The Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of Contents 
 
View Topics 
  •  Suicide Attempt 
  •  Assaults 
  •  Caught Up By Soldiers 
  •  Death Threats 
 
View People 
  •  Habyarimana 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya Bwanditse 
  •  BYUKUSENGE: Umuntu agatinya kujya kumuhanda icyo twakoze turiye urugo rwahangaha tujya kumuturanyi tutavuga ngo tumuhunguyeho kuko afite icyo atumarira nukuvuga ngo tujye aho abandi bari kuko twumvaga bahavugira muri urwo rugo hari interahamwe.  
  •  BYUKUSENGE: Hari interahamwe baganira ibikorwa byabo rwose batanabihishe bavugako babuze imbunda abandi bati mwihangane bagiye kuzibazanira mukanya ziraba zije nabo twarimo rwagati ariko tukavuga tuti n'umuturanyi dusanzwe duturanye tubana ntabwo naba munzu njyenyine tumaze kumva ko ikibazo ari ukwica abatutsi bihise bisobanuka mukanya gato byahise byumvikanye tujya muri urwo rugo kuko twumvagako urwo urwo rugo ari nka neutre;utaruzi nibyo bibazo umugabo ni umuhutu umugore ni umututsikazi hari nabandi bene wabo bavanze batyo ntabwo wabona uko ubavangura yari na responsabre w'akagari ariko dutinya kunyura ku irembo twurira urugo urugo rwaha rero hari urugo rurerure nkajye rero kurwiyuriza birakomeye nabandi benshi nabandi benshi kuko rusumba umuntu deja ruragusumba kurwurira utarakoze sport birakomeye uri n'umuntu mukuru ni kure kubi. 
  •  BYUKUSENGE: Ariko twaragerageje abana barurira barankurura bakanzamura nyuma bagakurura muri urwo rugo turahirirwa turanaharara ibwo ibntu byacitse abapfa bapfuye naha hose bapfuye imirambo iri aha hose byatangiye mbese umuntu yumvaga ko ubuzima bwarangiye kuko batubwiraga bati reka tujye kureba ibintu byanyu tugire ibyo tubazanira umenya ntabyo bari baziko tuzatunga ahubwo bagirango babyizanire abandi batabisahura simbakeke nabi ariko ndumva hari harimo akantu kumubare bati tujye gusahura ati reka mwebwe urur rugo rwacu abantu bararuzi dufite ukuri kwose abantu bararuzi uravugango ngiye guterura tereviseur uravugango ngiye guterura frigo wawundi naza gusahura akabura frigo kandi yumvaga ko muri urwo rugo hagombaga kuba haba hari frigo,tereviseur yenda yarigeze kwumva inavuga cyangwa yarigeze kwinjira akayibona icyo gihe arazenguruka ahangaha ashaka aho ihishe nabihishe baratahurwa ndababwira nti nimureke babijyane n'ubuzima ntibukiri ubwacu buri mumaboko yabandi !ibintu nibyo mushaka kutuzanira ati oya mwigira icyo musahura mudateza abantu ibibazo bati nimureke ibintu babijyane n'ubuzima bwacu bwabaye ubwabo nuko nababwiye. 
  •  BYUKUSENGE: Twicaye ahangaho,itariki ya karindwi abasirikare baza ahangaha kureba barareba birabayobera barabaza bati se bene nyirurugo barihe?ehh abantu bahano ni abakozi bal'ONU wasanga l'onu yabajyanye;bati tuzi amayeri y'abatutsi buriya l'onu yamaze kubajyana ntawamenye igihe bagendeye bati buriya babimenye mbere kuko bavugaga bati nimureba ko ari inyenzi bati buriya nukuvuga ko babimenye ko Habyarimana azapfa mbere !niyo mpamvu bahunze kare kandi turi aho ngaho;tubaye aho ngaho burira badushakisha ariko umunsi wambere wabonaga ko ntamurongo bafite,ntabayobozi bafite babereka ngo nimuve aha mujye aha kandi icyo gihe hicaga abasiririkare bonyine gusa umunsi wambere hishe abasirikare gusa!aho nzi aho nabaye umunsi wambere ni abasirikare bishe interahamwe zibagaragaragariye nkuko umutware agenda ingabo zikamugaragarira bamugendega inyuma bamuteye ubwoba wa muntu we!ikintu bari babahaye ntawukizi ariko bari bateye ubwoba bambaye ibintu byose byatuma umuntu ashobora kuba mubi ikintu gituma uba mubi no gukora ibibi ntabitanagaza birimo!aho hantu ariko rero ndashaka ko muhumva kumva ko umuntu yigira nabi kugira ngo aze gusa nicyaha agiye gukora ububwo abe mubi kugirango icyaha cye cyiize gusa nawe!ataba yakinyuranyije umuntu akambara ibintu byibi perike yatoye ahantu akabyambara kumutwe akisiga ibintu,akihandanya agasandaguza imisatsi,aka donc ngiye gukora ikibi reka nigire mubi nse nicyaha cyanjye umuntu ananirwe kuntandukanya nicyaha nkora!bari bateye ubwoba banakwica umuntu atarana kuko basaga.  
  •  BYUKUSENGE: Hano mugikari barahadusanze hariya kuri ruriya rugo uwo munsi umuntu yari afite ikintu cya tension yabuze uko avuga uko avuga akareba ukareba umuntu w'umuturanyi wumva wakanishe ariko ukareba kumugirira igikoko cyo kumwica ikubaza ibyo aribyo bitaranafutuka yumva ati abatutsi bakiri aha ndahera he umuntu abana be twajyaga duterana umupira kumuhanda ngiye gutangira gufata umupanga ntangire kubaca ijosi ukabona biramuyobeye hagombye ko abantu babaha ubutwari cyane. 
  •  BYUKUSENGE: Ubwo kwitariki ya karindwi twaraharaye twaraye twicaye muri urwo rugo rwumuturanyi;abantu byabayobeya nabo nabagomba ahari kutwica bayobewe n'uburyo bagomaba kutwica kwitariki ya munani nibwo ahari bafashe icyemezo ahari cyo kuza kutwica baje basanga tutari ahangaha ubwo baje kumuryango ahanga bari nka hariya bati aba Bantu bari he ? bakora kurugi basanga rurakinze umwe muri abo bakoraga kurugi aravuga ati ihh ihh muzi ko aba Bantu ari abagome koko uzi ko runo rugi rwabo rurirmo caurant ngo twarucometse kuri caurant;ucomeka urugi kuri caurant uzi binagenda bite uzi arinde uzi binagenda bite wenda bibaho ariko ntibiradusakaraho sinzi kuburyo sinzi keretse niba hanabaho ibigo biba bibitse ibintu ntazi ubwoko bwabyo njye si ,nbyonzi byingo bacomeka kuri caurant kurugi ugafatwa cyangwa se wakora kumatafari ugafatwa ariko baravuze ngo cya kinyoma uziko ari abagome urugi rwabo rurimo caurant;arukozeho iyo caurant arayumvise itabaho,abasirikare bahari umusirikare umwe ati mwegereyo mbereke ukuntu izi tuzifungura umusirikare yarashe iriya serire y'urugi rurir kumuhanda amasasu yari kuzarwanisha uhh banajya no gutsindwa amasasu nari bayamaze bayangiza,amasasu yarashe urugo yashoboraga gufata nagasozi byibura bakaba barakabonye kuko bari bayamaze bayasesagura amasasu,amasasu agaturuka mumuhanda akarasa serire ntayi vise neza ibyuma by'urugi bigashya amasasu amwe agaca hagati yama grillage agakubita kumadirisha aha agakubita kunkuta mbese uru rugo ruba vacalme iteye ubwoba ukaba wagirango ni mwimashani niba ari mwimashaniro sinzi uko babyita ukagirango hari urugamba ruri hari urugamba ruhabera hari amasasu barasa gusa baravuze bati ruriya rugo niba hari n'imbeba irimo yapfuye niba ari nisazi yapfuye barashe amasasu atagira ikintu gifite ubuzima gisigaramo! 
  •  BYUKUSENGE: Bo bakagirango turimo twapfuye abandi bikabayobera ariko twe twari aha,icyo navuga muzehe byamutesheje umutwe wokumva barasa amasasu avuga yose arambwira ati mwaretsenkitanga bakanyica nkabishyira bakanyica bakarekeraho ibyo barimo ndamubwira nti humura nibagushaka barakubona ntabwo ugomba kubishyira;umwana wacu w'imfura yaje gupfa nyuma reka bati papa niba ushaka ko ugenda bakakwica reka tugende batwicane ati guma ahongangaho ati sindimfura yawe se;ati reka tujyane yumvise icyo kintu kiramu retenant yari amaze kwibwira ahari umenya ahari yaratekerezaga ati umenya ngiye ahari bakanyica umuryango wanjye warokoka bamwe bakoze iyo raisonnemt bakemera no kwitanga mumuryango ngo urokoke hari nimiryango koko yarokotse kubera ibyo babonye uwingenzi bamubonye bakarekera aho hari nundi bicaga uwo bagashaka nabasigaye ati no kwaka naka hari abandi tutishe nabo niyo raisonnement yakoraga ahari nibabona banyishe bararekera aho. 
  •  BYUKUSENGE: Kwitariki ya munani nibwo rero baje kudushaka byanyabyo bari bamaze no kumenya ko turi hariya bari bamaze kumenyeshwa ko tugomba kwicwa nibwo bahaje twayobewe uko tubigira nirwo rupfu twari dutegereje;bariyeri yari kumuhanda imbere yacu aha indi yari hariya kumuhanda ujya kuri secteur uri,indi yariri hariya kumuhanda ujya kuri cartie uri bariyeri zari zidukikije hari n'abantu bavugango kuki mutirutse abavuga ibyo mujye mubihorera;abavugango kuki mutirutse,kwiruka wirukankanwa n'abntu barenze ijana uba uri maguru ya Sarwaya uba uri igiki wabacika aho kugira ngo wiruhirize ubusa usanga ururpfu rwanagusanga naho uri niko nabyumvaga nubu niko nkibyumva;uba uvuga uti mfite n'amahirwe yo kugira,uwarokotse yarokotse atanirutse,uwirutse yishywe yiruka donc kurokoka ntabwo bivuga kuba umuntu yarashatse amayeri ntihazagire ukubeshya numwe wakirazira ntihazagire ukubeshya ngo yarikotse kumayeri yarokotse kuko ariko byabaye abyakire,nararokotse ashyireho akadomo;yokwibaza impamvu kuko hari benshi bakoze byinshi kugirango barokoke bitarokotse hari nabarokotse ntanagito bakoze ntibakajye babasobanurira kurokoka ntibakabisobanure;ubwo rero baje kudufata ahangaha baraza bari bamenye ko njyewe mpari sinzi abantu bari bakwije impuha ikintu kivugango ko nkorana ninkotanyi cyane ko ahari nab ntegeka nizihe niza hehe ntunze n'imbunda nibintu birebire cyane;bari bantekereje cyane kandi bakumvango ndihirya aha baraza bati ntakundi abasirikare barinjiye batiumugore wo muri uru rugo ari hano,ntibari bazi aho muzehe aherereye ntibari bazi aho ari icyakora ntitwari kumwe koko bari bagiye kumuhisha ahandi aho bagiye kumuhisha baramwirukana aragaruka bamuhisha ahandi hanyuma nawe yabayeho yaciye mubintu bikomeye cyane baza banshaka rero naho nitwaga ngo ndihishe nari niyicariye hari n'umudamu winhuti ntari nazi washakaga kumpa imyenda ngo arebe ko na…ntibivuga……..batinya kuvugango dore nguyu jyana ishyano atubise bati pe abantu bose baba nkibiti bari benshi barahagarara harimo n'abagome nabatari abagome ariko bose bateraniye bose bafashwe n'ikinya batinya kuvuga icyaje kuba …….nyirurugo ati wowe uhishe umuntu ngomba kwica vayo nkwice;niwowe nica mumwanya we!aramuhamagara ati nimumunzanire………ntivuga…………  
 

Identifier mike:kmc00053/kmc00053_vid2
Title:The Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes
Description:The oral testimony of BYUKUSENGE Agnes, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Media format:mini-DV tape
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes.

Continues with Part 3 of the Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes.