Oral Testimony of SEBASONI Rosette

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of contents 
 
View topics 
  •  Education 
 
View people 
  •  Rosette 
 
View places 
  •  Rwanda 
 
Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Igihe kizaza kuri jye ntekereza ko kizaba kiza kurusha igishize ni ukuvuga ngo nyuma ya Jenoside kubera ko akenshi, umuntu yari atarabona umurongo agenderamo . Nkanjye kuri njye nagize amahirwe ndiga, ndarangiza amashuri yisumbuye, ndangije na université [kaminuza]. Ku buryo mbona ko …yego ubuzima ntibushingira ku mashuri gusa, ariko ntekereza ko yenda ibyinshi…ibyo natekerezaga ibyo natekerezaga ko ntazageraho, nashoboye kugeraho numva ko byaba aribyo. Ibindi bisigaye numva ko byaba ari gahunda y'Imana, ariko nanjye ku bwanjye numva ko nzabyitwaramo neza. Ariko nkavuga nti: n'ubuzima bw'abaturage bushingira cyane cyane ku miyoborere y'abantu. Kuko abantu bapfuye bazize leta. Iyo leta ibyitwaramo neza, abantu ntibaba barapfuye. Mbona gahunda leta ifite ubungubu, iha ikizere abantu benshi cyo kubaho. Ku buryo numva ko igihe kizaza mu by'ukuri kizaba kiza. Ariko ntirengagije ko hari n'abandi bantu bandi bazagira ubuzima bubi, sinavuga ngo ibintu byose n'amata n'ubuki ku bantu bose. Nibaza nk'abantu basigiwe Sida na Jenoside baka… Abana bari bakiri bato, bafite imyaka itatu…ibiri batigeze babona urukundo rw'ababyeyi, bakarerwa nabi mu nzu z'imfubyi. Bakaba munsi y'imihanda, bakarerwa n'umuhisi n'umugenzi, bakava mu rugo bajya mu rundi, nibaza ko nabyo bizagira ikintu cy'ingaruka itoroshye ku buzima bwabo bw'inyuma. Yenda njye nagize amahirwe yo kubona ababyeyi barantegura, ku buryo wenda numva ko base [urufatiro] nyifite. Mbese numva ko ibyo aribyo byose nta kibazo nzagira cyane. Mu by'ukuri. 
  •  Steven Rosette, wowe ubona bishoboka kubabarira abantu bakoze buriya bwicanyi ? 
  •  Rosette Ntibishoboka ko umuntu yakwibagirwa abe . Ibyo byo ni ibidashoboka. Ngirango n'abahanga bavuga ko kwibagirwa ari indwara. Noneho kwibagirwa rero ibyakubayeho… nk'ubu sinakwibagirwa ko nta babyeyi mfite. Sinavuga ngo navutse ku giti mu by'ukuri. Sinakwibagirwa ko nari mfite abavandimwe, kuko simbabona. Kenshi njya mbona nk'abo banganaga, nkabona barangije sécondaire, biganaga mu mashuri amwe, ni byinshi bikwibutsa. Ariko kwibagirwa byo ntibishoboka. Ntibishoboka. Ntabwo dushobora kwibagirwa. 
  •  Steven Kubabarira se birashoboka?  
  •  Rosette Kubabarira ? Kubabarira ho birashoboka . Kubabarira birashoboka. Nkanjye ku bwanjye, njyewe nababariye usibye ko nta n'uwansabye imbabazi. Ariko njyewe nababariye abantu bose, bashobora kuba barishe abantu. Kuko iyo mbitekereje numva birenze. Nkibaza niba bazi ikintu biciye abantu nkumva ndakibuze, nkibaza ubu uko batekereza, nkababazwa n'imitima yabo. Ibona yarishe abavandimwe, nkabona bo bazapfa urupfu rubi mu by'ukuri. Kuko bazapfana remort [igishinja] ku mutima, bibaza icyo biciye umuntu, umuvandi…uwo biganye, uwo bakoranye, uwo bakuranye bakinnye umupira, bakinnye… udukino twose tubaho. Niba ari abana barakuranye. Nkumva ku bwanjye, kubabarira ho birashoboka. Cyane . Usibye ko njye numva ari impano Imana yanyihereye wenda idasanzwe, kuko ntigeze numva mfite rancune [inzika] mfite ikintu ku mutima, cyo ku… numva nyobowe uko mfata ibintu. Nkavuga nti ibi bintu byatewe n'iki ? Sinumve umuntu waba yarafashe iyo gahunda. Sinumve uwo ari we . Ariko kubabarira birashoboka. Ndavuga ku bwanjye . 
  •  Steven Ese ku bwawe utekereza ko habayeho ubutabera ku babyeyi n'abavandimwe bawe? Ku bwawe ubona ubutabera bwarakoze akazi kabwo ku buryo bukwiriye?  
  •  Rosette Navuga ngo ubutabera…ubutabera bwo ni ngombwa . Ariko ku bantu bapfuye bazize Jenoside, bazize akarengane. Nk'ababyeyi banjye; inshuti; abavandimwe. Numva koko ubutabera bukwiriye kubaho. Gusa wumva utabona uko ubivuga. Umh…nta gishobora kubagarura, icyo ntigishoboka. Abantu bishe abantu… yenda tuvuge ko hari abantu bishe abandi mu mateka y'isi, ariko yenda badahuje badafite icyo bahuriyeho. Ariko nk'abanyarwanda bicanye ari abavandimwe mu by'ukuri. Kumva ko wabona icyo uhanisha umuntu ho wumva ko kidahari. Urupfu ubwarwo wumva atari igihano. Gufungwa ubwabwo wumva atari igihano. Mu by'ukuri, jye numva abantu bakwiye kwigishwa . Ubutabera bukabaho, igihano bumva batanga mu mategeko kikabaho, kugirango abantu babone ko uburenganzira bw'umuntu wese bugomba kubahirizwa. Ari umwana, ari umukecuru, ari umusaza, ari umuhutu, ari umututsi, ari umunyamahanga, ari umuntu awo ariwe wese, ko ava amaraso, ko ntawe ukwiriye gupfa azize ubusa. Ubutabera bwo bugomba kubaho. Atari no mu Rwanda, njye numva nabusabira n'isi yose. Ko bukwiriye kubaho, abantu ntibapfe bazira ubusa. 
  •  Steven Ndagirango nkubaze ikibazo cyanyuma, ubona bishoboka ko Jenoside yakongera ikabaho mu Rwanda? 
  •  Rosette Mfite ikizere ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda. Mbona ko ingengabitekerezo [idéologie] y'u Rwanda rufite, nkabona n'isomo abantu bakuye mu kwica abandi, mu by'ukuri abantu…nta…bitakongera kubaho. Natwe numva ko twabibayemo, twagize ibyago byo kubibamo, nibaza ko dufite inshingano zikomeye zo kwigisha abantu kubaha abandi. Uburenganzira bw'abandi. Ni ukuvuga ngo uburenganzira bwa buri muntu wese nibushobora kubahirizwa, nta Jenoside izongera kubaho mu by'ukuri. Kandi n'ubu nizeye ko itazasubira. 
  •  Steven Reka noneho nkubaze akabazo gato kanyuma na nyuma, nyuma y'ibyo byose uri umuntu ki? Ese uri umuntu wizera ejo hazaza heza; uhora se unezerewe…Rosette ni inde? 
  •  Rosette [Araseka] Kuri ubu ngirango ni nako nahoze ahari, yenda abanzi. Njyewe ndi umuntu uhora nishimye. Imana yampaye ibyishimo, numva ko nta kibazo mu by'ukuri muri njye, numva ko nisanzuye [je suis libre] ndi umuntu uri libre. Numva ko ntateye ikibazo muri societé. Numva ntakagombye kuba… numva ntari ikibazo cya société y'u Rwanda[umuyango nyarwanda] mu by'ukuri cyangwa se abo tubana. Numva mfite ikizere cyo kubaho, numva nshaka kuza…numva nshaka kuzabaho kurusha ukunguku . Ni ukuvuga ngo nabivuze kare ko nshaka kuba mu mwanya w'ababyeyi, inshuti, abavandimwe bose numva bazize Jenoside. Numva nshaka kubahagararira. Kubahagarira rero bisaba kuba uri undi muntu wundi. Wagera kubyo nifuza, ndumva sinzi uko nabivuga [aramwenyura]. 
 
View English translation 
  •  But to me, the future will be better than the past [I mean straight after the genocide]. Because one had not yet defined the right path to go through. Personally I was lucky. I am educated; I completed my secondary school and I have now completed university. And now I see that… Well, of course life is not totally based on education but I guess there is much I thought I would never be able to achieve that I have achieved, which I am glad I did. I guess the rest will go according to God's plan and personally. I will emphasize on the fact that in many ways, people's lives are dependent on the leadership. People died due to a bad Government. If the government had done the right thing, people wouldn't have died. Thanks to the plan that today's Government's has, many people have the hope of living and this reassures me that the future will be good. I am not forgetting that some people will have a bad life in the future. I am not saying that things will be like milk and honey [a good life] for all people. I always think about people who were infected with HIV/AIDS during the genocide… very young kids who were two or three years old then who never experienced parental care. Today they are not well catered for in orphanages. Others live on the streets, they are catered for by passers-by. They move from house to house. I think that may have some negative impact on their future lives. I guess I was lucky because I got a chance of having parents and they prepared me. And now I guess I have a foundation. I tend to think that I will never have to face plenty of problems [as I did in the past] to be sincere. 
  •  Steven Rosette, is it possible to forgive the people who committed these crimes? 
  •  Rosette It is not possible for one to forget his or her people. That's impossible. Even wise men say that forgetting is a form of sickness. Forgetting what happened in one's life… For example there is no way I can forget that I had no parents. Sincerely I cannot believe that I was born from a tree! I can never forget that I once had sisters just because I don't see them anymore! I often see children of their age who used to go to school with them and who are now finishing secondary school. There's a lot that reminds me of them! It is simply impossible to forget. We can never forget! 
  •  Steven Is it possible to forgive? 
  •  Rosette Forgiving? Well forgiving is possible. Yes it is possible. For example, personally I have forgiven. Although no one has ever come to ask me for forgiveness, I forgave all the killers. When I think about it, it goes beyond what I can comprehend. I always wonder if they really know why they killed people and wonder what they think. Then I feel sorry for their hearts, they know how they killed their own people. And sincerely, I believe they will die of a terrible death. Because they will die with a guilty conscience, deep in their hearts they must be wondering why they killed people, their relatives, their schoolmates, their colleagues, people they were brought up together, playing football together, people they played different games together. Kids who grew up together. Personally, I believe forgiving is very possible. Not holding any grudges against them is an extraordinary gift that God gave me. I just get confused about how to handle matters. I ask myself, "What caused this?" and I fail to understand the person who planned this... But it is possible to forgive. That's my personal conviction. 
  •  Steven Do you think that you have had justice for your parents and your sisters? Has justice been done to your parents?  
  •  Rosette I would say that justice… justice is needed. The victims of the genocide were innocent. My parents, my friends and relatives… I really believe that justice needs to take action. It is hard to find the right words to say it… Umh nothing can bring them back, that is impossible. Some people killed others… let's say there are several people who killed others in the History of the world, but they were killing people with whom they didn't have anything in common. But Rwandans killed each others while in reality, they were brothers and sisters! Therefore, you can never find the appropriate punishment to exercise on them. Death is not a punishment. Neither is imprisonment. I guess people should be sensitized and there should be justice. And the law should determine the kind of punishments to be given so that people will learn that Human Rights should be respected. Be it a child or an old woman or an old man, be it a Hutu or a Tutsi, be it a foreigner or any other person, as long as blood is shed, nobody should be killed when they are innocent! And justice needs to be there. Not only in Rwanda, I would request for justice in the whole world. Because justice is needed. People shouldn't die innocently. 
  •  Steven My very last question. Do you think that genocide is possible here again?  
  •  Rosette I hope genocide will never happen again in Rwanda. I guess the ideology that Rwanda has now, together with the lessons people learnt from killing one another, really people…I don't think it will ever happen again. I believe we experienced it, we unfortunately experienced it . I think we have a task of teaching people how to respect each other. I mean, if everyone respects Human Rights, then there would be no genocide again. And even now I believe there will be no genocide again. 
  •  Steven I said that was my last question but I have one more question. What kind of person are you after this? Are you hopeful, are you optimistic… are you sad and unhapppy? Who is Rosette? 
  •  Rosette [She smiles.] Today I am a very happy person, that's who I have always been for those who know me. I am free; I am a very free person. I do not constitute a burden to the Rwandan society or to the people around me. I strongly believe that I will live long. I wish I… I wish I would live a better life than this. I guess I mentionned it earlier that I would like to stand in the position of my parents, my friends and my sisters; all those who died in the genocide. I wish I would represent them. To represent them requires to be a different person, that's my goal… How can I say this…[she smiles] 
 
Voir Traduction française 
  •  Personnellement je trouve que l'avenir sera mieux que les temps passés, après le Génocide, parce que ce temps là, j'étais encore indécise sur le chemin à suivre. Mo, j'ai eu la chance de terminer mes études secondaires, j'ai terminé mes études universitaires aussi…les études ne sont pas la clé du succès dans la vie mais je me dis qu'aujourd'hui, je suis parvenue à plusieurs choses que je croyais impossibles, cela me réjouit. Je me dis que le reste dépendra du plan de Dieu mais je dois bien me comporter dans tout ça. Autre chose est que la société entière dépend du système de Gouvernance. Les gens sont morts à cause de la mauvaise gouvernance, si le Gouvernement de ce temps là ne l'avait pas souhaité, les gens n'auraient pas été tués. J'en déduis donc que le plan qu'entreprend le présent Gouvernement constitue une espérance de vie pour les jours à venir. L'avenir sera meilleur mais bien entendu pas pour tout le monde. Je ne me permettrais pas de dire que ce sera le pays de lait et de miel [tout en rose] pour tout le monde ! Je pense à ces malades qui ont contracté le SIDA durant le Génocide, à ces enfants de deux ans, trois ans qui ne savent rien de l'affection des parents mais au contraire qui grandissent dans des orphelinats, qui vivent sur les trottoirs à subsister grâce à ce que les passants leur offrent, qui font du porte-à-porte… Je me dis que tout cela aura des conséquences sur leur avenir. Peut-être qu'est-ce parce que j'ai eu la chance d'avoir eu des parents qui m'ont préparée, j'ai une base d'éducation et je me dis que je n'aurais franchement pas de grand problème. 
  •  Steven Rosette, est-ce que tu crois que c'est possible de pardonner aux gens qui ont commis ces meurtres ? 
  •  Rosette Oublier les siens est impossible, c'est vraiment impossible ! Je crois que les spécialistes disent qu'oublier est une maladie. Oublier ce qui est arrivé dans sa vie est….aujourd'hui, comment puis-je oublier que je n'ai plus de parents ? Je ne peux pas me convaincre que je suis née d'un arbre ! Je ne peux pas oublier que j'avais des sœurs puisque je ne les vois plus ! Souvent je vois des enfants de leur âge avec qui elles allaient à l'école et qui finissent à présent leurs études secondaires. Il y a tant de choses qui me rappellent d'eux! Oublier est pratiquement impossible ! Nous ne pouvons pas oublier ! 
  •  Steven Et pardonner, est-ce possible ? 
  •  Rosette Padonner c'est possible. Par exemple moi, j'ai déjà pardonné, bien que personne ne soit venue me demander pardon mais j'ai pardonné à toute personne ayant tué. Ça me dépasse ! Quand je me demande s'ils savent au moins pourquoi ils ont tué ces gens, je ne trouve pas de réponse ! Je m'inquiète de leurs cœurs meurtriers qui ont tué mes proches, je me dis qu'ils mourront misérablement parce qu'ils souffriront de remords jusqu'à leur dernier souffle en se demandant pourquoi ils ont tué un ami d'enfance avec qui ils ont joué au football et autres petits jeux, un collègue, un proche, quelqu'un avec qui ils ont grandi… pardonner pour moi est une chose très possible, je ne sais pas mais je crois que c'est un don de Dieu parce que je n'ai jamais ressenti de rancune envers eux ! Même moi, je n'arrive pas à me comprendre. Je me demande mais je n'arrive toujours pas à en comprendre la cause ni qui a planifié cela…mais en ce qui concerne pardonner, je dis que c'est possible. Mais ceci est mon opinion personnelle ! 
  •  Steven Est-ce que tu penses que justice t'a été faite pour tes parents et sœurs ? Est-ce que justice a été faite ? 
  •  Rosette La Justice est indispensable ! Pour des gens comme mes parents, mes sœurs, les amis, tous les innocents ayant péri durant le Génocide, justice doit être faite. Tu vois, tu le dis comme ça…et puis ils [ceux qui sont morts] ne peuvent pas revenir à la vie mais les gens qui ont tué les autres…ailleurs dans le monde, il y a eu des massacres certes mais ils étaient perpétrés entre différentes nations mais les Rwandais se sont entretués alors que c'est des frères ! De ce fait, on ne peut pas trouver la peine qu'ils méritent parce que la peine de mort n'est pas vraiment une punition, ni la prison d'ailleurs. Je pense qu'il y a un grand besoin d'éduquer les gens pour que justice soit faite. La justice devrait être appliquée de sorte que la sentence corresponde à la loi pour que l'on sache le droit de la personne humaine doit être respectée. Enfant, vieux, vieille, Hutu, Tutsi, étranger…toute personne devrait comprendre que le sang humain…qu'aucun innocent ne devrait mourir. Justice doit être faite, non seulement au Rwanda, partout dans le monde mais que des gens ne meurent pas sans raison. 
  •  Steven Je voudrais te poser une dernière question. Et-ce que tu crois que le Génocide se reproduira encore ici ? 
  •  Rosette J'ai l'espoir que le Génocide ne se reproduira plus jamais au Rwanda. Je trouve que l'idéologie qui guide le pays est une leçon que les gens tirent des meurtres commis contre certaines personnes. Franchement, je crois que ça n'arrivera plus et nous qui avons traversé ces périodes difficiles, nous avons la responsabilité d'apprendre aux gens à se respecter les uns les autres. Respecter le droit d'autrui. C'est à dire que si le droit de chacun est respecté, il n'y aura plus de Génocide. J'ai la foi qu'il ne se répétera plus. 
  •  Steven J'avais dit que c'était la dernière question mais permets-moi de te poser une toute dernière question. En fin de compte qui es-tu ? Es-tu optimiste… Es-tu heureuse ou triste ? Qui est Rosette ? 
  •  Rosette [Elle sourit] Aujourd'hui je suis une personne épanouie, je l'ai d'ailleurs toujours été pour ceux qui me connaissent. Je suis libre, je suis une personne libre. Je ne constitue pas un fardeau pour la société rwandaise ni pour ceux avec qui je vis. J'ai de l'espoir, je veux mener une vie meilleure par rapport à celle que je mène aujourd'hui. Je crois vous avoir dit aussi que je veux Je crois vous avoir dit aussi que je veux être à la place de mes parents, tous mes frères et sœurs victimes du Génocide. Je veux les représenter mais cela demande d'être une autre personne. Parvenir à cela est mon souhait, je ne sais pas comment le dire…[elle sourit] 
 

Identifier mike:kmc00008vid_2
Title:Oral Testimony of SEBASONI Rosette
Description:The oral testimony of SEBASONI Rosette, a survivor of the Genocide Against the Tutsi, recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses family life before the Genocide, events leading up to the Genocide, intimidation during the Genocide, death of family members, hiding during the Genocide, surviving a mass execution, life after the Genocide, hope for the future and different views on forgiveness, justice and Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda.
Date:29.03.2004
Media formats:mini-DV tape
 MovingImage
Language:kin

BACK TO

Continues from Part 1 of the Oral History Testimony of SEBASONI Rosette.