Oral Testimony of KARENZI Théonèste

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
 
View Topics 
  •  Asylum Seeking At Kayumba's Home 
  •  Betrayal  
  •  Feeding 
  •  Harassment And Humiliation 
  •  Seizure Or Destruction Of Properties In Recognition Of The ''Methodical Killings'' 
  •  Betrayal 
  •  Flight To ''Zone Turquoise'' 
  •  United Nations Peacekeeping 
  •  Dedication To Military Life 
  •  Education 
  •  Back To The Experience Of Gatwaro Stadium And The Death Of Mum And Sister 
 
View People 
  •  Nyagasaza 
  •  Kayumba 
  •  Karemera 
  •  Nshimiyimana 
  •  Bagirishema 
  •  Karara 
  •  Sindikubwabo 
  •  Ndoroyabo''Majigo'' 
  •  Sanane  
  •  Musayidizi 
  •  Bashaka 
  •  Bénoit 
  •  Déo 
  •  Kagame 
  •  Kanyarengwe 
  •  Kigali 
  •  Charles 
 
View Places 
  •  Nyenyeri 
  •  Gacaca Sector 
  •  Gihara 
  •  Kidaturwa 
  •  Crete Zaire Nil 
  •  Mushubati 
  •  E T F 
  •  Nyarushishi 
  •  Cyangugu 
  •  Kamembe 
  •  Bukavu 
  •  Zone Turquoise 
  •  Kibuye 
  •  Duha 
  •  Gatwaro stadium, Gatwaro forest and Kibuye Hospital 
 
 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  KARENZI: Arampagarika;nikanze;ndikanga nyine;kuko ntari nzi ko;babaga bihishe bagirango akubaze ahita atema.Nikanze nayo isa n'ihagarara;nawe aratinya.Njyewe kubera ko ntari ngitinya ingwe,ndakomeza ndagenda.Ubwo we; kuva n'aho ngaho sinigeze nongera no kuyibona nahise niruka;kuko nari ngeze ahantu hari amazu menshi;ndiruka ndagenda njya ku Bantu bari inshuti zacu,yari umushoferi;iwabo mbese b'uwo mushoferi;witwaga NYAGASAZA,ahantu bahitaga kwa KAYUMBA.Eeeh;aho hantu mba;aho hantu mba ndahageze.Maze kuhagera,baba baramfungu;hari nijoro nka saa,saba; mu ijoro ryo ku cyumweru nyine.Baramfungurira ndabibabwira ko iwacu babishe;ariko bakaba bari baturanye na mubyara wanjye witwa Karemera,wari ufiteurugo hafi aho ngaho.Ngiye kwinjira mu nzu yabo nsanga harimo intebe za;imisego y'intebe muri Salo;nsanga harimo ibintu byabo nari nzi mbese.Kandi nabo bakaba bazi ko uwo muntu twari dufite icyo dupfana.Ngirango nabateye ikibazo ahari cy'uko babonaga badusahuye,bakumva ari ikibazo ntibanyishimira.Umukecuru waho;umukecuru ushaje,ufite nk'imyaka nka mirongo itandatu n'indi,cyanwa mirongo irindwi;eeh;mirongo itandatu n'indi.Icyo nzi cyo yari ashaje.Arangije armbwira ngo "nta kintu ufite?"Ndamubwira ngo "ntacyo" Ngo nta; ngo "rwose zana amafaranga niba hari ayo ufite ngo tuzaguhisha."Ayo mafaranga yose nari nsigaranye mpita nyamuha.Arambwira ati dore ubu ngubu rwose;Ngiye kugenda arambwira ati "Mu gitondo arambwira ati "Tugomba kukwirukana ukagenda"Ati "aya mafaranga ni make ntiyagutunga kandi baba baza ku;baza ku dusaka;twagomba kubaha amafaranga none ubwo ngubwo tugomba kukwirukana ukagenda."Ndamubwira nti "mwambabariye ko hari n'ahantu twahishe; twasize umuceri hano hafi nkajya kuwuzana niba mwemeye ku mpisha."Bati "Genda uwuzane"Ndagenda njya kuwuzana.Mpageze uwo muntu yari umushoferi wa Komine;yitwaga NSHIMYIMANA,eeh,na n'ubu uretse ko arahari.Arambwira ati;Ariko aho ha;ahonga;aho naraye k'uwo mu kecuru barangaburiye.Ubwo nibwo nari ndiye;mu ijoro ryo ku cyumweru;Hashize icyu;hashize icyumweru.Ubwo ndagenda nda;bampa umuceli mu gashashi;arambwira ati "Va aha ngaha;va aha ngaha ngiye gutwara abantu bagiye kwica mu Bisesero cyangwa mbabwire baze babanze kwica wowe."Ndamubwira nti "koko ko ubona hari inzu y'inkoko hariya; wambabariye ukampishamo".Ati "Non,non,non; ak'abatutsi kashobotse",asigana n'umugore we kumpa umuceli nyine.Ngo "Mupimire mu gashshi agende" ngo "arawurya se ari mubisi"Ngo "ni ugiye gupfa ubusa n'ubundi baramwica"Arawumpereza mu gashshi;ndiruka,Manuka ahantu,ndihisha.Aho hantu mpahurira nyine n'ibintu; ndagenda nihisha ahantu ku gihuru;abantu baza kuhahinga,mu gitondo.Ubwo hari mu gitondo n'ubundi.Abantu baza guhinga iruhande rwaho nka hariya,cya gihuru bakizirikaho ihene.Ndangije;bagahinga;umugabo akavuga ngo "Ubu mbonye umututsi"Ati "Namwica,namwica"Umugore akavuga ati "Ariko se wowe urica umututsi"Ngo "oya"Ngo "Ubu ni ububwa;abandi bagiye gutabara" Ngo "Wagiye nawe"Hepfo ibitero byirukanka;imodoka zitwaye abantu bajya kwica mu Bisesero n'I Karongi;ndangije; ihene nayo imeze nabi iri ku ndishiriza aho ngaho nyine;nanjye nari mbaye nko kwa NYAGAKECURU,iba ari kwa NYAGAKECURU.Ihene nayo ikarisha nkabona noneho igiye kunsiga ku mugaragaro.Ihene ndayizitura,ndayisunika;nkajya nyisunika,iragenda.Imaze kugenda;umugabo ati "Dore ya hene irazitutse"Arongera aragaruka arongera arayihazirika.Ndongera Ndayizitura.Aravuga ati "Pu; nubundi iyi myaka ibi;iyi myaka ni iy'abatutsi"Aho hafi aho ngaho nyine;ibyo;iyo myaka yari ihari yari iy'abatutsi.Nishaka iyirye nayo irye ku byabatutsi yumve uko byifashe. 
  •  KARENZI: Ubwo;Ndokorwa n'uko atagarutse kuyihazirika;kuko iyo aza kuyihazirika;n'ubundi noneho nta cyari gutuma atambona.Nari nyizituye kabiri.Ubwo,baba barahinguye barazamutse,nanjye nsubiye ha handi kwa wa mukecuru.Ubwo hari ku wa kabiri;ntekereje neza ubwo hari ha;hari nko ku italiki eeeh;makumyabiri;ubwo hari ku italiki makumyabiri n'esheshatu rero;z'ukwa kane.Ha;eeh; hari ku italiki makumyabiri n'esheshatu;hari ku wa;hari ku wambere;eeh; hari ku wa mbere.Arangijearambwira;ati "Ubu rero uragarutse"Nti "Ndagarutse"Ngo "Umuceli uri he baguhaye"Ndawumwereka ;u ishashi;bansukiye mu ishashi izi;nk'utu tw'umukara;sinibuka uko kasaga ariko niko; ni; niyo ngano ngaha.Arambwira ati "Ngaho wuzane"Ndawuzana.Bukeye;arambwira ngo ngaho genda uryame;barongera barangaburira.Bukeye noneho bwo yanyirukanye nka saa mbiri; aramwira ati "Sohoka genda"Anyaka umupira nari nambaye mwiza;ampa agapira kanditseho ngo Mirinda kacitse ijosi bwa bundi bwa Publicite namwe muzi.Ndangije; njyana nako,ndakambara nyine; kari n'umweru, ako gapira ari n'umweru; Urumva ntikari kanyemereye kwihisha neza kuko karagaragaraga.Ku buryo byasabaga ko ngatsirima mu;ngatsirima mu byondo kuko n'imvura yaragwaga hari mu kwa kane.Nkagatsirima mu byondo nkakambara Imvura yagwa ikanyagira kakongera kakimesa;nkongera nkagatsirimamo imvura imaze guhita nkongera nka kambara.Yari kamufring mbese nashakaga  
  •  KARENZI: Ndazamuka njya ahantu ku Nyenyeri;hafi ya ho hari;hafi yahoo hari hatuye eeh;uwari Bourgumestre wa Komine Mabanza;KAGIRISHEMA.Ari naho namaze igihe kirekire cy'intambara nihisha muri ibyo bihuru byaho;Nihishamo nyine,hari umuntu w'umudamu w'umukonseye waho;wari uziranye ni;bari baziranye n'iwacu; bari inshuti zabo; bagiye; yashatse kunshyira mu nzu umugabo we akajya amubuza nyine.Umugabo we akavuga ati "Oya;wihisha umututsi"Umudamu arambwira ati"Umva rero nta kindi nakumarira;ujye ugenda wirirwe hanze noneho nibigera nimugoroba nushaka uze."Kandi nimugoroba;ahubwo yari kumpisha nimugoroba;yari kumpisha ku manywa kuko amanya ariyo birirwaga bashaka;akampisha nimugoroba.We yasha; mbese umugabo we yashakaga kugirango mpfe nta n'ikindi.Hari akana aho ngaho bari barishe;bishe nyina baragatema.Baravuga bati "Tubonye akagaragu nyine"Barakazana akana kaza kuhaba.Akana bari baratemye mu mutwe.Bagakoresha nk'agakozi;Kuko yari umu;yari umugabo ukomeye ku buryo muri MRND,yari interahamwe ikomeye ntabwo bari ku;kugira;ntabwo bari ku;kuza kumubwira uko bishakiye.Urumva niwe wari ushinzwe amaku;niwe wari ushinzwe koruganiza kwica muri Secteur ye;yayoboraga.Ndangije nkajya kwihisha aho hanze ni mugoroba akambwira ngo uzaze ufate ibyo kurya hariya,Banshyira ahantu ku rugo bazajya babinshyirira.Akabihanshyirira nkaza nyine nkabifata,nkagenda nkabirya.Noneho bari batunze imbwa;imbwa nayo iza kuza ku; kumenya aho bashyira ibiryo nyine.Babiharambika gusa;bapfaga kubiharambika imbwa nayo ikaba irabiriye.Kuburyo iyo bwamaraga kwira mo gake; nka saa kumi n'ebyiri n'igice;narazamukaga nkajya gucungana n'imbwa;babiharambika nanjye nkabirya.Imbwa nayo itarabirya.Imbwa; iyo mbwa kandi yirirwaga icaho irya abantu nyine.Ikirirwa irya abantu;niba yarabaga ita; sinzi yabaga ahari yarabaga itahaze.Cyangwa yabaga igirango irenze ku izo nyama z'abantu ibyo byo kurya nyine.Akana nako kakajya kanzanira bagatuma kuvoma kakazana ibyo kurya mu ndobo kagashyira hafi aho ngaho;nkabitwara nkabirya.Bigeze aho ngaho baranga no kungaburira.Haje kuza interahamwe zimvumbura hafi aho ngaho.Hafi ku rugo rwegeranye n'uwo mukonseye neza; hari umugabo papa yari yarahaye inka; no kwa masenge bari baramuhaye inka;ku mugabo witwaga Karara nabo bari baramuhaye inka.Mbese urumva abantu nk'abo uba warahaye inka ubundi byari igihango gikomeye;ariko icyo gihe byari byarangiye nyine icyo bancaga cyari iwacu kandi nta n'umutungo bari bagifite ubwo ba; babacaga ibyo babahaga nko kwigura ntacyo bari bakinca nyine.  
  •  KARENZI: Ndibuka ko bamvumbuye baranjyana baramubwira bati "Niho wabaga nta handi, tubwire aho waryaga"Ndamubwira nti "ntabwo naryaga; Naryaga ibitoki n'ibiki"Bati non;tubwire tubwire aho wabaga utubwire n'umuntu wari uguhishe;Kugirango babone nabo ko ba;ko babo;babone uburyo bwo kumwaka amafaranga nyine ko yari ampishe.Arangije aragenda ati "Reka da ntabwo nabika umututsi"Bati "Ngaho duhe inzoga tumureke"Igihe cyari kigiye; ndibuka icyo gihe SINDIKUBWABO yari amaze iminsi aje ku Kibuye na Hercopteur ahubwo ni uwo munsi yari yaje; yari yaje ku Kibuye na Hercopteur.Arangije; hari nko mu kwa gatanu; hari hashize gihe; hari hashize ukwezi nirirwa nihishe.Hari hashize nk'ukwezi.Arangije arambwira mugende;ati duhe inzoga tumureke.Aravuga ati "Ntayo tubahaye"Barabanje basaba amafaranga Magana atanu arayabima,bamusaba inzoga amacupa atanu barayamwima; ara; arayabima; Bati "Ngaho duhe amacupa atatu twigendere; kandi yacuruzaga inzoga.Yitwaga NDOROYABO,ariko bakundaga kumwita MAJIGO.Arangije aravuga ati "Nimugende mumwice ahubwo mumwicire kure y'umuyoboro Ndavuga nti; Ngo ahubwo ababwire aho yabaga,ngo n'aho yaryaga.Barantambikana baranjyana banjyana aho ngaho ku muyoboro; Ku rupa; ahantu hari urupango bita ku nyenyeri.Barambwira bati reba iriya misozi; Banyerekaga ubwo za Karongi; bati "Hariya buriya ni abatutsi barimo kuhatwika"Kandi ahubwo nibo bicaga; bica.Barambwira bati ubwo ngubwo tugomba ku kugira nkabo.Umudamu wari uri aho ngaho yari arimo atora ikahwa; ajonjora ikahwa mu muvure ahita arimena.Ngo reka mbahe umuvure uyu mwana tumusekure mu muvure; ngo reka mbahe umuvure tumusekure; bati wuzane; aba amennye ikahwa ryari ririmo,ubundi mbona ko adakina koko; Ndavuga nti "Baransekuye karabaye"ubwo afata ikahwa ararimena, arawukurura atangira ku wuzamura.Barangije bazana isuka; bati ugomba no kwicukurira ariko; aho turi buze kumuhamba tumaze kumusekura.Bazana isuka; ndacukura; ariko banyereka urutare; urutare rw'ibuye barambwira bati uru rutare nuruterura ukarushyira ku mutwe turakubabarira.Urwo rutare se wagirango rwanganaga iki?Ntabwo warushyira muri Hullix.Urutare runini; runini cyane.Ndangije urutare ndujyaho, ndaruterura; ndaruterura rurananira.Ndaruterura nyine; Ok; ibyo aribyo byose nanjye nabonaga ko bidashoboka; ariko naravugaga nti rwose Nyagasani wamvaye muri Stade n'uru rutare ararunteruza tu.Ndaruterura ndaruterura;urutare habe no kunyeganyega.Barangije barambwira bati Pu cukura;ummwe yari yishe ibintu bita ibihumyo; mu izo nterahamwe zari zamvumbuye.Aravuga ati reka abijyane ahantu hirya gato; ngo babiteke mbo babivanemo agasupu noneho baze kwivugurura nibamara kunyica.Bon; kuko icyo gihe nta Bantu bari bagihari;abantu bari bamaze ku bamara; abantu ba; ba; hari hasigaye abantu bake cyane nyine.Bavumburaga umwe umwe; byabaga ari nk'idorari nyine kuvumbura; bari barabamaze.  
  •  KARENZI: Arangije arambwira; ajya gutanga ibihumyo.Hasigara uwo mugore n'umusore wari wamvumbuye; mw'abo bari bamvumbuye; bari bamvumbuye ari abasore babiri; umwe yitwa SANANI; undi yitwa MUSAYIDISE;arangije baranjyana bati cukura hahandi.Ndacukura; ndacukura,umwe ankubita igi; aca igiti agiye kunkubita mu mutwe ngira gutya.Akinkubita hano; akubita ahangaha ukuboko numva kurajegeye ndakumanura; noneho nsigara ncukura nsa nku; nk'ugira; nk'uharura nta mbaraga ngifite nkubitisha ukuboko kumwe.Ndavuga ibi nta kigenda; ndavuga n'ubundi aba Bantu bagiye kunyica kandi ni hahandi baranyica nabi.Mfata isuka nari ndimo kugira ndayizunguza nyijunguje barahunga begerayo; mbona bagize gutya begerayo; nca aho ngaho mu urwo rugo umudamu yari ari gucamo umuvure; nurira urugo nsimbuka ngwa inyuma yarwo;ndiruka manuka epfo nsa n'ujya ahantu mu ndara;batera induru; bariruka bakavuga ngo; ngo nguwo;nguwo;nguwo; yambaye ka gapira k'umweru; noneho kari karabaye nk'ikigina.Ngo yambaye umupira w'ikigina.Noneho; kuko najyaga ngasiga ibyondo.Noneneho ndangije umupira nawo nwuvanamo nsigara nambaye ubusa.Ndawujugunya; ndawuta.Hari nko mukwa kangahe ra;hari nko mukwa ga; nko mukwa gatanu kurangira.Umupira ndawuta;kuva icyo gihe kugeza intambara irangira bwo; yarinze irangira ntarongera kwambara.Umupira naherutse nwuta aho ngaho;sinigeze nongera kwambara.Ndangije ndagenda ndiruka nihisha ahantu amazi yari yarafukuye njyamo; Baranshaka; baranshaka hari nka saa;bamvumbuye ari nka saa; icyo gihe hari nka saa; icyo gihe hari nka saa hari nka saa cyenda.Bigera nijoro batarambona.Ndazamuka nsubira hahandi; barambwira bati twamenye ko bakuvumbuye; ntiwavuze aho waryaga? Ntiwavuze abakugaburiraga? Nti Hoya rwose ntaho navuze.Bati ubu rero byarangiye; bamenye ko uri ino rwose bakwica; bati nushaka ugende.Ndavuga nti ndagiye.  
  •  KARENZI: Nsubira nyine; mva aho ngaho muri ako gace ko ku nyenyeri muri komine;muri Secteur ya Gacaca nsa n'ukomeza njya iwacu.Ndagenda ngeze; ngera ahantu ngiye kwambuka nsa n'ujya I Gihara;hari umugezi hafi aho ngaho ubwo nari ngenze nk'ibirometero nka; nka bibiri; ndi kwibaza aho ngiye kujya nyine hanyobeye; Mbona bunkereyeho njya hafi; amasaka icyo gihe bari bamaze kuyatema kandi twa; twagize amasaka ari mato cyane.Mbona ahantu bashyize ibikenyeri.Ibikenyeri batemyeho amasaka barabirunze gutya.Ndavuga nti ubu; ngomba kwihisha ahngaha uk bime; byifashe kose.Mfata bya bikennyeri mbyirenzaho; mbyirengejeho bumaze gucya bumaze kuba nka saa kumi n'byiri; saa kumi n'ebyiri n'igice cyangwa saa moya.Ngize gutya mu bikenyeri; ndebye hirya gutya mbona hari abantu bari guhinga.Mu giturage rero hari ukuntu bajya guhinga bagahisha isuka.Ngize gutya mu bikenyeri numva harimo amasuka bahishemo.Ndavuga nti ubu baraza gukomeza umubyizi wabo ya masuka bayabone baze kuvanaho amasuka yabo bahite bambona.Mpita mvamo muri bya bikenyeri; nambuka umugezi njya ahantu ku mwarimu wigishaganyaga na papa witwa BASHAKA; uuh; uuh;njya ahantu kwa ma;hafi aho ngaho hari hatuye masenge nihisha hafi aho ngaho.  
  •  KARENZI: Abakiga baza kugabana amasaka n'abahutu; hari; kugirango bice neza bari barashyizeho Commuté yitwaga Yagabanyaga abahutu.Yitwaga; hari iyitwaga;commute mpuzamutungo.Iyo mpuzamutungo rero yari; yafataga ibintu by'abatutsi ikabigabanya abahutu.Hari n'iyitwaga Ngaruramahoro; yasakishaga aho bakeka ko hari umututsi ikajya kuhasakisha; ari nayo ipanga amarondo.Iyo mpuzamutungo rero yo yari igabanya ibintu abahutu; uwishe benshi bakagira ibyo bamuha;uuu;interahamwe ikomeye mbese bakayiha ibintu byo kwa kanaka; muri icyo gihe bwo bari barashyize ho itegeko ko uzajya yica umuntu wo muri Fami; wo mu muryango bazajya bamuha ibintu by'uwo muryango byose.Ubwo kwari ukugirango babashyiremo ingufu mbese; kugirango bajye babona uko bashakisha cyane.Ubwo ndagenda mpageze nsanga barimo kugabanya amasaka nyine abahutu; mu ayo masaka yo kwa ba masenge nari nihishemo.Nanjye nzamuka; kuko byari akavuyo; nanjye nzamuka muri ako kavuyo k'abantu ndagenda njya k'uwo mwarimu.Kumu; bwakeye nka saa mbiri n'igice;saa tatu;Eeeh saa mbiri n'igice saa tatu.Mpageze njya mu rugo;barambwira bati;Nsanga nabo basahuye kwa masenge nyine; ibintu byabo barabimaze biri aho ngaho;nabyo ndabizi; barabizi ko mbizi; bara; bambaza ko bapfuye ndababwira nti "rwose barapfuye barashize."Bati "barapfuye?"Bo icyo bashakaga kwari ukugirango bumve ko bapfuye.Barangije barambwira bati; umugabo wari uhari w'umwarimu; yari umwarimu; ajya aho ngaho papa yigishaga i Mushubati abwira umwarimu waho witwaga KANIZIYO ati "Wa mututsi wo kwa kanaka namubonye musize iwacu; uze kuza mu gitondo muguhe.Ubwo ngubwo ariko noneho barasahu; bagira ishyushyu ryo ku nyica murumu;barumuna barumuna b'uwo musore nawe w'umwarimu bati "Natwe tugomba kumwica" Barabigambana kubera ko; bose gushaka kwica umututsi nyine bibanga mu nda.Nareba nkabona bahindutse; banje iruhande nkabona bahindutse; Mbonye bwije neza hatakibona neza; Mpita nsimbuka ndagenda; napfuuye kugera hakurya gato;Numva urusaku bati "arihe?,araducitse,bati yari ari mu nzu batangira noneho kubita abasazi; bashaka no kubasahura bavuga ati "umuntu muduhamagarije ari he?" 
  •  KARENZI: Nda kwepa ndiruka ndagenda njya iwacu noneho; noneho; ku matongo.Ndagenda njya mu matongo mpasanga; nikubise ku muhutu twa; wari umu responsible aho ngaho wari; navuga ko yari inshuti yacu nsanga ashaka kunyica.Arasohoka afata ubuhiri ati "Ndakwica" Ati "ndakwica"Ati "ni bande muri kumwe?"Nti "nta muntu turi kumwe"Ati "Mbwira ko iwanyu bapfuye"Nti "Barapfuye"Ati "Ndakwica"Ambaza abantu bari baturanye hafi aho ngaho nabo; abantu yari yarasahuye wumve gusahura nabyo ari ikibazo; agafata ubuhiri agirango ankubite; njya mu kiraro cy'inyana; inyana ye; inyana ye nayo ikanyica; nawe yashaka kwinjiramo nawe ikamwica kugirango aze ku nkubitiramo; nanjye nkata inyuma yacyo.Noneho turavugana tumarana nk'amasaha nk'abiri; akambwira ati "Ubu abatutsi nta kindi; ntimugomba kubaho tugiye ku bica n'abi Bugande tubice,n'abo muri Congo tubice.Uzi; icyo gihe iwacu bari baratangiye kwica n'ipusi ngo ipusi ni umututsi ikunda amata; nta muntu wari ugitunga ipusi; ipusi barazicaga bati ipusi ni abatutsi;bakazica zose.Ati "n'ipusi tuzice; n'inzoka tuzice zose".Ati "nta kintu ki; n'igi; kitwa umututsi n'igiteye nkawe nk'ipusi kuko inywa amata cyane; turayica n'inzoka tuyice igira ubugome nk'ubw'umututsi.Numva kweli; numva noneho biransize nta;ntangira kwi; ndiheba noneho burundu.Ndazamuka njya mu ishyamba ryari rihari; nihishayo; baranshaka mu gitondo barambura; baranshaka nimugoroba barambura; bamara iminsi nk'ibiri banshaka barambura.Njya ku muntu nanone w'umuhutu wwari umu;wari umukozi w'iwacu; arambwira ati "uzi inama nakugira;genda nta muntu ukubonye."Ujye ku ipironi; andangira ipironi ryari aho ngaho hiryaaa.Arambwira ati urijyeho; uryurire; hahandi handitse Danger uharenge; urizamuke urifateho uhite upfa.Ati kuko ati gupfa byo ugomba gupfa.Yari umukozi w'iwacu avaho ba bandi bahinga; yabanje kuba umuboyi bigeze aho ngaho ajya gutura baramwubakira hafi aho ngaho mu isambu y'iwacu,ari nabo bamwubakiye; ari nabo banamusabiye.Arangije arambwira ati;ati "Ubu ngubu ugomba gupfa ukurira ipironi"Ati "icyo nakugiraho inama;genda wurire ipironi nanjye ne kukwiyicira. 
  •  KARENZI: Ndareba ndavuga nti kweli abantu barahindutse.Ati "ntibinashoboka ngo wenda ahari intambara ni rangira uzajye undagirira ihene"Kandi ubwo ubwo niwe wana nawa mukozi we ati "Uzajye undagirira ihene byibuza.Ndavuga nti ubu Kweli ubu niho ibintu bigeze?Ndagenda; njya; mvayo njya mu ishyamba.Ndavuga nti ngiye kurira ipironi mpfe.Arangije baje ku musaka kuko nawe bamukekaga ko yaba yampishe;aravuga ati "reka reka da yuriye ipironi yapfuye"Kuko yumvaga ko; ko twabyumvikanyeho ko ngiye kurira ipironi; ndabimwemeza,nawe arabyemera.Kuko nabonaga ntabimwemeje ya;nawe yananyica"Ndamubwira nti "ngiye kujya kuryurira ngewe nanjye ngende nanjye mpfe"Tubyumvikanaho turagenda;ndagenda akabumvisha ko napfuye;abantu batangira guhwihwisa ko napfuye;ariko koko ntapfuye; ko nuriye ipironi.Arangije aramfa;Ndangije ndagenda nihisha ahantu mu ishyamba;ashyamba baza kuritwika; kugirango banshake;bararitwika, ngafata igiti nkazimya nyine aho nicaye.Noneho ishyamba risigara ubwo izu;igihe cy'izuba cyari cyarageze.Ngirango ni nko mu kwa gatandatu rega.icyo gihe bwo byari bimaze kugera nko mu kwa gatandatu.  
  •  KARENZI: Ndangije ndagenda mva mu iryo shyamba, kuko wahagararaga noneho mu ishyamba ukareba ahantu hose gutya bahatwitse.Mvamo ,njya ahantu batari batwitse mu ishyamba rindi;ryacu.Noneho umuntu aza gutema igiti mu ishyamba ryacu nyine.Aragitema kiraza kinyikubita mu;ibishami binyikubita mu maso; binyikubitaho nyine,igiti; nka bya biti by'icya;nk'ikumbobya biti biba byarazamutse gutya ari kimwe umuntu ashobora kwikorera.Umugabo aragikurura kiramunanira.Ndavuga nti "uyu muntu agiye kuza gutema ibishami" kandi haramanukaga hari imanga ahantu hamanuka gutya.Ndangije igiti nka; nanjye ngaterura nawe akazamura ngaterura ngashyiramo ingufu nyine.Ndaterura nshyiramo ingufu arakizamura ndavuga nti Imana izo.Arangije mbona aragiye nanjye ndagenda; aah;bumaze kwira ndagenda.Hari abantu baje guterana Grenade b'abahutu rero babiri.Baterana Grenade nyine; uwitwa Benoit n'abandi bahutu b'aho ngaho b'interahamwe; sinzi icyo bapfuye; baterana Grenade; kuko icyo gihe inkotanyi za; bavu;abantu bavu; impunzi z'igitarama zari zaratangiye kuza;abahe;zari zaratangiye kugenda;baravuga bati ni inkotanyi ni inkotanyi.Mprofita mw'ako mw'ako kavuyo ndiruka nshobora kwambuka; nambuka umuhanda njya ahantu hari; bitaga ku Kidaturwa naho hari hari umuntu wari umu;wari nk'umukozi w'iwacu wari;waturagiriraga inka.Nsanga inka baraziriye ariko we aranyakira anshyira mu nzu arambwira ati "Rwose ngize Imana ndakubonye"Ati "ubu ngubu uretse ko nta buzima"ati "Ariko ngize Imana kubona nkubonye"Ati "Uretse ko ntabuzima nakwizeza ko uriho gusa"Ati "Ariko pfa kuba uri ahangaha byibuze urebe uko;umuntu arebe uko yazakwambutsa akakujyana muri Congo kuko mu Rwanda ho nta Mututsi ushobora kuhaba ntibishoboka.Ati "ubu ntibishoboka rwose"Ati "Nta mututsi ushobora kuhaba n'inshuti zabo bagiye kujya bazica."N'abari inshuti z'abatutsi mbese.  
  •  KARENZI: Ubwo ndangije nguma aho ngaho; iminsi mike; abafaransa baba baraje; muri Zone Triquoise mbese; bakiza muri Zone Triquoise.Hari ahantu baje hari hari umufaransa mwene wabo w'umupadiri;ahantu hitwa kuri Crette Zaire nile; Congo Nile mbese.Hari undi mugabo wari aho ngaho w'i Mushubati wari inshuti y'iwacu witwa Déo; aragenda aramubwira ati "Nabonye wa mwana wo kwa kanaka ariko tugomba kumuhi; rwose wowe uzi igifaransa urebe ukuntu wabivuga, urebe ukuntu twamugeza mu bafaransa tushobora no ku;wenda ahari azicwe n'abafaransa."Ariko nanjye nkavuga nti nanjye Imana imfashe ngere mu bafaransa bandase; kuko ibyo aribyo byose numvaga ko abafaransa batanyicisha icyuma cyangwa ngo bantwike.Kuko icyo gihe bari bamaze; umuntu bafataga icyo gihe bwo bamwicaga nabi cyane; kwari ukumubamba; nta n'ikindi kintu bamukoreraga.Ndavuga nti noneho bandase; noneho; njyewe no kujya mu bafaransa nari nzi ko bagiye kundasa ariko noneho ngapfa noneho ndashwe.Kuko ubuzima bwo bwari bwarandambiye ubwo icyanteraga impungenge cyari ugupfa nabi; ariko gupfa byo ntibyari bikinteye impungenge.Numvaga ubuzima bwarandambiye.Ndangije; aragenda arabimubwira; ariko amuhisha aho ndi; Ntiyamubwira ko ndi iwe kugirango ataza kuza kuhanshakira.Aramubwira ati "ese ari hehe?"Ati hari ahantu yihishe ati ajya aza kurya gusa ati ariko; ati rwose umubabarire; umbabarire ubinkorereho.Arabimubwira.Uwo mugabo nawe; yari umugabo nawe wayoboraga ibitero; nawe yari interahamwe; uwo yabwiye ngo amperekeze.Arangije aramperekeza aranjyana anjyana iwe;ariko ntiyanyinjiza mu rugo aragenda ajya kubwira uwo mugabo ati musize hariya; ntiyamubwira aho;a; aho;aho ampishe kuko imbere y'iwe habaga interahamwe nyinshi cyane nawe yari umukuru w'interahamwe nyine.Ndangije ndagenda nihisha ahantu; arahampisha; kubera iyo minsi nk'ingahe rero nari maze mu;ngirango ni iminsi nk'irindwi nari maze mu nzu; ubwo nibwo bwa mbere nari ngiye mu nzu.Nari nananiwe kugenda;Aragenda angurira; uwo mugabo aragenda angurira ka Biere ka Primus ndakanywa; ndangije kukanywa numva amaraso arongeye aratembereye nyine.Ndangije arambwira ati "Ngaho tugende"Ndababwira nti "noneho nti tujye imbere"Nti "Mujye imbere nanjye mbakurikire"Nti "kubera ko nibabahagarika nzajya mbyumva nti icyo nzi cyo nti nzi ko tugiye Congo Nil gusa"Ati sawa; bakagenda nka hariya nanjye nkagenda nk'ahangaha nyine ku buryo mba ndeba ko bashobora guhagarara cyangwa ba; bagira.Turagenda tugezeyo ngera mu bafaransa nyine; abafaransa baranyakira.Baramanura hamwe n'abandi Bantu twahasanze bakeya batujyana ahantu bashyize; bari barashyize; bari bashyize ikigo; natwe ni natwe twahageze bwa mbere mu bafaransa.Ba; tugera ahantu bari bashyize inkambi muri ETF; mu kigo cya ETF; ku Kibuye mu mujyi.  
  •  KARENZI: Ubwo batumanuye ku Kibuye mu mujyi batugezayo; ubwo nyine batangira kuduha ama Conserve, umuntu aba aho ngaho; ariko ibyo ari byo byose noneho ntangira kugira icyizere cy'uko ntagipfuye kuko nabonye ko umuntu ugiye kukwica atapfa kukugaburira.Numva ntangiye kugira icyizere;batangiye no kuvuga ngo abana bato; kuko intambara yabaye niga mu wa kabiri Secondaire nabibabwiye ariko nari narasubiye ibwana; nari ngeze icyo gihe; nari nifashe nk'umwana wiga mu wa gatatu Primaire.Noneho bakareba bati abana batoya; bati mujye hariya bati mwebwe tuzabajyana; bamwe batangira no kubajyana i Goma noneho babasubiza nanone mu nterahamwe.Batangira kubapakira Hercopteur ndababaza nti "mbese bari kubjyana he?"Ngo bari kujya kubapakirira i Goma.Ndababwira nti jyewe ntaho njya.Bati "Mbese ufite imyaka ingahe?"Nababwira imyaka ko; mfite ko ari cumi n'itandatu icyo gihe nyine ntibabyemere.Bati "Non; imyaka cumi n'itandatu se ukangana gutyo?"Nkababwira nti njyewe mfite imyaka cumi n'itandatu; nti nigaga muri Secondaire bagaseka nyine; bakaza bakamfata amashusho baka; sekeraho nyine. 
  •  KARENZI: Ubwo abantu bakomeza kujya baza bake bake nyine; hari n'abanyururu bari bafunze b'abatutsi bari barafunze muri gereza aho ngaho nyine; bari bagifunze bo batigeze bica; abanyururu bari bafungiye muri gereza; abatarasohotse ngo bajye; kuko bageze igihe barabaribera ngo bose batahe.Bo bigumirayo; nabo batangira kuza baratwegera tuba tubaye nk'abantu mirongo ine; mirongo itatu; batujyana I Nyarushishi; I Cyangugu; tujya kuba mu nkambi;dusanga hariyo abantu benshi;batangira kubaka amahema natwe tuba; tangira ku; kuba mu buzima bw'impunzi nyine;ubuzima bw'impunzi bwo mu nkambi.Kuko ndi; badushyira mu kigo cy'impfubyi; ngwee banshyira mu kigo cy'impfubyi.Bafashe abana bato babashyira;barababwira ngo bajye mu kigo cy'impfubyi; abiga bazagumya bige; abagira bate eeh;base; ubuzima bukomeze; ariko aho ngaho mu nkambi.Njyewe ndavuga nti wapi kuko numvaga ntagishaka kwiga; numvaga ko nta buzima.Ndavuga;ndavuga; bakwandika abiga njyewe nta bwo;ntw; njyewe ntabwo nigeze niga.Ubwo ngubwo mba ntangiye gufata ibintu by'ama Conserve; mba ntangiye gupakurura imodoka z'abafaransa; nari muto ariko ko nashoboraga kwiyadapta gato; kuvugisha abafaransa nkajya kubashakira abantu babapakururira imodoka nanjye nkinjira mu kigo cyabo tugapakurura tuka;comba; ibyo bintu byari byanditseho ngo ration de Combat; amapaki yabo baryaga bo y'abafaransa ntabwo yari ay'impunzi.Tukajya kuyapakurura; abafaransa bakantuma urusenda;nkagenda nkajya kurubashakira mu nkambi; bakantuma ubunyobwa ubu; arachi;arachide ubu bwo kurya;nkagenda nkabubazanira baka; Banyita n'izina; banyita Petit Tutsi; umufaransa yaza kureba;baka; bakajya bantuma n'abakobwa nyine mu nkambi nkagenda nkajya kubabashakira.Nkaza nkababazanira nkababwira nti;Baba; petit tutsi iryo ryari izina petit tutsi nyine nari nararyakiriye;Nkagenda nkababazanira bakampereza ration de Combat; noneho ntangira kujya kuzigurisha; ration de Combat ntangira kuzigurisha; noneho ntangira no gusohoka mu nkambi nkajya njya za Kamembe;I Nyarushishi; nkajya njya za Kamembe nkajya njya gucuruza yo; n'ibiringiti; noneho Conserver nkazigurana ibiringiti nkabishyira impunzi z'abahutu zari zimaze guhunga aho ngaho; kujya ku; nabo bakabigura kuko nabo nta buzima bari bafite.Twebwe bari bamaze kutwakira ariko bo bari bacyirukanka aho ngaho nkajya kugurisha nabo; nkambuka no muri Zaire nkajya kugurisha; hose; nkajya kugurisha mu bipangu byabo za ration de Combat;nkabipakira mu biringiti;ibiringiti nkabigurisha na za Ration de Combat nkajya kuzigurisha mu bipangu by'abakire; yeee; i Bukavu; kuburyo hari n'aho nageze umugabo arambaza ati "ariko wowe ibyo bintu ubivana he?"Aba; abigurira abana be ngira ngo byari byiza kubantu batari; ku bantu nyine nk'abo ngabo bari bifitiye ubuzima bwiza.  
  •  KARENZI: Ati "Ibyo bintu ubivana hehe?"Ndamubwira nti njyewe mbivana mu bafaransa"Ati mbese wa mwana we wagumye aha ngaha; nkakwihera akazi; kuko wowe uzajya utoragura imyanda hano uhehere n'imbwa hanyuma urye; Hari ubundi buzima wumva ukeneye? Nkareba ndamubwira nti; ndamubwira nti reka mbanze njye gusezera; abandi bana twabanaga mu kigo ahongaho I Nyarushishi.Mu nkambi ariko; ni ikigo cy'impfubyi nacyo ni inkambi ese ni abatari bashoboye kwigengera ihema rye bakavuga bati wowe tuzakubakira ube hariya mube hamwe.Ndavuga nti reka njye gusezera maze nzazane izindi ration de combat noneho nze nemere nzajye mpehera imbwa natoragure n'imyanda.Arangije;Ndabyemera erega ubwo ngubwo;numva ko ngomba gukora ako kazi nyine.Akambaza ati "ese wigeze wiga?" Nkavuga "reka da" "ntanubwo wigeze ugera no muri Primaire"nti "uuh; uuh; Ntaho nigeze ngera" Nkamuhakanira.Numvaga ko ahari ndamutse mubwiye ko nigeze ngera no mu ishuri yatangira; numvaga mbese; numvaga bitampa mbese ubumuntu; numvaga ntabyo nshaka mbese; numvaga ntabyo nshaka.Numvaga ntbyo nshaka kuvuga ngo nigeze nagera mu ishuri.Bakambaza ngo "ese iwanyu bakoraga iki?"Nti "jyewe iwacu bari abahinzi.Nkumva nyine ko numvaga ko ubuzima ngiye kubamo hatazagira numenya ko ahari nigeze ku wenda no kugera mu ishuri.Kuko numvaga ko ubuzima bwose bugomba kuba buri uko bwifashe kose ntagomba kuvuga ko nigeze ngera mu ishuri.  
  •  KARENZI: Ubwo ngubwo njya kuzana ibiringiti n'izindi Ration de Combat; Abafaransa nabo baba baragiye; haba hatangiye no kuza ibintu bya insecurte; mbura uko nsubira aho ngaho kujya kugurisha; kujya gukora ka kazi; Kuko bari basigaye batangira abantu; bari bazi ko abantu bo mu nkambi basigaye baza aho ngaho; bakabafata nabo bakabica.Ndavuga nti nari ngize Imana ntapfuye;nti reka mbireke.Ndabyihorera nsa n'ubiretse; abafaransa bakavuga bati "Uyu munsi mwirirwe mubyina umukuru wanyu araza Kagame;araza.Tukajya ahantu ku gasozi ndahibuka nyine; abantu bagatera imbyino bakabyina nyine; umunsi wose.Tugategereza KAGAME ko aza wapi; wamuvana he?Turamubura nyine.Turaza bakumva noneho ibyongibyo; bati noneho hazaza KANYARENGWE; tukajya aho ngaho nanone tukirirwa aho ngaho.Gouvernement; ubwo yari yagiyeho I Kigali; gouvernement yari imaze iminsi igiyeho.Twebwwe ubwo twari mw'ubwo buzima Gouvernent iriho; ari muri Zone Triquoise.Ubwo haza Minoire; haje aba; aba Ethiopie; nibo bahaje ndabyi; ndumva aribo bahaje.Barahaza; bati; abafaransa bagiye kutubwira ndibuka ukuntu batubwiyebati "Ngaho mubonye bene wanyu b'abatutsi ubwo ngubwo se Fin; baranababara cyane baratubwira bati; kuko baraje turabyina nyine turabakira; bati "Twebwe kuki mutatwakiriye gutyo; kuki mugize; turagiye murishimye musigarane na bene wanyu b'abatutsi twe turagiye.  
  •  KARENZI: Baragenda dusigarana aho ngaho n'abo banya Ethiopie nyine.Ubwo ngubwo hashize iminsi abantu batangira kujya baza I Kigari bakodesha imodoka; ariko nabo bakaza bihishe.Bagakodesha imodoka bakaza; baka; bo mu nkambi; abantu bari bafite uburyo baza;bari baha;bazi n'I Kigali; njyewe numvaga no kuza I Kigari nkumva bitanashoboka.Kuko njyewe nari ntaranagera i Kigali;nari ntaranagera i Kigali;kandi nkumva no ku Kibuye sinzahatura; n'i Cyangugu aho ngaho;cyakoze kuko numvaga ko inkambi izaguma aho ngaho;mpaka isi irangiye.Numvaga ko ubuzima bwo ari ubwongubwo; I;I;imbere ho sinahibazaga njyewe numvaga ndiye nkiryamira gusa kandi nkumva mbyishimiye nkumva ubuzima ari ubwo.Ubwo ndangije uuh sinzi,;abantu bari baje gushaka ahari ibyuma bya Radio.Harimo umuntu mwene wacu wari uje mo witwa Charles; yaari azanye na Yako;Baraza barahagera; ariko ageze ku Kibuye bamubwira ko ndiho nyine arahaca; aza aho ngaho mu nkambi arabaza bamubwira ko mpari nyine; arambwira ati "Tugende".Ariko njye nkumva ko bidashoboka nyine.Nibwo bwa mbere hari hageze abasirikare icyo gihe; induru ziravuga baza kureba abasirikare b'inkotanyi; baza; ariko ntabwo bari baje mu buryo bwo kuba bari baje muri Triquoise; sinzi;ni kopi; ni uburyo bari bumvikanyeho na Minoire kugirango baze gushaka ibyuma bya Radiyo; byari aho ngaho ku musozi uri aho ngaho i Nyarushishi.Ndumva ariho baga;bari bagiye.Turataha nyine tuza i Kigali; nyuma numva njyewe; Charles anjyana iwe tu;tura; turabana iminsi mike; ariko njyewe nkumva ubuzima bwo kubaho gutyo kuko; ubwo noneho numvaga ntangiye kwirekura; numva ntangiye gutekereza ko mfite uburenganzira bwo kubaho; ntagomba kuba mw'ubwo buzima.Ndavuga nti uko byifashe kose ngomba kubaho:Akambwira ati byose uzajya kwiga tu.Nkavuga nti kwiga byo utongera kubitekereza kuko njye sinshobora kujya kwiga.Ndangije nza ku; genda njya mu gisirikare muri iyo minsi ya mbere.Njya mu gisirikare; njya hirya iyo ngiyo;njya;nduha;nkora amafunzo ndarangiza; ndaza; ariko njyewe nyine njya gukora Igisirikare ntabwo nari; Hari izindi gahunda numvaga mbese nari mfite mu mutwe wanjye.Numva ko gusa ubuzima bwo kongera gupfa nk'umusivili nkumva ntabwo nshaka.Numvaga nari mbonye akanya keza ko kumva ntagipfuye nka kwa kundi nari ngiye gupfa; nkumva ko byose ngomba guprofita icyo gihe mbonye kugirango nki; nanjye ngire ubushobozi bwo kugirango nirwaneho;kuko numvaga aribo Bantu bashobora byibuze kuba bafiteho ubuzima bwo kuba bakwirwanaho.Njyayo nkiri muto bakabaza bati abigeze kwiga;nkavuga;njyewe naranabihishaga sinigeze mvuga ko nigeze niga.N'uwambazaga naramubwiraga nti; ariko se ko tubona ujijutse warize?Nkababwira oya njyewe ntabwo nigeze niga; ntabwo nigeze niga rwose;nkabahakanira ko ntigeze niga kugirango nkomeze nigumi;bwari ubuzima; ubuzima bwa gisirikare namwe murabuzi ni ubuzima bukomeye; ariko uko bwari bwifashe kose njye gereranyage n'ubuzima nabayemo n'uburyo nahangayikanaga nabwo; numvaga bunshimishije; numvaga butanduhije; nkumva biranshimishije; nkora igisirikare numva nkinshimishije pe.  
  •  KARENZI: Igihe cyo kwiga bohereza abandi bana bajya kwiga; njyewe numvaga ntarabona; numvaga ubuzima bwanjye; sina;sinabonaga aho ubuzima bwanjye bunyerekeza.Numvaga mbese ubuzima ntazi; sinatekerezaga ku buzima bwanjye cyane.Nkora igisirikari nkiri mutoya; baka; Ndibuka bigeze kujya gutanga ama carta ya Gisirikari nyine; bigeze kujya gutanga amakarita ya gisirikari bavuga bati abantu batagejeje ku biro mirongo itanu ubu tugomba gubirukana.Ndangije mfata amasasu nshyira mu mufuka.Kwari ukwipima;bakagupima bagirango batange I karita;bapima uburebure bakagupima n'ibiro mbese.Mfata amasasu n'amabuye nshyira mu mufuka nshyira n'aha ngaha; n'ama grenade nshyira aha ngaha.Ndangije njya ku munzani mpima ibiro mirongo itanu na birindwi; baraseka nyine; baraseka ukuntu narushije abantu bandi nabo bari bagishonje bari bakiri abasirikare bari bakiri bato nyine; ndangije baraseka nyine ukuntu narushije abantu b'abagabo ibiro; mpita mvaho vuba vuba; ndagenda kugirango ntava mu gisirikare gusa.Ndangije ubuzima bukomeza gutyo igihe ki; tujya mu bihe by'intambara by'abacengezi iki;igihe kiza kugera noneho mbona ko kwiga bishoboka koko; kuko nabonaga abagiyeyo bamaze kugira aho bageza;numva ko kwiga bishoboka nanjye ntangira kwiyandikisha nasaba mvuga nti njye mu ishuri; njye mu ishuri; njye mu ishuri barabinyemerera; ndagenda njya kwiga; ndumva nta nabyinshi biriho kuko ubu ngubu narangije Secondaire ubu ndi muri Universite. 
  •  Aegis: Dusubiye inyuma gatoya hari ahantu ugitangira mu ma Evenement ya 1992;wamaze kugera ku ishuri aba; abany;abahungu bamwe mwagendanaga baza kwifotoza bambaye ibirenge.Hariya hantu ntabwo nahasobanukiwe neza  
  •  KARENZI: Ubundi ntabwo twagendanaga; muby'ukuri ntabwo ba; ok;bari abanyeshuri bakuze; bigaga nko muwa gatatu;ok bigaga nko mu wa kane icyo gihe,muwa gatatu no muwa gatanu.Njyewe nari nkiri mu; nari nkiri mu wa mbere.Ntabwo twagendanaga rero; icyo bavugaga ngo twari; icyo bavugaga ko yari Group imwe;mbese barare; bavugaga ko ari abatutsi; nta ni; nta nikindi nta n'ukundi kugendana kundi; nuko baje bandegaho bati ni abatutsi nawe uri umututsi;ugomba kuba uri umututsi ugomba kuba ubizi ibyabo.nta n'ikindi; nta n'ukundi kugendana kundi.  
  •  Aegis: Kuza kwifotoza bambaye ibirenge ni?  
  •  KARENZI: Ok; abanyeshuri bifotoza mu ma Style menshi bashobora kuba aribyo babonaga bibabereye ahubwo sinzi impamvu bo banabitekerejeho cyane kubona bifotoje bambaye ibirenge ariko ubundi kwifotoza numva umuntu yakwifotoza mu buryo bwose ashatse; cyane ko ibirenge nta kindi kintu byari bitwaye.  
  •  Aegis: Tugarutse inyuma gato ndibuka umaze kuva kwa muganga ugarutse usubiye; bwaraye bukeye ugarutse muri Stade usanga Maman akiriho n'abana ugiye kugenda gashiki kawe gashaka kugukurikira maman arakabuza.Nyuma yaho ntabwo waje kumenya Suite ya Maman n'abana?  
  •  KARENZI: Ntabwo nari nagiye; ntabwo ari bukeye bwaho ni mu iryo joro; ni mu ijoro;bishemo muri Stade naje nka sa saba z'ijoro ngaruka muri Sitade; mvuye muri Gatwaro mbese;muri iryo shyamba rya Gatwaro mbese; kuko namanutse mu bitaro; sinagumye mu bitaro nahise nzamuka njya mu ishyamba nza kuva mu ishyamba saa sita; nka saa sita saa saba; ngaruka muri Gatwaro; ngaruka muri Stade; twaravuganye nyine; tuganira gutyo;tuvugana ukonguko bansezeraho nanjye mbasezeraho tuti ni ah'ijuru nyine. Yeee;ubwo bukeye bw'uwo mu;mu gitondo bazindutse babica nyine niko nababwiye; niho nababwiye nahunze gato kugirango ndebe uko bataguma kubica ndeba ; negera hirya gato;nza kugaruka nijoro kugirango nsanga hari amasiteri y'intumbi;ubwo nabo bari muri izo ntumbi.  
 

Identifier mike:Kmc00124/kmc00124_vid2.mp4
Title:Oral Testimony of KARENZI Théonèste
Description:The oral testimony of KARENZI Théonèste, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Media format:mini-DV tape
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral History Testimony of Karenzi Théoneste.

Continues with Part 3 of the Oral History Testimony of Karenzi Théoneste.