The oral testimony of Yves Kamuronsi

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of contents 
 
Topics 
  •  Destruction of property 
  •  Psychology Health 
  •  Difficult of survivor 
  •  Psychology emotion  
  •  Social responsibility 
  •  remembrance 
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Yves: Ikintu mbona gikomeye nk'umuntu wacitse ku icumu… kigora cy'umuntu wacitse ku icumu n'ukwibuka ibyakubayeho. Kuko iyo wibutse ibyakubayeho hari igihe bishobora gutuma ubuzima bwawe bupfa. Iyo ucitse ku icumu hari ibintu uba ufite wibuka bibi bishobora kuba byakubuza kugira ikindi kintu ukora. Bishobora no kuba byaguhindura mu mutima wawe, ukaba wahinduka umugome, kubera ibyo wahuye nabyo, cyangwa ibyo wabonye. gucika ku icumu ikintu… ingaruka… navuga nk'ingaruka mbi y'ikintu gituma ubuzima bukomera nk'uko nabivuze nk'ibyo wabonye, ibyo wahuye nabyo bishobora kuba byaguhindura, uko ureba abantu bikaba byatuma nta muntu wakunda. Kubera ko wahuye n'ubuzima bubi. Bikaba byatuma rwa rukundo wari ufite rushobora no guhungabana ku bantu. Kuko utinyuka ibintu byinshi.Ubona ibintu byinshi bibi. Nyuma yaho rero ubuzima bukagukomerera bugatuma nta kintu wageraho. 
  •  Yves: Waryama ugashiguka, kubera ya mihoro wabonye abantu bakuri hejuru… kubona uko umwana yicwa. Icyo n'icyo kintu mbona gikomerera abantu bacitse ku icumu. Ni ibyababayeho kandi bikibagiraho ingaruka, mu buzima bwabo. 
  •  Steven: Wavuze ko mama wawe yajyaga akugira inama y'uko ugomba kwitwara. None se ubu atakiriho wagerageje ute kubishyira mu bikorwa? 
  •  Yves: Navuga nk'ibyo yambwiye by'ukuntu ngomba kwitwara igihe atazaba ahari, yaravugaga ati: "ujye ukunda abantu, kandi ujye utekereza kubana n'abantu neza." Ibyo yarabimbwiye kandi akibimbwira nibajije impamvu abimbwiye. Ariko nyuma naje kubitekerezaho nibaza… atagihari mbona koko ko ibyo bintu ngomba kubikurikiza. Nyuma yaho ubungubu ibyo bintu mbigenderaho, ni ibintu mpora nibuka cyane. Ngerageza kubana na buri muntu wese neza. N'iyo umuntu yaba akugiriye nabi ugerageza kubyirengagiza. Kuko burya nta muntu utagira nabi nawe bishobora kukubaho. Ngerageza gukunda abantu… kumva ikibazo cya mugenzi wanjye. Ibyo nibyo ngenderaho kubera ko yabimbwiye. Kandi nkagerageza kuvuga nti : yabimbwiye azi impamvu kandi yabimbwiye ariwe muntu wankundaga bwa mbere. Ni ibintu mpora ngerageza gukora. 
  •  Steven: Yves nagusabaga ngo umbwire uwo uri we ubu nyuma ya Jenoside. Yves ni muntu ki? Ese ni umuntu wizera ejo hazaza heza, ubabaye…  
  •  Yves: Navuga ko…ndi umuntu… ugomba gukora ibintu kandi ngomba kugeraho ku bintu. Ntabwo ndi umuntu ufite agahinda, ntabwo ndi uhora ubabaye, ndi umuntu wishimye. Iyo… n'iyo ngize nk'ikimbabaza ngerageza gushaka ikinshimisha. Kandi navuga ko ndi umuntu ukunda gukora . Kugirango ngire icyo ngeraho, kuko ntawakingezaho. Ntawangirira impuhwe kuko nabonye ko nta muntu wakugirira impuhwe. Niyo mpamvu nkora ibishoboka byose, kugirango ngire icyo ngeraho, kandi arijye jyenyine ukigejejeho. Umuntu yagufasha ariko ntabwo wahora utegereza ko abantu bazakugirira impuhwe, ngo uvuge ngo abantu bazakugirira impuhwe, bazandeba ko ndi imfubyi bankunde. Abantu bazagukunda kubera ko ufite icyo ubamarira, abantu bazagukunda kubera ko ufite icyo ukora nawe ubwawe wigejejeho. Niyo mpamvu navuga ko ndi umuntu ukunda gukora, kandi ndi umuntu ushaka kujya imbere, ntabwo mbabaye, ndishimye. 
  •  Steven: Hashize iminsi ukora ku mushinga wo kubaka urwibutso rwa gisozi. Watubwira impamvu? 
  •  Yves: Kuku… numva biriya bintu byo ku Gisozi, mbona ari ibintu bitureba kandi tugomba gukora. Kuko mbona umuntu atabikoze mbona nta wundi muntu wabikora. Kuko nababishobora ni bake. Guhora buri gihe wumva ubuzima bw'abantu bapfuye, guhora buri gihe ureba amafoto y'abantu bapfuye, ni ibintu biteye agahinda cyane. Ariko impamvu njyewe mbikoramo nkabishyiramo ingufu ni uko jyewe mbona ari ibintu bigomba kubaho. Kugirango n'abashaka ko byibagirana babibure. Mbona ko umunsi biriya bintu byo ku Gisozi umunsi byarangiye, mbona ari ibintu bizaba bifite ingufu cyane. Kuko bizafasha abantu benshi cyane. Natwe ubwacu biradufasha. Igihe uzajya ushaka kwibukira ababyeyi bawe, cyangwa n'inshuti zawe, cyangwa n'umuryango wawe. Mbona ari ahantu tuzajya, tukajya tuhajya hakadufasha. Niyo mpamvu ku giti cyanjye mbona ari ibintu ngomba gushyiramo ingufu zishoboka. Kandi mbona ari ibintu by'ingirakamaro bizereka n'amahanga ko koko Jenoside yabaye. 
  •  Steven: Urakoze. Ariko haba hari ikindi kintu washakaga kuvuga utavuze wakivuga. 
  •  Yves: Ntacyo narenzaho, gusa icyo navuga ni uko ubuzima bwanjye nyuma y'imyaka icumi ni ubuzima bukomeye kandi butoroshye. Abantu bazi ko Jenoside yarangiye ibintu byose byarangiye nta kibazo. Ariko ahubwo nyuma y'imyaka icumi nibwo abantu benshi batangiye kubona ingaruka za Jenoside. Ni nabwo batangiye kumenya Jenoside icyo ari cyo kuko hari abantu bakibabaye. Kuko iyo wumva umuntu akubwira ati : " maze imyaka icumi ntishima," ntaba akubeshya. Kuko burya aba amaze imyaka icumi atishima. Ubuzima bwa nyuma y'imyaka icumi ni ubuzima butoroshye. Kandi n'ubungubu bugikomeye kuko haracyari kare. Mbona inzira ndende igihari, kandi tuzagerageza kuyi… tukagerageza ku… kujya mbere, kuko ababikoze bashaka ko tubaho nabi. Niyo mpamvu tugomba kugerageza ntitubeho nabi. Kandi nziko Imana izadufasha tukabaho neza. Kandi tukanafashanya kuko abacitse ku icumu bose ntabwo ariko bameze neza, imfubyi zihari ntabwo ari ko zimeze neza. Zikeneye abacitse ku icumu bagenzi bazo kugirango babahumurize. Bababwire nabo uko babigenza kugirango ubwo buzima bubi baburenge. Mbona ko abacitse ku icumu turakeneranye, kandi tugomba gufashanya. Kuko imfubyi ntabwo zishobora, nta muntu… ni abantu bake bashobora… yahumuriza undi wacitse ku icumu we ataracitse ku icumu. Kuko niwe uzi ubuzima yahuye nabwo, kuko niwe uzi ko ubwo buzima yaburenga kuko burya iyo umuntu akubwiye ibibazo bye nibwo wumva ko ibyawe nta kibazo wowe ufite, ahubwo ukumva ugize imbaraga kuko hari undi muntu umeze nkawe.ndumva ari icyo nakongeraho. 
 
Voir la traduction 
  •  Steven: Qu'est-ce qui semble être le plus difficile dans la vie d'un rescapé ? 
  •  Yves: Ce qui touche un rescapé, c'est surtout le fait de se rappeler ce qui est arrivé dans sa vie parce qu'il se peut que certains souvenirs détruisent complètement ta vie ! Il y a des choses qu'on peut se rappeler qui peuvent faire qu'on soit incapable de faire certaines choses, des choses qui changent ton esprit, qui te font devenir méchant dû à ce que tu as vu ou que tu as vécu. Les conséquences dans la vie d'un rescapé sont comme je l'ai dit, la vie devient difficile à cause de ce qu'on a vécu ou vu, c'est des choses qui peuvent faire que tu changes ta perception des gens, il peut en découler que tu n'aies personne que tu aimes ! Cela à cause de la vie que tu as traversée. Tu deviens une personne sans crainte, tu vois beaucoup de mal…après la vie devient difficile de sorte que tu ne parviens pas à quoi que ce soit ! 
  •  Yves: Tu dors mais tu te réveilles en sursaut à cause des cauchemars dans lesquels tu revois des gens armés de machettes, des enfants entrain d'être tués…c'est cela le plus difficile dans la vie d'un rescapé parce qu'ils souffrent des conséquences dans leur vie au quotidien. 
  •  Steven: Tu m'as dit que ta mère t'a conseillé sur le comportement que tu dois adopter quand elle ne sera plus là, comment l'as-tu fait ? Quel est ce conseil qu'elle t'a porté et qu'en as-tu fait? 
  •  Yves: Je dirais que c'est ce qu'elle m'a dit sur le comportement que je dois adopter. Elle me disait : « Sois aimable envers les gens, essaie toujours d'entreprendre de bonnes relations avec eux. » A l'instant, je me suis demandé pourquoi elle me disait cela mais plus tard, quand elle n'était plus là, je me suis rendu compte que ce qu'elle disait était réel et que je devais le pratiquer. C'est des choses que je n'oublie jamais, c'est le chemin que je suis toujours. J'essaie toujours d'avoir de bonnes relations avec les gens et même quand quelqu'un te fait du tort une fois, il faut toujours essayer d'oublier parce que faire du mal est naturel, ça peut arriver à n'importe qui ! J'essaie toujours d'être amical envers les gens…je n'oublie jamais ces paroles parce que, je me dis qu'elle savait pourquoi elle me le disait, en plus c'était l'être qui m'aimait le plus au monde ! C'est des paroles que j'essaie toujours de mettre en pratique. 
  •  Steven: Qui est Yves aujourd'hui ? Qui es-tu aujourd'hui après le Génocide ? Plein d'espoir et de foi, optimiste, mélancolique ? Qu'est-ce qui te fait ce que tu es aujourd'hui ? 
  •  Yves: Je dirais que je suis quelqu'un qui a des objectifs, je ne suis pas une personne mélancolique, je ne suis pas triste, je suis heureux. En plus, j'aime travailler pour être en mesure de parvenir à quelque chose parce que je me dis que les gens n'ont pas de pitié, personne ne pourra avoir pitié de moi. C'est la raison pour laquelle je fais toujours de mon mieux pour pouvoir parvenir à quelque chose tout seul. On peut t'aider certes mais croire que les gens auront pitié de moi parce que je suis orphelin, ou encore qu'ils auront de l'amour pour moi…les gens t'aimeront à cause de ce que tu fais pour eux, ce que tu es en mesure d'accomplir seul. C'est pourquoi je dis que j'aime travailler, parce que je veux toujours aller de l'avant. Je ne suis pas mélancolique, je suis heureux. 
  •  Steven: Tu travailles sur le projet de Gisozi, pourquoi ? 
  •  Yves: En ce qui concerne Gisozi, je trouve que c'est une œuvre qui nous concerne tous parce que si nous ne l'accomplissons pas, personne d'autre ne pourra le faire ! En plus, ceux qui peuvent le faire, ne sont pas nombreux parce que passer sont temps à écouter des récits sur les gens qui sont morts ou voir leurs photos, c'est des choses douloureuses mais ce qui me pousse à me mettre à cette œuvre, c'est parce qu'elle doit être menée à bout. Et puis cela constitue un stop à ceux qui ont l'intention de faire oublier le Génocide. Je crois que lorsque les travaux de Gisozi seront achevés, le résultat sera très positif parce que cela aidera beaucoup de gens et même nous personnellement lorsque nous aurons besoin des souvenirs de la famille et des amis. Je trouve que c'est un endroit qui nous aidera à chaque fois que nous le visiterons. C'est pourquoi je fais le maximum. Et je suis persuadé que c'est un fait très important qui prouvera aux nations étrangères qu'il y a vraiment eu un Génocide. 
  •  Steven: Merci, y a t-il autre chose que tu veuilles ajouter que je n'ai pas mentionné dans mes questions ? 
  •  Yves: Je n'ajouterai rien sauf que je puis dire que 10 ans après le Génocide, j'ai vécu une vie difficile. Les gens croient qu'il n'y a plus de problème puisque le Génocide est fini mais ce n'est que 10 ans après qu'ils commencent à s'apercevoir des conséquences du Génocide. C'est d'ailleurs aujourd'hui qu'ils reconnaissent que le Génocide a existé ! Si une personne te dit qu'elle vient de passer 10 ans sans joie, ne doute pas parce que c'est vrai ! La vie après 10 ans n'est pas une vie facile et elle est encore dure aujourd'hui, il est encore trop tôt et le chemin à parcourir reste encore long ! En plus, nous essayons toujours d'aller de l'avant parce que ceux qui ont fait ces choses là veulent que nous souffrons, c'est pour cette raison que nous devons faire de notre mieux pour ne pas vivre dans la misère. J'ai l'espoir que Dieu nous viendra en aide pour parvenir à une vie meilleure. En plus, il faudra que nous soyons solidaires les uns envers les autres parce que ce ne sont pas tous les rescapés qui mènent une bonne vie. Les orphelins ont besoin de soutien de la part des autres rescapés pour qu'ils ne se sentent pas seuls, qu'ils leur expliquent la voie à suivre pour surpasser la misère. Tout rescapé a besoin de l'autre, nous devons nous entraider parce que ces orphelins ne peuvent pas…très peu sont ceux qui sont en mesure de consoler les autres qui sont dans le même état qu'eux. Ils savent bien le genre de vie qu'ils ont traversé, comment le surpasser parce que quand une personne te parle de ses problèmes, tu te rends compte que par rapport aux siens, tu n'en as pas ! Ceci te rend encore plus fort parce que tu te rends compte qu'il y a quelqu'un qui partage le même problème que toi. 
 
View Translation  
  •  Steven: What's the most difficult aspect of being a survivor? 
  •  Yves: The thing that constitutes a challenge in being a survivor is remembering what happened to you. Sometimes as a survivor you can remember so many bad things that it destroys your life, it stops you from doing anything. You can change to become a very wicked person because of the things you saw or the things you went through. Being a survivor can make life very hard as I said because of what you saw. What you saw might change the way you look at people and it can even stop you from loving anyone. Your love for people can be completely destroyed. You get to see so much evil that you do not fear anything anymore. Even afterwards, life becomes so challenging that you cannot achieve anything in life. 
  •  Yves: You sleep and you're woken up by nightmares of people with machetes who want to kill. Or you remember the child you saw being killed. That's the thing that I think can be such a challenge for the survivors. It affects them for the rest of their lives. 
  •  Steven: You said that your mother gave you advice on how to behave when she is no longer here. How have you done that? What's the advice that she gave you and how have you done that? 
  •  Yves: Maybe I can talk about how she told me how I should behave in her absence. She told me, "You should love people and always think of living with people peacefully." Then I wondered why she told me that but later on; when she was no longer there, I thought about it again and I realized how important it is. I always think about it and try my best to live in good terms with everybody. Even when somebody hurts me, I try not to focus on that, as it is something that has to be there. I try to love people and to understand people and what kind of challenges they face in life. It is something I try my best to be able to put into practice. 
  •  Steven: Who is Yves today? Who are you today after the genocide? Faithful? Hopeful? Optimistic? Sad? What makes you who you are today? 
  •  Yves: I am somebody who always wants to work hard and to achieve something in life. I am not a sad person; I am not a sorrowful person. Even when there is something that saddens me, I look for a reason to be happy. I desire to work hard and to get somewhere in life as I know no one will have pity on me just because I am an orphan and get me there. They will not just like me because of that, they will like me because they'll see in me someone who is responsible for him. That is why I want to move ahead in life. I am not sad, I am happy. 
  •  Steven: You've been working on the project in Gisozi. Why…? 
  •  Yves: Because the Gisozi project is ours and we need to be the ones to do it. If I do not do it, who else will do it? Not everyone is capable of doing it. Spending all your time looking into the lives of people who died and looking at their pictures is very sad. But I do so and I do it with all my strength because it needs to be done. So that even the people who want them to be forgotten will have failed. I think the day the project is completed it will have a lot of impact. It is very helpful even to us. The day you will want to remember your friends or your family, you will be able to go there. That's why I give myself fully to that project because it will be of great help. It will even show the International Community that the genocide actually happened. 
  •  Steven: Thank you! Is there anything that you feel you should say that I haven't asked? 
  •  Yves: I do not have much to add but the only thing I can say is that life after ten years is a very difficult life. Some people think that the genocide is over and there's absolutely no problem. In fact it is now after ten years that some people are starting to realise the consequences of the genocide. Some people are getting to understand what genocide is. People are still hurting. When someone tells you that they have been unhappy for ten years, they mean it. Life ten years later is a tough one and this is still too soon, we still have a long way to go and despite the fact that those who did it do not want us to progress, we will try and move forward. And I believe God will help us to do so and to be able to help one another. The survivors do not live in good conditions, the orphans have a difficult life and they need other survivors to be able to share the challenges they go through and also the victories, the way out. I think us survivors need each other. Very few people who are not survivors can actually be able to help out a survivor. Whereas a survivor can encourage another one better, as he or she is the one who can relate to what they are going through and who can show them that is it actually possible to overcome. Sometimes hearing about the challenges other people go through makes you feel like yours are less important. It instils some strength in you! That's my opinion! 
 

Identifier mike:Kmc00035/kmc00035_vid2.mp4
Title:The oral testimony of Yves Kamuronsi
Description:The oral testimony of Yves Kamuronsi, a survivor of the genocide against the Tutsi,was recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of his childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before genocide, the worst atrocities during genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the genocide and life after. The testimony is given in Kinyarwanda.
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral History Testimony of KAMURONSI Yves.