Metadata |
| Id: | kmc00036_vid1 |
| Title: | Oral Testimony of MWISENEZA Nadine |
| Sequence: | 1 of 1 |
| Abstract: | The Oral Testimony of MWISENEZA Nadine , a survivor of the Genocide Against , the Tutsi , recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda.The testimony discusses early
memories of childhood and family, the worst atrocities during the Genocide, the testimony is given in kinyarwanda |
|
| Publisher: | Aegis Trust.( UK ) |
|
| Language: | kin |
| Rights: | Kigali Genocide Memorial |
| Subject Headings:
| Genocide - Rwanda - History - 20th Century |
| Genocide - Rwanda - Survivor |
| Testimony - Rwanda |
| Tutsi (african people) - Interviews |
| Tutsi (african people) - Crimes againts Rwanda |
| Rwanda - History - Civil war,1994 - Atrocities |
|
Creator:
| MWISENEZA Nadine |
| Format:
| mini-DV tape |

Ubuhamya bwanditse
Nadine: Nitwa Mwiseneza Nadine muri jenoside narindi hano ku Kicukiro ahangaha niho hari mu rugo, intambara yatangiye inaha mu kwa kane nko itariki… perezida amaze gupfa. Mu rugo babiciye
ku baturanyi niho bari bihishe nanjye twari turi kumwe, mvukana n’abana batatu bakuru abahungu babiri n’umukobwa umwe. Umwe mukuru yapfanye n’ababyeyi bapfiriye ku baturanyi babishe hagati nko
mukwezi gatanu n’ukwa Gatandatu barabanje babanza kubareka kuberako abantu babishe ntago ari abo ku Kicukiro bavaga mu Gatenga abo bantu bakaba bari boherejwe n’umushefu wo ku Kicukiro.
Nadine: Uwo mushefu niwe akaba ariwe wabohereje babanza bica abandi ariko kubera ko yuko urebye abo bantu bari nkaho bazi Papa babanza ku mugirira imbabazi yaje kwicwa n’abajepe (garde
presidentiel), batumwe n’umushefu wundi barabanje barabica. Babishe ari kumwe n’abandi bantu abakobwa babiri b’aho ngaho twari ducumbitse hamwe na mama na Papa n’uwo muhungu nanjye narindimo
ariko nabashije kuvamo ndagenda ntago bamenye. Kubera yuko njyewe urebye nari umwana intambara yabaye mfite imyaka icyenda ntago bari banzi cyane ku buryo uwo muturanyi yavuze yuko ndi umwana we
mutoya barabyemera.
Nadine: Noneho barabajyanye babashyira ahantu muri jardin mama baramurasa mu mutwe arapfa, n’uwo musaza wanjye mukuru bamurasa ku mutima nawe arapfa nabo bose bari kumwe na Papa bamurasa
bashakaga nko kumurasa mu mutwe, ariko baramurashe bakuraho basa nabahusha riva ku gatuza rihinguka mu kananwa gutya no hafi ku mutwe ku matwi ku buryo umusatsi wahano wose wasaga nkuworosotseho
nkaho risa nk’iryinjiye mu mutwe.
Nadine: Ariko ntago ryigeze rigeramo imbere ku buryo yabashije gupfa, bateruye imirambo barayijyana, ariko abantu barimo guterura imirambo harimo umuhungu w’aho ngaho twari ducumbitse aza
kureba arimo arareba uwaba ari muzima bamaze kugenda asangamo Papa kubera ko atari yapfuye neza amukuramo aramujyana rwihishwa ariko batabizi aramujyana amugarura ahongaho twari twihishe. Hari
hari n’abandi bantu bari baraje kudusura icyo gihe intambara itararangira harimo umugore wari ufite abana babiri b’impanga, nawe uwo mugore ariko kuko batari bamuzi abo bantu bavuze ko ari uwabo
yaje kubasura yari murumuna wa mama ariko ntacyo bamutwaye. Noneho barazana Papa bamugejeje ahongaho ararwara bakajya bashaka imiti, imiti ikageraho ikabura ubundi bakajya bamushyiramo za
antibiotique kuko nizo zabonekaga ama farumasi yose ntago yari afunguye byagombaga kujya kubohoza kugira ngo ubone imiti. Noneho bigeze… amara nk’ibyumweru bibiri arwaye ariko kubera ko
n’intambara yasanze arwaye malariya birakomeza ariko agerageza kuresista (resistance) amara igihe tubona azakira rwose tukajya tunaganira rwose nta n’umuntu n’umwe ubizi ko azakira. Ariko akajya
atubwira ngo uko biri kose njyewe inkotanyi niziramuka zije cyangwa hakagira ikindi kintu cyo gusaka kiba bazambona kandi sinzashobora kwiruka, njyewe nzapfa.
Nadine: Noneho bigeze muri mu kwa gatanu itangira nibwo haje kuza abandi bantu batumwe n’umuntu w’umushefu witwaga Ryeze akaba yari n’inshuti ya Papa, akaba ariko ariwe wari umushefu
w’interahamwe. Niwe wabohereje ngo baze bamutware bitewe n’umukecuru waje ahongaho arebye yaje arikota izuba aramubona ahita agenda arabivuga, bohereza abandi bantu nibo baraje barasaka
baramubona baramutwara ariko bamutwaye atangiye gukira, baramuzamura n’ahangaha twari duturanye ku buryo baramuzamuye bamwinjiza mu nzu baramubwira ngo tugiye ku kwicira iwawe noneho turebe ko
udapfa.
Nadine: Bazanye n’abahungu bahongaho abo duturanye barabazamura bamujyana imbere y’imva baramubwira ngo niyicukurire, aracukura ariko biramunanira baramufasha baracukura bamaze gucuka
baramubwira ngo ahagarare imbere y’umwobo umwe afata pistolet ku ruhande undi afata pistolet ku ruhande bahurizanya mu matwi bamurasira rimwe ahita agwa mu mwobo barangije bahita basukaho ibitaka
arapfa. Ahangaha turi rero niho bamuzanye bamuzamuye hano bamugeza hariya baramurasa nyine arapfa, barangije baragaruka baravuga ngo niba hari undi mwana we wasigaye bakaba baramutse
batamwerekanye ubutaha ni bagaruka bazabica bose.
Nadine: Ariko njyewe kubera ko batari banzi neza bari bazi bakuru banjye bakuru umuhungu umwe muto witwa Yves n’undi witwa Martine nibo bashakaga njye ntago bari banzi. Kuko na mbere baza
kubica ni njyewe babajije aho bari ariko nanjye bashyize ku murongo ariko nza kubeshapa (échapper).Ahangaha rero intambara ikirangira ntago aho bari, bari hamwe bakaba bari hano bose twabakuyemo
tubashyira hamwe ubu niho bakiri ntago twigeze tubakuramo.
