide Against the Tutsi, recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Publisher:Kigali Genocide Memorial
Language:kin
Rights:Kigali Genocide Memorial
Subject Headings: Genocide--Rwanda--History--20th century
Genocide-Rwanda--Survivor
Testimony--Rwanda
Tutsi (African people)--Interviews
Tutsi (African people)--Crimes against--Rwanda
Rwanda--Ethnic Relations--History--20th Century
Rwanda--History--Civil War, 1994--Atrocities
Creator: BYUKUSENGE Agnes, Kigali Genocide Memorial
Format: mini-DV tape


Continues with Part 2 of the Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes.

Dock windowUbuhamya Bwanditse
BYUKUSENGE: Nitwa Agnes Byukusenge navutse mumwaka wigihumbi kimwe na maga icyenda na mirongo itatu na karindwi.nkaba narashakanye na Rubayiza Désir, ubu tumaranye imyaka mirongo ine n’umwe; tukaba twarabyaranye abana bane uretseko umwe yapfuye.abo mfite ni batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, nkabamfite n’akuzukuru k’umwana wanjye wapfuye; kakaba gafite imyaka icumi.
BYUKUSENGE: Ibintu rero byerekeranye na genocide, kubwanjye genocide nyihera kure cyane,iyo mbonyeibintu nagiye mbona mubuzima muri itanu n’icyenda mbona ari ibintu by’uruhererekane yenda abantu badakunda no kuza ariko nabyo bifitanye isano iyo ubitekereje. Muri itanu n’icyenda ibyo bise revolution bijya gutangira,sinzi niba nabyita revolution cyangwa ubwicanyi bujya gutangira mbona aricyo cyagiye kiranga ibintu byose;ntabwo nari mu Rwanda nari mumashuri mumahanga nari nagize amahirwe yo kuba mubambere bagiye mumashuri muburayi bambere bikubitiro.ariko byabaye ndihafi kuyarangiza mubyukuri nkuko batwikira abantu,bicira abantu twayumvaga turi mububirigi ntabwo twasobanukirwaga neza ariko byari bituremereye cyane twari twarasize u Rwanda ruri mu mahoro!twumva abantu baricira abandi baratwikira abandi ntidusobanukirwe ariko njye nkurikije uburyo nabonaga abzungu bitwara kubirabura numvaga hari uruhare rw’abazungu nararwumvaga kuko narebaga nukuntu bitwaye nubwo niyo twabaga tubabaye twumva ibyo mu Rwanda iwacu wumva nkabadashaka kutwumva ,numva babona nko tubabajwe n’ubusa ko dukabya;kuburyo njyewe abazungu nabinjije muri gahuda y’ubwicanyi kare.
BYUKUSENGE: ubwo rero muri mirongo itandatu nibwo narindangije amashuri ndetse abantu bakavuga bati mwitaha mu Rwanda hameze nabi cyane ariko njyewe nkumva ntashaka gusigara abanjye bababare .batotezwe ndahandi nkumva nshaka kuba aho bari nogusangira nabo ibyo barimo niyemeza gutaha twavuye mububirigi duca mu Burundi.naraye i Burundi bwacyeye bambwirako data bamufunze,nabimenyeye i Burundi ariko ndakomeza ndaza ngera ino aha kuko siranzi aho iwacu bacumbitse hagati iwacu ahongaho bari impunzi bacumbitse I Nyamirambo ariko ntazi aho bacumbitse ngenda mbariza nti nimwamenya aho kanaka atuye nageze hafi yaho batuye nari ntwawe nababikira babazazungu,umuntu w’umunyarwanda umunye arambwira ati bwira abo abantu bagukure mumodoka ati turajya kukwereka aho batuye nta modoka ihagera ariko yarababeshyaga bamaze kugenda arambwira ati ntidushaka kumenya aho so atuye aho iwanyu bari ati ntidushaka ko bariya bazungubamenya aho iwanyu bari ati babamereye nabi cyane,bati ngwino turahakujyana.baranjyana bangeza ku icumbi aho iwavu bari bacumbitse nkihagera ikintu cyambare cyanyeretse ko u Rwanda rumeze nabi!nahageze nziko papa afunze ntasobanukirwa nicyo azize ariko nkihagera hari nko mumasaha ya sa sita barambwira bati tabara tabara bati ngwino tujye kukwereka papa,ngwino tujye kukwereka papa,murajya kumunyereka hese?bati kuri mondis.mondis ahho ahantu bitaga muri mondisi niho bamenega ibishingwe bayoye mu mujyi hose!nukuvugako papa yari umwe mubayoraga ibishingwe by’umujyi,njye nasize data mbona ari umuntu ufite agaciro simvuga agaciro nkaka abantu bahabwa n’amafaranga cyangwase umutungo yari afite agaciro kubera urugo rwe;yari yarabyaye kandi yarabyaye neza tumuhesheje agaciro ntabwo nari nakabonye data ayora ibishingwe kuberako yari afite abana nahagije babiyora n’utagira n’undi.abana be bari bahagije kuba babiyora kumva riruza nyuma y’imyaka ine bati ngwino ujye kureba so kwishingwe nicyo kizami cyambare nagize.bati imodoka iyora ibishingwe iraje kandi papa aza muyiyora ibishingwe ndagenda bajya kunyereka aho hantu bayora ibishyingwe kugirango nshobore kuramutsa papa;narahageze ndamuyobarwa mubanyururu bari bahari bayora ibishingwe kuko uko data nari muzi natekerazaga umuntu w’umugabo mukuru,yakundaga no kwikenyerera imyenda,ntabwo yari yakamenya ibyo by’ubusirimu by’amapantaro,yakenyeraga imyenda akitera undi nkaba ariko muzi ariko namusize.nkumva nshaka umuntu w’umugabo umeze atyo mbona abantu bambaye udukabutura tw’ubururu nitwo abanyururu bambaraga n’udushati,bahindanye kubera ibishingwe nkashakamo data nkamubura,bahindanye kubera ibyo bishingwe pe nkamubura bakamunyereka ati nguriya nguriya;data ari muri bariya?baramunyereka kugeza igihe noneho nje kumubonera niyo choc yambere nagize nubu ngikururana nayo kubona umuntu ameze atyo,ari hejururu y’imodoka yuzuye ibishingwe. n’ibitiyo. n’ibindi nk’ibyo nacyaha yakoze, ntakintu nagito bafite kumushinja! Yari kumwe nabandi icyakora bari bifite moral bakagenda baririmba hejuru y’ibishingwe ukabona bo baremeye.
BYUKUSENGE: !iyo niyo choc yambere nagize yaje kurangirira kuri iyi genocide;papa yarafunzwe hashize igihe gito abantu bamwe baza kumufungura muri aba bategetsi,ariko abandi baza bavugako bamufunguye bitari ngombwa ko bagombaga kumurekera muri gereza noneho habaho icyo kuvugango nibamushake bamusubize muri gereza;umuntu w’umugira neza yaje kumuburira ati barashaka kuzongera kugufata ubwo data yamaze iminsi arara mw’ishyamba,ishyamba ririya,bitaga irya Muridabigwi ryabaga munsi ya college mutagatifu André.akarara mu ishyamba asize inzu akodesha,urugo rwe rwari rwarasenywe ariko I Kigali yari yarahakodesheje.ubwo icyaje gukubitiraho nuko baje kumushaka bwa kabiri baramuhiga ariko nanone haboneka umugiraneza; ntitukanihebe bariho aramushakisha aramubwira ti niba ugira iyo uja genda nonaha nonaha!nta munota nta saha ndagaruka nje kugufata kandi ndagufata nubwo uri ishuti!ndagufata kuko ari amategeko!data yarahunze agenda nta mpamba nta nisaha bamuhayengo yitegure,ashake umwambaro uzamufasha muri urwo rugendo,abantu begeranye n’udufaranga cyangwase ikindi yahagurutse ukwari aragenda hanyuma hari akana gatoya kari gahari yarabereye nyirarume ngo kamuherekeze .aragenda inzira yanyuze yapfuye ntarayimubaza!nzi gusako yagiye akagera I kabare ubwo yahanyuze nti twabanye cyane ngo nabyo abinsobanurire;ajya I kabare umuryango usigara ino,amara iminsi akajya abaririza akegera kumupaka akabaririza ukomu Rwanda hameze uko abana be bameze? Agakomeza akabihangayikira cyane bigeze aho agatuma kumuryango ati nimunsange I bugande I kabare nsinshoboye kuba njyenyine:ntazi abana banjye ntazi amakuru ya nyina wabo,nimuze mwese tubane I kabare bitabaye ibyo ,ndagaruka mu Rwanda.abashyiraho icyo kintu cy’itera bwoba ati niba mutaje ndagaruka kuko gukiza ubuzima bwanjye njyeyine ntacyo bumaze ashyizeho icyo kintu yari umuntu ugira umunya yaba avuze ikintu ukaba uzi ko ntabyo kumukinisha ubwo yakivuze nuko biri.ati nimutagenda araza kandi naza baramufunga;ikiruta mwese nimugende ubundi murakora iki ahangaaha,umuryango urahaguruka uragenda icyakora njye sinagenda ubwo narimfite akazi nigishaga hariya muri lysee notre dame de citaux ,nkaba narimfite murumuna wanjye wigishaga aho ngaho muri primaire mu mwaka wa gatandatu,mfite nundi murumuna wanjye wahigaga turavuga tuti twe ntahanu tujya turaguma mu Rwanda.nigumira ino abandi bose baragenda tukajya dushakisha uburyo bwo kubatunga kugirango ubuzima bwo muri ubwo buhunzi butababera butabavuna cyane.twebwe tugashaka icyo tubagemurira tugafata imidoka;haca iminsi tugagira umunsi twagenye kuwa gatandatu amasomo arangiye kuko twembi twigishaga;tugafata imodoka tukajya I kabare,tukabagemurira,tukabaganiriza,tukararayo tukirirwayo byagera nka sa sita tugafata imodoka ikatugarura.tukaba twarafashe imodoka idukurayo ikazanatugarura.tukemera tukayiha amafaranga menshi ariko ikadutwara ikazanatugarura tuba tuganiriye n’ababyeyi
BYUKUSENGE: babayeyo natwe tubino ariko mungorane;mungorane!akantu gatoya navuga muri icyo gihe nuko murumuna wacu wigaga baje kumwirukana ngo ntabwo ari umunyarwanda ubwo ababyeyibe batari mu Rwanda ntabwo ari umunyarwanda urumva iyo raisonnement iyo mitekerereze wabyawe n’umunyarwanda n’umunyarwanda kazi ariko nuko batari mu Rwanda;ubunyarwanda urabwatswe icyo ni ikindi kimenyetso bigenda bigaragara,umwana nagombye ku,nababwiyeko arijye umurera bati keretse ubifitiye uburenganzira ese nabuhabwa nande ko uyu mwana namureze kuva akiri umwana ko se na nyina bari baramumpaye arijye umubana;ubundi burenganzira nabukurahe bati ugomba gusaba icyemezo cy’urukiko.nagiye kurukiko epfo hariya urwo rukiko rwari ruri hariya kumuhima ahari,hari hafi yahariya hari brigade,njyayo ntanga amafaranga niba ari igarama,njya imbere y’abacamanza ndarahira kouwo mwana arijye tuti uretse we nubwo ntabifitiye impapuru ko arijye wamureze;barabyemera da barazima basinyira igipapuro ko arijye ubaye se na nyina arongera aba umunyarwanda ,agaruka kubunyarwanda ubwo ariga aranarangiza yiga ahonga nigishaga.ararangiza hari akana kamwe bari baratwaye kagahungu ariko bari I kabare reka ngende nsubira inyuma bari I kabare haje kuza ibyamatora ya amatora ya kamparampaka ehh papa yumvango habaye amatora ngo ibintu bimeze nabi ariko ahari bisa nkaho hari amahoro arongera aragaruka gato n’umuryango wose bati birasa nibituje bose barigarukira;burya kuba mumahanga nibintu bivuna cyane akantu gato karakoma ukumva wagaruka iwanyu.baragaruka bahageze ehh baba bamubonye ati kagire inkuru niwowe twa uragarutse,barongera baramuhiga bari baramwishizemo ngo n’umuntu abantu bumva cyane,n’umuntu ugira abantu inama bakazemera mbese naba Runari niwe ubagira inama,nabi revoltant niwe ubagira inama ntamashuri yari afite,ntabushozi bundi yari afite ariko yenda yarafite personnalite yuko yagira Influence mu Bantu kandi yaranayifite koko.yari umuntu abantu bumva bakanamwemera barongera baramushakisha;umushakisha noneho kuko twari dufite umuvandimwe wacu wari Burundi aratubwira ati muze I Burundi barongera barahaguruka bahungira I Burundi ariko icyo gihe yaragenda akumvako ahunze ntibamugarure kuko hari mubihe bidafututse bapakira imodoka utwangushye mukagenda mwagira Imana ntihagire ubagarura.
BYUKUSENGE: baragenda bashyitse I Burundi basanzeyo uyo musaza wacu wari uhari yararangije amashuri afiteyo akazi akorera icyari reta ya Rwanda Burundi;baba impunzi I Burundi njyewe nundi murumuna wanjye dukurikiranana n’undi muto tuguma ino.i Burundi naho twaragendaga tukabasura tukabagemurira ariko bari bafite nuwonguwo ubafasha;ariko twarabasuraga ariko kugirango tubone impapuro aho ibyimpapuro bitangiriye byabaga ibibazo ibyo bintu ndabivugirako kugirango mbumvishekoko nta interruption yigeze ibaho buri gihe akantu kose karakomaga hakaza ikintu,umu prefet hariya yaragiye kumfunga kuko nagiye kwaka laisse passé yo kujya I Burundi,arambwirango kuki ujya I Burundi ndamubwirango iwacu niho bari ngiye kubasura,iwanyuse kuki badataha kuki ari wowe ujya kubasanga I Burundi kuki bataza I Rwanda ndamubwira nti igituma baza cyangwa bataza nsinkizi ntikindeba kirarebabo ubwabo,ikindeba n’uko ari ababyeyi banjye ntashobora kubareka ndashaka kujya kubasura nkagaruka;anyiriza umunsi wose ahari nahageze ahari nka sa mbiri nanga kuhava ndavugango urabima rwose nuwo mu biro byawe byandika byose byarangiye hasigayeko prefet asinya yanga gusinya.yari prefet Mbonabaryi yanga gusinya ndahirirwa umunsi wose kugeza sa kumi nimwe zanimugoroba akavugango ati nimuce icyo gipapuro,uwacyanditse agatinya kugica ati wenda bari bumubabarire bigeze nko muri yamasa arambwira ati uyu mukobwa aranandambiye no kumena amatwi abwira uumuporisi ati mufate ujye kumufunga;ese uramfunga nakoze icyaha ki?kuko naka impapuro?nanga ishyogoranya ryawe nanga n’ imanza zawe nawe nahereye kuva mugitondo nkwirukana wanga kumva imbere.nkuve imbere nkeneye urupapuro kandi niwowe urutanga nsinkuva imbere utazimpaye twari tunaziranye bisanzwe bitya ubuse urarunyimira iki wowe? ariko ninka byabindi bavugango mwivanjiri ati nubwo aguhera ibintu kuko abishaka abiguhera kuko abirambiwe byageze nka sa kumi nimwe abakozi bose batashye hasigaye uwo w’impapuro kuko yatinye kugenda kuko nawe twari tuziranye;sa kumi n’imwe n’igice bwagorobye naje mugitondo ari mukizimira ngaho jyana sinagushobora dore aho wampereye umve no mumatwi umutima uti nicyo napfaga ngaho mpereza,ndagenda ngenda mumahoro mfite impapuro mbese nagiraga ikintu cy’umuhate n’ubu ndacyawufite ndawusazanye.ariko urumva nkako kantu kuvuga ngo wijya gusura so iso naze;ndumwana we mfite uburenganzira bwo kujya kumusura nushaka kumenya igituma ataza uzagende ukimubaze ?ntabwo ari ibibazo bindeba ubwo ibihe byaratinze biratinda,sinavuga igihe ifatwa rya ry’ igihe bajyana abantu mu bugesera,icyo gihe baraje barakukumba barajya ubwo nararebaga ntabwo banjyanye mbabwiyeko ibintu byajyaga bimpinda imbere bikanca iruhande ntimwanabyumva kuko najye ntarabyumva kugeza ubu!barafata abo bafata barabajyana umugabo wanjye yari muri, icyo gihe bafata habanje ikintu cyo kwirukana abakozi n’abanyeshuri nigishaga muri lysée umugabo wanjye yakoraga hariya muri nashove;ariko batangira gukora ama liste yari muri conge,bari bamuhaye imitation agomba kujya gushinga I nashove I butare ubwo yari muri conge itegura kugenda ntiyabaga ari kukazi igihe bafataga abandi!kuburyo we yari aha baza bamubaza bati urakora iki aha? Ati ndi muri conge bumva nta kwihisha ntaki bamucaho,baragenda baribaza batiko twasize umuntu baragaruka baramufata baramujyana arahongaho kumuryango baramujyana tutabizi ageze ahantu hirya azagushaka umwana atuma amushyira iruhande ati ugende ubabwireko bantwaye,umwana araza arabitubwira ntanimpamba yari afite ati wamugani ati barantwaye;baramujyanye bamugejeje hariya hafi ya onatracom abari bamufashe nibimwe nababwiraga nti abantu baba beza bagira inkomanga bakumva gukora nabi hari ahantu bimuriye ahantu baramubwira bati wowe twajyaga twisangirira byeri ntabwo twigeze utubananabi rwose twari abantu tubana neza.bati enda ca ahangaha ugende uce murutoki ugende unyure rwampara uzamukire mu byatsi ugende ujye iwawe wifungirane mucyumba ntahagire uwongera kubona kumuryango;ati undi ukubona kumuryango arakujyana njye ndakuretse araza tugiye kubona tubona aragarutse aba arabikize abandi bose bagendaga twarabarebaga. Niyo mpamvu njye nkunda kubwira abantu niba ikintu kitaranakubayeho kikaba cyarabaye kubandi nawe cyagombaga kukubaho, kikuriho byanze bikunze kuba utaragiye I nyamata ngo urye imitanga, ukubitwe ariko ukaba wari mubagomba kubikorerwa nihahandi naho waba warakubiswe ntushobora kubyishitura ngo wowe bagiye kurya imitanga wowe ntuyirye nawe ugomba kumva imisharire yiyo mitanga kuko wari wayigenewe nawe aho hantu tujye tuhumva.
BYUKUSENGE: ibyo by’inyamata byarabaye abpfa barapfa,abarekurwa bararekurwa mbese byitwako byakozwe na Kayibanda bakaba bagaruwe na Habyarimana ubwo Habyarimana tuba turamwakiriye ubwo tuba tumubonyemo mugabo akataraboneka!turamukunze twaramukunze uriya mugabo ibyo yadukoreye byose yabidukoreye twaramukunze nukuri nahari niba ari mumuriro niba yarahawe n’imbabazi ahari akajya mu ijuru ahari ajye abyibuka twaramukunze kuko yaje akurikira Kayibanda amaze kutugirira ibintu byinshi aza atubwirako we aje kubikiza turamukunda abirukanywe kukazi navuzeyuko birukanye abakozi,njye nakoreraga reta nigishaga muri lysée hariya .ariko birukanye abanyeshuri mpari ibintu biteye ubwoba ubwoba!abana babanje gutotezwa mumayeri ibintu bidafututse,ibintu utamenya nibiki bibarimwo? Mwuka utazi aho uva!ukumva umuntu aratuka undi nta mpamvu;bagacira hasi utambutse ukayoberwa ati se ibibyo byafashe abantu nibiki?umwana akakugirira ubupfura buke kandi yakagombye kukugirira ubupfura.buke ubundi yakagombye kukugirira ubupfura,biratutumba birabyimba ukabyumva nkumurezi !ukabyumvako abana batameze neza ariko nyuma byaje kwerura hagira umunsi wogutangira guhiga abana mumashuri!muri lysée ntabwo ariho byabanje,ibintu nibuka byakomeye cyane nibintu byo muri hariya kwa muganga hari ishuri ryitwaga école d’assistant médicaux,nahangaha inyuma ya garde sinzi ikihakorera ariko ni inyuma yiriya irguncent irihafi y’umuhanda hafi ya kaburimbo. Hari hafi ya intelcontinantar;ikintu nabonye ariko Mana,nabonye abanyeshuri bo muri iryo shuri bavanye ibintu mumashuri,ibitabo,intebe,ibikoresho babishyize mumbuga yari hagati y’amazu babitwitse,babicanye bicaye mumafoteyi iyo foto ndayiruzi nuko niba ayo mafoteyi yarayo munzu y’uruganiriro rw’abaganga n’abarimu simbizi;barengeje akaguru kundi bareba aho intebe zabo n’ibitabo byabo,n’ibikoresho byabo by’ubwenge biriho bishya!abo banyabwenge aribo babitwika icyo kintu cyanteye ubwoba!ahubwo nabariya Bantu bakora biriya iyaba Imana yahaga ngo bisubiremo,basubire inyuma batekereze bati ariko twari tumeze dute iyo banemeraga kuyaduha?nabo baduha ama temoignage akomeye cyane .kandi byanabaruhura no mumitima kandi njye ndemerako uburemere bubarimo butazanabashiramo njyewe ndabyemera rwose kuko bo ntanubwo babona ino occasion ntibanabishaka kurekura umutima wabo ngo bawubohore bavanemo iyo micafu,ijye ahagaragara bongere babe abantu;ahubwo bakabika iyo myanda ahubwo bakagerekaho nindi niyo mpamvu nabo ibyabo njya byibazaho cyane icyo kintu ndacyibuka,ubundi nibuka ukuntu muri lysée ukuntu abana bakwiwe imishwaro babahiga,babahiga hari abageze aha.hari benshi bagiye bazanwa n’abarimu muri lysée hari abarimu babazungu benshi bababirigi;nibo bagiye bararuza abana umukobwa witwaga reymond panerse,hari umudamu witwaga madame sute benshi…sinabibuka amazina yabo ariko abo Bantu nibo batoraguraga abana biruka barimo ndibuka ko muri abo bana harimo akana kakamuga umwana witwaga mututsi muri iyo myakaka yambere byari byarageze hahandi bajogora mumwaka wambere ariko muri iryo shuri umenya ariwe mututsi warurimo wenyine kubera ryo ringaniza niwe wenyine bari baremereye,niwe mututsi wari waremerewe kwiga!abandi bose ryari ishuri ryiza ry’abantu mirongo ine nabangahe pe bindobanure muri icyo kimuga!kigitotsi kibarimo barabahiga barara babirukankana amajoro yose,babatora impande zose ahangaha haraye abana benshi abo barimu banzanira!birutse bahwiragiye babuze iyo bajya,tubonye ntahandi tuzi twabazana kuko nta numwarimu bati nimutujyane kwa madamu,umumwarimu wacu,baraye aha mugitondo tubashakira uburyo bataha iwabo ubwo baba bagiye,ubwo nyuma njye narakomeje ndakora birumvikana nari umwarimu nari umukuzi wa reta narakomeje ndagerageza ndigisha ariko ukwo kwigisha,byari ukwinjira mw’ishuri mada uyu munsi ntabwo wigisha uhh!arumunyeshuri uyu munsi ntabwo wigisha kubera iki?kubera ntaruhusa tuguhaye ehh abarimu benshi barabyemeye bakambwira nti ntabwo wigisha nkicara wajya gusohokango kwigendere bakambwira bati ntaho ujya nuhembwa se;urumva iyo torture ntukora akazi kandi ntuva aha!umwana wimyaka ingahe niwe usigaye akubwira haguruka icara wowe uri mwarimu,nanjye barabigerageje sinzi umenya ngira umutwe ukomeye sinzi umenya bananyica kugirango bangaraguze agati mbene ako nguko,najye barabinkoreye nkasanga kukibaho banditseho ngo ntidushaka abatutsi,n’abndi n’abahutsi n’ibyitso byabo icyo gihe baratangiye nokongeraho ibyitso ko batabashaka bigeze kubyandika kukibaho nigeze kubisangaho,ndababaza nti ese mwabana mwe muzi icyo kimara?bagaceceka nkavuga naka kugirango asubize byanze bikunze turakizi?kimara iki?cyandikwaho,cyandikwaho iki naka?cyandikwaho ibyo twiga ibi turabyigase?naka turabyiga?uwo ntunguye akagira ubwoba ati oya niba tutabyiga ibi tukaba tutabyiga naka genda ubihanagure ubwo ntibiri mumasomo twiga ariko nkabura uko ngira nkumva iyo tension uce imbere y’umuntu acire hasi imbere y’ibirenge byawe ubure icyo umukoraho!donc nageze ahantu najye muri uko guhanyanyaza baratangiye umumwe akagenda undi akagenda,undi akagenda ndakomeza ndarwanya abana wagera mbere yabana bose bakavugira rimwe hahandi bose bategereje kwinjira tsi tsi tsi bakubwirako uri umututsi tsi tsi tsi bikavuga cyane urumva nk’abana mirongo ine bavuga iryojwi bose icya rimwe! njyewe nkababwira nti muraceceka ibyo bintu mubiceceke twinjire niba mudashaka kwiga mubikomeze kuko ntabwo mwinjira mukibikomeza,murinjira aruko mwabiretse bagatinya bakabireka narangiza nkababwira nti ngaho nimwinjire ntakimenyetso cy’umusaraba twari twaramenyereye reka reka reka ibyo ntiwabibazanamwo;bigeraho uvuga uti ukigisha isomo ukabazaumuntu usubiramo abantu bose bakakureba batya ntihagire ushyira ukuboko hejuru ngo agusubize!ok ntabwo mushaka kuvuga cwe!ntabwo mushaka gusubiza cwe!reka mbereke ukundi twiga rero njyewe rero igisigaye nukubaha notes kuko tudashaka kuvuga bdabaha notes nkandika nkandi ariko vitesse ntigeze ntunga nkabaha notes zibaburabubuza babura icyo bafata,bakandika bakaba oblige yo kwandika ubwambere barabisuzuguye,mugitondo cyaho nza mba distribue mbaha impapuro mbaha interrogation kubyo nabigishije bati ntitwabyize?sinaherutse tutavugana kandi muravuze ubundi tutagombaga kuvuga mukore kuvuga ntibirimo kuvuga twarabiretse bakandika bakandika ubusa ati cyagihe hari mumitwe yabo harimo byabindi bibi gusa ntawigaga bagakora ubusa bakandika ubusa isaha igashira bati nimumpereze izo mpapuro nkakosora zeru zeru zeru,amazeru koricyo mushakase ariko hagati nkajya mbabwira nti umuntu ubashuka arabagirira nabi kuko ubu bwenge niwanyu bwinjiraga uwo ubashuka ngo mwo kwiga arabashuka numugome kuko nimwebwe agirira nabi;bibaho ariko ngera aho nanirwa najye ndatsindwa nulva nanjye gukora kuri iyo tension kubana bangana batyo uva mwishuri ujya murindi ugendana nicyo kintu numva ngiye kuzasara,ndavuga nti urugiye kera ruhinyuza intwari nanjye mpagarika kwigisha ndanagenda umunsi mbihagarika sinaraye ino twaranahunze tujya I Burundi namuzehe nutwana twaridufite utwana tubiri nabyo ari intambara yindi noneho ntibyari nkabyabindi kuvino ukambuka umupaka byari ikibazo kuko hose byari bigoye sigaguha ama detaille yinzira yaho twanyuze kuko zari ziteye ubwobwa,ariko twarahunze nyuma yabandi turagenda tujya I Burundi turagenda tunyura kuri Goma kuri Goma turahava tujya I Bujumbura kuko nabandi niho bari bari numvuga ariho nakwigumira;urumva rero turahaba,tuhamaze iminsi mike cyane mike nibwo Habyarimana yafashe ubutegetsi hu Habyrimana afashe ubutegetsi ehh ehh turishima ye!turishima twari turi mubuhungiro turasara turasizora yo tugize Kayibanda tugize Kayibanda,yo abantu bo bakaduseka batise Habyarimana wwe muraziranye cyo ntacyo tubaye reka duceceke tukishima ko adukijije Kayibanda abanywa branywa abagira bate abagira bate bagira ibyo bashoboye byose birangiye njye ndavuganti njye sindara mu Burundi uwabandi.
BYUKUSENGE: Nahungaga Kayibanda avuyeho nsubuye I Rwanda u Rwanda nararukunze cyane kubona ntararuguyemo nuyu munsi nsibyumva nti nisubiriye I Rwanda igihe naragenda muzehe akya I Bukavu ajyayo kurebayo abantu ariko twumva tumeze nk’abantu bagiye kuza,agiye I Bukavu abantu baramushuka bamunyuza ahantu bamuteze kugirango bamufate barahamufatira,agambanirwa n’umuntu nubu apfuye vuba aha nabana be barahari, ndamubabarira simuvuga, ndamubabarira kuko umuntu w’umugambanyi kujya mugihururu cya bose bifite inzira ariko kuba uri umwe ukagambanira undi umwe nikintu gikomeye cyane niyo mpamvu mwihoreye aza niba nabana be babizi bazabibike kumitima yabo njye nsinshaka no kumuvuga atakiriho ndabiretse rwose hari n’abandi navuga ariko we ndamuretse kuko yakoze ububwa ntanubwo cyari ikintu cyubururu ahubwo n’ububwa rwose!niyijyanire.
BYUKUSENGE: Baramufata njye ndi I Burundi ariko njye mvugako tugiye kuza bamuzanye ino,bamufungira hariya muri camp militaire inkuru insanga umuntu ava I bukavu aje kubimbwira ansanga I Burundi, Desiré bamufashe!bamufatiyehese?ati abantu bamushutse uhh abantu bamushutse bamwinjiza mu Rwanda inzira injya I Burundi ariko inyuze gato ijya mu Rwanda bahamutegeye baramufata niko nabyumvise ama details yose wenda nayajyamo barabimbwira ndababwira nti noneho ndatashye rero?urajya hehese? ko nuwambere bamufashe muzehe mu Rwanda murumva aribyo?twasezeranye kubana mubyiza no mubibi,nsubiye mu Rwanda ndahamusanze barabafunga bati bamfunge kuko nabana banjye nsimbasiga twebwe tugomba kuba hamwe,ubwo turagiye iwacu baranyinginga, bangira bate ndababwira nti shwi shwi shwii ntibishoboka ubwo yiyemeje gutaha ntibamubuza,turaza duhabwa na ticket tuyahabwa na croix rouge ye,njya muri croix rouge ndababwira nti ndatahutse.
BYUKUSENGE: Kubara rero bakunda impunzi itahutse rero nkicyo mutarabona kubera rapports babanza kwanga ariko iyo bagize Imana ukemera,batanga rapport kuvugako impunzi yicyuye kugi bati cyane turaguha ama ticket,bampa ama ticket ariko ndababwira ko nanarwaye ntashobora kugenda nimodoka bati turana kurihira n’indege,indege barayindihira n’abana banjye barazibarihira n’amafaranga ya embarquement barayampa;mfata I ndege nsinzi ngo ndajyahe ninzi ngo ndahura n’ibiki!nditahira nabana banjye nari mbafite ari babiri,turaza tuba ino turahaba turamenyera aranafungwa aranafungurwa;bizagera muri zahabu kugirango bicemo bwangu reka tugere muri za mirongo icyenda zejo bundi ,mirongo icyenda iba muri cyagihe cy’ibyitso nabwo sinarimpari kuko nari nagiye I Kinshasa gusura musaza wanjye wari wapfushije umwana.
BYUKUSENGE: Ndiyo inkotanyi ziba zirateye ibyitso birafungwa ntabirimo nabyo sinabibamo numvango abantu barafunzwe tukabyumva muma radio tukabibona mubinyamakuru nibyageraga ahongaho ndababwira ngo ndatashye;ati urajya hehe?nti ndatashye mu Rwanda ati abantu bashize nti ndajya gushirana nabo kuko sinshaka ko bashira bonyine ntarimo,aho bashize niho numvaga nshaka kwigira!nabaramahoro numvaga nabishaka;nshakisha uburyo bwo kuza barambwira bati ntushobora kunyura kuri goma,ntiwarenga umupaka wa gisenyi bakwicirayo,nonese bati keretse ubonye I ndege dierct iva I Kinshasa ikagera I Kigali;iyo niyo nshaka bigeze muminsi yambere yibyitso,yo gufunga ibyitso uyumugi uteye ubwoba!narimfite I ticket ya air Zaire yitwaga air Zaire iyo nyipfusha ubusa ndavuganti ndayireka mfata indi abantu bari I Kinshasa bampa indi iyo ya cameri iyo iyo itakigenda ino ya cameroni;ndayifata direct ingushusha hano I Kigali ndaza nsanga igihugu ku kibuga k’indege hariya nsanga hari abafaransa babasirikare,n’abasirikare babanyarwanda,n’abakozi baba mbese uyu mugi wose kuva kukibuga cy’indege ukagera hano I nyamirambo nta modoka nimwe igenda mumuhanda kuburyo amahirwe nagize kugirango mpave nahuriye n’umuzungu mundege wakoraga muri oms icyo gihe na muzehe niho yakoraga muri icyo gihe;umuzungu turaramukanya turamenyana noneho undi muntu ntazi,ariko uwo muzungu twari tuziranye…………aha ntivuga ………..
Dock windowTable of Contents
Introduction
Pre-Genocide Experience
Education Abroad
My Return To Rwanda
Imprisonment Of My Father
My Family Fleeing To Burundi
Abduction Of My Husband
Mass Expulsion Of Students And Public Employees
The Persecution Of Tutsi Teachers In Lycée Notre Dame
I Resisted The Harassment From The Students
The Habyarimana Seizure Of Power Brought A Glimmer Of Hope And Some Tutsi In Exile Were Tempted To Return To Rwanda
Dock windowView Topics
Introduction
1959 Pogroms
Family Instability And Flight To Neighboring Countries
Hardships
Supremacy
Arrest
Dock windowView People
Byukusenge Agnès
Rubayiza Désiré
Kayibanda
Habyarimana
Dock windowView Places
Rwanda
Belgium
Burundi
Nyamirambo
Kigali
Kabale
Muhima
Bugesera
Nyamata
Goma
Bujumbura
Bukavu
Kinshasa
Gisenyi
Dock windowView Map
Loading Google Maps...