Oral Testimony of KARANGWA Janvier
Search
Table of contents
- Apres le Genocide
- Les blessures de Janvier
- Gacaca et la Réconciliation
- Les images et les souvenirs
View Topics
- Les blessures
- Gacaca et la réconciliation
- Les images et les souvenirs
View People
- Ariètte
- Musaza
View Place
- Burundi
Ubuhamya bwanditse
- Karangwa : Ikindi kijya kimpangayikisha kimbabaza nuko ntabashije kubona amagufa y'ababyeyi banjye kubera ko mama we numva ko yaguye muri urwo ruvunge rw'abantu nkumva ko ibyo aribyo byose ashyinguye hamwe n'abandi ariko nka papa we naje kumva amakuru nyuma avugako ngo abantu bamubonye biruka icyo gihe bamubwiye bati tugende akavuga ati nabuze abana banjye nabuze n yina ndajya he? Ndiruka njya he nsize abana banjye na nyina wabo.
- Karangwa : Ubwo ngo yanga kujyenda nyine ngo ari kudushakisha nyuma rero abantu bamaze gushira aho numvise ko ngo yaje gusubira aho twari dutuye yihisha k'umugabo umwe w'umuhutu ariko ngo nyuma aza kumwirukana ariko ngo nyuma aramuherekeza nyine yitwaza ko ngo bahamusanga ngo aramuherekeza amujyana ahantu ngo arakomeza arajyenda ntabwo badusobanurira neza ah'aherereye kandi ntekereza ko abo Bantu babizi jyewe ninacyo kintu numva nkibashinja cyangwa kimbabaza numva ntashobora no gutanga mw'imbabazi nagato icyo kintu batarakimbwira neza kuko ibyo aribyo byose papa hari ahantu ari kandi bamushyize sinzi impamvu ikintu gituma bashaka guhisha amagufwa yacu niba ar'imbwa bakaba bakaba bashaka kuyarya kuko barabishe nibabatwereke nibura tubashyingure icyo rero nacyo kiri mubintu byambabaje ikindi kintu cyambabaje mubihe bya jenocide nababajwe cyane nako kana akana kapfuye mumaherere.
- Karangwa : Iyo kigumira Uganda wenda ubu kaba kakiriho ariko karaje nta numwaka karahamara kaba kabiguyemo nako kajya kambabaza cyane nibyo ngibyo naho ubundi biriya bajya bavuga bya gacaca n'ubumwe n'ubwiyunge wenda mbishyize hamwe jyewe sinzi impamvu ubona biriya ubona bisa nkaho aritwe bifitiye akamaro kandi pourtant ari bariya kuko nibo bakoze amakosa nibo bakeneye ubwo bwiyunge ariko ntangufu barimo babishyiramo twebwe baratubwira ngo dutange imbabazi nta n'umuntu wazigusabye ukabona twebwe no kuzitanga umuntu ubumwe se niki n'ubwiyunge njyewe icyo mbona ni ubworoherane tukabana n'abantu amahoro kandi turanabufite cyane kuko nta muntu turica mubantu bose batwiciye ariko igitangaza nuko bagifite ingengabitekerezo icyo kintu nacyo kirimubintu bikimbabaza kubona hari abantu batarava ku izima.
- Karangwa : Binyerekako bamwe bajya bitwaza ngo ubujiji ngo gushukwa na leta binyereka ko byamaze kujyera mu maraso yabo ubundi iriya jenocide nabonaga yatanze isomo ku Bantu benshi cyane ari twebwe biciye ari nabo nabonaga yabaye isomo rifatika ariko kubona nta somo bakuyemo bakaba bagifite buriya bugome ningengabitekerezo nta kintu bakuyemo kuri njye rero ikintu nakuye muri jenocide cya mbere nukumenya ko umugambi mubi surtout wo kwica abantu burigihe ni wowe ugarukiraho kuko iyo urebye uko babayeho nabo ubona ko byabateye ikibazo ariko igitangaza nuko batabishiraho ntabwo bibashiramo nibyo ngibyo.
- Aegis : Njyewe nari mfite akabazo kubura ababyeyi bawe kujyeza na nubu ntabwo urababona kugeza na nubungu ntabwo urababona nagahinda gakomeye kubura uwawe ngo unabure nuko wanamushyingura mucyubahiro ese iki kintu cyazatuma wemera ubumwe n'ubwiyunge?
- Karangwa : Njyewe ubwo bumwe niyo nabwemera hano ikigali turabana turanigana bamwe tuba n'inshuti ntakibazo ariko nkabo biwacu rwose numva mugihe batarabwira ahantu papa ari numva kabisa ntamishyikirano nagirana nabo rero n'igitangaza byerekana ko baba banabizi uwo sogokuru wari utuye kumuyange nawe we yanze no guhunga aguma aho ngaho I butare ariko aho yabaga baje kuhamurekera ngo azicwe n'inzara nyuma baza kumwica ariko twamushyinguye ngirango ni 2006 ejo bundi rwose baranze kutubwira aho bamushyize kandi ari hafi aho ahantu kunzira kumuhanda nicyo kinyereka ko na papa bashobora kuba babizi ariko kuba batasha kubitwereka nicyo nanjye numva ntakintu nakimwe nashyikirana nabo surtout abo b'iwacu rwose usibye ko n'abandi bose ari bamwe abo tubana inaha I Kigali njyewe ntabo bafite bo kunyereka ariko hari abandi babahisha kandi bataberaka banyirabo bariya Bantu nabagome baracyabifite.
- Aegis : Muri temoignage yawe…………
- Karangwa : Abo Bantu uko ari babiri barambabaje cyane cyane kuburyo sinzi nuko nyine nagize imana nkaba ntakibazo cyo guhahamuka nkigira iyo mbibutse numva bambabaje cyane kuko nka hariette ko ubu njya ntekereza ukuntu kugira petite soeur umwana muto kuri wowe nka petite soeur numvaga ari ibintu byari kuba binshimishije muri ikigihe ndimo natekereza nuburyo yapfuye vraiment bitari bikwiye we asa nuwarwishyiriye nkumva birambabaje cyane ukuntu yaje arusanga aho yari yibereye ntakibazo yari kugira nka mama we ibintu njya mwibukiraho mama we kera twajyaga dukunda kuganira hari igihe yabaga yicaye ari gucunda amata twavugaga ibintu byinshi ni nawe muntu wambwiye kubintu bya sida niwe wambyiye sida bwa mbere niwe wambwiye sida arayinyangisha kuburyo ubona muri ikigihe ibintu byadutse byo kurwanya sida byadutse cyane burigihe mba mutekerezaho iyo mbyumvise.
- Karangwa : Nkumva ko rero kugirango mwubahishe cyangwa mushimire numvako ngomba guharanira ko iyo sida itangeramo kuko nawe atabyifuje papa we rero icyo mwibukiraho yari umuntu w'imfura na nubungubu yari umuntu w'imico myiza ari abo tujya duhura ari benewacu iyo bamuvuze wumva bongera kuvuga bati munyentwari ukumva baramuvuga neza yemwe nabo bahutu b'iwacu iyo tugiye turavugana nyine byabindi by'ubworoherane sinabatuka sinagira iki ukumva baramuvuga neza ariko natekereza ko aribo bamwishe nkumva ntacyo bari kunyongeraho ndibukako yigeze umuhanda wagarukiraga murugo nko muri metero ijana yigeze gutanga igitekerezo ngo bawuharure ariko ibyabo baturage bo njyewe wenda sinabashaga kubimenya ariko bo bashobora kuba bari bafite ako kantu kuko batangiye kuwuharura nko ku munsi wambere uwakabiri uwagatatu banga kujyayo bavuga ngo kuko beatha yabonye akazi ubwo azagura imodoka.
- Karangwa : Ngo uwo muhanda barimo barawuharurira munyentwari ubwo banga kujyayo icyonzicyo yari umuntu ukunda guteza imbere ahantu ari kandi utabarana wasangaga nabo bahutu aho bari bafite inka zarwa bamutumaho zabyaye aba rwajije abantu akabahekera ariko iyo ntekereje ko ibyo bintu atagihari ngo abikomeze numva nanjye umutima mwiza nkuwo nguwo nawugira ndetse nabahutu nawubagirira kereka nkabo ngabo batabishaka batagikeneye ubwiza nyine bwacu.
- Aegis : Wavuze akantu iyo bavuze sida wibuka nibuka akantu wigeze kutubwira ukuntu umugezi wajyaga wuzura uvuye ku ishuri ugataha kwa sogokuru ………………..
- Karangwa : Nta kintu binyibutsa kumvura ahantu musaza mwibukira twamwitaga musaza iyo ngiye aho kwa oncle kuko atuye gatsata kuko tujyayo cyane cyane ariko nabo baza murugo iyo ngiye yo ndabyibuka kuko bari baturanye gutya iyo nabaga ndiyo uwo oncle nawe yapfushije abana babiri uwimfura nuwumuhererezi akana kumuhererezi twarakundanaga cyane iyo ngiyeyo rero nkiyo ndebye ukuntu tumeranye mpita nibuka nkaho ari mbere kuko navaga aho kwa oncle nkajya kwa musaza kumanywa nkirirwa aho bijya binyibutsaho ariko nkarekera iyo nyine ntacyo nakora.
- Aegis : Wagize urugendo rurerure muri jenocide uva murugo ujya I Burundi ese ko watubwiye ibintu byinshi wahuye nabyo bikomeye bikwiye kwihanganira ese nikihe kintu cyaba cyaragusigayemo gikomeye …………………………..
- Karangwa : Sinavuga ngo njya nsubira muri cyagihe kuko nyine nkubwira ngo ibintu byihahamuka navuga ko icyo gihe byambagaho ikirangira kuko ukuntu niyumvaga numva Atari ibyumuntu muzima ubu wenda ntibikimbaho ariko hariette na mama bari mu Bantu iyo mbatekerejeho hari n'igihe numva amarira agiye kuza pe ikindi wenda urebye nabo ngabo nibo ntekerezaho bikambabaza.
Identifier mike: | kmc00119/kmc00119_vid2 |
Title: | Oral Testimony of KARANGWA Janvier |
Description: | The oral testimony of KARANGWA Janvier, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony is given in Kinyarwanda, with English transcript and subtitles available. |
Language: | kin |