Oral Testimony of UMUTONI Jeannine

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
View Topics 
  •  Unity and reconciliation 
  •  Gacaca 
  •  Living as one people 
  •  forgiveness 
  •  Reflection on reconciliation 
  •  what hurts me most 
 
Table of Contents 
  •  Unity and Reconciliation 
  •  hurting 
  •  Messages 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya Bwanditse 
  •  Aegis: Eh nyuma ya genocide hari ibintu byinshi byagiye bubaho hari na politique nyinshi zahindutse nkawe nk'umutura Rwanda w'umu rescape utekereza iki kuri polotoque ya gacaca? Gacaca ndashakako uyimbwiraho gake, imigambi ufite, wizeyeko harficyo izakumarira kubyerekeranye no kuburana donc umuti nyawe ubona ahari watugeza kubumwe n'ubwiyunge ese wowe ubwo bumwe n'ubwiyunge urabwemera ubonako bushoboka? 
  •  Umutoni: Njyewe Gacaca nta muti w'ibibazo njye nyibonamo cyane kuruhare rwanjye nabishe abantu bo murugo ntanubwo tuzi aho bari numva rero kubyerekeye ubumwe n'ubwiyunge ijambo navuga kubumwe nkavuga no kubwiyunge;ubumwe byo sinziko byashoboka sinzi deja ariko sinzi twari bamwe hataraza ibyamoko byararangiye ibice birimo bibiri kereka yenda ibitekerezo bihindutse nubwo bitashobokako nanjye sinziko byahinduka kuri cote yaba rescape nabishe numva ntahantu twagirira ubumwe kuko kubanako tuzabana kuko ntakundi bigomba kumera ariko ubumwe ntabwo nibaza,ubwiyunge bwo kwiyunga sinziko bizaba noneho ubwiyunge bwo buba hari ubushake bwabo Bantu biyunga uwishe n`uwiciwe urugero abishe bataragira bataranemerako bishe cyangwa ngo banasabe imbabazi abaritwe dusigara hasigare uruhare rwacu rwo kwemera kwiyunga nabo hasigare uruhare rwacu sinzi bitarashoboka niyo gacaca itazatugeza kuri ubwo bumwe n`ubwiyunge sinshaka sinzi yenda bizaba gutyo twese tuzabaho mubumwe n'ubwiyunge mucyuka ariko buri wese afite ikntu k'umutima numva aruko bimeze. 
  •  Aegis: Impamvu wenda ubumwe n'ubwiyunge ubona budashoboka nuko ubona muri wowe hari ikintu cyaku marque kikaba muri wowe bagukoreye kuburyo bidashoboka kubabarira cyangwase kwiyunga nabo cyangwase kumva ubaye umwe nabo ndashaka umbwire gato nko mubuzima bwawe utuntu duke twagushutse niba ibyo bintu byarakubabaje iki ndashaka dukeya wambwira isomo wakuye mubuzima wabayemo, mubuzima bukomeye kandi bugomba no kugusigira isomo tubashe gutegura iwacu imbere hazaza heza? 
  •  Martin: Utari wasubiza reka mwunganire kukibazo abajije ni ikibazo cyiza cyane butubwiraho ibintu byagutushijeho cyane hanyuma isomo ni irihe,ahangaha njyewe ndagirango ngusonabanurire kuko ababyeyi bawe barapfuye hanyuma genocide iraza mama wawe arapfa,abavandimwe bawe barapfa kuvugisha ukuri nubwo ibyaribyo byose njywe njyankunda kubivuga ibihe bibi umuntu yabayemo bishobora kwibagirana mugihe gito ariko kandi mugihe kirekire uyu munsi umuntu ashobora kuba ariho neza ukaba urimo kwiga,ukaba uri umukobwa mwiza ariko mubyukuri ahiye kwitegereza k`umutima ugasanga ufite agahinda kenshi kandi koko gafite n`ahantu kava kuko kubura ababyeyi birababaza cyane noneho iyo unababuze bose ukabura umubyeyi hari ibintu umubyeyi akora ahari n`umwana ukabona arishimye noneho byakongeraho n`abavandimwe noneho ugatekerezako bapfuye batazize imodoka cyangwase indwara gutya abantu bakaza bakabatema noneho wakwongerahoko banabatemaguye unabareba niki kibazo mubuzima bwawe ikintu cyaba kikikurimo udashobora kwibagirwa nigihe uba waranashatse cyangwa waranabyaye unashaje ukavuga uti ntabwo nzibagirwa kino kintu cyaba ari ikihe noneho kiraza guhita kigendana nisomo wakuyemo? 
  •  Umutoni: Ikintu cya marque 
  •  Aegis: Ikintu cyakubabaje mubintu waciyemo yaba ukuntu wapfa muburyo bwa genocide? 
  •  Umutoni: Rwose njyewe byarambabaje mbere murupfu rwa papa rwarambabaje cyane kuko papa yarankundaga cyane nanyuma yaho na mama nukuntu bamujyanye bamujyanye kumwica yasabye imbabazi nabyo iyo mbyibutse numva bimbabaje, hari na grand-frere umwe bajya kubajyana yasabye imbabazi basi imbabazi umuntu waruri kurugi nyine turi munzu dufungiye munzu bagiye kubajyana asaba imbabazingo areke yiruke bamurase ntibamwice ukundi kubi bakamwangira nokuba basi ntazi uburyo bapfuyemo numva birambabaza. 
  •  Martin: Nikibazo rusange ntabana bazabona ubuhamya bwawe watanze kandi watubwira uburyo wabayeho muri genocide nibintu bizabikwa kandi bigakoreshwa neza kandi kugeza nigihe abazadukomokoho bashobora kuzabibona,bazaba bafite amahirwe yo kuba batarabashije kuba bari muri genocide namahirwe ibyo aribyo byose nubwo ingaruka zayo zizabageraho ariko hagati aho nabandi Bantu burungano abo mungana muri rusange wenda ntari ntagera kuri icyo ngicyo nahita hari ikindi kibazo giteye impungenge cyane kuba rescape bitwa ngo bararokotse baracyapfa,baracyabica iruhongohongo niko babivuga kandi niyo ugiye kwitegereza abantu barokotse usanga ubuzima bwabo ari bwiza usanga imyitwarire babayeho muburyo bwinshi butandukanye ubona bunababaje niyihe message waha aba rescape muri rusange? 
  •  Umutoni: Aba rescape bo nkicyo nka message natanga kuba rescape nukubabwxirako tugomba kubaho;ibyabaye byose tugomba gusa nkababyibagiza wenda ntibyashobokako tubyibagirwa ariko nanone nitwaheranwa muribyo bintu byatubabaje tugomba kumenya ko nyuma yabyo tugomba kubaho tukabaho neza kugirango nabashatse kutubuza kubaho sinzi batazishimira ko twabayeho nabi numva nababwira guharanira kubaho neza nyine tugomba kubigira inshingano,tugomba kubaho tukabaho neza rwose muburyo bwose guharanira kubaho kandi neza 
  •  Martin: Ibyaribyo byose ufite ingamba nk'umuntu wumu rescape witeguye kubaka societe ufite future nziza utegurira abana bawe bazagukomokaho ufite uburyo uri guteganya ufite niwowe uzubaka future yawe kandi nziza ugategura nibitarimo genocide ukundi wumvako abana uzabyara uzabaha affection nk'umubyeyi,message ni iyhe kubantu bazagukomokaho,ndavuga ahangaha uhereye kubintu byose wabayeho muri genocide wabayeho mubuzima bukomeye ariko ufite uburyo uzabaho,uzanashaka,uzanabyara,nigute izo temoignage zawe iromo gutanga bazabona nizabandi bwira kubantu bazadukomokoho mugihe kizaza? 
  •  Umutoni: Abazankomokaho icyo njye numva kumenya ukuri bagomba kukumenya kuko ntakuntu umwana yavuka atazi nyirakuru,sogokuru ntabwo sinzi uko wamwumvishe bagomba kumenya ukuri kubyabaye ariko nanone tukababwirako tukabumvisha bobo bagomba kubaka igihugu kitarimo iyo myiryane ibyabaye kugirango ibyabaye ntibizongere kuba bakirengagiza ibyabaye bo bakubaka igihugu kitazongeera kurangwamo nibyo nubwo bwicanyi,bagaharanira kubaho mumahoro. 
 

Identifier mike:Kmc00118/kmc00118_vid2
Title:Oral Testimony of UMUTONI Jeannine
Description:The oral testimony of UMUTONI Jeannine, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali GenocideMemorial Center in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Media format:mini-DV tape
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral Testimony of UMUTONI Jeannine.